Category: Uncategorized

  • Kiyovu Sports yananiwe guhagarika APR FC y'abakinnyi 10 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports yananiwe gutsinda APR FC yahawe ikarita itukura banganya 0-0 mu mukino w'umunsi wa 12 wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

    Muri uyu mukino wari ku rwego two hejuru, Kiyovu Sports yagaragaje ko yazamuye Urwego cyane kuko yayoboye uyu mukino ikabura amahirwe.

    APR FC yatangiye umukino iri hejuru cyane byatumye ibona amahirwe kare ariko ntiyabasha kuyabyaza umusaruro.

    Ku munota wa 6,Mugunga Yves yahushije igitego cyabazwe ubwo yahabwaga umupira asiga abakinnyi ba Kiyovu Sports, ariko ashatse kuroba Kimenyi ujya ku ruhande rw'izamu.

    Ku munota wa 8,Mugisha Gilbert yahawe umupira mwiza yinjiye mu rubuga rw'amahina, ateye ishoti rica ku ruhande gato rw'izamu ririnzwe na Kimenyi Yves.

    Ku munota wa 11,APR FC yongeye kuzamukana umupira, Byiringiro Lague acenga ab'inyuma ba Kiyovu Sports, ariko ishoti ateye rikorwaho na Ndayishimiye Thierry mbere y'uko rifatwa na Kimenyi Yves.

    Ku munota wa 21,Bigirimana Abeddy yahaye umupira Dusingizimana Gilbert ari mu rubuga rw'amahina wenyine kandi atarariye, mu gihe yitegura gutera mu izamu haza Nsabimana Aimable awumukuraho.

    Guhera Ku munota wa 20 Kiyovu yinjiye mu mukino isatira APR FC karahava ndetse byashoboka ko ibona igitego.

    Ku munota wa 28,Buregeya Prince yatabaye APR FC ku mupira yakuye ku kirenge cya Pinoki Vuvu nyuma yo gucomekerwa umupira mwiza na Serumogo Ally Omar asigaranye n'izamu.

    Ku munota wa 38,Ruboneka Bosco yatanze umupira muremure imbere, Mugisha Gilbert asiga abakinnyi bose ba Kiyovu Sports, ariko ashatse kuroba Kimenyi wari wasohotse, umupira uramutenguha ujya hejuru y'izamu. Byari byarangiye.

    Ku munota wa 45,Kimenyi Yves yarokoye Kiyovu Sports ku mupira ukomeye watewe na Ruboneka Jean Bosco, arasimbuka awukoraho ujya muri koruneri itagize icyo itanga.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Igice cya kabiri cyatangiye Kiyovu Sports iri hejuru ndetse igenda ihusha uburyo bwiza aho ku munota wa 59 Bigirimana Abeddy yahawe umupira asigarana n'umunyezamu wenyine,ateye ishoti risubizwa inyuma na Ishimwe Jean Pierre ndetse yongera gusubizamo, uyu munyezamu wari wagarutse afata neza umupira.

    Ku munota wa 63,Ruboneka Jean Pierre yakiniye nabi Bigirimana Abeddy mu kibuga hagati, ahabwa ikarita y'umuhondo ariko byashobokaga ko ahabwa n'ikarita itukura kubera uko yafunguye inkweto.

    Ku munota wa 69,Ruboneka Jean Bosco yahawe ikarita ya kabiri y'umuhondo ku ikosa yakoreye kuri Harerimana Ismael Pichu hafi n'urubuga rw'amahina.Yahawe umutuku ahita asohoka.

    Kiyovu Sports ntiyabyaje umusaruro iyi karita ahubwo yari itsinzwe igitego ku munota wa 79 ubwo Ishimwe Anicet yacengaga myugariro wayo, atera ishoti rigarurwa n'igiti cy'izamu.

    Umukino warangiye ari 0-0 bituma Kiyovu Sports ikomeza kuyobora Shampiyona n'amanota 25 mu gihe ikipe y'Ingabo igumye ku mwanya wa kabiri n'amanota 24 ndetse ifite ibirarane bibiri izahuramo na Mukura Victory Sports ndetse na Rutsiro FC.

    APR FC yujuje umukino wa 47 idatsindwa nyuma yo kwihagararaho uyu minsi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kiyovu-sports-yananiwe-guhagarika-apr-fc-y-abakinnyi-10

  • Ibrahim Boubacar Keïta wabaye Perezida wa Mali yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Ibrahim Boubacar Keïta wahoze ayobora Mali mbere y'uko ahirikwa ku butegetsi na Colonel Assimi Goïta yitabye Imana.

    Amakuru y'urupfu rwa Keita wari ufite imyaka 76 yatangajwe n'uwahoze ari Minisitiri w'Ubutabera, Kassoum Tapo.

    Uyu mugabo wayoboye Mali kuva mu 2013 kugeza mu 2020 ubwo yahirikwaga ku butegetsi ntihigeze hatangazwa icyamwishe, gusa amakuru yatanzwe n'umuryango we avuga ko yaguye i Bamako kuri iki Cyumweru.

    Muri Kanama 2020 nibwo Ibrahim Boubacar Keïta yahiritswe nyuma y'imyaka irindwi ari ku butegetsi, aho yari ahanganye n'igitutu cy'abatavuga rumwe na we batishimiye uko yakomeje kwitwara mu guhangana n'ikibazo cy'umutekano muke uterwa n'imitwe y'intagondwa zigendera ku mahame akaze y'idini ya Islam, ubukungu bujegajega ndetse n'amatora y'abadepite ataravuzweho rumwe.

    Tariki 18 Kanama 2020, nibwo Ibrahim Boubacar Keïta n'abandi bayobozi bakuru muri Mali barimo na Minisitiri w'Intebe, Boubou Cissé, batawe muri yombi.

    Nyuma y'iminsi 10 itsinda ry'abasirikare bari bamuhiritse riyobowe na Col Goïta warahiriye kuyobora Mali nka Perezida w'inzibacyuho ryahise ritangaza ko Boubacar Keïta yafunguwe asubizwa mu rugo rwe ruherereye i Bamako.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/ibrahim-boubacar-keita-wabaye-perezida-wa-mali-yitabye-imana

  • Ibipine bishaje byahesheje Uzuri K&Y yashinzw… – #rwanda #RwOT

    Tommy Hilfiger iri mu biganza bya kompanyi ikomeye mu bijyanye n'imyambaro, yatangaje Lalaland na Uzuri K&Y nk'abegukanye amarushanwa azwi nka 'Tommy Hilfiger Fashion Frontier Challenge'.

    Aya marushanwa yashyizweho hagamijwe gufasha abahangamideli bo hirya no hino ku isi, bafite ibitecyerezo byiza byakinjizwa mu ruganda rw'imideli ku isi.

    Iki gikorwa kikaba cyarabaye hifashishijwe ikoranabuhanga hagati ya tariki 12 na 13 Mutarama 2022, aho abagera kuri 6 bari babashije kugera mu cyiciro cya nyuma basobanuye ibikorwa byabo imbere y'akanama nkemurampaka.

    Abatsinze bakaba bazagabana amayero ibihumbi 200 bivuze arenga miliyoni 200Frw mu manyarwanda, bakazanahabwa ubujyanama n'inararibonye za Tommy Hilfiger na INSEAD rimwe mu mashuri akomeye mu bijyanye n'ubucuruzi ku isi.

    Bakaba kandi bahise baca icyanya mu bayobozi ba gahunda ya INSEAD y'ibijyanye no guhuriza hamwe abantu,  umuco n'ibitekerezo bishya no kunoza ibiriho.

    Abagera kuri 430 nibo bari bahatanye baturuka mu bihugu 22 byo hirya no hino ku isi, aho bari baratanze ibitecyerezo byabo muri Mutarama 2021.

    Uyu mwaka nabwo amarushanwa akaba ateganijwe kuri ba rwiyemezamirimo b'abahanga, bari kurushaho gukora ibikorwa bifitiye akamaro umuryango mugari batuyemo barushaho guteza imbere uruganda rw'imideli.

    Mu busanzwe Lalaland, ikomoka mu gihugu cya Netherlands. Yifashisha ubuhanga ndengakamere buzwi nka AI, bufasha umuguzi wifashisha ikoranabuhanga mu guhaha imyambaro kuba yabasha kugura umwambaro umubereye kandi ujyanye n'uko ateye, yabanje kureba uko yaba ameze awambaye.

    Mu gihe Uzuri K&Y ari ikompanyi ijyanye n'igihe y'abanyarwanda imaze kwamamara mu gukora inkweto zikomeye kandi nziza, zikoze mu mapine ashaje zikaba zikorwa n'urubyiruko rwaboneye umugisha mu bitecyerezo bya Kevine Kagirimpundu na Ysolde Shimwe.

    Lalaland na Uzuri K&Y nizo zahize izindi. Zizagabana ibihumbi 200 by’amayero asaga miliyoni 200Frw

    Umuyobozi wa Uzuri K&Y, Kevine Kagirimpundu

    Uzuri yegukanye miliyoni zirenga 100Frw mu marushanwa ya Tommy

    Gukomera kw'inkweto za Uzuri bituma igirirwa icyizere n’abanyarwanda n’abanyamahanga benshi

    Abantu b’ingeri zose bisanga mu bikorwa bya Uzuri

    Shimwe na Kagirimpundu bashinze Uzuri K&Y


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113541/ibipine-bishaje-byahesheje-uzuri-ky-yashinzwe-nabanyarwandakazi-2-kwegukana-miliyoni-ziren-113541.html

  • Rwamagana: Umusore yarashwe arwanya inzego z'umutekano – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yarashwe ubwo yari afashwe yuriye imodoka, ari gupakurura amakaro yari ihetse, yasabwa kubihagarika akarwanya inzego z'umutekano.

    Meya w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yatangaje ko byabereye mu Kagari ka Ntunga mu Murenge wa Mwulire.

    Yavuze ko yarashwe ubwo we na bagenzi be bafatwaga n'inzego z'umutekano bapakurura imodoka yari ihetse amakaro.

    Yagize ati “Ni umusore wari uri mu bajura bajyaga bapakurura imodoka zigeze ku gasozi; inzego z'umutekano zamufashe amaze gupakurura ikamyo ya mbere yari ipakiye amakaro. Yuriye iya kabiri atangiye kuyipakurura baramubona bamumanuye bamubaza aho bagenzi be bari, ababwira ko agiye kuberekana ariko bageze hepfo akomeretsa umusirikare ku kananwa, bahita bamurasa.”

    Umusore yarasiwe ahazwi nka Cyimbazi i Mwulire. Muri iki gice kiri hagati y'Umurenge wa Munyiginya na Mwulire hakunze kugaragara abajura bitwaza intwaro gakondo zirimo imihoro n'ibyuma, bifashisha mu kwiba sima, amakaro, akawunga, isukari n'ibindi bitwarwa n'amakamyo.

    Ifoto ya satellite igaragaza aho byabereye mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umusore-yarashwe-arwanya-inzego-z-umutekano

  • APR FC y’abakinnyi 10 yanganyije na Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yanganyije na APR FC ubusa ku busa mu mukino Ruboneka Bosco wa APR FC yahawe ikarita itukura.

    Wari umukino w’umunsi wa 12 ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiriyemo APR FC.

    Kiyovu Sports ntiyari ifite abakinnyi bayo babiri b’abagande, Emmanuel Okwi na Muzamir Mutyaba.

    APR FC nayo yari yagaruye kapiteni wayo Jacques Tuyisenge ariko akaba yari yabanje ku ntebe y’abasimbura.

    APR FC yatangiye ishaka igitego ku munota wa 8 yabonye amahirwe maze umupira Mugisha Gilbert awuteye unyura hanze gato y’izamu.

    Aya mahirwe yakurikiwe n’ayo ku munota wa 10 Byiringiro Lague yanyuze mu bakinnyi ba Kiyovu Sports ariko ateye mu izamu Kimenyi Yves arawufata.

    Ku munota wa 16 Vuvu wa Kiyovu Sports yacomekewe umupira mwiza awufungira mu rubuga rw’amahina ariko agiye kuwutera Prince Buregeya arahagoboka.

    Ku munota wa 39, Ruboneka Bosco yahaye umupira mwiza Mugisha Gilbert ariko arobye Kimenyi umupira unyura hejuru y’izamu.

    Ku munota wa 46 Byiringiro Lague yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Kimenyi Yves awohereza muri koruneri. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Kiyovu Sports yatangiye igice cya kabiri ibona iri hejuru, ku munota wa 47 Vuvu yahaye umwanya Mugenzi Bienvenue.

    Ku munota wa 49 Bigirimana Abedi yacomekewe umupira mwiza yisanga asigaranye n’umunyezamu Pierre ariko awushyizemo awukuramo.

    Ku munota wa 62, Djabel yahaye umupira mwiza Mugisha Gilbert ariko ateye mu izamu ubwugarizi bwa Kiyovu Sports burawugarura.

    Ku munota wa 66, Mugisha Gilbert yahaye umwanya Ishimwe Anicet.

    Ruboneka Bosco yaje kubona ikarita itukura ku munota wa 69 ku ikosa yari akoreye Nshimiyimana Ismail agahabwa umuhondo, ni nyuma y’indi yari yahawe ku ikosa yakoreye Bigirimana Abedi.

    Ku munota wa 78 Ishimwe Anicet yateye ishoti rikomeye mu izamu rya Kiyovu Sports ariko umupira akubita igiti cy’izamu.

    APR FC yahise ikora impinduka Lague na Mugunga bavamo hinjiramo Bizimana Yannick na Rwabuhihi Aime Placide.

    Amakipe yombi yakomeje gushaka igitego ariko biranga umukino urangira ari 0-0.

    Umukino wabanje Bugesera FC yanganyije na Gorilla FC 0-0.

    Imikino yabaye ejo AS Kigali yatsinzwe na Rutsiro FC 2-1, Marines itsinda Etincelles 1-0, Rayon Sports inganya na Musanze FC 0-0 ni mu gihe Espoir FC yanganyije na Etoile del’Est 0-0.

    Ejo Gasogi United izakina na Gicumbi FC ni mu gihe Mukura VS izakira Police FC.

    Umukino warangiye ari ubusa ku busa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-y-abakinnyi-10-yanganyije-na-kiyovu-sports

  • I Huye hatangirijwe ubufatanye mpuzamahanga bwitezweho kunoza imyigishirize ikoresheje ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Ibyo bigo birimo Ishuri Rikuru ry'Abaporotesitanti mu Rwanda (PIASS), Kaminuza yo muri RDC yitwa ULPGL-Goma n'ibigo bitatu bifite amashuri mu nshingano ari byo Inama y'Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR), Itorero ry'Ababatisita muri Afurika (CBCA- Goma) n'Ihuriro ry'Amatorero ya Gikirisitu muri Congo (ECC/Sud Kivu).

    Buri kimwe muri ibi bigo uko ari bitatu gifitemo amashuri kuva ku y'incuke kugeza ku yisumbuye ndetse na paruwasi ebyiri.

    Amasezerano y'ubwo bufatanye yasinywe ku wa Gatanu, tariki ya 14 Mutarama 2022, muri PIASS mu Karere ka Huye.

    Umuyobozi Mukuru wa PIASS, Prof Eliseé Musemakweli, yavuze ko batekereje uwo mushinga w'ubufatanye mu gukoresha ikoranabuhanga mu burezi no kuriteza imbere nyuma y'aho icyorezo cya Covid-19 kigaragaye kigahagarika ibikorwa byinshi birimo no kwigisha.

    Ati 'Uyu mushinga wavutse aho tugiriye muri iki kibazo cya Covid-19 twibaza ukuntu uburezi bwacu bugiye kumera, kuko muzi ko Guverinoma yacu yafashe icyemezo ko dutangira kwigisha dukoresheje ikoranabuhanga. Rero twibajije no mu Karere k'Ibiyaga Bigari muri rusange uko duhagaze n'uko turi kurwana n'iki cyorezo kugira ngo ireme ry'uburezi bwacu ridatakara.'

    Yakomeje avuga ko muri ubu bufatanye bazunguka kubona ibikoresho by'ikoranabuhanga byo ku rwego rwo hejuru ku buryo biteze ko bizabafasha kubona uruhushya rwo gutangira kwigisha amasomo bakoresheje ikoranabuhanga.

    Ati 'Tugiye kubona ibikoresho bizadufasha kugira ikoranabuhanga rihanitse, ikindi tugiye kongera ingufu za internet kandi tugiye kongera amahugurwa y'abarimu bacu bose kugira ngo rya koranabuhanga dukoresha mu burezi ribe ryuzuye.'

    Indi nyungu PIASS yiteze muri ubwo bufatanye ni uko bizayibashisha gusaba mu Nama Nkuru y'Amashuri Makuru mu Rwanda (HEC) uburenganzira bwo kwigisha bakoresheje ikoranabuhanga (Online Teaching).

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya ULPGL- Goma, Prof Wasso Misona Joseph, yavuze ko kwigisha bakoresheje ikoranabuhanga bizabafasha kongera umubare w'abanyeshuri no gukora ubushakashatsi bwimbitse.

    Ati 'Iri koranabuhanga rizadufasha kongera umubare w'abanyeshuri twigisha kandi bibafashe no gukora ubushakashatsi kuko ibibafasha kubikora neza bizaba bihari.'

    Perezida wa ECC/Sud Kivu), Musenyeri Prof Levi Ngangura Manyanya, yavuze ko iryo koranabuhanga rizabafasha mu ngeri zitandukanye zirimo gukora ubukangurambaga ku bantu uko bakwiye kwitwara mu bihe nk'ibi bidasanzwe bya Covid-19 no kudahagarika imirimo.

    Yavuze ko by'umwihariko bazatangira gutoza abana biga mu mashuri y'incuke gukoresha ikoranabuhanga.

    Ati 'Iyo tuvuga ikoranabuhanga ntabwo ari ukuryigisha abantu bakuru gusa ahubwo duhera ku bana bakiri bato kugira ngo twubake umuntu wuzuye.'

    Ayo masezerano y'ubufatanye azamara imyaka itatu y'igerageza hanyuma nibabona umushinga uri kugenda neza bongere igihe n'umubare w'amashuri.

    Uwo mushinga witwa Resilience of educational institutions through digitalisation — A reaction to COVID-19 (ReDiCo) in Great Lakes Region (Pilot Phase) watewe inkunga n'umuryango witwa 'Bread for the World' wo mu Budage, wose washowemo asaga miliyali imwe y'amafaranga y'u Rwanda kandi kuri ubu uyoborwa na Kaminuza ya PIASS.

    I Huye hatangirijwe ubufatanye bwitezweho kunoza imyigishirize hakoreshejwe ikoranabuhanga guhera mu mashuri y'incuke

    Prof Elise Musemakweli (ibumoso) na Prof Wasso Misona Joseph mu ifoto y’urwibutso

    Umuyobozi Mukuru wa PIASS, Prof Eliseé Musemakweli, yavuze ko batekereje umushinga w'ubufatanye mu gukoresha ikoranabuhanga mu burezi mu guhangana n’ingaruka za Covid-19

    Perezida wa ECC/Sud Kivu), Musenyeri Prof Levi Ngangura Manyanya, yavuze ko ikoranabuhanga rizafasha mu gukora ubukangurambaga ku myitwarire ikwiye mu gihe cya Covid-19

    Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye bafashe ifoto y’urwibutso

    Biyemeje guteza imbere ikoranabuhanga mu bigo byabo kugira ngo ibikorwa byabo bijyane n’igihe

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-huye-hatangirijwe-ubufatanye-mpuzamahanga-bwitezweho-kunoza-imyigishirize

  • Abandi banyarwanda 31 bagejejwe mu Rwanda bavuye muri Uganda aho bari bafungiye #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda 31 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda saa kumi n'igice zo kuri uyu wa 15 Mutarama 2022, banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare. Bagizwe n'abagabo 22, abagore batandatu (06), n'abana batatu (3).

    Bakigera ku mupaka wa Kagitumba, bakiriwe n'Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka ku ruhande rw'u Rwanda.

    Bafashwe bashinjwa gutura, kuba muri Uganda mu buryo bunyuranyije n'amategeko n'ubwo bamwe banyuze ku mupaka wemewe. Hari n'abandi bashinjwa kuba ba maneko b'u Rwanda.

    Nizeyimana Hassan ukomoka mu Karere ka Rubavu yagiye mu gihugu cya Uganda mu Karere ka Cyankwanzi muri Gicurasi 2016 anyuze ku mupaka wa Cyanika.

    Avuga ko yaje kuhava ajya ahitwa Wakiso ari na ho yafatiwe ku wa 23 Ugushyingo 2021, ajyanwa gufungirwa ahakorera urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda (CMI) i Mbuya ahafungirwa ukwezi n'ibyumweru bibiri akorerwa iyicarubozo.

    Nizeyimana ngo yakubitwaga ijoro n'amanywa ahatirwa kwemera ko ari maneko w'u Rwanda.

    Yavuye muri CMI ajya gufungirwa mu kigo cya gisirikare cya Makenke aho yamaze iminsi ine nabwo akubitwa nyuma ajyanwa kuri Polisi ya Mbarara ari na ho yavuye agarurwa mu Rwanda.

    Mu rukiko ngo yashinjwe gutunga ibyangombwa bya Uganda kandi atari umuturage wayo.

    Twizerimana Edison wo mu Karere ka Nyabihu yagiye mu gihugu cya Uganda muri 2018 anyuze ku mupaka wa Cyanika. Yakoreraga imirimo isanzwe ahitwa Wakiso ari na ho yafatiwe ku wa 23 Ugushyingo 2021 ajya gufungirwa muri CMI i Mbuya ahamara ukwezi n'ibyumweru bibiri akubitwa amanywa n'ijoro.

    Nyuma yoherejwe mu kigo cya gisirikare cya Makenke ahamara iminsi ine nyuma afungirwa muri kasho ya Polisi ya Mbarara ari na ho yavuye agarurwa mu Rwanda.

    Twizerimana yashinjwaga kuba maneko w'u Rwanda no kwinjira muri Uganda mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Uwitwa Rwabizi ukomoka mu Karere ka Gicumbi yagiye muri Uganda mu 2008 ahitwa Nakasongola aho yakoreraga imirimo y'ubuhinzi afatwa tariki 03 Kanama 2021 n'igisirikare cya Uganda ajya gufungirwa muri CMI i Mbuya mu gihe cy'amezi atanu akubitwa amanywa n'ijoro.

    Avuga ko yakubitwaga kugira ngo yemere ko ari maneko w'u Rwanda no gutura muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Nyuma yajyanywe mu kigo cya gisirikare cya Makenke ahamara iminsi ine, nyuma ajyanwa muri kasho ya Polisi ya Mbarara ari na ho yavuye azanwa mu Rwanda.

    Muri aba Banyarwanda bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba bari bafunzwe bashinjwa kuba no kwinjira muri Uganda mu buryo bunyuranyije n'amategeko no kuba ba maneko b'u Rwanda, harimo abasore babiri ari bo Dukuze Gervais na Hakizimana Thadée bakoreraga akazi muri Kenya bakaba baragiyeyo banyuze muri Tanzaniya ku mupaka wa Rusumo mu mwaka wa 2019.

    Mu kugaruka mu Rwanda bifashishije inzira ya Uganda bafatirwa i Mbarara n'igisirikare cya Uganda ku wa 03 Mutarama 2022, bajya gufungirwa muri kasho ya Polisi ya Mbarara.

    Aba bombi ngo bambuwe n'igisirikare cya Uganda amashilingi ya Kenya ibihumbi 24, ni ukuvuga abarirwa mu bihumbi 214 mu mafaranga y'u Rwanda.

    Aba Banyarwanda uko ari 31 bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba benshi bagiye bamburwa amafaranga, abandi bateshwa imitungo yabo bari bamaze kubonera muri icyo gihugu.

    Umwe muri bo byagaragaye ko afite ubwandu bwa COVID-19 akaba agomba kubanza kwitabwaho n'abaganga, naho abanda 30 bacumbikiwe mu kigo cya IPRC-Nyagatare mu kato bakazahava berekeza mu miryango yabo.

    Source: Kigali Today

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/abandi-banyarwanda-31-bagejejwe-mu-rwanda-bavuye-muri-uganda-aho-bari-bafungiye

  • Umugabo w'imyaka 24 uheruka gushyingiranwa n'umukecuru umurusha imyaka 37 batangaje uko bagiye kubyarana #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Qor'an McCain n'umugore we, Cheryl McGregor umurusha imyaka 37 barateganya kubyara umwana binyuze mu ikoranabuhanga

    Aba bashakanye batangaje ko bateganya kubyara umwana wabo wa mbere binyuze mu ikoranabunga ryo guhuza intanga rizwi nka surrogate.

    Qor'an McCain na Cheryl McGregor ukomoka i Roma muri Georgia, bahuye bwa mbere mu 2012 ubwo bombi bakoranaga muri kompanyi icuruza ibiribwa byihuse yitwa Dairy Queen.

    Bongeye guhura muri 2020 batangira gukundana.Bashyingiranwe umwaka ushize, none, biteguye kwagura umuryango wabo.

    Aba bashakanye bagerageje gusama bisanzwe ariko kubera imyaka ya Cheryl byaranze bahitamo kwitabaza ikoranabuhanga cyangwa kurera umwana wabuze ababyeyi.

    Cheryl afite abana barindwi n'abuzukuru 17 yabyaranye n'umugabo wa mbere ariko we n'umugabo we bavuze ko 'bumva bakwiriye abana babo.'

    Kubera ko Cheryl aruta Qor'an, bazi ko uyu mugabo ashobora kuzarera umwana wabo wenyine kandi barabyiteguye.

    Aba bashakanye bavuga ko ubuzima bwabo bw'imibonano mpuzabitsina butangaje kandi bafite uko bahuza kuri iyo ngingo nubwo barutana.

    Bagize bati “Twahisemo surrogacy, ariko, twabonye abantu benshi binjira mu manza iyo umwana amaze kuvuka. '

    Turashaka umuntu uzaduha intanga witeguye gusinya amasezerano yo kutagira icyo akora ku mwana amaze kuvuka.

    'Ntabwo dushaka ko abantu bagerageza kutubyarira kugira ngo tubone inyungu z'amafaranga, ntabwo dushishikajwe n'ubukungu.

    'Mu gushaka umwana wo kurera, turifuza umwana wabywawe n'umuzungu n'umwirabura kugira ngo azamenye ko “afite igice cy'abirabura n'igice cy'ababyeyi b'abazungu,” bityo akumva ko turi ababyeyi be b'ukuri.”

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-w-imyaka-24-uheruka-gushyingiranwa-n-umukecuru-umurusha-imyaka-37

  • David Beckham yimye amatwi abamututse yongera kwifotoza asomana n'umukobwa we ku munwa #rwanda #RwOT

    David Beckham yongeye guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bibajije imyitwarire”ikwiye” umugabo ku mukobwa we cyane ko we amusoma ku munwa.

    Ku wa gatanu, uyu wahoze ari umukinnyi w'umupira w'amaguru w'imyaka 46, asanzwe anengwa imyitwarire agaragaza iyo ari kumwe n'umukobwa we

    Benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bidakwiriye ko umugabo ashyira hanze amafoto asomana n'umukobwa we ku munwa.

    Yanditse kuri Instagram ye ati: “Muri iki gitondo, papa n'igikomangomakazi Leia bagize ubutembere bwiza.”

    Ntabwo ari ubwa mbere David Beckham yisanze mu mpaka zijyanye no gusomana n'umukobwa we ku munwa.Mu minsi ishize nabwo yashyize hanze ifoto bari gusomana arangije yandikaho ngo “Akabizu ka papa”.

    Muri 2017, yagize icyo avuga nyuma yo kunengwa ko yasomye umukobwa we w'imyaka itanu ku munwa.Icyo gihe yagize ati'Nsoma abana banjye bose ku munwa. Brooklyn we afite imyaka 18, ashobora kubona ko bidasanzwe. Ariko nkunda cyane abana. Niko narezwe kandi niko tumeze n'abana bacu. Turashaka kugaragariza abana bacu urukundo kandi turabarinda, tubitaho, turabashyigikira, kandi turabakunda cyane '.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/david-beckham-yimye-amatwi-abamututse-yongera-gusomana-n-umukobwa-we-ku-munwa

  • Biravugwa: Rayon Sports yamaze kumvikana n'umutoza watoje Reims #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kumvikana n'umutoza watoje amakipe akomeye nka Simba SC na AFC Leopards witwa Patrick Aussems ukomoka mu Bubiigi

    Nyuma yo gutandukana na Masudi Djuma , Rayon Sports imaze iminsi ishaka umusimbura ukomoka ku mugabane w'i Burayi aho bivugwa ko yamaze kubona uyu mugabo.

    Amakuru ari kuvugwa cyane nuko uyu mutoza byarangiye yemeye gutoza iyi kipe mu gihe kingana n'umwaka aho azatangira akazi akina na Gasogi United.

    Patrick Aussems yagejeje Simba yo muri Tanzaniya bwa mbere mu cyiciro cy'imikino ya kimwe cya kane y'irushanwa ry'amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w'Afurika [CAF Champions League].Batandukanye muri 2019.

    Bwana Aussems yigeze gutoza Stade de Reims na SCO Angers zikina muri Ligue 1 mu Bufaransa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/biravugwa-rayon-sports-yamaze-kumvikana-n-umutoza-watoje-reims