Category: Uncategorized

  • Bwa mbere Yussef na mugenzi we Ayoub batangaje icyatumye batandukana na Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yussef na mugenzi we Ayoub mbere yo gusubira iwabo bavuze ko batigeze bavuga ko babayeho nk'imfungwa kandi ko batagaye ikipe ya Rayon Sports.

    Mu kiganiro bagiranye n'abanyamakuru ba Royal Fm nibwo batangaje ko nta kibazo bagize muri Rayon Sports kandi bananyomoza ibyabavuzwe ko babayeho nk'imfungwa.

    Ayoub yabwiye abanyamakuru ba Royal Fm ko ibiryo byabatonze kandi ko ntakibazo bagiranye n'ubuyobozi bwa Rayon Sports.

    Ati: ' Hano ni heza twari tubayeho neza, ntago haba ibiryo bimaze nk'ibyo murugo gusa ariko barageragezaga kubikora nk'ibyo mu rugo'.

    'Nta nshuti dufite hano rero twabaga twibereye hano ntago twasohokaga'.

    Yussef we yavuze ko ari utubazo duto twabaye kandi ko bidatinze azagaruka muri iyi kipe ya Rayon Sports.

    Umutoza w'agateganyo wa Rayon Sports Romami Marcel yavuze ko aba bakinnyi yababuze mu myitozo atari azi ikibazo cyari cyabaye ko yababonye baje gutwara ibintu byabo.

    Aba bakinnyi bari intizanyo ya Raj Casablanca muri Rayon Sports,  biteganyijwe ko bari buze gufata indege ibacyura uyu munsi saa tanu z'ijoro (11h00).

    Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-yussef-na-mugenzi-we-ayoub-batangaje-icyatumye-batandukana-na-rayon-sports/

  • Kabaye: Umugabo wo mu Rwanda yafashe umugore we amuca inyuma asigarana akenda k'imbere akereka itangazamakuru (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wo mu Rwanda yafashe umugore we amuca inyuma maze asigarana umwenda we wimbere (ikariso), arayibika kugeza ayeretse itangazamakuru.

    Uyu mugabo waganiriye na TV1 yavuze ko yasanze umugore we asambana n'undi mugabo bambaye ubusa,birangira atwaye ikariso ye ayibika mu ikote.Umugore we yavuze ko kuba yamuciye inyuma nta kosa abibonamo ngo kuko atigeze atwara ubugabo bwe.

     

     

    Source : https://yegob.rw/kabaye-umugabo-wo-mu-rwanda-yafashe-umugore-we-amuca-inyuma-asigarana-akenda-kimbere-akereka-itangazamakuru-video/

  • Kigali: Wa mugabo wacicikanye kuri instagram atwaye ingorofani mu muhanda ahinduriwe ubuzima| Byinshi ku buzima bwe yabivuze (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye video y'umugabo wagaragaye mu muhanda uva kuri Apacope umanuka kuri Yamaha aho yaratwaye imizigo ku ngorofani ari mu muhanda rwagati, imwe muri televiziyo ikorera kuri YouTube yaramushatse maze iganira nawe.

    Amazina y'uyu mugabo ni Hagenimana Samuel akaba ubusanzwe akora akazi k'ubukarani aho atwara imizigo ku ngorofani ye ayikura mu mujyi akayijyana muri Nyabugogo. Uyu mugabo yavuze ko yavukiye mu Karere ka Rusizi kuri ubu akaba afite imyaka 28 y'amavuko. Kimwe n'abandi basore bamaze gukura, Hagenimana Samuel yaje mu mujyi wa Kigali aje gushaka ubuzima abanza gukora muri resitora nyuma aza kuvayo ajya mu kazi k'ubukarani.

    U yaganiraga n'imwe muri Televiziyo zikorera kuri YouTube, Hagenimana Samuel yavuze ko amafaranga ya mbere yakoreye ubwo yageraga mu kazi k'ubukarani ari 500Frw naho amenshi yakoreye ni 15000Frw.

    Hagenimana Samuel yavuze ko ari umu papa w'abana 2 akaba afite n'umugore umwe. Mu buzima butoroshye abayemo n'umuryango we, Hagenimana Samuel yavuze ko akora uko ashoboye kose kugirango abone icyatunga umuryango we dore ko abyuka ashakisha kugirango we n'umuryango we baze kubona amafunguro.

    Umunyamakuru wa Televiziyo yaganiriye na Hagenimana Samuel yamuremeye amuha ibihumbi 30 ye yo kumukuraho icyasha cyo kudakorera amafaranga menshi, amuha n'andi mafaranga yo kugura inkweto azajya akorana akazi ndetse amuha n'andi yo kugurira abana be ndetse n'umugore we imyambaro.

    Hagenimana Samuel

     

     

    Ku bifuza kuba bavugisha cyangwa se baremera Hagenimana Samuel, nimero ye ni 0780416672.

     

    Source : https://yegob.rw/kigali-wa-mugabo-wacicikanye-kuri-instagram-atwaye-ingorofani-mu-muhanda-ahinduriwe-ubuzima-byinshi-ku-buzima-bwe-yabivuze-video/

  • Ikipe ya As Kigali yamaze guhagarika abakinnyi bayo babiri kubera gusiba imyitozo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya As Kigali yamaze guhagarika abakinnyi bayo ba bibiri kubera ikibazo cy'imyitwarire no gusiba imyitozo y'ikipe.

    Niyonzima Haruna na Sugira Ernest bamaze guhagarikwa ibyumweru bibiri mu ikipe ya As Kigali kubera kutitabira imyitozo nta mpamvu.

    Amakuru ahari avuga ko aba basore bombi ko basibye imyitozo yo ku cyumweru batabimenyesheje ubuyobozi bw'ikipe kandi ngo impamvu batanze ntago zifatika.

    Sugira Ernest we yasabye imbabazi ubuyobozi, ubuyobozi nabwo bumutegeka gusaba imbabazi bagenzi be, bidatinze uyu mwataka w'abanya-Rwanda ashobora kubabarirwa.

    Haruna nawe nta makuru aramenyekana niba yiteguye gusaba imbabazi cyangwa ari bumare ibyo byumweru byose mu bihano.

    Kuri uyu wa Gatatu iyi kipe ya As Kigali iherutse gutsindwa na Rutsiro ifitanye umukino na Bugesera Fc muri shampiyona.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-as-kigali-yamaze-guhagarika-abakinnyi-bayo-babiri-kubera-gusiba-imyitozo/

  • Lionel Messi yabuze igihembo nta kimwe ahabwa umwanya mu bakinnyi 11 beza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwataka Robert Lewandowski yegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza mu bagabo gitangwa na FIFA  ahigitse Muhammed Salah na Lionel Messi wa Paris Saint Germains.

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Mutarama nibwo FIFA yatanze ibihembo ku bakinnyi n'abatoza bitwaye neza ku isi hose.

    Muri uyu muhango umukinnyi wa Buyern Munich ukina asatira yegukanye igikombe cy'umukinnyi wa mbere ku isi.

    Ni igihembo uyu mwataka atwaye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya dore ko ari na we watwaye igikombe cy'umwaka washize.

    Robert Lewandowski yabigezeho ahigitse Lionel Messi wamutwaye Ballon D'or itangwa n'ikinyamakuru cyo mu bufaransa (France football).

    Cristiano Ronaldo we yahawe igihembo cy'umukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi mu bagabo (FIFA Special Award).

    Mu bagore, umwataka wa Fc Barcelona Alexia Putellas niwe wegukanye igihembo cy'umukinnyi witwaye neza ku isi hose.

    Mu batoza, umutoza wa Chelsea Thomas Tuchel ni we wahembwe nk'umutoza w'umwaka mu bagabo, mu gihe mu bagore Emma Hayes utoza ikipe ya Chelsea y'abagore ni we wegukanye igihembo cy'umutoza w'umwaka.

    Umuzamu Edward Mendy ufatira ikipe ya Chelsea ni we wegukanye igihembo cy'umuzamu mwiza w'umwaka.

     

    FIFA kandi yanatoranyije abakinnyi cumi n'umwe mu bagore no mu bagabo bitwaye neza, aho bapanzwe mu kibuga buri wese ku mwanya we.

    Ikipe ya abakinnyi 11 ba FIFA mu bagore no mu bagabo.

    Source : https://yegob.rw/lionel-messi-yabuze-igihembo-nta-kimwe-ahabwa-umwanya-mu-bakinnyi-11-beza/

  • Abakecuru bakuyemo imyenda biroha mu mihanda, abantu barahurura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abiganjemo abakecuru biroshye mu mihanda yo muri Nigeria bamabaye ubusa ubwo bakoraga imyigaragambyo yo kwamagana ihohoterwa bakorerwa.

    Ibi byabaye kuwa gatandatu tariki 15 Mutarama 2022 ubwo aba bagore bamaganaga ihohoterwa bakorerwa ririmo no gushimuta bene wabo.Iyi myigaragambyo yakozwe mu duce tune muri Oka Akoko, Akungba Akoko no mu y'indi mijyi ya Akoko .

    Iyi myigaragambyo ngo yaba yaratewe n'ishimutwa ry'abarimu riherutse gukorwa n'abagiranabi bamwe na bamwe muri Auga Akoko aho mu cyumweru gishize hapfuye umupolisi n'abantu bitwaje imbunda i Oka Akoko, ndetse n'igitero cyahitanye abagenzi 17 ku muhanda wa Ifira Akoko-Isua Akoko.Icyatangaje abantu ni uburyo bamwe muri aba bakecuru bari bambaye ubusa nkuburyo bwo kwerekana agahinda kabo.

    Source : https://yegob.rw/abakecuru-bakuyemo-imyenda-biroha-mu-mihanda-abantu-barahurura/

  • Urupfu rwa Akeza Rutiyomba wimyaka 5 wamamay… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa burebure bukomeje guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga bugaragaraza iby'urupfu rwa Akeza wishwe n'amazi yaguyemo mu kigega cya litiro 200. Amakuru avuga ko Kuwa 14 Mutarama 2022 mu murenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza, Umudugudu wa Antene ku isaha ya saa sita n'igice, ni bwo Akeza yasanzwe mu kigega cya litiro 200 yapfuye.

    Akeza wari umaze iminsi yishimirwa na benshi kubera indirimbo ‘My Vow’ ya Ngabo Medard Jobert [Meddy] yasubiyemo, ni mwene Rutiyomba Florian w'imyaka 44 na Niragire Agathe. Akaba yaguye kwa Mukase witwa Mukanzabarushimana Marie Chantal aho yari amaze icyumweru kuko Se Florian atabanaga na nyina Agathe.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, umwe mu bo mu muryango wa Agathe yagize ati:'Uyu mwana ni we wenyine nyina yari afite, urupfu rwa Akeza rwamushegeshe cyane ndetse ntibisobanutse uburyo yapfuyemo.'

    Uko bivugwa ni uko Akeza ajya gupfa, Mukase Marie Chantal yamusiganye n'umukozi mu rugo agiye kwa muganga nyuma umukozi witwa Nirere Dative aza kumuhamagara amubwira ko umwana aguye mu mazi,

    Umugore yahise atabaza Se wabo wa Akeza mukuru w'umugabo we witwa Niragire Protase w'imyaka 56, ageze mu rugo akingurirwa n'umukozi amwereka aho ikigega kiri, asanga umwana yaguyemo acuramye.

    Yamukuyemo agerageza kumuha ubutabazi bw'ibanze kuko asanzwe ari n'umuganga ku kigo nderabuzima cya Rukumberi, gusa umwana yari yashizemo umwuka. Umukozi ubwo yabazwaga na bamwe mu bari aho impamvu atamukuyemo ngo yavuze ko yagerageje bikamunanira.

    Biteganyijwe ko Akeza azashyingura kuri uyu wa 18 Mutarama 2022 mu irimbi rya Rusororo.

    Akeza Elisie Rutiyomba w’imyaka 5 yitabye Imana mu minsi micye ishize

    Yamamaye mu gusubiramo indirimbo ‘My Vow’ ya Meddy 

    Urupfu rwe rwashenguye benshi bamwe ntibarasobanukirwa neza


    Asigiye umubabaro ukomeye nyina wari umufite ari umwe

    Yaburaga iminsi micye ngo yuzuze imyaka itandatu

    Azashyingurwa kuri uyu wa 18 Mutarama 2022

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113591/urupfu-rwa-akeza-rutiyomba-wimyaka-5-wamamaye-mu-gusubiramo-indirimbo-my-vow-rwashenguye-b-113591.html

  • Prosper Nkomezi yanditse amateka i Burundi mu… – #rwanda #RwOT

    Prosper Nkomezi yataramiye Abarundi baranyurwa cyane nk’uko bigaragara mu mafoto n’amashusho y’ibi bitaramo byitabiriwe n’abantu uruvunganzoka. Ni nyuma y’igihe kinini bari bamaze banyotewe gutaramana n’abaramyi bo mu Rwanda dore ko benshi mu babashije gutumirwa muri icyo gihugu byarangiye batagiyeyo kubera impamvu zitandukanye.

    Urugero rwa hafi ni Israel Mbonyi wari kuhataramira tariki 13, 14 na 15 Kanama 2021 ariko Leta y’u Burundi imubuza kujyayo ku mpamvu z’uko ngo atahawe “uburenganzira n’abayobozi bo mu Burundi babifitiye ububasha bumwemerera kuhakorera ibitaramo”. 

    Igitaramo Prosper Nkomezi yakoreye i Burundi kitabiriwe bikomeye

    Birashoboka ko ibitaramo bya Prosper Nkomezi na byo byari guhagarikwa iyo ahaguruka mu Rwanda afite intego yo gukorera ibitaramo i Burundi. Umugisha yagize ni uko yakoze ibi bitaramo mu buryo nawe bwamutunguye dore ko yagiye i Bujumbura agiye mu bukwe. Ubwo yari agezeyo, yahise ahundagazwaho ubutumire bw’ahantu hagera kuri hatatu bw’abifuza gutaramana nawe. 

    Ibyo bitaramo yabikoze tariki 6, 7 na 14 Mutarama 2022 bibera muri Jesus Grace church, Life Centre church no muri Shemeza Worship Temple ya Apotre Apollinaire Habonimana uri no mu baramyi bubashywe i Burundi no mu Rwanda. Mu rusengero rwa Apotre Apollinaire no kuri Life Center church ni Prosper Nkomezi wenyine waririmbye uretse Worship Team zabo zabanzaga kuyobora gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana, ‘Praise and worship’.

    Abantu bari benshi cyane biba ngombwa ko bamwe bakurikirana igitaramo bari muri Parking

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Prosper Nkomezi yadusobanuriye urugendo byanyuzemo kugira ngo akorere ibitaramo i Burundi nyuma y’igihe gito mugenzi we Mbonyi yangiwe kuhataramira. Yavuze ko muri Life Center Church hari abantu benshi cyane baje gufatanya nawe kuramya Imana, urusengero na parking biruzura. Ni ibintu ashimira Imana cyane yahaye umugisha indirimbo ze. N’ubwo nta mbaraga z’itangazamuru zari zirimo, ibi bitaramo byaritabiriwe cyane, ndetse hari amakuru avuga ko kimwe muri byo kitabiriwe n’abarenga ibihumbi bitatu. Yagize ati:

    Nagiye i Burundi hari uwantumiye mu rubanza 'ubukwe', ngezeyo hategurwa imigoroba iri special ya praise & worship muri church yitwa Jesus grace ari kuwa Kane tari 6 Mutarama, tariki 7 Mutarama dukorera muri church yitwa Life Center ari Vendredi tugira ibihe bidasanzwe haje abantu benshi haruzura kugeza no muri parking.

    Prosper Nkomezi yavuze ko igitaramo cya nyuma yagikoze tariki 14 Mutarama 2022 muri Shemeza Worship Temple iyobowe na Apostle Apollinaire Habonimana. Yavuze ko na ho hari abantu benshi cyane by’umwihariko hakaba harabonetse abantu batari bacye bakiriye agakiza. Yagize ati “Ho twahakoreye Live recording ari na ho twasoreje hakizwa abantu benshi”.

    Ku bijyanye n’indirimbo yaririmbye muri ibi bitaramo n’izo yasanze Abarundi bakunda cyane, yavuze ko ‘Nzayivuga’ yasanze ari yo ikunzwe bikomeye, gahakurikiraho ‘Wanyujuje indirimbo’ n’izindi. Ati “Naririmbye indirimbo hafi zose. Nasanze bazizi cyane. Izo bakunda ku rwego rwo hejuru ni ‘Nzayivuga’, ‘Wanyujuje indirimbo’, ‘Amamara’, ‘Urarinzwe’ n’izindi.

    Nkomezi yongeyeho ko abitabiriye ibi bitaramo bizihiwe “ku kigero cyo hejuru kuva ku ndirimbo ya mbere kugera ku ya nyuma”. Yavuze ko yasanze “abarundi bakunda umuziki uhimbaza z'Imana cyane, barirekura cyane. Twahagiriye ibihe by’umunezero no guhembuka”.

    Ibintu Prosper Nkomezi yakundiye Abarundi mu minsi micye amaranye nabo

    Prosper Nkomezi yabwiye InyaRwanda.com ko hari ibintu bitatu yakundiye Abarundi, ku isonga hakaba hari ‘kubahiriza igihe’. Yagize ati “Nabakundiye ibintu bitatu: 1. Igitaramo cyajyaga kuba bahageze kare, bazira ku gihe. 2. Barirekura cyane mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana, barizihirwa sana. 3. Ntibataha igitaramo kitararangira ahubwo iyo usoje bagusaba gukomeza, bafite urukundo, bakunda gospel music”.

    Twamubajije niba nta handi ateganya gutaramira mu minsi iri imbere, adusubiza agira ati “Nzabibatangariza vuba aha, mu kwa 3 hari aho dushobora gukora igitaramo”. Prosper Nkomezi nyuma yo guhesha umugisha Abarundi akaba umuramyi wa mbere wo mu Rwanda uhataramiye kuva Covid-19 yakwaduka, yagarutse mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022. Mu masaha macye ashize ni bwo yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ai Gitare’.

    Prosper yasanze indirimbo ze zikunzwe cyane i Burundi

    Prosper avuga ko Abarundi bizihirwa cyane!

    Prosper yanejejwe n’ibihe byiza yagiriye i Bujumbura benshi bakizihirwa abandi bakakira agakiza

    Banyuzwe cyane no gutaramana na Prosper nyuma y’igihe kinini bifuza gutaramana n’abaramyi bo mu Rwanda bikanga

    Ibinezaneza byari byose kuri Prosper Nkomezi umuramyi nyarwanda wa mbere utaramiye i Burundi kuva Covid-19 yakwaduka

    “Ntacyo uzaba ndi kumwe na we urarinzwe”

    Prosper Nkomezi yamamaye muri ‘Urarinzwe’, ‘Ibasha gukora’, ‘Amamara’ n’izindi

    Prosper Nkomezi yashimiye cyane u Burundi mu butumwa yanyujije kuri Instagram

    Prosper Nkomezi hamwe na Apotre Apollinaire Habonimana usanzwe ari n’umuramyi w’umunyabigwi mu Karere

    Prosper Nkomezi arashima Imana yamuhaye amahirwe yo gutaramira Abarundi mu gihe we yari yagiye i Burundi agiye mu bukwe 

    INKURU WASOMA: Rwamagana-Kigali: Prosper Nkomezi yanditse amateka! Igitaramo cye cya cyitabiriwe cyane ndetse gihembura benshi-AMAFOTO

    REBA HANO ‘AI GITARE’ INDIRIMBO NSHYA YA PROSPER NKOMEZI

    REBA HANO ‘NZAYIVUGA’ INDIRIMBO PROPER NKOMEZI ARIRIMBAMO KO AZAVUGA INEZA Y’IMANA MU MAHANGA N’AHANDI HOSE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113587/bari-uruvunganzoka-prosper-nkomezi-yanditse-amateka-i-burundi-mu-bitaramo-3-byitabiriwe-cy-113587.html

  • SPORTS ROOM: Impinduka zikenewe mu Amavubi ak… – #rwanda #RwOT

    U Rwanda ruheruka kwitabiri imikino y'igikombe cya Afurika mu 2004, mu gihugu cya Tunisia, guhera ubwo kugeza ubu ntibarongera kubona itike.

    Mu kiganiro 'SPORTS ROOM' cyagarutse ku mpinduka zikwiye gukorwa mu maguro mashya kugira ngo ikipe itegurwe ndetse izabashe guhanganira itike yerekeza muri Cote d'Ivoire 2023.

    Mu mpinduka zihutirwa zikwiye gukorwa, ku isonga ni uguhindura umutoza kuko imyaka itatu Mashami Vincent amaze mu ikipe y'igihugu, nta cyizere yagaragaje cyo kuba Amavubi yazabana itike ya CAN 2023.

    Algeria ifite igikombe cya Afurika giheruka gukinirwa mu 2019, ishobora gusezererwa itarenze amatsinda.

    Kiyovu Sport ishaka igikombe cya shampiyona iheruka mu myaka myinshi, yazonze APR FC ibura amahirwe yo kwinjiza igitego birangira baguye miswi.

    Manchester City yongereye amahirwe yo kwegukana Premier League hakiri kare nyuma yo gutsinda Chelsea.

    Real Madrid yongeye agahigo ku tundi.

    KANDAHANO UKURIKIRE IKIGANIRO KIRAMBUYE KU BIKWIYE GUKORWA AMAVUBI AKEREKEZA MURICAN 2023

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113590/sports-room-impinduka-zikenewe-mu-amavubi-akazitabira-igikombe-cya-afurika-can-2023-113590.html

  • Malaika Uwamahoro yakebuye ababyeyi bataganir… – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo gikora ku buzima rusange bw'Igihugu, binatuma bamwe mu bakobwa bahatana mu marushanwa y'ubwiza, bashyira imbere umushinga wo kwita ku bakobwa babyarira mu ngo.

    Benshi mu bakobwa babyarira mu ngo bugarizwa n'ubukene biturutse ku kuba imiryango y'abo ibatererana ndetse n'abagabo babateye inda bakabihakana.

    Hari n'abakobwa bahatirwa gushakwa n'ababateye inda, bagera mu rugo urushako rukagurumuna.

    Mu turere tumwe na tumwe, hari imiryango itemerera umukobwa kuvuga umugabo wamuteye inda- Ibintu bituma ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigenda rifata indi ntera.

    Mu 2019 Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko umubare w'abangavu babyara imburagihe wavuye ku bana 17,337 mu 2017 ugera ku bana 19,832.

    Iyi Minisiteri igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2016 kugera mu mwaka wa 2019, hari hamaze kuvuka impinja zirenga ibihumbi 78 zabyawe n’abangavu

    Ubushinjacyaha bwo buvuga ko mu mwaka umwe gusa (Nyakanga 2017-Kamena 2018) bwakiriye dosiye 2,996 z'abana basambanyijwe.

    Malaika Uwamahoro wamamaye mu kuvuga imivugo yabwiye INYARWANDA ko ikibazo cy'abangavu baterwa kizacogora igihe ababyeyi bazumva ko uretse kuganiriza abakobwa uko bakwiye kwitwara n'abahungu bibareba.

    Avuga ati 'Ndumva tugomba kuganiriza abahungu, nibyo. Kubera ko nibo badutera inda, yego! Tugomba kubaganiriza ibyo mugenda muganiriza [ababyeyi] abakobwa ngo bambara gutya ntibambare gutya cyangwa gutya nta na kimwe mubwira abahungu ni nkaho inda tuzitera amasomo yose muhereza abakobwa mugende muyahe n’abahungu.'

    Uyu mugore avuga ko abahungu bagira ibishuko byinshi bica intege umukobwa akisanga ari mu mutego adashobora gusimbuka. Atanga urugero rw'uumusore ashobora kurihira amashuri umukobwa ariko agambiriye kumusambanya. Ati 'Kubera iki mubashuka?”

    Muri Werurwe 2021, hasohotse filime yiswe 'Umurage' Malaika Uwamahoro yakinnyemo ishingiye ku nkuru mpamo y'umwana w'umukobwa witwa Mushimiyimana Aline watewe inda afite imyaka 12 y'amavuko ubuzima bukamusharirira.

    Iyi filime yakinwe ku buzima bwa Aline Mushimiyimana wo muri Rukira mu Ntara y'Uburasirazuba, yayobowe na Michael Rothermel wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika abifashijwe n'ikigo gitunganya filime cyitwa Ingoma Films.

    Malaika avuga ko yagize amahirwe yo kuganira n'uyu mwana w'umukobwa amubwira uko byagenze kugira ngo umusore amutere inda.

    Ngo uyu mukobwa yamubwiye ko umusore yamuteye inda ntiyongera kumuvugisha amwicaho aramutererana kuva atwite kugeza abyaye.

    Aha niho Malaika Uwamahoro ahera avuga ko abagabo n'abasore bakwiye kudagirwa ba nibindeba muri iki kibazo cy'abangabu baterwa inda. Ati “… Kuko nibo badushyira mu bibazo bakanadutererana. Ikibazo ni ku bahungu 100%.'

    Mu Ukwakira 2020, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, yabwiye RBA ko kuba umubare w'abakurikiranywaho icyaha cyo gutera inda abangavu ukiri hasi, biterwa ahanini no guhishirana bishingiye ku bwumvikane buba bwabayeho.

    Yavuze ati 'N'undi muco twita ko ari n'umuco mubi, ni umuco wo kunga. Aho usanga imiryango yifata, bakunga umuryango w'uwasambanyijwe n'uwasambanyije. Ndetse hamwe na hamwe ugasanga uwasambanyijwe bamwijeje ibintu runaka, bati tuzagufasha, umwana tuzamurera kandi tuzagusubiza ku ishuri. Icyo gihe rero icyo cyaha gitambuka kidahanwe.

    Avuga ko ntawe ukwiye guhishira uwakoze iki cyaha. Ati 'Ugize amahirwe icyo kintu cyacika muri karitsiye yawe kuko n'abana bawe ubwawe bishobora kubageraho.”

    “Rero duhaguruke twese twumve ko bibabaje, twumve umutwaro urimo n'ingaruka zirimo. Nk'abantu bakunda igihugu, niba wumva ukunda Igihugu haguruka utange amakuru ugire uruhare mu kurwanya iki kintu cyo gusambanya abana.'

    Inkuru bifitanye isano: Twamusuye! Intangiriro y'ubuhanzi bwe n'urukundo rwe na Christian Kayiteshonga: Ikiganiro na Malaika wamamaye mu mivugo Malaika yavuze ko ababyeyi bakwiye gushyira imbaraga mu kuganiriza abahungu kuko ari bo batera inda abakobwa 

    Malaika avuga ko abahungu batega imitego abakobwa bakisanga badashobora kuyisumbuka

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MALAIKA UWAMAHORO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113585/malaika-uwamahoro-yacyebuye-ababyeyi-bataganiriza-abahungu-kandi-ari-bo-batera-inda-abanga-113585.html