Category: Uncategorized

  • Umuhanzi Juno Kizigenza yatangiye ishuri #rwanda #RwOT

    Kwizera Bosco Junior uzwi nka Juno Kizigenza uherutse gushyira hanze indirimbo yise Umufungo, yatangaje ko yatangiye amasomo muri Kaminuza.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Juno Kizigenza yagize ati 'Natangiye kwiga Kaminuza ko bifite icyo bisobanuye kuri Mama Jubo (Uyu Mukecuru ntiyumva ukuntu ngo ibi bintu byo guceza byatuma ugafata utarize).'

    Yakomeje agira ati 'Uyu munsi ni uwa mbere ku ishuri. Munyifurize amahirwe masa.'

    Amakuru avuga ko Juno Kizigenza yatangiye kwiga muri Kaminuza ya Mount Kenya mu bijyanye n’ubucuruzi (Business Management).

    Juno Kizigenza yarangije amashuri yisumbuye muri 2019 mu bijyanye n’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG) aho yigaga mu ishuri rya Ahagozo Shalom Youth Villages.

    Bamwe mu bahanzi bagiye bavugwaho gutangira amashuri ariko bakayacikiriza, gusa Juno Kizigenza we avuga ko adashobora gucikiriza iri shuri.

    Yagize ati 'Iyo ntangiye ibintu mba nabirangije. Nari nkumbuye kwiga, njye ntabwo nari umuswa, buriya abantu batinya kwiga baba ari baswa.'
    Avuga kandi ko kuba atangiye amasomo bitazabangamira ibikorwa bye bya muzika kuko azajya yiga nijoro.

    Ati 'Nzajya nkora umuziki ku manywa, ku mugoroba nge kwiga nk’abandi bakozi bose.'

    Juno Kizigenza yari aherutse kuvugwa cyane ubwo umuhanzikazi Ariel Wayz bavuzwe mu rukundo, bateranaga amagambo ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko urukundo rwabo rwajemo urunturuntu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umuhanzi-Juno-Kizigenza-yatangiye-ishuri

  • Birantega muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri #rwanda #RwOT

    Ibigo by'amashuri biravuga ko gahunda yo gufatira ifunguro ku mashuri yafashije abana kwiga neza ntawishwe n'inzara, ariko ngo hari ababyeyi bakigenda biguru ntege mu gutanga uruhare rwabo, rimwe na rimwe inkunga ya leta nayo igatinda kubageraho kugira ngo haboneke ifunguro ry'abana.

    Guverinoma y'u Rwanda yashyizeho gahunda yo gufatira ifunguro ku mashuri mu gihugu nyuma yo kubona ko hari abana bajya ku mashuri batariye,inzara igatuma badakurikira amasomo neza.

    Ni gahunda yagiye ivugururwa mu ngingo zitandukanye zirimo kumvisha ababyeyi uruhare rwabo mu kugaburira abana ndetse na leta ijyenda yongera ingano y'abana bagerwaho n'iyi nkunga y'amafranga 56 leta itanga ku munsi. Umubyeyi bibarwa ko nawe atanga amafranga 94 ku munsi yo kugaburira umwana ku ishuli.

    Gusa haracyagaragara imbogamizi zirimo kutabonera ku gihe aya mafaranga haba kuruhare rw'ababyeyi na leta.

    Uwimpuhwe Rose ushinzwe gahunda yo kugaburira abana  mu kigo kisumbuye cya Kacyiru ya 2 yagize ati 'Leta inkunga iraza, urabona nk'ubu wenda muri iki gihe hari ukuntu bisa n'ibyatinzeho gato kuko hari ukuntu gahunda yavuye mu turere ijya mu mujyi wa Kigali, twibaza ko arizo mbogamizi kuko mbere ni akarere kajyaga kaduha inkunga ikazira igihe, ariko aho habereyeho iyi mpinduka yo kuza mu mujyi wa Kigali, bisa nkaho byatinze…..'

    Minisiteri y'uburezi ivuga ko ababyeyi bakwiye gukomeza kwigishwa  kugira ngo uruhare rwabo rutangwe.

    Ku nkunga leta igenera iyi gahunda nayo itagerera ku bigo ku gihe,iyi miniisteri irashinja bimwe mu bigo kutuzuza kare amakuru abakenewe muri system ikoreshwa mu kumenya amakuru y'ibigo by'amashuri,bigatuma n'amafaranga atinda.

    Rose Baguma  umuyobozi wa politike y'uburezi n'isesengura muri ministeri y'uburezi uku niko abisobanura.

    Ubutumwa bwa madame Rose Baguma umuyobozi wa politike y'uburezi n'isesengura /MINEDUC

    Bamwe mu banyeshuri baganiriye n'itangazamakuru rya flash bavuga ko kuva batangira gufatira ifunguri ku mashuri byongereye ubumenyi bahakura.

    Umwe yagize ati 'N'ukuvuga ngo nk'umunyeshuri iri funguro rya kumanywa ryagize akamaro kenshi cyane, kuko mbere ritarajyaho wasangaga abana bajya kurya mu ngo kandi harimo abataha kure batabashaga kugera iwabo, ugasanga biriwe ku ishuri batagize icyo bafata, ariko ubu kuva ryajyaho nabo bararibona bakiga nta kibazo bafite kuko baba bariye.'

    Mugenzi we nawe ati 'Gahunda yo kurira ku ishuri yagize umumaro munini cyane, kuko hari ubwo wasangaga umunyeshuri yabuze n'ibyo kurya iwabo, iyo rero ariye hano bimuha imbaraga zo kwiga neza…'

    Minisiteri y'uburezi yavuze ko binyuze mu gukoresha uburyo bw'ikoranabuhanga mu  gucunga amakuru y'ishuri (SDMS), Inkunga leta igenera ibigo by'amashuri muri iyi gahunda itazongera kubageraho itinze,nibayikoresha nkuko bikwiye.

    Biteganijwe ko miliyari zisaga 6.7 z'amafaranga y'u Rwanda zizakoreshwa muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri muri iki gihembwe cya kabiri,mugihe ingengo y'imari y'uyu mwaka muri iyi gahunda ari miliyari zisaga 27.

    The post Birantega muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/01/19/birantega-muri-gahunda-yo-kugaburira-abana-ku-mashuri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=birantega-muri-gahunda-yo-kugaburira-abana-ku-mashuri

  • Yolo yashimangiye ko ari we mukobwa ushobora kuba afite imiterere y'umubiri uteye neza kurusha abandi mu Rwanda[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Yolo The Queen wamamaye cyane kubera amafoto atandukanye yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko instagram, akomeje kwerekana ko ariwe munyarwandakazi uteye neza muri Kigali.

    Ibi bikaba byahamijwe n'abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze nyuma y'amafoto yashyize hanze mu minsi ishize abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram aho abatari bake bagiye batangarira imiterere y'umubiri we.

    Uyu munyarwandakazi w'uburanga n'imiterere idasanzwe yamamaye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane ku rubuga rwa Instagram. Amafoto ashyiraho agaragaza ikimero cye ni yo akurura benshi barimo n'ibyamamare bifite ibigwi n'amateka birebire ku isi. Akurikiranwa n'abarimo umuraperi Aubrey Graham, Drake ukorera umuziki muri Amerika ariko akaba afite inkomoko muri Canada, n'abandi.


    Yolo The Queen yavugishije abanya-Uganda

    Yolo The Queen, ifoto nshya yashyize hanze yambaye bikini zavugishije abanya-Uganda ndetse hari n'ibitangazamakuru byayigarutseho birimo n'ikitwa showbizuganda.com gisanzwe kigaruka ku myidagaduro.


    Iki kinyamakuru cyavuze ko Yolo The Queen yongeye kwiyerakana muri bikini kigaragaza ko ari umukobwa w'agatangaza muri Africa. Hari aho cyavuze ko iyi foto yashize hanze yerekana ko ari mu cyiciro cy'abakobwa abantu bagomba kubona mbere y'uko basoza urugendo rwabo kuri iyi Isi.

    REBA HASI UMUBUMBE W'AMAFOTO 'YOLO THE QUEEN' YASHYIZE HANZE AGARAGAZA IMITERERE Y'UMUBIRI WE:






    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/yolo-yashimangiye-ko-ari-we-mukobwa-ushobora-kuba-afite-imiterere-y-umubiri-60571

  • Meddy n'umugore we Mimi berekanye akababaro gakomeye batewe n'urupfu rwa Akeza Elisie #rwanda #RwOT

    Nyuma y'urupfu rw'umwana w'umukobwa w'imyaka 5, Akeza Elisie Rutiyomba wamamaye mu gusubiramo indirimbo 'My Vow', umuryango wa Meddy na Mimi uri mu bamuhaye icyubahiro, bamwifuriza kuruhukira mu mahoro.

    Abantu benshi bakomeje kugaragaza ko bababajwe n'urupfu rw'uyu mwana, muribo hakaba harimo umuryango wa Ngabo Medard Jobert wamamaye nka Meddy, n'umugore we Mimi Mehfira wanakomeje kugenda agaragaza ko yashenguwe n'urupfu rw'uyu mwana.

    Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, Meddy yashyizeho ifoto ya Akeza Elisie Rutiyomba, yongeraho ubutumwa bugira buti: 'Uruhukire mu mahoro mu malayika mutoya turagukunda.' Mimi nawe yahise ashyira ahagenewe ubutumwa bw'amasaha 24 kuri instagram ubutumwa bwa Meddy, yongeraho ati: 'Uruhukire mu mahoro.'

    Kuva Akeza Elisie Rutiyomba yakwitaba Imana mu masaha ya saa sita n'igice y'amanywa kuwa 14 Mutarama 2022, ibihumbi by'abanyarwanda bakomeje kugaragaza ko bababajwe n'urupfu rwe kandi bihanganisha umuryango we by'umwihariko nyina wari umufite ari umwe.

    Akeza akaba yari afite inzozi zo kuzaba umuririmbyi, dore ko yanamamaye mu gusubiramo indirimbo 'My Vow' no kwifata amashusho anyuranye asekeje.


    Akeza yari yagiye mu murenge wa Kanombe, akagari ka Busanza gusura se Florian Rutiyomba kuko atabana na nyina Niragire Agathe, ahubwo afite undi mugore uri no mu bacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rw'uyu mwana.

    Agathe nyina wa Akeza akaba yarahoze atuye Kabeza, ariko mu minsi micye ishize akaba yari yarimukiye mu Bugesera.


    Meddy yifurije kuruhukira mu mahoro uwo yise umumalayika muto Akeza Elisie washyinguwe none

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/meddy-n-umugore-we-mimi-berekanye-akababaro-gakomeye-batewe-n-urupfu-rwa-akeza

  • Mukansanga Salima yasutse amarira nyuma yo gukora amateka muri AFCON 2021 #rwanda #RwOT

    Ku wa Kabiri, tariki ya 18 Mutarama 2022, ni bwo Mukansanga w'imyaka 33 yakoze amateka yo kuba umusifuzikazi wa mbere wasifuye umukino wa CAN y'Abagabo muri iri rushanwa rikinwa kuva mu 1957.

    Mukansanga yayoboye umukino usoza iyo mu Itsinda B wabereye kuri Stade Ahmadou Ahidjo i Yaoundé ubwo Zimbabwe yatsindaga Guinée ibitego 2-1.

    Uyu munyarwandakazi akimara gukora aya mateka,yasutse amarira ubwo yaganiraga n'umunyamakurukazi wa B&B FM- Umwezi.

    Asabwe kugira icyo abwira Abanyarwanda nyuma yo gukora aya mateka,Mukansanga yafashwe n'ikiniga ararira.

    Ati 'Ndumva ntacyo navuga kirenze kubashimira kuko ni iby'agaciro cyane. Biranandenze [yahise arira].'

    Mukansanga wari wasazwe n'amarangamutima,yongeyeho ati 'Ndashimira buri Munyarwanda wese, na buri muntu wese wambaye hafi. Murakoze.'

    Umutoza Norman Takanyariwa Mapeza wa Zimbabwe nyuma y'uyu mukino wasifuwe na Salma Mukansanga yatangaje ko 'yakoze neza'.

    Abantu batandukanye bari biteguye kureba Mukansanga ahindura amateka yo kuba umugore wa mbere usifuye umukino w'igikombe cya Africa cy'abagabo.

    Mu gihugu cye mu Rwanda bisa n'aho ari we ugiserukiye kuko ikipe y'Amavubi itabashije kugera muri iyi mikino ya nyuma, benshi bagaragaje kwishimira intambwe yateye.

    Kuri stade Kuri Stade Ahmadou Ahidjo i Yaounde abantu bakomye amashyi menshi ubwo Salma Mukansanga yatangizaga uyu mukino, kandi urangiye bashimye ko yawitwayemo neza, nk'uko umunyamakuru Yves Bucyana wari uhari abivuga.

    Warriors ya Zimbabwe yashakaga gutsinda nibura umukino wayo wa mbere nyuma yo gutsindwa ibiri yabanje, mu gihe Syli National ya Guinea yifuzaga gutsinda ngo ifate umwanya wa mbere, wari undi mukino w'ishiraniro.

    Salma Mukansanga yayoboye neza uyu mukino muri rusange, yawutanzemo amakarita atandatu y'umuhondo, atatu kuri buri ruhande, urangira nta kidasanzwe kiwubayemo.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru nyuma y'umukino Norman Mapeza utoza Zimbabwe yabwiye abanyamakuru ko Mukansanga yabyitwayemo neza.

    Yagize ati: “…murabizi umukino w'abagabo buri gihe uba ukomeye, amahari aba ari hejuru amahane azamuka buri kanya, [ariko] uriya mugore yakoze neza cyane iri joro.

    “Ntekereza ko ari intembwe ikomeye kuri CAF guha uriya mugore umwanya ngo ayobore uyu mukino.”

    Ku kazi Mukansanga yakoze, umwe yanditse kuri Twitter ati “… Twabonye imyanzuro myinshi yo kwibazwaho mu byumweru bibiri bishize…ariko ntabyo uyu munsi!”

    Muri iri tsinda B, Guinea nubwo yatsinzwe uyu mukino yazamutse ari iya kabiri inyuma ya Senegal yanganyije 0 – 0 na Malawi (ya gatatu), naho Zimbabwe nubwo yatsinze yasezerewe kuko ari iya nyuma (4) n'amanota atatu gusa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mukansanga-salima-yasutse-amarira-nyuma-yo-gukora-amateka-muri-afcon-2021

  • Ange Kagame na PSG mu berekanye amarangamutima yabo kubera Salima, umutoza wa Zimbabwe yatunguwe #rwanda #RwOT

    Wari umunsi w’amateka kuri Mukansanga Salima Rhadia wabaye umusifuzi w’umugore wa mbere usifuye imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abagabo, benshi amatsiko yari menshi bategereje kureba uko uyu munyarwandakazi ari buze kwitwara, umutoza wa Zimbabwe yasifuriye yanyuzwe n’imisifurire ye ni mu gihe PSG na Ange Kagame nabo bagaragaje amarangamutima yabo kubera Salima.

    Iyi mikino y’igikombe cy’Afurika irimo kubera muri Cameroun guhera tariki ya 9 Mutarama 2022, Salima yaraye asifuye umukino wo mu itsinda B wo Zimbabwe yatsinzemo Guinea 2-1.

    Amatsiko yari menshi cyane ku banyarwanda biteze kureba uko uyu mukobwa uhagarariye u Rwanda muri iki gikombe agiye kwitwara cyane ko Amavubi nayo arimo kurebera kuri televizyo.

    Kuri Stade Ahmadou Ahidjo i Yaounde abantu bakomye amashyi menshi ubwo Salima Mukansanga yatangizaga uyu mukino, urangiye bamushimiye uko yawitwayemo neza na none bamuha amashyi menshi.

    Warriors ya Zimbabwe yashakaga gutsinda nibura umukino wayo wa mbere nyuma yo gutsindwa ibiri yabanje, mu gihe Syli National ya Guinea yifuzaga gutsinda ngo ifate umwanya wa mbere, wari undi mukino w’ishiraniro.

    Salima Mukansanga yayoboye neza uyu mukino muri rusange, yawutanzemo amakarita atandatu y’umuhondo, atatu kuri buri ruhande.

    Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Norman Mapeza umutoza Zimbabwe yabwiye abanyamakuru ko Mukansanga yabyitwayemo neza.

    Ati 'Murabizi umukino w’abagabo buri gihe uba ukomeye, amahane azamuka buri kanya, uriya mugore yakoze neza cyane iri joro. Ntekereza ko ari intembwe ikomeye kuri CAF guha uriya mugore umwanya ngo ayobore uyu mukino.”

    Muri iri tsinda B, Guinea nubwo yatsinzwe uyu mukino yazamutse ari iya kabiri inyuma ya Senegal yanganyije 0 – 0 na Malawi (ya gatatu), naho Zimbabwe nubwo yatsinze yasezerewe kuko ari iya nyuma (4) n’amanota atatu gusa.

    Nyuma y’uyu mukino kandi amarangamutima ya benshi yazamutse kuri Twitter bashimira uyu munyarwandakazi wanditse amateka.

    Ange Kagame akaba umukobwa wa Perezida w’u Rwanda, na we yagaragaje amarangamutima ye aho yashimiye Mukansanga ku bw’amateka yakoze.

    Ati 'Mbega ibihe kuri we, abakobwa bose bakiri bato n’abagore bareba. Turakwishimiye Salima.'

    Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa ifite amasezerano y’ubufatanye yo kwamamaza u Rwanda nayo binyuze kuri Twitter yagaragaje ko u Rwanda rwakoze amateka.

    Congz kuri Salima. Umupira ukirangira nahagurutse ndabyina bamwe bagira ngo ndi umufana usanzwe wa Zimbabwe kandi njye nishimiraga ishema MUKANSANGA yihesheje anarihesha igihugu cyacu cy’u Rwanda. Ndishimye

    — Kubana Richard (@KubanaRichard) January 19, 2022

    Rwanda makes history 👏 Congrats @visitrwanda_now https://t.co/Hi836RWG20

    — Paris Saint-Germain (@PSG_English) January 18, 2022

    HISTORY! 🎉

    Rwandan 🇷🇼 Salima Mukansanga becomes the first ever woman center referee to officiate at an AFCON in the 65-year old history of the event.

    She is in charge of the Zimbabwe vs Guinea Group B tie at the Ahmadu Ahidjo Stadium in Yaoundé. #AFCON2021 pic.twitter.com/vfivUzDpXu

    — Usher Komugisha (@UsherKomugisha) January 18, 2022

    What a moment for her & all the young girls/women watching. Congratulations Salima👏🏾👏🏾 https://t.co/0PQU7p5GKb

    — AIKN (@AngeKagame) January 18, 2022

    🇷🇼 Rwandan Salima Mukansanga became the first woman to officiate at an African Cup of Nations game today 👏#AFCON2021 pic.twitter.com/kO06STklq1

    — LiveScore (@livescore) January 18, 2022

    I think AFCON will be better served by female Refs. Today we saw good officiating from Rwandan Salima Mukansanga who was in charge of The Zimbabwe vs Guinea game. WE have seen a lot of questionable decisions in the past two weeks..but not today! #AFCON2021

    — Nick Zemura (@NickZemura) January 18, 2022

    Nsigaye njya kureba Match mfite ubwoba bwamabara abasifuzi bari bukore ariko ejo narebye match nizeye ko Salima Mukansanga agiye gutanga ubutabera mu kibuga and she did it 💯🙏 Alhamudulilah pic.twitter.com/eDuM2uLOBw

    — NO BRAINER🎯 (@kanisekere) January 19, 2022

    Salima Ni Ukuri natwe byaturenze peee aho waruri njye sinakubonaga ahubwo nabonaga Miliyoni zirenga 12 z’Abanyarwa, Miliyoni zirenga 6 z’Abagore baba Nyarwandakazi uhesheje agaciro, wanditse amateka ku Gihugu cyawe, African n’Isi muri rusange. Umugore adashoboye, Umugore ku Isong pic.twitter.com/3VcK1OLe5s

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) January 19, 2022

    Salima yazamuye amarangamutima ya benshi kubera amateka yakoze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ange-kagame-na-psg-mu-berekanye-amarangamutima-yabo-kubera-salima-umutoza-wa-zimbabwe-yatunguwe

  • Ange Kagame, Paris Saint Germain muri benshi bavuze ku mateka yanditswe na Salima Mukansanga (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi hategerejwe umugore wazayobora umukino w’abagabo mu gikombe cya Afurika, Umunyarwandakazi Salima Mukansanga yanditse amateka yo kuba ari we wabimburiye abandi, aho yasifuraga umukino wahuje Guinea na Zimbabwe kuri uyu wa Kabiri.

    Salima Mukansanga ni we wari uyoboye umukino wa Zimbabwe na Guinea

    Salima Mukansanga ni we wari uyoboye umukino wa Zimbabwe na Guinea

    Ni inkuru yavuzwe cyane ku isi yose, by’umwihariko inakora ku mutima Abanyarwanda barimo Ange Kagame wishimiye kubona uyu Munyarwandakazi ayobora umukino, avuga ko ari ibihe bidasanzwe kuri Salima ndetse no ku bana b’abakobwa bari kumureba.

    Ni umukino yatangiye yifitiye icyizere kandi awuyobora neza

    Ni umukino yatangiye yifitiye icyizere kandi awuyobora neza

    What a moment for her & all the young girls/women watching. Congratulations Salima👏🏾👏🏾 https://t.co/0PQU7p5GKb

    — AIKN (@AngeKagame) January 18, 2022

    Ikipe y’umupira w’amaguru ya Paris Saint Germain isanzwe ifitanye umubano n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda nayo ibinyujije ku mbuga nkoranyabaga yashimiye Salima Mukansanga, ndetse n’ibindi binyamakuru bikomeye ku isi byandika kuri aya mateka.

    Rwanda makes history 👏 Congrats @visitrwanda_now https://t.co/Hi836RWG20

    — Paris Saint-Germain (@PSG_English) January 18, 2022

    Rwandan Salima Mukansanga makes history as the first woman to referee an AFCON game 👏 pic.twitter.com/hMCWsVm8Eu

    — B/R Football (@brfootball) January 18, 2022

    𝑳𝒆𝒂𝒅𝒊𝒏𝒈 𝒕𝒉𝒆 𝒘𝒂𝒚

    “This moment is not just for Salima but for every young girl in Africa who has passion for ⚽️ and sees herself as a referee in future.”

    Salima Mukansanga. Carine Atemzabong. Fatiha Jermoumi. Bouchra Karboubi. History makers.https://t.co/kAfAh2518h pic.twitter.com/7FcV0ndS0y

    — FIFA.com (@FIFAcom) January 18, 2022

    🇷🇼 Rwandan Salima Mukansanga became the first woman to officiate at an African Cup of Nations game today 👏#AFCON2021 pic.twitter.com/kO06STklq1

    — LiveScore (@livescore) January 18, 2022

    Salima Mukansanga ✔️ pic.twitter.com/8LErIM3JWQ

    — Teta Diana (@tetadiananow) January 19, 2022

    Rwandan Salima Mukansanga became the first woman to referee an Africa Cup of Nations match when she oversaw the Group B clash between Guinea and Zimbabwe in Yaounde on Tuesday. https://t.co/Y6kcAlNzGy

    — DailyNationFootball (@DN_Football) January 19, 2022

    #18Ene | Salima Mukansanga, primera mujer en arbitrar un partido de la Copa de África ⚽ https://t.co/9j8Y2d3Ltp

    — El Nacional (@ElNacionalWeb) January 19, 2022

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/ange-kagame-paris-saint-germain-muri-benshi-bavuze-ku-mateka-yanditswe-na-salima-mukansanga-amafoto

  • Imipira ibiri mu kibuga! Kwizera Pierrot mu ihurizo, arakina uwa Rayon Sports cyangwa uwa AS Kigali? #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati w’umurundi, Kwizera Pierrot bisa n’aho atarafata icyerekezo cy’ikipe azakinira hagati ya Rayon Sports na AS Kigali, ni mu gihe zose zirimo gukora ibishoboka byose ngo zimwegukane.

    Uyu mukinnyi uri ku mpera z’amasezerano muri AS Kigali, ku munsi w’ejo nibwo byavuzwe ko yaba yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe, gusa umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza yabwiye ISIMBI ko atari byo ariko na none ari umukinnyi mwiza bamubonye byaba ari byiza.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi atarasinya ariko ibiganiro n’ikipe ya Rayon Sports byabayeho ariko akaba ategereje itariki yahaye AS Kigali cyane ko ari yo irimo imuha amafaranga menshi.

    Amakuru ISIMBI yamenye kandi yizewe ni uko uyu mukinnyi yumvikanye na AS Kigali ndetse yemera kuyongerera amasezerano, ishaka kumwishyura igice ngo andi bazayamuhe nyuma ariko abasaba ko bakwitonda bakazayamuhera rimwe.

    Uyu mukinnyi yumvikanye na AS Kigali ko tariki ya 26 Mutarama 2022 ari bwo izamwishyura aya mafaranga aho bivugwa ko ari miliyoni 15 akazajya gukina umukino usoza igice kibaza cya shampiyona na Etoile del’Est afite amafaranga ye yose yumvimanye na AS Kigali.

    Amakuru avuga ko yabwiye ubuyobozi bwa AS Kigali ko uwo munsi atabonye amafaranga bumvikanye na we azahita asinyira indi kipe imwifuza.

    Nubwo bimeze gutya ariko, Rayon Sports nayo ntabwo imworoheye kuko ibifashijwemo na Muhirwa Prosper ushaka kugura uyu mukinnyi ku giti cye bashaka kumusinyisha ariko akaba atarafata umwanzuro.

    Rayon Sports irimo kumwishyura miliyoni 11 ariko we akabasaba kugeza 15 nk’izo AS Kigali yamwemereye, batabikora bakaba bagomba gutegereza itariki AS Kigali yamuhaye itamwishyura akaba ari bwo yabona gufata miliyoni 11 za Rayon Sports.

    Bivuze ko kugeza ubu Kwizera Pierrot ntaramenya umupira akina, niba ari uwatewe na AS Kigali cyangwa se niba ari uwa Rayon Sports yahoze akinira akanayibera kapiteni, aho batwaranye ibikombe bitandukanye yaba shampiyona n’icy’Amahoro mu myaka yayikiniye hagati ya 2015 na 2018.

    Kwizera Pierrot uri ku musozo w’amasezerano ye muri AS Kigali irashaka kumwongerera amasezerano

    Rayon Sports ishaka kwisubiza Kwizera Pierrot

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imipira-ibiri-mu-kibuga-kwizera-pierrot-mu-ihurizo-arakina-uwa-rayon-sports-cyangwa-uwa-as-kigali

  • Ubushakashatsi bwemeje ko Intare zandura COVID-19 #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi bwakozwe muri 2020 bwakorewe kuri Puma ebyiri zari zacibwagamo, zifite ibicurane n’ibindi bimenyetso, bwagaragaje ko zarwaye COVID-19 ndetse zikaba zarakize nyuma y’iminsi 23.

    Mu itangazo rya Kaminuza ya Pretoria ryasohotse kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko ubwoko bushya bwa Delta bwagaragaye bwa mbere muri Africa y’Epfo na bwo bwazanywe n’Intara eshatu aho imwe muri zo yari ifite ibibazo by’ubuhumekero yasanzwemo COVID-19.

    Ubu bushakashatsi buvuga ko ibimenyetso bigaragaza ko Coronavirus ishobora kuva ku nyamaswa ikajya ku bandi kimwe nk’uko abantu na bo bashobora kuyanduza inyamaswa.

    Abakoze ubu bushakashatsi batanga inama ko abasura pariki bakwiye kwitwararika kuko bashobora kwanduzwa n’inyamaswa kandi bakandura ubwoko bushya bw’icyorezo cya COVID-19.

    Abarimu babiri Marietjie Venter Katja Koeppel bo muri Kaminuza yakoze ubu bushakashatsi, bagize ati 'Ibi bigamije kurinda abantu n’inyamaswa kuba barwara cyagwa bapfa. Izi ngamba ni ingenzi kubera uburemere bw’ubwoko bushya bwa Virus bwihinduranyiza mu nyamaswa bukaba bwaza mu bantu.'

    Ubu bushakashatsi bwakozwe nyuma y’uko izi nyamaswa zigaragaje ibimenyetso nk’ibyo umuntu wanduye COVID-19 agira, birimo inkorora no guhumeka nabi.

    Nyuma yaho izi nyamaswa zahise zifatwa ibipimo ndetse biza kugaragara ko zanduye COVID-19. Birakekwa ko zaba zarandujwe n’abakozi ba pariki zibarizwamo.

    Aba bashakashatsi bagaragaje impungenge z’uko abatuye Isi bakwibasirwa na virusi nshya, mu gihe Coronavirus yagera mu mibiri y’inyamaswa ikihinduriza nyuma nazo zikazongera kuyanduza abantu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/18/article/Ubushakashatsi-bwemeje-ko-Intare-zandura-COVID-19