Category: Uncategorized

  • Mali: Ibrahim Boubacar Keita uherutse guhirikwa ku butegetsi yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibrahim Boubacar Keita

    Ibrahim Boubacar Keita

    Ni amakuru uyu muvugizi yatangarije Ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) kuri iki Cyumweru tariki 16 Mutarama 2021, impamvu y’urupfu rwe ikaba itahise itangazwa.

    Ibrahim Boubacar Keita benshi bakundaga kwita IBK, yayoboye Mali kuva mu kwezi kwa Cyenda 2013 kugeza mu kwa munani 2020. Mu gihe yayoboraga, ntiyorohewe n’imitwe yitwaje intwaro ya kislamu yahungabanyaga umutekano mu duce twinshi two hagati mu gihugu no mu majyaruguru, bituma abaturage binubira ubutegetsi bwe.

    Yakuweho n’agatsiko k’abasirikare kahiritse ubutegetsi nyuma y’amzi menshi yari ashize abaturage bari mu myigaragambyo basaba ko ubutegetsi bwe bwavaho.

    Umujyanama wa Ibrahim Boubacar Keita yatangaje ko yitabye Imana ari iwe mu rugo i Bamako mu murwa mukuru wa Mali.

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/mali-ibrahim-boubacar-keita-uherutse-guhirikwa-ku-butegetsi-yitabye-imana

  • Abarwanyi b'umutwe w'iterabwoba wa FDLR bakomeje gupfa nk'ibimonyo, mu bitero ingabo za Kongo zikomeje kuwugabaho kuva mu ntangiriro z'iki cyumweru #rwanda #RwOT

    Amakuru ava muri Kivu y'Amajyaruguru, muri Teritwari ya Rutshuru, Gurupoma ya Rugali, cyane cyane ahitwa Kibumba, aravuga ko iki cyumweru dusoza kizaba indahiro ku mutwe w'iterabwoba wa FDLR, dore ko ibitero simusiga wagabweho n'ingabo za Kongo, FARDC, kuva kuwa kabiri ushize, bimaze guhitana abarwanyi bawo batari munsi ya 50.

    Ababarirwa mu ijana ngo barakomeretse, mu gihe umubare w'abafashwe mpiri utaratangazwa n'ubwo nawo ngo waba ari munini.

    Ayo makuru yanemejwe n'imiryango idafite aho ibogamiye, aravuga ko uwo mubare ushobora kuba munini kurushaho, kuko imirwano igikomeza, kandi FARDC ikaba yifashisha ibitwaro bikomeye, bishobora no gutaburura abarwanyi ba FDLR mu myobo bahungiyemo, bikanatwika amashyamba bashwiragiramo.

    Ibikorwa FDLR ikomoraho amafaranga nabyo ngo byarasenywe, nk'amafuru atabarika uwo mutwe w'abagizi ba nabi utwikiramo amakara, ndetse n'ibigega by'imyaka bari bejeje kimwe n'iyo bambuye abaturage ba Kongo bikaba byarashumitswe bigakongoka.

    Gusenya ahantu FDLR ivana ibiyitunga bishobora kuyishegesha, dore ko iperereza ryakozwe n'imiryango itari iya Leta, rikanashimangirwa n'ingabo za Loni ziri muri Kongo, Monusco, yerekana ko hagati ya 75 na 90% by'amakara akoreshwa mu mujyi wa Goma atwikwa na FDLR.

    Ingabo za Kongo zivuga ko zahagurukiye guhashya FDLR n'indi mitwe y'inyeshyamba yagize indiri uburasirazuba bw'iki gihugu.

    By'umwihariko FDLR ishinjwa ubugizi bwa nabi ikorera abaturage b'Abanyekongo, harimo kubica, kubasahura, gusambanya abagore ku ngufu, n'ibindi bikorwa bya kinyamanswa.

    FDLR igizwe ahanini n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bahora bifuza kugaruka mu Rwanda gusoza umushinga basize batarangije neza, wo gutsemba icyitwa Umututsi.

    The post Abarwanyi b'umutwe w'iterabwoba wa FDLR bakomeje gupfa nk'ibimonyo, mu bitero ingabo za Kongo zikomeje kuwugabaho kuva mu ntangiriro z'iki cyumweru appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abarwanyi-bumutwe-witerabwoba-wa-fdlr-bakomeje-gupfa-nkibimonyo-mu-bitero-ingabo-za-kongo-zikomeje-kuwugabaho-kuva-mu-ntangiriro-ziki-cyumweru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abarwanyi-bumutwe-witerabwoba-wa-fdlr-bakomeje-gupfa-nkibimonyo-mu-bitero-ingabo-za-kongo-zikomeje-kuwugabaho-kuva-mu-ntangiriro-ziki-cyumweru

  • Akayabo Rayon Sports izajya ihabwa n'akarere ka Nyanza kamaze kumenyekana #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo tariki 14 Mutarama 2022,Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinye amasezerano y'imyaka 4 mu mikoranire n'akarere ka Nyanza ikomokamo.

    Iyi kipe yavuze ko muri aya masezerano yasinyiwe mu Majyepfo mu Karere ka Nyanza,kazajya kagira amafaranga kayiha mu ngengo y'imari yako hanyuma nayo igafashe mu bukangurambaga no kukamenyekanisha mu bukerarugendo.

    Mu itangazo iyi kipe yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yagize iti 'Twishimiye kubamenyesha ko twasinyanye amasezerano y'ubufatanye azamara imyaka 4 n'Akarere ka Nyanza kazajya kagena ingengo y'imari izahabwa ikipe mu gihe ikipe n'abakunzi bayo bazajya bafasha Akarere mu bukangurambaga no kukamenyekanisha.'

    Amakuru dukesha ikinyamakuru ISIMBI nuko muri ,aya masezerano Rayon Sports izajya ihabwa miliyoni 200 buri mwaka mu gihe cy'imyaka 4.

    Kubera ko Nyanza ari kamwe mu turere dusanzwe ari igicumbi cy'umuco n'ubukerarugendo, hari kompanyi y'abadage igiye gushobora mu bikorwa by'ubu bukerarugendo.

    Amakuru avuga ko iyi kompanyi y'abadage amafaranga izatanga aka Karere kazajya kayaha Rayon Sports nayo ikagafasha mu bikorwa byo kukamenyekanisha ndetse n'ubukangurambaga.

    Bivugwa ko muri uyu mwaka wa mbere Rayon Sports izahabwa miliyoni 160 aho iyi kompanyi izatanga miliyoni 100 n'akarere ka Nyanza kagatanga miliyoni 60, ni mu gihe imyaka 3 izakurikiraho izahabwa miliyoni 200 buri mwaka.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/akayabo-rayon-sports-izajya-ihabwa-n-akarere-ka-nyanza-kamaze-kumenyekana

  • Mwiseneza Djamar uri mu batoza ba Rayon Sports yakoze ubukwe #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Mutarama 2022 ni bwo Mwiseneza Djamari na Tabaro Amina Mickdad basezeranye mu idini ya Islam ku musigiti wo kwa Kadhafi.

    Nyuma ya saa sita habaye umuhango wo gusezeranira imbere y'amategeko mu murenge wa Nyakabanda ndetse n' umuhango wo gusaba no gukwa, wabereye mu Karere ka Bugesera.

    Mwiseneza uvuka mu Karere ka Nyanza, yazamukiye mu ngimbi za Rayon Sports ayikinira kuva mu 2007 kugera muri 2014 ubwo yerekezaga muri APR FC.

    Gusa imvune yagize ntizatumye akomeza kwitwara neza nk'uko byahoze bituma imurekura muri 2017 asubira muri Rayon Sports ariko ntiyabona umwanya uhagije wo gukina nubwo yajyaga ajya mu kibuga asimbuye mu mikino imwe n'imwe.

    Mu Ukwakira 2018 ni bwo yagizwe umutoza wungirije wa Rayon Sports, aho yasimbuye Gatera Moussa wari wungirije Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo 'Robertinho'.

    Muri Mutarama 2019, Rayon Sports yazanye Wagner do Nascimento Silva nk'umutoza wa mbere wungirije, Mwiseneza ahabwa inshingano zo kongerera ingufu abakinnyi.












    AMAFOTO:RWANDA MAGAZINE

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/mwiseneza-djamar-uri-mu-batoza-ba-rayon-sports-yakoze-ubukwe

  • Nyanza: Umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu yatwikiwe mu nzu Imana ikinga ukuboko #rwanda #RwOT

    Ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kamuvunyi B ho mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Rwabicuma, mu Karere ka Nyanza ari kumwe n'umuryango we baryamye bumvise inkongi y'umuriro bikekwa ko yatewe n'abantu bataramenyekana hangirika byinshi.

    Mu ijoro rishyira ku wa 13 Mutarama, 2022 ushinzwe umutekano mu Mudugudu witwa Mufora Erneste yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ahagana saa yine z'ijoro aryamye n'umugore n'umwana ndetse na mushiki we, yumvise umwotsi mwishi uturuka mu kiraro cy'inka gishakajwe amabati.

    Abyutse asohotse asanga umuriro waturutse mu ruhande rwo hepfo ku kiraro cy'inka ndetse n'inzu abamo ishakajwe amategura yafashwe uruhande rumwe rwegereye ikiraro, umuriro ukaba waraturutse ku rugo rwari rwubakishije imiyenzi n'ibishangari by'inturusu.

    Mufora yakomeje avuga ko akimara gusohoka yasanze ikimasa cyari mu kiraro cyatangiye gushya ku maguru no ku matako inyuma ahita agisohora.

    Ati 'Muri uko gusohora inka nanjye nahiye ukuboko gusa abandi bo bihutiye gusohoka hanze.'

    Mufora yemeje ko mbere y'uko baryama mushiki we witwa Karera yamubwiye ko yumva abantu barimo banywera urumogi hanze, amusubiza ko ntabyo yumva bahise baryama, nka nyuma y'iminota itanu nibwo yumvise umwotsi, asohotse asanga umuriro wafashe ikiraro cy'inka kirimo gushya n'inzu yafashwe.

    Ati 'Navuye i Kigali abaturage barantora bangirira icyizere ku buryo bigoranye kumenya uwantwikiye kuko nta n'uwo twari dufitanye ikibazo.'

    Iki kinyamakuru kivuga ko cyamenye ko mu byahiriye mu nzu harimo imyenda, matera eshatu, umurasire w'izuba, ibyangobwa (indangamuntu), telephone ebyiri n'ibikoresho byo mu nzu.

    Ubuyobozi kandi bwahise bucumbikisha uyu muturage mu yindi nzu, haracyakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye inkongi y'umuriro ndetse n'ababa babyihishe inyuma.

    Uriya muturage avuga ko kimwe mu bimubangamiye ari uko atari hafi y'amatungo atarahiye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko Mufora Erneste yatwikiwe koko.

    Ati 'Twarabimenye, habayeho inkongi y'umuriro hagira ibyangirika, na we ashya akaboko atabara inyana ye ariko dushima abaturage batabaye ntashye.

    Turi gukorana n'inzego z'umutekano ngo ababikoze babihanirwe, hari abakekwa ariko ntitwabavuga kubera ko iperereza rikomeje.'

    Abajijwe niba gutwikirwa byaraturutse ku nshingano ze,Mayor Ntazinda yagize ati 'Byashoboka ko bijyanye no kuba akora inshingano y'umutekano akabuza abakora ibyaha, byashoboka ko babikoze kubera iyo mpamvu cyangwa ari ubundi bugizi bwa nabi.'

    Mayor yavuze ko uriya muturage afashwa n'inkunga ihabwa Umurenge igafasha abagizweho ingaruka n'ibiza.

    Yasabye abaturage kwirinda urugomo, no kwirinda ubugizi bwa nabi kuko bibashyira mu kaga, ufashwe ahanwa by'intangarugero kandi bikagira ingaruka ku muryango we.

    Ashimira abaturage batabaye kare, akabasaba gukomeza kurinda umutekano bafatanyije n'inzego z'umutekano kugira ngo abantu bafite urugomo batahurwe hakiri kare.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyanza-umuyobozi-ushinzwe-umutekano-mu-mudugudu-yatwikiwe-mu-nzu-imana-ikinga

  • Cristiano Ronaldo yavuze abakinnyi 2 yakuze areberaho mu mupira w'amaguru #rwanda #RwOT

    Kizigenza CRISTIANO RONALDO yavuze ko Abanya Brazil bakoze amateka mu mupira w'amaguru Ronaldo na Ronaldinho yakuze abafata nk'icyitegererezo cye ariko ko yishimira ko yabaruhije ibikombe

    Kimwe na benshi, iki cyamamare cya Manchester United cyavuze ko cyarebaga aba banyabigwi ba Samba Boys bamurika ku isi yose,ubwo yari akiri ingimbi kandi afite inzozi zo kubigana.

    Mu kwigana aba bombi, Ronaldo yakoze ibidasanzwe atsinda ibitego byinshi muri United na Real Madrid byamugize umukinnyi wa mbere ku isi.

    Ariko uyu mugabo watsindiye Ballon d'or inshuro eshanu yavuze ko uduhigo yakoze twamushyize ku rwego rwo hejuru kurusha Ronaldo na Ronaldinho yakuze areberaho.

    Yabwiye ESPN Brazil ati: “Sinkunda amagereranya.

    “Nahitamo kuvuga ko bombi [Ronaldo Nazario na Ronaldinho Gaúcho] basize ibigwi byabo, amateka yabo.

    “Nshobora kuvuga, nkurikije ibimenyetso, ko natsindiye ibihembo ku giti cyanjye byinshi kubarusha, ariko bombi batwaye ibikombe by'isi.

    Nakuze ndeba bombi bakina. Kuvuga uwaba uwa mbere, uwa kabiri, ntabwo ari kintu cy'ingenzi.

    Nahitamo kuvuga ko bari icyitegererezo kandi basize amateka meza mu mupira w'amaguru.”

    Ronaldo, ufite imyaka 36, ​​yongeye kugaruka muri Manchester United avuye muri Juventus mu mpeshyi ishize ku giciro c cya miliyoni 12.8 z'amapawundi.

    United yagize guhuzagurika muri uyu mwaka w'imikino,byatumye ubu ari iya karindwi ku rutonde rwa Premier League.

    Ronaldo umaze gutsinda ibitego 14 mu marushanwa yose mur uyu mwaka w'imikino, yahamagariye bagenzi be guhuza ibitekerezo byabo mu gice cya kabiri cy'umwaka w'imikino.


    Cristiano Ronaldo yakuze arebera kuri Ronaldinho na Ronaldo Nazario

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yavuze-abakinnyi-2-yakuze-areberaho-mu-mupira-w-amaguru

  • Harimo nizishobora kukwica! Indwara 3 warwar… – #rwanda #RwOT

    Uburwayi uzarwara niba ukunda gutindana inkari igihe kirekire utajya kwihagarika:

    Inkari ziba zigizwe n'iki?

    Ubusanzwe inkari ziba zifite ibara ry'umuhondo rijya kweruruka. Ziba zigizwe n'amazi, imyanda iba yavuye mu mirimo inyuranye iba yakorewe mu turemangingo tw'umubiri (différents métabolismes cellulaires), haba harimo imyunyu ndetse n'indi myanda iba yaturutse mu biryo turya cyangwa indi iba yaturutse muri imwe mu miti. Zikorerwa mu mpyiko.

    Inkari iyo zimaze gukorerwa mu mpyiko, zirundanya mu ruhago (vessie). Uko inkari ziba nyinshi mu ruhago niko rurushaho kwikwedura. Gushaka kunyara bituruka kuri 'capteurs' ziba aho twakwita ku ruhu rw'uruhago, zimenya ingano y'inkari zimaze kugera mu ruhago, zikohereza icyifuzo cyo kunyara ku bwonko binyuze mu dutsi (nerfs) duhuza ubwonko n'uruhago.

    N'ubwo icyifuzo cyo kunyara kiba kimaze koherezwa ku bwonko, ntabwo inkari zihita zizana ako kanya bitewe n'icyitwa 'sphincter' iherereye ku muyoboro w'inkari. Sphincter niyo idufasha gufata inkari ntizihite ziza, zikaza ari uko tubishatse.

    Icyo abantu benshi birengagiza ni uko mu kugumana inkari igihe kirekire, bituma bagira ibibazo by'ubuzima.

    Zimwe mu ndwara ziterwa no kugumana inkari igihe kirekire:

    Uburwayi bwa 'cystite'

    Mu kudahita unyara mu gihe uruhago rwabigusabye, bituma udukoko (bactéries) ziba ziri mu nkari ziyongera, zigatera icyo twakwita ikibazo cyangwa se uburwayi bwitwa cystite. Ubu burwayi burangwa no gushaka kunyara inshuro nyinshi ndetse n'uburibwe mu gihe umuntu anyara.

    Ibibazo by'impyiko

    Iyo uburwayi bwa cystite budahise bwitabwaho ngo buvurwe, udukoko twavuze haruguru, turazamuka tunyuze mu miyoboro y'inkari tukagera mu mpyiko, tugatera ubundi burwayi bwitwa 'pyélonéphrite'.

    Pyélonéphrite butera ibibazo byinshi birimo kugira umuriro, umunaniro, kuribwa mu nda, ndetse n'ibibazo mu gihe cyo kunyara. Iyo ubu burwayi nabwo butitaweho hakiri kare, butera ikindi kibazo bita péri-rénal cyangwa septicemie. Péri-rénal ikunda kuranga cyane abagore bakuze cyane, bafite imyaka irenga 65 ndetse n'abagore batwite.

    Kunanirwa kunyara

    Ubundi burwayi ushobora kurwara igihe ukunda gutindana inkari, harimo kugira ikibazo mu gihe uri kunyara cyangwa se kubura inkari igihe kirekire aribwo burwayi bita 'rétention urinaire'.

    Ubu burwayi bukunda kuranga abagabo kurusha uko buranga abagore. Burangwa no kubura inkari igihe kirekire, kwiyongera k'uruhago ku buryo bugaragara, kubabara cyane mu kiziba cy'inda ndetse no kumva utishimye. Ubu burwayi rimwe na rimwe bushobora no gutera urupfu nk'uko ikinyamakuru cyandika ku buzima Santé Plus Mag cyabitangaje.

    Santé Plus Mag itangaza ko urwaye ubu burwayi, agomba kwihutira kujya kwa muganga akibona ibimenyetso twavuze haruguru.

    Kugira ngo wirinde ibi bibazo byose umubiri wawe ujye ukora neza, ni ngombwa ko ugomba guhora unywa amazi menshi buri munsi, nibura litiro 1.5 y'amazi ku munsi ndetse ukihutira kujya kunyara igihe wumvise ubishaka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113539/harimo-nizishobora-kukwica-indwara-3-warwara-niba-ukunda-gutindana-inkari-igihe-kirekire-u-113539.html

  • Aline Gahongayire yatangaje ko ari mu rukundo… – #rwanda #RwOT

    Gahongayire ni we wari umutumirwa mu makuru ya Radio Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022.

    Muri aya makuru yagarutse ku rugendo rw'umuziki we, ibyagiye binyeganyeza umutima we, imbaraga zo kunesha imijugujugu yagiye aterwa… n'ukuntu aryowe n'urukundo muri iki gihe n'umukunzi we ushobora kuba atari uwo mu Rwanda.

    Uyu muhanzikazi watangiye umuziki afite imyaka 12 y'amavuko, avuga ko aryohewe n'ubuzima bushya bw'urukundo rw'icyanga yinjiyemo kuko yabanje gufata igihe kinini cyo gukira ibikomere by'urukundo rw'ahahise.

    Gahongayire avuga ko ntawe yakwifuriza gutandukana n'uwo akunda bitewe n'ibihe yanyuzemo. Ati '[…] Urukundo ni rwiza kubera y'uko ntigeze naba mu rukundo cyangwa se muri 'relationship' irapfa nta muntu nifuriza gutandukana cyangwa ku-divorcer ni ibintu bitari byiza n'ubwo mbyambayeho ariko ntawe nabyifuriza mfite imbaraga zibihagarika navuga ngo bihagarikire kuri njyewe,'

    Uyu muhanzikazi w'imyaka 35 y'amavuko avuga ko nyuma yo gutandukana n'umugabo bari barushinze, yafashe igihe cyo kubanza gutuza, amenya neza amakosa ye kuko ariyo 'Mpa agaciro kugira ngo mbanze nyakosore hanyuma mbone kujya mu y'indi nzira'.'

    Akomeza avuga ko muri iki gihe ari mu nzira nziza y'urukundo n'umukunzi we mushya atifuje kuvugaho byinshi. Ati '…Ndi mu nzira nziza y'urukundo kuko amahirwe y'urukundo sinayima Imana yampaye umutima mugari kandi nabwo bigomba kugarukira aho.'

    'Ndi muri 'relationship' [Urukundo] inejeje kandi numva y'uko hamwe n'Imana ndacyabisengera. Igihe cyo kubishyira hanze nticyari cyagera ariko numva y'uko hari ahantu mpagaze.'

    Umunyamakuru Uwimana Ferdinard yabajije Aline Gahongayire icyo yabwira umukunzi we muri ako kanya, maze agira ati ' 'Of Course i Love him' [Yego rwose ndamukunda] 'because' [Kubera ko] n'ibyo yumva kandi 'God bless him' [Imana imuhe umugisha].'

    Uwimana yabajije Gahongayire niba umukunzi we atumva Ikinyarwanda bitewe n'uko yari akoresheje ururimi rw'Icyongereza amubwira ko amukunda, maze Gahongayire asubiza ati 'Aracyumva [Ikinyarwanda] turi kuri Radio Rwanda [Akubita agatwenge].'

    Gahongayire avuga ko yanyuze mu buzima bwo kuvugwa, gupfusha, guca mu itangazamakuru mu bibi gusa n'ibindi byakomerekeje umutima ku buryo hari igihe cyageze akumva yareka umuziki yakumva n'aho uvugira akumva arashaka guhunza amatwi.

    We avuga ko ashima Imana kuko yabashije gusobanura ibihe bye. Akavuga ko ibihe byose yanyuzemo yakuyemo isomo rimwe ryo kumenya kudaterana amabuye n'abayamuteraga.

    Ati '…Kuko iyo nza kwisobanura mbarisobetse. Ariko, uyu munsi narindiye Imana ndababara ariko uyu munsi sinyibarara ndanezerewe kandi Imana yasobanuye ibihe, ndasobanutse.'    Aline Gahongayire yatangaje ko aryohewe n'urukundo arimo n'umukunzi we ushobora kuba ari umunyamahanga Gahongayire yavuze ko yanyuze mu bihe byakomerekeje umutima ku buryo hari igihe cyageze akumva yareka umuziki Gahongayire avuga ko ibyo yanyuzemo byamuhaye isomo ry'uko 'Si byiza ko iyo umuntu bamutera amabuye yisobanura' 

    Aline avuga ko ibihe bisobanura buri kintu cyose, isengesho riba nyambere muri buri kimwe

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'RENDEZ VOUS' YA GAHONGAYIRE
    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113538/aline-gahongayire-yatangaje-ko-ari-mu-rukundo-runejeje-113538.html

  • Hope Azeda utegura Ubumuntu Arts Festival mu… – #rwanda #RwOT

    Ikigo Civic Engagement in the Arts gitegura ibi bihembo kivuga ko kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwaduka cyagiranye ibiganiro birambuye n'abahanzi barenga 300 ndetse n'abayobozi b'ibigo byo mu bihugu birenga 50 ku Isi ari nabo bavuyemo aba 10 bahize abandi.

    Byari bigamije kugaragaza no kuganira na buri umwe n'uko yafashwa kwagura ibikorwa by'ubuhanzi yarimo akora, by'umwihariko imikino y'imbonankubone yo mu Inganda Ndangamuco barimo bakora mu gufasha abantu kongera gususuruka.

    Ibi bihembo bitegurirwa mu Mujyi wa New York ari na ho Akanama Nkemurampaka karebye mu bahanzi barenga 300 ku Isi bahitamo 10 bahize abandi mu gukomereza gukoresha ubuhanzi no muri iki gihe cya Covid-19.

    Abategura ibi bihembo bavuga ko barimo n'abayobozi b'ibigo bakoze kuva mu 2020 kugera mu mwaka w'2021.

    Hope Azeda ari ku rutonde rumwe na Emmanuel Demarcy-Mota [France], Abanyeshuri bo muri Kaminuza SZFE bo muri Hungary, Abhishek Majumdar, Tanvi Shah na Sajal Mondal bo mu Buhinde.

    Chris Myers wo muri Amerika, Thomas Oberende wo mu Budage, Milo Rau/NTGent/IIPM bo mu Bubiligi, Papermoon Puppet Theatre bo muri Indonesia, Pamela Villoresi bo mu Butaliyani, Kirill Serebrennikov wo mu Burusiya na HowlRound Theatre Commons wo muri Amerika.

    Bavuze ko Hope bamuhaye iki gihembo ‘kubera muri Covid-19 yakoresheje ubuhanzi mu mu bikorwa iserukiramuco ryari ryubakiye ku nsanganyamatsiko ya 'Humeka' n’izindi, aha umwanya abahanzi banyuranye n'abandi.

    Hope Azeda yabwiye INYARWANDA ko yishimiye iki gihembo yahawe ku bwo gukomeza kwifashisha ubuhanzi no muri ibi bihe Isi yugarijwe.

    Mu 2021, iri serukiramuco ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga aho abahanzi bifashishijwe bakinnye imirimo irimo nka 'Airbone' yakinnyemo Akaliza Amanda wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020.

    Uyu mukino uvuga ku cyizere cyo kunyura mu ngorane z'ubuzima bwa buri munsi aho iyo uhuye n'ikibazo runaka wishakamo izindi mbaraga zo kukirenga no gukomeza ubuzima kandi wemye.

    Ni umukino wahimbwe hagendewe cyane cyane kuri zimwe mu nkuru zirimo ibibabaje biba ku bantu mu mibereho yabo. Urugero nk'iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'ibihe bigoye abaturage bo muri Palestine baciyemo.

    Undi mukino wakinywe witwa 'Shared stories' uvuga ku nkuru zitandukanye ku Rwanda, U Budage na Bosnia. Ushushanya ukuntu abantu bagira inkuru zitandukanye kandi zisa, ari nabyo bigira abantu abo bari bo.

    Uyu mukino ugaragaza ko buri wese afite uburyo inkuru ye ayikubariye niyo mwaba mudahuje umuco cyangwa ururimi wisanga bisa n'aho ari iyawe ari kuvuga kandi mutanaziranye.

    Mu 2021, iri serukiramuco ryagarutse ku nsanganyamatsiko zirimo ubuzima bwo mu mutwe, kongera kuvuka bundi bushya, ubuzima bwo kubaho udafite aho wita mu rugo cyangwa waba unahafite ntuhagirire amahoro yo mu mutima n'ibindi.

    Iserukiramuco rya Ubumuntu Hope ategura rigamije guhuza abantu batandukanye bavuye ahantu hatandukanye, babayeho mu mibereho itandukanye bagahura bakaganira mu rurimi rumwe rwitwa ‘Ubuhanzi’.

    Iri serukiramuco ryatangiye mu 2015 riba ngaruka mwaka rikurikira iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ribera hanze kuri ‘amphitheate’r ku rwibutso rwa Kigali.

    Iserukiramuco riba rigizwe na byinshi harimo imbyino, ibiganiro no gusura urwibutso. Kwinjira aho ryaberaga nta kiguzi kuri muntu uwari we wese, amikoro n'ubushobozi babikura mu bufasha n’inkunga babona.

    Muri iki gihe cya Covid-19 ubuhanzi ku Isi yose bwiyerekanye nk'uburyo bwo guhererekanya amakuru, gutanga ibitekerezo, kuvuga ibibazo, no gusangira imyumvire ku mirongo migari y’ubuzima n’ubumuntu.

    Ubuhanzi ni nk’umuyoboro wo guhererekanya amakuru, gutanga ibitekerezo, guhanga udushya no kurema umwihariko n'umuyoboro ukomeye mu guhindura imibereho. Hope Azeda watangiye itorero Mashirika n'iserukiramuco rya 'Ubumuntu' yashyizwe mu bantu 10 ku Isi bahawe 'Segal Center Awards'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113537/hope-azeda-utegura-ubumuntu-arts-festival-mu-bantu-10-ku-isi-bahawe-ibihembo-segal-center–113537.html

  • Bishop Justin Alain yinjiye mu muziki ahera k… – #rwanda #RwOT

    Bishop Justin Alain yamenyekanye mu gutegura ibiterane bikomeye biri ku ku rwego mpuzamahanga by’umwihariko icyo aherutse gutegura cyo gusengera Isi yose cyiswe ‘Pray For Our World’ (Dusengere Isi yacu) cyabaye mu 2021. Iki giterane cyabereye ku migabane yose mu byumweru bitanu kuva tariki 02 Kanama 2021 kugeza tariki 05 Nzeri 2021, kiba hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda icyorezo cya Covid-19. Bagikoreye kuri ‘Google meet’ n'imbuga nkoranyambaga za Rise and Shine World nka YouTube, Facebook, Instagram na Twitter.

    Kuri ubu inkuru ishyushye ku bakunzi b’uyu mupasiteri ni uko yamaze kwinjira mu muziki agatangirira ku ndirimbo yashyize hanze mu buryo bw’amajwi. Nubwo magingo aya ari bwo ashyize hanze indirimbo ya mbere, Bishop Justin Alain yavuze ko ubuzima bwe buba mu muziki. Ati “Ntabwo navuga ngo nsanzwe nkora umuziki ahubwo mba mu muziki. Ndi umuntu ukunda umuziki uhimbaza Imana ku buryo buri ku rwego rwo hejulu. Muri uko kuwukunda ngerageza no kuririmba dore ko n’akazi kanjye ka buri munsi k’ubushumba gahura n’indimbo nyinshi zihimbaza Imana”.

    Bishop Justin Alain yashyize hanze indirimbo ye ya mbere

    Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Bishop Justin Alain yavuze ko yatangiye kuririmba cyera akiri umwana, abitangirira mu ishuri ryo ku Cyumweru. Ati: “Rero mu by’ukuri natangiye kuririmba nkitangira kuba muri ‘Sunday school’ nkomereza no mu makorari atandukanye kuko ni ibintu nkunda cyane”. Yunzemo ati “Ariko kuba nakora indirimbo zanjye bwite ntabwo nigeze mbikora kubera igihe wenda cyari kitaragera dore ko n’inshingano ziba ziri nyinshi. Ubu rero numva igihe kigeze cyo gukora umuziki uhimbaza Imana nubwo navuga ko atari byo ngiye kugira umwuga”.

    Ku bijyanye no gufatanya umuziki n’umurimo w’ivugabutumwa asanzwe akora, yavuze ko bitazamugora kuko “ubwabyo nabyo ni ivugabutumwa”. Yongeyeho ati “Ahubwo numva ari inyunganizi mu murimo w’ivugabutumwa nkora. Hari ukunda indirimbo cyangwa se agakunda ivugabutumwa risanzwe. Rero inzira zose zatuma ubutumwa bwiza bugera aho bugomba kugera nabukoresha ariko bukagera ku bo bireba. Rero byose bizuzuzanya mu kwagura ubwami bwa Data”.

    InyaRwanda.com yabajije Bishop Justin Alain igihe yandikiye iyi ndirimbo ye, aduhishurira ko yayanditse mu 2012 akaba yarayiririmbaga ari kumwe n’abo bari bahuriye mu itsinda ry’abavugabutumwa yashinze hamwe n’umugore we witabye Imana tariki 12/02/2016. Ati “Indirimbo ‘Akira ishimwe’ yanditswe ahagana mu mwaka wa 2012. Ni indirimbo naririmbaga ndi kumwe n’abantu twakoranaga muri group nari narashinze njyewe na Madame wanjye nubwo yitahiye (Akomeze aruhukire mu mahoro). Icyo gihe yari ishinzwe kugenda yamamaza ubutumwa hirya no hino”.

    ‘Akira ishimwe’ niyo ndirimbo yinjije mu muziki Bishop Justin Alain

    Yavuze ko iyi ndirimbo ye yakorewe mu mujyi wa Kigali, ikaba ibumbatiye ubutumwa bwo gushima Imana. Ati “Ni indirimbo yakorewe i Kigali, niba nibuka neza umu producer wayikoze yitwaga Chris. Ni indirimbo ivuga ubutumwa bwo gushima Imana iyo twibukaga ibyo twaciyemo Imana ikabidutambutsa”. Yavuze ko “Amashusho yayo dateganya kuzayakora neza ninza muri Africa nkashakisha abo bantu twabanaga no muri iyo group kuko ni indirimbo inyibutsa byinshi”.

    Yanavuze ko ashaka kuyisubiramo akayikora mu buryo bugezweho bw’imicurangire bityo ikarushaho kuryoha. Yagize ati “Kuko nkeneye no kuzayikorera remix mu bijyanye n’imicurangire ijyanye n’igihe tugezemo kugira ngo irusheho kuba nziza. Nubwo amajwi y’abarimo atazaba ari yo agarukamo nk’uko n’uwari Madame wanjye harimo ijwi rye ariko ubu ataboneka, niyo mpamvu nyifata nk’indirimbo y’urwibutso kuko ihora imbera nshya kuko inyibutsa gushima Imana muri byose”.

    Bishop Justin Alain yateguje abakunzi b’umuziki wa Gospel indirimbo yindi agiye gushyira hanze, ati “N’itariki nteganya no gusohoraho indirimbo yindi ifite ibisobanuro bikomeye ku bijyane n’imbaraga no gusenga. Muzayibona, ni indirimbo imeze neza cyane ndayibakumbuje”. Yavuze ko umunsi umugore we yitabaga Imana agasigarana abana bato cyane harimo n’uruhinja rukivuka, yasenze Imana ngo izabane na we. Ati “Imana ntiyigeze intererana kuko yabanye nanjye iranderera kandi impoza n’amarira”.

    Bishop Justin Alain yinjiye mu muziki ateguza abakunzi b’umuziki wa Gospel kwitega indirimbo ye ya kabiri

    INKURU WASOMA: Bishop Justin Alain yavuze iyerekwa yagize ryashibutsemo igiterane cyo gusengera Isi yose mu byumweru 5

    UMVA HANO ‘AKIRA ISHIMWE’ INDIRIMBO YA MBERE YA BISHOP JUSTIN ALAIN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113535/bishop-justin-alain-yinjiye-mu-muziki-ahera-ku-ndirimbo-akira-ishimwe-irimo-ijwi-ryumugore-113535.html