Category: Uncategorized

  • Umujyi wa Kigali watsindiye igihembo muri 'Mayors Challenge’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni irushanwa riba rigamije kugaragaza udushya imijyi yahanze mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za Covid-19, aho umushinga w’Umujyi wa Kigali wari mu cyiciro cyo kubungabunga ibidukikije, ukaba wari uwo gufata amazi mu duce tudafite imiturire myiza.

    Ni umushinga wo kubaka ibigega binini mu butaka bizafata amazi y’imvura akazajya atunganywa abaturage bakayakoresha ku buntu bitandukanye, bazashyirirwaho n’ibimoteri bigezweho ku buryo imyanda niyuzura bazajya babimenya bakaza kubitwara.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-watsindiye-igihembo-muri-mayors-challenge

  • Abanya Maroc Rharb Youssef na Ayoub bakiniraga ikipe ya Rayon Sports baraye basubiye mu ikipe ya Raja Cassablanca #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Mutarama 2022, nibwo abakinnyi 2 bakiniraga ikipe ya Rayon Sports baraye basubiye iwabo mu gihugu cya Maroc nyuma y'amezi asaga 4 bari mu Rwanda.

    Ibyo gusubira iwabo muri Maroc by'umwihariko mu ikipe ya Raja Athletic Club de Cassablanca bibaye nyuma yaho bari baje muri Gikundiro batijwe ubwo umwaka w'imikino wa 2021-2022 wari ugiye gutangira.

    Aba bakinnyi bombi bari baje gukina muri Rayon Sports nyuma y'ubufatanye bwabaye hagati y'amakipe yombi harimo no guhana abakinnyi mu rwego rwo kuzamura ndetse no guteza imbere ubushobozi bw'abakinnyi.

    Binyuze ku rubuga rwa Twitter rw'ikipe ya Rayon Sports, ubwo hari kuwagatanu tariki ya 14 Mutarama 2022 nibwo bari bemeje ko aba bakinnyi batandukanye n'ikipe ya Rayon Sports mu gihe haburaga imikino 4 ngo igice kibanza cy'imikino ya shampiyona y'u Rwanda irangire.

    Rutahizamu Rharb Youssef atandukanye na Rayon Sports amaze kuyikinira imikino 11 ndetse atsinda ibitego bibiri muri iyo mikino yakinnye, naho mugenzi we Ayoub ukina mu kibuga hagati we ntabwo yabonye umwanya wo gukina mu ikipe ya Rayon Sports bigendanye n'ubushobozi bwe.

    Guhera muri Nyakanga 2021, ikipe ya Rayon Sports na Raja Casablanca zifitanye ubufatanye buzamara imyaka itatu bukubiyemo ko Raja Casablanca izajya itiza abakinnyi Rayon Sports, ikayifasha mu bikorwaremezo, gukorera umwiherero muri Maroc, kongera imbaraga mu buvuzi, kuzamura impano ku ngimbi z'iyi kipe, gukina imikino ya gicuti, ibijyanye n'ikoranabuhanga n'ibindi.

    The post Abanya Maroc Rharb Youssef na Ayoub bakiniraga ikipe ya Rayon Sports baraye basubiye mu ikipe ya Raja Cassablanca appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abanya-maroc-rharb-youssef-na-ayoub-bakiniraga-ikipe-ya-rayon-sports-baraye-basubiye-mu-ikipe-ya-raja-cassablanca/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abanya-maroc-rharb-youssef-na-ayoub-bakiniraga-ikipe-ya-rayon-sports-baraye-basubiye-mu-ikipe-ya-raja-cassablanca

  • Muhanga: Umusore w'imyaka 25 akurikiranweho icyaha cyo gusambanya nyina w'imyaka 61 #rwanda #RwOT

    Ku wa 11 Mutarama 2021, Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwashyikirijwe dosiye y'umusore wasambanyije ku gahato nyina akanamukubita.

    Umusore wavutse 1997 wo mu Murenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi, Intara y'Amajyepfo, yakururiye nyina mu buriri aramusambanya.

    Ukekwa akaba yemera icyaha akavuga ko yumvaga yifuje nyina, akamukururira mu cyumba akamusambanya. Umukecuru wasambanyijwe akaba yaravutse 1961.Uyu mukecuru akaba avuga ko umwana we wamusambanyije asanzwe anywa ibiyobyabwenge.

    Umukecuru  avuga ko na mbere yo gusambanywa, uwo muhungu we yabanje kumunigagura  bapfuye ko yamureze kuri mushiki we ko yamwibye ibigori.

    Uregwa akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri ndetse n'icyaha cyo gukubita umubyeyi.

    Gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri, ni icyaha gihanishwa igifungo cya burundu, giteganywa mu ngingo ya 134 al.5 pt.3 y'Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.Gukubita umubyeyi ni icyaha gihanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 8 n'ihazabu y'amafaranga angana na miliyoni ebyiri y'u Rwanda (2.000.000 frw), kikaba giteganywa n'ingingo ya 121 al.2 y'Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    SRC:NPPA 

     

    The post Muhanga: Umusore w'imyaka 25 akurikiranweho icyaha cyo gusambanya nyina w'imyaka 61 appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/18/muhangaumusore-wimyaka-25-akurikiranweho-icyaha-cyo-gusambanya-nyina-wimyaka-61/

  • Umusore wo muri Kamonyi akurikiranyweho gusambanya nyina w’imyaka 61 #rwanda #RwOT

    Ku wa 11 Mutarama 2021, Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwashyikirijwe dosiye y’umusore wasambanyije ku gahato nyina akanamukubita.

    Umusore wavutse 1997 wo mu Murenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo, yakururiye nyina mu buriri aramusambanya.

    Ukekwa akaba yemera icyaha akavuga ko yumvaga yifuje nyina, akamukururira mu cyumba akamusambanya. Umukecuru wasambanyijwe akaba yaravutse 1961.Uyu mukecuru akaba avuga ko umwana we wamusambanyije asanzwe anywa ibiyobyabwenge.

    Umukecuru avuga ko na mbere yo gusambanywa, uwo muhungu we yabanje kumunigagura bapfuye ko yamureze kuri mushiki we ko yamwibye ibigori.

    Uregwa akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri ndetse n’icyaha cyo gukubita umubyeyi.

    Gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri, ni icyaha gihanishwa igifungo cya burundu, giteganywa mu ngingo ya 134 al.5 pt.3 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Gukubita umubyeyi ni icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 8 n’ihazabu y’amafaranga angana na miliyoni ebyiri y’u Rwanda (2.000.000 frw), kikaba giteganywa n’ingingo ya 121 al.2 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umusore-wo-muri-Kamonyi-akurikiranyweho-gusambanya-nyina-w-imyaka-61

  • Umunyarwandakazi Salima Mukansanga agiye kwandika amateka muri CAN #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Salma Rhadia Mukansanga arasifura umukino wa mbere mu mateka y'igikombe cya Africa uba uyobowe n'abasifuzi b'abagore gusa uba uyu munsi kuwa kabiri.

    Ni amateka mashya mu mikino y'abagabo yitezweho gutangira guhindura ibintu mu gikombe cya Africa, nk'uko umunyamakuru wa BBC Yves Bucyana uri muri Cameroun abivuga.

    Bucyana ati: 'Buri muntu wese hano ategereje cyane kureba uyu mukino, cyane cyane aya mateka mashya. Kandi ni ikintu gikomeye kuri Salma Mukansanga n'igihugu cye.'

    Amavubi y'u Rwanda ntiyabashije kugera mu gikombe cya Africa, ariko Abanyarwanda benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje kwishimira ko Mukansanga yabaserukiye.

    Kuri Stade Ahmadou Ahidjo i Yaounde ku mukino wa Zimbabwe na Guinea wo mu itsinda B uba 18h z'umugoroba ku isaha ya Kigali, Mukasanga araba ari umusifuzi wo hagati.

    Arafatanya Carine Atemzabong (Cameroon), Fatiha Jermoumi (Maroc) bari ku mpande n'umusifuzi wa VAR Bouchra Karboubi (Maroc).

    Ni ubwa mbere abasifuzi bane b'abagore bayobora umukino w'amakipe y'abagabo mu gikombe cy'afrika kuva aya marushanwa yatangira mu myaka 65 ishize.

    Salma Mukansanga i Montevideo muri Uruguay ku mukino wahuje Canada na Colombia mu gikombe cy'isi U-17

    Umuyobozi w'abasifuzi muri CAF, Eddy Maillet yatangaje iki ari 'igihe cy'amateka' mu kunoza no guteza imbere abasifuzi muri Afurika, nk'uko bivugwa n'urubuga rwa CAF.

    Avuga kuri Mukansanga, Maillet yagize ati: 'Uyu mwanya ntabwo ari uwa Salma gusa ahubwo ni uw'umukobwa wese ukiri muto muri Afrika ufite ishyaka ry'umupira w'amaguru kandi wibona nk'umusifuzi mugihe kizaza.'

    Umuforomokazi wabaye umusifuzi

    Yves Bucyana yagerageje kwegera Salma ngo baganire, ariko mw'irushanwa ntiyemerewe kuganira n'abanyamakuru, cyereka igihe byateguwe n'abateguye iri rushanwa.

    Salma avuka i Rusizi mu Burengerazuba bw'u Rwanda, yifuzaga kuzaba umukinnyi wa basketball ariko ntiyabigiramo amahirwe, yiga umwuga w'ubuforomo ariko kubera gukunda imikino asaba gukora amahugurwa y'abasufuzi mu 2008. Ni aho byatangiriye.

    Mu myaka ya 2010 kuzamura yatangiye kuboneka asifura imikino y'abagabo muri shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda, byari ibidasanzwe. Yarabikomeje kugeza ubwo ageze ku rwego rwo kuba umusifuzi mpuzamahanga.

    Yayoboye imikino mpuzamahanga itandukanye y'abagore muri Africa, mu 2018 yasifuye igikombe cy'isi mu bagore batarengeje imyaka 17 cyabereye muri Uruguay.

    Mu 2019 yasifuye igikombe cy'isi mu bagore cyabereye mu Bufaransa, ubu ari ku rutonde rw'abazatoranywamo gusifura igikombe cy'isi cy'abagore cya 2023 muri Australia na New Zealand.

    Umwaka ushize, Salma Mukansanga yasifuye imikino Olempike yabereye i Tokyo mu Buyapani, niwe munyarwanda wa mbere wari usifuye iyi mikino.

    Gusifura umupira w'amaguru ubu niwo mwuga umutunze, nubwo bwose yigiye kuba umuforomokazi ku rwego rwa A0, nk'uko yagiye abitangaza mbere.

    Akomeza kuri Mukansanga, Maillet yagize ati: 'Turabizi ko ku mugore, byabaye ngombwa ko arenga inzitizi zikomeye kugira ngo agere kuri uru rwego kandi akwiye gushimwa cyane.'

    Ku mukino wa mbere umugore yasifuye mu gikombe cya Africa tariki 10 z'uku kwezi kwa Mutarama hagati ya Guineya na Malawi mu mujyi wa Bafoussam, Salma Mukansanga yari umusifuzi wa kane (4).

    Uyu munsi, araba ari umusifuzi wo hagati abakurikirana iyi mikino bamuhanze amaso ngo akiranure abagabo ba Zimbabwe na Guinea, akazi amaze imyaka irenga 10 akora.

    SRC:BBC

    The post Umunyarwandakazi Salima Mukansanga agiye kwandika amateka muri CAN appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/18/umunyarwandakazi-salima-mukansanga-agiye-kwandika-amateka-muri-can/

  • Nyange: Baragirwa inama yo kwirinda gusiragira mu nkiko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bavuga ko hari isomo bakuye mu gutsindwa kwa mugenzi wabo

    Abaturage bavuga ko hari isomo bakuye mu gutsindwa kwa mugenzi wabo

    Bivuzwe mu gihe imiryango ibiri iherutse gupfusha abantu banze kwemera amafaranga bagenerwa n’ubwishingizi bwa Kompanyi bakoreraga, ahubwo abagana inkiko bagamije kunguka menshi bakaza gutsindwa bakaba barategetswe ahubwo kwishyura abo bashoye mu nkiko.

    Abaturage n’abayobozi bo mu Murenge wa Nyange bemeranywa ko mu gihe habayeho kuburana,, bakwiye kwemera imyanzuro y’inkiko bakarangiza imanza ku neza kuko zikenesha.

    Urugero rw’umuryango ugiye kwishyura miliyoni nyuma yo kwanga impozamarira ya miliyoni n’ibihumbi 800frw ukagana inkiko ni uw’uwitwa Macumu François.

    Macumu avuga ko barenganye kubera ko batsizwe mu rubanza bashoje rw’umwana wabo wahitanywe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro, nyamara yaranze amafaranga bateganyirizwa n’ubwishingizi na n’ubu bakaba bagitsimbaraye.

    Macumu avuga ko ntawigeze amwegera ngo amubwire uko umuryango we uzabona impozamarira, kandi azakomeza kugana inzego zirenganura abaturage nyuma yo gutsindwa agategekwa kwishyura milinoni y’Amafaranga y’u Rwanda.

    Agira ati 'Umuhungu wanjye yarapfuye, nta mpozamarira baduhaye, tuzakomeza kugana inzego kuko twararenganye. Ntabwo twigeze tumenya ko umwe mu bapfushije abantu muri icyo kirombe yahawe amafaranga'.

    Imyumvire ya Macumu inasa n’iy’umukecuru we kuko nawe yemeza ko bagombaga kwishyurwa amafaranga bifuza, mu gihe nyamara abandi baturage basanga kuburana no kwishora mu nkiko ari ukwigerekaho umusaraba uremereye.

    Macumu avuga ko azakomeza kugana inzego

    Macumu avuga ko azakomeza kugana inzego

    Mukangango Esperence avuga ko nyuma yo kubona ko imiryango yabuze ababo ikagana inkiko yirengagije ko ikirombe bakoragamo gifite ubwishingizi, bigaragaza gushaka inyungu nyinshi hirengagijwe ukuri.

    Agira ati 'Njyewe numva bariya babuze ababo bakwegera uwabunganiraga mu rukiko akabahuza n’uwabatsinze bakumvikana uko bagenerwa ibyo bari banze, bitaba ibyo dore bagiye kugerekaho no kwishyura kubera kwinangira no gukururana'.

    Yongeraho ati 'Kuburana birakenesha kuko iyo wagiye mu manza ntuba wagiye gukora, urasohora ntiwinjiza. Ni byiza ko abantu bumva ibyemezo by’inkiko bitaragera kure kuko ubu bagiye kwishyura kandi baranze ubwishyu bari bemerewe'.

    Umuyobozi wa Kompanyi (Niyigena Mining Company), Patric Ntigashira, avuga ko n’ubwo yatsinze abo baturage hari inzira bari bakwiye kuba baranyuze mbere, ariko akaba yemera ko kuko batishoboye, binyuze mu biganiro yagira ibyo abasonera.

    Agira ati 'Ndumva bazanye uwo muntu ubashuka kundega tukumvikana byagira icyo bitanga kuko aba ni abaturage b’aho nkorera ntifuza kugirana na bo ikibazo, ariko nibakomeza kwinangira ubwo tuzakomeza kugeza igihe bazumvira, kuko nibanga ubwukvikane hazakurikizwa amategeko banyishyure'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Gaudence Mukasano, avuga ko nk’ubuyobozi biteguye guhuza abaturage batsinzwe n’uwabatsinze kugira ngo harebwe uko urubanza rwarangizwa bidateje izindi ngaruka, kuko abatsinzwe badafite ubushobozi bwo kwishyura nyuma yo gupfusha abantu babo.

    Agira ati 'Icyo twifuza kuri rwiyemezamirimo ni uko yafasha abaturage bakishyurwa amafaranga bateganyirizwa n’ubwishingizi kuko bareze umuntuutari we, ndeste na avoka icyo tumusaba ni ukwegera abo baturage akabereka inzira bakanyuzemo'.

    Niyigena avuga ko yiteguye kumvikana n

    Niyigena avuga ko yiteguye kumvikana n’abo yatsinze

    Muri rusange ikibazo cy’abanturage bapfushije abantu babo mu birombe cyari koroha iyo hakurikizwa amategeko bakagana ubwishingizi bukabaha impozamarira ijyanye n’ibyo bateganyirizwa, ariko si ko byagenze kuko bagannye inkiko biza kugaragara ko bareze umuntu utari we ari na ho batsindiwe.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyange-baragirwa-inama-yo-kwirinda-gusiragira-mu-nkiko

  • Nyagatare: Abamotari 78 bafunzwe bakekwaho ibyaha byambukiranya imipaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CP Emmanuel Hatari yasabye abamotari kwirinda kwishora mu byaha kuko bibahombya

    CP Emmanuel Hatari yasabye abamotari kwirinda kwishora mu byaha kuko bibahombya

    Ibyo ni ibyatangajwe ku itariki 16 Mutarama 2022, mu nama yahuje Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba n’abagize inama y’umutekano itaguye, bagiranye n’abamotari bakorera mu Karere ka Nyagatare.

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CP Emmanuel Hatari, yavuze ko mu mezi abiri gusa abamotari 78 bamaze gufatwa bakurikiranyweho ibyaha byambukiranya imipaka, moto 63 ni zo zafatiwe muri ibyo byaha ndetse haba n’impanuka 93.

    Yasabye abamotari kwirinda kwishora muri ibyo byaha kuko uretse igifungo harimo n’ibihombo bahura na byo.

    Ati “Iyo ufashwe utwaye ibiyobyabwenge ufungwa imyaka 25, moto yafashwe muri ubwo buryo nyirayo ntayisubirana. Warayiguze ku mafaranga wakuye muri banki uba uhombye cyangwa uhombeje uwayiguhaye ngo iguteze imbere kandi na we agire icyo abonaho.”

    Umwe mu bafatiwe muri ibyo byaha yasabye imbabazi avuga ko yashukishijwe amafaranga menshi.

    Yagize ati “Abantu baranshutse banyemerera amafaranga 10,000 nambutsa umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ndabisabira imbabazi kandi nsaba bagenzi banjye kubicikaho.”

    Abamotari mu nama n

    Abamotari mu nama n’inzego z’ubuyobozi

    Mu byaha byambukiranya imipaka ikiza ku isonga ni forode, gufasha abantu kwinjira no gusohoka mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gutwara ibiyobyabwenge n’ubujura, byose bigirwamo uruhare n’abamotari.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-abamotari-78-bafunzwe-bakekwaho-ibyaha-byambukiranya-imipaka

  • Huye: Abarenga 90% bamaze guhabwa urukingo rwa mbere rwa Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwo muyobozi kandi avuga ko n’abahawe urukingo rwa kabiri ubu bari hejuru ya 70%, agashishikariza abasigaye kwihutira kwikingiza na bo, cyane ko na serivisi zo gukingira zagiye zegerezwa abaturage cyane cyane mu duce duhuriramo abantu benshi.

    Agira ati 'Kwikingiza ni yo ntwaro mbona yatuma tubasha gukomeza guhangana n’icyorezo cya Covid-19, kandi n’imibare irabyerekana, ari iy’ubwandu tugenda tubona ari n’iy’abagenda batakaza ubuzima murabona ko yagabanutse, kandi ni umusaruro w’izi nkingo.'

    Anavuga ko mu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwikingiza, hari aho bagiye basanga ababibuzwa n’abahabwa inyigisho z’ubuyobe.

    Ati 'Hari nk’aho twagiye mu Murenge wa Kigoma, umuntu atwereka urupapuro bamwandikiyeho imirongo yo muri Bibiliya ivuga kuri Covid-19, noneho tubwira Pasiteri ngo ajye amubwira umurongo hanyuma amusomere. Tuza gusanga hari igice bamwandikiye kitaba muri Bibiliya.'

    Umuyobozi w

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege

    Uwo muntu amaze kubona ko bamubeshye yaremeye arakingirwa.

    Meya Sebutege ati 'Ibi bigaragaza ko iyo umuntu abeshya agerageza gukoresha inzira zose zituma uwo abwira amwumva, ariko iteka ukuri guhora ari ukuri, kandi icyiza gihora ari icyiza.'

    Akomeza avuga ko abaganga biteguye kuganira n’abafite impungenge kugira ngo bazibamare.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/huye-abarenga-90-bamaze-guhabwa-urukingo-rwa-mbere-rwa-covid-19

  • BREAKING: Kunshuro ya kabiri yikurikiranya Lewandowski yegukanye igikombe cya FIFA MEN'S BEST PLAYER – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bidasubirwaho rutahizamu wa Bayern Munich, Robert Lewandowski yegukanye igikombe cy'umikinnyi wahize abandi kw'Isi ku mwaka we wa kabiri yikurikiranya FIFA MEN'S BEST PLAYER nyuma y'ibirori byaberaga ku kicaro gikuru cya FIFA , I Zurich kuri uyu mugoroba wo Kuwa mbere.

    Uyu rutahizamu wa Bayern Munich ahigitse bagenzi be ba biri Bari bahanganye aribo Lionel Messi waje ku mwanya wa kabiri na Mohammed Salah waje ku mwanya wa gatatu kuri icyi gikombe, nyuma yaho agitwaye nanone mu kwezi ku kuboza kwa 2020.

    Lewandowski yatsinze ibitego 58 mu mikino 47 mu marushanwa yose muri 2021, bikaba agahigo kumukinnyi utsinze ibitego byinshi mu mwaka umwe nyuma yaho yakatse uwahoze Ari rutahizamu w'iyi kipe ya Bayern Munich, Gerd Muller we wari waratsinze mbere ibitego 41 mu mwaka w'imikino wa Bundesliga umwe.

    Uyu rutahizamu, Lewandowski yatsinze ibitego 34 mu mikino 24 kugeza magingo aya muri uyu mwaka w'imikino, harimo ibitego icyenda yatsinze mu matsinda ya Champions League.

     

    Source : https://yegob.rw/breaking-kunshuro-ya-kabiri-yikurikiranya-lewandowski-yegukanye-igikombe-cya-fifa-mens-best-player/

  • Umukobwa wegukanye ikamba muri Miss Rwanda yagaragaye arimo kurya isi ku mazi (Photo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Amanda Akaliza wegukanye ikamba ry'igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2021 yagaragaye arimo kurya ubuzima aho yifotoreje mu bwato ari mu nyanja hagati.

    Iyi ni ifoto Miss Amanda Akaliza yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram. Nkuko Miss Amanda yabigaragaje, yerekanye ko yarari ku kirwa cya Île Maurice.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wegukanye-ikamba-muri-miss-rwanda-yagaragaye-arimo-kurya-isi-ku-mazi-photo/