Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yakiriye abayobozi baje gutangiza umukino wa IRONMAN Triathlon mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko aba bombi bari mu Rwanda mu rwego rwo gutangiza umukino wa IRONMAN Triathlon uzabera mu Rwanda mu kwezi kwa Kanama 2022, mu Karere ka Rubavu.

    Uyu mukino uzabera mu Rwanda ukaba ukubiyemo imikino itatu irimo uwo koga, kwiruka ku maguru ndetse no gusiganwa ku igare.

    Abitabira aya marushanwa basiganwa mu ntera ndende, ari yo mpamvu umukino witwa IRONMAN Triathlon.

    President Kagame today received Serge Pereira, CEO of Starstone and Cindy Descalzi who are in the country to launch @IronManTri taking place in Rubavu District in August this year. pic.twitter.com/5gk9sSP6Vm

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) January 18, 2022

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-abayobozi-baje-gutangiza-umukino-wa-ironman-triathlon-mu-rwanda

  • #COVID19 mu Rwanda yishe abantu babiri, abanduye babonetse ni 565 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagore babiri bitabye Imana, buzuza umubare w’abantu 1,413 bamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19.

    Abitabye Imana ni umugore w’imyaka 86 mu Karere ka Gisagara, n’umugore w’imyaka 34 i Burera.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-yishe-abantu-babiri-abanduye-babonetse-ni-565

  • U Rwanda ruracyategereje impinduka mu mibanire yarwo na Uganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa mbere tariki 17 Mutarama 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa yihariye imuzaniye ubutumwa buturutse kwa mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, iyo ntumwa yihariye yazanye ubwo butumwa ni Ambasaderi Adonia Ayebare, ibyo bikaba byatangiye gutanga icyizere cy’ibiganiro hagati y’ibihugu byombi.

    Uruzinduko rwa Amb. Ayebare mu Rwanda, rwabaye nk’uruhurirana n’ibyo Umuhungu wa Perezida Museveni, akaba n’umuyobozi wa 'Special Forces’, Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba, aherutse kwandika ku rubuga rwa Twitter, aho yafashe amafoto abiri ya Perezida Paul Kagame akavuga ko ari Sewabo/Nyirarume 'Uncle’, bityo ko urwanya Perezida Kagame aba arwanya umuryango we, akaba yagombye kubyitondera.

    Ubwo butumwa Lt. Gen Muhoozi yanyujije kuri Twitter yabushyizeho ku itariki 16 Mutarama 2022, bukurikirwa n’ibitekerezo byinshi byatanzwe na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, abenshi bavuga ko icyo ari ikimenyetso ko umubano mwiza waba ugiye kugaruka hagati y’ibihugu byombi.

    Icyako n’ubwo bimeze bityo, mu butumwa Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo, na we yanyujije ku rubuga rwa Twitter yavuze ko ari byiza ko ibiganiro byakomeza, ibyabanje ngo nta kintu gifatika byatanze, by’umwihariko ku ruhande rwa Uganda kuko ntacyo yakoze ku bibazo u Rwanda rwagaragaje.

    Yagize ati 'Ni byiza kubona ibiganiro bikomeza ku nzego zose, ariko inama no kwakira intumwa zihariye ntibyigeze bigera ku musaruro ufatika ku ruhande rwa Uganda. Na n’ubu ntibaragaragaza uruhare rwabo mu kurwanya abakorana n’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda iri muri Uganda, ndetse n’ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda b’inzirakarengane (muri Uganda) rirakomeje.'

    U Rwanda ruzi ko Abanyarwanda bakomeje guhohoterwa muri Uganda, aho bafatwa bagafungwa bashinjwa ibirego bidafite ishingiro, ngo baba ari abatasi, mu gihe abandi baba bafungiye ahantu hatazwi n’ibindi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/u-rwanda-ruracyategereje-impinduka-mu-mibanire-yarwo-na-uganda

  • Rusizi: Bahawe imodoka ya kabiri bemerewe na Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bayihawe nyuma y’uko Minisitiri Claver Gatete aherutse kugirira uruzinduko i Rusizi, akavuga ko Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yemereye abo baturage imodoka ya kabiri itwara abagenzi mu Murenge wa Gitambi no mu byegeranye mu Karere ka Rusizi, iyo modoka ikaba yahise itangira gutwara abagenzi.

    Minisiteri y’Ibikorwa remezo yatangaje ko imodoka nini ya bisi abaturage b’Akarere ka Rusizi bakoresha umuhanda Nyakarenzo-Mibilizi-Masheshe bemerewe yamaze kubageraho.

    Abaturage bayihawe bagaragaje akanyamuneza nk’uko bigaragara mu mashusho yafashwe ubwo imodoka nini yo mu bwoko bwa Ritco yari iparitse ku muhanda iri gushyiramo abagenzi.

    Abaturage bati 'Imodoka yatugezeho, abaturage bafite imizigo bari kuyijyamo, icyemeza ko batangiye ingendo. Ni imodoka nini cyane rwose turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika udukuye ahantu hadasanzwe. Ubu tuzajya tugenda tureba televiziyo, idutwaze imizigo,ikoranabuhanga, dushyire n’umuriro muri telefoni'.

    Bavuga ko iyo modoka bayibonye bayishaka cyane kuko igiye kujya iborohereza ingendo zabo za buri munsi bakabasha no kwiteza imbere.

    Ni imodoka ya kabiri babonye muri ako gace itwara abagenzi, kuko iya mbere bayihawe mu mpera z’umwaka ushize wa 2021, iyo bahawe kuri iyi nshuro akaba ari nini kurusha iya mbere.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rusizi-bahawe-imodoka-ya-kabiri-bemerewe-na-perezida-kagame

  • Kamonyi-Musambira: Umubyeyi urarana n'inka ye n'abana 4, avuga ko asa n'uwatereranywe n'ubuyobozi #rwanda #RwOT

    Yitwa Mukankusi Clementine, umubyeyi w'imyaka 49 y'amavuko, atuye mu Mudugudu wa Kamayanja, akagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira. Ahangayikishijwe n'imibereho mibi avuga ko abayemo we n'abana bane, aho bararana n'inka yagabiwe n'Umukuru w'Igihugu muri Gahunda ya Girinka. Inzu bararamo n'iyi Nka, ni icyumba kimwe akodesha amafaranga y'u Rwanda ibihumbi bitatu(3.000Frw). Abarizwa mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe butavuguruye. Avuga ko yasenyewe n'ibiza mu myaka itatu ishize ariko ubuyobozi bukamutererana.

    Mukankusi, aganira na intyoza.com avuga ko imyaka ibaye itatu asenyewe n'ibiza, aho ngo nyuma yaje gushyirwa ku rutonde rw'abazubakirwa ariko akaza kubwirwa ko yarukuweho kuko ngo hari 'Ibidega' yakoze, bityo n'amabati yagombaga guhabwa agahabwa abandi. Gusa we ibyo 'Bidega', avuga ko ntabyo azi, ko icyo azi ari uko yakoze uko ashoboye ngo abone aho kuba, akazamura inzu ariko akabura inkunga y'ubuyobozi.

    Uyu mubyeyi yazamuye inzu aho indi yahoze, akora uko intege ze zingana, abura iz'ubuyobozi. Ayo mategura atwikiriye hejuru, avuga ko ari uburyo bwo gukingaho ngo imvura itayisenya yose.

    Avuga ko hari abagiraneza 2 barimo na AVSI, bashakaga kumufasha mu buryo bwo kumuha isakaro ariko akimwa ibiti n'ubuyobozi kandi we yari yabashije kuzamura inzu kuko yabonaga gutegereza kuzubakirwa byazagorana mu gihe imibereho ye n'abana yarushagaho kujya habi.

    Ibyo kuzamura inzu nabyo, avuga ko byasabye ko agurisha akarima yari afite ku mafaranga bihumbi 100 y'u Rwanda, ndetse agwatiriza inka yahawe ku bihumbi 130 by'u Rwanda kugira ngo abashe gukora ibyo yasabwaga n'abamwizezaga kumuha isakaro mu gihe ibindi yaba abirangije. (Aha, kugwatiriza inka ni uburyo umuntu ngo aguha amafaranga ukazamuha iyo izabyara kuko yari yaramaze kwitura).

    Imbere hari aho imvura yabigushije.

    Mukankusi, avuga ko Gitifu w'Umurenge yahamagawe na babiri mu bashakaga ku mufasha bagira ngo bumve ko umurenge hari icyo wakora ku byaburaga aribyo biti, ariko ngo agasubiza ko uyu muturage hari 'Ibidega' yakoze hanyuma ibyagombaga ku muhabwa bigahabwa undi.

    Ni mu gihe uyu Mukankusi we agira, ati' Nibaza ibidega nakoze bikanshobera, nta muntu natutse, nta muntu nishe, nta muntu nabwiye nabi, nayobewe ibidega nakoze ibyo aribyo'. Akomeza avuga ko hari ubwo yagendaga abeshywa kenshi n'ubuyobozi ko amabati ye n'abandi ari i Rukoma ahari ububiko, ariko agasiragizwa kenshi mu buyobozi ashaka igisubizo, aho byarangiye ntacyo afashijwe.

    Aho ahagaze niho we n'abana barara, ku mugoroba inka bakayinjiza aho ubona yerekeza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musambira n'uw'Akagari ka Karengera ntabwo bahuza ku kibazo cy'uyu muturage. Gitifu w'Umurenge avuga ko ikibazo atakizi. Ati ' Icyo kibazo ntacyo nzi rwose, ntabwo nkizi, abaye ari ku rutonde yazafashwa nkuko abandi bafashwa'.

    Akomeza avuga ko abaye anafite umuterankunga( abo yabonye baragiye), ngo byaba ari byiza, bikaba inyungu z'umurenge. Asaba ko yakwegera ubuyobozi by'umwihariko ushinzwe imiturire.

    Aha ni aho inka irara.

    Ni mugihe Gitifu w'Akagari ka Karengera we ahamya ko ikibazo akizi, ko ndetse azi ko uyu muturage yasenyewe n'ibiza mu myaka ibiri ishize nubwo nyirubwite avuga ko hashize itatu. Gitifu w'Akagari, yabwiye intyoza.com ko uyu muturage ari ku rutonde rw'abasenyewe n'ibiza bagomba kubakirwa mu mwaka wa 2021-2022.

    Kuba uyu mubyeyi hamwe n'abana be bararana n'inka, Gitifu w'Akagari avuga ko ibyo atabizi, ko icyo bakoze basabye umuturage kumutiza aho kuba nubwo nabyo bidasobanurwa ngo byumvikane kuko umuturage avuga ko aho aba yishyura ubukode bw'ibihumbi bitatu by'amafaranga y'u Rwanda, ahubwo ubu ngo akaba afite ikibazo ko bari kumusaba kwishyura ibihumbi bitanu atabibona agashaka ahandi ajya.

    Kumanywa, inka iba iri aho mu kiraro cy'aho nyirayo acumbitse, bwakwira ikinjizwa mu nzu.

    Uyu mubyeyi n'abana be bane, babiri nibo bari kwiga, umwe yavuye mu ishuri mu gihe undi yarangije umwaka wa Gatandatu w'amashuri abanza akicara. Avuga ko kubacira inshuro n'ubuzima abayemo, afatanya no kwishyura iyi nzu bitamworohera, ko icyamubera cyiza yafashwa kugira aho aba kuko yabashije kwizamurira inzu, aho avuga ko we yari yagerageje uko ashoboye, ko bitinze imvura yazongera ikayisenya nkuko byigeze kuba akarwana no kuzamura ahari haguye.

    Uyu Mukankusi Clementine, avuga ko kubaho kwe no gutunga abana biva mu kujya guca inshuro, aho akorera ibyo kurya cyangwa se yaba ari ikiraka yabonye agahembwa amafaranga y'u Rwanda igihumbi ku munsi. Yizera ko nubwo atabaniwe neza n'ubuyobozi mu bihe byashize, ko ngo igihe gikwiye azafashwa kubona aho aba bityo akabasha kwita ku bana. Ashimira bamwe mu baturage bagiye bamufasha uko bashoboye.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-musambira-umubyeyi-urarana-ninka-ye-nabana-4-avuga-ko-asa-nuwatereranywe-nubuyobozi/

  • Bugesera: Bahagurukiye guhangana n’abangiza ibidukikije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hirya no hino muri ako karere hagaragaye abantu batema ibiti ndetse no gutwika amakara, hakaba n’abangiza ibishanga, ari na ho ubuyobozi bw’akarere bwahereye bushyiraho Imboni z’ibidukikije muri buri mudugudu.

    Imboni z’ibidukikije n’abantu bahabwa ubumenyi bagashyigikirwa kugira ngo bamenye igikwiye mu bijyanye no kurengera ibidukikije, noneho bakajya batanga amakuru banabuza uwashaka kwangiza ibidukikije.

    Ikigamijwe ni ukugira ngo ubwo bukangurambaga bugere kuri benshi kuko hari uba wumva ko yateye igiti akaba afite uburenganzira bwo kugitema, kandi nyamara agomba kubisabira uburenganzira no kumenya ko cyasimbujwe.

    Bamwe mu batuye mu Karere ka Bugesera bavuga ko hari ahantu bagitema ibiti bagamije gutwika amakara, ariko kandi ngo uwo babonye baramucyaha.

    Josiane Mukagatare avuga ko mu mirenge y’icyaro hakigaragara abantu batema ibiti, ariko kandi ngo iyo abaturage bababonye barababuza ndetse bakabimenyesha n’ubuyobozi.

    Ati 'Mu mirenge ya Musenyi hirya iyo na za Mwogo baracyatema amashyamba bagatwika bakagemura amakara mu Mujyi, kuko mu cyaro ntabwo bakunze gucana amakara bacana inkwi. Gusa si byiza kuko amashyamba akurura imvura, amahumbezi, iyo akayaga gahari usanga ibintu ari byiza, uruhare rwacu nk’abaturage ni ugufatanya gukumira abatema ayo mashyamba'.

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko hagiye hagaragara abantu bangiza ibidukikije harimo abacukuraga ibirombe ku buryo byashoboraga guteza impanuka.

    Ati 'Hagiye hagaragara ikibazo cy’abantu bangiza ibidukikije, si amashyamba gusa hari n’abacukura ibyo bita ibirombe bitemewe, ugasanga rimwe na rimwe ibisimu bishobora kurekamo amazi bikaba byateza impanuka. Harimo kandi n’abatema amashyamba bakurikiranyemo gutwika amakara n’ibindi, hakaba nabangiza ibishyanga cyangwa bya byanya birinzwe, bose tubabarira mu bantu bangiza ibidukikije'.

    Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel Gasana, avuga ko muri Bugesera hari umwihariko w’uko abantu begereye ishyamba rya Leta rya Gako, usanga bashaka kujyamo ari na yo mpamvu yo kuharinda.

    Ati 'Iriya mirenge yegereye ririya shyamba rya Gako, usanga bashaka kujyamo gutwika amakara, gutemamo ibiti, kujya kuragiramo. Ibyo byose byatumye dushyiraho gahunda y’imboni z’ibidukikije'.

    Kugeza ubu amashyamba ateye ku buso bungana na 30% by’u Rwanda, mu gihe biteganyijwe ko mu mwaka wa 2030 ubuso bungana na hegitari miliyoni ebyiri buzaba buteyeho amashyamba.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/bugesera-bahagurukiye-guhangana-n-abangiza-ibidukikije

  • RwandAir yongeye gusubukura ingendo zijya i Dubai #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itanganzo RwandAir yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, riragira riti 'Guhera tariki 20 Mutarama 2022, RwandAir izasubukura ingendo zijyana abantu i Dubai baturutse i Kigali, Entebbe, Douala, Bujumbura, Accra, na Lusaka'.

    Iri tangazo rikomeza rigira riti 'Serivisi z’ingendo mu bindi byerekezo dutwaramo abagana i Dubai zo ziracyasubitse kugeza igihe hazagira ikindi gitangazwa'.

    RwandAir iheruka gusubika ingendo zose ziva n’izerekeza i Dubai tariki 27 Ukuboza 2021, kubera ubwiyongere bukabije bw’icyorezo cya Covid-19 mu bice bitandukanye by’isi bitewe n’ubwoko bushya bwiswe Omicron.

    Icyo gihe abagenzi bagizweho ingaruka n’isubikwa ry’ingendo bemerewe guhindurirwa ingendo bagasubizwa amafaranga yabo cyangwa se bagahindurirwa amatike agashyirwa mu minsi iri imbere kandi nta kiguzi kindi basabwe.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/hirya-no-hino/article/rwandair-yongeye-gusubukura-ingendo-zijya-i-dubai

  • Etoile de lEst imaze amasaha 24 ishakisha um… – #rwanda #RwOT

    Etoile de l'Est imaze iminsi iganira n'umutoza w'Umurundi, Ndayiragije Etienne ndetse bakaba bari bamaze kumvikana ku masezerano yo kuzatoza iyi kipe, yohererezwa itike y'indege kugira ngo aze ashyire umukono ku masezerano.

    Ndayiragije yageze i Kigali ku Cyumweru tariki ya 16 Mutarama 2022, saa Kumi n'imwe n'igice ndetse iyi kipe yanamupimishije COVID-19.

    Nyuma yuko uyu mutoza agiye mu kato k'amasaha atari menshi, yakuyeho telephone yakoreshaga, Etoile de l'Est iramuhamagara iramubura.

    Umuyobozi w'ikipe ya Etoile de l'Est wari wavuye i Ngoma yaje i Kigali kwakira uyu mutoza, yahamagaye Ndayiragije guhera saa saba n'igice zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mutarama, kugeza n'ubu ntabwo aritaba telephone.

    Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye n'umunyamabanga wa Etoile de l'Est, Byukusenge Elie, yatangaje ko batarakura amaso kuri uyu mutoza wenda yagize ikibazo batamenye, gusa avuga ko yashatse kubatera umugongo, nta kabuza azabasubiza ibyo bamutanzeho byose.

    Yagize ati'Twaramuhamagaye kuva yagera i Kigali turamubura, kugeza n'ubu ntituzi aho aherereye. Birashoboka ko wenda yahuye n'ikibazo runaka tutaramenya, ariko na none ibivugwa bibaye ukuri ko yaba ari kuvugana n'andi makipe ndetse akayasinyira, yadusubiza ibyo twamutanzeho byose ntacyo bitwaye'.

    Uyu muyobozi avuga ko Ndayiragije akoze ayo manyanga ataba akora kinyamwuga kuko yaba yirengije ikipe bavuganye ndetse yaje aje gusinyira imuhagurukije i Burundi.

    Uyu mutoza ari kuvugwa mu makipe atandukanye yaba ari mu biganiro nayo, arimo Rayon Sports, AS Kigali, Bugesera FC na Mukura Victory Sport, yose bivugwa ko amwifuza.

    Ndayiragije Etienne yatoje amakipe atandukanye arimo ikipe y'igihugu ya Tanzania na Kiyovu Sport yo mu Rwanda.

    Etienne Ndayiragije yateye umugongo Etoile de l’Est yamutegeye indege aje kuyisinyira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113611/etoile-de-lest-imaze-amasaha-24-ishakisha-umutoza-etienne-wategewe-indege-ageze-i-kigali-a-113611.html

  • Video: umugabo yihaye ibyo gupfundura inzoga y'abakwe iramwandagaza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkorambaga hasakaye amashusho y'umugabo washakaga gupfundura inzoga yo mu bwoko bwa shampanye birangira imusebeje imbere y'abari bitbiriye ubukwe.Uyu mugabo utamenyekanye aho akomoka, agaragara ashaka gupfundura iyi nzoga , maze akabanza kuyicugusa maze yayipfundura igahita imumeneka mu mutwe hose ndetse no mu maso. Nyuma hagaragara uwari uyoboye muhango w'ubukwe aza kumuhanagura , kugirango adakomeza kubura uko areba kuko inzoga iba yuzuye mu maso hose.

    Reba mu mashusho uko byamugendekeye.

     

     

    Source : https://yegob.rw/video-umugabo-yihaye-ibyo-gupfundura-inzoga-yabakwe-iramwandagaza/

  • Ibihugu byemerera umugore kurongorwa n'abagabo benshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urutonde rw'ibihugu byemerera umugore kurongorwa n'abagabo barenze umwe rwakozwe n'ikinyamakuru Xalimanews.com, ruragaragaza ibihugu 9 byemera bene ubwo bukwe butangaje.

    Kenya/Tanzania

    Ubwoko bw'aba Masai butuye mu majyepfo ya Kenya n'amajyaruguru ya Tanzania naho havugwa cyane abagore bakunze kuba batunzwe n'abagabo benshi kandi ibyo ntibifatwa nk'uburaya ahubwo ni ko umuco n'amahame bagenderaho bibiteganya.

    Brazil

    Mu gace ka Bororos kari muri Leta ya Mato Grosso muri Brazil, abaturage baho bafite ikibazo cy'ubuke bw'abagore, kandi umuco wabo ntubemerera gushaka udakomoka muri ako gace,. Ibi bituma umugore umwe ashobora gusangirwa n'abagabo bagera kuri 5 ku mpuzandengo.

    China

    Ubwoko b'aba Tibetan buba mu Bushinwa. Tibetan ni ubwoko bw'Abashinwa bafite inkomoko muri Nepal, usibye kuba umugore wo muri ubu bwoko aryamana n'umugabo wese ashatse nawe uva muri ubu bwoko. Aba bo ngo bemera no kuryamana no gushakana n'abo bava inda imwe. Ikindi kintu cyihariye ni uko ubu bwoko abagore aribo bafata umwanzuro mbese ubusanzwe imiryango yo muri Tibetan iyoborwa n'abagore.

    India

    Ubuhinde ni ikimwe mu bihugu bigaragaramo abagore barongorwa n'abagabo benshi. Ibi bigaragara cyane mu gace ka Jaunsar-Bawar kari muri Leta ya Uttarakhand. Mu tundi duce nka Kinnaur muri leta ya Himachal , Nilgiris na Nanjanad Vellala .

    Nepal

    Mu bwoko bwa Trebas, ubusanzwe umugore ni we uyobora urugo, mu izungura umukobwa ni we uragwa na Nyina imitungo yose y'umuryango, ibi bigatuma aba afite ijambo rikomeye mu muryango. Ubusanzwe muri aka gace nta mugabo ugira umugore we. Umukuru w'umuryango agena umugabo ugomba kuryamana n'umugore uko abishatse. Bivuze ko buri mugabo aba azi umunsi we ararana n'umugore runaka. Umugabo ngo iyo aryamanye n'umugore, asiga inkweto ku muryango kugira ngo n'iyo haba hari umugabo ushaka kuhayobera, azibone amenye ko muri urwo rugo rw'umugore harimo undi mugabo.

    Nigeria

    Mu gace ka Irigwe gatuwe n'abaturage 17,000 gusa bemerera umugore gushakwa n'abagabo barenze umwe.Ubu bwoko buto butuye muri Nigeria n'ubwo gushaka abagabo benshi ku mugore umwe byaciwe mu mwaka w'1968 ntibibuza ko hari abagore na n'ubu baba bafite abagabo benshi bazwi. Aha, muri aka gace usanga umugore ava mu rugo rumwe akajya kurara mu rundi. Kugira ngo bandike umwana kuri se babara aho umugore yaraye igihe kinini mu gihe yasamaga iyo ndaz akaba ari we uba se w'umwana.

    Venezuela

    Mu gace ka Bari gaherereye muri Venezuela naho umugore yemererwa kurongorwa n'abagabo benshi. Aha muri aka gace, abana bafite ba se barenze umwe babarirwa kuri 34% by'abana bose bahavuka. Bivuze ko nyina aba afite abagabo 2 cyangwa barengaho bitewe n'uko yabyifuje.

    RDC

    Muri Bashilélé muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umuco wabo wemerera abagore gushaka abagabo benshi.

    Paraguay

    Mu gihugu cya Paraguay hari ubwoko bw'aba-Ache buhatuye, aho abarenga 60% by'abagore baba bafite abagabo barenze umwe. Ibi kandi ntibyigera bitera urujijo iyo umugore abyaye umwana yandikwa kuri ba bagabo bose yashatse, bityo bakaba bafite inshingano zo kumwitaho bose ku buryo bungana. Abenshi mu bana bavuka muri aka gace baba bafite ba se 2 cyangwa abarenzeho bitewe n'abo umugore yashatse.

    Source : https://yegob.rw/ibihugu-byemerera-umugore-kurongorwa-nabagabo-benshi/