Category: Uncategorized

  • Australia: David Nduwimana yasohoye indirimbo… – #rwanda #RwOT

    David Nduwimana utuye Australia mu mujyi wa Sydney, yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ashyize hanze yitwa ‘Yesu ni muzima’ ari imwe mu ndirimbo ziri kuri Album ye nshya arimo gukora yitwa ‘Yesu ni muzima’. Yavuze ko ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo ari “ubwibutsa abantu ko ku bw’urupfu no kuzuka kwa Yesu Kristo twahaboneye imigisha”. Yongeyeho ati “Kandi ikibutsa abantu ko bwa bushobozi bwazuye Yesu mu bapfuye bukorera muri twe”.

    Uyu muramyi w'umurundi wigiye ku birenge bya Apotre Appolinaire muri Shemeza Music, ni umusore witegura gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2022 nk’uko yabihishuriye inyaRwanda.com. Yavuze kandi ko ashaka kugaruka muri Africa muri uyu mwaka nyuma y’imyaka 8 amaze muri Australia. Yatangaje kandi ko yifuza gutaranira Abarundi, ati “Nshaka gukora ibitaramo mu Burundi. Mfite umuryango witwa WeCare David Foundation usanzwe ukorera i Bujumbura, nzaba nje kureba ibikorwa no kundanirizaho mu gihe nzaba ndi mu Burundi”.

    Nduwimana yabwiye InyaRwanda.com ko mu mboni ze asanga umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana w’Abarundi n’Abanyarwanda uri gutera imbere muri Afrika, anaboneraho gusaba abaramyi bagenzi be gukorana imbaraga nyinshi kandi bagaharanira ko icyubahiro kiba icya Yesu Kristo. Mu magambo ye y’Ikirundi, yagize ati “Muri Africa, Gospel irabandanya kandi courage no gukomeza cane cane gukora vyose ku bwa Kristo”. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022 ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya ‘Yesu ni muzima’ yasamiwe hejuru n’abakunzi ba Gospel.

    David Nduwimana ahugiye mu gukora Album ye nshya izaba yitwa ‘Yesu ni muzima’

    David Tresor Nduwimana yagize intumbero y’umuryango Afrofest uhuza ibihugu bitandukanye mu by’impano nyafurika, akaba ari mu byamamare byubatse amateka adashobora gusibangana mu karere k’Afrika y’Uburasirazuba mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel). Ni umwe mu bari bagize Shemeza – itsinda ryatangijwe na Apotre Appolinaire Habonimana. Ni Umuramyi, Umwanditsi, Umuririmbyi, umucuranzi, umutoza w’amajwi, umutoza w’amasibo mato ama band, n’amasibo manini (Mass choir) wamenyekanye cyane mu Burundi no mu Rwanda.

    Mu gihugu cy’u Burundi, David yamenyekanye nk’uwakuriye ku birenge bya Apotre Appolinaire, kimwe n’abandi benshi ariko umwihariko akaba yari umwe mu baciye bugufi biga byinshi ndetse batindana nawe. Ni umwe mu baririmbyi b’abarundi batakwibagiranwa mu Rwanda yewe no Burundi kubera akazi bakoreye abakunzi ba Gospel. Ni izina rizwi na benshi mu Bujumbura ndetse no mu cyaro haba mbere y’uko ajya gutura muri Australia na magingo aya.

    Muri abo baramyi b’Abarundi badateze kwibagirana kubera umurimo w’Imana bakoze mu bihe bikomeye kandi mu kwitanga kwinshi, harimo abahanzi batuye mu Burundi ndetse n’abatuye hanze ku migabane inyuranye barimo: Apotre Appolinaire Habonimana (Burundi), Willy Uwizeye (USA), Dudu T Niyukuri (Burundi), David Tresor Nduwimana (Australia), Fortrand BIGIRIMANA (Europe) n’abandi. Mu Rwanda na ho David Nduwimana yahakoreye amateka akomeye. 

    Kimwe n’abo bahanzi bavuzwe haruguru bafatanyije n’abahanzi nyarwanda, David Tresor Nduwimana yakoze umurimo ukomeye mu myaka yashize aho yahoraga yambuka u Burundi aza mu Rwanda gutanga umusanzu we mu bitaramo hirya ndetse anitabira ubutumire mu matorero menshi ya Gikristo mu Rwanda. Hari n’igihe yabaga aje mu itsinda rya Appolinaire.

    David Nduwimana arateganya kugaruka muri Afrika muri uyu mwaka

    David Tresor Nduwimana ni umuhanzi wakuze azi gucuranga umuziki wa ‘Live Music’ kandi akaryoshya gahunda zo kuramya ko guhimbaza (Worship and Praise Moment). Azwiho gukunda no kugirira ishyaka umurimo wo kuririmbira Imana aho yakundaga ndetse n’ubu kwigisha abaririmbyi bakibyiruka uko waba umuyobozi mwiza wo kuramya no guhimbaza Imana. Imyaka 8 irashize ataboneka kuri stage mu Rwanda ndetse no mu Burundi.

    Afrofest yashinzwe na David Nduwimana ni umuryango uhuza urubyiruko rw’abanyafrika baba muri Australia no mu mahanga mu mico itandukanye. Ni ikibuga bahuriramo bagasangira ubunararibonye mu ku kuririmba, kubyina, bakanahugurana mu mabara n’imyambaro nyafruka. Uyu muryango ni iyerekwa rya David kandi umaze gukorera ama Edition ahantu henshi ndetse ibikorwa bya Afrofest bikitabirwa n’abanya Australia benshi.

    Nduwimana David yagiye kuba muri Australia ahagana mu mwaka wa 2013, ariko ataragenda yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe n’ubu zigikundwa. Hari n’izo yahuriyemo n’abandi bahanzi barimo; Apotre Appolinaire HABONIMANA, Dudu T. Niyukuri, n’abandi. Yakoranye indirimbo kandi n’amatsinda akomeye mu Burundi harimo n’itsinda yabarizwamo rikomeye rya Shemeza Music.

    David Nduwimana hamwe n’abanyamuziki bamufashije mu ndirimbo ye nshya ‘Yesu ni muzima’

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘YESU NI MUZIMA’ YA DAVID NDUWIMANA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113582/australia-david-nduwimana-yasohoye-indirimbo-nshya-yesu-ni-muzima-anakomoza-ku-gaseke-gapf-113582.html

  • Minisitiri Gatete yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro

    Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro

    Urubuga rwa Tweeter ya Minisiteri y’ibikorwa remezo, rwatangaje ko abo bayobozi bombi ibiganiro bagiranye byibanze ku nzego zitandukanye z’ubufatanye zirimo ibijyanye n’Ingufu, ubwikorezi, amazi n’isukura.

    Ibyo biganiro kandi byanitabiriwe n’Umuyobozi uhagarariye iyo Banki mu Rwanda, Aissa Touré.

    Cheptoo Amos Kipronoh, akaba ari Umuyobozi wa Banki Nyafurika itsura amajyambere mu bihugu bya Kenya, Eritereya, Etiyopiya, u Rwanda, Seychelles, Sudani y’Amajyepfo, Tanzaniya na Uganda.

    AfDB isanzwe itera inkunga u Rwanda mu bikorwa remezo, aho muri Kamena 2021, Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’iyo Banki afite agaciro ka miliyoni 84.2 z’Amadorali ya Amerika (hafi miliyali 82.1 z’Amafaranga y’u Rwanda), azakoreshwa mu kunganira gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu duce dutandukanye tw’igihugu.

    Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko uwo mushinga uzafasha gusakaza insinga z’amashanyarazi zifite ubushobozi buciriritse ku burebure bwa kilometero 595, n’izifite ubushobozi buto ku birometero 1,620.

    Ibyo ngo bizatuma hiyongeraho ingo zisaga 77,470 zizacanirwa amashanyarazi mu turere twa Gisagara, Huye, Nyamagabe, Nyanza, Nyaruguru na Ruhango.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/minisitiri-gatete-yagiranye-ibiganiro-n-umuyobozi-wa-banki-nyafurika-itsura-amajyambere

  • Rutsiro: Bakeneye miliyoni 32 Frw ngo abaturage bose babe bafite ubwisungane mu kwivuza – #rwanda #RwOT

    Umwaka w'ubwisungane mu kwivuza utangirana n'ukwezi kwa Nyakanga ukarangira muri Kamena. Mu rwego rwo korohereza abaturage, leta yashyizeho ko umuryango wishyuye 75% by'umusanzu wa mituweli usabwa uba wemerewe kwivuza kugera tariki 31 Ukuboza.

    Mu Karere ka Rutsiro habarurwa abaturage 19.693 bishyuye 75% by'uwo musanzu bivuze ko aba ubu batemerewe kuwivurizaho keretse babanje gutanga 25% abura.

    Ubuyobozi bw'aka karere busaba abaturage barebwa n'iki kibazo gushaka umusanzu usigaye bakawishyura kuko mu gihe batabikora uwo batanze wapfa ubusa.

    Imibare itangwa n'ubuyobozi bw'aka karere igaragaza ko hakenewe miliyoni 32 kugira ngo abagatuye bose uko ari ibihumbi 324 babe bafite ubwisungane mu kwivuza.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose yabwiye IGIHE ko umubare munini w'abatarishyura ari abatishoboye.

    Ati “Abafatanyabikorwa turabasaba ko nk'uko dusanzwe dufatanya mu bindi bikorwa byose biteza imbere abaturage bacu, bagira uruhare kugira ngo abaturage babashe kubona ubwisungane mu kwivuza cyane cyane ko umubare munini w'abo dusigaranye batarayishyura ari abadafite ubushobozi”.

    Kugeza ubu Akarere ka Rutsiro kari ku mwanya wa 25 mu gutanga ubwisungane mu kwivuza kuko abamaze kubutanga ari 81%.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-bakeneye-miliyoni-32-frw-ngo-abaturage-bose-babe-bafite-ubwisungane-mu

  • Iburasirazuba: Abamotari bagiye gusinya amasezerano yo kurwanya ibyaha – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Mutarama ubwo komite itaguye y'umutekano y'Intara y'Iburasirazuba yaganiraga n'abamotari barenga 1400 bakorera mu Karere ka Nyagatare.

    Ni amasezerano ubuyobozi bw'uturere buzasinyana n'amakoperative y'abamotari akazaba akubiyemo gufatanya n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze n'izumutekano mu kurwanya ibyaha cyane cyane ibirimo magendu, ibiyobyabwenge n'ibindi byambukiranya imipaka abamotari bakunze kugiramo uruhare.

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, CP Emmanuel Hatari yavuze ko abamotari ari bamwe mu bakunze gufatirwa mu bikorwa bya magendu abandi bakagira uruhare mu kwinjiza ibiyobyabwenge.

    Yatanze urugero ku Karere ka Nyagatare aho mu mwaka ushize nibura abamotari barenga 70 bafatiwe muri bene ibi bikorwa binyuranyije n'amategeko.

    Yavuze ko kandi mu mezi abiri ashize moto zirenga 60 zafatiwe mu byaha byambukiranya imipaka, abasaba kubivamo bakanatanga amakuru ku bo bakeka babyishoramo.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko gusinyisha abamotari amasezerano yo kurwanya ibyaha babyitezeho ubufatanye mu kubirwanya no kubikumira kuko ngo bari mu bahura n'abantu benshi batandukanye.

    Yagize ati “Ubu tumaze iminsi turi mu ngamba zo gusinya imihigo yo kugira ngo twirinde ibyo byaha kandi buri wese atere intambwe abazwe inshingano. Akarere kazasinyana na buri koperative ko igihango bafitanye gikomeye, buri koperative isinye ko abayibarizwamo nta byaha bakwiriye kugaragaramo.”

    Yasabye aba bamotari kujya batangira amakuru ku gihe bakirinda gutwara forode n'abandi bantu bagambiriye gukora ibyaha.

    Intara y'Iburasirazuba ibarizwamo koperative 84 z'abamotari.

    Abamotari bagiranye ibiganiro n’Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abamotari-bagiye-gusinya-amasezerano-yo-kurwanya-ibyaha

  • Tennis: Djokovic yageze iwabo muri Serbia nyu… – #rwanda #RwOT

    Djokovic uri ku isonga mu mukino wa Tennis mu bagabo, yirukanwe muri Australia nyuma yo gutsindwa urubanza rwa Visa kubera yanze kwikingiza Covid-19.

    Akigera ku kibuga cy'indege i Belgrade muri Serbia, uyu munyabigwi muri Tennis yahasanze imbaga y'abari baje kumwakira bitwaje amabendera y'igihugu cyabo, bose bagira bati'Turagukunda Novak'.

    Umwe mu bafana yagize ati'Ibyo bakoreye Novak muri Australia biteye isoni, Isi igeze habi'.

    'Njye narikingije, nahawe urukingo rwa kabiri, gusa ntekereza ko nta muntu wari ukwiye guhatirwa kwikingiza…. yaciriwe urubanza kubera uburenganzira bwe bwo guhitamwo icyo ashaka”.

    Australian Open y’uyu mwaka yatangiye i Melbourne kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Mutarama 2022.

    Djokovic yari afite umukino kuri uyu wa mbere, ariko iyirukanwa rye muri Australia ryatumye atakaza amahirwe yo kuba umukinnyi wa mbere wegukanye Grand Slam ya 21 mu mateka.

    Hisunzwe amategeko ya Australia agenga abasohoka n’abinjira, Djokovic w’imyaka 34, ntazasubira kubona indi visa mu gihe cy’imyaka itatu.

    Minisitiri w'intebe wa Australia, Scott Morrison yavuze ko Djokovic ashobora kongera kwemererwa kwinjira muri Australia mu gihe cya vuba.

    Mu kiganiro na radiyo yo muri Australia 2GB ku wa mbere, Bwana Morrison yagize ati'Ingingo imubuza kwinjira muri Australia irarenga igihe cy'imyaka itatu, ariko hari amahirwe ko azemererwa kugaruka mu gihe cya vuba, ibyo bizaganirwaho igihe kigeze'.

    Djokovic yasesekaye iwabo muri Serbia nyuma yo kwirukanwa muri Australia

    Djokovic yirukanwe muri Australia kubera kwanga kwikingiza COVID-19

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113589/tennis-djokovic-yageze-iwabo-muri-serbia-nyuma-yo-kwirukanwa-muri-australia-113589.html

  • IFOTO Y'UMUNSI : Barack Obama yagaragaye asoma umufasha we ku isabukuru ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi nk'uyu nibwo umufasha w'uwahoze ari perezida wa America Barack Obama yavutse abinyujije ku rukuta rwa Twitter yifurije Michelle Obama isabukuru nziza akoresheje ifoto yamusomye kwitama.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-barack-obama-yagaragaye-asoma-umufasha-we-ku-isabukuru-ye/

  • Amafoto y'umubyeyi wa Miss Pamela akomeje kuvugisha abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amafoto ya Miss Uwicyeza Pamela ari kumwe na mama we akomeje kuvugisha abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Mutarama nibwo hasakaye amafoto ya Miss Pamela usanzwe akundana n'umuhanzi The Ben ari kumwe na mama we.

    Iyo mafoto yagiye avugisha abantu bagiye batandukanye ku mbuga nkoranyambaga, kubera ukuntu umubyeyi wa Miss Pamela asa nk'umukobwa we.

    Miss Uwicyeza Pamela ni umukobwa w'uburanga kandi ufite imiterere ikurura abagabo, akaba aherutse kwambikwa impeta n'umukunzi we The Ben.

    Uyu mubyeyi ni we uzaba nyirabukwe w'umuhanzi The Ben usanzwe ari umukunzi wa Miss Pamela, aho yaje no kubishimangira amwambika impeta amusaba ko yamubera umugore.

     

    Bimwe mu bitekerezo kuri ayo mafoto

     

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yumubyeyi-wa-miss-pamela-akomeje-kuvugisha-abatari-bacye-ku-mbuga-nkoranyambaga/

  • Bwa mbere Ariel Wayz avuze ku bye na Juno Kizigenza, anakomoza ku butinganyi ashinjwa (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Ariel Wayz uherutse gushwana na Juno Kizigenza wari uzwi nk'umukunzi we yatangaje ko nta byinshi yamuvugaho ndetse avuga no kubyo kuba aryamana n'uwo bahuje igitsina (ubutinganyi) .

    Ni nyuma y'aho hashize iminsi havugwa intambara y'amagambo hagati ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza bari bamaze igihe bagaragaza ko baba bakundana n'ubwo bitakunze kuvugwaho rumwe.

    Nyuma y'amezi atandatu Ariel Wayz na Juno Kizigenza bavugwa mu rukundo, ndetse hanagaragara amafoto basangira ibyishimo byarwo, baje gushyira ibyabo byose hanze ndetse ,bivugwa ko bapfuye gucana inyuma.Ibi byaje gutuma Juno kizigenza avuga ko akeneye undi mukunzi benshi bavuga ko ashaka uwamuhoza amarira.Ariel Wayz aganira na Yago TV yabajijwe uko yakiriye ko Juno Kizigenza ashaka undi mukunzi maze asubiza ko yavuze ibyari bimurimo.

    Abajijwe indirimbo yumva yamutura yasubije ko ntayo yamutura.Yago yongeye kumubaza ku mukobwa uherutse kugaragara mu mashusho y'indirimbo ye yitwa 10 Days bakina urukundo, benshi bafashe nk'ubutinganyi maze Ariel Wayz asubiza ko byose yabikoze nk'uko umutimanama we wabimutegetse.

    Reba iyi videwo yerekana ibisubizo uyu mwari yatangaga mu kiganiro:

    Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-ariel-wayz-avuze-ku-bye-na-juno-kizigenza-anakomoza-ku-butinganyi-ashinjwa-video/

  • Muhanga: Umusore akurikiranyweho gufata nyina ku ngufu #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 25 akurikiranyweho gusambanya nyina w'imyaka 61 ku gahato, Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga kuwa 11 Mutarama 2022 bwashyikirijwe dosiye y'umusore wasambanyije nyina ku gahato.

    Amakuru avuga ko uyu musore akomoka mu mu Murenge wa Mugina ,Akarere ka Kamonyi,Intara y'Amajyepfo .

    Ukekwa avuga ko yumvaga yifuje nyina maze akamukururira mu cyumba aramusambanya.

    Uyu mukecuru wavutse mu 1961 avuga ko na mbere yo gusambanywa, uwo muhungu we wavutse mu 1997 yabanje kumunigagura bapfuye ko yamureze kuri mushiki we yamwibye ibigori .

    Uregwa akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri ndetse n'icyo gukubita umubyeyi.

    Aramutse ahamijwe n'Urukiko ibi byaha yahanishwa igifungo cya burundu ku cyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato mu gihe byakozwe ku muntu bafitanye isano gisanira cya kabiri.

    Ni mu gihe ku cyaha cyo gukubita umubyeyi ari icyaha gihanishwa igifungo cy'imaka 8 n'ihazabu y'amafaranga angana na miliyoni ebyiri y'u Rwanda.(2000000frw).

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/muhanga-umusore-akurikiranyweho-gufata-nyina-ku-ngufu