Category: Uncategorized

  • Wa mwana wapfuye bigashengura benshi yashyinguwe bamuvuga ibyiza yasenderezaga mu babyeyi n’abaturanyi #rwanda #RwOT

    Uyu mwana yitabye Imana mu cyumweru gishize tariki 14 Mutarama 2022 gusa urupfu rwe ntirwavuzweho rumwe aho bavugaga ko yaguye mu kidomoro cy’amazi.

    Abenshi bahurizaga ku kuba uyu mwana bitumvikana ukuntu yaguye mu idomoro y’amazi ya Litiro 200 akananirwa kuyivamo kandi mu bigaragara ayisumba, inzego zishinzwe iperereza zahise zitangira akazi kazo ndetse kugeza ubu babiri mu bacyekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bakaba baratawe muri yombi.

    Nubwo iperereza rigikomeje, Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Mutarama, Akeza Elisie Rutiyomba yaje gusezerwaho bwa nyuma ndetse aza no gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

    Muri uyu muhango, benshi bagiye bafata ijambo bavuga ibigwi by’uyu mwana dore ko nubwo yari akiri muto ariko icyo benshi bahuriragaho ni uko ubuzima yabayemo bwose bwari bushimishije ndetse bunafite igisobanuro.

    Umuturanyi wo kwa Mama wa Akeza yavuze ko inshuro nyinshi uyu mwana yabaga yaje kubasura, ko yakundaga kubabwira ko azaba icyamamare ndetse akazanitabira Miss Rwanda. Ati” Uyu mwana yabagaho mu buzima bufite igisobanuro.Ndabyibuka kenshi yazaga kudusura, maze akatwicaza akatubwira ati, ariko ngewe nzaba umu Star ndetse nzajya no muri Miss”

    Yakomeje avuga ko muri iyi minsi kuva yitabye Imana nibwo yabonye ko Akeza ibyo yamubwiye bisohoye, kuko yanditsweho inkuru nyinshi ndetse anavugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ariko ikibabaje “Nuko ibi biri kuba adahari ngo abyibonere”

    Ababyeyi be nabo baje gufata ijambo, ndetse Papa wa Akeza, aza kuvuga ko nubwo agiye akiri muto ariko ubuzima bwe bwari umunezero, ndetse anacyebura abantu be kudakomeza kumva cyane ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga ko ahubwo babirekera inzego zibishinzwe ndetse ko bizeye ubutabera bw’u Rwanda.

    Ati 'Akeza yitaba Imana sinari mpari, natashye bambwira ko ari impanuka (Accident), ariko Impanuka ziratandukanye, ishobora kuba impanuka isanzwe cyangwa ari impanuka yatejwe.Rero reka dutegereze Ubutabera.”

    Mama wa Akeza wasaga n’ukomeye mu buryo bw’umubiri, yavuze ko yishimye ko Akeza yitahiye amwita ‘Akamarayika’ ndetse ko iminsi mike yaramaze kwisi yayikoresheje neza. Yongeraho ko nubwo yitabye Imana batari kumwe, ariko ubutabera bukenewe ndetse ko bafitiye ikizere ubutabera bw’u Rwanda.

    Rutiyomba Akeza Elisie washyinguwe, yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ni umwe mu bana bari bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga. Yamenyekanye cyane ubwo yasubiragamo indirimbo 'My Vow’ ya Meddy.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Wa-mwana-wapfuye-bigashengura-benshi-yashyinguwe-bamuvuga-ibyiza-yasenderezaga-mu-babyeyi-n-abaturanyi

  • Abakinnyi 14 ntibemerewe gukina imikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru irakomeza kuri uyu wa Gatatu ku bibuga bitandukanye, aho umukino wagombaga guhuza Marine na Espoir Fc ku munsi w’ejo wasubitswe kubera umubare munini w’abasanzwemo COVID-19.

    Muri iyi mikino abakinnyi 14 batemerewe gukina kubera amakarita bahawe mu mikino itandukanye, barimo nka Ruboneka Jean Bosco wabonye ikarita itukura ku mukino wahuje APR FC na Kiyovu, na Kimenyi Yves wujuje amakarita atatu y’umuhondo kuri uwo mukino.

    Ruboneka Jean Bosco ari mu bakinnyi batemerewe gukina imikino y

    Ruboneka Jean Bosco ari mu bakinnyi batemerewe gukina imikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona

    Urutonde rw’abakinnyi batemerewe gukina imikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona

    1. RUBONEKA Jean Bosco – APR FC
    2. OSALUWE Olise Raphael – Bugesera FC
    3. RUCOGOZA Elias – Bugesera FC
    4. TWAGIRIMANA Fulgence – Espoir FC
    5. AGLEBAVOR Peter – Etoile de l’Est FC
    6. GARIA Paul Laab – Gicumbi FC
    7. KAREMA Eric – Gorilla FC
    8. KIMENYI Yves – Kiyovu SC
    9. MFITUMUKIZA Nzungu – Marine FC
    10. MUGIRANEZA Frodouard – Marine FC
    11. HABAMAHORO Vincent – Mukurs VS&L
    12. MURENZI Patrick – Mukura VS&L
    13. TURATSINZE John – Police FC
    14. MUGIRANEZA Jean Claude – Rutsiro FC

    Imikino y’umunsi wa 13 iteganyijwe

    Ku wa Kabiri tariki 18/01/2022

    Marine FC vs Espoir FC, Umuganda Stadium -15.00

    Ku wa Gatatu tariki 19/01/2022

    Etoile de l’Est FC vs Kiyovu SC, Ngoma Stadium – 15.00
    Etincelles FC vs Rayon Sports FC, Umuganda Stadium – 15.00
    Bugesera FC vs AS Kigali FC, Bugesera Stadium – 15.00
    APR FC vs Gorilla FC, Kigali Stadium – 15.00

    Ku wa kane tariki 20/01/2022

    Gicumbi FC vs Mukura VS&L, Gicumbi Stadium – 15.00
    Musanze FC vs Gasogi United, Musanze Stadium – 15.00
    Police FC vs Rutsiro FC, Kigali Stadium – 15.00

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abakinnyi-14-ntibemerewe-gukina-imikino-y-umunsi-wa-13-wa-shampiyona

  • Colombia: Uwigeze gushimutwa n'inyeshyamba aziyamamariza kuba Perezida #rwanda #RwOT

    Íngrid Betancourt wahoze ari senateri muri Colombia yatangaje ko azongera kwiyamamariza kuba Perezida, nyuma y'imyaka 20 ishize ashimuswe n'inyeshyamba ziharanira impinduka.

    Madamu Betancourt yari arimo kwiyamamaza mu matora ya perezida yo mu 2002 ubwo yashimutwaga n'inyeshyamba zo mu mutwe wa FARC zikamumarana imyaka itandatu.

    Yasezeranyije guhangana na ruswa n'ubucyene mu gihe yaba atsinze aya matora yo mu kwezi kwa gatanu.

    Mu murwa mukuru Bogotá, yabwiye abamushyigikiye ati: “Uyu munsi ndi hano kugira ngo nsoze ibyo natangiye”.

    “Ndi hano kugira ngo mparanire uburenganzira bw'Abanya-Colombia miliyoni 51 batarimo kubona ubutabera, kubera ko tubayeho mu butegetsi buteye mu buryo buhemba [bushimira] abagizi ba nabi”.

    Inyeshyamba za FARC zari umutwe ugendera ku matwara ya gikomunisiti watangije intambara kuri leta ya Colombia yamaze imyaka irenga 50, mbere yuko hagerwa ku gahenge mu 2016.

    Madamu Betancourt, uri mu murongo wa politiki w'ibitekerezo biharanira uburinganire muri sosiyete ariko bitemera impinduka za politiki zahindura sosiyete yose uko yakabaye, yinjiye muri iri hatana mu matora ryamaze kugeramo abandi bakandida barenga 20.

    Gustavo Petro, w'ibitekerezo bishaka impinduka wahoze ari umuyobozi w'umujyi wa Bogotá ndetse wigeze no kuba mu mutwe w'inyeshyamba uharanira impinduramatwara wa M-19, ubu ni we uza imbere mu makusanyabitekerezo.

    Abanya-Colombia benshi bamubona nk'uwasimbura Perezida wa Colombia Iván Duque, w'ibitekerezo bidashaka impinduka zahindura sosiyete yose uko yakabaye, ubu utemerewe kongera kwiyamamaza kubera igihe ntarengwa cya manda imwe y'imyaka ine. Bwana Duque amaze igihe atakaza cyane umubare w'abamushyigikiye.

    Nubwo yamamaye mu mahanga, Madamu Betancourt yakomeje kubaho atigaragaza cyane mu ruhame kuva yatabarwa n'igisirikare cya Colombia mu 2008. Ategerejwe n'urugamba rukomeye mu matora y'icyiciro cy'ibanze rwo kugira ngo atsindire guhagararira urugaga rw'amashyaka – arimo n'irye rya Green Oxygen – ahuje umurongo mugari w'ibitekerezo.

    Mu gihe ayo matora yo mu cyiciro cy'ibanze asigaje amezi abiri, byitezwe ko aziyamamaza nk'umukandida wazana ubwiyunge muri iki gihugu aho abaturage barenga miliyoni icyenda bibaruje (biyandikishije) muri leta nk'abagizweho ingaruka n'intambara.

    Madamu Betancourt yari arimo yerekeza mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu mujyi wa San Vicente del Caguán ku itariki ya 23 y'ukwezi kwa kabiri mu 2002, ubwo yahagarikwaga kuri bariyeri (barrière), agashimutwa n'inyeshyamba za FARC.

    Mu myaka itandatu yamaze yarashimuswe aba mu ishyamba ry'inzitane muri Colombia, yakorewe ubugizi bwa nabi n'abamushimuse, mbere yuko ba maneko b'igisirikare cya Colombia babaga mu nyeshyamba za FARC bashobora kumutabara mu kwezi kwa karindwi mu 2008.

    Nyuma yaho yamaze igihe kinini aba mu mahanga mu Bufaransa hamwe n'umuryango we.

    Inyeshyamba za FARC zarwanye n'ingabo za leta ya Colombia mu ntambara yamaze imyaka irenga 50, yiciwemo abantu barenga 200,000.

    Uwo mutwe hamwe na leta bashyize umukono ku masezerano y'amahoro mu 2016, nyuma yaho ubona umwanya mu nteko ishingamategeko, ariko hari imitwe imwe iwukomokaho ikiri mu ntambara na leta ya Colombia.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/colombia-uwigeze-gushimutwa-n-inyeshyamba-aziyamamariza-kuba-perezida

  • Banki ya Kigali na FERWABA batandukanye nyuma y’imyaka itatu y’ubufatanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Banki ya Kigali ngo yabamenyesheje ko ayo masezerano atazongerwa bitewe n’ibindi bikorwa iyo banki ifite. Kugeza ubu FERWABA nta wundi muterankunga irabona.

    Ubutumwa bwakomeje buvuga ko inkunga yajyaga ihabwa amakipe ivuye muri ubwo bufatanye itazabasha kuboneka kugeza igihe hazaba habonetse undi mufatanyabikorwa. Ubu butumwa bukaba bwashyizweho umukono na Jabo Landry ushinzwe ibikorwa muri Federasiyo ya Basketball mu Rwanda.

    Ku itariki ya 23 Ugushyingo 2018, nibwo ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda na Banki ya Kigali bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye yagombaga kumara imyaka itatu. Muri iyo myaka iyi banki yatangaga inkunga y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 300 yatangwaga mu byiciro, aho buri mwaka BK yagombaga gutanga miliyoni 100.

    Mu masezerano bagiranye hari hakubiyemo ko ayo mafaranga yagombaga kujya afasha mu mitegurire iri tekinike hanagurwamo ibihembo bizajya bitangwa mu marushanwa atatu ari yo: BK Basketball Junior League abakobwa n’abahungu, BK Basketball Pre-season Tournament, na BK Basketball National League ndetse n’imikino ya kamarampaka(Play offs).

    Buri kipe yitabiraga shampiyona y’Igihugu ya Basketball ( BK Baskteball National League) ndetse n’imikino ya kamarampaka na yo yahabwaga miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda. Hari n’ibihembo byahabwaga umuntu ku giti cye ( Individual awards) byahabwaga abakinnyi icumi, ni ukuvuga abagore 5 n’abagabo 5 bakaba bahabwaga ibihembo bingana na miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda buri muntu.

    Amakipe 2 mu bagabo n’abagore yahagarariraga u Rwanda mu mikino ya FIBA mu karere ka 5 ka Afurika na yo yahabwaga amafaranga angana na miliyoni 2 n’ibihumbi Magana atanu.

    Nyuma yo kugirana aya masezerano, Banki ya Kigali yahise ihabwa uburenganzira ntakumirwa bwo kwamamaza mu marushanwa yavuzwe haruguru, aho yihariraga 50% by’umwanya wo kwamamaza uba uteganyijwe mu gihe cy’amarushanwa.

    FERWABA iri mu myiteguro yo gutangira umwaka w’imikino dore ko bagombaga gutangirana n’irushanwa ry’Intwari ryagombaga kuba ryaratangiye ku itariki ya 14 Gashyantare 2022 gusa bikaza gukomwa mu nkokora n’isubikwa ry’ibikorwa bya siporo kubera ubwiyongere bwa Covid-19.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/banki-ya-kigali-na-ferwaba-batandukanye-nyuma-y-imyaka-itatu-y-ubufatanye

  • Inka yakoze agashya ubwo yuriraga umugabo imuturutse inyuma ishaka kumusambanya (Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inka yakoze agashya yurira umugabo ishaka mumusambanya kubera ukuntu yari imaze igihe idakora imibonano mpuzabitsina n'izindi nka ngenzi zayo.

    Aka gashya kabereye ku muhanda utaravuzwe amazina yawo ndetse n'iyo nka ntago yigeze imenyekana aho ituruka.

    Ku mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abagabo bahagaze ku muhanda bari kuganira, inka ikaza ibaturutse inyuma igatangira kwihumuriza ku kibuno cy'umwe muri abo bagabo.

    Inka ikomeza kwihumuriza ku kibuno cy'uwo mugabo yumva iranyuzwe, yahise ifata icyemezo cyo kurira uwo mugabo ishaka ko bakorana imibonano mpuzabitsina.

    Kubera intege nke za muntu, inka ikimara kumwurira uwo mugabo yahise yikubita hasi, bagenzi be batangira gukwira imishwaro.

    Uwo mugabo yikubise hasi ahita yicara atangira gutekereza ibimuyeho biramucanga, inka nayo yahise yigendera.

    Reba videwo yose y'uko byagenze.

     

    Source : https://yegob.rw/inka-yakoze-agashya-ubwo-yuriraga-umugabo-imuturutse-inyuma-ishaka-kumusambanya/

  • Ikiniga cyamufashe asuka amarira menshi, Mukansanga Salima nyuma yo kwandika amateka (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwandika amateka akaba umusifuzi wa mbere w’umugore usifuye igikombe cy’Afurika cy’abagabo, Mukansanga Salima mu mvugo yumvikanamo ikiniga cyinshi yashimiye abanyarwanda yamubaye hafi.

    Ibi uyu munyarwandakazi w’imyaka 33 yaraye abigezeho ubwo yasifuraga umukino wo mu itsinda B wo muri iki gikombe kirimo kubera muri Cameroun wo Zimbabwe yatsinzemo Guinea 2-1.

    Hari nyuma y’uko n’ubundi yaherukaga kwandika amateka yo kuba umusifuzi wa mbere w’umugore wagaragaye ku mukino w’igikombe cy’Afurika cy’abagabo, hari tariki ya 10 Mutarama ubwo Guinea yatsindaga Malawi yari umusifuzi wa Kane.

    Nyuma y’uyu mukino akaba yatangarije umunyamakuru Uwimana Clarisse wa BB FM ko ntacyo yabona yavuga uretse gushimira abanyarwanda bamubaye hafi.

    Ati 'Ndumva ntacyo navuga kirenze kubashimira kuko ni iby’agaciro cyane. Biranandenze .'

    Uyu musifuzi yahise afatwa n’amarangamutima, ikiniga kiramufata maze amarira arashoka.

    Ati 'Ndashimira buri Munyarwanda wese, na buri muntu wese wambaye hafi. Murakoze.'

    Salima muri 2018 yasisifuye igikombe cy’Isi cy’abangavu batarengeje imyaka 17 cyabereye Uruguay, 2019 yasifuye igikombe cy’Isi cy’Abagore cyabereye mu Bbufaransa.

    Muri Nyakanga 2021 yasifuye imikino Olempike yabereye Tokyo, yari umusifuzi wo hagati ubwo U Bwongereza bwatsinze ikipe ya Chile ibitego 2-0.
    Muri 2019 kandi yasifuye igikombe cy’Afurika cy’abatarenge imyaka 23.

    Rhadia Mukansanga Salima w’imyaka 33, muri 2007 nibwo FERWAFA yamwemeje nk’umusifuzi wayo, muri 2012 nibwo yagizwe umusifuzi mpuzamahanga.

    Kwihangana byanze amarira arashoka

    Mukansanga Salima yakoze amateka akomeye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikiniga-cyamufashe-asuka-amarira-menshi-mukansanga-salima-nyuma-yo-kwandika-amateka-video

  • Rafiki yahimbiwe indirimbo n’umuhungu we, yir… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 1 Mutarama 2022 ni bwo Dj Phil Peter yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Agafoto' yakoranye n'umuhanzikazi Marina, Fireman, P Fla na Aime Bluestone.

    Rafiki avuga ko iyi ndirimbo ikimara gusohoka yatunguwe kuko inyikirizo yayo imeze neza nk'indirimbo umwana we w'umuhungu Mugisha Fleury yari yarahimbye akajya ayiririmba amufata amajwi kuri telefoni ku buryo biteguraga kuzayikora.

    Uyu muhanzi avuga ko ibitekerezo by'izi ndirimbo bisa. Ati 'Umuhungu wanjye yari yarampimbiye indirimbo yitwa ‘Ifoto’, ba Phil Peter bagiye gusohora indirimbo basohora indirimbo ifite inyikirizo neza neza ijya kumera nka yo.'

    'Urumva ako kantu karambabaje, kuko numvaga tuzayikorana n’umwana wanjye mu biruhuko bikuru by’ishuri. Kwa kundi uba utekereza ibintu n’abandi bakabitekereza.”

    Rafiki avuga ko umwana we yajyaga aririmba agira ati 'Ifoto aha hantu shahu mpaririye ifoto'. Ni mu gihe inyikirizo y'indirimbo ya Phil Peter igira iti 'Reka nifatire ifoto, ….'

    Akomeza avuga ko ubu umwana we w'umuhungu agejeje imyaka icyenda y'amavuko kandi ko yatangiye kugaragaza gukunda umuziki, ku buryo hari amahirwe menshi y'uko ashobora kuzakora umuziki.

    Rafiki avuga ko n'ubwo Phil Peter yamutanze igitekerezo cy'indirimbo yubakiye ku ifoto, mu biruhuko bikuru by'amashuri arashaka ko we n'umwana we bazakora indirimbo nk'iyi.

    Ati “Byarambabaje kuba barayintanze, ubu ntegereje ibintu azambwira ashobora guhita avuga ati ‘Papa ntubona ko ya ndirimbo bahise bayikora.”

    Rafiki atangaje ibi mu gihe aherutse gusohora indirimbo ‘Duceze’ yagereye cyane mu njyana ya Aforbeat na Reggae.

    Ni imwe mu ndirimbo zigize Album uyu muhanzi aherutse gusohora, akavuga ko yitegura gushyira hanze buri indirimbo imwe ikubiyeho.

    Album 'Tuyorane' igizwe n'indirimbo 11 harimo iyo yakoranye n'umuhanzi wo mu bihe bye Makonikoshwa.

    Iyi Album yatangiye kuyikoraho kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka ayirangiza muri Nyakanga 2021. Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye, avuga ko Album ye yayise 'Tuyorane' kubera urukumbuzi afitiye abafana be.

    Ati 'Album nayise ‘Tuyorane’ kubera urukumbuzi dufitanye n’abafana bacu. Urukumbuzi ruhari hagati yanjye n’abafana. Bikaba byarampaye igitekerezo cyo kwita Album ‘Tuyorane’.”

    Iriho indirimbo ‘Hello’ yakoranye na B-Threy, ‘Duceze’, ‘Party’ yakoranye na Dj Marnaud, ‘Icoco’, ‘Merci’, ‘Mary Jane’ yakoranye na Ras Ngabo, ‘Misiyo’, Tuyorane’ yitiriye Album yakoranye na Makonikoshwa, ‘Igikobwa Remix’, ‘Funga Bouche’ na ‘Champion’ yakoranye na Jado.

    Rafiki yasohoye amashusho y'indirimbo ye yise 'Duceze' iri kuri Album ye nshya 

    Rafiki yavuze ko umwana we yari yamuhaye igitekerezo cyo kuyiririmba ku ifoto yatangiye no kumufata amajwi ashiduka yaririmbwe na Phil Peter

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DUCEZE' YA RAFIKI

      “>

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'AGAFOTO' YA PHIL PETER

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113622/rafiki-yahimbiwe-indirimbo-numuhungu-we-yirangaraho-phil-peter-abatanga-gusohora-iyo-bimez-113622.html

  • Musanze: Barongererwa ubumenyi mu bijyanye no kwimakaza uburinganire mu butumwa bw’amahoro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uko ari abantu 29 baturutse muri Kenya, u Rwanda na Somalia

    Uko ari abantu 29 baturutse muri Kenya, u Rwanda na Somalia

    Ayo mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu birebana no kwimakaza uburinganire mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, impamvu amakimbirane agira ingaruka ku bagabo n’abagore mu buryo butandukanye, akamaro ko kugira abagore benshi bitabira ubutumwa bw’amahoro n’uko hakwitabwa ku kwimakaza uburinganire muri Politiki.

    Ayo mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Ikigo Rwanda Peace Academy, Leta y’u Buyapani ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP).

    Tahara Kentaro, Umuhuzabikorwa mu bijyanye n’ubufatanye mu by’ubukungu muri Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, ashima ubufatanye bw’igihugu cye n’u Rwanda.

    Ati 'Igihugu cyacu, gitewe ishema n’ubufatanye bwacyo n’u Rwanda mu kongera ubushobozi bw’inzego zinyuranye zo mu karere, ngo zirusheho kumva no kugira uruhare, mu bikorwa birebana no gushyigikira amahoro. Tuzi neza ko abagore, cyane cyane mu bihe by’amakimbirane n’umutekano mucye, bakunze kwibasirwa cyane kandi bakagerwaho n’ingaruka byihuse. Bityo akaba ari ingenzi ko inzego zifite aho zihuriye n’ibikorwa byo guhosha amakimbirane, zarushaho gusobanukirwa n’icyo gukora, n’uko zabyitwaramo, igihe bari mu nshingano zo kugarura amahoro'.

    Ubufatanye bwa Leta y’u Buyapani n’u Rwanda mu birebana no kubaka amahoro no gukumira amakimbirane, bwarushijeho gushinga imizi mu nama mpuzamahanga igamije iterambere rya Afurika (TICAD), yabereye i Tokyo mu Buyapani.

    Rtd Col. Jill Rutaremara, Umuyobozi w’Ikigo Rwanda Peace Academy, yagize ati 'Inkunga ya Guverinoma y’u Buyapani n’abaturage bayo, yagize uruhare runini mu kongera ubushobozi bw’inzego z’umutekano mu karere, no kubaka ubushobozi bw’Ingabo zo mu bihugu bigize umutwe w’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba uhora witeguye gutabara aho rukomeye (EASF)'.

    Bongererwa ubumenyi mu birebana no kwimakaza uburinganire mu gihe cyo kubungabunga amahoro

    Bongererwa ubumenyi mu birebana no kwimakaza uburinganire mu gihe cyo kubungabunga amahoro

    Ati 'Ibyo bituma zibasha kugira ubushobozi bwo kwitwara no gukora neza ibyo zisabwa mu nshingano zabo za buri munsi. Twe nka Rwanda Peace Academy, dusanga ari ingenzi gushyigikira ubwo bufatanye, kugira ngo ubushake buhari bwo kubaka amahoro arambye, no kuzana ituze mu baturage, buzarusheho kwimakazwa'.

    Abitabiriye ayo mahugurwa uko ari 29, baturutse muri Kenya, u Rwanda n’igihugu cya Somalia.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-barongererwa-ubumenyi-mu-bijyanye-no-kwimakaza-uburinganire-mu-butumwa-bw-amahoro

  • Ntibikwiye kuba hari abana basigaye bagera mu yisumbuye batazi kwiyitaho – Musenyeri Filipo Rukamba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Musenyeri Filipo Rukamba

    Musenyeri Filipo Rukamba

    Yanabigarutseho tariki 13 Mutarama 2022, mu nama itegura umunsi w’uburezi gaturika uzizihirizwa ku rwego rw’igihugu i Huye muei Gicurasi 2022.

    Yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri na bo kugira uruhare mu gutoza abana imirimo, kuko umwana utazi kwiyitaho atabasha kwita ku bandi hanyuma ngo azanabitoze abo azabyara.

    Yagize ati 'Kuri iki gihe usanga abana bakiza mu mwaka wa mbere bafite ibibazo byo kwimesera kuko iwabo batabibatojwe, bakagira ibibazo byo kwiyitaho kuko ababyeyi basaba abakozi kubakorera byose.'

    Anavuga ko usigaye usanga hari abagaya kuba hari abana b’abakobwa batazi guteka, batazi gukora utuntu dusanzwe nko gutera igifungo ku mwenda, nyamara baba bazaba ababyeyi, bakagomba kugira urugo rufite isuku, bakagira n’abana bagomba kubitoza.

    Sr Philomène Nyirahuku, uyobora ishuri Notre Dame de la Providence ku Karubanda abana bigamo banaribamo, avuga ko na bo icyo kibazo bakibonye, hanyuma bagashyiraho uburyo abana baje kwiga mu wa mbere batozwa uturimo tw’ibanze na bakuru babo.

    Ati 'Umwana uje mu wa mbere tumuha uwo mu wa gatanu cyangwa mu wa gatandatu, akamubera marraine. Amwigisha gusasa no gukubura, akamwigisha kwiyuhagira no kwimesera, no koza indobo yogeramo. Ibyo byose hari abaza batabizi pe! Yafata umweyo akawushinga aho kuwurambika ngo akubure! Umwaka wa mbere hano, imirimo y’amaboko na yo ni amasomo.'

    Gutoza abana imirimo y’amaboko kandi ngo bituma usanga hari ababyeyi babahamagara babashimira.

    Ati 'Ikinshimisha ni uko nk’umubyeyi agira atya akampamagara ati uzi ko umwana asigaye azi koza urukuta rw’inzu! Ati natwe aratubwira ngo ibirahure birasa nabi, nyamara yaraje atabikora. Kwigisha si siyansi gusa, ahubwo ni ukurera muri rusange.'

    Thadée Nkezumuremyi uyobora GS Cyahinda, rikaba ari ishuri abana bigaho bataha, we avuga ko basanze akenshi abana batazi akarimo na kamwe no kwiga bibagora.

    Ati 'Iyo umwana atatojwe gukora inshingano ahawe, no kumvira ntiyumvira, mwalimu yamuha umukoro ugasanga atawukoze.'

    Iyo babibonye ngo batumiza ababyeyi bakajya inama k’uko bagorora umwana.

    Nkezumuremyi anavuga ko ababyeyi bari bakwiye gutoza abana uturimo kuva bakiri batoya kuko bibafasha kuba abantu babasha kwikemurira ibibazo.

    Ati 'Gutozwa imirimo bimwubakamo umuntu ubasha kwikemurira ibibazo, bityo akazabasha gukemura n’iby’abavandimwe ndetse n’iby’abaturanyi.'

    Yongeraho kandi ko gutoza umwana uturimo akiri mutoya bitavuga kumutoza ibimuvuna, kuko ngo ashobora gutozwa kumara kurya agakuraho isahani yaririyeho, igikombe yanywereyemo agatozwa kugishyira ahabugenewe ngo kize kozwa cyangwa na we akakiyogereza, uko agenda akura agatozwa gutunganya uburiri bwe n’icyumba araramo, akanatozwa kwimesera ndetse no kubika imyenda ye neza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ntibikwiye-kuba-hari-abana-basigaye-bagera-mu-yisumbuye-batazi-kwiyitaho-musenyeri-filipo-rukamba

  • Haracyari abaturage bataramenya imikorere ya RIB #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mu ishami ryo gumira ibyaha muri RIB, Ntirengana Jean Claude, yavuze ko impamvu bamwe bafite imyumvire nk’iyo ari uko urwo rwego rumaze igihe kitari kinini rushyizweho.

    Byagaragarijwe mu kiganiro cyatambutse ku wa 16 Mutarama 2022, kigamije gusobanurira abaturage imikorere y’inzego z’ubutabera.

    Muri icyo kiganiro abaturage bamwe bagaragaje ishusho bafite ku rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha batya 'RIB icyo nyiziho ni uko irwanya umuturage ubangamira undi. Uru rwego turarutinya, bavuga ko kuri RIB bafunga, iwacu ntitwamenyereye gufungwa kera iyo bagufungaga ukagira amahirwe bakagufungura warirukaga cyane ukagenda utareba inyuma'.

    Abandi bati 'Numva bavuga ko iyo ugiye kuri RIB bagufunga kugeza ubwo wemeye icyaha, k izndiwi n’abize. Muri iyi minsi iyo tuyibonye turiruka kuko batanatuganiriza, aho ntuye iyo babonye RIB ije mu kibazo runaka bariruka kuko turayitinya cyane'.

    Ntirengana avuga ko urwego RIB rwatangiye inshingano taliki 20 Mata 2018, aho rufite inshingano zo kugenza ibyaha, bisobanuye kwegeranya ibimenyetso yaba ibishinja n’ibishinjura.

    Mu nshingano z’urwo rwego ni uko ibyaha bigenzwa hagendewe ku itegeko 'cyane cyane itegeko riteganya ibirebana n’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha', uru rwego kandi rufite ububasha bwo gukora iperereza ku byaha byose nshinjabyaha byakorewe ku ifasi y’u Rwanda, hatitawe ku wabikoze, keretse igihe itegeko ribiteganyije ukundi.

    Ntirenganya Jean Claude

    Ntirenganya Jean Claude

    Ntirenganya ati 'Iyo icyaha gikurikiranywemo umusirikare, icyo gihe gikurikiranwa n’urwego rw’ubugenzacyaha rwa Gisirikare. Ibiteganywa ko bibanza guca mu rwego rw’abunzi nabyo bibanza kunyuramo, nyuma rukabona kuza mu rwego rw’ubugenzacyaha'.

    Ntirenganya asaba abaturage kugira amatsiko yo kumenya uko ubutabera butangwa. Avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya rukora imirimo ishingiye ku itegeko kandi ko abantu bakwiye guhindura imyumvire, kuko RIB idashaka ibimenyetso bishinja gusa ahubwo ishaka n’ibishinjura.

    Asaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe kuko iyo aziye igihe afasha mu gutanga ubutabera.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/haracyari-abaturage-bataramenya-imikorere-ya-rib