Category: Uncategorized

  • Yaciye agahigo ko gukora igare rirerire kurusha ayandi yose ku isi #rwanda #RwOT

    Igare rirerire ku isi ripima 7.41 m kandi ritwarwa n'uwarikoze, Adam Zdanowicz wo muri Polonye.

    Urebye neza, ntiwakeka ko iki kintu kimeze nk'igiti cya Noheri ari igare.

    Adam akunda gukora ibintu bidasanzwe, harimo amagare,aho irya mbere yarikoze muri 2009.

    Ishyaka rya Adamu ryahoze ari “gukora ibintu binini.” “

    Ati: 'Kuzamura ibitekerezo byanjye bikagera ku rwego rwo hejuru bintera ibyiyumvo ko hari icyo nagezeho kandi nkanyurwa. Kugera ku nzozi zanjye bintera kurushaho kugerageza ibintu bishya bitangaje kandi igare rirerire ni urugero rwiza rw'imyumvire yanjye n'imyizerere yanjye. “

    Adam avuga ko iri gare aricyo kintu kinini kitigeze gikorwa mbere.

    Byamutwaye hafi ukwezi gutegura no gushushanya iki gihangano, mu gihe gukora iri gare rikagenda byatwaye ibyumweru bitatu.

    Adam yakoresheje ibikoresho byakoreshejwe kugira ngo yubake igare rye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yaciye-agahigo-ko-gukora-igare-rirerire-kurusha-ayandi-yose-ku-isi

  • Munyenyezi ushinjwa ibyaha bya jenoside yahakanye ko yitwa 'Komanda' #rwanda #RwOT

    Munyenyezi woherejwe na leta ya Amerika amaze gufungwa imyaka 10 ahamijwe kubeshya inzego z'abinjira n'abasohoka, ashinjwa ko yakoze jenoside mu mujyi wa Butare, ibyo we ahakana.

    Mu rubanza rwe none kuwa kabiri, hifashishijwe ikoranabuhanga we ari muri gereza ya Kigali n'abunganizi babiri, abacamanza bari mu rukiko i Butare, ikoranabuhanga rya video ryagoranye.

    Me Bruce Bikotwa umwe mu bamwunganira yavuze ko umukiliya we yumvise ibitarenze 30% y'ibyavuzwe mu iburanisha.

    Yavuze ko iyi ari inzitizi mu kwiregura mu gihe atumvikana n'impande zose ziri mu rubanza, asaba ko umulikiya we aburanishwa imbonankubone ko ari byo byamufasha kwiregura.

    Ubwo umucamanza yasomaga umwirondoro w'uregwa, yavuze ko ku mazina Beatrice Munyenyezi hiyongeraho akabyiniriro ka Komanda.

    Madamu Munyenyezi yahise azamura ijwi avuga ko nta na rimwe yiswe iryo zina, asaba ko umwirondoro we ugomba kubanza guhindurwa mbere y'uko urubanza mu mizi rukomeza.

    Munyenyezi yarezwe n'ubushinjacyaha ibyaha bitandatu birimo gukora jenoside n'ubufatanyacyaha mu gusambanya abagore ku ngufu.

    Abunganira uregwa bavuze ko ubushinjacyaha budasobanura neza uko yakoze ibyo byaha bityo bigoye uregwa kuzabyireguraho.

    Bavuze kandi ko abatangabuhamya bashinjura uregwa batumviswe mu iburanisha ry'ibanze.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha burega Munyenyezi ari impurirane ku buryo hari ibisobanuro bimwe bitangwa ku byaha byinshi.

    Nyuma yo kumva impande zombi urukiko rwiherereye rugaruka ruvuga hagomba kubaho iburanisha ry'ibanze rizakemurirwamo ibibazo byagaragajwe nk'inzitizi urubanza rukazakomeza tariki ya 24 z'ukwezi gutaha kwa Gashyantare.

    Icyo gihe ngo ni nabwo ruzatanga umwanzuro niba ruzaburanishwa imbonankubone nk'uko byifuzwa n'uregwa, cyangwa ruzakomeza hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Munyenyezi w'imyaka 52 ni umugore wa Arsène Shalom Ntahobali na nyina Pauline Nyiramasuhuko wari minisitiri mu 1994 bombi bafungiye ibyaha bya jenoside bahamijwe n'urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/munyenyezi-ushinjwa-ibyaha-bya-jenoside-yahakanye-ko-yitwa-komanda

  • Kicukiro: Babiri bafunzwe bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Akeza waguye mu kigega – #rwanda #RwOT

    Urupfu rw'uyu mwana w'umukobwa rwamenyekanye mu mpera z'icyumweru gishize. Bikekwa ko yaguye mu kigega babikamo amazi ku wa 14 Mutarama 2022.

    Umuvugizi wa RIB yatangarije IGIHE ko RIB yatangije ipererereza ku rupfu rw'uyu mwana, hakorwa igerageza ryo kureba niba hari icyaha cyaba cyarakozwe.

    Yakomeje agira ati “Iri perereza ry'ibanze ryagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma hakekwa abantu babiri ko bashobora kuba bafite urahe mu rupfu rw'uwo mwana barimo umukozi wo mu rugo uyu mwana yavukagamo ndetse na mukase.”

    Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Kanombe, mu gihe umurambo w'uwo mwana wajyanywe muri Laboratwari itanga serivisi z'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera.

    Rutiyomba Akeza Elisie wigaga mu mwaka wa mbere w'amashuri abanza ni umwe mu bana bari bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga. Yamenyekanye cyane ubwo yasubiragamo indirimbo 'My Vow' ya Meddy.

    Yamenyekanye cyane ubwo yasubiragamo indirimbo 'My Vow' ya Meddy

    Rutiyomba Akeza Elisie yitabye Imana ku wa 14 Mutarama 2022


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kicukiro-abarimo-mukase-wa-akeza-uherutse-gusangwa-mu-kigega-yapfuye-bafunzwe

  • Umujyi wa Kigali watsindiye miliyari 1Frw mu irushanwa ryitabiriwe n'imijyi 631 – #rwanda #RwOT

    Umujyi wari uhatanye n'Imijyi 631 yo mu bihugu 99 byo hirya no hino ku Isi, muri aya marushanwa yateguwe n'Umuryango Nterankunga Bloomberg Philanthropies ufite icyicaro i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ni irushanwa ryari rigamije kugaragaza udushya Imijyi yahanga mu rwego rwo guhangana no kwigobotora ingaruka za Covid-19.

    Umushinga w'Umujyi wa Kigali uri mu cyiciro cyo kubungabunga ibidukikije, ukaba ari uwo gufata amazi mu duce tudafite imiturire myiza.

    Urimo ibikorwa byo kubaka ibigega binini mu butaka bizafata amazi y'imvura akazajya atunganywa abaturage bakayakoresha ku buntu. Bazashyirirwaho n'ibimoteri bigezweho ku buryo imyanda niyuzura ababishinzwe bazajya babimenya bakajya kuyitwara.

    Ni umushinga uzajyana n'undi watangijwe muri Kimisagara mu 2019 ujyanye no kuvugurura uburyo bw'imiturire itajyanye n'igihe.

    Bimwe mu bibazo byagaragaye ubwo hashyirwaga mu bikorwa uwo mushinga, harimo kwishyura amafaranga menshi y'amazi ku baturage.

    Mu gukemura iki kibazo, hatekerejwe gushyiraho uburyo bwo gufata amazi y'imvura binyuze mu bigega bizashyirwa ku nyubako bikazagabanya amafaranga batangaga, bigabanye n'imyuzure.

    Mu gukusanya imyanda na bwo hagaragajwe imbogamizi aho abaturage bategereza ko abashinzwe kuyikusanya baza kuyitwara, bikaba byagira ingaruka mu gihe imyanda yuzuye umunsi wo gukusanya imyanda utaragera.

    Umujyi wa Kigali ufite umushinga wo gukemura iki kibazo wifashishije 'poubelles' zikoranye ikoranabuhanga, zifasha mu gutandukanya imyanda ibora n'itabora kandi zigatanga ubutumwa kuri za sosiyete zikusanya imyanda kugira ngo zimenye ko yuzuye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-watsindiye-miliyari-1frw-mu-irushanwa-ryitabiriwe-n-imijyi-361

  • Béatrice Munyenyezi azabanza kuburanishwa mu buryo bw’ibanze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abunganira Béatrice Munyenyezi ari bo Me Bruce Bikotwa na Me Félicien Gashema, bagaragarije urukiko ko iburanisha ry’ibanze rizabafasha kubanza gukosora umwirondoro w’uregwa cyane ko urukiko rwari rwavuze ko yitwa Béatrice Munyenyezi bita Komanda, we agahakana izina Komanda avuga ko atari irye.

    Iri buranisha kandi ngo rizafasha uruhande rw’uregwa kumenya ibyaha akurikiranyweho mu by’ukuri kuko ngo Ubushinjacyaha bwagaragaje ibyaha aregwa harimo gutegura Jenoside, kuyikora, kuyishishikariza abandi n’ubufatanyacyaha mu gufata abagore ku ngufu, nk’icyaha kimwe, nta kugaragaza buri cyaha ukwacyo n’amategeko agihana, ari na byo byafasha uregwa kumenya aho ahera yiregura.

    Iri burana ry’ibanze ngo rizanafasha kumenya abatangabuhamya.

    Ababuranira Béatrice Munyenyezi banifuje ko urubanza rwazaburanishwa imbonankubone, aho kuba mu buryo bw’ikoranabuhanga, cyane ko ngo batabashaga kumva ibivugwa n’abari mu rukiko.

    Hari n’aho umwe muri babiri bamuburaniraga yagize ati “Nk’ubu ntabwo turi kubumva neza. Mu byo mwavuze ibyo twumvise ntibirenga 30%.”

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuba Munyenyezi aburana hifashishijwe ikoranabuhanga ari ukubera indwara ya Coronavirus, kandi ko hifujwe ko aburana imbonankubone byaba ngombwa ko akurwa muri Gereza ya Kigali akimurirwa mu ya hafi, ariko ko nanone kuburana mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa bw’imbonankubone bizava mu bushishozi bw’urukiko.

    Aha umwe mu baburanira Munyenyezi yibukije ko uwo baburanira akurikiranyweho ibyaha biremereye, mpuzamahanga, bityo yongera gushimangira ko akwiye guhabwa uburenganzira bwo kwisobanura neza, ku byo yumvise neza, aburana imbonankubone.

    Kuri we kandi, icyorezo cya Coronavirus ngo ntigikwiye kuba imbogamizi yo kuburana imbonankubone kuko hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda hari n’abandi baburana imbonankubone kuri iki gihe urugero nka Rusesabagina ndetse na Twagirayezu.

    Iby’uko yakwimurirwa hafi y’aho aburanira byo ngo biramutse bibayeho, ntihakwiye kwirengagizwa imibereho yahagirira, hanazirikanwa ko hari n’abandi bava muri Gereza ya Kigali bakaza kuburanira i Nyanza.

    Urukiko rwemeje ko iburanisha ry’ibanze ryifujwe n’ababuranira Munyenyezi rizaba tariki 24 Gashyantare 2022, saa tatu, mu buryo bw’ikoranabuhanga, kandi mu muhezo.

    Ruzareberwamo ibijyanye n’abatangabuhamya, hemeranywe ku ngingo zigize urubanza, ibimenyetso n’amategeko impande zombi (ubushinjacyaha n’uregwa) zishyigikirisha ibimenyetso, ndetse n’uburyo urubanza ruzaburanishwamo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/beatrice-munyenyezi-azabanza-kuburanishwa-mu-buryo-bw-ibanze

  • Gasabo : Umugabo yiriwe yerekana akenda k’imbere k’umugore we yafashe ubwo yasangaga amuca inyuma #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yabwiye Radio/Tv1 ko ku Cyumweru tariki 16 Mutarama 2022 yageze mu rugo rwe asangayo abana gusa, ababajije aho umugore we ari bamubwira ko batazi aho yerekeje.

    Uyu mugabo n’amakenga menshi yatangiye gushakisha umugore we, aza kumusanga mu birombe bisanzwe bicukurwamo amabuye y’agaciro aryamanye n’undi mugabo bamubonye bakizwa n’amaguru.

    Ati 'Njyewe nagiye nkimara kuhagera umugabo arampamagara ngo Boss bite, nanjye nti byiza, aba arangwiriye, aransunika areba ha handi yari yashyize amapantaro ye, ahita ayafata amanuka yirukanka yambaye ubusa nsigarana n’umugore, natoraguye na mayo [avuga umwenda we w’imbere], ubu ndacyanayibitse].'

    Yakomeje ati 'Nanze kuyikuramo kuko iki ni icyaha gikomeye cyane ntashobora kumubabarira. Nta muntu wamunyeretse, njyewe namwifatiye gutya.'

    Uwafashwe n’umugabo we avuga ko nta cyemeza ko ari umugabo we ndetse ko yamucaga inyuma kuko adashoboye kuzuza inshingano z’abashakanye nk’uko abyifuza.

    Ati 'Mbyaye kabiri, iwacu ntibazi ko ngira umugabo. Ariyita ko se ari umugabo wanjye mu buhe buryo ? Njye nta mugabo ngira, kubyarana se ni we wenyine nabyariye ? Nabyariye abagabo babiri, muri abo nta mugabo urimo wanjye. Uwo nzajya mbona wese nzajya muha.'

    Uyu mugore yavuze ko umugabo we atamuhagije ari yo mpamvu yafashe icyemezo cyo kumuca inyuma.

    Uyu mugabo nyuma yo kumufata amuca inyuma yavuze ko adashobora gukomeza kubana na we.

    Amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma akunze kugaragara mu miryango ari nabyo bishobora gukurura imfu za hato na hato, ubuyobozi bukaba bufite umukoro wo kwegera imiryango iyafitanye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gasabo-Umugabo-yiriwe-yerekana-akenda-k-imbere-k-umugore-we-yafashe-ubwo-yasangaga-amuca-inyuma

  • Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania yaganiriye na mugenzi we w’u Buholandi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urubuga rwa Internet rwa Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania, rwatangaje ko aba bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku ngingo zijyanye n’inyungu ibyo bihugu byombi bihuriyeho ndetse n’ubutabera.

    Igihugu cy’u Buholandi cyatangiye gufasha u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara guhagarikwa, batera inkunga ibikorwa byo gusana Igihugu, gufasha inzego z’ubutabera, ubuhinzi, gukwirakwiza amazi meza mu baturage n’ubufatanye mu bya gisirikare.

    Mu mwaka ushize, itsinda ry’abasirikare 150 b’Abaholandi baje gukorera imyitozo mu Rwanda, mu gihe cy’ibyumweru 3 bamaze, bakoze imyitozo inyuranye yabereye mu ishuri rya gisirikare rya Gabiro.

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/ambasaderi-w-u-rwanda-muri-tanzania-yaganiriye-na-mugenzi-we-w-u-buholandi

  • Rwandair igiye gusubukura ingendo zerekeza i Dubai #rwanda #RwOT

    Kompanyi y'u Rwanda y'ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir, izasubukura ingendo zerekeza i Dubai tariki 20 Mutarama 2022.

    Iyi kompanyi itangaza ko abagenzi bava i Kigali, Entebbe, Douala, Bujumbura, Accra na Lusaka ari bo bireba.

    Isubikwa ry'ingendo ryari ryabaye mu mpera z'umwaka wa 2021 ushize bitewe n'ubwiyongere bwa Covid-19.

    The post Rwandair igiye gusubukura ingendo zerekeza i Dubai appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/01/18/rwandair-igiye-gusubukura-ingendo-zerekeza-i-dubai/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwandair-igiye-gusubukura-ingendo-zerekeza-i-dubai

  • Gahunda ya COVAX imaze gukwirakwiza inkingo zisaga Miliyari za Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inkingo zujuje uyu mubare ni izatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye u Rwanda inkingo zingana na miliyoni imwe n’inkingo 350, ndetse bituma umubare w’inkingo iki gihugu kimaze guha u Rwanda usaga miliyoni enye.

    Ikigo cya COVAX cyashyizweho mu mwaka wa 2020 n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, Ikigo Gavi gishinzwe iby’inkingo ndetse n’ihuriro rigamije guhanga udushya mu gufatanya kurwanya ibyorezo no kugira ngo ibihugu bikennye bishobore kubona inkingo zikenewe mu kurwanya ibyorezo.

    Umuyobozi mukuru wa Gavi, Seth Berkley, abinyujije kuri Twitter, yagize ati: “bwa mbere COVAX yashyikirije inkingo za Covid-19 zuzuza inkingo miliyari mu bihugu 144 ku isi.”

    Yakomeje agira ati: “Ni intambwe y’ingenzi mu buryo bwagutse kandi byihuse mu byinkingo ku isi mu mateka.”

    Yakomeje avuga ko ku wa Gatandatu, indege yari itwaye inkingo zuzuza umubare wa Miliyari imwe, ubwo yageraga ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali mu Rwanda, yasazwe n’ibyishimo.

    Berkley yagize ati: “Numvise nishimye ariko nanone nicishije bugufi, nzi aho tugomba kugera kugira ngo turinde abantu bose kandi dukemure ubusumbane bw’inkingo”.

    Gahunda ya COVAX yageze kuri miliyari imwe hadashize umwaka, mu gihe mu mpera za Gashyantare aribwo indege yari itwaye inkingo za mbere zatanzwe muri iyi gahunda yazigezaga muri Ghana.

    Ibihugu byose byemerewe gutumiza doze z’inkingo binyuze mu buryo bwashyizweho, mu gihe ibihugu bikennye byo byazihawe ku buntu.

    Ariko nanone nubwo iyi gahunda igeze kuri miliyari imwe nk’intambwe ishimishije, ntabwo COVAX yageze ku ntego yayo yari yarihaye yo gutanga doze zingana na miliyari ebyiri mu mpera za 2021.

    Ibi bikaba ahanini byaratewe no kuba harabayeho guhangana kw’ibihugu bikize byari byiteguye kuzigura ku kiguzi cyo hejuru ndetse no kuzikubira.

    Mu ijambo ry’umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yagaragaje ko mu gihe ku isi hose hatanzwe inkingo zisaga miliyari 9.4, abantu barenga 85% muri Afurika batarabona urukingo na rumwe.

    Ni mu gihe kandi inzobere mu buzima zivuga ko ikwirakwira rya Covid-19 mu bantu rizakomeza kongera ibyago byinshi byo kuvuka kw’izindi nyinshi zihinduranya.

    Mu mpera z’ukwezi gushize, OMS yavuze ko hafi kimwe cya kabiri cy’ibihugu 194 bigize uyu muryango bitageze ku ntego yo gukingira 40% by’abaturage babyo, ibi bikaba byaragombaga kuba byaragezweho mu mpera za 2021.

    OMS kandi yasabye ko hongerwa imbaraga kugira ngo ibihugu byose bishobore kugera ku ntego yayo ya kabiri, yo gukingira 70% by’abaturage babyo, hagati ya 2022.

    Icyakora abahanga nanone batanga umuburo ko ubusumbane buriho bushobora kurushaho kwiyongera kuko ibihugu byinshi kuri ubu bikomeje kwihutira gutanga inkingo ku batarazihawe no gutanga izishimangira mu rwego rwo kurwanya ubwoko bushya bwa Coronavirus bwihinduranyije bwa Omicron, ikwirakwira mu buryo bwihuse.

    Berkley yanditse ku rubuga rwa Twitter ati: “Ntituzihanganira kureka Omicron n’ubwiyongere bw’ibihugu bisaba inkingo zishimangira ngo bikome mu nkokora intambwe tumaze kugeraho.”

    Ati: “Mu gihe Isi yaramuka yishyize hamwe kugira ngo abantu bakuze mu bihugu bikennye bakingirwe ku kigero nk’icyo abo mu bihugu bikize bagezeho, mu mwaka utaha, impfu ziri hagati y’ibihumbi 940 na miliyoni 1 n’ibihumbi 270 zishobora gukumirwa.”

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/gahunda-ya-covax-imaze-gukwirakwiza-inkingo-zisaga-miliyari-za-covid-19