Category: Uncategorized

  • Inkuru nziza kuri wa mugabo wagaragaye arimo gusunika ingorofani mu mihanda ya Kigali – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi mike hamenyekanye ko umugabo wacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ari Hagenimana Samuel ndetse n'umwe mu banyamakuru bafite ikinyamakuru gikorera kuri Youtube akamuganiriza ndetse akanasangiza benshi iby'ubuzima bwe. Inkuru ivunaguye y'ubuzima bwa Hagenimana Samuel twari twayibagejeho ubushize.

    Kuri ubu amakuru agera kuri YEGOB avuga ko Hagenimana Samuel yamaze kubona umuntu ugiye kumugurira moto azajya akoresha mu kazi ke ka buri munsi, ibi bikazamufasha kwiteza imbere ndetse no guteza imbere umuryango we.

    Hagenimana Samuel yabonye umuntu ugiye kumugurira moto

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-kuri-wa-mugabo-wagaragaye-arimo-gusunika-ingorofani-mu-mihanda-ya-kigali/

  • Umugabo yatunguye abantu ashyira umugore we utwite ku byapa (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kabi Wa Jesus umwe mu bagabo bamaze kwamamara cyane kumbuga nkoranyambaga mugihugu cya Kenya, yatunguye abantu ubwo yagaragazaga ko umugore we atwite abinyujije kucyapa kinini kimanitse kumuhanda.

    Uyu mugabo mu rwego rwo kwereka abakunzi be ko umugore we atwite inda nkuru yakoreshe icyapa kinini gishyirwa mu gace kitwa Runda.

    Uyu mugabo murwego rwo kwereka abakunzi be ko umugore we atwite inda nkuru yakoreshe icyapa kinini gishyirwa mu gace kitwa Runda.

    Uyu mugabo yari yatumiye bantu benshi b'inshuti ze hamwe n'umugore we aho bamutunguriye kumuhanda umanitseho iki cyapa kinini cyane.

    Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru, Nairobi Wire Kabi wa Jesus yavuzeko ibi yabikoze kubera urukundo akunda umugore we n'agaciro aha umuryango we.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yatunguye-abantu-ashyira-umugore-we-utwite-ku-byapa-amafoto/

  • Abafana b'andi makipe baremeza ko ikipe ya Apr Fc bayibiye (Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abafana b'andi makipe batangaje ko peneliti yahawe ikipe ya Apr Fc iri gukina na Gorilla Fc ko atari peneliti.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022, habaye imikino y'umunsi wa 13 muri shampiyona y'u Rwanda muri iyo mikino habayemo n'umukino wahuje ikipe ya Apr Fc na Gorilla Fc.

    Uyu mukino waje kurangira Apr Fc itsinze ikipe ya Gorilla Fc igitego kimwe ku busa cyabonetse kuri penariti itavuzweho rumwe n'abafana.

    Iyo ukurikiranye amashusho y'uko byagenze kugira ngo Apr Fc ihabwe penaliti, Jacques Tuyisenge yari afite umupira myugariro wa Gorilla yaserebetse amukozaho ikirenge ahita agwa hasi.

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira ayo mashusho ari nako bakomeza kugenda bibaza niba iyo penaliti yarigutangwa.

    Abafana birengagije amarangamutima yabo bemeza ko iyo penaliti itari gutangwa, gusa hari n'abandi bemeje ko yari penariti.

    Reba videwo yose y'uko byagenze

    Ese wowe urabona iyo yari penariti?

     

    Source : https://yegob.rw/abafana-bandi-makipe-baremeza-ko-ikipe-ya-apr-fc-bayibiye/

  • Minisitiri Biruta yahagarariye Perezida Kagame mu nama y'abakuru b'ibihugu bigize ECCAS – #rwanda #RwOT

    Iyi nama iri kubera i Brazaville muri Congo, yabaye kuri uyu wa 19 Mutarama 2022, aho yabanjirijwe n'izindi nama zahuje abayobozi batandukanye barimo abagize inzego z'umutekano zitandukanye bo mu bihugu 11 bigize ECCAS biga ku bijyanye n'amahoro n'umutekano muri aka karere.

    Uyu muryango washinzwe mu 1983 uhuza ibihugu byo muri Afurika yo hagati birimo Angola, u Burundi, Cameroun, Centrafrique, Congo-Brazzaville, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Tchad, Sao Tome & Principe n'u Rwanda.

    Intego nyamukuru y'uyu muryango ni uguhuza ubufatanye bw'ibi bihugu hagamijwe guteza imbere Afurika mu bijyanye n'ubukungu binyuze mu kongera ubushobozi bw'inganda, guteza imbere ubuhinzi, kubyaza umusaruro umutungo kamere, kongera ingufu, ubucuruzi, guteza imbere uburezi, ingendo, itumanaho, siyansi, ikoranabuhanga n'ibindi.

    Gusa ibi byose ntibyagerwaho nta mahoro, bikaba ariyo mpamvu hashyirwa imbaraga mu bijyanye na Politiki n' umutekano mu rwego rwo kuzamura imibereho y'abatuye mu bihugu bigize ECCAS bikunda kwibasirwa n'ibitero by'imitwe yitwaje intwaro.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu byatangiranye nawo ruza kuwikuramo mu 2008, rwongera kuwusubiramo mu 2016.

    Iyi nama y’abakuru b’ibihugu yari iyobowe na Perezida wa Congo-Brazzaville, Denis Sassou Nguesso

    Minisitiri Biruta yahagarariye Perezida Kagame mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize ECCAS


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-biruta-yahagarariye-perezida-kagame-mu-nama-y-abakuru-b-ibihugu

  • Rayon Sports igiye kwakira abakinnyi 2 bo gusimbura ba banya Maroc yirukanye #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports irakira abakinnyi babiri baragera mu Rwanda mu masaha y'ijoro baje kuyifasha kwiyubaka nyuma yo gutakaza abanya Maroc babiri barimo Youssef Rharb yagenderagaho na mugenzi we Ayoub

    Umwe muri aba bakinnyi ni umunya Nigeria, wahagurutse iwabo ku saa munani n'igice z'amanywa. Undi ni umunya Cameroon witwa Maël w'imyaka 23, yaje n'indege ya saa kumi n'igice z'igicamunsi.

    Uyu witwa Mael Dindjeke, ni umunya Cameroon n'umusore w'ibigango Rayon Sports izanye gutsinda ibitego.

    Uyu yabarizwaga mu ikipe yitwa PWD y'i Bamenda mu gihugu cya Cameroon.

    Rayon Sports isanzwe ifite umunya Cameroon witwa Esombe Willy Onana uri mubo igenderaho cyane.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mutarama nibwo haje amakuru y'uko Kwizera Pierrot usoje amasezerano muri AS Kigali yamaze gusinyira Rayon Sports ku buryo azatangira kuyikinira mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2021-22 ibura imikino 2 ngo igice kibanza gisozwe.

    Uyu Pierrot ashobora kwiyongeraho aba basore 2 bataragera mu Rwanda ariko bari hafi nkuko amakuru abitangaza.

    Rayon Sports yatsinze Etincelles FC mu mukino wa shampiyona wabaye uyu munsi ibitego 2-0,biyifasha kugira amanota 23 , ifata umwanya wa Kane ku rutonde rw'agateganyo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-igiye-kwakira-abakinnyi-2-bo-gusimbura-ba-banya-maroc-yirukanye

  • AS Kigali yahaye akazi abatoza 2 bo muri Uganda nyuma yo kwirukana Nshimiyimana #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali yahaye akazi umutoza w'umugande Mike Mutebi ku masezerano y'imyaka ibiri, akazaba yungirijwe na Jackson Mayanja.

    Nyuma y'umukino AS Kigali yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1 kuri uyu wa Gatatu,iyi kipe yahise itangaza ku mugaragaro ko yahaye akazi aba bagande babiri banawurebye.

    Mike Mutebi arazwi cyane muri Uganda kuko niwe watozaga KCCA ubwo yatwaraga CECAFA iheruka kubera mu Rwanda akina umukino mwiza cyane.

    Mike Mutebi nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana na KCCA FC muri Werurwe 2021.

    Aba batoza bombi baje gusimbura Jimmy Mulisa wemeye gutoza iyi kipe mu gihe cy'ukwezi ubwo Nshimiyimana Eric wari umutoza mukuru na Mutarambirwa Djabil wari umwungirije bari birukanywe mu Ukuboza 2021.

    Umukino wabo wa mbere muri AS Kigali ni uwo izahuramo na APR FC mu mpera z'icyumweru ku munsi wa 14 wa Shampiyona.

    Aba bagabo basanze AS Kigali iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 23 nyuma y'iminsi 13 ya shampiyona.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/as-kigali-yahaye-akazi-abatoza-2-bo-muri-uganda-nyuma-yo-kwirukana-nshimiyimana

  • AS Kigali yashyizeho umutoza mukuru mushya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mike Hallary Mutebi

    Mike Hallary Mutebi

    Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko Mike Mutebi waherukaga gutoza mu ikipe ya KCCA muri Uganda, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyo kipe, aho azaba yungirijwe na Jackson Mayanja, bombi bakomoka mu gihugu cya Uganda.

    Ibyo bije nyuma yuko iyi kipe yirukanye Eric Nshimiyimana wari umutoza mukuru wayo, amaze gutsindwa na Rayon Sports ibitego 2-1 igahita iha akazi Jimmy Mulisa ko kuyitoza by’agateganyo, akayitoza imikino ine (4) agatsindamo imikino ibiri (2) atsindwa umukino umwe (1) mu gihe yanganyijemo umukino umwe (1) ,abona umusaruro w’amanota arindwi (7) kuri 12 yakiniye.

    Kugeza ubu ntiharafatwa icyemezo k’uzatoza umukino w’umunsi wa 14 uzahuza AS Kigali na APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, nk’uko umunyamabanga w’ikipe ya AS Kigali, Gasana Francis yabitangarije Kigali Today.

    Yagize ati “Icyo cyemezo ntabwo twari turagifata kuko kiri tekinike, baracyabiganiraho”.

    Mike Hillary Mutebi yatoje amakipe atandukanye arimo ikipe ya Villa Sports Club, KCCA yahesheje ibikombe bitatu birimo shampiyona ya Uganda batwaye inshuro 2 n’igikombe cy’igihugu kimwe, akaba yaranatoje kandi ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/as-kigali-yashyizeho-umutoza-mukuru-mushya

  • Umutungo wabaherwe 10 ba mbere ku Isi wikuby… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi yose maze abantu benshi bakisanga mu bukene, ni nako umutungo w'abaherwe ba mbere ku Isi nawo wazamukaga umunsi ku munsi nk'uko byagaragajwe na raporo ngarukamwaka y'umuryango ukora ibikorwa by'ubugiraneza OXFAM.

    Iyi raporo yatangajwe mu nama ya World Economic Forum, igaragaza ko umutungo wose hamwe w'aba bagabo 10 ba mbere bakize ku Isi wikubye inshuro zirenga ebyiri kuva muri Werurwe 2020. Iyi raporo ikomeza ivuga ko uyu mutungo w'aba bagabo 10 wavuye kuri miliyari $700 ukagera kuri tiriyoni $1.3.

    Umutungo w'aba bagabo wazamukaga ku mpuzandengo $15,00 ku isegonda, cyangwa Miliyari $1.3 ku munsi mu myaka ibiri gusa iki cyorezo gitangiye gukwirakwira ku Isi. N'ubwo amafaranga y'aba baherwe yiyongeraga umunsi ku munsi, ni nako abantu barenga miliyoni 160 hirya no hino ku Isi bisanze mu bukene.

    Nyuma y'uko ikigero cy'ibyinjizwa n'abakene ku Isi kigabanutse, ibi byagize uruhare mu rupfu rw'abantu bagera ku 21,000 buri munsi kubwo kutabasha kwiyishyurira serivisi z'ubuzima ndetse hakaza n'ingaruka zituruka ku mihindagurikire y'ikirere.

    Aba bakire harimo Elon Musk, Jeff Bezos, Larry Page, Sergey Brin, Mark Zuckerberg, Bill Gates, Steve Ballmer, Larry Ellison, Warren Buffet na Bernard Arnault.


    Umutungo w'aba baherwe warazamutse cyane muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19

    Umutungo wa Elon Musk wiyongereye ku kigero cya 1,000% mu gihe uwa Bill Gates wiyongereye ku kigero cya 30%.

    Aba bakire ngo n'iyo bahomba 99.999% by'umutungo wabo, n'ubundi bakomeza kurusha umutungo 99% by'abatuye Isi bose. Ikindi ni uko umutungo wabo ukubye inshuro esheshatu uw'abakene Miliyari 3.1 batuye Isi.

    OXFAM yasabye ibihugu bikomeye gukaza ibijyanye n’imisoro, kugira ngo amafaranga asoreshwa aba baherwe akoreshwe muri gahunda zitandukanye harimo nko guhangana n'imihindagurikire y'ikirere, ikorwa ry'inkigo n'izindi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113655/umutungo-wabaherwe-10-ba-mbere-ku-isi-wikubye-kabiri-muri-iki-cyorezo-cya-covid-19-113655.html

  • Ubwongereza bwaharitse ingamba zose zari zarafashwe mu guhangana na Covid harimo udufukamunwa n’ibindi #RwOT #Rwanda

    Ubwongereza bwaharitse ingamba zose zari zarafashwe mu guhangana na Covid harimo udufukamunwa n’ibindi #RwOT #Rwanda

    Source : https://www.bbc.com/news/uk-60047438

  • Abaturage barasabwa kumva ko kubabaza ko bikingije Covid-19 atari ukubahohotera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ifoto: RBC

    Ifoto: RBC

    Ibi bitangajwe nyuma y’uko hari serivisi zitandukanye zisigaye zitangwa ari uko umuntu abanje kwerekana ko yikingije, muri zo harimo gutega imodoka cyangwa moto zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, n’ahandi hantu hatandukanye hahurira abantu benshi nko muri za gare, mu isoko muri za hoteli, resitora n’ahandi.

    Mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bya RBA, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasabye Abanyarwanda kumva ko gusabwa kwerekana ko bikingije bigamije kubarinda icyorezo cya Covid-19.

    Ati 'Dusaba n’abandi kumva ko serivisi zimwe kuzibona ari uko bagaragaje ko bikingije atari ukubahohotera, ahubwo ari ukugira ngo tubarinde, ariko n’inkingo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashatse kugira ngo abaturage bose bagerweho, na bo zibagereho, mu nyungu zabo, mu z’ubuzima bwabo, no mu z’imiryango yabo'.

    Aha kandi ni na ho Minisitiri Gatabazi ahera asaba abaturage bafashe doze ya mbere kwihutira gufata iya kabiri ari na ko abatarafata urukingo na rumwe kujya kwikingiza.

    Ati 'Twasabaga rero abaturage aho bari hose bikingije doze ya mbere, ko begera serivisi ibikora iri hafi yabo, kugira ngo bikingize doze ya kabiri. Turasaba kandi abantu bose bashinzwe gukurikirana abaturage kugira ngo bakoreshe uburyo bwose bushoboka bwatuma umuturage wikingije doze ya mbere abona iya kabiri'.

    Yongeraho ko basanze hari abantu bamwe bikingirije mu turere ubu bakaba bari mu tundi, abikingirije mu Mujyi wa Kigali ubu bakaba bari mu cyaro, ari na ho bahera basaba abaturage aho bari hose kugira ngo bagane aho bagomba kubonera urukingo rwa kabiri, kugira ngo baruhabwe'.

    Mu nama yahuje inzego zitandukanye ku wa 18 Mutarama 2022, zirimo MINALOC, Minisiteri y’Ubuzima, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abandi, byagaragaye ko hari abaturage batikingije barimo ababitinye n’ibindi, maze basabwa kwihutira kujya gufata urukingo.

    Kugeza ku wa kabiri abamaze gufata doze ya mbere ni 7,912,278 mu gihe abamaze gufata doze ya kabiri ari 6,398,938 na ho abari bamaze gufata doze ishimangira bagana na 666,624.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abaturage-barasabwa-kumva-ko-kubabaza-ko-bikingije-covid-19-atari-ukubahohotera