Category: Uncategorized

  • Kate Bashabe akoze ibyananiye abasore n'inkumi z'urungano rwe muri Rwanda (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideli Catherine Bashabe wamamaye cyane ku izina rya Kate Peyton yatangaje ko kuri ubu yamaze kwiyuzuriza inzu ye bwite. Ibi Kate yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram aho yanashyize ahagaragara video igaragaza uko inzu ye imeze.

    Amaze gushyira hanze iyi video, Kate yayiherekesheje amagambo agira ati 'Mamaaan I made it! I built a house for my self🥰 @sesam_cube_architects thanks for the amazing work you did for me🙏🏽'.

    Source : https://yegob.rw/kate-bashabe-akoze-ibyananiye-abasore-ninkumi-zurungano-rwe-muri-rwanda-video/

  • Rwanda: uwahoze ari umukobwa ukundwa na benshi asigaye areba isi icuramye(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda yaravuze ati :'isi ni gatebe gatoki' nibyo byabaye ku mubyeyi witwa Emma wafashwe n'uburwayi bw'amayobera akaba asigaye areba isi icuramye nyuma y'aho igikanu cye kirebye inyuma.

    Emma mu kiganiro yatanze kuti Youtube yavuze ko yavutse ari umukobwa mwiza ndetse akundwa na benshi. Ubwo yari umunyeshuri yari umubyinnyi mwiza ndetse washimishaga abamurebaga bose .Gusa ubuzima bwaje kumusharirira ubwo yabyukaga agasanga igikanu cye karebye inyuma ,yatangiye kwibaza ibimubayeho ndetse ababyeyi batangira kumuvuza mu baganga batandukanye ariko biranga biba iby'ubusa.

    Amaze kuba mukuru yaje gukundana n'umusore ,ndetse bararyamana amutera inda amwizeza ko bazabana ntibiciye kabiri Emma yumvise ko wa mukunzi we yamaze gusezerana nundi mukobwa bahise barushinga.

    Kuri ubu Emma afite umwana muto uwo mugabo yamusigiye.uyu mubyeyi avuga ko aterwa ipfunwe nabamukwena kubera uburwayi bwe bakamwita umusinzi kubera uburyo agendayikubita kubintu bitewe n'ijosi rye rireba inyuma,avugako kandi iyo arareba ibintu abibona bicuramye.

    Source : https://yegob.rw/rwanda-uwahoze-ari-umukobwa-ukundwa-na-benshi-asigaye-areba-isi-icuramyevideo/

  • Ikipe ya Apr Fc y'abakinnyi 10 yihagazeho imbere ya Kiyovu Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports inganyije umukino wayihuzaga na Apr Fc kuri sitade ya kigali i Nyamirambo.

    Uyu mukino waje gutangira utinzeho iminota cumi n'itanu (15) ku masaha yari ateganyijwe kubera utubazo tumwe na tumwe twari twabaye gusa umukino waje gutangira.

    Umukino watangiye ikipe ya Kiyovu Sports irimo kotsa igitutu ikipe ya Apr Fc, gusa ariko ikipe ya Apr Fc yanyuzagamo ikataka Kiyovu Sports.

    Iminota 20 ya mbere yihariwe na Kiyovu sports aho yagiye ihusha ibitego binyuze kuri Pichu na Serumogo Ali bagiye barata ibitego byari byabazwe.

    Apr Fc yaje gukanguka nayo itangira kwataka ikipe ya Kiyovu Sports gusa umuzamu Kimenyi Yves agatabara dore ko hari naho Mugisha Gilbert yasigaranye na Kimenyi, Gilbert umupira akawutera hejuru y'izamu.

    Igice cya mbere cy'umukino kiri kugana ku musozo, ikipe ya Apr Fc yarase igitego cyari cyabazwe aho Kimenyi yaje gukuramo umupira wari utewe n'umwataka wa Apr Fc Byiringiro Lague.

    Iminota 45 y'igice cya mbere yaje kurangira, umusifuzi wa kane yongeraho umunota umwe waje no kurangira amakipe yombi akinganya ubusa ku busa.

    Nyuma y'iminota 15 y'akaruhuko, amakipe yombi yagarutse mu kibuga nyuma yo kuva gufata ku mazi ndetse no kumva inama z'abatoza.

    Igice cya kabiri cyaje gutangira ikipe ya Kiyovu irata igitego ku mupira mwiza yari ahawe na Serumogo Ali, gusa ariko na Apr Fc yarase igitego cyari cyabazwe.

    Iminota yakomeje kugenda y'icuma ari na ari nako Kiyovu Sports yakomezaga kurusha ikipe ya Apr Fc bigaragarira amaso ya buri wese.

    Myugariro wa Apr Fc Ombolenga Fitina yaje gukorera ikosa Bigirimana Abeddy ahita ahabwa ikarita y'umuhondo byanashobokaga ko yari guhabwa umutuku.

    Ku munota wa 59, Bigirimana Abeddy ku ruhande rwa Kiyovu Sports yaje kurata igitego aho yari asigaranye n'umuzamu wa Apr Fc umupira awumutera mu maguru.

    Ku munota wa 62, Ruboneka Jean Bosco yakoze ikosa ryari kumuhesha ikarita y'umutuku gusa umusifuzi Hakizimana Louis amuha ikarita y'umuhondo.

    Nyuma yo gusagarira umusifuzi wa kane, umutoza wa Kiyovu Sports Haringingo Francis Christian yaje guhabwa ikarita y'umuhondo.

    Ku munota wa 68, myugariro wa Apr Fc Ruboneka Jean Bosco yaje kubona ikarita ya kabiri y'umuhondo bihita bibyara ikarita y'umutuku nyuma yo gukorera ikosa Nshimirimana Ismael.

    Ikipe ya Kiyovu Sports yakomeje kwataka ikipe ya Apr Fc yari isigaranye abakinnyi icumi mu kibuga, gusa igitego cyakomeje kubura.

    Ku munota wa 78, Ishimwe Anicet yateye umupira uragenda ugomba igiti cy'izamu.

    Iminota 90 yagenwe n'amategeko yaje kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

    Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kuyobora urutonde rw'agateganyo aho irusha inota rimwe ikipe ya Apr Fc ya kabiri, gusa ariko ikipe ya Apr Fc ifite ibirarane bibiri.

    Undi mukino wabaye kuri iki cyumweru 

    Bugesera Fc 1-1 Gorilla Fc

    Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi 

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-apr-fc-yabakinnyi-10-yihagazeho-imbere-ya-kiyovu-sports/

  • Impamvu itangaje abasore/abagabo bakunda kurongora abagore bagufi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko abasore /abagabo bishimira cyane gushyingiranwa n'abakobwa cg abagore bagufi cyane ngo kuko ari bwo urugo rwabo rukomera.

    Abantu benshi barashwana. Urukundo kandi rugira imbogamizi nyinshi cyane gusa ntabwo abenshi bigeze batekereza ku burebure na mbere hose. Ibi byagaragajwe n'ubushakashatsi bwagaragaje ko uwo mukundana niba uri umugabo akaba ari muremure kukuruta, urugo rwanyu ruhabwa amahirwe yo kubamo ibyishimo byinshi cyane n'umunezero.

    Ubushakashatsi bwakozwe na Kitae Sohn, bwagaragaje ko niba uri umukobwa cyangwa umugore ukaba ubana n'umugabo muremure muzabaho mwishimye. Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara bwagaragaje ko umugore mugufi n'umugabo muremure babaho bishimye cyane kurenza abandi.

    Inyigo yakozwe na Konkuk University yo muri Seoul, muri Koreya y'Amajyepfo, yagaragaje impamvu abagabo baba bagomba kurenza uburebure abagore babo nibura ho ft 6 (Igipimo cy'uburebure). Ubu bushakashatsi bwasobanuye ko ikinyuranyo kiri hagati yanyu kibafasha kubaho neza.

    Umushakashatsi Kitae Sohn, we yemeje ko abagore benshi bakunda abagabo barebare cyane bikaba ari nayo mpamvu bose bumva bashakana n'ababaruta mu burebure cyane. N'ubwo bimeze bityo ntabwo byigeze bigaragazwa ko kuba babakunda ari byo bibazanira umunezero.

    Muri ubu bushakashatsi kandi abagabo barebare nabo bavuze ko baba bashaka abagore bagufi bikaba byaba intandaro y'ibyishimo byabo.

    Umwe mu bategarugori bakorewe ho ubu bushakashatsi yavuze ko atari yigeze abaho kugeza ahuye n'umusore wamurushaga uburebure kandi mwiza ngo bigahura no kwiyubaha no kumukunda byamurangaga. Ati'Ntabwo nari nziko nzabaho nishimye kugeza ubwo nahuraga nawe, nari mfite 5.3 we afite 6.5″.

    Source : https://yegob.rw/impamvu-itangaje-abasore-abagabo-bakunda-kurongora-abagore-bagufi/

  • Rwanda: Ba bageni bahiriye mu nzu bakarokoka ibibabayeho ni ibitangaza gusa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize mu karere ka Rusizi humvikanye ibabaje y'abageni bahiriye mu nzu nyuma y'amezi make barushinze ,kuri ubu aba bageni bari bamaze iminsi barwariye mu bitaro babashije gusubira mu rugo ndetse abagiraneza babakodeshereje indi nzu bagiye kuba batuyemo.

    Ngabonziza Eric w'imyaka 28 na  Icyimanimpaye Jeannette w'imyaka 26 bari bamaze iminsi barwariye mu bitaro bya CHUB ,nyuma yo guhira mu nzu bombi, bamaze amezi 4 gusa barushinze, bagatabarwa batarakongoka ,ibyari mu nzu byose ntibarokore na kimwe, kuri ubu bagarutse iwabo mu mujyi wa Rusizi , batahira mu nzu bakodesherejwe by'igihe gito n'abagore bishyize hamwe, bashimira ababatabaye bose banagaragaza ko bagikeneye ubufasha ngo biyubake.

    Aganira n'itangazamakuru Ngabonziza Eric yasobanuye bihagije uko byabagendekeye anashimira ababatabaye mu buryo bunyuranye bose,anavuga ko bagikeneye ubufasha kuko kugeza ubu nta kindi barebaho nyuma yo guhisha ibyari mu nzu byose.

    Ati'' Twashyingiwe ku wa 12 Kanama 2021, mu ma saa munanai z'igicuku zo ku wa 13 Ukuboza,tumaze amezi 4 gusa turushinze, turyamye nkangukira hejuru nsanga inzu yose iri gushya umuriro watangiye gusatira n'icyumba twari turyamyemo,kuko twayiraragamo turi 2 gusa, ngerageza kwirwanaho ngo nkingure biranga kuko nari ndi gushya bikaze,ubushyuhe bwinshi bw'umuriro bwageze mu cyumba twararagamo,najya gukingura ngashya cyane,mpitamo guhebera urwaje.''

    Avuga ko yagerageje ibishoboka byose byabakiza biranga, yajya gushakisha uko basohoka mu cyumba bari barimo umwotsi mwinshi n'ubushyuhe bikabagarura,batabaza ijwi ntirirenge aho, yigira inama yu kumena ibirahuri by'idirishya barimo n'intoki ari bwo byamusatuye ukuboko amaraso atangira kududubiza ari menshi, ariko bituma noneho ijwi ry'umugore watabazaga cyane rigera hanze babona gutabarwa ariko we yamaze kugwa hasi umwuka usa n'uwamushizemo.

    Ati'' Nagerageje ibishoboka byose ngo ndengere umugore n'umwana atwite, ndemera ndashya, ibitugu,amaboko n'igice cy'umugongo cyose hafi gukongoka,numva n'iyo napfa ariko umugore n'umwana wanjye bakabaho.

    Mbonye bikomeye ibirahuri by'idirishya bimaze kunkomeretsa bikomeye ukuboko amaraso avirirana, nurira igitanda nkubita palafo irashwanyuka,nkubise ibati nshakisha hose umuriro wari warigezemo urankubita nikubita hasi,umwuka urahera kubera umwotsi mwinshi, ibyakurikiyeho sinabimenye, nongeye kwikangura maze iminsi 4 mu bitaro bya CHUB.''

    Avuga ko mu byahiriyemo harimo n'amafaranga 100.000 yari yazanye ari bukuremo 50.000 yishyura iyo nzu, agashimira buri wese witanze ngo ibyabo bimenyekane babashe kwivuza no kubona akambaro.

    Ati'' Ndashimira cyane mbere na mbere uwari umuturanyi wanjye waciye urugi n'ishoka tukabasha gusohoka n'umukecuru wari unshumbikiye wamutabaje kuko iyo hashira iminota 3 yonyine tutaratabarwa bari gusanga ivu risa'

    Source : https://yegob.rw/rwanda-ba-bageni-bahiriye-mu-nzu-bakarokoka-ibibabayeho-ni-ibitangaza-gusa/

  • Akumiro:umugabo w'imyaka 50 yateye inda umwana w'imyaka 11 bafitanye isano – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wimyaka 50 aravugwaho gutera inda umwana wimyaka 11 wari ufite inzozi zo kuzaba umunyamategeko nkuko yabibwiye itangazamakuru.

    Uyu mwana wigaga mu mashuri abanza mu mujyi wa Makurdi muri leta ya Benue,yatewe inda n'umugabo wa nyirasenge wakoraga akazi ko gucunga umutekano muri kaminuza ya leta ya Benue.Bivugwa ko gusambanywa k'uyu mwana byabaye mu mwaka ushize.

    Ku munsi w'ejo,uyu mwana yabyaye umwana w'umuhungu nyuma yo guca muri ubu buzima bubi avuga ko yatewe n'umugabo wa nyirasenge w'imyaka 50.

    Victoria yavuze ko uyu mugabo witwa Joseph Adoyi ariwe wamufashe ku ngufu amutera iyi nda.Uyu mugabo yari asanzwe afite abandi bana 2 yabyaranye na nyirasenge w'uyu mwana ndetse banarangije amashuri.

    Uyu Victoria yoherejwe kuba muri uru rugo ubwo yari afite imyaka 3 none byarangiye ahabyariye umwana yemeza ko ari uw'uyu wamureraga.

    Umuganga ufite ubunararibonye bwo kubyaza abagore bakiri bato yavuze ko uyu mwana yabyaye neza ndetse ngo we n'umwana we bameze neza.

    Source : https://yegob.rw/akumiroumugabo-wimyaka-50-yateye-inda-umwana-wimyaka-11-bafitanye-isano/

  • Real Madrid y’abakinnyi 10 yegukanye igikombe… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wa nyuma wabereye kuri Sitade ya King Fahd International, usifurwa na Cesar Soto Grado. Abakinnyi Real Madrid yabanje mu kibuga: Courtois, Vazquez, Militao, Alaba, Mendy, Casemiro, Kroos, Modric, Rodrygo, Vinicius, Benzema.

    Real Madrid yakinaga umukino wa nyuma nyuma y’umukino wa 1/2 yatsinzemo ibitego 3-2, naho Athletic club ikaba yari yatsinze Atletico Madrid.

    Luka Modric yafunguye amazamu

      Abakinnyi Athletic club yabanje mu kibuga:

    Simon, De Marcos, Yeray, Iñigo, Balenziaga, Vespa, Dani Garcia, Nico Williams, Muniain, Raul Garcia, Williams.

    Real Madrid yatangiye umukino iri hejuru, ariko Unai Simon akomeza kuba ibamba akuramo imikino yari yabazwe. Ku munota wa 38, Luke Modric yaje gufungura amazamu, ndetse igice cya mbere kirangira Real Madrid iyoboye umukino.

    Benzema yatsinze igitego cya kabiri

    Mu gice cya kabiri Real Madrid yagarukanye imbaraga nk’iza mbere, kuko ku munota wa 52 Karim Benzema yaje gutsinda igitego cya kabiri kuri penariti.

    Ku munota wa 87 Eder Militao yabonye ikarita itukura, byanatumye Real Madrid isoza umukino ifite abakinnyi 10. Iki gikombe kiruta ibindi, kibaye igikombe cya mbere Real Madrid yegukanye uyu mwaka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113557/real-madrid-yabakinnyi-10-yegukanye-igikombe-kiruta-ibindi-muri-espagne-113557.html

  • Imvano yindirimbo Pasiteri Emmanuel Ganza ya… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo weguriye ubuzima bwe Yesu Kristo, amaze igihe kinini ahuza inshingano zo gukorera Imana binyuze mu muziki uramya no kugaburira ubwoko bwayo ijambo ryayo binyuze mu byanditswe Bitagatifu.

    Emmanuel ufite impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master's Degree], yavuye mu Rwanda mu 2009 yerekeza mu gihugu cya Kenya aho yavuye mu 2016 ahita ajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ni urugendo avuga ko rutari rworoshye, ariko kandi rwamusigiye amasomo yubakiyeho ubuzima bwe.

    Uyu mugabo ari mu Rwanda aho yaje gukora ibikorwa birimo kuhakorera indirimbo ye ya mbere nyuma y'imyaka 12 atahabarizwa, kureba uko yatangiza ishami ry'itorero 'House of Grace' no gushinga ibitaro byegamiye kuri iri torero n'ibindi.

    Muri iki gihe ari mu Rwanda, yahakoreye indirimbo 'Hashima' yakoranye na Gisubizo Ministries yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo 'Amfitiye byinshi', 'Mana uriho', 'Ndaguhetse ku mugongo', 'Narababariwe' n'izindi.

    Pasiteri Emmanuel yabwiye INYARWANDA ko akimara kugaruka mu Rwanda,  yatekereje kuhakorera indirimbo ariko ayikoranye n'abahanzi bakorera umuziki mu Rwanda.

    Avuga ko mbere y'uko aza i Kigali yakurikiranaga umuziki, ku buryo yari azi neza abahanzi bari gukora kandi bakunzwe bashobora gukorana. Avuga ko itsinda rya Gisubizo Ministries bakoranye, abakundira uburyo baramya Imana mu buryo bwihariye.

    Ati 'Nabonye ari byiza ko nkorana n'itsinda ryo mu Rwanda mpitamo gukorana na Gisubizo nk'itsinda nkunda, ariko kandi nizeye neza ko bazamfasha gutambutsa ubutumwa bwiza bw'Imana.'

    Emmanuel uri kwigira impamyabumenyi y'ikirenga [PHD] muri Amerika, avuga ko yanditse iyi ndirimbo nyuma yo gusubiza inyuma amaso akareba intambwe Imana yamuteresheje mu buzima bwe.

    Ni indirimbo avuga ko yujuje amashimwe ye ku Mana, yumvikanisha ko Imana yakoze ibikomeye mu buzima bwe. Ati 'Mu kuyandika nibukijwe byinshi na Mwukawera yankoreye mu buryo nabivugamo mbikubira muri iyi ndirimbo.'

    Mu buryo bw'amashusho iyi ndirimbo yakozwe na Producer Fleury Legend, ni mu gihe amajwi yakozwe na Boris.

    Uyu mugabo wakiriye agakiza mu 2001, avuga ko yinjiye mu muziki ashaka kuziba icyuho cy'abaririmbyi ba Korali Impuhwe yo ku Gisenyi baririmbanaga bakoreye impanuka mu Karere ka Kamonyi, hakitaba Imana abantu 18.

    Emmanuel uzwi mu ndirimbo zirimo 'Amavi', avuga ko imyaka 12 ishize ari mu mahanga 'ari ishuri'. Akavuga ko kuva mu Rwanda akajya mu mahanga yize byinshi birimo imico y'ibihugu bitandukanye, kubana n'abantu, ubuzima n'ibindi.

    Pastor Emmanuel A. Ganza na Gisubizo Ministries mu ifatwa ry'amashusho bakoranye bise “Heshima”
    Emmanuel [Uri imbere wambaye ikote ry’ubururu bwerurutse] na Gisubizo bakoze indirimbo iri mu rurumi rw'Ikinyarwanda n'Igiswahili mu rwego rwagura imbibi z'umuziki 

    Emmanuel avuga ko mu gihe cy'imyaka 12 yari ishize atagera mu Rwanda ayifitemo igikomere, kuko Se umubyara yitabye Imana abura uko aza kumushyingura bitewe n'ingamba zo kwirinda Covid-19

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HESHIMA' YA PASTOR EMMANUEL NA GISUBIZO MINISTRIES

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113552/imvano-yindirimbo-pasiteri-emmanuel-ganza-yakoranye-na-gisubizo-ministries-yuma-yimyaka-12-113552.html

  • Amateka ya Ibrahim Boubacar Keita witabye Ima… – #rwanda #RwOT

    Ibrahim Boubakar Keita yabonye izuba kuwa 29 Mutarama 1945, yitabye Imana kuwa 16 Mutarama 2022 afite imyaka ikabakaba 76. Ni umwe mu banyapolitike bafite izina rikomeye muri Mali na Afurika muri rusange.

    Yabaye Perezida wa Mali hagati ya 2013 kugera 2020, mbere y'uko akorerwa Coup d'Etat. 

    Keita yavukiye mu gace ka Koutiala mu cyahoze ari French Sudan. Yize amashuri ye muri Lycee Janson de Sailly i Paris mu Bufaransa, ayasoreza muri Bamako muri Lycee Askia Mohamed.

    Yaje kwiga muri kaminuza zinyuranye, aho icyiciro cya kabiri yakize muri Dakar n'i Paris, akomeza kwiga ibijyanye n'amateka abona impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu.

    Nyuma yabonye imirimo nk'umushakashatsi muri CNRS aho yakoraga anigisha kubijyanye n'intambara ya gatatu muri kaminuza yasorejemo ya Paris I, mu mwaka wa 1986 yaje gusubira muri Mali akora nk'umugenzuzi w'Ikigega cy'Iterambere cy'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi.

    Yagizwe umuyobozi mpuzabikozwa muri Mali w'umuryango utegamiye kuri Leta w'abafaransa, ufite intero yo gufasha iterambere ry'abana uzwi nka 'Terre des Hommes'.

    Nyuma yo gushingwa kw'ishyaka ADEMA-PASJ, Keita yahise agirwa umunyambanga waryo ushinzwe imibanire mpuzamahanga w'Inama yagutse yo kuwa 25-26 Gicurasi 1991, aza kugirwa kandi umuyobozi wungirije w'umukandida waryo Alpha Oumar Konare wegukanye amatora aba umukuru w'igihugu cya Mali muri 1992. 

    Nyuma y'uko Alpha abaye Perezida, yagize Keita umujyanama mu bya dipolomasi wungirije n'umuvugizi wa guverinoma muri Kamena 1993.

    Mu ugushyingo, Alpha yagize Keita ambasaderi wa Mali mu bihugu birimo Côte d'Ivoire, Gabon, Burkina Faso na Niger.

    Keita yaje kuba Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa Mali, maze kuwa 04 Gashyantare 1994 agirwa na Perezida Alpha Minisitiri w'Intebe, umwanya yagumyeho kugeza mu mwaka wa 2000.

    Muri kongere y'ishyaka rya ADEMA yo muri nzeri 1994, Keita yatorewe kuba Perezida w'iri shyaka, hagati aho n'ubwo ariko Keita yabaye Minisitiri w'Intebe kuva mu 1994 kugera muri 2000, kuwa 13 Nzeri 1997 yari yeguye kuri uyu mwanya nyamara haciyeho iminsi itatu yonyine yongera kuwusubizwaho hamwe na guverinoma nshya yari yashyizweho na Perezida Alpha.

    Mu Ukwakira 1994, Keita yongeye gutorerwa kuba Perezida w'ishyaka rya ADEMA, mu Ugushyingo agirwa Visi Perezida w'umuryango mpuzamahanga w'impuzamashyaka uzwi nka 'Socialist International' ufite icyicaro muri London mu Bwongereza.

    Kutumvikana mu ishyaka rya ADEMA, byatumye kuwa 14 Gashyantare 2000 Keita yegura ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe n'uwa Perezida waryo. 

    Mu Ugushyingo 2000, Keita atangira ishyaka rye rya RPM yanabereye umuyobozi kuva ryashingwa, kuwa 30 Kamena 2001 aribera umukandida mu matora ya Perezida yo mu mwaka wa 2002, aho yari afite abayoboke benshi baturuka mu idini rya Isilamu.

    Mu cyiciro cya mbere cy'amatora yabaye kuwa 28 Mata 2002, yagisoje ari ku mwanya wa gatatu n'amajwi angana na 21 ku ijana, akurikiranye n'abarimo Amadou Toumani Touré na Soumaila Cisse.

    Nyamara mu cyiciro cya kabiri yaje gukurwamo we n'abandi bakandida bari inyuma ye hasigaramo Toure na Cisse, ahita atangaza ko we n'ishyaka rye bashyigikiye Toure waje no kwegukana icyiciro cya kabiri.

    Muri Nyakanga 2002, yatorewe kuba umwe mu bagize Inteko Nshingamategeko nyuma kuwa 16 Nzeri 2002 atorerwa kuba Perezida wayo.

    Keita yagizwe Perezida w'akanama k'Inteko Ishingamategeko ya Afurika Yunze Ubumwe kuwa 24 ukwakira 2002, mu nama yabereye Khartoum. Mu mwaka wa 2007 yongeye kwiyamamariza kuyobora Mali, amatora yaje kwitwaramo neza n'ubwo yegukanwe na Toure.

    Yongeye kandi mu mwaka wa 2013 kwiyamamariza umwanya w'Umukuru w'igihugu cya Mali, nyuma y'inkundura itoroshye aza kwegukana umwanya w'Umukuru w'igihugu, arahirira inshingano zo kuyobora Mali muri manda ya mbere kuwa 05 Nzeri 2013.

    Yahise kandi akora impinduka mu bijyanye na guverinoma, maze Keïta ashyiraho abayobozi ashingiye k'ubushobozi binyuranye n'uburyo bwari busanzwe bwa politike.

    Ubutegetsi bwe ariko bwagiye bukomeza kunegwa n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi, bibaza ku ngabo z'abafaransa zari mu gihugu. Byaje kuzamura umutwe utavuga rumwe nawe wa M5-RPM, mu gihe cy'icyorezo cya Coronavirus muri 2020 we na Cisse baza gutabwa muri yombi n'abasirikare.

    Bidateye kabiri ivamo  Coup d'Etat yatumye atangaza ko yeguye, ubwegure bwemejwe n'Inteko Ishingamategeko ivuga ko Keita yahamije ko adashaka kumeneka kw'amaraso. Yaje kurekurwa kuwa 27 kanama.

    Keita yari yashyingiranwe na Keita Aminata Maiga bari bafitanye abana 4, harimo uwitwa Karim uri mu bagize Inteko Ishingamategeko wanashakanye n'umukobwa wa Perezida w'iyi Nteko, Issaka Sidibe.

    Barak Obama na Ibrahim Boubacar Keita n’abafasha babo

    Mu buyobozi bwa Boubacar yagiye ahura n’ibikomerezwa bitandukanye ku isi harimo na Papa Francis

    Boubacar na Emmanuel Macron, Perezida w’Ubufaransa

    Boubacar na Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113549/amateka-ya-ibrahim-boubacar-keita-witabye-imana-nyuma-yo-kwemera-kurekura-ubutegetsi-hatam-113549.html

  • Ariel Wayz na Asinah bitabiriye umugoroba aba… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022, nibwo ababyeyi ba Babo batumiye inshuti, abahanga mu mideli, abahanzi n'abandi mu mugoroba wo gushyikiriza Babo iyi nzu y'imideli yitwa 'Sahorn Shop' iherereye Rwandex.

    Irimo cyane cyane inkweto n'imyambaro by'abakobwa byihagazeho, byose bikorerwa mu Budage. Abakobwa b'abanyamideli nibo bifashishijwe mu kugaragaza iyi myambaro, amasakosi n'inkweto biri muri iyi nzu y'imideli.

    Nyina wa Babo, Sandrine Horn Murorunkwere, yabwiye INYARWANDA ko batekereje guha umwana wabo impano y'iyi nzu y'imideli kubera ko babonye azi ku bana n'abantu, ku buryo byamworohera no kwigwizaho abakiriya mu gihe gito cyangwa kirekire.

    Ikindi babonye ko inyungu iva mu muziki we idahagije, biyemeza kumushakira n'ahandi yajya akura amafaranga. 

    Ati 'Twabonye y'uko umuziki udahagije, ariko hari ikintu gishobora kuzamwinjiriza gishobora kuba cyamufasha mu bihangano bye akora. Urumva iyo akoze ikintu ku ruhande, ntabwo azajya atekereza ngo Mama Papa tumufashe azamenye aho akura. Nakora neza ibyo twamuteguriye, abona gukomeza gukora wa muziki we.'

    Uyu mubyeyi avuga ko n'ubwo iyi nzu y'imideli yatangiranye inkweto n'imyambaro by'abakobwa, mu minsi iri imbere batangira gushyiramo n'ibindi bicuruzwa by'abagabo bizajya biva mu Budage.

    Avuga ko iyi nzu y'imideli bashingiye umwana wabo iri mu murongo wo kureba niba yarakuze, ashobora gufata inshingano nk'umuntu mukuru. Kandi ngo bazakomeza kumuba hafi, mu rwego rwo kugira ngo atere imbere.

    Sandrine anavuga ko inyungu izajya iva muri iyi nzu y'imideli, Babo yayifashisha mu kwagura urugendo rw'umuziki we. Uyu mubyeyi avuga ko umuziki w'umukobwa we wagutse, kandi ko bashyizemo imbaraga zifatika.

    Ati 'Murabizi akiri umwana 'views' yagiraga ariko ubu ngubu ibikorwa ari gukora hari ikiyongereye, yaba ku mbuga nkoranyambaga, abafana ndetse no kuririmba. Hari ikintu cyahindutse kandi namwe murabibonye. Hari imishinga myinshi turi kumukorera, kandi bidatinze abantu bazabibona.'

    Sandrine avuga ko bifuza gushyigikira umwana, ku buryo mu minsi iri imbere hazasohoka indirimbo Babo yakoranye indirimbo n'abahanzi bo mu Rwanda.

    Uyu mugoroba w'umusangiro Babo yaherewemo impano y'inzu y'imideli, witabiriwe n'umuhanzikazi Ariel Wayz baherutse gukorana indirimbo 'Lose you', umuhanzikazi Asinah uzwi mu njyana ya Dancehall, Franco Kabano washinze inzu y'imideli 'Webest model', Muhire Patrick, washinze inzu y’imideli yitwa Inkanda House n'abandi.

    Babo yabwiye INYARWANDA ko yakuze akunda imideli, ku buryo yumvaga igihe kimwe azabyinjiramo. Avuga ko uretse guhanga imyambaro, bazajya batumiza mu mahanga ibyo abantu bakeneye kandi bifite ireme.

    Avuga ko ashima ababyeyi be bamufashije gusingira inzozi ze. Ati 'Ndi umunyamugisha! Uko imyaka igenda ishira imigisha igenda iba myinshi, kandi ibyo nsengera Imana igenda ibimpa. Ndabishimira Imana n'abantu bansengera, abo ni ababyeyi banjye,'

    Uyu muhanzikazi avuga ko iyi nzu y'imideli igiye kumuanganira mu rugendo rw'umuziki we amazemo imyaka irenga itanu. 

    Sandrine yavuze ko Babo bamushingiye inzu y'imideli bashyira mu ngiro igitekerezo cye cyo gukorera ubucuruzi mu Rwanda. Se wa Babo ni uwo uri inyuma yabo ubasumba Iyi nzu y'imideli yafunguwe irimo inkweto, amasakoshi, imyambaro n'ibindi abakobwa bakenera

    Abanyamideli bifashishijwe mu kumurika bimwe mu biri muri iyi nzu y'imideli 'Sahorn Shop'  


    Aba banyamideli bari bambaye imyambaro y’abakobwa yakorewe mu Budage 


    Inshuti n’abavandimwe bari bitabiriye uyu mugoroba w’umusangiro


    Sandrine, Nyina wa Babo yashimye abamubaye hafi mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga 

    Babo ari kumwe n'umuhanzikazi Ariel Wayz baherutse gukorana indirimbo 'Lose you’

    Sandrine asaba Abanyarwanda gushyigikira umwana we, agasaba abahanzi bo mu Rwanda kunga ubumwe kuko ari ryo tafari ryo gutera imbere 

    Franco Kabano washinze 'Webestmodels' yavuye muri iyi nzu y'imideli ahahahiye 

    Franco Kabano washinze inzu y'imideli 'Webest model' ari kumwe na Muhire Patrick washinze inzu y’imideli yitwa Inkanda House n'abakora muri iyi nzu y’imideli Uhereye ibumoso: Umuhanzi M Izzle, Patrick Muhire ndetse n'umuhanzikazi Asinah uzwi muri Dancehall 

    Kwinjira ahabereye uyu mugoroba w'umusangiro wabanzaga kwerekana ko wipimishije Covid-19 kandi wikingije nibura inkingo ebyiri


    Ibyishimo ku muhanzikazi Babo nyuma yo kwinjira mu bucuruzi

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'LOSE YOU' YA BABO NA ARIEL 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113547/ariel-wayz-na-asinah-bitabiriye-umugoroba-ababyeyi-ba-babo-bamuhereyemo-impano-yinzu-yimid-113547.html