Category: Uncategorized

  • Umupilote wa mbere w'umwirabura muri America yapfuye ku myaka 102 #rwanda #RwOT

    Charles McGee, umupilote w'Umunyamerika wahawe imidende/imidari myinshi y'ishimwe warwanyije ivanguramoko mu gisirikare, yapfuye ku myaka 102. Yapfuye ari mu bitotsi bye kuri iki cyumweru mu gitondo, nk'uko umuryango we ubivuga. Itangazo ryawo rivuga ko 'Ikiganza cye cy'iburyo cyari kiri ku mutima we kandi amwenyuye'.

    Charles McGee, yari umwe mu itsinda rya mbere ry'abirabura gusa binjiye mu mutwe w'abapilote w'ingabo za Amerika. McGee yatwaye indege mu butumwa burenga 400 mu myaka 20 y'akazi. Yarwanye mu ntambara ya kabiri y'isi, muri Vietnam no muri Korea.

    Minisitiri w'ingabo za Amerika Lloyd Austin yahise atangaza ati:' Uyu munsi, twatakaje intwari ya Amerika. Mu gihe mbabajwe no kugenda kwe, ndanashima cyane ubwitange bwe, umurage we n'ubumuntu bwe'.

    McGee, wagiye mu zabukuru ku ipeti rya Brigadier General, yahamagawe mu gisirikare mu 1942 afite imyaka 23. Yari umwe mu birabura ba mbere mu batwaye indege za gisirikare, unité ye yari izwi nka Tuskegee Airmen.

    Mu ntambara ya kabiri y'isi, igisirikare cya Amerika cyabaye urwego rurusha izindi guha akazi ba nyamucye. Ariko, imitwe y'ingabo imwe, n'amahugurwa byakomeje kubamo ivangura. Mu 1941, inteko ishingamategeko yategetse igisirikare cyo mu kirere gushinga unité igizwe n'abirabura gusa. Cyabyemeye cyanga ariko cyohereza iryo tsinda rya mbere mu bibuga by'imyitozo biri kure cyane ahitwa Tuskegee, muri Alabama, aho bari batandukanye n'abandi basirikare.

    Aho hantu nyuma haje kuba ahakorerwa imyitozo y'abapilote, abakanishi, n'abandi bafasha mu ntambara. Mu 2007, ubwo abari bagize itsinda rye bahawe imidari ya zahabu n'Inteko ya Amerika, McGee yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: 'Twerekanye ikintu cyihariye, atari gusa mu mateka y'iby'indege ahubwo no mu mateka y'imibereho y'Abanyamerika'. Yavuze ko we na bagenzi be ubwo boherezwaga aho hantu habi, bo bari bazi ko batangije urubuga rushya rwo guharanira uburenganzira bungana kuri bose.

    Yagize ati: 'Abantu bose mu gihugu bifuzaga kwemerwa kubera abo ari bo, guhabwa amahirwe mbere yo kubwirwa ko hari ikintu udashoboye kubera uko wavutse'.

    Ibikorwa bikomeye byagezweho na Tuskegee Airmen bivugwa ko ari byo byatumye uwari perezida mu 1948 afata icyemezo cyo guhagarika ivangura iryo ari ryo ryose mu gisirikare.

    McGee yagize ati: '[Ibyo twagezeho] Byatumye Perezida Truman ategeka ko serivisi zose zijyamo abantu bose'.

    Mu 2011, yashyizwe mu rwego rw'ibihangange mu by'indege, 'National Aviation Hall of Fame'. Nyuma yo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru, McGee yeguriye ubuzima bwe gutanga amasomo y'ubuzima ya Tuskegee Airmen no gushishikariza urubyiruko kwinjira mu by'indege. Kandi ubwo yuzuzaga imyaka 100 y'amavuko yakoze ibyo yakundaga kurusha ibindi, kugurutsa indege.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/umupilote-wa-mbere-wumwirabura-muri-america-yapfuye-ku-myaka-102/

  • Nigeria: Umugore w’imyaka 51 wari umaze imyak… – #rwanda #RwOT

    Justina Bassey, umugore w’imyaka 51 y’amavuko ari mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka impanga y’umuhungu n’umukobwa, yari amaze imyaka 20 yarabuze urubyaro. Uyu mugore uvuga ko ari ibitangaza Imana yamukoreye ikamusubiriza icyifuzo cyo kumugira umubyeyi, yatangaje ko yasamye izi mpanga mu gihe yari amaze gucika intege yarihebye kuko yabonaga igihe cyaramusize cyo kubyara gusa Imana ikamutungura ikamuha impanga.

    Nyuma y’aho Justina Bassey yibarutse impanga, umwe mu nshuti ze witwa Felicia Simon Odey yanditse ku rukuta rwa Facebook ye ndetse anerekana amafoto ari kumwe na Justina Bassey ateruye impanga ze maze yandikaho ati: ”Icyo Imana itabasha gukora koko ntikibaho. Mumfashe kwishimana n’uyu muvandimwe akaba inshuti twiganye, Imana yamwibutse imuha umugisha wo kubyara impanga hari hashize imyaka 20 ategereje urubyaro, afite imyaka 51. Umuryango wanjye urashima Imana kandi wishimanye n’umuryango wawe Justina Bassey”.

    Ikinyamakuru Naija Pals cyo muri Nigeria cyegereye Justina Bassey bagirana ikiganiro nyuma y’aho inkuru ye yo kwibaruka ku myaka 51 iciye ibintu muri iki gihugu. Justina Bassey yavuze ko byari ibintu bikomeye kandi bibabaje kubaho nta mwana afite. Mu magambo ye yagize ati: ”Ibyishimo mfite ku mutima sinzi uko nabisobanura.Imana yankoreye ibitangaza impa kubyara impanga mu gihe nari naramaze gucika intege kuko numvaga ko ku myaka 51 ntabasha gusama”.

    Justina Bassey yakomeje agira ati: ”Byari bikomeye binababaje kuba nari maze imyaka 20 nkoze ubukwe ariko nta mwana ndabyara. Umuryango w’umugabo wanjye wakoze ibishoboka ngo udutandukanye gusa biranga kuko twabanye dukundana. Ndashima cyane umugabo wanjye wihanganye akababarana nanjye ntantererane mu myaka 20 yari ishize twarabuze urubyaro. Imana yansubirije rimwe kuko nahoraga mvuga ko nzabyara abana 2 gusa, umuhungu n’umukobwa none Imana ibampereye rimwe”. Ibi bikaba ari byo Justina Bassey yatangaje nyuma yo kwibaruka impanga yari amaze imyaka 20 yarabuze urubyaro.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113558/nigeria-umugore-wimyaka-51-wari-umaze-imyaka-20-atabyara-yibarutse-impanga-113558.html

  • Ikawa y’u Rwanda ikomeje gukundwa ku isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri iryo murikagurisha, u Rwanda rwari ruhagarariwe na sosiyete esheshatu zihinga zikanohereza ikawa mu mahanga.

    Ni ku nshuro ya mbere iri murikagurisha mpuzamahanga rya kawa ribera mu Burasirazuba bwo hagati.

    Ikawa yo mu Rwanda, iri mu zaciye agahigo muri iri murikagurisha ryitabiriwe n’abamurika barenga 1.000 baturutse ku migabane itandatu no mu bihugu birenga 44, aho abakunzi bayo basuraga aho u Rwanda rwamurikiraga, basogongezwaga ku ikawa izwiho uburyohe bwihariye.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Emmanuel Hategeka, yavuze ko iryo murikagurisha ryatanze amahirwe yo guhura n’abantu batandukanye bagira uruhare mu rwego rwa kawa.

    Yagize ati 'U Rwanda rwaboneyeho umwanya wo kwerekana umwihariko wa kawa, guhura no kuganira n’abaguzi ndetse n’abakunzi b’ikawa byose bigamije kuzamura isoko rya Kawa, bikagira uruhare mu bukungu bw’igihugu no guteza imbere Urwego rw’ubuhinzi bwayo rutunze abarenga ibihumbi 400.

    Ambasaderi Hategeka yakomeje agira ati: 'Imurikagurisha nk’iri, turateganya kongera no kwagura isoko ry’ikawa y’u Rwanda muri UAE ndetse no hanze yaho.”

    Ubutumburuke bw’igihugu n’ikirere kiza bijyanye n’ubutaka bukungahaye, ni bimwe mu bituma u Rwanda ruba ahantu heza ho guhinga kawa.

    Ikigo cya Mordor Intelligence kivuga ko udukombe turenga miliyari 2.25 tunyobwa ku isi buri munsi, mu gihe biteganijwe ko uyu mubare uzazamuka hafi inshuro ebyiri mu bihe biri imbere.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ikawa-y-u-rwanda-ikomeje-gukundwa-ku-isi

  • Lomami Marcel yavuze amagambo akomeye kuri Youssef na Ayoub, ngo ni we wabatangiye raporo #rwanda #RwOT

    Umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports, Lomami Marcel avuga ko kwirukana abakinnyi babiri b’abanya-Maroc, Youssef Rharb na Ayoub Ait bari baratijwe na Raja Casablanca atari icyemezo cyoroshye kuko nubwo bari abakinnyi beza ariko batari bashobotse.

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Rayon Sports yemeje ko aba bakinnyi batakiri aba Rayon Sports bamaze usubizwa ikipe ya Raja Casablanca, ni nyuma y’ibyo bari batangarije iwabo ko mu Rwanda babayeho nabi.

    Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino wa Rayon Sports yanganyijemo na Musanze FC ku wa Gatandatu, Lomami Marcel yavuze ko icyuho cya Youssef wari umaze igihe afasha iyi kipe cyagaragaye ariko na none abakinnye bakoze ibyo bari bashoboye.

    Ati 'Yego, byagaragaye. Ariko n’abandi bari bahari bakoze ibyo bashoboye.'

    Yakomeje avuga ko ari we watangiye raporo aba bakinnyi kuko bari barabuze batakiza mu myitozo, nyuma ngo nibwo babonye baje gufata ibintu byabo.

    Ati 'Oya, ntabwo bigeze bangisha inama ahubwo ni njye wabatangiye raporo kuko ntibitabiraga imyitozo. Bari barabuze, ubwo bafite impamvu bari bararetse imyitozo, ntabwo twigeze tubabona mu myitozo ahubwo twababonye ejo [ku wa Gatanu] baza mu Nzove baje gufata ibintu byabo bagenda. Ntabwo twamenye icyabaye, twabyumvise kuri radiyo, kugeza ubu nta muyobozi turavugana ku kibazo cyabo, ariko nta kundi.'

    Lomami Marcel yemeje ko aba bakinnyi nubwo bari abakinnyi beza ariko na none bari bafite imyitwarire idahwitse umuntu atapfa kumenya atabana nabo umunsi ku munsi.

    Ati 'Youssef na Ayoub, yego baje ari abakinnyi twari dukeneye, hari ibyo badufashije kuko kuri ubu ntabwo turi kumwe na bo. Ni igihombo, ariko n’abandi bahari bazakora kuko bari abakinnyi beza. Kuba umukinnyi mwiza ni byo, ariko ukaba umukinnyi mwiza na indiscipline [nta kinyabupfura] ni ibintu bibiri bitandukanye.'

    'Mwebwe muri hanze, ntabwo mwamenya ibibera mu ikipe kuko mu muryango haberamo ibintu byinshi, ntabwo nabivuga ngo mbirangize. Kuba ubuyobozi bwafashe kiriya cyemezo, ntimubone ko ari icyemezo cyaje cyoroshye. Byari bikwiye ko perezida w’ikipe afata icyemezo nka kiriya kuko hari aho byari bigeze.'

    Youssef Rharb ngo si we mukinnyi wenyine Rayon Sports yagenderagaho, ariko hari abandi bari gushakwa ku buryo bakongerwamo muri uku kwezi.

    Ati 'Yousef ntabwo ari we mukinnyi gusa wafashaga Rayon Sports kuko yafashwaga n’abakinnyi benshi, kuba atakinnye cyangwa adahari ntabwo wavuga ngo izagira ibibazo. Nk’abakinnyi bahari bazakora. Turacyafite imyanya ibiri yo kongeramo abandi bashya, hari ibiganiro bihari ku buryo haza umuntu ukina hariya hagati n’undi ukina imbere.'

    Youssef na Ayoub baje muri Rayon Sports muri Nzeri 2021, ni nyuma y’amasezerano y’ubufatanye ikipe ya Raja Casablanca yasinyanye na Rayon Sports muri Nyakanga 2021.

    Youssef (ubanza ibumoso) na Ayoub (ukurikiyeho) umukino wa Musanze FC bawurebye nk’abafana basanzwe

    Lomami yavuze ko imyitwarire yabo itari myiza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/lomami-marcel-yavuze-amagambo-akomeye-kuri-youssef-na-ayoub-ngo-ni-we-wabatangiye-raporo

  • Ibyishimo kuri Kate Bashabe nyuma yo kuzuza inzu y’agatangaza #rwanda #RwOT

    Umunyimdeli w’umunyarwandakazi, Kate Bashabe ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko yiyujurije inzu y’umuturirwa itangaje.

    Kate Bashabe yatangiye kumenyekana ubwo yitabiraga amarushanwa y’ubwiza yigeze gutegurwa n’umujyi wa Kigali aba Miss MTN ndetse yanitabiriye Miss Rwanda ariko yivanamo n’ubwo ari we wari uhagarariye Akarere ka Nyarugenge muri 2011.

    Mu mashusho magufi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Kate Bashabe yagaragaje iyi nzu y’agatangaza ndetse avuga ko ari we wayiyubakiye ku giti cye.

    Ati 'Mama nabikoze! Niyubakiye inzu yanjye ku giti cyanjye. SESAM Cube Architects (abayubatse) mwarakoze ku kazi gatangaje mwakoze.'

    Bashabe ni umunyamideri wabigize umwuga utunzwe no kudoda imyenda akanayigurisha. Mu minsi ishize yagarutse mu mitwe y’itangazamakuru kubera inkuru zavuzwe cyane ko yaba ari mu rukundo na rutahizamu rurangiranwa ukomoka muri Senegal ukinira ikipe ya Liverpool, Sadio Mane ariko bose baje kubihakana.

    Inzu Kate Bashabe yujuje

    Ibyishimo ni byose kuri Kate Bashabe nyuma yo kwiyuzuriza inzu

    Kate Bashabe asanzwe ari umunyamideli ukomeye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ibyishimo-kuri-kate-bashabe-nyuma-yo-kuzuza-inzu-y-agatangaza

  • Rwamagana : Inzego z’umutekano z’u Rwanda zishe zirashe umusore washatse kuzirwanya #rwanda #RwOT

    Uyu musore witwa Nsabimana Evaliste w’imyaka 22 yari atuye mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana yarashwe n’inzego za Gisirikare arapfa nyuma yo kuzirwanya zimubuza gupakurura imodoka yari ipakiye amakaro.

    Ibi byabaye ahagana saa cyenda na z’ijoro ryo kuwa 15 Mutarama 2022 bibera mu muhanda uri hagati y’ Umurenge wa Mwurire na Munyiginya, mu Kagari ka Ntunga mu Mudugudu wa Kimbazi.

    Amakuru avuga ko ubwo inzego za gisirikare zari mu gikorwa cyo gucunga umutekano zabonye uyu musore ari gushaka gupakurura imodoka yari ipakiye imitwaro y’amakaro agateshwa ariko nyuma agashyamirana, arazirwanya na zo niko guhita zimurasa.

    Hari amakuru kandi ko uyu musore yari asanzwe azwiho ibikorwa by’ubujura ndetse n’indi myitwarire ibangamiye sosiyete ndetse ko mu bihe bitandukanye yari yaragiye yigishwa ariko akabisubiramo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwurire, Zamu Daniel, yavuze ko iyi mwitwarire idakwiye mu rubyiruko ko bakwiye gukura amaboko mu mufuka bagakora.

    Ati 'Twebwe mu Murenge wacu wa Mwurire hari ibikorwa byinshi cyane bishobora gutanga amafaranga,hari ibyanya by’inganda bikoresha abantu benshi,hari inyubako zitandukanye kuko hari santere iri mu gishushanyo mbonera abantu bubakamo irimo akazi,hari ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.Nta muntu wifuje gukora ngo abure ibyo gukora, urubyiruko rurashaka kwinjiza amafaranga umuntu atakoreye. Baza bagakora ariko binyuze mu byo bakoze.'

    Amakuru avuga kandi ko usibye iyo modoka yari ipakiye amakaro yari yabanje guteshwa nabwo imodoka yari ipakiye amabaro y’imyenda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rwamagana-Inzego-z-umutekano-z-u-Rwanda-zishe-zirashe-umusore-washatse-kuzirwanya

  • Mureke kubaza Imana igihe muzabonera abagabo… – #rwanda #RwOT

    Mu muco nyarwanda ntibimenyerewe ko umukobwa afata iya mbere akabwira umuhungu ko amukunda, bityo bamwe mu gitsina gore bahitamo gutegereza ko hazagira abasore cyangwa abagabo bazabegera bakababwira uko babiyumvamo cyangwa se uko batsinzwe n'amarangamutima kubera bo. Ibi rero siko bamwe babibona kuko hari umukobwa uherutse kugira inama bagenzi be ko nabo bazajya bafata iya mbere bakegera abasore.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga batangajwe n'inkuru y'inkumi yasabaga bagenzi be kureka gukomeza kubaza Imana igihe bazabonera abakunzi ahubwo bagafata iya mbere nabo bakegera abasore bakunze nk’uko nawe yabigenje.

    Inkuru y'uyu mukobwa yashyizwe ku rubuga rwa Instagram na @BeilaNaija, aho muri iyi nkuru uyu mukobwa yavuze ko yiremyemo akanyabugabo maze agafata iya mbere akavugisha umusore bari bicaranye mu modoka.

    Mu rwego rwo gutangira ikiganiro uyu mukobwa yabanje kubaza umusore uwo yabikiye umwanya wari hagati yabo maze umusore amubwira ko ntawe yabuwikiye, umukobwa ni ko kumusaba kumwegera ngo baganire umusore nawe arabikora.

    Nyuma y'uko umusore yegereye umukobwa batangiye kuganira, ubwo aba bombi bari hafi yo kugera aho bari berekeje ibiganiro byari byamaze gukura akanyamuzena ari kose banyuzamo bagaseka ndetse bigera naho bahana nimero.

    Inkuru y'uyu mukobwa yishimiwe n'abagenzi be b'igitsina gore ndetse bavuga ko iyi nkuru ibaremyemo icyizere ar ina ko bamwe batanga ubuhamya bwabo bavuga uko bafashe iya mbere bakegera abasore bari bakunze bakababwira uko biyumva maze bikarangira babaye abagabo babo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113555/mureke-kubaza-imana-igihe-muzabonera-abagabo-inama-yatanzwe-ninkumi-yafashe-iya-mbere-ikaj-113555.html

  • Gatsibo: Mu myaka ine buri kigo nderabuzima kizaba gifite inzu y’ababyeyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Avuga ko iyo habonetse inzu y’ababyeyi ku kigo nderabuzima abantu bashobora kuba bahabyarira, akaba ari inyungu ku baturage no ku buzima bwabo.

    Yongeraho ko henshi muri izi nzu z’ababyeyi zubatswe ku bigo nderabuzima haba harimo n’ibikoresho bigezweho bisanzwe mu bitaro.

    Meya Gasana avuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo gufasha ababyeyi kuko iyo batinze kubona iyo serivisi kubera ko ibari kure bashobora kuhagirira ingorane.

    Ati “Iyo serivisi ayiboneye hafi bimurinda kuzahara no kuba yabura ubuzima bwe ndetse n’ubw’umwana atwite.”

    Ku bigo nderabuzima 19 bigize Akarere ka Gatsibo, bitanu nibyo bifite inzu z’ababyeyi ariko intego ikaba ari uko ibiri kure y’ibitaro bizaba byabonye iyi serivisi mugihe cy’imyaka hagati y’itatu cyangwa ine.

    Agira ati “Izi zibonetse mu myaka ibiri gusa, bishobotse hagati y’imyaka itatu cyangwa ine n’ahandi zizaba zabonetse kugira ngo tugabanye ingendo ndende ku babyeyi.”

    Ikigo nderabuzima cya Gitoki nicyo giheruka kubona inzu y’ababyeyi mu mpera za 2021.

    Mukamparirwa Maria, uwo yaje aherekeje ari mu bambere bahabyariye.

    Avuga ko akibyara iyo serivisi bayibonaga ku kigo nderabuzima cya Kabarore nabwo ngo ari ahantu hatoya nabwo ngo bikaba byari bigoye ku batishoboye.

    Agira ati “Ku gihe cyanjye twajyaga Kabarore, urumva udafite ubushobozi gutega ujyayo byari bigoye cyane. Icyo gihe naho hari hatoya ku buryo umuntu atisanzuraga. Umubyeyi wanjye naherekeje nagize Imana abyarira hano kandi yisanzuye.”

    Ikigo nderabuzima cya Gitoki mbere y’uko hubakwa inzu y’ababyeyi, hari indi nzu ntoya yifashishwaga ariko igahurirwamo n’abandi barwayi.

    Bamwe bishimira ko inzu bubakiwe ari nini ku buryo umubyeyi abyara yisanzuye bitandukanye na mbere.

    Bati 'Hari ubwo umubyeyi yashoboraga kubyara abandi baje kwivuza izindi ndwara bamureba, kubera ubuto bw’inyubako cyangwa agatinda guhabwa serivizi kubera ibitanda bicye ariko ubu ni byinshi dushimira Leta.'

    Inzu z’ababyeyi zubakwa ku bigo nderabuzima ziba zirimo icyumba cy’ababyeyi bategerereza, ibyariro, ibitanda birenze bitanu, ubwogero n’ubwiherero.

    Iyi nzu kandi itangirwamo serivisi zo gupima inda, kuboneza urubyaro n’ahatangirwa inkingo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gatsibo-mu-myaka-ine-buri-kigo-nderabuzima-kizaba-gifite-inzu-y-ababyeyi

  • Musanze: Abazakorera mu gakiriro gashya batangiye guhabwa ibibanza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abazacururiza mu gakiriro gashya ka Musanze mu gikorwa cyo kubasaranganya amaseta bazakoreramo

    Abazacururiza mu gakiriro gashya ka Musanze mu gikorwa cyo kubasaranganya amaseta bazakoreramo

    Ni igikorwa cyatangiye cyumweru gishize, aho abagiye kuhakorera, biganjemo abakora imyuga y’ububaji, gusudira, gukanika ndetse n’abanyabukorikori, bamaze iminsi bahabwa amaseta yo gukoreramo.

    Ubwo Kigali Today yageraga muri aka gakiriro, mu bo yahasanze barimo n’abari bamaze kuyahabwa, bishimira ko hisanzuye kandi hajyanye n’igihe.

    Uwizerimana Jeanne yagize ati 'Iseta nzakoreraho namaze kuyibona. Ubusanzwe nacururizaga imbaho mu gakiriro kendaga kuduhirimaho kubera gusaza. None ndishimira ko mpawe iseta yagutse kandi iri ahantu mbona hazanyorohereza hakorohereza n’abakiriya banjye kuhagera. Ubu icyo ngiye gukora ni ukwisuganya nkahimukira bwangu, ngatangira kuhakorera'.

    Ukobizaba ati 'Dushimishijwe no kwimukira mu gakiriro kajyanye n’igihe. Ubu ntituzongera kujya twikanga imvura cyangwa izuba ryinshi kuko igice kinini kizakorerwamo gisakaye. Agakiriro twakoreragamo gashaje, twakoreraga mu mfundanwa, mu bwoba bwinshi bw’uko karamutse gafashwe n’inkongi y’umuriro ibintu byose byahatikirira natwe tudasigaye. Izi mbogamizi zose, turishimira ko duciye ukubiri na zo tubikesha kuba tugiye kwimukira muri aka gakiriro gashyashya'.

    Abazahakorera batangiye guhabwa amaseta, nyuma y’amezi atari munsi y’atanu yari ashize, ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi afite ingufu, cyari cyabaye inzitizi ituma kadatangira gukorerwamo, ariko kuri ubu kikaba cyarabonewe umuti.

    Hari abanenze uko igikorwa cyo gutanga amaseta cyagenze

    Mu bagomba gukorera muri aka gakiriro ku ikubitiro, barimo n’abakoreraga imyuga y’ububaji, ubusudizi, ubukanishi n’indi mirimo ijyanye n’ubukorikori biganjemo abibumbiye muri Koperative 'Duhaguruke Kora' yakoreraga mu gakiriro ko mu mujyi rwagati wa Musanze, gashaje kakaba katezaga umwanda kanateye impungenge zo kuba kateza impanuka. Aba ni na bo bahereweho, basaranganywa amaseta, bigakorwa mu buryo bwo kuyatombora.

    Gusa bamwe ntibashimishijwe no kubona hari abagiye bahabwa amaseta menshi, mu gihe bari biteze ko buri muntu yegukana imwe imwe.

    Umwe mu bijujutiye uko iki gikorwa cyagenze, yagize ati 'Twagiye tubona hari umuntu aza agatombora iseta, umugore we agakurikiraho, abana be n’abakozi be na bo bagatombora, akageza ku maseta umunani; mbese ugiye kwitegereza neza, wasanga nk’igihangari hafi ya cyose, cyatombowe n’abagize umuryango umwe! Ni ibintu tutishimiye na gato, tugasaba inzego zibishinzwe kudukurikiranira ubu buriganya buri gukorerwa mu gusaranganya aya maseta, bukabuhagarika, twese tugahabwa amahirwe amwe nta muntu upfukamye ku bandi'.

    Mugenzi we, na we watunguwe no kuba mu batisanze ku rutonde rw’abagombaga guhabwa iseta nyamara mu minsi ishize yari yarwiyandikishijeho yagize ati: 'Naje gufata iseta ariko ntungurwa no gusanga nta na hamwe nanditswe ku ntonde zose ziri hano. Bivuze ko kubona iseta ahangaha bizampumagiza. Byadutangaje kubona ikibazo tugihuje turi benshi, ubu ntituzi uruhande duherereyemo. Turasaba ngo iki gikorwa cyo kudusaranganya amaseta, gikorwe mu bunyangamugayo, amarangamutima no kwikubira ashyirwe hasi'.

    Hari abahamya ko abigwizaho amaseta, atari mu rwego rwo kugira ngo bayakorereho, ahubwo baba bateganya kuzayagurisha abandi amafaranga y’umurengera.

    Igikorwa cyo gutanga amaseta cyari kigikomeje kugeza ku wa kane tariki 13 Mutarama 2022. Nyuma y’impaka zabayeho hagati y’abayahabwaga, uwo munsi byaje gutuma inzego zari zihagarariye Akarere muri iki gikorwa, zifatanyije n’Ubuyobozi bw’amakoperative azakorera muri ako gakiriro, zifata umwanzuro wo gusubika igikorwa, hanashyirwaho itsinda rigomba kubanza kubinonosora.

    Bisengimana Janvier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve aka Gakiriro kubatsemo, avuga ko hashyizweho itsinda ryo kubisuzuma.

    Ati 'Benshi mu bahereweho, bahabwa amaseta yo gukoreramo, ni abari basanzwe muri kariya gakiriro gashaje. Binashoboke ko haba harimo abafite ubushobozi n’ibikorwa binini binini bakoraga. Ubwo rero wasangaga bifuza gufata ahantu hanini hajyanye n’ibikorwa bafite, ariko ikiriho ni uko hashyizweho itsinda rigiye kubisuzuma neza, binyuze muri Koperative cyangwa itsinda buri muntu akoreramo, tumenye ngo kanaka yakoreraga aha n’aha, yakoraga ibi n’ibi, byanganaga gutya, noneho turamushyira ahangana gutya, kugira ngo abashe gukora kandi neza'.

    Yongera ati 'Twiyemeje ko ku wa kabiri w’icyumweru gitaha, abatarahabwa amaseta bazaba bayabonye, kugira ngo na bo batangire gukora. Ariko n’abamaze kuyahabwa na bo, twabahaye iminsi itatu yo kuba bayimukiyemo, kugira ngo tunabashe gusuzuma, tumenye niba koko uwayihawe, afite ubushobozi n’ubushake bwo kuyikoresha? Uwo bizagaragara ko atayikoreraho, tuzahita tuyimwaka tuyihe undi'.

    Agakiriro ka Musanze, kubatswe ku bufatanye n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere (Enable), kakaba karuzuye gatwaye miliyari isaga y’Amafaranga y’u Rwanda.

    Kitezweho gufasha ba rwiyemezamirimo basaga 300, biganjemo urubyiruko rwo mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo; basabwa kugacunga neza, kugira ngo kazabe isoko y’ubukungu bubafasha kwiteza imbere, kandi buzagira n’uruhare mu kukagurira ku buso burenze ubwo kubatseho ubu mu gihe kiri imbere, nk’uko byatangajwe na Dr Jean Pierre Hakizimana Umujyanama mu kigo Enable.

    Yagize ati 'Birasaba ko abagiye gutangira gukorera muri aka gakiriro, bagomba kunguka ubundi bumenyi bwisumbuyeho mu byo bakora, buzabafasha gucunga neza agakiriro. Hari no kwishyiriraho Urwego na za Komite zigomba kubafasha gucunga neza imikorere n’imicungire y’aka gakiriro, ku buryo mu ntego y’umushinga wako w’igihe kirekire, ari uko kazabyara ishoramari rifitiye akamaro abagakoreramo, kandi rizanatuma karushaho kwaguka. Ibyo byose tuzakomeza kubaba hafi kugira ngo bigerweho'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-abazakorera-mu-gakiriro-gashya-batangiye-guhabwa-ibibanza

  • Impamvu ziteye ubwoba zishobora gutuma umuntu w'igitsinagabo atera akabariro agasohora amaraso. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuzana amaraso mu masohoro cyangwa se gusohora amaraso si ikibazo kiba ku bagabo bose ariko ni ikibazo gihangayikisha uwo kibayeho dore ko hari n'ababa basohora amaraso igihe cyose basohoye. Abo nibo mu Kinyarwanda bita 'ibihashi'

    Gusohora amaraso ubusanzwe iyo bibaye utarageza ku myaka 40 cyangwa se bikabaho nyuma yo kubagwa porositate cyangwa gufungwa burundu (vasectomy), si ikibazo cyo kuguhangayikisha kuko nyuma y'igihe gito birijyana utiriwe ufata imiti.

    Ariko niba bibaye urengeje imyaka 40, cyangwa bikaza biherekejwe n'ibindi bimenyetso nkuko turi bubibone biba ari ikibazo udakwiriye kwihererana.

    Ni iki gitera gusohora amaraso?

    Kuzana amaraso mu masohoro biva ku mpamvu nyinshi zinyuranye. Muri zo twavuga:

    • Indwara ziterwa na mikorobe no kwangirika bijyana no kubyimba.
    • Ubwandu bwa mikorobe cyangwa kwangirika kwa kamwe mu duce dukorerwamo amasohoro, imvubura, byose bishobora gutera amaraso mu masohoro. Utwo duce twavuga porositate, umuyoborantanga, uduce twa vesicules seminales (ahakorerwa amwe mu matembabuzi yivanga n'intanga) vas deferens na, epididyme (aho intanga zikurira).

    1.Mu ndwara ziterwa na mikorobe twavuga imitezi, mburugu, clamydia na tirikomonasi.

    2. Ibibyimba na kanseri

    Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 900 bazanaga amaraso mu masohoro bwerekanye ko 3.5% bari bafite ibibyimba akenshi muri porositate. Uretse ibyo bishobora no kuva kuri kanseri y'amabya, kanseri ya porositate, cyangwa indi myanya myibarukiro.

    3. Kuziba

    Kamwe mu duheha two mu myanya y'imyororokere gashobora kuziba. Ibi bishobora gukurikirwa no guturika kw'imiyoboro y'amaraso ihegereye. Kubyimba kwa porositate nabyo bishobora gutuma umuyoborantanga usa n'uwifunga nuko bigatera amaraso mu masohoro.

    4.Gukomereka

    Gukomereka imbere mu miyoborantanga n'imyanya y'imbere mu gitsina bishobora gutera kubona amaraso mu masohoro. Ibindi bishobora kubitera ni ugukora imibonano inshuro nyinshi wikurikiranya no kwikinisha ukarenza ugasohora inshuro nyinshi.

    5.Ikibazo ku miyoboro y'amaraso.

    Uduce twose tugira uruhare mu gusohora uhereye kuri porositate kugeza kuri twa duce duto cyane dutwara amasohoro habonekamo imiyoboro y'amaraso. Iyi miyoboro y'amaraso rero ishobora kwangirika nuko bigatera amaraso mu masohoro.

    Izindi mpamvu.

    Umuvuduko ukabije w'amaraso, ubwandu bw'agakoko gatera SIDA, indwara z'umwijima, kanseri y'amaraso nabyo bishobora kugira uruhare mu kuzana amaraso mu masohoro.

    Gusa ku gipimo cya 15% igitera amaraso mu masohoro ntikimenyekana ariko na none ni ibintu biba bidakanganye bishobora kwikiza nta miti.

    Ibindi bimenyetso

    Nkuko twabivuze ruguru, kuzana amaraso mu gitsina bishobora guherekezwa n'ibindi bimenyetso. Muri byo twavuga:

    • Amaraso mu nkari
    • Inkari zitwika ukanyara ubabara
    • Kunyara ukumva ntizishizemo
    • Kumva uruhago ruremereye
    • Kubabara usohora
    • Kubyimba no gutonekara imyanya myibarukiro
      Ibindi bisohoka mugitsina (amashyira cyangwa ibindi bimenyetso by'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina)
      Umuriro, guhumeka insigane, umuvuduko ukabije w'amaraso.

    Ubu burwayi buvurwa bute?

    Nk'uko twabibonye iki kibazo giterwa n'impamvu zinyuranye. Havurwa rero bagendeye ku mpamvu itera uko gusohora amaraso.

    Niba ari indwara iterwa na mikorobe niyo izavurwa nuko ikibazo gikemuke
    Iyo hari ibice byabyimbye umurwayi azahabwa imiti ibyimbura ikanarwanya ububabare
    Niba ari ubundi burwayi, nko kwangirika k'umwijima cyangwa indi mpamvu muganga azaguha imiti ivura ubwo burwayi.

    Muri make kuzana amaraso mu masohoro byo ubwabyo si cyo kibazo, kuko hari ikiba cyabiteye iyo kivuyeho nabyo birakira.

    Source : https://yegob.rw/impamvu-ziteye-ubwoba-zishobora-gutuma-umuntu-wigitsinagabo-atera-akabariro-agasohora-amaraso/