Category: Uncategorized

  • Huye: Umugabo akurikiranyweho kwica mugenzi we bapfuye indaya #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 30 y'amavuko akurikiranyweho kwica mugenzi we w'imyaka 18 bapfuye umukobwa ukora akazi ko kwicuruza.

    Uyu muhabo ukurikiranyweho kwica mugenzi we amuteye icyuma mu gatuza, akurikiranywe n'Ubushinjacyaha bumurega icyaha cyo kwica.

    Iko cyaha cyabaye ku wa 07 Mutarama 2022 mu gihe cya saa yine z'ijoro mu Mudugudu w'Agacyamu, Akagari ka Rukira, Umurenge wa Huye ho mu Karere ka Huye.

    Iperereza rigaragaza ko uyu mugabo yishe mugenzi we bapfuye umukobwa w'indaya yashakaga gutahana bakamwangira.

    Mu ibazwa rye, ukekwaho icyaha yemera ko ari we wamuteye icyuma nyuma y'uko bashwanye bapfuye indaya yashakaga gutahana bakamwangira n'inzoga yari yanyoye.

    Icyaha akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu, nk'uko giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y'Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/huye-umugabo-akurikiranyweho-kwica-mugenzi-we-bapfuye-indaya

  • Abakinnyi 23 ba Espoir FC banduye Coronavirus, umukino wabo urasubikwa #rwanda #RwOT

    Umukino w’umunsi wa 13 wagombaga guhuza ikipe ya Marines na Espoir FC wasubitswe nyuma y’uko abakinnyi n’abatoza 23 ba Espoir FC basanze baranduye COVID-19.

    Uyu mukino wagombaga kubera i Rubavu kuri Stade Umuganda aho ari Marines yagombaga kuwakira saa 15h.

    Mbere y’umukino amakipe yombi yafashwe ibipimo maze muri Espoir FC ibipimo 29 (abakinnyi n’abatoza) byafashwe, bigaragaza ko 23 banduye iki cyorezo ni mu gihe 6 ari bo bazima.

    Komiseri w’umukino akaba yahise afata umwanzuro wo kuwusubika bitewe n’ubwandu bwinshi bwagaragaye mu ikipe ya Espoir FC.

    Imwe mu ngingo zijyanye n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus mu makipe, ivuga ko igihe hagaragaye abarenze 20% by’abakinnyi b’ikipe imwe banduye ugendeye ku bipimo byafashwe ku munsi w' umukino, uwo mukino ushobora gusubikwa bigiweho inama n’abagize akanama gashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ndetse n’ubunyamabanga bukuru bwa FERWAFA.

    Icyakora igihe ikipe izaba ifite nibura abakinnyi 16 (barimo n'umuzamu) batanduye covid-19, ishobora gukina umukino wayo. Ibi bizagenwa mu bushishozi bw'Akanama Gashinzwe Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza, Komisiyo ishinzwe Amarushanwa n’ubunyamabanga bukuru.

    Due to Covid-19 reasons, the PNL match between Marine FC and Espoir FC has just been postponed.

    According to the protocol, there were not a number of players required for a match to take place.

    Updates on the rearrangement of the fixture will be communicated soon. pic.twitter.com/m34oMGBgYT

    — Rwanda FA (@FERWAFA) January 18, 2022

    Espoir FC yasanganywe ubwandu bwinshi bwa Coronavirus

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-23-ba-espoir-fc-banduye-coronavirus-umukino-wabo-urasubikwa

  • Reba bimwe mu bintu biranga umugore abagabo baba bifuza #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu biranga umugore abagabo baba bifuza

    1. Udahora yinuba

    Umukobwa uzavamo umugore muzima ubereye urugo amenya gucunga ururimi rwe, ntabwo ahora yinubira ibitagenda akaba cyangwa se ibyo abonye byose akaba afite icyo abivugaho .

    Uburanga bwose umukobwa yaba afite aramutse ahora ari umuntu winuba yatera umugabo we kwicuza.

    2. Umukobwa utikubira

    Igihe mu rukundo ubona ko umukobwa mukundana ashishikajwe n'inyungu ze gusa cyangwa se ibimwerekeyeho, aba ari ikimenyetso ko atazavamo umugore muzima.

    Iyo rero ubona ako ashishikajwe n'iterambere ryanyu mwese ,adakurura yishyira , bikugaragariza yuko azubaka.

    3. Umukobwa ugushyigikira

    Umukobwa uzavamo umugore ukubereye umubona kare, aba yitaye ku iterambere ryawe,uburyo ugaragaramo ndetse agakora uko ashoboye kugira ngo abigufashemo.

    Igihe rero ubona ko uwo muri kumwe adashishikajwe n'ibyawe buriya no mu rugo azajya agutererana

    4. Umukobwa wigomwa

    Umukobwa wigomwa kugira ngo urukundo rwanyu rugire aho rugera, azakora na byinshi mu kwitangira urugo rwanyu.

    Iyo rero mubana mu byiza gusa akishimira ibyo umugezaho we ntacyo yakora ngo akurwanire ishyaka, ntabwo ashobora kuvamo umugore ubereye urugo

    5. Umukobwa ucisha make

    Umukobwa ucisha make ntiyishimire gusumbya ububasha uwo bakunda, iyo agezeyo arubaka ariko iyo bigaragara ko ashaka kuba ariwe ufata buri cyemezo cyose, iyo bageze mu rugo umuriro uraka.

    6. Umukobwa uzi gukunda

    Umukobwa uzubaka rugakomera usanga ashyize imbere urukundo kurenza ibindi byose.

    Igihe cyose umukobwa atagufitiye urukundo nushaka ntuzigore umushyira mu rugo kuko ntacyo wakora ngo umuntu utagukunda akubere mwiza

    7. Umukobwa udahuzagurika

    Ntabwo umukobwa yavamo umugore mwiza igihe ahuzagurika . Kuba umuntu akuze mu mutwe nabyo bigira uruhare mu gutuma ahazaza h'urugo rwe hatabamo rwaserera kuko aba afite ubushobozi bwo guhangana n'uburemere bw'ibibazo urugo rushobora kugira

    8. Umukobwa w'umunyakuri kandi wubaha

    Umukobwa w'umunyakuri, wubaha umugabo we , udasuzugura , umuha agaciro akwiriye n'ubundi iyo umushatse arabikomeza biba biri mu ndangagaciro ze

    9. Umukobwa usenga

    Umuntu wiyambaza Imana, uyubaha, umenya n'uburyo afata abantu, iyo rero ushatse umuntu utarigeze abimenya usanga ntacyo atinya, kuri we nta kirazira.

    Urutonde rushobora kuba rurerure bitewe n'icyo umuntu wese ashingiraho mu gushakisha umugore yakumva amunyuze ariko n'ibyavuzwe haruguru ni ingenzi.

    10. Agira umwete ku mirimo myiza

    Abanyarwanda bavuga ko ineza uyisanga imbere, ninayo mpamvu mu biranga umugore mwiza agomba kuba azi ko iyo ugira neza iyo neza iba izagarukira urugo rwawe.

    11.Azi kugabura ku gihe

    Umugabo ntabwo akunda umugore uzamwicisha inzara, bityo iyo mukundana akabona ko uri umunebwe mu guteka, cyangwa akabona ko utazi guteka ashobora kukureka kuko aba akeka ko bishobora kuzabishya imibanire yanyu mu rugo.

    12. Akunda gufasha abo arusha ubushobozi

    Umugore mwiza ni umugore uzajya kwa muganga, cyangwa umuntu wo mu muryango we yajya kwa muganga ntabure umugemurira kuko mu bushobozi afite afasha abandi barimo abishoboye n'abatishoboye.

    13. Amenya kubana neza n'abaturanyi

    Iyo umugore azi kubana neza n'abaturanyi bituma urugo rwe rugira amahoro, n'ikibazo kivutse akamenya kwegera abaturanyi bakagikemura.

    15. Yita ku bashyitsi akabagirira neza

    Mbere yo gufata icyemezo cyo gushaka umugore, abasore babanza kureba niba uwo mukobwa azashobora kwita ku bashyitsi basura urugo rwe, kuko mu Kinyarwanda bavuga ko 'Urugo ari urugendwa', kandi na Rugamba Cyprien yabivuze ukuri ifuni ibagara ubushuti ni akarenge.

    16. Azi kwifata mu magambo

    Umugore mwiza ni uzi kwifata mu magambo avuga kuko iyo ari umugore uvuga ibyo abonye byose bimuteranya n'abagore bagenzi bigatuma urugo rwanyu aho kunguka inshuti rugwiza abanzi.

    17. Yihanganira ubukene n'igihombo ;

    Muri iyi minsi hadutse imvugo ivuga ngo 'amafaranga ni umushyitsi', birashobora ko umuntu yaba yari afite akazi abayeho neza bakamuhagarika ku kazi agakena, cyangwa yaba yikorega agahomba, umugore mwiza aba hafi y'umugabo mu gihe cy'ibibazo by'ubukene bagafatanya gushaka uko babisohokamo ariko umugore ukunda ibintu agakabya ahita ata umugabo we akajya gushaka abagifite amafaranga.

    18. Ubukire ntibumutera isumbwe no kwishyira hejuru

    Nanone kimwe mu biranga umugore mwiza ni uko atishyira hejuru ngo yice ku bantu kuko urugo rwe rwateye imbere kuko abantu bahora bakeneranye.

    19. Aharanira ibyakubahisha umugabo we

    Umugore mwiza aharanira icyahesha umugabo we ishema mu bandi, akamuvuganira aho bibaye ngombwa. Niyo umugabo we ari mu ikosa rito umugore mwiza yirinda kumuteza abantu byaba ngombwa akaza kumucyaha biherereye.

    20. Kwita ku bana

    Umugore mwiza yita ku bana be cyane cyane mu bijyanye n'uburere bwabo, ibi akabikora yunganirwa n'umugabo we ntihavemo umwe ngo yigire ntibindeba.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/reba-bimwe-mu-bintu-biranga-umugore-abagabo-baba-bifuza

  • Pierrot ni umukinnyi mwiza tumubonye twaba tugize amahirwe – Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ivuga ko itarasinyisha umukinnyi ukina mu kibuga hagati, Kwizera Pierrot ariko ko ari umukinnyi mwiza bamubonye yaba ari amahirwe.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mutarama nibwo haje inkuru y’uko Kwizera Pierrot usoje amasezerano muri AS Kigali yamaze gusinyira Rayon Sports ku buryo azatangira kuyikinira mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2021-22 ibura imikino 3 ngo igice kibanza gisozwe.

    Mu kiganiro umuvugizi wa Rayon Sports yahaye ISIMBI, Nkurunziza Jean Paul yavuze ko amakuru y’isinya rya Kwizera Pierrot ntayo azi ariko ngo ni umukinnyi mwiza bamubonye byaba ari amahirwe.

    Ati 'Ayo makuru ntayo nzi. Pierrot ni umukinnyi mwiza tumubonye twaba tugize amahirwe.'

    Uyu murundi ukina mu kibiga hagati, aramutse asinyiye Rayon Sports ntibyaba ari ubwa mbere kuko muri 2015 nibwo yageze muri iyi kipe bwa mbere batandukana muri 2018 ubwo yahitaga yerekeza muri Al-Orouba yo muri Oman atatinze kuko muri 2019 yahise asinyira AS Kigali yakiniraga kugeza uyu munsi.

    Kwizera Pierrot ashobora gusubira muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/pierrot-ni-umukinnyi-mwiza-tumubonye-twaba-tugize-amahirwe-rayon-sports

  • CAN 2021: Mukansanga Salima arasifura umukino wa mbere ari mu kibuga hagati #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mukansanga Salima

    Mukansanga Salima

    Uyu mukino uba ku isaha ya saa kumi n’ebyiri, ufite umwihariko w’uko usifurwa n’abari n’abategarugori gusa kuko uretse Mukansanga Salima w’imyaka 35 uri bube ari hagati mu kibuga, araba yungirijwe na Carine Atemzabong ukomoka mu gihugu cya Cameroon ndetse na Fatiha Jermoumi ukomoka muri Maroc, hakiyongeraho Bouchra Karboubi na we uvuka muri Maroc, uraba ari kuri VAR.

    Bouchra Karboubi araba ari kuri VAR

    Bouchra Karboubi araba ari kuri VAR

    Karboubi na we akaba yarabaye umusifuzi wa mbere w’umugore wakoze amateka yo gusifura umukino muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Maroc wabaye tariki ya 10 Ukwakira 2021.

    Tariki ya 10 Mutarama 2022, nibwo Mukansanga Salima yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere mu gikombe cya Afurika muri rusange, ubwo yari umusifuzi wa kane ku mukino wahuje Guinea na Malawi, n’ubundi muri iri tsinda rya gatandatu.

    Fathia-Jermoumi ari mu bungirije Mukansanga Salima

    Fathia-Jermoumi ari mu bungirije Mukansanga Salima

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/handball/article/can-2021-mukansanga-salima-arasifura-umukino-wa-mbere-ari-mu-kibuga-hagati

  • Etienne Ndayiragije wifuzwaga na Etoile de l’Est yerekeje muri Bugesera FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe byavugwaga ko ikipe ya Etoile de l’Est yo mu karere ka Ngoma yamaze kumvikana n’umutoza Etienne Ndayiragije, byaje kurangira ikipe ya Bugesera Fc ari yo isinyishije uyu mutoza, mu gihe yamaze gutandukana na Abdu Mbarushimana.

    Etienne Ndayiragije yerekeje muri Bugesera FC

    Etienne Ndayiragije yerekeje muri Bugesera FC

    Etienne Ndayiragije yaherukaga gutoza mu Rwanda muri shampiyona ishize, aho yatozaga ikipe ya Kiyovu Sports nyuma ikaza kumusezerera, yanatoje amakipe arimo arimo Vital’O y’i Burundi , atoza KMC Mbao City na AZAM FC zo muri Tanzania, ndetse anatoza ikipe y’igihugu ya Tanzania.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/etienne-ndayiragije-wifuzwaga-na-etoile-de-l-est-yerekeje-muri-bugesera-fc

  • FIFA Awards 2021: Robert Lewandowski yabaye u… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 ni bwo Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA yatanze ibihembo by’abakinnyi n’abatoza bitwaye neza mu mwaka ushize w’imikimo wa 2021. Ni ibihembo byari byitezwe na benshi nyuma yaho Lionel Messi yegukanye Ballon d’Or 2021 itegurwa na France Football atsinze Robert Lewandowski ibintu bitavuzweho rumwe.


    Robert Lewandowski ni we mukinnyi mwiza ku Isi 

    Ibi bihembo byatangiwe i Zurich mu Busuwisi, Robert Lewandowski yegukanye iki gihembo ahigitse Lionel Messi na Mohamed Salah ukomoka muri Afurika. Ni ibihembo bitangwa binyuze mu nzira nyinshi dore ko haba n’amatora kuri buri Kapiteni w’ikipe y’igihugu ndetse n’umutoza w’igihugu, amajwi yabo akabarwa ku kigero cya 25%.

    Cristiano Ronaldo yegukanye igihembo cy’umwihariko 

    Cristiano Ronaldo ukinira Manchester United yegukanye igihembo cy’umwihariko, igihembo cy’uko yashyizeho agahigo ko kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka y’ikipe y’igihugu aho yujuje ibitego 115 umwaka ushize.

    Abegukanye ibihembo: Robert Lewandowski umukinnyi mwiza ku Isi mu bagabo, Alexia Putellas umukinnyi mwiza ku Isi mu bagore, Thomas Tuchel umutoza mwiza w’umugabo, Emma Hayes umutoza mwiza w’umugore, uwatsinze igitego cyiza ni Erik Lamela naho umuzamu mwiza yabaye Edouard Mendy.

    Erik Lamela niwe watsinze igitego cyiza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113595/fifa-awards-2021-robert-lewandowski-yabaye-umukinnyi-mwiza-ronaldo-yegukuna-igihembo-cyumw-113595.html

  • Youssef na Ayoub batashye baherekezwa n’Umuvugizi wa Rayon #rwanda #RwOT

    Aba bakinnyi babiri bari intizanyo muri Rayon, basanzwe ari aba Raja Casablanca yo muri Maroc ari na yo basubiyemo.
    Bari bageze mu Rwanda muri Nzeri 2021 aho Raja Casablanca yabatije Rayon Sports bishingiye ku masezerano y’imyaka 5 y’ubufatanye yasinywe hagati y’aya makipe.

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Rayon Sports yatangaje ko aba bakinnyi bari batijwe n’iyi kipe binyuze mu bufatanye bagiranye tariki ya 19 Nyakanga 2021, bagomba gusubira mu ikipe yabo.

    Byabaye nyuma y’uko aba bakinnyi bari batangarije itangazamakuru ry’iwabo ko mu Rwanda babayeho nabi.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mutarama 2022, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahuye n’aba bakinnyi bubasezeraho ari na bwo mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere bahise berecyeza ku kibuga cy’indege gufata rutemikirire yabacyuye.

    Abakinnyi Youssef na Ayoub baherekejwe n’umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul bahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe Saa 23:40′ berekeza i Tunis aho biteganyijwe ko Ikipe ya Raja izahabakura na Jet Privee ku wa kane bajya Maroc.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Youssef-na-Ayoub-batashye-baherekezwa-n-Umuvugizi-wa-Rayon

  • Sankara yavuze uko yahuye bwa mbere na Kayumba Nyamwasa agasanga ari umugabo wicisha bugufi #rwanda #RwOT

    Yabivuze mu kiganiro kirekire yagiranye n’Ikinyamakuru the Chronicles cyamusuye aho afungiye akakiganiriza ku mateka ye kuva mu bwana kugeza aho yisanze mu mitwe yari abereye umuvugizi.

    Nsabimana Callixte Sankara warokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, yagarutse ku mateka ye aho mu bavandimwe umunani bavukanaga, yarokokanye n’undi umwe.

    Nsabimana Callixte wahamijwe ibyaha n’Urukiko Rukuru rukamukatira gufungwa imyaka 20 gusa akaba yarajuririye Urukiko rw’Ubujurire aho kuri uyu wa Mbere we na bagenzi be bari baje kuburana ariko urubanza rwabo rugakomwa mu nkokora n’ibura rya Rusesabagina Paul.

    Uyu musore w’imyaka 40 y’amavuko, yahamijwe ibyaha bishingiye ku kuba yari umwe mu bayobozi b’imitwe ihungabanya u Rwanda ya FLN-MRCD ikorana na RNC yashinzwe na Kayumba Nyamwasa wahoze ari umusirikare ukomeye mu Rwanda.

    Nsabimana avuga ko ava mu Rwanda yabanje kujya muri Kenya ku butumire bw’inshuti ze ndetse agahita yumva yakwigumirayo kuko yumvaga ataguma mu Rwanda kuko yakekaga ko hari abantu bari kumushakisha ngo bamwice.

    Avuga ko muri Kenya ubuzima bwamugoye akaza kwimukira i Dar es Salaam muri Tanzania ariko hashize amezi atandatu na bwo bikanga agahita yerecyeza muri Madagascar ariko ko muri 2013 yaje kugaruka mu Rwanda.

    Ati 'Izo ngendo zose numvaga ko ndi kujya gushaka imibereho ariko igitangaje ni uko aho nageraga byarushagaho kuba bibi. Iyo utaragenda uba wibeshya ko ubuzima bumeze neza ahandi. Si ko biri, ni yo mpamvu igihe nzaba nsohotse muri Gereza ntatekereza kuzongera kuva mu Rwanda. Ubuzima bwanjye hanze y’iki Gihugu bwabaga bwuzuyemo biranteka. Ntibizongera kubaho ukundi.'

    Sankara avuga ko yaje kujya muri Africa y’Epfo ari kumwe n’inshuti ebyiri zombie zarokotse Jenoside aho bambukiye Dar es Sallam bakanyura ku mupaka wa Malawi na Tanzania ariko ko ajya kugenda yabanje guta Pasiporo ye y’Inyarwanda ngo kuko inshuti ye yamubwira ko kugenda adafite ibyangombwa ari byo byiza.

    Byaje kurangira ageze muri Africa y’Epfo gusa ngo yumvaga afite ubushake bwo gukomeza amashuri ariko ko ubwo yahageraga batangie kujya bamubwira ibya RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse ko bari bakomeje gushaka abayoboke kugira ngo bazakureho ubutegetsi buriho mu Rwanda.

    Sankara avuga ko bamubwiraga ko Kayumba ashyigikiwe kandi acungiwe umutekano na Guverinoma ya Africa y’Epfo ndetse n’uwari Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwette.

    Avuga ko na we yahise yumva yifuje kumenyana na Kayumba kuko yumvaga ibyo bamubwira byose ari byiza kandi bishoboka.

    Ngo umunsi wo guhura warageze, Nsabimana ajyanwa kuri Hoteli aho we na bagenzi be batatu bagombaga guhurira na Nyamwasa ubundi bagezeyo uko ari bane baricara.

    Ati 'Nyamwasa yari arindiwe umutekano nk’Umukuru w’Igihugu afite abarinzi bafite intwaro zikomeye. General Kayumba ni we muntu nabonye ugira amakenga mu bantu bose twahuye mu buzima. Ikintu cyantunguye nk’umuntu wari uhuye na we ni ukuntu ari umuntu wicisha bugufi. Yaranyegereye yishimye ubundi ansuhuza n’urutugu nk’umuntu ukiri muto usuhuza mugenzi we. Byaranshimishije cyane ukuntu nka General nka we ampaye agaciro.'

    Sankara avuga ko icyo gihe Nyamwasa yariho yinywera inzoga ye Heineken bakaganira mu gihe cy’amasaha atatu.

    Avuga ko ikindi cyamutunguye kuri Kayumba ari ukuntu yamuhaye icyayi ndetse akamushyiriramo n’isukari, akavuga ko ari ibintu atiyumvishaga ko byakorwa na General wigeze kuba umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda.

    Sankara avuga ko Kayumba yatangiye kumubwira uburyo Guverinoma y’u Rwanda yanga abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi kuko itajya ibafasha ndetse ko Perezida Kagame adakunda Abatutsi.

    Ngo yanamubwiye ko RPF ari yo yahanuye indege ya Habyarima Juvenal wari Perezida kandi ko atari ashyigikiye uwo mugambi. Ati 'Ibyo yambwiraga byose byari bihabanye n’ibyo nari nsanzwe nzi ku Rwanda.'

    Sankara akomeza avuga ko ibyo byahise bimuhindura akumva ko nk’umuntu wize amategeko azahabwa umwanya w’Umushinjacyaha Mukuru cyangwa Minisitiri w’Ubutabera igihe bazaba bamaze kubohora u Rwanda mu gihe kitarenze amezi atandatu nk’uko babimubwiraga.

    Avuga kandi ko Kayumba Nyamwasa yamubwiye ko afite abayoboke benshi mu Rwanda barimo n’abo mu nzego nkuru z’ubuyobozi no mu gisirikare kuva ubwo agahita amwemerera kujya muri RNC.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Sankara-yavuze-uko-yahuye-bwa-mbere-na-Kayumba-Nyamwasa-agasanga-ari-umugabo-wicisha-bugufi

  • Ubwongereza bwemeje ko burimo kohereza intwaro zo kurwana kuri Ukraine #rwanda #RwOT

    Ubwongereza burimo koherereza Ukraine ibisasu bya misile biraswa mu ntera ngufi ndetse na misile zirasa imodoka z'ibifaru z'intambara kugira ngo yirwaneho, nyuma yuko Uburusiya bukusanyirije abasirikare bagera hafi ku 100,000 ku mupaka wayo, nkuko bivugwa na Minisitiri w'ingabo.

    Ben Wallace yabwiye abadepite ko itsinda ritoya ry'abasirikare b'Ubwongereza na ryo rizoherezwa muri Ukraine gutanga amahugurwa.

    Yavuze ko hari “impamvu ifite ishingiro kandi iteye guhangayika” ko abasirikare b'Uburusiya bashobora gukoreshwa mu kugaba igitero.

    Uburusiya buhakana ko nta gahunda n'imwe bufite yo kugaba igitero, bugashinja ibihugu by'i Burayi n'Amerika kubushotora.

    Abasirikare b'Ubwongereza babarirwa muri za mirongo bari muri Ukraine kuva mu mwaka wa 2015 mu gufasha guha amahugurwa abasirikare bayo, ndetse Ubwongereza bwaniyemeje gufasha mu kongera kubaka igisirikare kirwanira mu mazi cya Ukraine nyuma yuko Uburusiya buteye akarere k'umwigimbakirwa ka Crimea mu 2014.

    Ariko Bwana Wallace yavuze ko Ubwongereza buzatanga ubufasha bw'inyongera mu by'umutekano kubera ko Uburusiya “burimo kurushaho kugira imyitwarire iteye inkeke”.

    Icyiciro cya mbere cy'intwaro zitaremereye zirasa ibifaru cyoherejwe ku wa mbere, nubwo Minisitiri w'ingabo w'Ubwongereza atasobanuye ubwoko bwazo.

    Yabwiye abadepite ati: “Ukraine ifite uburenganzira bwose bwo kurinda imipaka yayo kandi iyi mfashanyo nshya irushijeho kongera ubushobozi bwayo bwo kubikora”.

    “Reka mbisobanure neza: ubu bufasha ni ubw'ubushobozi bw'intwaro zirasa hafi kandi zo kwirwanaho; ntabwo ari intwaro zo kugaba igitero kandi nta nkeke ziteje ku Burusiya; ni izo gukoresha mu kwirwanaho”.

    'Twugarijwe n'igisirikare kinini cyane i Burayi twenyine'

    Yavuze ko hari “ibihano by'amahanga byiteguye gufatwa” mu gihe Uburusiya bwaba bukoze “igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kubuza ituze” muri Ukraine.

    Uyu Minisitiri w'ingabo w'Ubwongereza yavuze ko igitero kuri Ukraine cyafatwa nko “kwigarurira”, “bishobora gutuma abantu benshi cyane bapfa ku mpande zose”.

    Yagize ati: “Turashaka kuba inshuti n'Abarusiya nkuko twamye turi inshuti mu myaka amagana. Kandi hari uburyo bwinshi dushobora kugirana umubano n'Uburusiya twese twungukiramo.

    “Ndacyizeye ko diplomasi izaganza. Ni amahitamo ya Perezida Putin niba yahitamo diplomasi n'ibiganiro, cyangwa intambara n'ingaruka [zayo]”.

    Ambasaderi wa Ukraine mu Bwongereza yashimye icyemezo cy'Ubwongereza cyo kohereza intwaro n'abandi basirikare, ariko yabwiye BBC ko ikibazo nyamukuru ari uko Ukraine atari umunyamuryango wa OTAN/NATO.

    Vadym Prystaiko yagize ati: “Twashakaga kuba muri NATO… twugarijwe n'igisirikare kinini cyane i Burayi twenyine”.

    Imirwano hagati y'abashaka ubwigenge bashyigikiwe n'Uburusiya bo mu burasirazuba bwa Ukraine, hamwe n'igisirikare cya Ukraine, yarakomeje kuva mu mwaka wa 2014, nubwo hari amasezerano y'agahenge atubahirizwa uko yakabaye.

    Inzego z'ubutasi z'i Burayi n'Amerika hamwe n'iza Ukraine zavuze ko igitero gishobora kuba mu ntangiriro y'uyu mwaka wa 2022, nyuma yuko abasirikare b'Uburusiya bakusanyirijwe ku mupaka.

    Hagati aho, Uburusiya bwashinje ibihugu byo mu muryango wa OTAN w'ubwirinzi bwa gisirikare bw'Uburayi n'Amerika “kurunda” intwaro muri Ukraine, buvuga ko Amerika irimo kwenyegeza ubushyamirane mu karere.

    Buvuga ko icyo busaba cy'ingenzi ari uko OTAN ihagarika uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kwagukira mu burasirazuba. Sergei Ryabkov, Minisitiri wungirije w'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya, nyuma y'ibiganiro biherutse na OTAN yavuze ko ari “itegeko ridasubirwaho gutuma Ukraine itazaba na rimwe umunyamuryango wa OTAN”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ubwongereza-bwemeje-ko-burimo-kohereza-intwaro-zo-kurwana-kuri-ukraine