Category: Uncategorized

  • Bruce Melodie yasohoye indirimbo ‘Izina’ igar… – #rwanda #RwOT

    Indirimbo nshya ‘Izina’ ya Bruce Melodie yagize hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022, igaragaramo inkumi y'uburanga yitwa Malkia Karen inumvikana mu yo uyu muhanzi aba aririmba agira ati: 'Malkia mutima wanjye'.

    Malkia asanzwe ari icyamamare muri Tanzania mu bitangazamakuru dore ko ari n'umuntu w'imbere muri Wasafi unisiga amarangi.

    Mu bihembo bitangirwa muri Zambia, byitwa Lusaka bya Zikomo Awards 2021, uyu mukobwa ni we wegukanye igihembo cy'umuhanzikazi mwiza muri Africa yose ahigitse abo bari bahatanye muri icyo cyiciro.

    Ibi bihembo bya Zikomo Awards mu mwaka wa 2022 bikaba bigeze kure bitegurwa aho mu bihe bya vuba ruzaba rwambikanye mu bahanzi na ba rwiyemezamirimo bitwaye neza mu mwaka ushize n’ubu.

    KANDA HANO UREBE ‘IZINA’ INDIRIMBO NSHYA YA BRUCE MELODIE


    Yegukanye igihembo cy’umuhanzikazi mwiza muri Africa mu bihembo bya Zikomo Awards 2021

    Ni umwe mu bakobwa bakorana bya hafi na kompanyi ya Wasafi

    Ni umwe mu bahanzikazi bakomeye muri Tanzania no muri Africa

    Uburanga bwe ni ntagereranwa

    Indirimbo ya Bruce Melodie ‘Izina’ igiye hanze mu gihe hategerejwe iyo yakoranye na Harmonize

    Hanscana usanzwe akorera amashusho Diamond Platnumz yashyize umusada mu ikorwa ry’amashusho yatunganijwe na Meddy Saleh 






    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113534/uburanga-bwinkumi-yegukanye-zikomo-award-2021-igaragara-mu-ndirimbo-nshya-izina-ya-bruce-m-113534.html

  • YAGO TV SHOW Channel yagarutse, nyirayo akomoza ku babiri inyuma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyarwaya Innocent 'Yago

    Nyarwaya Innocent 'Yago’ yashimiye abamwihanganishije n’abamufashije kugira ngo umuyoboro we wo kuri YouTube ugaruke

    Uwo muyoboro wa YouTube ukimara kugaruka ku wa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022, Yago yahise ashyiraho ikiganiro cye bwite aho asobanura byinshi ku byihishe inyuma yo guhagarikwa k’uwo muyoboro.

    Mu marangamutima menshi, Yago yasobanuye uburyo yari amaze iminsi yarahangayitse kugeza ubwo atakaza ibiro bitanu, yibaza uburyo igikorwa cy’indashyikirwa yubatse mu myaka ibiri ishize kibaye impfabusa kubera abamugiriye ishyari bakamugambanira ku buyobozi bwa YouTube kugira ngo umuyoboro we ufungwe nyamara atabazi, ndetse bamurega ibinyoma.

    Uyu muyoboro we wa YouTube agaragaza uburyo wari umubeshejeho, ko nta kandi kazi kamutunze afite, akerekana n’uburyo yawukoresheje agahindura ubuzima bwa benshi, ari na ho ahera agaragaza ko atari kwivanaho nk’uko bamwe babimushinje, kuko adashobora guhagarika nkana igikorwa kimuha imibereho ya buri munsi.

    Yashimiye abantu benshi yarondoye amazina bamwoherereje ubutumwa bumwihanganisha, abamusengeye, n’abandi bamubaye hafi mu buryo butandukanye, baba abari mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

    Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga, Nyarwaya yagize ati 'Nyuma y’ibyumweru 2 n’igice hafi 3 YAGO TV SHOW yongeye gusubira ku murongo. Ndashimira itsinda ry’abasore 3 bakoze ibishoboka bakaburana ibyo twaregwaga byose kugeza Channel igarutse. Ndashimira abantu mwese mwadusengeye cyane. Ntacyo nabona mbitura. Mwarakoze Cyane!'

    Icyakora mu kiganiro yashyize kuri uyu muyoboro we, Yago yikomye abantu batatu ateruye ngo abavuge mu mazina, ariko avuga ko ari abanyamakuru kandi ko bahuriye ku bintu bisa n’ibyo atangaza kuri YouTube. Yavuze ko ubu yamaze kumenya neza abari babyihishe inyuma kubera amashyari.

    Abo ngo ni bo bamutangiraga ibirego ku buyobozi bwa YouTube bamushinja ibinyoma, dore ko ibyo yabaga yatangaje byari mu Kinyarwanda, bityo ubuyobozi bwa YouTube ntibubashe kumenya niba ibyo aregwa ari ibinyoma.

    Umwe mu bo yagarutseho cyane ni umunyamakuru Phil Peter uherutse no kwandika ubutumwa burebure ku mbuga nkoranyambaga, asaba Yago kuvugisha ukuri kuko ngo ari we wikuriyeho 'channel’ ye ku bushake, bigatuma hari abo abantu barimo kwibasira 'bababeshyera’.

    Iki kibazo cyatumye Yago na Phil Peter baterana amagambo

    Iki kibazo cyatumye Yago na Phil Peter baterana amagambo

    Mu kumusubiza, Yago yavuze ko Phil Peter yigaragaje, kandi ko umugambi wabo batabashije kuwugeraho, icyakora avuga ko we atabitura inabi nk’iyo bamugiriye.

    Yago avuga ko afite amajwi n’ubutumwa ababiri inyuma bagiye bavuga bamwigambaho ko bazamucecekesha, kuko ari abantu bakomeye kandi atazi icyo bari cyo. Yavuze ko ashatse ubu yabajyana mu butabera kuko ibyo bamukoreye birimo ibyaha, ariko avuga ko nta nyungu afite mu kubashyira habi nk’aho bashatse kumushyira.

    Icyakora kugeza na n’ubu hari abagitekereza ku kuri kw’ibivugwa na buri ruhande, bibaza uvugisha ukuri n’ubeshya, dore ko hari abakomeje gushidikanya kuko mu myidagaduro hakunze kugaragara ibyo bamwe bavuga babeshya bagamije kurushaho kuvugwa cyane no kwamamara, ibyo bita 'gutwika'.

    Reba ikiganiro Yago yatanze umuyoboro we wo kuri YouTube ukimara kugaruka, asobanura ibyamubayeho.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/sinema/article/yago-tv-show-channel-yagarutse-nyirayo-akomoza-ku-babiri-inyuma

  • Rusizi: Perezida Kagame yemereye abatuye muri Gitambi indi modoka ibafasha mu ngendo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatete n

    Minisitiri Gatete n’abandi bayobozi batandukanye baganiriye n’abaturage ku bikorwa by’iterambere bibateganyirijwe

    Ni imodoka izajya ifasha mu ngendo abatuye mu Murenge wa Gitambi ikazaba ari nini kurenza iyo bari bafite.

    Imodoka ya mbere bari bayihawe n’Umukuru w’igihugu mu mpera z’umwaka ushize wa 2021.

    Ni imodoka yo mu bwoko bwa Ritco yo kuborohereza urugendo no kubona uburyo bwo kugeza umusaruro wabo ku isoko.

    Ubwo Minisitiri w’Ibikorwa remezo Ambasaderi Claver Gatete yabagezagaho iyo nkuru nziza yagize ati: 'Umukuru w’Igihugu yabageneye indi modoka nini izajya ibafasha mu ngendo. Kandi iyo modoka ku wa mbere tariki 17 Mutarama ku mugoroba izaba yabagezeho, naho ku wa kabiri tariki 18 Mutarama 2022 mutangire kuyikoresha'.

    Abaturage batuye mu Murenge wa Gitambi by’umwihariko abo mu kagari ka Kingwa bakibwirwa inkuru y’uko Umukuru w’Igihugu yabemereye indi modoka, bagaragaje umunezero wabo mu mbyino ndetse bashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

    Bati: 'Turishimye cyane kuba Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yongeye kudutekereza akatugenera imodoka nini. Iyo yari aherutse kuduha yadufashaga ingendo ariko nanone hari ubwo byasabaga ko tuyitegereza igihe kirekire ndetse waba ufite umuzigo ntibemere kugutwara'.

    Undi ati: 'Wenda Nyakubahwa yari buzabyumvire kuri radiyo, ariko ubwo Minisitiri yahageze turamwitumiye atubwirire Nyakubahwa ko twishimye cyane'.

    Iyi modoka izafasha abaturage b’Imirenge ya Nyakarenzo, Gitambi na Gashonga n’ibice byegeranye bakoresha umuhanda wa Nyakarenzo, Mibirizi na Mashesha. Ni umuhanda umaze igihe gito ukozwe neza kuko mbere wari warangiritse, muri iyo minsi bahita bahabwa n’umuriro w’amashanyarazi.

    Umuriro w

    Umuriro w’amashanyarazi wabagezeho, abo utarageraho na bo ngo urabageraho vuba

    Iyi nkuru dukesha RBA ivuga ko Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) na yo yahise ibemerera umuriro mu bice bisigaye bitawufite bigizwe n’utugari tubiri.

    Umuyobozi wa REG mu Rwanda yagize ati: 'Tuzabaha umuriro w’amashanyarazi ijana ku ijana bitarenze muri Werurwe uyu mwaka'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rusizi-perezida-kagame-yemereye-abatuye-muri-gitambi-indi-modoka-ibafasha-mu-ngendo

  • Musanze: Abiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare bamuritse umuco w'ibihugu baturukamo – #rwanda #RwOT

    Uwo munsi ndangamuco wizihizwa hamurikwa imico itandukanye binyuze mu bumenyi bungurana biga amateka n'umuco bya buri gihugu hagamijwe kumenyana no kwisanzuranaho nk'abantu baba bigira hamwe mu gihe cy'umwaka.

    Bamwe mu banyeshuri b'abasirikare bari gukurikirana amasomo yabo muri iryo shuri, bemeza ko ari umwanya mwiza ubafasha kurushaho kumenyana no gukorera hamwe kandi binabafasha kurushaho gukora inshingano zabo mu gihe bahuriye mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro.

    Lt Col Callixte Migabo, uhagarariye abo banyeshuri, yavuze ko akenshi inyigisho za gisirikare zishingiye ku mateka, indangagaciro n'amahame bityo ko ari ngombwa ko bagira n'igihe cyo kuyasangizanya binyuze mu imurika ry'umuco.

    Yagize ati”Imyumvire y'umuco ituma ingabo zibasha guhangana n'ibibazo by'umutekano bigoye nk'igihugu kimwe kitabasha kwikemurira, muri iki gihe bisaba ko abantu bakorera hamwe kandi gukorana neza ni uko baba baziranye babasha no kumenya bimwe mu bigize umuco w'ahandi bikabafasha kugera ku ntego.”

    “Ubu ingabo z'u Rwanda ziri gukorera henshi muri Afurika, aho tuhahurira n'abandi, iyo tuzi umuco wabo bidufasha no gukorana neza kandi tukawububahira kuko tuba tuzi ngo aba babaho muri ubu buryo tugakorana neza.”

    Maj Bervyn Gondwe wo mu Ngabo zirwanira ku kirere muri Zambia, yashimiye u Rwanda rwabakiriye agahamya ko ubumenyi n'amasomo bahabwa bizabafasha gukora inshingano zabo neza kandi binabafasha kurushaho kumenyana.

    Yagize ati” Mbere ya byose ndabanza gushimira imiyoborere y'u Rwanda na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame n'ubuyobozi bw'ingabo. Amasomo duhabwa hano aratwubakamo ubunyamwuga buzadufasha kurangiza inshingano zacu, gusangira imico itandukanye na byo bizadufasha gukorera hamwe tuziranye turusheho kwishimira kwigara kwa Afurika.”

    Umuyobozi w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brig Gen Didas Ndahiro, yavuze ko umunsi w'umuco uhuriza hamwe uruhurirane rw'imico itandukanye mu bihugu bitandukanye kandi ko ari n'umwanya mwiza wo kurushaho kumenyana nk'abantu baba bigira hamwe.

    Yagize ati “Uyu ni umwanya mwiza wo kurushaho kumenyana no gukorera hamwe baziranye, baramurika impano zitandukanye banasangira ubumenyi nk'abantu baba bigira hamwe bizabafasha kubaka ikiraro kibahuza binyuze mu mico itandukanye, kumvikana no gukorera hamwe.”

    Kuri ubu, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama hari kwigiramo abasirikare 48 bo mu bihugu by' u Rwanda, Botswana, Ethiopia, Kenya, Malawi, Nigeria, Senegal, Sudani y'Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia bafite ipeti rya Major kugeza kuri Lieutenant Cornel barimo Abanyarwanda 31 n'abanyamahanga 17.

    Mu byamuritswe n’abanyeshuri bo mu Rwanda harimo n’ibijyanye n’amafunguro

    Abanyarwanda bamuritse ibijyanye n’imyubakire ya kera n’ibindi bikorwa nko gusya ku rusyo

    Abari bakurikiye igikorwa cyo kumurika umuco uranga ibihugu bifite abasirikare bari mu masomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Nyakinama

    Maj Bervyn Gondwe wo mu Ngabo zirwanira ku kirere muri Zambia, yashimiye u Rwanda rwabakiriye agahamya ko ubumenyi n'amasomo bahabwa bizabafasha gukora inshingano zabo neza

    Umuyobozi w’Ishuli Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama Brig Gen Didas Ndahiro avuga ko umunsi w'umuco uhuriza hamwe uruhurirane rw'imico itandukanye mu bihugu bitandukanye kandi ko ari n’umwanya mwiza wo kurushaho kumenyana nk’abantu baba bigira hamwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abiga-mu-ishuri-rikuru-rya-gisirikare-bamuritse-umuco-w-ibihugu

  • Gatsibo: Abiganjemo abagore birukanywe muri Tanzania bagiye kubakirwa inzu bamurikiramo ibyo bakora – #rwanda #RwOT

    Ni inzu igiye kubakwa ku muhanda mushya wa kaburimbo winjira muri Pariki y'Igihugu y'Akagera ugiye kubakwa mu Karere ka Gatsibo ukazaba uca mu Murenge wa Rwimbogo mu Kagari ka Munini aho abo bagore basanzwe bakorera ubudozi n'ubukorikori bwabo.

    Mu ntangiriro z'iki Cyumweru Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Gasana Emmanuel ndetse n'Umugenzuzi Mukuru w'Iyubahirizwa ry'Ihame ry'Uburinganire mu Rwanda, Rose Rwabuhihi basuye iri tsinda bishimira intambwe rimaze gutera basaba ubuyobozi bw'Akarere kubafasha bakabubakira aho bakorera.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko hari gukorwa inyigo y'inzu bazabubakira kandi ngo izaba ijyanye n'igihe ku buryo abazakoresha uyu muhanda bazaba bari mu bakiliya babo.

    Ati “Turimo turakora inyigo, turatekereza ko yaba inzu itari iyo gukoreramo ubukorikori gusa, hariya hagiye guca kaburimbo kandi izaba ari inzira ijyana ba mukerarugendo muri Pariki, turashaka kuhubaka inzu izaba irimo ibintu byinshi ku buryo ba mukerarugendo bose bazajya bahibona, ugura amavuta y'inka akayagura n'ibindi byinshi.”

    Yavuze ko amafaranga yo kuyubaka bamaze kuyabona hasigaye kuba hasozwa inyigo bagatanga isoko ku muntu wahita atangirana n'ingengo y'imari y'umwaka utaha ku buryo ngo izuzura mu gihe gito gishoboka.

    Kayitesi Flora uyobora iri tsinda rigizwe n'abagore 35 yavuze ko kubakirwa inzu bamurikiramo ibyo bakora bizabafasha kubona aho babigurishiriza ndetse binabafashe mu kurushaho kumenyana.

    Ati ” Kutwubakira inzu bizadufasha cyane kuko ubundi twaboheraga ku zuba, imvura yagwa tugatatana tukajya kubikomereza mu ngo zacu, ubundi ugasanga guhuza imbaraga ntibigenze neza ariko nibatwubakira urubohero tuzajya duhuriramo dufashanye mu kubikora no gutezanya imbere.”

    Nyiragirimana Beatrice yagize ati ” Njye nize kuboha imyenda nkanadoda ibitambaro by'imitako; akenshi tutarishyira hamwe ntabwo twabonaga abakiliya, ariko aho twatangiriye gukorera hamwe tugenda tubabona ku buryo nta wugisaba umugabo amafaranga yo kugura igitenge cyangwa ayo gukemura ibibazo byose byo mu rugo.”

    Nyirangirimana yakomeje avuga ko nibubakirwa inzu bazajya bamurikiramo ibyo bakora bizabafasha cyane ngo kuko batuye ahantu heza haca ba mukerarugendo.

    Kuri ubu iri tsinda ribarizwamo abagore 35 biganjemo Abanyarwandakazi birukanywe muri Tanzania mu 2013 batujwe mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rwimbogo.

    Abagore bakora imirimo y’ubukorikori mu Karere ka Gatsibo bishimiye igitekerezo cyo kububakira aho bazajya bakorera

    Mu byo bakora harimo no kuboha ibiseke


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abiganjemo-abagore-birukanywe-muri-tanzania-bagiye-kubakirwa-inzu

  • Kayonza: Batatu barimo umugore bafatiwe mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro bunyuranyije n'amategeko – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdoun Twizeyimana, yavuze ko abo bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abashinzwe umutekano muri icyo kirombe.

    Yagize ati “Polisi yakiriye amakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mutarama ko hari abantu bari mu kirombe cya Ryamutumo barimo gucukura amabuye y'agaciro bitemewe. Polisi yahise itegura igikorwa cyo kujya kubafata nibwo babiri bahise bafatirwa mu cyuho barimo gucukura bifashishije ibikoresho gakondo. Bari bamaze gucukura ibiro 10 ariko batarayayungurura.”

    CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko kuri uwo munsi Polisi yakiriye andi makuru ko hari umugore uri mu kirombe cy'imwe muri sosiyete zicukura amabuye y'agaciro mu Karere ka Kayonza. Abashinzwe umutekano muri icyo kirombe bamubonye asohokamo, abapolisi bahise bahagera bamusangana ibiro 3 by'amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba yaboneyeho kongera gukangurira abantu kwirinda gucukura amabuye y'agaciro batabifitiye ibyangombwa kuko usibye kuba ari icyaha gihanwa n'amategeko bashobora kugwirwa n'ibyo birombe kuko nta bwirinzi baba bafite.

    Yashimiye abashinzwe umutekano bihutiye gutanga amakuru, asaba n'abandi baturage kujya babikora.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mwili na Murama kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

    Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri, ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda ariko atarenze miliyoni eshanu eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw'amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-batatu-barimo-umugore-bafatiwe-mu-bucukuzi-bw-amabuye-y-agaciro

  • Abakozi 8 bo kwa muganga bakurikiranyweho gukoresha nabi inkingo no kunyereza udukoresho dupima COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Aba bakozi bafunzwe ku wa 4-8 Mutarama 2022, bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no kunyereza umutungo.

    Bamwe muri bo bakorera ibigo Nderabuzima bya Kinunu, Nyabirasi na Biruyi byo mu Karere Ka Rutsiro mu gihe abandi bakorera mu Bitaro bya Nyanza na HP Gatagara.

    Mu bafashwe harimo ushinzwe Farumasi n'Ibikorwa byo gukingira n'ushinzwe kubika inkingo mu Kigo Nderabuzima cya Kinunu mu Rutsiro.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko dosiye zamaze gukorwa zikaba zaroherejwe mu Bushinjacyaha.

    Yagize ati 'Aba bakozi ntibabasha gusobanura aho uducupa 30 tw'inkingo zo mu bwoko bwa AstraZeneca zagombaga kuzakingira abantu 300 zagiye.''

    Abandi bakurikiranywe muri iyi dosiye, barimo Umukuru w'Ikigo Nderabuzima cya Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro ndetse n'ushinzwe Ububiko.

    Dr Murangira yasobanuye ko aba bakozi na bo badasobanura irengero ry'uducupa 45 tw'inkingo zo mu bwoko bwa Moderna twagombaga gukingira abantu 675 kuko agacupa kamwe k'urukingo gakingira 15.

    Iperereza ry'ibanze rya RIB rigaragaza ko aba bantu iyo bajyaga kuri site zitandukanye gukingira abantu, batitaga ku mabwiriza agenga inkingo. Bafunguraga inkingo batabanje kureba niba umubare w'abantu wagenewe kuri buri gacupa k'urukingo wuzuye. Ibi bikaba byateye inkingo zimwe kwangirika.

    Ubusanzwe agacupa ka AstraZeneca kamwe gakingira abantu 10 mu gihe aka Moderna kamwe gakingira abantu 15. Iyo kafunguwe, nibura aka Moderna kamara amasaha atandatu mu gihe aka AstraZeneca ari 12.

    Dr Murangira yakomeje avuga ko iperereza ryerekana ko iyo hazaga abantu barindwi bapfunduraga agacupa, hatagira ababoneka nyuma y'amasaha atandatu, ako bakakajugunya, haza abandi bagapfundura akandi, gutyo gutyo.

    Ati 'Ayo mabwiriza ntibayitagaho, ni byo byateye ibyo bibazo byo kwangirika kw'inkingo. Ibi bikorwa rero bigize ibyaha byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.''

    RIB kandi yanataye muri yombi Umuyobozi ushinzwe Laboratwari mu Kigo Nderabuzima cya Biruyi mu Rutsiro ukekwaho kunyereza umutungo. Uyu yafatanywe n'abandi bantu batatu bakekwaho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kunyereza umutungo ufitiye rubanda akamaro.

    Aba bane bakekwaho kugurisha udukoresho twifashishwa mu gupima COVID-19 (Covid-19 rapid test kits) tugizwe n'udukarito tune aho mu gakarito kamwe haba harimo utugera kuri 25.

    Ibikorwa byo kugurisha 'Covid-19 rapid test kits' byagaragaye no mu Karere ka Nyanza, ahafashwe abakozi batatu barimo ushinzwe kugenzura Ububiko bw'Imiti, ushinzwe Laboratwari n'ushinzwe Kwishyuza recouvrement muri HP Gatagara.

    Aba bakuye ibikoresho byo gupima Covid-19 (test kits) 1750 mu Bitaro Bikuru bya Huye [CHUB] ntibabigeza mu bubiko bw'Ibitaro bya Nyanza. Ni ibikoresho bifite agaciro ka 6.125.000 Frw.

    Dr Murangira yibukije ko ibitaro bya Leta bikwiye gukora isuzuma ryimbitse ndetse aho bisanze ikibazo bikitabaza Ubugenzacyaha.

    Ati 'Kunyereza umutungo, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro ni ibyaha bikwiriye kwirindwa. RIB ntizihanganira umuntu wese uzafatirwa muri ibi byaha. Abantu bakwiye kubyirinda kuko bifitanye isano na ruswa kandi bihanishwa ibihano biremereye.”

    “RIB irasaba abantu gutunga agatoki ahari ibikorwa nk'ibi n'abashinzwe gucunga umutungo ufitiye rubanda akamaro bakigengesera cyane. Iperereza rizakomereza no mu bindi bigo nderabuzima nde n'ibitaro. Birashoboka cyane ko hashobora kuba n'ahandi ibyo bibazo bihari”.

    Dosiye z'abakekwa zose zoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa 10 na 12 Mutarama 2022. Nizimara gusuzumwa zizaregerwa urukiko.

    Dr Murangira yavuze ko RIB igikomeje iperereza rigamije gukurikirana abakekwaho kugira uruhare mu kunyereza no gukoresha nabi umutungo ufitiye inyungu abaturage.

    Icyaha cyo kunyereza umutungo gihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'umutungo yanyereje.

    Ku rundi ruhande, icyaha cyo gukoresha nabi umutungo gihanishwa igihano cy'igifungo kiri hagati y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko kitarenze miliyoni 5 Frw.

    Abakozi umunani bo kwa muganga bakurikiranyweho kunyereza inkingo n'udukoresho dupima COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-8-bo-kwa-muganga-bakurikiranyweho-gukoresha-nabi-inkingo-no-kunyereza

  • Kwikingiza Covid-19 bihagaze bite mu Karere ka Bugesera? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ndayisabye Viateur ushinzwe ubuzima mu Karere ka Bugesera avuga ko gahunda yo gukingira Covid-19 muri ako Karere igenda neza ku buryo ubu gutanga inkingo za mbere n’iza kabiri bisa n’ibigana ku musozo, ubu abantu benshi bakaba ngo ari abarimo gufata inkingo zo gushimangira (booster).

    Yagize ati 'Gahunda yo gukingira Covid-19 iragenda neza, urebye gukingira abafata 'doze’ ya mbere bisa n’aho bigeze ku musozo, kandi n’abafata 'doze’ ya kabiri ntibakiri benshi, ubu abenshi barimo gufata urukingo rushimangira. Ni ukuvuga ko ubu turimo gutanga urukingo rushimangira ku bantu bagera ku bihumbi bitandatu (6000) ku munsi mu Karere kose, abafata doze ya kabiri dukingira abagera ku bihumbi bibiri (2000) ku munsi mu gihe abafata doze ya mbere bo, ubu babarirwa hagati ya 300-400 ku munsi'.

    Uwo muyobozi avuga ko mu barimo gufata doze ya mbere muri iki gihe, harimo abari barabanje kwinangira rimwe na rimwe bagendeye ku myemerere, ngo bavuga ko ari ikimenyetso cy’inyamaswa cyanditse muri Bibiliya n’ibindi. Ariko Ndayisabye avuga ko binyuze mu bukangurambaga no gusobanura iby’inkingo za Covid-19 neza, n’abatabyumvaga neza bagenda baza bakikingiza.

    Yagize ati 'Njyewe hari n’aho nagiye mu bukangurambaga, umwe ambwira ibyo by’ikimenyetso ngo cyanditse muri Bibiliya ndamubwira nti zana Bibiliya duhangane, musomera ijambo ryanditse muri Bibiliya mu gitabo cy’Abaroma, rivuga ko ubutegetsi bwose buturuka ku Mana, bukagira inshingano zo gutekerereza no kureberera abaturage,…,bityo gusuzugura ubutegetsi bwaturutse ku Mana si byo, kandi ntibwatekerereza abaturage ibintu bibi'.

    Ndayisabye akomeza avuga ko muri rusange, abaturage bo mu Karere ka Bugesera bitabira kwikingiza Covid-19, ku buryo ngo iyo hakozwe urutonde rw’uko uturere tw’igihugu duhagaze mu bijyanye n’ikingira rya Covid-19, ngo usanga Akarere ka Bugesera kari mu Turere twa mbere.

    Yagize ati 'Hari urutonde rujya rukorwa na Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) n’abandi bafatanyabikorwa bayo muri gahunda yo kurwanya Covid-19, iyo barukoze, Akarere ka Bugesera ntigakunze kurenga umwanya wa kane (4), nyuma y’Uturere two mu Mujyi wa Kigali, ni ko gahita gakurikiraho'.

    Ku bikingiza urukingo rushimangira, ngo abenshi bavuga ko rubagwa nabi, bigatuma hari n’abatinya kuza kurwiteza kubera ibyo baba bumvise bagenzi babo bavuga, ariko ngo ntawagombye kureka kwikingiza agendeye ku byo yumvise ku bandi, kuko ngo imibiri ntiyakira inkingo kimwe, kandi uretse n’iza Covid-19 n’izindi zose ngo ni ko bigenda.

    Ikindi kandi, nubwo urwo rukingo rushimangira ngo rukunze gutuma hari abamara kuruterwa bakagira ibimenyetso bidakanganye birimo kubabara umutwe byoroheje n’ibindi ariko ngo bihita bishira.

    Ndayisabye ati 'Urwo rukingo rushimangira (booster) nararukingiwe, ariko nta kibazo na kimwe nagize ariko hari abo rugwa nabi gusa bishira vuba. Kandi no ku zindi nkingo ni ko bigenda buriya ntabwo imibiri y’abantu yakira inkingo kimwe, na ziriya nkingo bakingira abana, hari umwana ukingirwa akabyimbirwa, ntaryame, mu gihe hari n’ukingirwa ntagire ikibazo na kimwe'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/kwikingiza-covid-19-bihagaze-bite-mu-karere-ka-bugesera

  • #Covid19 mu Rwanda yishe abantu bane, abanduye babonetse ni 383 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu bane ari bo abagore batatu n’umugabo umwe bitabye Imana, buzuza umubare w’abantu 1,403 bamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-yishe-abantu-bane-abanduye-babonetse-ni-383