Category: Uncategorized

  • Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko Mike Muteebi ari umutoza wayo mushya naho Bugesera FC itangaza Ndayiragije Etienne #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022, nibwo amakipe abiri ya hano mu Rwanda yatangaje abatoza bayo bashya, ku isonga ikipe ya AS Kigali yerekanye umugande Mike Muteebi ko ariwe mutoza mushya naho Bugesera FC yo itanganza Ndayiragije Etienne.

    AS Kigali yerekanye Muteebi nk'umutoza mukuru ugomba gufatanya na Jackson Mayanja nk'umutoza umwungirije, aba bombi bakaba bahawe amasezerano y'imyaka ibiri batoza ikipe y'abanyamujyi ya AS Kigali.

    Aba batoza bombi baje muri iyi kipe nyuma yaho baheruka gutandukana na Eric Nshimiyimana nk'umutoza mukuru ndetse na Mutarambirwa Djabil wari umwungirije bakaba bari basezerewe kuri uwo mwanya.

    Mike Muteebi ukomoka mu gihugu cya Uganda aje gutoza AS Kigali nyuma yo gutoza amakipe atandukanye arimo KCCA FC na Villa SC, uyu mutoza kandi yanatoje ikipe y'igihugu ya Uganda izwi nka Uganda Cranes.

     

    Ku rundi ruhande, nyuma yaho Bugesera FC yatandukanye na Mbarushimana Abdou yamusimbuje umutoza w'umurundi ariwe Ndayiragije Etienne wari waje mu Rwanda bivugwa ko aje gutoza ikipe ya Etoile de l'Est yo mu karere ka Ngoma.

    Ndayiragije Etienne ahawe amasezerano mu ikipe ya Bugesera FC nyuma yo kunyura mu makipe atandukanye arimo Vitalo yo mu gihugu cy'u Burundi ndetse anatoza ikipe y'igihugu, yanatoje muri Tanzania mu ikipe y'igihugu ndetse na Azam.

    Binyuze kuri Twitter, ikipe ya Bugesera FC ikaba yatangaje ko uyu mutoza azafatanya n'ubuyobozi gushaka abazamwungiriza muri iyi kipe.

    The post Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko Mike Muteebi ari umutoza wayo mushya naho Bugesera FC itangaza Ndayiragije Etienne appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikipe-ya-as-kigali-yatangaje-ko-mike-muteebi-ari-umutoza-wayo-mushya-naho-bugesera-fc-itangaza-ndayiragije-etienne/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-ya-as-kigali-yatangaje-ko-mike-muteebi-ari-umutoza-wayo-mushya-naho-bugesera-fc-itangaza-ndayiragije-etienne

  • AS Kigali yerekanye umutoza mushya (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’umukino wa AS Kigali na Bugesera FC yerekanye umutoza mushya Mike Mutebi w’umugande.

    AS Kigali yatandukanye n’uwari umutoza wayo Eric Nshimiyimana mu Kuboza 2021.

    AS Kigali yahise yemeza Jimmy Mulisa nk’umutoza w’agateganyo mu gihe cy’ukwezi.

    Iyi kipe ikaba yamaze kuzana umutoza mushya ukomoka muri Uganda, Mike Mutebi watoje ikipe y’igihugu ya Uganda, KCCA, Villa SC n’izindi.

    Uyu mutoza akaba yanzanye n’umwungiriza we Jackson Mayanja, bakaba bazanywe na Alex umenyerewe mu kugurushi abakinnyi n’abatoza.

    Uyu mutoza akaba yeretswe abakannyi mu Bugesera nyuma y’umukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona wo AS Kigali yanganyijemo na Bugesera FC.

    AS Kigali yerekanye abatoza bashya

    Umutoza mukuru wa AS Kigali, Mike Mutebi

    Umutoza wungirije wa AS Kigali, Jackson Mayanja

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-irerekana-umutoza-mushya

  • APR FC itsinze Gorilla ifata umwanya wa mbere, Rayon ikura atatu i Rubavu (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umukino APR FC yari yabanje hanze abakinnyi nka Omborenga Fitina na Manishimwe Djabel, abakinnyi basanzwe babanza mu kibuga, mu gihe Ruboneka Jean Bosco we yari afite ikarita itukura yatumye adakina uyu mukino.

    Ikipe ya APR FC yaje kubona igitego ku munota wa 57 w’umukino cyavuye kuri Penaliti yari ikorewe Jacques Tuyisenge , iza gutsinwa na Byiringiro Lague

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino APR FC ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona rw’agateganyo, nyuma y’aho ikipe ya Kiyovu Sports inganyirije 0-0 na Etoile de l’Est.

    I Rubavu, Rayon Sports y’abakinnyi 10 yatahanye amanota atatu

    Ku munota wa 26 w’umukino, Nizigiyimana Kharim Mackenzie yahawe ikarita itukura, Rayon Sports ikina iminota hafi 70 ari abakinnyi 10.

    Rayon Sports yaje gutsinda igitego cya mbere ku munota wa 37 gitsinzwe na Manace Mutatu. Ku munota wa 63 w’umukino Bizimana wa Etincelles nawe yahawe ikarita itukura, naho ku munota wa 90+2 Muhire Kevin atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-itsinze-gorilla-ifata-umwanya-wa-mbere-rayon-ikura-atatu-i-rubavu-amafoto

  • Polisi y’u Rwanda yatangaje amatariki n’uruto… – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryateweho umukono na ACP Jean Baptiste NTAGANIRA Komiseri w’Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, rivuga ko “Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga riramenyesha abantu biyandikishije kuzakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali (CoK) mu kwezi kwezi k’Ukwakira n’Ugushyingo 2021 icyiciro cya kane, ko guhera tariki ya 24 Mutarama kugeza 05 Gashyantare 2022 rizakoresha ibizamini mu turere tugize umujyi wa Kigali.

    Polisi y’u Rwanda yavuze ko “Urutonde rw’abazakora rugaragara ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda www.police.gov.rw.” Bongeyeho bati “Abatibona ku rutonde kandi barahawe itariki ya 15 Ugushyingo na 13 Ukuboza 2021 bazategereza urundi ruzatangazwa nyuma”. Polisi yavuze ko abiyandikishije gukorera uruhushya rw’agateganyo bose bahawe gukora muri Mutarama 2022, bazakorera kuri Stade ya Kigali (Nyamirambo) ku matariki n’isaha bahawe. 

    Hatangajwe kandi ibisabwa ku bantu bose bazakora ibi bizamini, aho bagomba kuba barikingije kandi baripimishije Covid-19. Polisi iti “Abazakora ibizamini bose barasabwa kuzaza bagaragaza ko bikingije kandi bipimishije  Covid-19 mu gihe kitarenze amasaha 72, ibisubizo byerekana ko nta bwandu bafite. Bagomba kandi kuza bitwaje ibyangombwa by’umwimerere, icyangombwa gisimbura irangamuntu cyangwa pasiporo ntibyemewe. Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara izi nimero: 118/0788311553/0788311570”.

    KANDA HANO UREBE URUTONDE RW’ABAZAKORERA IMPUSHYA ZO GUTWARA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113653/polisi-yu-rwanda-yatangaje-amatariki-nurutonde-rwabazakorera-impushya-zo-gutwara-ibinyabiz-113653.html

  • Rayon Sports yasubiye mu bihe byo gutsinda,APR FC yambura umwanya wa mbere Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yari imaze imikino 2 idatsinda ndetse itaninjiza igitego yisubiyeho itsindira Etincelles FC i Rubavu ibitego 2-0 mu gihe APR FC yatsinze Gorilla FC igitego 1-0.Kiyovu Sports yahagamwe na Etoile de l'Est banganya 0-0 bituma iva ku mwanya wa mbere.

    APR FC imaze imyaka 2 idatsindwa ndetse kugeza n'uyu munsi ikaba itaratsindwa, yari yakiriye Gorilla FC mu mukino w'umunsi wa 13 wa shampiyona y'iclyiciro cya mbere mu Rwanda.

    APR FC yabonye igitego ku munota wa 57 gitsinzwe na Byiringiro Lague kuri penaliti nyuma y'ikosa ryari rikorewe Jacques Tuyisenge.

    Mu wundi mukino wabereye I Rubavu,Rayon Sports yaherukaga kunganya na Musanze FC na Gicumbi FC yatsinze Etincelles ibitego 2-0 byatsinzwe na Manace Mutatu ku munota wa 39 na Muhire Kevin kuwa 89,bituma igaruka mu bihe byiza.

    Muri uyu mukino,Rayon Sports yahawe ikarita itukura ya Nizigiyimana Karim uzwi nka Makenzi.

    AS Kigali yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1 byatsinzwe na Ramadhan Niyibizi ku munota wa 30' na Kayitaba Bosco watsinze penaliti ku munota wa 4 mu yongerewe kuri 90,nyuma y'uko Biramahire Abeddy agushijwe mu rubuga rw'amahina.

    Igitego cy'impozamarira cya Bugesera FC cyatsinzwe na Mucyo Junior Didier ku munota wa 47.

    Uyu mukino wabonetsemo amakarita abiri atukura arimo iya Rugwiro Hervé wa AS Kigali nyuma yo gushwana n'umusifuzi n'iya Muniru Abdul Rahman nyuma yo gukubita Ndacyayisemga Ally.

    Nyuma y'iyi mikino,APR FC yaraye ifashe umwanya wa mbere ihigitse Kiyovu Sports yanganyije 0-0 na Etoile de l'Est.

    Urutonde:

    1. APR FC 27 Pts (-2)
    2. Kiyovu Sports 26 Pts
    3. AS KIGALI 23 Pts
    4. Rayon Sports 23 Pts
    5. Police FC 22 Pts (-1)

    Uko imikino yagenze:

    FT APR FC 1-0 Gorilla FC
    FT Etincelles 0-2 Rayon Sports FC
    FT Etoile de L'Est 0-0 Kiyovu Sports
    FT Bugesera FC 1-2 AS Kigali

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yasubiye-mu-bihe-byo-gutsinda-apr-fc-yambura-umwanya-wa-mbere

  • Mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo gushimisha ba mukerarugendo #rwanda #RwOT

    RDB itangaza ko iyi Hot Air Balloon isanzwe iba irimo umwuka igatembera mu kirere, izajya ibasha gutwara abantu bari hagati ya bane na batandatu ikabasha kuzamuka mu butumburuke buri hagati ya Metero 100 na Metero 1 000.

    Ubu buryo bwatangijwe ku bufatanye n’Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) n’Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera, Akagera Management Company.

    Royal Balloon Rwanda izaba ikoresha imipira ibasha kureremba mu kirere kubera ko haba harimo umwuka ugenda ushyushywa n’imashini yabugenewe, ishobora kugendamo hagati y’abantu bane kugeza kuri batandatu. Mu bijyanye n’ubugenge, umwuka ushyushye ujya hejuru y’ukonje, ari nayo mpamvu iyi mipira ibasha kuzamuka.

    Izi 'balloons’ zishobora kuzamuka mu kirere ku butumburuke buri hagati ya metero ijana na metero 1000, ni ukuvuga kilometero imwe hejuru ya pariki.

    Ni uburyo bushobora gutuma abantu barushaho kuryoherwa n’ibyoza bitatse Pariki y’Igihugu y’Akagera, ibonekamo inyamaswa eshanu zikomeye muri Afuruka (Big Five), ni ukuvuga Inzovu, Inkura, Intare, Ingwe n’Imbogo.

    Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko bishimiye gufatanya na Royal Balloon Rwanda mu kongera ibishobora gukurura ba mukerarugendo mu Rwanda.

    Ati 'Twiyemeje gukomeza kubaka ubufatanye bushya no korohereza ishoramari mu rwego rw’ubukerarugendo, kugira ngo tubashe guhaza ibyifuzo by’abadusura ari nako bitanga umusanzu urambye mu kubungabunga ibidukikije.'

    Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Akagera, Ladis Ndahiriwe avuga ko iyi Hot Air Balloon izatuma abasura iyi Pariki barushaho kuyishimira no kureba ubwiza bwayo n’imirambi yayo kandi bikazagira uruhare mu gukomeza kubungabunga iyi pariki.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Mu-Rwanda-hatangijwe-uburyo-bushya-bwo-gushimisha-ba-mukerarugendo

  • Aba 'Agents' ba MTN bijejwe ko bagiye guhabwa komisiyo bari bamaze iminsi basaba #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Sosiyete y'itumanaho ya MTN buvuga ko aba-agents bose bagaragaraye mu bikorwa yita ibya forode guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022, batangira guhembwa Komisiyo y'ukwezi kwa 12 bakoreye mu buryo bwa nyabwo.

    Aba bazwi nk'aba Agents bagaragaza ko bacuruza serivise zitandukanye z'iyi sosiyete zirimo kubikira amafaranga abakiriya no kuyabikuza, ariko bagatungurwa n'uko itariki yo kwakira komisiyo MTN isanzwe ibaha buri kwezi, bahabwa ubutumwa bubamenyesha ko batazahembwa ngo kuko babikiye abakiriya inshuro nyinshi kuruta izo babikuje.

    Umwe yagize ati 'Umukiriya rero iyo aje kubitsa ntabwo wamubaza ngo uje kuyakoresha iki? Hari igihe baba banze gutonda umurongo kuri Banki, akaza akakubitsaho agahia ashyira kuri Banki bitewe nuko ikoranabuhanga ryaje.Abakiriya tubafasha muri ubwo buryo, Ariko tugatangazwa nuko bavuga ko twakoze forode.Iyo forode twayobewe iyo ariyo. Ngereranyije igihe bahereye banyambura na Miliyoni 2 zageramo. Ubu bana bananiwe kujya ku ishuri bicaye mu rugo.'

    Undi ati 'Hari uwo ubikira ukabona ako kanya ahise ayashyira kuri konti koko nibyo, ariko ntabwo nagutegeka ngo aya mafaranga yagumishe kuri simukadi uzayakoreshe utayashyize kuri banki? Banki se zibereyeho iki?'

    Mugenzi wabo ati 'Njye mfite igishoro cya Miliyoni 3. Ibaze kuba ukoresha igishoro cya Miliyoni 3 ku kwezi ntuhembwe n'igihumbi? Ukeneye kugaburira abana, bakeneye kujya kwiga, ukeneye no kwishyura Inzu, urumva atari ikibazo? Mutuvuganire rwose.'

    Aba bavuga ko MTN yareba uburyo umukiriya azajya acibwa amafaranga yo kubika aho kugira ngo umu-agents akomeza kubihomberamo. Gusa ngo nibakomeza kwimwa iyi komisiyo bazahagarika serivise yo kubikira abakiriya burundu.

    Umwe aragira ati 'Icyo twifuza ni uko MTN niba ibona ko kubika ari amakosa , nibafate umukiriya tugiye kubikira amafaranga najya kuyashyira kuri bankibagire ibiguzi bamukata, ariko twe tubarirwe kuko tuba twakoze akazi. Mu by'ukuri nka Perezida wa Repubulika ajya acyemura ibibazo byinshi tujya tubona, twifuza ko natwe yakwinjira muri iki kibazo tukarenganurwa.'

    Undi ati 'Serivise yo kubika tuzayifunga burundu, tujye tubikura gusa.'

    Itangazamakuru rya Flash ryabajije ubuyobozi bwa MTN uko ibifatwa nka forode bikorwa maze Joel Mugabo ushinzwe ibikorwa by'ubucuruzi muri Mobile Money abisobanura muri aya magambo.

    Ati 'Niko bibwira ariko siko biri, ibaze kohereza amafaranga bikorwa mu munota umwe, ukabikira abantu Batatu batandukanye, abo bantu 3 bakayashyira kuri konti imwe yo muri Banki, noneho ayo mafaranga yagiye kuri banki akongera agasubira kuri wa mu Agent, bikaba byakozwe mu gihe kingana n'umunota utageze,mu by'ukuri uba ubona ko harimo igikorwa cya forode.'

    Ubuyobozi bwa MTN buvuga ko hari kwigwa uburyo hahindurwa ingingo yo kwima komisiyo yose umuntu wagaragaye mu bikorwa bya forode, nk'uko byari bisanzwe.

    Ubu buyobozi bunavuga ko guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022, abagaragaye muri ibi bikorwa bahabwa Komisiyo y'ukwezi kwa 12.

    Joel Mugabo niwe ukomeza agira ati 'Mu masezerano uko byari bimeze bivugwa ko umu-Agent wagaragaye mu gikorwa cya forode adahembwa komisiyo, ariko turimo kubikorera ubugororangingo dushaka ko icyo kintu gihindurwa. Twafashe umwanzuro ko aba-Agents bose bagaragaye muri icyo gikorwa bagiye guhembwa umufuragiro wabo bigaragara neza ko bawukoreye mu buryo bwa nyabwo bakaba bagiye guhembwa komisiyo yabo y'ukwezi kwa Cumi n'abiri guhera kuri uyu wa Gatatu.'

    Uretse kuba aba bacuruza serivisi za MTN bavuga ko iki kigo kibambura, banagaragaza ko imyanzuro myinshi ifatwa batayigiramo uruhare.

    Mu minsi micye ishize nabwo hakunze kumvikana mu itangazamakuru aba ba agents bashinja iki kigo gufunga amasimukadi bakoresha batazi ikibitera ndetse no gutinda kubaha komisiyo baba bagejejemo.

    The post Aba 'Agents' ba MTN bijejwe ko bagiye guhabwa komisiyo bari bamaze iminsi basaba appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/01/19/aba-agents-ba-mtn-bijejwe-ko-bagiye-guhabwa-komisiyo-bari-bamaze-iminsi-basaba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=aba-agents-ba-mtn-bijejwe-ko-bagiye-guhabwa-komisiyo-bari-bamaze-iminsi-basaba

  • RDC: Polisi yerekanye abakekwaho kwica uwari Ambasaderi w’u Butaliyani #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafashwe beretswe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru General Constant Ndima ni babiri ari bo Bahati na Balume naho uwitwa 'Aspirant’ warashe Ambasaderi aracyashakishwa.

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Aba Van Ang, yatangaje ko abafashwe basanzwe mu mutwe witwaza intwaro ukora ibikorwa byo kwambura abantu no kubashimuta uzwi ku mazina ya Balume Bakulu.

    Yagize ati “Ni abagizi ba nabi barembeje Umujyi wa Goma, bakaba barafashwe hagendewe ku iperereza ryakozwe n’intwaro bakoresha. Bagabye igitero ku modoka zitwaye Ambasaderi bashaka kubashimuta no kubambura. Bari bayobowe na Bahati naho uwarashe Ambasaderi yitwa Aspirant n’ubu arashakishwa.”

    Polisi ivuga ko abafashwe bemera icyaha ndetse bakaba ngo bicuza kuko batari bagambiriye kwica Ambasaderi.

    Icyo bari bagamije ngo kwari ukumushimuta hanyuma bakamurekura ari uko bahawe miliyoni y’Amadolari ya Amerika. Kuba uwitwa Aspirant yaramurashe ngo byarabababaje kuko byatumye bahomba iyo miliyoni y’Amadolari.

    Lucas Attanasio wari Ambasaderi w’u Butaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarasiwe mu muhanda wa Goma-Rutshuru ari mu modoka z’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi ubwo yari agiye kureba uko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ikorwa.

    Guverineri Carly Nzanzu wari mu buyobozi yavuze ko Ambasaderi Lucas Attanasio yageze mu Mujyi wa Goma tariki 19 Gashyantare 2021 saa 10h30 mu ndege ya MONUSCO ifite nimero 5Y/SIM.

    Tariki ya 22 Gashyantare 2021 ku isaha ya 10h15 imodoka zitwaye Ambasaderi n’umurinzi we zaguye mu gico cy’abantu bitwaje intwaro bazirasaho barazihagarika ku birometero 15 uvuye mu Mujyi wa Goma werekeza i Kibumba.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/rdc-polisi-yerekanye-abakekwaho-kwica-uwari-ambasaderi-w-u-butaliyani

  • Judith yahishuye ukuri kose kumubano we na Safi Madiba ndetse n'uburyo yakuyemo inda y'amezi 3 #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Safi Madiba aherutse kuvuga ko yatandukanye na Judith ndetse ko hashize imyaka ibiri batandukanye ariko nk'uko ibya gatanya bigombera amategeko nabyo babirimo – abanyamategeko bari kubikoraho- bitandukanye n'ibyo Judithe we aherutse gutangaza.

    Ukuri kose Judith yagutangaje mu kiganiro yagiranye yagiranye na Isimbi Tv, yavuye imuzi icyamutandukanyije na Safi Madiba anahishura ibyavuzwe ko yamufungiranye akamuraza hanze nk'intandaro ya byose.

    Muri iki kiganiro Niyonizera yabanje kwikoma Safi Madiba ukunze kumvikana mu itangazamakuru avuga ku mubano wabo.

    Ati 'Ubundi umugabo aba ari umugabo, niyo bamubeshyera aricecekera, nta mugabo ukwiye kujya mu itangazamakuru ngo avuge ibye n'umugore we.'

    Uyu mugore agiye mu itangazamakuru kuvuga icyamutandukanyije na Safi Madiba, nyuma y'iminsi mike uyu muhanzi avuze ko amaze umwaka urenga batandukanye anasaba itangazamakuru kutazongera kumwita umugore we.

    Safi Madiba mu kiganiro na Flash TV yavuze yamaze gutandukana n'uyu mugore ibintu bimaze umwaka n'amezi atandatu.

    Ati 'Tariki 10 Mata 2020 twatandukanye nabi, mu 2021 navuye aho ntuye njya kumureba ngo dufate gatanya arabyanga. Umunyamategeko wanjye yambwiye ko namwihorera kuko bifite uko urukiko ruzabikemura.'

    Safi Madiba yahishuye ko ubwo yafataga icyemezo cyo kutazongera kuvugisha uwari umugore we byatewe n'uko yamubwiye ko azamwangiriza izina.

    Uyu muhanzi yasabye Judith Niyonizera kumushyirira izina hasi amwiyama kutazongera kumuvuga mu itangazamakuru ukundi.

    Mu rwego rwo kumvikanisha ko adaheruka uwari umugore we, Safi Madiba yagize ati 'Njye ibintu bya Judith mbibona kuri youtube nkuko buri wese abibona, ntabwo muheruka kandi na we ntamperuka.'

    Niyonizera ntiyariye indimi ku byo gufungirana Safi Madiba akamuheza inyuma y'inzu

    Niyonizera yahishuye ibyari bimaze igihe bivugwa ko baba baratandukanyijwe n'uko yakingiranye Safi Madiba akamuraza mu modoka, icyakora ahakana ko atigeze amwicisha imbeho.

    Ati 'Namuraje mu rubura se ko yari mu modoka? None se ko zigira ubushyuhe yahuriye he n'imbeho.'

    Yavuze ubwo bageraga muri Canada nyuma y'igihe gito yatangiye kugirana ibibazo na Safi Madiba, ahitamo kujya abiganiriza umugabo wari inshuti yabo.

    Bitewe n'akabazo bari bafitanye, Niyonizera yavuze ko hari ibyo batumvikanyeho Safi Madiba asohoka mu nzu ajya mu modoka hanze asiga umugore aryamye.

    Ati 'Naricuye mbura umuntu, ndebye hanze mubona mu modoka ndabyuka njya kumureba nsanga ari kuvugana na mubyara we, nanjye turavugana. Icyakora kuko nari mfite umujinya wa bya bindi tutumvikanyeho ngarutse nahise mfunga umuryango kugira ngo naza akomange nkanguke tubanze dukemure ibyo twari tutarasoza.'

    Uyu mugore yavuze ko ubwo Safi Madiba yakomangaga yanze kujya kumukingurira, hashize umwanya agiye gukingura asanga undi yamaze kugenda.

    Niyonizera yongeyeho ko Safi Madiba yagiye gucumbika kuri ya nshuti yabo ndetse ahita afata icyemezo cyo kutazasubira mu rugo.

    Safi Madiba yongeye kuvugisha Niyonizera amusaba ibyangombwa bye, undi abijyana ku biro by'abashinzwe abinjira n'abasohoka muri Canada

    Niyonizera wageranye na Safi Madiba muri Canada atwite, avuga ko nyuma yaje kujya kwa muganga kuko yumvaga atangiye kugira ibibazo, bamubwira ko basanze inda ye itari gukura asabwa n'abaganga kuyikuramo.

    Uyu mugore avuga ko Safi Madiba atigeze yongera kumuvugisha ahubwo yahisemo ku mu 'block' ku buryo batazongera kuvugana ukundi.

    Ati “Igihe cyose nari ndwaye Safi ntiyigeze angeraho ariko ndabizi barabimubwiraga.”

    Icyakora ku rundi ruhande Safi Madiba wari wasize iwe ikarita imwemerera gutura muri Canada yongeye guhamagara umugore we ayimusaba.

    Nyuma yo kutumvikana ku kuyimuha ku neza, byabaye ngombwa ko biyambaza inshuti zabo ariko nazo zinanirwa gukemura ikibazo cyari gihari ndetse n'ikarita arayimwa.

    Niyonizera wari umaze kubona ko umugabo we atagishaka ko bavugana, avuga ko yafashe ikarita ye ayijyana ku biro by'abashinzwe abinjira n'abasohoka.

    Ati “Safi Madiba abifashijwemo na wa mugabo wamujyanye, yageze aho yiyambaza inzego zishinzwe umutekano avuga ibintu byinshi bishingiye ku kuba nari namutwariye ikarita, mfata icyemezo nyijyana ku biro by'abinjira n'abasohoka.”

    Mu 2021 baje kongera guhura birangira bashwanye, Safi Madiba ashatse gatanya bizamo kidobya

    Ubwo batandukanaga, Niyonizera yavuze ko Safi Madiba yamubwiye ko atifuza no kongera kumubona ndetse nta n'aho bazongera guhurira.

    Icyakora siko byagenze kuko mu 2021, uyu mugore wari warimukiye mu gace Safi Madiba yari atuyemo, baje guhura batabiteguye bahana gahunda yo kongera kujya basurana.

    Ati “Twarahuye turaganira, twemeranya ko twajya twongera gusurana tukaganira. Iki gihe ni njye wamusuye bwa mbere, hanyuma na we atangira kujya aza kundeba mu rugo.”

    Niyonizera ahamya ko bakomeje kugenderana kugeza ubwo bongeye kugirana ibibazo mu mpera z'umwaka ushize.

    Avuga kuri ibi bibazo, yagize ati “Rimwe yaje kunsura mu rugo mfite umushyitsi, dufata icyemezo cyo kujyana muri Hotel. aha twahamaze iminsi ndetse twemeranya ko tugiye kubana mu kazi. Uwo munsi nibwo namwumvise kuri telefone ari kuvuga ibintu bitanshimishije, duhita twongera turashwana.”

    Nyuma yo kutabasha kongera kumvikana, Niyonizera avuga ko Safi Madiba yagiye gushaka abanyamategeko bamufasha gushaka gatanya ariko birangira bijemo kidobya.

    Niyonizera yavuze ko ubwo yahamagazwaga n'abanyamategeko bari batangiye gukurikirana ikibazo cya Safi Madiba wifuzaga gatanya, yabahaye ibimenyetso by'uko bari bari kumwe mu minsi mike yari ishize bituma ibya gatanya bipfa bityo kuko uyu muhanzi yari yababwiye ko haciyemo umwaka urenga adahura n'umugore we.

    Icyakora Niyonizera ahamya ko kugeza ubu yamaze gufata icyemezo cya nyuma, yaretse Safi Madiba ku buryo niba anakeneye gatanya yajya kuyisaba.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/judith-yahishuye-ukuri-kose-kumubano-we-na-safi-madiba-ndetse-n-uburyo-yakuyemo

  • Umufana wa Clapton Kibonge yamusabye ko yamugira inama yatumye abyibuha | Ibyo Clapton yamusubije birasekeje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Clapton Kibonge abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yerekanye amagambo umwe mu bafana be yakoresheje ubwo yamubazaga ibanga yakoresheje kugirango abyibuhe. Ni nyuma yuko Clapton Kibonge yari amaze iminsi yerekana amafoto n'amavideo ye maze uyu mufana akabona Clapton yarabyibushye ndetse akifuza ko yamusangiza ibanga yakoresheje kugirango abyibuhe.

    Uyu mufana wa Clapton yamubajije akoresheje amagambo akurikira:

    Clapton yahise asubiza uyu mufana mu magambi agira ati ” Karabaye🤣🤣🤣🤣🤣😍😍😍 “.

    Source : https://yegob.rw/umufana-wa-clapton-kibonge-yamusabye-ko-yamugira-inama-yatumye-abyibuha-ibyo-clapton-yamusubije-birasekeje/