Category: Uncategorized

  • Umutoza wa Kiyovu Sports yaruciye ararumira abajijwe kuri rutahizamu Okwi utaragera mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis yaruciye ararumira ubwo yari abajijwe impamvu rutahizamu w’umugande, Emmanuel Okwi ataragera mu Rwanda byanatumye adakina umukino baraye banganyijemo na APR FC.

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 16 Mutarama 2022, Kiyovu Sports yakiriye APR FC mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona umwaka w’imikino 2021-22, amakipe yombi yanganyije 0-0.

    Ni umukino utaragaragayemo abakinnyi b’abagande ari bo Muzamir Mutyaba na Emmanuel Okwi aho batinze kuva iwabo muri Uganda.

    Kuri Muzamir Mutyaba yavuze ko yaje ari mu Rwanda ariko atari ameze neza. Ati 'Mutyaba yaraje ariko ntabwo yari ameze neza niyo mpamvu mutabonye kuri uyu mukino.'

    Abajijwe kuri Okwi impamvu ataraza, uyu mutoza yavuze ko ari ibintu by’imbere mu ikipe atabivugira mu itangazamakuru.

    Ati 'Okwi ntabwo araza. Ibyo navuga ko ari ibintu by’imbere mu ikipe tudashobora kuvugira hano, ariko nibaza y’uko ku mukino ukurikira dushobora kumubona, ashobora kugaruka mu kibuga.'

    Ubwo shampiyona yari ihagaze kubera imikino y’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na MINISPORTS igahita ihagarika shampiyona kubera icyorezo cya Coronavirus, aba basore bahise bajya muri Uganda ariko ntibagarukiye igihe aho amakuru yavuze ko banze kuza kubera ko iyi kipe yari ibafitiye ibirarane by’imishahara ibafitiye batari bahabwa.

    Haringingo Francis yavuze ko icyatindije Okwi atakivuga

    Mutyaba (uri hagati) we yageze mu Rwanda ariko ngo yari yiteguye gukina na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-kiyovu-sports-yaruciye-ararumira-abajijwe-kuri-rutahizamu-okwi-utaragera-mu-rwanda

  • Umuhungu wa Museveni Gen Muhoozi yagaragaje icyubahiro afitiye Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yongeye gushima Perezida Paul Kagame ndetse avuga ko amwubaha cyane.

    Muri ubu butumwa buherekejwe n’amafoto ya Perezida Paul Kagame arimo ayo hambere, Lt Gen Muhoozi yagize ati 'Uyu ni Marume wanjye/Data wacu Afande Paul Kagame. Abantu bose bashaka kumurwanya bari no kurwanya umuryango wanjye. Bagomba kubyitondera.'

    Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akunze kugaragaza Perezida Kagame ari umuntu w’Ingenzi haba mu karere ndetse no ku Gihugu cye aho yagiye avuga ko ari umwe mu Bajenerali bakomeye yubaha babayeho mu mateka.

    Ubu butumwa yashyize kuri Twitter bwatumye bamwe bongera kugaruka ku bibazo bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Uganda, barimo n’Abanyarwanda bahise bagaragaza ko ibi bibazo bikwiye gushakirwa umuti.

    Munyakazi Sadate na we wahise asubiza ubu butumwa bwa Lt Gen Muhoozi, yagize ati 'Nyokorome Kagame ni nk’umubeyi w’Abanyarwanda benshi nk’uko nabikwandikiye mu butumwa bwabanje, dukeneye ubumwe n’amahoro kuko turi abavandimwe.'

    Sadate umaze iminsi atanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, yakomeje agira ati 'Kampala ni mu rugo hanjye ha kabiri ariko hashize imyaka ine ntahagera, koresha imbaraga kugira ibyo bihe bibi birangire.'

    Abandi biganjemo Abanyarwanda na bo batanze ibitekerezo ku butumwa bwa Lt Gen Muhoozi, bagaragaje ko uko yashimye Perezida Kagame ari na ko ashimwa n’Abanyarwanda benshi kuko abagejeje ku majyambere adasanzwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umuhungu-wa-Museveni-Gen-Muhoozi-yagaragaje-icyubahiro-afitiye-Perezida-Kagame

  • Abaganga umunani bakurikiranyweho gucunga nabi inkingo za Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bakekwaho ibyo byaha bafashwe mu cyumweru gishize ku minsi itandukanye, abafashwe bakaba baturuka ku bigo nderabuzima bya Kinunu, Nyabirasi na Biruyi mu Karere ka Rutsiro, abandi ni abo mu bitaro bya Nyanza na Gatagara.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, mu bisobanuro yatanze uyu munsi tariki 17 Mutarama 2022, yavuze ko ubundi inkingo za Covid-19 zifite amabwiriza azigenga, nko ku rukingo rwa AstraZeneca na Moderna buri rwose rufite amasaha rumara, n’umubare w’abantu rugomba gukingira. Hari urwo agacupa kamwe gakingira abantu 10, urundi agacupa kagakingira abantu 15.

    Ati 'Bajyaga kuri 'site’ y’ikingira, yahasanga abantu barindwi (7) agapfundura agacupa akabakingira, hashira amasaha atandatu nta bandi baraza kwikingiza akagata, nyuma yo kugata haza abandi babiri agapfura akandi gacupa hashira amasaha atandatu nta bandi baraza akagata. Urumva ko harimo kudashishoza, harimo gukoresha umutungo wa Leta nabi. Wagombye kugafungura nibura ubona ko abantu 10 buzuye, abandi 10 bakuzura ugafungura akandi ukabatera gutyo gutyo, ariko kugafungura kuko ubonye babiri baje, uzi neza ko karangira 'expired’ mu masaha atandatu, ni ugusesagura umutungo wa Leta'.

    Muri abo kandi ngo hari abafashwe bagurisha ibikoresho byo gupima Covid-19 ku buryo bwihuse 'rapid test kits’, bakabigurisha mu mavuriro yigenga, bakabigurisha ku biciro bito.

    Hari n’abandi bavanye ibyo bikoresho mu bitaro bya Huye bagomba kubijyana mu bitaro bya Nyanza, ariko ntibabigezayo, ahubwo babigurishiriza mu nzira, ngo bagurisha ibihwanye n’Amafanga asaga Miliyoni esheshatu y’u Rwanda (asaga 6.000.000 Frw).

    Dr Murangira ati 'Muri iki gihe duhanganye n’icyorezo cya Covid-19, hakaba hari na ba rusahurira mu nduru ni ko navuga, ibyo ngibyo ntabwo ari byo. Tuzi ibibazo Covid-19 yateje birahagije, higira uwongeraho. Gusa muri urwo rwego rw’izo nkingo turasaba ibitaro ko bakora igenzura, aho basanze ibintu bidasobanutse, bitabaze RIB dukore iperereza abo bantu niba harimo abakoze ibyaha, bagezwe imbere y’ubutabera. Ibitaro byose bikore igenzura ryimbitse kuko harimo ayo manyanga'.

    Abo bakurikiranyweho ibyo byaha, ubu dosoiye zabo ngo zikaba zaramaze gushyikirizwa ubushinjacyaha, kugira ngo bazagezwe imbere y’ubutabera.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abaganga-umunani-bakurikiranyweho-gucunga-nabi-inkingo-za-covid-19

  • Bamenya yahishuye uko filime ye y’uruherereka… – #rwanda #RwOT

    Bamenya series ni filime Nyarwanda imaze kugira abakunzi benshe nk’uko imibare ibigaragaza ikaba inyuzwa kuri shene ya Youtube yitwa “BAMENYA SERIES”. Mu kiganiro kihariye Bamenya yagiranye na Inyarwanda.com, yagaragaje ko iyi filime yamuhiriye cyane umwaka ushize. Hari aho yagize ati: “Birigaragaza iyo uyirebye kuri Patifom zo ku ma Youtube usanga ariyo ifite imibare minini kuri ibyo ngibyo usanga nko guhera mu kwa mbere kugeza mu kwa 12 imibare nari mfite ntiyigeze ihinduka ni ibintu nshimira Imana mvuga ko byagumye ku mwanya nyawo”.

    Ukurikije uko abayikurikirana bangana, ibyo yavuze ni ukuri. Twamubajije akayabo yayisaruyemo yanga kugira icyo abitangazaho avuga ko ari ibanga ry’akazi. Yavuze kandi kw’iterambere rya sinema Nyarwanda muri rusange agaragaza ko abayikora bafite ibitekerezo ariko bakaba barabuze ubushobozi. Kuri iyi ngingo yagize ati: “Dukeneye amafaranga cyane kuko ibitekerezo turabyicaranye twabuze igishoro twabuze abafite amafaranga ngo dufatanye”.

    Yagaragaje ko abashoramari baboneka nabo usanga bashoramo amafaranga adahagije bagahomba ako kanya. Hari aho yagize ati: “Ubwo wazana miliyoni 10 Frw muri sinema ngo uraza kuzicyura? Bose baza bavuga ngo baje gukora impinduramatwara miliyoni 10 Frw ko ziribwa n’abakinnyi batarenze 8 ubwo ayo mafaranga wayasubizayo?”

    Yakomeje agaragaza ko hakenewe abashoramari bafite agatubutse babyumva vuba bagashora muri sinema amafaranga agaragara kugira ngo uru ruganda rubashe gutera imbere. Iyi filime ye Bamenya series irakunzwe cyane ku buryo ntawabishidikanyaho. Ni filime imwinjiriza cyane nubwo we yirinze gutangaza byinshi kuri iyi ngingo. Igice cyayo gishya giheruka mu munsi 5 gusa kimaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 200.

    REBA HANO IGICE GISHYA GIHERUKA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113573/bamenya-yahishuye-uko-filime-ye-yuruhererakane-yamuhiriye-nigikenewe-ngo-uruganda-rwa-sine-113573.html

  • Kate Bashabe uri mu banyamideri bakomeye yujuje inzu y'akataraboneka [Amashusho] #rwanda #RwOT

    Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram akurikirwaho n'abarenga n'ibihumbi 542 , yasangije abamukurikira inzu y'umutamenwa ndende yujuje maze ashimira n'abmufashije kuyubaka .

    Yagize ati 'Mama nabigezeho ,niyubakiye inzu yanjye bwite ,asoza ashimira abayubatse avuka ko bamukoreye akazi kadasanzwe'.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/kate-bashabe-uri-mubanyamidelikazi-bafite-ubwiza-bufite-intego-yerekanye-inzu

  • Musanze: Yashinze ishuri, yishimira ko inzozi ze yatangiye kuzikabya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abarerera muri iri shuri bishimira intambwe rigezeho

    Abarerera muri iri shuri bishimira intambwe rigezeho

    Ni ishuri ryitwa 'Read Nursery School', riherereye mu nkengero z’umujyi wa Musanze mu Kagari ka Mpenge mu Murenge wa Cyuve ku muhanda Musanze-Cyanika.

    Uwo musore ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) mu ishami rijyanye no kuba Rwiyemezamirimo, avuga ko gushinga ishuri ari igikorwa yatekereje kuva kera mu rwego rwo gushyira itafari rye ku burezi bufite ireme mu Rwanda, hategurwa umwana akiri muto.

    Byose ngo yabyigiye kuri Parezida Paul Kagame, ati 'Nkiri umwana muto, ndibuka ko natekerezaga kubaka igihugu cyanjye binyuze mu burezi, dore ko dufite ingero nyinshi nka Nyakubahwa Parezida Paul Kagame wateye intambwe atubera intangarugero, atwereka ko natwe urubyiruko tugomba kugira uruhare rufatika mu kubaka igihugu cyacu, ni ho nahereye mpitamo gutanga umusanzu wanjye mpereye mu burezi'.

    Abana biga muri Read Nursery School bamaze guhabwa ubumenyi bubafasha kuvuga Igifaransa n

    Abana biga muri Read Nursery School bamaze guhabwa ubumenyi bubafasha kuvuga Igifaransa n’Icyongereza

    Ngo ikindi cyamuteye gushinga ishuri ry’incuke, ni uko mu gace atuyemo mu Kagari ka Mpenge yabonaga ababyeyi bakora ingendo ndende, bajyana abana ku ishuri akababazwa n’iyo mvune bagira.

    Ati 'Muri aka gace mu by’ukuri hari hakenewe ishuri, dore ko na cyane cyane icyatumye ndishinga kwari ugufasha ababyeyi bakoraga ingendo ndende bajyana abana babo ku mashuri, ibyo bikabananiza bigatuma n’abana biga nabi ndetse nkagira n’impungenge z’ubucucike mu mashuri muri ibi bihe bya Covid-19'.

    Ni umusore usanzwe ari mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu urenge wa Muhoza, uvuga ko imirimo y’iryo shuri ayifatanya n’umurimo wo gukorera ubushake afatanyije n’urubyiruko bagenzi be.

    Ati 'Nsanzwe ndi mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu Murenge wa Muhoza, aho dufasha abaturage mu kwirinda Covid-19. Dukora n’ibindi bikorwa bifitiye igihugu akamaro, nabonye nabifatanya na gahunda z’uburezi niyemeza kurerera igihugu, ndashimira ababyeyi dufatanyije kurerera u Rwanda uburyo bamba hafi, dufite na gahunda twatangije aho mu biruhuko dufasha n’abakuze kwiga indimi z’amahanga'.

    Abana batemberezwa bimwe mu bikikije ako gace mu rwego rwo kubafasha kumenya byinshi

    Abana batemberezwa bimwe mu bikikije ako gace mu rwego rwo kubafasha kumenya byinshi

    Ni ishuri ryatangiranye n’uyu mwaka w’amashuri n’abana 55, biga mu byiciro bitatu binyuranye bigize amashuri y’inshuke, aho mu gihembwe kimwe abana bamaze biga, bamaze kugira ubumenyi bwo kuvuga mu rurimi rw’Icyongereza n’Igifaransa.

    Ubwo bumenyi bwiyongeraho n’ubujyanye n’uburere mboneragihugu nk’uko abivuga, ati 'Muri gahunda yacu, dutoza abana no gukunda igihugu kugira ngo ejo hazaza tugire abayobozi bazima, kandi bafite intego yo gukunda igihugu no kucyitangira'.

    Uwo musore ukomeje gushimwa n’ababyeyi barerera muri iryo shuri, arasaba Leta ubufasha bwo kwagura iryo shuri, ngo ribashe kwakira abana benshi kandi mu byiciro binyuranye, dore ko akorera mu nyubako akodesha.

    Ku bw’ababyeyi bigishiriza muri iryo shuri, bo bumva rikomeje gutanga uburezi bufite ireme ryakwaguka rikakira n’ibindi byiciro, dore ko ngo baruhutse ingendo ndende bakoraga bajyana abana kwiga, bishimira ubumenyi ritanga.

    Jumurex Richard yishimiye uburyo abana biga mu ishuri yashinze bamaze kugira ubumenyi

    Jumurex Richard yishimiye uburyo abana biga mu ishuri yashinze bamaze kugira ubumenyi

    Uwitwa Gwiza Yvette ati 'Iri shuri riziye igihe, riratanga uburezi bufite ireme bikatunyura, natunguwe no kubona umwana wanjye avuga Igifaransa n’Icyongereza neza mu gihe gito amaze muri iri shuri, uzi ko atuvugisha Igifaransa bigashaka kutunanira kumusubiza kandi turi bakuru! Turishimira n’imyitwarire myiza ikomeje kuranga abana bacu, abarimu ni beza bakunda abana'.

    Uwo mubyeyi aragira icyo asaba Leta, ati 'Turasaba inkunga ya Leta kuko hagiye primaire byaba akarusho. Iyo urebye uburezi abana bahabwa, birasaba ko bahakomereza primaire, ndetse bibaye na ngombwa Perezida wa Repubulika yarimenya akadushyigikira, dukunda uburyo iri shuri ryorohereza n’ababyeyi, minerival ni nke cyane'.

    Uwo mubyeyi avuga ko batazahwema gushyigikira uwo musore witangiye uburezi ari muto, akabafasha kubona aho abana babo bigira mu gihe byajyaga bibavuna bakora ingendo ndende, akaba asaba n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze gusura iryo shuri bakaritera n’inkunga kugira ngo ryakire abana mu byiciro binyuranye.

    Jumurex akomeje gushishikariza urubyiruko bagenzi be gutinyuka, bagakorera igihugu mu rwego rwo kurushaho kugiteza imbere.

    Jumurex Richard avuga ko inzozi ze yatangiye kuzikabya

    Jumurex Richard avuga ko inzozi ze yatangiye kuzikabya

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/musanze-yashinze-ishuri-yishimira-ko-inzozi-ze-yatangiye-kuzikabya

  • Rusesabagina yongeye kwanga kwitaba Urukiko bituma urubanza rw’ubujurire rusubikwa #rwanda #RwOT

    Mbere yo kuburanisha ubujurire bw’Ubushinjacyaha, urukiko rw’Ubujurire rwabanje gusobanuza impamvu Paul rusesabagina atitabiriye iburanisha.

    Kuri iyo ngingo, ubushinjacyaha bwavuze ko uyu muburanyi yamenyeshejwe kimwe na bagenzi be binyuze ku ikoranabuhanga, ariko ngo Paul Rusesabagina we yanga gushyira umukono ku mpampuro zimumenyesha umunsi w’iburanisha.

    Ndetse ngo gereza acumbikiwemo, yanatanze raporo ko Rusesabagina yanze kwipimisha COVID-19 nk’uko bagenzi be babikoze mbere yo kwitabira iburanisha. Ibyo ngo bigaragaza ko agikomeye ku cyemezo cye cyo kutitaba urukiko.

    Ubushinjacyaha bwo bukavuga ko ibyo bitabuza iburanisha gukomeza. Ikitari icyo, ngo byaba ari ugushaka gutinza urubanza.

    Icyakora bamwe mu bunganira abaregwa mu rubanza rumwe na Paul Rusebagina, barimo nka Me Jean Rugeyo wunganira Nsabimana Callixte, uzwi, Me Ngamije Kirabo Guido wunganira abandi 3 mu baregwa muri uru rubanza na Me. Mugabo Shariff Yussufu, bavuze ko uburyo bwakoreshejwe mu kumenyesha Paul Rusesabagina ngo ntibusobanutse.

    Bavuga ko Ubushinjacyaha bugaragaza ko ubuyobozi bwa gereza ya Nyarugenge ari bwo bwatanze raporo igaragaza ko rusesabagina yanze kwitaba ; kandi ngo ntategeko ribaha ububasha bwo guhamagaza umuburanyi.

    Aba banyamategeko bavuga ko byakozwe n’urwego rutabifitiye ububasha. Aba bose bavuga ko bifuza ko urubanza rwihuta, ariko ngo rugomba kubanza kuvamo inenge kugira ngo rutazagera imbere bigasaba ko rusubira inyuma.

    Ikindi ngo n’ubwo abandi baburanyi bitabye, ngo nta gihamya ko Rusesabagina yahamagajwe mu buryo bwubahirije amategeko. Ikindi ngo kwitaba kw’ababuranyi bamwe, ntibikuraho uburenganzira bw’undi. Basaba ko iburanisha risubikwa.

    Ibi ni nako byagenze, kuko nyuma y’iminota 27 iburanisha ritangiye ; urukiko rwanzuye ko iburanisha risubikwa, bakajya gusesengura ibyavuzwe n’impande zose.

    Urukiko rwavuze ko ruzamenyesha ababuranyi umwanzuro warwo ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Rusesabagina-yongeye-kwanga-kwitaba-Urukiko-bituma-urubanza-rw-ubujurire-rusubikwa

  • Rusesabagina ntiyitabye urubanza rw’ubujurire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kwezi kwa Nzeri k’Umwaka ushize wa 2021, Urukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha Imanza z’ibyaha byambukiranya imipaka, rwategetse ko Rusesabagina ahanishwa igifungo cy’imyaka 25, mu gihe Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa burundu.

    Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda hamwe na bamwe mu baregera indishyi z’ibyabo n’ababo biciwe mu bitero bya FLN byagabwe i Nyaruguru na Nyamagabe mu myaka ya 2018-2019, bahise bajuririra iki cyemezo mu Rukiko rw’Ubujurire.

    Abaregwa bose uko ari 20 barimo Nsabimana Callixte na Nsengimana Herman bari abavugizi b’Umutwe wa FLN bitabye urubanza, uretse Paul Rusesabagina wagumye muri gereza.

    Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Rusesabagina ufungiwe muri Gereza ya Mageragere yanze gusinya ku nyandiko yahawe n’Ubuyobozi bwa gereza imuhamagaza kuzaburana kuri uyu wa Mbere, aho ngo avuga ko yahamagawe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje uburyo uregwa yahamagajwe mu buryo bwubahirije amategeko, kuko ngo inyandiko yanditswe n’Umwanditsi Mukuru w’Urukiko Rusesabagina yagombaga gushyiraho umukono, yayishyikirijwe tariki 17 Ukuboza 2021.

    Ubushinjacyaha n’abaregera indishyi bahise basaba Urukiko gukomeza kuburanisha urubanza kabone n’ubwo Rusesabagina adahari, kuko ngo Itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu ngingo yaryo ya 128 ribyemeza.

    Impaka zahise zivuka ubwo urukiko rwasabaga abunganira abaregwa kugira icyo babivugaho, bo bakomeje bagaragaza uburyo ihamagarwa mu rubanza rwa Rusesabagina ryagombaga kumugezwaho n’Umuhesha w’Inkiko aho kuba Ubuyobozi bwa gereza.

    Me Ngamije Kirabo Guido wunganira bamwe mu baregwa yashimangiye ibyo bagenzi be bavugaga ati “Twumva ku bwacu igifite ishingiro mu gihe urukiko ruza kuba rwiherereye, ko rwasuzuma niba gereza koko ifite ububasha bwo kumenyesha (uregwa ko agomba kujya kuburana), ko tuzi ko Abanditsi cyangwa Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ari bo bamenyesha, mu gihe hagaragaye ko gereza ari yo yamenyesheje twumva byaba bitakurikije amategeko”.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ihamagara ryakozwe n’Umwanditsi Mukuru w’Urukiko rigashyirwa mu ikoranabuhanga inzego zose zirabimenya, ubuyobozi bwa gereza icyo bwakoze akaba ari ugusohora iyo nyandiko ku mpapuro igahabwa abaregwa bose kugira ngo bashyireho umukono bemeza ko bazitaba urubanza.

    Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yagize ati “Ntabwo kumenyesha ababuranyi byakozwe na gereza ahubwo ni Umwanditsi wabikoze hashingiwe ku ngingo ya 98 y’Itegeko rigena imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, iteganya y’uko guhamagarwa bishobora gukoresha ikoranabuhanga, tugasanga rero igihe cyose uregwa yabimenyeshejwe muri ubu buryo, ihamagarwa riba rikurikije amategeko”.

    Umucamanza wari uyoboye iburanisha mu rubanza rwabereye mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga yahise atangaza ko Urukiko ruzatangaza umwanzuro kuri izi mpaka kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022 saa kumi z’igicamunsi.

    Yanatangaje ko ibijyanye n’igihe urubanza ruzasubukurirwa na byo abantu bazabimenyeshwa.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/rusesabagina-ntiyitabye-urubanza-rw-ubujurire

  • Martin Luther King yarapfuye ariko ijambo rye riracyari rizima nyuma y'imyaka 59 #rwanda #RwOT

    Ijambo 'Mfite inzozi' rya Martin Luther King, asaba ko habaho uburinganire bw'amoko yose muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, ni rimwe mu magambo afatirwaho urugero cyane, yatanze ubutumwa bukomeye cyane ndetse yamamaye cyane yo muri ibi bihe.

    Ariko uyu munsi, ibyo yaharaniraga biracyari ibyo gukorwaho; imbogamizi nshya mu gutora, by'umwihariko zigira ingaruka ku batora b'abirabura n'abacyene, ni ikimenyetso cyuko inzozi za Dr King zitaraba impamo (zitaragerwaho), nkuko bivugwa muri iyi nkuru y'umunyamakuru Pablo Uchoa wo mu Ishami ry'Isi rya BBC.

    Martin Luther King Jr yari muntu ki?

    Ku itariki ya 28 y'ukwezi kwa munani mu 1963, abantu bagera hafi ku 250,000 bateraniye ku nyubako y'urwibutso ya Lincoln Memorial i Washington DC ngo bumve umugabo avuga ijambo.

    Izina rye ni Dr Martin Luther King Jr ndetse amagambo yavuze aracyafite agaciro ku isi na n'uyu munsi.

    Dr King, umuhungu w'umukuru w'idini wo muri leta ya Georgia yo mu majyepfo y'Amerika, yagize inzozi zuko ubuzima bw'abana be bushobora kuzaba butandukanye n'uko ubwe bwagenze (bwari bumeze).

    Ivanguramoko

    Ivanguramoko, cyangwa gutandukanya abazungu n'abatari abazungu, ryari rigikurikizwa mu mategeko mu majyepfo y'Amerika.

    Abirabura n'abazungu baratandukanywaga: babaga mu turere dutandukanye, bakarira muri za resitora zitandukanye, bakanywa amazi yo mu mariba atandukanye ndetse bakagenda bicaye mu bice bitandukanye mu modoka za bisi.

    Martin Luther King avuga ijambo rye "Mfite Inzozi" ("I Have a Dream") aribwira imbaga iteraniye imbere y'inyubako y'urwibutso ya Lincoln Memorial, mu rugendo rw'ubwisanzure i Washington DC ku itariki ya 28 y'ukwezi kwa munani mu 1963

    Muri icyo gihe, amategeko yagenaga byinshi mu bigize ubuzima bw'abirabura, agatuma bahembwa amafaranga macyeya ku kazi kabo, bakabaho mu buryo bubi cyane ndetse bagahabwa uburezi budafite ireme.

    Amategeko yo gutora

    By'umwihariko, amategeko avangura yatumaga bigorana ku batora b'abirabura kuba batora abadepite bashoboraga kuba bahindura ayo mategeko.

    Ariko, niba wibwira ko inzozi za Dr King zitakijyanye n'igihe, bishobora kugusaba kongera kubitekerezaho.

    Nkuko umuryango we bwite ubivuga, amezi macyeya ashize yibukije ko nyinshi mu nzozi za Dr King zitaraba impamo.

    Muri za leta zigeze kubamo ivangura, inteko zishingamategeko ziyobowe n'abo mu ishyaka ry'abarepubulikani zatumye hajyaho amategeko impirimbanyi zivuga ko aheza ba nyamucye — n'abatora b'abirabura, by'umwihariko.

    Aya arimo ibisabwa bikaze byo kugira ngo umuntu abone indangamuntu ndetse harimo no kubuza guha ibiribwa cyangwa amazi abantu bamara amasaha batonze umurongo bategereje gutora.

    Joe Biden na Donald Trump

    Inkubiri y'amategeko nk'aya yemejwe muri za leta 19, zirimo Florida, Texas na Arizona, nyuma yo gutorwa kwa Perezida Joe Biden mu 2020.

    Uwamubanjirije, Donald Trump, avuga ko Biden yibye amatora, nubwo ikirego cyo mu nkiko cyananiwe kugaragaza ko habayeho uburiganya bwajyaga gutuma ibyavuye mu matora biba ibindi.

    Rero, mu gihe Amerika yibuka Umunsi witiriwe Martin Luther King kuri iyi tariki ya 17 y'ukwezi kwa mbere mu 2022, abahungu n'abakobwa b'iyi ntangarugero barimo gusaba abantu kutibuka se gusa — ahubwo bagakurikiza amagambo ye ndetse bakagira icyo bakora mu kurinda uburenganzira bw'abirabura, babinyujije mu gushyigikira amategeko arinda ubwisanzure bwo gutora.

    Muri videwo yatangaje kuri Twitter, umukobwa we Bernice King, unakuriye ikigo Martin Luther King Jr Center for Nonviolent Social Change, yagize ati: 'Tuzaba twibuka ikiruhuko cya King, kandi turashishikariza mwebwe mwese gukomeza kwibuka kwanyu namwe'.

    'Ariko, niba uburenganzira bwo gutora bukomeje kuba mu gihirahiro… rero twebwe, ni ukuvuga twebwe twese, tugomba gukoresha kwibuka gutandukanye kwacu twese ndetse n'imbuga zacu kuri uwo munsi nyirizina mu gukora icyo Dr King yagakoze.

    'Papa wanjye yakavuze ndetse agakora mu buryo butuma iki gihugu kigera ku isezerano ryacyo rya demokarasi gishyira igitutu kuri sena yacu ya Leta Zunze Ubumwe [z'Amerika]… aho gufata ikiruhuko cya King, bakwiye kugikoresha, bemeza Itegeko ry'Uburenganzira bwo Gutora'.

    Inkubiri y'uburenganzira bwa muntu

    Ubu bushyamirane burimo gufatwa nk’'igihe cy'amahina' kuri demokarasi y'Amerika, nkuko bivugwa n'umuyobozi ukomeye mu bijyanye n'uburenganzira bwa muntu, Pasiteri Al Sharpton.

    Ubwo yavugaga ijambo ku wa kabiri (ku itariki ya 11 y'uku kwezi kwa mbere) mu mujyi wa Atlanta, Martin Luther King yahoze atuyemo, Biden yavuze ko ikibazo cy'uburenganzira bwo gutora ari 'urugamba rwa roho [ishingiro] y'Amerika'.

    Akomoza ku wahoze ari Guverineri uvangura wa leta ya Alabama, Biden yarabajije ati: 'Murashaka kuba ku ruhande rwa Martin Luther King cyangwa George Wallace?'

    SRC:BBC 

    The post Martin Luther King yarapfuye ariko ijambo rye riracyari rizima nyuma y'imyaka 59 appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/17/martin-luther-king-yarapfuye-ariko-ijambo-rye-riracyari-rizima-nyuma-yimyaka-59/

  • Rubavu: Abana batandatu bibana mu nzu bahawe ubufasha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abana bashyikirijwe ibikoresho bibafasha mu buzima

    Abana bashyikirijwe ibikoresho bibafasha mu buzima

    Ni ibikoresho bigizwe n’ibiryamirwa, ibiribwa n’ibikoresho byo mu nzu byo kwifashisha mu gutegura amafunguro.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bubikoze nyuma y’uko iki kibazo cy’aba abana kimaze imyaka ine bibana kigaragaye mu itangazamakuru, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, agasaba Akarere ka Rubavu kubafasha.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yasuye uyu muryango w’abana batandatu batawe n’ababyeyi babo basigaranwa na Nyirasenge, Marie Chantal Barayavuga, abashyikiriza ubufasha bw’ibiribwa, ibiryamirwa ndetse n’ibikoresho byo mu gikoni ndetse n’iby’isuku.

    Uwo muyobozi avuga ko abayobozi mu nzego z’ibanze bafite inshingano zo kureberera abaturage no kubaba hafi.

    Agira ati “Abayobozi ntibakwiye kuzarira mu gihe bafite umuturage ufite ikibazo kandi babona ko kibarenze ubushobozi, bakwiye kukigeza ku buyobozi bubakuriye kugira ngo gishakirwe igisubizo mu buryo bwihuse.”

    Ikibazo cy’abana batandatu bibana mu nzu cyatangiye muri 2018, nibwo batangiye gufashwa na Nyirasenge Barayavuga Marie Chantal uturanye nabo, nyuma y’uko se ubabyara Twizerimana Jean Paul na nyina Uzamukunda Claudine bagiranye amakimbirane bakabata.

    Abaturage bashyiriye ubufasha abo bana

    Abaturage bashyiriye ubufasha abo bana

    Barayavuga avuga ko umugabo yataye urugo mu kwezi kwa kabiri 2018, ariko umugore yabanje kugenda amara amezi atanu aza kugaruka, muri 2019 nibwo yagiye ntiyagaruka abana basigara mu nzu bonyine.

    Ati “Baba mu nzu yabo idakinze, naho ku manywa ndabagaburira, mu gihe nijoro batekera iwabo kugira ngo inzu yabo ishyuhe kuko harakonja.”

    Akomeza agira ati “Abana bose bariga, ariko bafite ibibazo bitandukanye birimo kutagira ubwiherero, inzu irarangaye ntikinze, na ho imirima ntayo, bavoma ku wa Gatandatu ubundi bagakoresha amazi twavomye.”

    Uyu muryango w’abana batandatu bibana umukuru afite imyaka 16 akaba agorwa no kubona ibikoresho by’isuku.

    Ati “Byarananiye kumufasha kuko iyo agiye mu kwezi biragorana ndetse agasiba ishuri kuko ntabushobozi, ikindi gikomeje kugora uyu mwana mukuru, ubu yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza yigana n’abana batangana, iyo byiyongereyeho ibibazo byo mu rugo ntakurikira neza.”

    Barayavuga yongeraho ko abana biga batagira ikweto n’ibikoresho by’ishuri mbese biga nabi.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasuye uyu muryango bwasize bukuye abana mu nzu yabo idakinze, basaba Barayavuga kuba abacumbikiye mu gihe akarere kagiye kuyisana.

    Ishimwe Pacifique aganira n

    Ishimwe Pacifique aganira n’abaturage, abasaba kufasha abatishoboye

    Barayavuga ahamya ko ibibazo bimugoye asabira ubufasha burimo kubona imyenda, inkweto ibikoresho by’ishuri hamwe n’iby’isuku.

    Kutumvikana mu miryango byatumye abana benshi bayita bajya kwibera mu mihanda, ariko kubera ibibazo bikomeza kwiyongera, hari ababyeyi bata ingo n’inshingano z’ububyeyi bagasiga abana bonyine.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-abana-batandatu-bibana-mu-nzu-bahawe-ubufasha