Category: Uncategorized

  • APR FC yambuye Kiyovu umwanya wa mbere, Rayon… – #rwanda #RwOT

    APR FC imaze imyaka 2 idatsindwa ndetse kugeza n'uyu munsi ikaba itaratakaza amanota atatu mbumbe, yari yakiriye Gorilla FC mu mukino w'umunsi wa 13 wa shampiyona y'iclyiciro cya mbere mu Rwanda, warangiye ikuye ku mwanya wa mbere Kiyovu Sport.

    APR FC yabonye igitego ku munota wa 57 gitsinzwe na Byiringiro Lague kuri penaliti, nyuma y'ikosa ryari rikorewe Jacques Tuyisenge. Iki gitego ni nacyo cyarangije umukino APR FC yegukana amanota atatu.

    I Rubavu haberaga ibirori, aho Rayon Sports yaherukaga kunganya na Musanze FC na Gicumbi FC yatsinze Etincelles ibitego 2-0 byatsinzwe na Manace Mutatu ku munota wa 39 na Muhire Kevin ku wa 89, bituma igaruka mu bihe byiza ndetse aba amanota atatu ikipe yegukanye nyuma yo gutandukana na Rharb Youssef wari uyifatiye runini na mugenzi we Ayoub.

    Muri uyu mukino, Rayon Sports yahawe ikarita itukura ya Nizigiyimana Karim Makenzi.

    AS Kigali yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1 byatsinzwe na Ramadhan Niyibizi ku munota wa 30' na Kayitaba Bosco watsinze penaliti ku munota wa 4 mu yongerewe kuri 90, nyuma y'uko Biramahire Abeddy agushijwe mu rubuga rw'amahina.

    Igitego cy'impozamarira cya Bugesera FC cyatsinzwe na Mucyo Junior Didier ku munota wa 47.

    Uyu mukino wabonetsemo amakarita abiri atukura harimo iyahawe Rugwiro Hervé wa AS Kigali nyuma yo gushwana n'umusifuzi n'iyahawe Muniru Abdul Rahman nyuma yo gukubita Ndacyayisemga Ally.

    I Ngoma, Etoile de l'Est yahagamye Kiyovu Sport yari iyoboye urutonde rwa shampiyona, banganya 0-0.

    Nyuma y'iyi mikino, APR FC yafashe umwanya wa mbere ihigitse Kiyovu Sports yirangayeho, aho ubu iyirusha inota rimwe.

    UKO IMIKINO YARANGIYE:

    FT APR FC 1-0 Gorilla FC

    FT Etincelles 0-2 Rayon Sports FC

    FT Etoile de L'Est 0-0 Kiyovu Sports

    FT Bugesera FC 1-2 AS Kigali

    UKO AMAKIPE AKURIKIRANA KU RUTONDE:

    1. APR FC 27 Pts

    2. Kiyovu Sports 26 Pts

    3. AS KIGALI 23 Pts

    4. Rayon Sports 23 Pts

    5. Police FC 22 Pts 

    APR FC yakuye Kiyovu ku mwanya wa mbere muri shampiyona

    Rayon Sports yakuye intsinzi i Rubavu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113660/apr-fc-yammbuye-kiyovu-umwanya-wa-mbere-rayon-sports-ikura-amanota-atatu-i-rubavu-113660.html

  • Wilson Bugembe yatangaje ko ari mu rukundo ny… – #rwanda #RwOT

    Pastor Wilson Bugembe ni Umushumba Mukuru w’Itorero Light the World Ministries rikorera muri Uganda akabifatanya n’umuziki aho akunzwe bikomeye mu ndirimbo zirimo nka; ‘Wanaaza’ yakoranye na Rhoda K, ‘Mukama njagala kumanya’, ‘Ebintu bya Mukama bibuza buza’, ‘Ani?’, ‘Tembeya Njiri’, ‘Bamuyita Yesu’, ‘Amen’, ‘Ojanga nosaba’ yakoranye na Bobi Wine, ‘Yellow’ (Yabaswaza), ‘Omwoyo we’, n’izindi nyinshi.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022 mu minota micye ishize, Pastor Wilson Bugembe yatangarije abakunzi be ko ari mu rukundo. Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram munsi y’ifoto ye imugaragaza yicaye mu modoka afite ururabo mu ntoki. Munsi y’iyi foto yanditse ati “Ndi mu rukundo”. Abakunzi be benshi banejejwe cyane n’iyi nkuru nziza abatangarije.

    Bugembe yatangaje ko ari mu rukundo

    Pastor Bugembe w'imyaka 37 y'amavuko aherutse gutangaza ko yatinze gushaka umugore kubera igikomere yahuye nacyo mu buzima bw’urukundo. Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo NBS yo muri Uganda mu myaka ibiri ishize, Pastor Bugembe yabajijwe n'umunyamakuru niba yarigeze ababazwa n'umukobwa mu buzima bwe, asubiza ko yababajwe cyane akaba ari nayo yatinze gushaka umugore. Yatangaje ko umukobwa wamuteye icyo gikomere aba muri Amerika.

    REBA HANO BUGEMBE AVUGA IGIKOMERE YATEWE N’UMUKOBWA WAMUTEYE INDOBO

    Umunyamakuru yatangiye amubaza ati 'Ese wigeze uhura n'umukobwa akababaza cyane umutima wawe'. Pastor Bugembe asubiza agira ati 'Egoko none se ubwo urumva ari iyihe mpamvu yatumye kugeza uyu munsi ntarashaka?'. Bamusabye gusobanura neza, avuga ko yabwiye uwo mukobwa yabengutse ko amukunda, ariko umukobwa ntabyiyumvishe agafata Bugembe nk'umutekamitwe.

    Pastor Bugembe ubwo yari mu Rwanda mu gitaramo cya Kingdom of God

    Umunyamakuru ati 'Nonese byagenze gute ngo akwange?' Pastor Bugembe asubiza ko umukobwa yamushwishwiburije akamubwira ko badashobora gukundana, ati 'Oya yaransobanuriye ambwira ko tutakomeza gukundana'. Bugembe yunzemo ati 'Yambwiye gutyo nari ngiye gupfa, numvaga ngiye gupfa, mbese habuze gato ngo mpfe'.

    Umunyamakuru ati 'Ubwo ntiwarize?' Pastor Bugembe nyuma yo guterwa indobo, ngo yasabye umukobwa ko amwemerera akamugeraho muri Amerika mu minota 15 kugira ngo amupfukame imbere amusabe imbabazi. Umunyamakuru ati 'Nonese warabimusabye aranga?'

    Iki kibazo ariko ntabwo Pastor Bugembe yagisubije ahubwo yahise abyirengagiza areba hirya aravuga ati 'Kenzo mwenedata komera, ibyo uri gucamo ndabyumva (agaseka), ibyo byose abagabo tubicamo,.' Aha yihanganishaga Eddy Kenzo uherutse gutandukana n'umugore we.

    Pastor Wilson Bugembe yatanze urugero rugaragaza urukundo yakunze cyane uyu mukobwa atatangaje amazina. Yahishuye ko umunsi umwe agikundana n'uyu mukobwa, yagiye ku kibuga cy'indege cya Entebbe abasaba ko bakirana urugwiro uyu mukobwa ubwo yari asubiye muri Amerika, barabikora ndetse neza cyane, bitangaza cyane umukobwa. Umukobwa ngo ageze mu ndege yabajije impamvu yakiriwe bidasanzwe, bamubwira ko impamvu ari ukubera ko Pastor Bugembe amukunda cyane.

    Pastor Bugembe yamaze kuvuga gutyo umunyamakuru aramubaza ati 'Ni umugandekazi cyanwa ni umunyamerikakazi? Pastor Bugembe ahita avuga ati 'Nawe uri bumvugishe ibyo ntagomba kuvuga, ni umuntu'. Umunyamakuru ati 'Eheeh She missed the chance, noneho fata twebwe ba hano' Yakomeje abwira Bugembe ko itangazamakuru rya Uganda ribigizemo uruhare rigahamagara umukobwa hari igihe basubirana, ati 'Uzi twamuterefonye ko dushobora gutuma mwongera gukundana!' Pastor Bugembe yamusubije ati 'Njyewe ntacyo ntakoze'

    Bugembe afatwa nka nimero ya mbere mu baramyi bakunzwe cyane i Kampala

    Iki gisubizo cya Bugembe kigaragaza ko yamaze gukura amaso kuri uyu mukobwa wamuteye indobo bikamushengura cyane umutima. Pastor Bugembe ntiyakunze kugira byinshi atangaza ku buzima bwe bw'urukundo. Mu gihe cyashize iyo yabaga abajijwe impamvu yatinze gushaka umugore mu gihe nyamara akunzwe cyane muri Uganda ndetse akaba afite n'amafaranga, yabasubizaga ko igihe cye kitari cyagera, gusa akongeraho ko azakora ubukwe vuba.

    Hari abakobwa n'abagore bagiye bifata amashusho bakavuga ko yabateye inda, gusa we aya makuru yayamaganiye kure avuga ko bashaka kumwanduriza izina. Yavuze ko nta mugore afire ndetse nta n'umwana afite. Yashimangiye ko adashobora kubyara mbere yo gukora ubukwe. Aherutse gutangaza ko yamaze kubona umukunzi, gusa ngo asabwa kutabishyira mu itangazamakuru. Icyo gihe yavuze ko azakora ubukwe mu mpera z'uyu mwaka wa 2019. Hari amakuru avuga ko urusengero rw'icyitegererezo ari kubaka muri Kampala nirwuzura ari bwo azakora ubukwe.

    Pastor Bugembe ashobora gukora ubukwe muri uyu mwaka

    REBA HANO INDIRIMBO ‘OMWOYO WE’ YA PASTOR BUGEMBE WILSON

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113656/wilson-bugembe-yatangaje-ko-ari-mu-rukundo-nyuma-yo-gukomeretswa-numukobwa-uba-muri-amerik-113656.html

  • Ibihangano byo hambere bigiye gushyirwa mu ik… – #rwanda #RwOT

    Mu nshingano Inteko y’Umuco ifite harimo izo gushakisha, kwakira, gukusanya no kubungabunga kopi z’ibihangano byakorewe mu gihugu ndetse n’ibikivugaho byatangarijwe mu mahanga.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022, Inteko y’Umuco yasohoye itangazo rihamagarira abahanzi bafite ibihangano byahanzwe hambere kubiyishyikiriza, kugira ngo bafashwe kubishyira mu ikoranabuhanga rigezweho.

    Inteko y’Umuco ivuga ko ibi bireba abahanzi ba muzika, federasiyo ya muzika, federasiyo ishinzwe iterambere ry’ubuhanzi nserukarubuga, abasizi n’abandi Banyarwanda muri rusange bafite ibihangano by’indirimbo n’imivugo ‘byahanzwe mu gihe cya kera’.

    Ni ukuvuga mu gihe cya gikoroni na nyuma yaho bishobora kuba biri kuri Radio Kaseti, Videwo kaseti, turune disike (tourne disque) n’ibindi biri ku bikoresho bya kera.

    Aba barashishikarizwa kubishyikiriza Inteko y’Umuco, kugira ngo bishyirwe mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho.

    Inteko y’Umuco ivuga ko iyi ‘gahunda igamije kugira ngo ibi bihangano bizasakazwe n’inkoranyabitabo y’igihugu, bibungabungwe ku nyungu z’abariho ubu no mu gihe kizaza, kandi bibyazwe umusaruro ku nyungu z’abahanzi, abasizi, n’abasigaranye irage ry’ibyo bihangano ndetse no ku gihugu muri rusange.’

    Ibi bihangano bizatangira kwakirwa kuva tariki 20 Mutarama 2022 kugeza tariki 20 Kamena 2022.

    Mu Ukwakira 2021, u Bubiligi bwasubije u Rwanda imbyino n'indirimbo bisaga 4000 byafashwe mu bihe bitandukanye, guhera mu mwaka wa 1950 kugeza mu mwaka wa 2000.

    Izi ndirimbo ziri mu buryo bw'ikoranabuhanga ry'amajwi, kuzihererekanya mu bantu bizaba byoroshye.

    Umuyobozi Mukuru w'Inteko y'Umuco, Ambasaderi Robert Masozera avuga ko ari umurage wasubijwe bene wo. Ati 'Ni Umurage wagaruriwe benewo, ku bahanzi harimo isôoko y'inganzo, ku bashakashatsi harimo isôoko y'amateka n'ubumenyi rusange, n'undi Munyarwanda wese wazifuza kuko ni ingeri y'ubuhanzi irimo indangagaciro nyinshi.' Ibihangano byahanzwe mu gihe cya kera bibitswe ku bikoresho by’ikoranabuhanga ryo hambere bigiye gushyirwa mu ikoranabuhanga rishya

    Inteko y’Umuco yashishikarije abahanzi kuyishyikiriza ibihangano byo ha mbere babitse ngo bibikwe mu ikoranabuhanga rigezweho ku nyungu z’abariho ubu no mu gihe kizaza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113657/ibihangano-byo-hambere-bigiye-gushyirwa-mu-ikoranabuhanga-rigezweho-113657.html

  • Umukobwa yashiritse ubute yisabira umusore wese witeguye ko yaza akamugira umugore – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa wo mu gihugu cya Nigeria yatumiye abasore ko baza bakamusaba ko bamugira umugore kuko we yumva yiteguye. Uyu mukobwa akaba yasabye umugabo abinyujije ku rubuga rwa Facebook.

    Uyu mukobwa akaba yatangajeko agira umwete, azi ubwenge kandi akaba yaranize.

    Yagize ati 'Niba ushaka umugore wo kurongora, ngwino maze undongore, ndi umunyamurava, nditonda kandi ndajijutse. Nzi guteka neza, niba wumva wishimiye kungira umugore, nyandikira ubu nonaha'

     

     

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yashize-isoni-yisabira-umusore-wese-witeguye-ko-yaza-akamugira-umugore/

  • Impamvu zikomeye zishobora gutuma umuntu w'igitsinagabo arangiza vuba mu gihe cyo gutera akabariro – YEGOB #rwanda #RwOT

    • Kurangiza vuba no Kugira ubushake buke ku bagabo rero ; ni ikibazo kibangamira abagabo benshi, ni ikibazo gisenya ingo zitari nke biturutse ku bwumvikane buke n'amakimbirane mu miryango ; akenshi imvo n'imvano yabyo ari impamvu yo kurangiza vuba ku mugabo cyangwa ubushake buke mu mibonano mpuzabitsina y'umwe mu bashakanye cyangwa bigateza mugenzi we (umugore), kugubwa nabi no kutishimira umubonano mwiza w'abashakanye. Iyo igikorwa cy'imibonano mpuzabitsina kitagenze neza, buri umwe agubwa nabi kuko ntawugera neza ku byishimo bye bya nyuma ( orgasim). Ubushake buke no kurangiza vuba bitera umugabo kwiburira icyizere no gusuzugurwa n'uwo bashakanye bityo bigakurura amakimbirane .
      Dore zimwe mu mpamvu zishobora gutera ikibazo cyo kurangiza vuba no kugira ubushake buke ku mugabo :
      1. Kugabanuka kw'Imisemburo nka Testestorone
      2. Uburwayi
      3. Ubumuga
      4. Gusaza
      5. Imirire mibi
      6. Kwikinisha by'igihe kirekire
      7. Kuba imbata y' ibiyobyabwenge
      8. Umunaniro ukabije
      9. Gukora imibonanompuzabitsina kenshi
      10. Kubura vitamin B na E ihagije mu mubiri
      11. Ibibazo byo mu imitekerereze n'amarangamutima
      12. Itabi n'inzoga nyinshi .
      Umusemburo wa Testosterone ni ingirakamaro mu gufasha umubiri w' umugabo gukora neza no kugira akanyabugabo ; ni umusemburo ugira akazi gakomeye hari mo :
    • Kwihutisha ikorwa ry'intangangabo
    • Ituma umugabo agira imiterere ya Kigabo
    • Ituma imyanya ndangagitsina kumugabo ikura neza
    •  Ifasha mu kugira ubushake bw'imibonano mpuzabitsina ku mugabo no kurangiza(election et ejacuration)
    • Ifasha ubwonko bw'umugabo gukura mu ntekerezo za kigabo no kwitwara kigabo
    • Ituma habaho imisusire ya Kigabo ,….

    Mu gihe umugabo yahuye na kimwe mu bibazo byavuzwe nko kurangiza vuba cyagwa kubura ubushake buhagije mu mibonano mpuzabitsina ; aba agomba kwihutira kwivuza akareba abaganga bakamufasha.

    Source : https://yegob.rw/impamvu-zikomeye-zishobora-gutuma-umuntu-wigitsinagabo-arangiza-vuba-mu-gihe-cyo-gutera-akabariro/

  • Kwizera Olivier yasekeje abafana ubwo yigaraguraga mu kibuga nk'ubuze umwuka (Videwo ) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kwizera Olivier yasekeje abafana bari bakurikiye umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Etiencelles Fc ubwo yigaraguraga mu kibuga nk'ubuze umwuka.

    Ibi yabikoze ubwo Rayon Sports yari yatsinze igitego kimwe ku busa bwa Etiencelles  ashaka gutinza iminota ngo batishyurwa icyo gitego bari batsinze.

    Icyatumye uyu musore yigaragura mu kibuga nuko umukinnyi wa Etincelles witwa Songa Isaih yari amukubise urushyi mu mugongo ubwo Olivier yangaga gufata umupira ashaka gutinza iminota.

    Kwizera Olivier amaze gukubitwa urwo rushyi yahise yigaragura hasi mu kibuga amera nk'uri gusambana, ibyo byaje gusetsa abantu bari bakurikiranye uwo mukino ndetse n'abanyamakuru bari bari kuwogeza.

    Ubwo Kwizera Olivier yari aryamye hasi Nishimwe Blaise yahise aza gutabara aza asunika hasi Songa Isaih hasi, Songa yahagurutse ahita ahabwa ikarita y'umuhondo kubera gusagarira umuzamu.

     

    Reba Videwo yose y'uko byagenze 

     

    Source : https://yegob.rw/kwizera-olivier-yasekeje-abafana-ubwo-yigaraguraga-mu-kibuga-nkubuze-umwuka-videwo/

  • Sobanukirwa: Kuberiki imbwa zifatana iyo ziri guhuza ibitsina (Gusenzanya) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byaba byarigeze kukubaho ukibaza impamvu imbwa iyo ziri gusenzanya buri gihe zifatana? Kuriya gufatana nibyo bita 'Tie Phenomenon'.

    Imbwa ni ikiremwa gitangaje Kandi ni ingenzi gusobanukirwa n'imyitwarire yayo kubinyanye no guhuza ibitsina. Nta gihe gihari cyo gusenzanya kumbwa, ariko imbwa y'ingore ihura n'ingabo kabiri mu mwaka.

    Igihe imbwa y'ingore iri mu bihe by'uburumbuke, bigira ingaruka ku zindi z'ingabo zigeze igihe cyo gusenzanya. Imbwa y'ingore iri mu bushyuhe, irekura ibyitwa 'Methyl P-hydroxybenzoate' byagaragaye ko bikurura imbwa z'ingabo bitewe n'impumuro yabyo.

    Iyo imbwa z'ingabo zumvise uwo muhumuro warekuwe ningore iri hafi aho, zirawukurikira zikagenda ziyihiga mpaka ziyigezeho.

    Ese imbwa zihuza ibitsina (Gusenzanya) gute?

    Imbwa y'ingabo itangira yinukiriza ku gitsina cy'iy'ingore. Iyo ingore ibishaka, izamura umurizo maze ikawuherereza uruhande rumwe, aribyo bita 'flagging'

    Icyo gihe imbwa y'ingabo ibihawe karibu maze nayo ikinjiza igitsina cyayo igatangira gusenzanya n'ingore nyuma iyo irangije isohora amatembabuzi agomba gutuma ingore ibwegeka.

    Mu gihe cyo gusenzanya, imbwa zikora icyo bita 'bleeding tie' cyangwa 'Tie Phenomenon' igikorwa cyingirakamaro gituma habaho ku bwegeka kw'ingore.

    Menya yuko igitsina cy'ingabo kibyimba maze kigafata umurego iyo iri gusenza, ibi bituma imbwa ziri gusenzanya zifatana nibura iminota 15 kugera ku isaha.

    Biramenyerewe ko imbwa ziri gusenzanya ziterana imigongo mugihe ziba zifatanye. Uku gufatana bituma ntayindi mbwa y'ingabo yazivundira mugihe ziri kwiha akabyizi.

    Nyuma yo kwiha akabyizi, imbwa zitandukanya ubwazo nta bundi butabazi bubayeho. Uramenye nyamuneka ntuzazitandukanye kuko byaziteza gukomereka.

    Source : https://yegob.rw/sobanukirwa-kuberiki-imbwa-zifatana-iyo-ziri-guhuza-ibitsina-gusenzanya/

  • Kakubayeho! Ngibi ibimenyetso simusiga byakwereka ko urwaye kanseri ya Prostate – YEGOB #rwanda #RwOT

    Prostate ishobora gufatwa n'indwara zitandukanye. Harimo zimwe muri mikorobe umugabo ashobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina ,izindi mikorobe zikaba zitahandurira. Urugero rw'indwara nka infection urinaire.Harimo kandi na mikorobe nk'iza mburugu zandura mu mibonano mpuzabitsina nazo zishobora kujya muri porositate zikayitera uburwayi. Iyo byagenze gutya, muri porositate hakageramo uburwayi babyita prostatite. Ubundi burwayi bushobora gufata Porositate bujyana n'uko umuntu agenda akura. Gusa, uko umuntu agenda akura niko porositate nayo ishobora kugenda ikura ariko atari ku bantu bose. Iyo imaze kuba nini rero nibwo itera ibibazo kuburyo ibuza inkari gusohoka.Ubu burwayi bw'uko porositate iba nini ikabuza inkari gusohoka umugabo akamererwa nabi, bikaba ngombwa ko abagwa bwitwa Adenome de prostate.

    Ese ni ibihe bimenyetso simusiga byatuma ukeka ko ufite uburwayi bwa Prostate :

    * Gushaka kujya kunyara kenshi mu ijoro.
    * Kudashobora gutangira kunyara cyangwa guhagarika ubwo bushake mu gihe ugiye kunyara.
    * Kunyara ukumva ziraza ari nke ugereranyije n'uko ubishaka. Cyangwa kunanirwa kurangiza kunyara ngo wumve zishizemo.
    * Kumva umeze nk'uri gushya mu gihe uri kunyara.
    * Kubona amaraso mu nkari.
    * Kugira amaraso mu masohoro.
    * Kugira ibibazo mu gihe cyo gusohora k'umugabo.
    * Kugira uburibwe mu mayunguyungu, no mu gace k'umugongo ko hasi.
    * Kugira uburibwe cyangwa uburyaryate haruguru y'igitsina n'impande zaho.
    * Kubabara mu magufa yo mu mugongo wo hasi (iyi ndwara iba yakomeye cyane).
    * Kugira ibibazo byo gufata umurego w'igitsina.

    Abagabo bose, cyane cyane ariko abarengeje imyaka 60, bakwiye kwitondera ibi bimenyetso bivuzwe. Nubwo bwose ibi bimenyetso byose bitavuga indwara za prostate kuko hari n'ibivuga indwara zo mu myanya ndangagitsina, ariko ubifite wese akwiye kwihutira kwisuzumisha.

    Source : https://yegob.rw/kakubayeho-ngibi-ibimenyetso-simusiga-byakwereka-ko-urwaye-kanseri-ya-prostate/

  • Umugore yatangaje uburyo abogoshi bagurisha imisatsi mu bapfumu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore yavuze uburyo umwe mu bogoshi yajyanye imisatsi mu bapfumu maze ayigurisha akayabo.

    Nk'uko uyu mudamu yaburiye abantu kwirinda gusiga umusatsi muri salon nyuma yo kwiyogoshesha, nyuma yo gufata umugabo ugurisha umusatsi w'abantu.

    Uyu mugore mu butumwa yatanze yagize ati:'Nagiye muri salo muri iki gitondo gukoresha umusatsi wanjye. Igihe ninjiraga muri salo, nabonye umugabo ubyibushye imbere ufite imisatsi. Nkuko bambonye, ​​ntibakomeje ibiganiro byabo, nabonye uwo mugabo afite umufuka munini wuzuye imisatsi.

    Umugabo yahise aha nyiri salo amafaranga menshi.Igihe kigeze cyo gukora umusatsi wanjye, ubwenge bwanjye bwavuze ko ngomba kumubaza ibisobanuro byibyo yakoze.

    Namubajije rero, madam mugurisha imisatsi? Yahise ampakanira .gusa amakuru avuga ko bayigurisha mu bapfumu.'

    Source : https://yegob.rw/umugore-yatangaje-uburyo-abogoshi-bagurisha-imisatsi-mu-bapfumu/

  • Ubushakashatsi bwagaragajeko abagabo bafite amazuru manini baba bafite n'ubugabo bunini – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru meza ku bagore n'abakobwa bakeneye abagabo bafite ubugabo bunini . Ubu nibwo buryo bwiza bwo kumenya umugabo ufite igitsina kinini. Ubushakashatsi bwamaze kugaragaza isano riri hagati y'amazuru ndetse n'ingano y'igitsina cy'umugabo.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'umushakashatsi muri 'Kyoto Prefectural University of Medicine' mu buyapani bwagaragajeko abagabo bafite amazuru manini baba banafite ubugabo bunini ugereranyije n'abafite amazuru mato.

    Ubu bushakashatsi buvuga ko umugabo ufite izuru rinini aba afite nibura ubugabo bungana na 5.3 inches mu gihe umugabo ufite izuru rito nibura abafite ubugabo bungana na 4.1 inches mugihe igitsina cyafashe umurego.

    Ubu bushakashatsi bwakorewe ku mirambo y'abagabo 126 bapima ubugabo bwabo kugirango barebe niba hari ihuriro ryaba riri hagati yingano y'amazuru ndetse n'ubugabo bwabo.

    Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragazako uburebure bw'izuru ry'umugabo bufite aho buhuriye n'ingano y'igitsina cye.

    Dr Hiroshi avugako ubu aribwo bushakashatsi bwa mbere bugaragaje ihuriro riri hagati yingano y'amazuru ndetse n'ingano y'igitsina cy'umugabo.

    Hakunze Kandi kuvugwa ko abagabo bafite intoki ndende ndetse n'ikiganza kinini nabo baba bafite ubugabo bunini gusa ntago ari ukuri.

    Source : https://yegob.rw/ubushakashatsi-bwagaragajeko-abagabo-bafite-amazuru-manini-baba-bafite-nubugabo-bunini/