Category: Uncategorized

  • #COVID19 mu Rwanda yishe abantu batanu barimo umwana w’umwaka n’amezi icyenda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu batanu ari bo abagore 3, umwana n’umugabo bitabye Imana, buzuza umubare w’abantu 1,408 bamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19.

    Abo bantu barimo umugore w’imyaka 89 n’umwana w’umwaka umwe n’amezi icyenda i Huye, umugore w’imyaka 88 i Kirehe, umugore w’imyaka 71 muri Ngororero, n’umugabo w’imyaka 73 mu Ruhango.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-yishe-abantu-batanu-barimo-umwana-w-umwaka-n-amezi-icyenda

  • Uko byari bimeze ubwo Vestine na Dorcas basubiraga ku ishuri (Amafoto na Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Irene Murindahabi abinyujije kuri channel ye ya Youtube ya MIE Empire yerekanye uko byari bimeze ubwo yasubizaga abahanzikazi Vestine na Dorcas basubiye ku ishuri nyuma y'ibiruhuko by'iminsi mikuru bari bamazemo iminsi.

    Nkuko amashusho abigaragaza, Vestine na Dorcas basubiye ku ishuri gusa mbere yuko bajya ku ishuri babanje gusenga ndetse buri umwe agira inama mugenzi we kugirango bazitware neza mu masomo y'igihembwe cya kabiri bagiye gutangira.

    Vestine yasabye murumuna we, Dorcas, kwitwara neza mu masomo, agasenga ndetse akanaca bugufi birenze uko yari asanzwe abikora. Dorcas nawe yasabye mukuru we, Vestine, kuziga cyane agatsinda amasomo ye ndetse akanazana amanota arenze ayo yari yazanye mu gihembwe cya mbere gusa byose akabiherekesha isengesho.

    Vestine na Dorcas bari mu modoka ya M. Irene basubiye ku ishuri

     

     

    Source : https://yegob.rw/uko-byari-bimeze-ubwo-vestine-na-dorcas-basubiraga-ku-ishuri-amafoto-na-video/

  • RURA yasobanuye impamvu zituma abagenzi batinda kubona imodoka muri Kigali – #rwanda #RwOT

    Iki ni ikibazo kimaze igihe aho usanga mu masaha ya mu gitondo hirya no hino hafatirwa imodoka mu Mujyi wa Kigali, huzuye imirongo y'abantu bategereje imodoka zibatwara amaso yaheze mu kirere.

    Si mu gitondo gusa kuko no ku mugoroba iyo amasaha yo gutaha ageze usanga imodoka zabaye nke, hakaba ubwo abagenzi bagenda n'amaguru cyangwa bagakoresha uburyo batari bateganyije.

    Muri iyi minsi ho ibihe byarahindutse kugeza aho usanga no mu masaha yo hagati mu munsi hari uduce abagenzi babuze imodoka.

    Mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamukuru Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n'iterambere ry'ubwikorezi muri RURA, Eng Déo Muvunyi, yagaragaje zimwe mu mpamvu zirimo Covid-19 zituma abagenzi bategereza imodoka igihe kinini.

    Ati 'Mu mujyi hakoreramo bus nini zitwara abantu bamwe bicaye abandi bahagaze, hajyaho ibyemezo bituma abantu birinda Covid-19 bisaba ko hagenda abicaye gusa, bus yatwaraga abantu 70 ubu itwara bagera kuri 39.'

    'Byumvikane ko abo bose barengaho baba bagiye gutegereza bigateza ingaruka. Hari amasaha haba hari umuvundo iyo imodoka ifatiwe muri wo bituma uwari ayitegereje itindaho.'

    Yakomeje avuga ko hari ikibazo cy'imikorere mibi yatumye abakora mu rwego rwo gutwara abagenzi batabona ubushobozi bwo kongera imodoka zitwara abagenzi kandi abagenzi biyongera.

    Ati 'No kuba Covid-19 yaragabanyije ubushobozi bw'abatanga serivisi z'ingendo ntibabashe kongera bus, ku buryo atabasha kuziba cya cyuho cyo kubura imodoka.'

    Umuyobozi w'Ikigo gitwara abagenzi Jali Transport, Twahirwa Innocent, yemeje Covid-19 ari imwe mu bituma batabasha gutwara abagenzi mu gihe gikwiye.

    Ati 'Iyo urebye muri rusange ibibazo by'ingendo ntabwo bije uyu munsi na mbere ya Covid-19 byari bihari ariko ubu byarushijeho kuba bibi cyane, hari impamvu zibitera kandi zikemuwe iki kibazo cyakemuka.'

    'Uyu munsi nk'uko Covid-19 yagize ingaruka ku bantu benshi, mu bucuruzi ni nako yagize ingaruka ku bigo bitwara abantu mu buryo rusange. Iyo watwaraga ku munsi ibihumbi 200 hakaza ingamba zo kwirinda icyorezo bakakubwira ngo abo watwaraga ubagabanyemo kabiri, birumvikana ko abantu batazagenda uko bagendaga.'

    Yakomeje agaragaza ko kuba abantu baba bajya mu cyerekezo kimwe ndetse n'ubucucike bishobora guteza ibura ry'imodoka.

    Ati 'Imiterere y'umujyi wacu abantu bose mu gitondo baba bava uruhande rumwe baza mu rundi, serivisi, akazi byose biri mu ruhande rumwe imodoka irava Kimironko yuzuye isubiraneyo ubusa, ibi bigira ingaruka no ku biciro.'

    Basabye inzego z'ubuzima ko zazaborohereza amabwiriza yo gutwara abantu ndetse n'Umujyi wa Kigali ugatekereza ku kijyanye n'imihanda myinshi yagenewe imodoka rusange, bikagabanya umuvundo.

    RURA yatangaje ko ibibazo birimo Covid-19 biri mu byatumye abagenzi babura imodoka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rura-yasobanuye-impamvu-zituma-abagenzi-batinda-kubona-imodoka-muri-kigali

  • Ashimwe yatabarije umwana we umaze imyaka itatu adahaguruka kubera ikibazo yagize avuka (Video) – #rwanda #RwOT

    Kubera gutinda, Ganza yavutse ananiwe biba ngombwa ko bamushyira mu byuma bifasha abana bavukanye intege nke bizwi nka 'Couveuse'.

    Mu kiganiro umubyeyi we Ashimwe Médiatrice yagiranye na IGIHE, yavuze ko ubwo buzima bwo kuba mu byuma, bwamugizeho ingaruka zikomeye ku gice cy'ubwonko.

    Ati 'Bahise bamujyana muri couveuse bambwira ko umwuka ari muke. Yahumekeraga mu byuma bimwongerera umwuka. Namaze iminsi itatu ntaramubona, ku munsi wa gatatu nibwo bambwiye ngo nzane imyenda bamwambike. Ndayimuzanira ariko afite intege nke, akagagara. Byabaye ngombwa ko bamutera imiti imusinziriza iminsi itatu.'

    Umwana yageze aho arakanguka, banamutera andi maraso kugira ngo barebe ko byamufasha kubona umwuka uhagije n'imbaraga ariko bikomeza kugorana.

    Ubusanzwe umwana ufite ubuzima buzira umuze arangwa no kurira ndetse no konka nyamara siko byagenze kuri Ganza mu minsi ye ya mbere kuko umubyeyi we yamugaburiraga amukamiye amashereka, kubera ko imbaraga z'imisaya ye zitabashaga kumufasha gukurura amashereka.

    Ukwezi kwa mbere kose Ganza yakumaze mu bitaro, nyuma baza kumusezerera bamujyana mu rugo ariko nabwo akigaragaza ibibazo.

    Ashimwe yavuze ko umwana we yamugejeje mu rugo akabona nta gihinduka, abaganga bamugira inama yo kumujyana mu bitaro bya Ndera.

    Ati 'Nyuma y'amezi atatu nibwo bansabye kujya i Ndera, basanga ku bwonko hariho ikibazo, bwarananiwe. Bahise bamushyira ku miti ariko kugeza ubu mu myaka itatu afite ntabwo yicara, ntavuga, mbese ahora aryamye keretse nk'iyo museguye.'

    'Nagerageje kumuvuza ku Muhima ariko kubera abantu benshi ugasanga ngezweho yarasubiye inyuma. Hari aho nagiye Kimironko mu ivuriro ryigenga bamuvura nk'inshuro enye, nabwo amafaranga ashize ndarekera. Icyakora wabonaga ko hari ikigenda gihinduka, ijosi ukabona rirashaka gukomera.'

    Ganza ahora aryamye kubera ikibazo yagize ubwo yavukaga, icyakora abaganga bavuze ko avuwe yakira

    Ashimwe avuga ko yaje kugira amahirwe akabona umugiraneza w'umupadiri i Shyorongi, yiyemeza kumufasha n'abandi babyeyi batanu bafite abana barwaye, bajya kubasuzumisha ku bitaro bya Rilima mu karere ka Bugesera.

    Ganza baramusuzumye basanga aramutse abonye ubuvuzi, yavurwa agakira kuko akiri muto kandi umugongo nta kibazo ufite.

    Ati 'Baravuze ngo umugongo nimuzima ariko ukeneye kuvurwa. Padiri bamuhaye facture abona ni ndende, aravuga ati mudukorere udutebe kubavuza ntabwo twabishobora. Bari bakoze facture y'amafaranga asaga miliyoni ebyiri.'

    'I Rilima barambwiye ngo umwana wawe yakira, twamuvura ariko na ya miti y'i Ndera akayikomeza nibwo byadufasha.'

    Ubushobozi ni buke

    Ashimwe avuga ko yifuza ko umwana we avurwa agakira, nyamara ubushobozi bukamubana buke kuko nta mikoro ahagije.

    Uyu mubyeyi yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, papa umubyara n'abandi bo mu muryango we baricwa ndetse n'imitungo yabo irasahurwa, basigara iheruheru.

    Amashuri abanza Ashimwe yayize bimugoye kuko umubyeyi we wari usigaye abarera ari umwe byari bimugoye. Kubw'amahirwe amashuri yisumbuye yafashijwe n'icyahoze ari Ikigega gifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG).

    Yakomeje gufashwa kugeza mu 2017 ubwo yazosaga muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye mu ishami ry'inozamubano (Sociologie).

    Ashimwe ntiyagize amahirwe yo kubona akazi, icyakora yagiye abona ibiraka bitandukanye byo gukina amakinamico kuko abifitemo Impano.

    Yakinnye muri Ni Nyampinga Sakwe, akina muri Mashirika no mu yandi makinamico atandukanye.

    Nubwo ajya abona ibiraka nk'ibyo, ntabwo bihoraho ku buryo yabona ubushobozi bwo kuvuza umwana we ku giti cye. Umugabo babyaranye na we ntacyo amufasha.

    Mu kababaro kenshi, Ashimwe yavuze ko agira agahinda iyo abona umwana we aryamye atabasha guhaguruka cyangwa kuvuga, nyamara abaganga baramubwiye ko yakira.

    Ati 'Bambwira kuba najya i Gahini cyangwa Gatagara kuko bakorera kuri Mutuelle de santé ariko aho hose nta mafaranga mfite ku buryo najyayo nkabayo. Naratuje ariko iyo nibutse ko umwana wanjye bambwiye ko muvuje yakira, ndababara nkahora mu gahinda.'

    Mu bitaro bya Rilima bamubwiye ko aramutse abonye ubushobozi, umwana yavurwa mu mezi atatu.

    Ashimwe na we yemeza ko umwana we abonye ubuvuzi bwiza yakira kuko iyo abonye ubushobozi buke akamuvuza, hari ibimenyetso yerekana nko kunyeganyeza amaguru, guca amarenga yishimye cyangwa ababaye n'ibindi.

    Uramutse ushaka gufasha Ganza ngo avurwe, wavugisha umubyeyi we kuri: +250 787 482 173

    Ashimwe avuga ko ubushobozi bubonetse umwana we yavurwa agakira

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ashimwe-yatabarije-umwana-we-umaze-imyaka-itatu-adahaguruka-kubera-ikibazo

  • Caritas ya Butare yatanze miliyoni zisaga 40 Frw yo gufasha mu kugaburira abanyeshuri ku ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kugaburira abanyeshuri ku ishuri bituma biga neza

    Kugaburira abanyeshuri ku ishuri bituma biga neza

    Iyi gahunda yayitangiye mu mwaka ushize w’amashuri kandi mu gihembwe cya mbere n’icya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2021-2022, imaze gutanga agera kuri miliyoni 42 n’ibihumbi 533, ku banyeshuri 2,378 b’abakene.

    Muri abo banyeshuri harimo 1,120 bo mu bigo by’amashuri 39 byo mu Karere ka Huye, abanyeshuri 253 bo mu bigo by’amashuri 15 byo mu Karere ka Nyanza, abanyeshuri 820 bo mu bigo by’amashuri 36 byo mu Karere ka Gisagara, n’abanyeshuri 185 bo mu bigo by’amashuri bitanu byo mu Karere ka Nyaruguru.

    Aba banyeshuri kandi ngo batoranywa ku bufatanye bwa Padiri mukuru wa Paruwasi ibigo by’amashuri biherereyemo hamwe n’inzego z’ubuyobozi z’ibanze.

    Padiri Jean de Dieu Habanabashaka ushinzwe gukurikirana imikorere y’amashuri ya Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Butare, avuga ko hajya gufatwa ingamba zo kugabanya umubare w’abanyeshuri barihirwa mu bigo bigamo badataha, hagafashwa abatabasha kubona ubushobozi bwo gufatira amafunguro ya saa sita ku ishuri ku biga bataha, ari ukubera ko Kiliziya yabonye na Leta yarabishyizemo imbaraga, hanyuma bakwitegereza bagasanga amafaranga yarihiraga umunyeshuri umwe wiga aba mu kigo yafasha benshi biga bataha.

    Padiri Jean de Dieu Habanabashaka avuga ko Caritas ya Butare yiyemeje kugira uruhare muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri

    Padiri Jean de Dieu Habanabashaka avuga ko Caritas ya Butare yiyemeje kugira uruhare muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri

    Agira ati 'Niba umwana umwe wiga adataha Caritas imutangiye amafaranga y’ishuri nk’ibihumbi 150, twasanze aya mafaranga yafasha abagera kuri 15 biga bataha baba bakeneye ibyo kurya ku ishuri gusa, kuko usanga abenshi bishyura ibihumbi icyenda, abandi 12,….'

    Imibare igaragaza ko mu bihembwe bibiri hamaze gutangwa miliyoni 42.5 ku banyeshuri 2378 biga mu bigo bigamo bataha, naho mu bigo bigamo babibamo Caritas ho ngo imaze kuhatanga miliyoni 75 n’ibihumbi 35 ku banyeshuri 469 gusa.
    Padiri Jean de Dieu Habanabashaka anavuga ko n’ubwo hari abana Caritas itangira amafaranga yo kurya ku ishuri, abakeneye gufashwa bagihari kuko usanga abarihirwa n’ababyeyi na Caritas mu bigo bafashamo baba ari nka 60% gusa.

    Ni ukuvuga ko 40% basigaye baba batabashije gutanga uruhare rwabo, igihe cyo kurya basaranganya n’abarihiwe, haherewe ku mafaranga Leta ibatangaho. Ibi kandi ngo bituma abana batabona amafunguro ahagije muri rusange.

    Aha ni na ho Musenyeri Filipo Rukamba, umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, ahera asaba ababyeyi bifite gufasha mu kugaburira abana ku ishuri, kugira ngo bose babashe kubona amafunguro ku ishuri.

    Musenyeri Filipo Rukamba

    Musenyeri Filipo Rukamba

    Agira ati 'Ndasaba abakirisitu bose, biturutse mu maparuwasi babarizwamo, kwiyumvamo ko bagomba kugira uruhare mu gutuma abana biga mu bigo by’amaparuwasi yabo babasha kurya ku ishuri uko bakabaye.'

    Atanga urugero rw’uko kera bacyiga mu mashuri abanza bajyanaga ibiryo ku ishuri mu bihoho (ibirere), kandi ababyeyi bakabaha byinshi kugira ngo baze kubasha gusangira na bagenzi babo b’abakene, batabifite.

    Ati 'Wasangaga usangira n’umwana iwanyu baguhaye wenda w’umukene, kandi ntacyo byatwaraga. Ariko kugera ahantu abana bamwe barya abandi ntibarye, bitera akantu kuri abo bana kuko utarya ntaba yishimye.'

    Padiri Gilbert Kwitonda uhagarariye Caritas ya Butare avuga ko Caritas imaze gutanga asaga miliyoni 40 muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri muri uyu mwaka wa 2021-2022

    Padiri Gilbert Kwitonda uhagarariye Caritas ya Butare avuga ko Caritas imaze gutanga asaga miliyoni 40 muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri muri uyu mwaka wa 2021-2022

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/caritas-ya-butare-yatanze-miliyoni-zisaga-40-frw-yo-gufasha-mu-kugaburira-abanyeshuri-ku-ishuri

  • Ibyo wamenya ku ndwara yo kunuka igikara n'uburyo wayirwanya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kunuka igikara cg igikara bivugwa mu gihe umuntu ahorana icyuya kinuka, ndetse ukaba wacyeka ko atajya akaraba.

    Uku kunuka icyuya iyo bifatiwe ingamba hakiri kare birashira kuko ahanini bitangira kumvikana mu myaka y'ubugimbi n'ubwangavu. Ni ukuvuga ahanini hagati y'imyaka 14 na 16 ku bakobwa na 15 kugeza 17 ku bahungu.

    Nanone bikunda kuba ku bantu babyibushye cyane, abafite indwara nka diyabete, abakunda kurya ibirunze cyane (birimo ibirungo buri gihe).

    Kubira ibyuya byo ubwabyo si ikibazo kuko icyuya nta mpumuro ubusanzwe kigira. Gusa kuko ku mubiri wacu habaho mikorobi zo mu bwoko bwa bagiteri, izo zihuye na cya cyuya, zigihinduramo aside zinyuranye bityo umwuka wazo ukaba ariwo wumvikana.

    Abantu bakunze gututubikana cyane nabo bashobora kunuka igikara gusa ubwinshi bw'umunyu uba muri icyo cyuya ntiwemerera bagiteri gushwanyaguza poroteyine zirimo. Kuba banuka byaterwa n'igihe babiriye icyuya n'imvubura zagikoze.

    Aha twibutse ko icyuya cya buri muntu cyihariye ku buryo kinifashishwa mu gutandukanya abantu. Burya imbwa nicyo ikoresha ironda aho shebuja yanyuze, nicyo umwana abanza kumenyeraho gutandukanya nyina n'abandi, kandi nawe ugiye ahabitse imyenda idafuze uhumirije, ntiwayoberwamo iyawe cyangwa iy'uwo mubana.

    None kunuka igikara biterwa n'iki ?

    Nkuko tumaze kubibona, icyuya kigira impumuro idasanzwe ni icyo mu kwaha no mu myanya ndangagitsina. Icyo cyuya rero kunuka kwacyo biterwa nuko hakunze gututubikana, bityo cya cyuya ntikibashe gutumuka ngo kigende, maze uko kihatinda kigakomeza guhura na za bagiteri. Uko izo bagiteri zikura, zibyara zinashwanyaguza za poroteyine zo mu cyuya, niko harekurwa umwuka, uko utinda ukanuka.

    Gusa byumvikane neza, kunuka igikara ntibivuze ko utajya woga, ahubwo ni uko bagiteri zo mu mubiri wawe ziba zishwanyaguza vuba poroteyine zo mu cyuya, uko bitinda kikanuka. Ariko nundi wese aramutse atinze koga, icyuya cye kiranuka.

    Ni gute nahangana na byo ?

    Kugirango ukire kunuka igikara hari byinshi usabwa kwitaho no kwitwararika, kandi ukabikora uhozaho kuko ntacyo wakora ngo za bagiteri uzikure mu mubiri wawe burundu.

    1.deodorant.

    Ndacyeka buri wese azi gutandukanya deodorant na parfum. Niba utari ubizi, deodorant ikuraho cyangwa ikagabanya impumuro y'ikintu. Naho parfum yo ntacyo ihindura ku cyuya cyawe, ahubwo iyo ufite impumuro runaka nayo yongeraho akayo. Mu cyumba cy'abageni haterwa parfum, mu cyumba cy'umubyeyi ushobora kuyiteramo, ariko ku murambo uzateraho deodorant. Deodorant rero niyo yemerewe abanuka igikara, kandi iterwa mu kwaha. Parfum yo akenshi iba ihumura nk'indabo runaka, izo yakuwemo. Yiterwa n'abadafite ikibazo cy'ibyuya.

    2. Buri munsi jya woga amazi ashyushye.

    Byibuze woge rimwe ku munsi, nibigukundira unarenzeho woge 2 cyangwa 3. Koga amazi ashyushye bizagufasha kugabanya umubare wa bagiteri zo ku ruhu rwawe. Gusa niba hashyushye inshuro woga ku munsi usabwa kuzongera kuko iyo ikirere gishyushye kubira ibyuya biriyongera. Nyuma yo koga wihanagure neza wumuke kandi wirinde kwisiga amavuta atera gututubikana nk'ayarimo cocoa butter.

    3.Jya uhora wogoshe ubucakwaha n'insya.

    Uko biba byinshi niko icyuya giheramo, ndetse na bagiteri zikororoka ku bwinshi.Byibuze buri rimwe mu cyumweru jya wisura.

    4. Isabune.

    Niba wumva utangiye kubira ibyuya hita ushaka uko byibuze woga mu kwaha ukoresheje amazi meza n'isabune zagenewe kwica bagiteri (antiseptic). Izo sabune wazibona haba mu isoko cyangwa farumasi.

    5.Hindura imyambarire.

    Imyenda myiza kuri wowe ni ituma umubiri ubasha guhumeka, akayaga kakinjira. Iyo ni iyikoze muri cotton, silk na wool. Ibuka kandi kutambara imyenda ikwegereye cyane kimwe n'iyigutera gututubikana.

    6.Irinde ibirungo byinshi.

    Ibirungo nka tungurusumu, urusenda, poivron, bimwe tugura nka kawomera, simba mbili, asante, n'ibindi bitera bamwe kugira icyuya bihumuramo. Ubushakashatsi bukiri gukorwa bwerekana ko no kurya inyama zitukura biri mu byongera ibyago byo kunuka igikara. Inzoga n'ikawa kimwe n'ibindi byose bikabura umubiri, wabigabanya.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-wamenya-ku-ndwara-yo-kunuka-igikara-nuburyo-wayirwanya/

  • Ethiopia yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku muyobozi wa OMS #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus

    Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus

    Guverinoma imushinja kwivanga mu bibazo byayo iti: 'Yivanze mu bikorwa bya Ethiopia ndetse n’umubano wa Ethiopia ifitanye na Leta ya Eritrea'

    Ethiopia itangaje ibi nyuma y’uko uwo muyobozi aherutse gutangaza ko ubuzima muri Tigray, Intara iherereye mu majyaruguru ya Ethiopia bumeze nabi, ndetse ashinja Guverinoma ko yabangamiye ibikorwa byo kugeza imiti muri iyo ntara.

    Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus ukomoka muri Ethiopia by’umwihariko mu gace kibasiwe n’intambara ka Tigray yahoze ari Minisitiri w’ubuzima muri Guverinoma ya mbere yabanje yari iyobowe n’ishyaka rya Tigray People Liberation Front.

    BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Guverinoma kenshi yagiye ishinja abo yita inyeshyamba zihanganye na Leta zo muri Tigray kubangamira ibikorwa byo kugeza imfashanyo ku bazikeneye.

    Ni mu gihe impande zombi zagiye zishinjwa gutera no kwambura ibikoresho byagemuraga imfashanyo mu gihugu.

    Byumwihariko ariko Addis Ababa yo ishinja Dr Tedros gushyigikira inyeshyamba zo muri Tigray mu bikorwa by’intambara nyamara Tedros we akabihakana.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/ethiopia-yasabye-ko-hakorwa-iperereza-ryimbitse-ku-muyobozi-wa-oms

  • APR FC na Kiyovu Sports zananiwe kwisobanura mu mukino wabonetsemo ikarita itukura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’umukino wari watangiye i Saa Sita n’igice kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ukarangira Gorilla Fc inganyije na Bugesera igitego 1-1, haje gukurikiraho umukino wa Kiyovu yari yakiriye APR FC.

    Ni umukino mu gice cya mbere Kiyovu Sports yabonyemo uburyo bwo kubona igitego nk’aho Serumogo Ally yasigaranye n’umunyezamu ariko ntiyabasha gutera mu izamu myugariro Nsabimana Aimable ahita awumwambura, nyuma gato nabwo Dusingizimana Gilbert yashoboraga kubona igitego ariko atinda gutera mu izamu barawumwambura ataratera.

    Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira APR FC yabonye uburyo bukomeye bwo kubona igitego, ku ishoti rikomeye ryatewe na Byiringiro Lague, ariko umunyezamu Kimenyi Yves arasimbuka arawurenza.

    Mu gice cya kabiri cy’umukino ikipe ya Kiyovu Sports yakomeje kurusha APR FC guhererekanya imipira neza, byaje gutuma abakinnyi ba APR FC bakora amakosa yabaviriyemo amakarita, harimo Ruboneka Jean Bosco wabonye abiri y’umuhondo anamuviramo ikarita itukura.

    Amakipe yombi yakomeje gushaka uburyo yabona igitego ariko umukino urangira amakipe yombi anganyije 0-0, Kiyovu Sports ikomeza kuyobora urutonde mu gihe APR FC ifite ibirarane bibiri.

    Abakinnyi babanje mu kibuga:

    Kiyovu Sports:

    Kimenyi Yves (c)
    Iracyadukunda Eric
    Mbonyingabo Regis
    Ngendahimana Eric
    Ndayishimiye Thierry
    Harerimana Ismael
    Serumogo Ally Omar
    Benedata Janvier
    Pinoki Vuvu
    Bigirimana Abeddy
    Dusingizimana Gilbert

    APR FC

    Ishimwe Jean Pierre
    Omborenga Fitina
    Niyomugabo Claude
    Buregeya Prince
    Nsabimana Aimable
    Mugisha Bonheur
    Ruboneka Jean Bosco
    Manishimwe Djabel
    Mugisha Gilbert
    Byiringiro Lague
    Mugunga Yves

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-na-kiyovu-sports-zananiwe-kwisobanura-mu-mukino-wabonetsemo-ikarita-itukura

  • Urubanza rw'ubujurire rw'abarwanyi ba MRCD-FLN ruratangira kuri uyu wa mbere #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere urukiko rw'ubujurire ruratangira kuburanisha urubanza rw'abari abayobozi, abayoboke n'abarwanyi b'umutwe wa MRCD-FLN barimo na Paul Rusesabagina wari uwukuriye, bahamijwe ibyaha bifitanye isano n'iterabwoba.

    Ubwo baburanishwaga n'urukiko rukuru mu rugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambuka imbibi, Paul Rusesabagina n'abandi 20 baregwaga hamwe bari bakatiwe ibihano bihera ku myaka 3 kugera kuri 25.

    Ubujurire bugiye gusuzumwa ni ubw'abaregeye indishyi bagaragaje ko batishimiye uko zabazwe bashingiye ku byo bari basabye mu iburanisha.

    Nsengiyumva Vincent yari umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyabimata aho abarwanyi b'uyu mutwe bateye bakamurasa ndetse bagatwika n'imodoka ye.

    Agira ati 'Hari ibyo twari twaregeye indishyi urukiko rutahaye agaciro cyane cyane aho bavuze ko hari ibimenyetso bitabashije kuboneka, ibyongibyo hari ibitabashije kudushimisha kuko tuburana n'ubundi hari ibyo twagaragaje ko tutabasha kubona ibimenyetso cyane cyane nk'abantu imitungo yabo yagiye itwarwa, imitungo yabo yagiye itwikwa n'ibindi, ibyo rero hari ibitabonerwa ibimenyetso.'

    Paul Rusesabagina ni uyu wicaye imbere

    Ku bijyanye n'indishyi z'akababaro, urukiko rwatangaje ko uwiciwe uwo bashakanye agomba guhabwa miliyoni 10, uwiciwe umwana miliyoni 5-5.5, uwiciwe umubyeyi buri wese agahabwa miliyoni 5, uwiciwe umuvandimwe miliyoni 2, uwakomerekejwe cyangwa akamugazwa miliyoni 2, uwatewe ubumuga n'ubusembwa agahabwa hagati ya miliyoni 3-4, uwashimuswe agenerwa ibihumbi 300 naho ibigo byatwikiwe imodoka zitwara abagenzi aribyo Omega Express yagenewe miliyoni 164 naho Alpha express miliyoni 80.

    Abangirijwe imodoka zisanzwe umwe agenerwa miliyoni 15 undi miliyoni 4.

    Abaregeye indishyi bo mu mirenge ya Ruheru na Kivu bose nta zo bemerewe kubera ko nta bimenyetso by'ibyo bangirijwe bagaragarije urukiko. Abaregera indishyi bakaba barajuriye basaba ko zongerwa kuko zagabanyijwe cyane bagereranyije n'izo basabaga.

    Ku rundi ruhande, ubushinjacyaha bwajuririye ibihano n'ibyaha kuko urukiko rwabigabanyije nk'uko umuvugizi wabwo Nkusi Faustin yahise abitangaza ku munsi urubanza rwasomeweho ku itariki 20 Nzeri umwaka ushize.

    'By'umwihariko ku basabiwe ibihano bikaba byagiye bigabanywa mu buryo bugaragara, aho hari abahawe igifungo cy'imyaka 5, 20 abandi 25, barasabiwe wenda igifungo cya burundu, twareze abantu benshi ibyaha byinshi, ugasanga nk'uwo twareze ibyaha 14 navuga nka Sankara ibyaha 14, wareba nka Rusesabagina ibyaha 9, ariko bagiye kubahamya ibyaha babahamije, Sankara ibyaha 4, Rusesabagina ibyaha 2, Herman icyaha 1 n'abandi ugasanga ni kimwe, bibiri.'

    Abandi bajuriye ni bamwe mu baregwa bo basaba kugabanyirizwa ibihano barimo na Nsabimana Callixte wiyise Sankara wakatiwe gufungwa imyaka 20. Naho Paul Rusesabagina utarongeye kugaragara mu rukiko kuva muri Werurwe mu 2021 ntiyajuriye, ahubwo hajuriye ubushinjacyaha busaba ko igihano cy'imyaka 25 y'igifungo cyakongerwa ndetse urukiko rukamuhamya ibyaha byose bwamureze.

    SRC:RBA

     

    The post Urubanza rw'ubujurire rw'abarwanyi ba MRCD-FLN ruratangira kuri uyu wa mbere appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/16/urubanza-rwubujurire-rwabarwanyi-ba-mrcd-fln-ruratangira-kuri-uyu-wa-mbere/