Category: Uncategorized

  • Abakozi 192 b’ibitaro bahuguwe ku moko y’inkongi z’umuriro n’uko zirwanywa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahuguwe ni abagaganga, abaforomo, abatekenisiye, abahagarariye amashami yo mu bitaro, abashinzwe umutekano wo mu bitaro ndetse n’abakora amasuku.

    Mu itangazo rigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Polisi, ivuga ko bimwe mu byo basobanuriwe ari amoko y’inkongi z’umuriro ndetse n’ikiwutera, banahabwa ubumenyi bw’ibanze mu gukoresha bimwe mu bikoresho byifashishwa mu kurwanya no gukumira inkongi z’imiriro.

    Uretse abakozi b’ibitaro bya Masaka bahuguye, ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro, riheruka guhugura ibyiciro bitandukanye birimo abanyeshuri n’abakozi bo ku ishuri atandukanye ndetse n’abaturage mu midugudu iwabo, nk’aho baherutse guhuguye abatuye mu Kagari ka Biryogo.

    Inkongi z’imiriro zimaze igihe zibasira ahantu hatandukanye harimo iheruka gutwika Agakiriro ka Gisozi ndetse n’izimaze iminsi zibasira abaturage zitewe na gaze batekeraho nk’iheruka guturikira mu Kagari ka Biryogo mu Karere ka Nyarugenge.

    Polisi irasaba abantu bose kwirinda icyo ari cyo cyose cyatera inkongi y’umuriro ariko kandi mu gihe iramutse ibaye, bakihutira guhamagara kuri nimero 0788311224 cyangwa 0788311120.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abakozi-192-b-ibitaro-bahuguwe-ku-moko-y-inkongi-z-umuriro-n-uko-zirwanywa

  • Abagera kuri 61,3% bafite dosiye muri RIB bakurikiranywe badafunze – #rwanda #RwOT

    Iyi raporo igaragaza ko 34,2% by'ibirego byakiriwe ba nyirabyo bakurikiranywe bafunze mu gihe 4,5% ari iby'abakekwa bagishakishwa.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yabwiye RBA ko iyi raporo bayikoze mu rwego rwo kwerekana ishusho y'imikorere y'uru rwego kuko benshi bavuga ko rufunga abantu benshi kuruta uko ikurikirana abantu badafunze.

    Yagite ati 'Bamwe bavuga ko RIB yihutira gufunga itabanje gusuzuma hakabaho n'urundi ruhande ruvuga ko RIB idafunga abanyabyaha. Rero iyi mibare izafasha abantu gusobanukirwa ibyerekeranye n'ihame ryo mu mategeko rivuga ko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze.'

    Itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha, ingingo ya 66 igaragaza ko umuntu wese ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze ariko ko hari igihe ashobora gukurikiranwa afunze igihe hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha amategeko ahanisha nibura igifungo cy'imyaka ibiri.

    Muri izo mpamvu harimo kuba hari impungenge ko yatoroka ubutabera, igihe umwirondoro we utazwi cyangwa ushidikanywaho, igihe ashobora gusibanganya ibimenyetso cyangwa se igihe gufungwa ari bwo buryo bwonyine bwo kumurinda, bwo gutuma inzego z'ubutabera zimubonera igihe zimukeneye, bwo gutuma icyaha gihagarara cyangwa se kitongera gusubirwamo.

    Iyi ngingo igaragaza kandi ko mu gufata icyemezo cyo gufunga umuntu ukekwaho icyaha, umugenzacyaha cyangwa umushinjacyaha yita no ku zindi mpamvu, zaba izirebana n'imyifatire y'ukekwaho icyaha, ubwoko bw'icyaha n'uburemere bwacyo cyangwa igihe ikigamijwe mu gufunga ukekwaho icyaha kidashobora kugerwaho hakoreshejwe ubundi buryo.

    RIB igaragaza ko ibyaha byinshi byagaragaye mu 2021 ari ubujura, gukubita no gukomeretsa, ibiyobyabwenge, gusambanya umwana, gukoresha ibikangisho, guhoza ku nkeke, ubuhemu, ubwambuzi bushukana, inyandiko mpimbano no kwangiza imyaka.

    RIB itangaza ko umubare munini w’ibyaha yakiriye, abakekwa bakurikiranywe badafunzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagera-kuri-61-3-bafite-dosiye-muri-rib-bakurikiranywe-badafunze

  • Aubameyang ntagikinye AFCON 2021 kubera Covid-19 yakuye i Dubai hakazamo ibindi bibazo #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Gabon Perre Emerick Aubameyang na mugenzi we Mario Lemina basubijwe mu makipe yabo (Arsenal na Nice) kugira ngo bakomeze kuvurirwayo kubera ibibazo by'ubuzima bafite.

    Aubameyang na Lemina banduye COVID-19 i Dubai ariko nyuma yo gukira,basanganwe ibibazo by'umutima byatumye badakoreshwa ku mukino ikipe yabo yakinnye na Ghana.

    Aubameyang waje muri AFCON2021 ahunze ibihano by'umutoza we Mikel Arteta ntiyahiriwe n'ubuzima muri iki gihe kubera ibi bibazo bya COVID-19 n'ibibazo by'umutima.

    Mu itangazo Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru muri Gabon ryashyize hanze,ryavuze ko uyu Perre Emerick Aubameyang na mugenzi we Mario Lemina boherejwe mu makipe yabo kugira ngo bakorerwe ibizamini byisumbuyeho.

    Uyu mukinnyi utamerewe neza muri Arsenal,yakuwe mu ikipe ya Gabon yagombaga guhura na Ghana mu ijoro ryo kuwa gatanu mu gikombe cya Afurika mu mukino wo mu itsinda C rya AFCON2021.

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Gabon ryatangaje ko Aubameyang afite “ikibazo cyumutima”,cyane ko atanagaragaye mu mukino wabo wo gufungura na Comoros kubera kwandura Covid.

    Itangazo ry'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Gabon ryagize riti: “Nk'uko komisiyo ishinzwe ubuvuzi ya CAF ibivuga, abakinnyi Pierre-Emerick Aubameyang, Axel Meyé na Mario Lemina bakize Covid ariko ntibashobora kwitabira uyu mukino. Ibizamini byerekana ko bafite ibibazo by'umutima. CAF ntishaka kwishyira mu byago ibyo ari byo byose. “

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/aubameyang-ntagikinye-afcon-2021-kubera-covid-19-yakuye-i-dubai-hakazamo-ibindi

  • Perezida Kagame yakiriye intumwa idasanzwe ya Perezida Museveni #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mutarama 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye Ambasaderi Adonia Ayebare wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida wa Uganda Yoweri Museveni.

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, yakiriye mu biro bye Ambasaderi wa Uganda mu Muryango w'Abibumbye Adonia Ayebare, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.

    Muri iki gihe hakomeje kunugwanugwa ko mu bihe bya vuba hagiye gusubukurwa ibuganiro byo kuzahura umubano hagati y'u Rwanda na Uganda wajemo kidobya guhera mu mwaka wa 2017.

    Ejo ku cyumweru, Gen. Muhoozi Kainerugaba – umuhungu wa Yoweri Museveni — yashyize amafoto abiri ya P.Kagame kuri Twitter yandikaho ati: 'uyu ni data wacu, Afande Paul Kagame. Abamurwanya baba barwanya umuryango wanjye. Bose bagomba kwitonda.'

    Mbere y'uko Covid-19 igera mu Rwanda no mu karere muri rusange,Uganda yari yahawe igihe ntarengwa cyo kuba yakemuye ibibazo yashinjwaga n'u Rwanda hanyuma abakuru b'ibihugu bagaterana ariko iki cyorezo cyishe inama yari iteganyijwe.

    Mu gukemura ibyo bibazo, habaye ibiganiro bihuza Abakuru b'Ibihugu n'ibihuza intumwa za Leta z'ibihugu byombi bikaba byaranitabiriwe n'abahuza Perezida Etienne Tshisekedi wa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ndetse na Perezida João Lourenço wa Angola.

    Nubwo kuva mu 2019, Perezida Kagame na Museveni bahuriye mu nama yatumijwe mu gucoca ibyo bibazo, Uganda ntiyigeze igaragaza aho igeze mu gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe.

    U Rwanda rushinja Uganda guhohotera abaturage barwo gusa nta kintu na kimwe cyigeze gikorwa kuri izo mpungenge.

    Abanyarwanda benshi bamaze kwirukanwa muri Uganda bakajugunywa ku mupaka uhuza ibihugu byombi. Benshi babanza gukorerwa iyicarubozo ribabaza umubiri n'umutima bashinjwa kuba intasi z'u Rwanda ndetse ntibagezwa imbere y'ubutabera ngo baburanishwe.

    U Rwanda rushinja Uganda ko ishyigikira imitwe y'iterabwoba igamije kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa.

    Ibiganiro byo kuzahura umubano w'ibihugu byombi, byaje nyuma y'amasezerano yo guhagarika ubwo bwumvikane buke, yashyizweho umukono ku wa 21 Kanama 2019, umuhango wabereye i Luanda muri Angola, agashyirwaho umukono na Perezida Paul Kagame ku ruhande rw'u Rwanda ndetse na Yoweri Kaguta Museveni ku ruhande rwa Uganda.

    Kuva mu myaka isaga ine ishize, u Rwanda na Uganda ntibibanye neza kubera impamvu zagiye zitangazwa mu nama yahuje abayobozi b'ibihugu byombi ariko ntihagire igikorwa.

    Mu Ugushyingo 2021,Perezida Kagame yabwiye Aljazeera ko u Rwanda na Uganda bazakomeza gushaka ibisubizo ku bibazo bihari cyane ko umuzi bwabyo uzwi ahubwo hakenewe guhuza imyumvire.

    Yagize ati 'Twagize amahirwe yo kuganira ku bibazo bibiri by'ingenzi. Igice kinini cy'umupaka kirafunze, hari abavuga ngo mufungure imipaka ducuruze, ndetse ibyo buri muntu muri aka Karere arabishaka. Kuri twe, ikibazo ni icyatumye imipaka ifungwa, gikeneye gukemurwa mbere y'uko ifungurwa.''

    'Abanyarwanda bafite ibibazo byo kubuzwa kujya muri Uganda gukorerayo ishoramari. Inzego zo muri Uganda zirabahiga aho zibabonye, zitanga impamvu z'uko umutekano muke uterwa n'Abanyarwanda. Icyo kibazo twakiganiriyeho. Nyamara Abanya-Uganda bo iyo baje mu Rwanda nta bibazo bagira nk'ibyo Abanyarwanda bahura na byo muri Uganda.''

    Perezida Kagame yavuze ko hashize igihe atavugana na mugenzi we wa Uganda kubera uko kutumvikana hagati y'ibihugu byombi.

    Ati 'Twaravuganaga ariko hashize igihe bihagaze. Hashize igihe, kuzageza ubwo ibi bibazo bizaba bikemutse, kuganira ntibyabaho hatabayeho impamvu ifatika. Muganira iyo muhuje, mukorera hamwe.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-kagame-yakiriye-intumwa-ya-perezida-museveni

  • Perezida Kagame yakiriye intumwa yamuzaniye ubutumwa bwa Museveni #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda, yatangaje ko Ambasaderi Adonia yagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni.

    Uru ruzinduko rwa Adonia mu Rwanda ruje mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi utifashe neza, aho rwakomeje gushinja Uganda kuba itera inkunga imitwe igamije guhungabanya umutekano warwo harimo ‘FDLR’, ‘P5’, na ‘FLN’, ndetse no kuba Uganda ifunga Abanyarwanda binyuranyije n’amategeko, bakanakorerwa iyicarubozo.

    Mu rwego rwo gukemura ibibazo biri mu mibanire y’ibihugu byombi, mu minsi ishize hagiye habaho ibiganiro mu bihe bitandukanye, ndetse hashyirwaho na Komisiyo ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda ibihugu byombi byashyizeho umukono, ariko imbaraga zashyizwe mu gushaka gukemura ikibazo, ntacyo zatanze kugeza ubu.

    Uku guhura kw’iyi ntumwa ya Perezida Museveni wa Uganda na Perezida Kagame w’u Rwanda, kuje gukurikira izindi ntumwa z’u Burundi ziherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda zizanye ubutumwa bwa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye. Ibi birasa n’ibica amarenga ko umubano w’ibi bihugu ushobora kongera kuba mwiza, dore ko umaze imyaka myinshi urimo agatotsi, bikaba byarabangamiye cyane cyane ubuhahirane hagati y’ibyo bihugu.

    H.E President Paul Kagame today received Amb @adoniaayebare who delivered a message from H.E President Yoweri Museveni pic.twitter.com/ugAo19LO20

    — Ministry of Foreign Affairs & Int’l Cooperation (@RwandaMFA) January 17, 2022

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yakiriye-intumwa-yamuzaniye-ubutumwa-bwa-museveni-55194

  • RIB ikurikiranye Abaganga umunani bakekwaho gucunga nabi inkingo za COVID-10 #rwanda #RwOT

    Abo bakekwaho ibyo byaha bafashwe mu cyumweru gishize mu minsi itandukanye, abafashwe bakaba baturuka ku bigo nderabuzima bya Kinunu, Nyabirasi na Biruyi mu Karere ka Rutsiro, abandi ni abo mu bitaro bya Nyanza na Gatagara.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, mu bisobanuro yatanze uyu munsi tariki 17 Mutarama 2022, yavuze ko ubundi inkingo za Covid-19 zifite amabwiriza azigenga, nko ku rukingo rwa AstraZeneca na Moderna buri rwose rufite amasaha rumara, n’umubare w’abantu rugomba gukingira. Hari urwo agacupa kamwe gakingira abantu 10, urundi agacupa kagakingira abantu 15.

    Ati 'Bajyaga kuri 'site’ y’ikingira, yahasanga abantu barindwi (7) agapfundura agacupa akabakingira, hashira amasaha atandatu nta bandi baraza kwikingiza akagata, nyuma yo kugata haza abandi babiri agapfura akandi gacupa hashira amasaha atandatu nta bandi baraza akagata, urumva ko harimo kudashishoza, harimo gukoresha umutungo wa Leta nabi.'

    Akomeza agira ati 'Wagombye kugafungura nibura ubona ko abantu 10 buzuye, abandi 10 bakuzura ugafungura akandi ukabatera gutyo gutyo, ariko kugafungura kuko ubonye babiri baje, uzi neza ko karangira 'expired’ mu masaha atandatu, ni ugusesagura umutungo wa Leta'.

    Muri abo kandi ngo hari abafashwe bagurisha ibikoresho byo gupima Covid-19 ku buryo bwihuse 'rapid test kits’, bakabigurisha mu mavuriro yigenga, bakabigurisha ku biciro bito.

    Hari n’abandi bavanye ibyo bikoresho mu bitaro bya Huye bagomba kubijyana mu bitaro bya Nyanza, ariko ntibabigezayo, ahubwo babigurishiriza mu nzira, ngo bagurisha ibihwanye n’Amafanga asaga Miliyoni esheshatu y’u Rwanda (asaga 6.000.000 Frw).

    Abo bakurikiranyweho ibyo byaha, ubu dosoiye zabo ngo zikaba zaramaze gushyikirizwa ubushinjacyaha, kugira ngo bazagezwe imbere y’ubutabera.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/RIB-ikurikiranye-Abaganga-umunani-bakekwaho-gucunga-nabi-inkingo-za-COVID-10

  • Muhanga: Umusore akurikiranyweho gusambanya nyina no kumukubita #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha ivuga ko umusore wavutse mu 1997 (ufite imyaka ibarirwa muri 25) wo mu Murenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo, yakururiye nyina mu buriri aramusambanya.

    Ukekwa yemera icyaha akavuga ko yumvaga yifuje nyina, akamukururira mu cyumba akamusambanya. Umukecuru wasambanyijwe yavutse mu 1961 (ni ukuvuga ko afite imyaka 61). Uyu mukecuru akaba avuga ko umwana we wamusambanyije asanzwe anywa ibiyobyabwenge.

    Umukecuru avuga ko na mbere yo gusambanywa, uwo muhungu we yabanje kumunigagura bapfuye ko yamureze kuri mushiki we ko yamwibye ibigori.

    Uregwa akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri, ndetse n’icyaha cyo gukubita umubyeyi.

    Gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri, ni icyaha gihanishwa igifungo cya burundu, giteganywa mu ngingo ya 134 al.5 pt.3 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Gukubita umubyeyi ni icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 8 n’ihazabu y’amafaranga angana na miliyoni ebyiri y’u Rwanda (2.000.000 frw), kikaba giteganywa n’ingingo ya 121 al.2 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/muhanga-umusore-akurikiranyweho-gusambanya-nyina-no-kumukubita

  • Jimmy wahoze muri Just Family nyuma y’iminsi micye ageze muri USA yahise asezerana #rwanda #RwOT

    Uyu musore yari yaragize ibanga rikomeye iby’umukunzi we ndetse no gusezerana kwabo byagizwe ibanga ryo ku rwego rwo hejuru.

    Amakuru avuga ko Jimmy n’umugore witwa Mangaza Arlette utuye muri Leta ya Arizona mu Mujyi wa Phoenix basezeranye mu mategeko mu mpera z’iki Cyumweru gishize.

    Ubwo yageraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jimmy yavuze ko yimutse avuye mu Rwanda agiye gutura muri iki gihugu azanakomerezamo ubuzima n’umuziki.

    Ati 'Inaha nari mpafite umuryango, nimutse mpabasanga. Ubu niho nagiye gushakira ubuzima.'

    Jimmy asezeraniye muri Amerika mu gihe mu minsi ishize Chris bahoze baririmbana nawe yakoreye ubukwe muri iki gihugu.

    Aba bose berekeje muri Amerika mu gihe Croidja we ari kubarizwa muri Afurika y’Epfo.

    Just Family yasenyutse bwa mbere mu 2012, mbere y’uko yongera kubyutsa umutwe mu 2016 ariko icyo gihe hari hajemo amaraso mashya ariko nanone igaruka Croidja ataririmo, ahubwo asimbuzwa Chris wari uturutse i Burundi.

    Nyuma y’imyaka ibiri batangiye gusubira ku murongo, Chris yavuye muri iri tsinda nabwo ibibazo byongera kuvuka. Icyo gihe yavuyemo ashinja Bahati kumwiba amafaranga babaga bakoreye.

    Nyuma y’igihe gito uyu musore agiye, bahise bagarura Croidja mu itsinda bamukuye muri Afurika y’Epfo, icyo gihe bahamyaga ko bagiye gukorera itsinda rikongera kwisubiza icyubahiro.

    Ntibyateye kabiri kuko guhera mu mpera za 2019 iri tsinda ryasenyutse kugeza ubwo mu ntangiriro za Gicuransi 2020 rishyiriweho akadomo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Jimmy-wahoze-muri-Just-Family-nyuma-y-iminsi-micye-ageze-muri-USA-yahise-asezerana

  • Youssef na Ayoub barasubira iwabo uyu munsi #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere nibwo biteganyijwe ko abakinnyi 2 b’abanya-Maroc bari intizanyo ya Raja Casablanca muri Rayon Sports, Ayoub Ait na Rharb Youssef bari busubire iwabo.

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Rayon Sports yatangaje ko aba bakinnyi bari batijwe n’iyi kipe binyuze mu bufatanye bagiranye tariki ya 19 Nyakanga 2021 bagomba gusubira mu ikipe yabo.

    Byabaye nyuma y’uko aba bakinnyi bari batangarije itangazamakuru ry’iwabo ko mu Rwanda babayeho nabi.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mutarama 2022, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahuye n’aba bakinnyi bubasezeraho, ni mu gihe bagomba gufata indege basubira iwabo mu ijoro ryo kuri uyi wa Mbere rishyira ku wa Kabiri.

    Ayoub na Youssef bageze mu Rwanda muri Nzeri 2021, bakaba bari batijwe na Raja Casablanca bitewe n’amasezerano y’imyaka 5 y’ubufatanye yasinywe hagati ya Rayon Sports na Raja Casablanca.

    Ayoub na Youssef bagomba gusubira iwabo muri iri joro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/youssef-na-ayoub-barasubira-iwabo-uyu-munsi

  • Ababyeyi bikuye imyenda bajya mu mihanda bakora imyidagarambyo bamagana ihohoterwa ribakorwa[Amafoto] #rwanda #RwOT

    Akenshi imyigaragambyo ikorwa bitewe n'impamvu runaka. Abagore bo muri Nigeria mu duce tumwe na tumwe bigabye mu mihanda bakora imyidagarambyo bamagana ihohoterwa ribakorwa no gushimutwa kwa hato na hato.

    Ku wa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022, ni bwo abagore babarirwa mu magana hirya no hino mu bice bine by'ubutegetsi bw'intara ya Ondo bakoze imyigaragambyo, bamagana umutekano muke muri ako karere n'uburyo bashimutwa ntihagire ubavugira.

    Iyi myigaragambyo yakozwe mu duce tune muri Oka Akoko, Akungba Akoko no mu y'indi mijyi ya Akoko nk'uko amakuru aturuka muri Nigeria abitangaza. Iyi myigaragambyo ngo yaba yaratewe n'ishimutwa ry'abarimu riherutse gukorwa n'abagiranabi bamwe na bamwe muri Auga Akoko aho mu cyumweru gishize hapfuye umupolisi n'abantu bitwaje imbunda i Oka Akoko, ndetse n'igitero cyahitanye abagenzi 17 ku muhanda wa Ifira Akoko-Isua Akoko.

    Bamwe mu bigaragambyaga bari bambaye ubusa, baririmba indirimbo zitandukanye zumvikanisha akababaro bafite nk'abakwiye gutabarwa.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ntibisanzwe-ababyeyi-bikuye-imyenda-bajya-mumihanda-mihanda-bakora