Category: Uncategorized

  • Nyaruguru: Abanyeshuri barenga 4 000 ntibatangiye igihembwe cya kabiri – #rwanda #RwOT

    Ubwo bukangurambaga buri gukorwa n'ubuyobozi ku bufatanye n'abafatanyabikorwa b'akarere.

    Umuyobozi w'ihuriro ry'abanyeshuri mu Rwanda, Ndayisaba Eustache, yavuze ko batangije ubukanguramaba bwo gushishikariza abanyeshuri gusubira ku ishuri no gukumira inda ziterwa abangavu.

    Ati 'Ubu bukangurambaga turi kubukora dufatanyije na Plan International Rwanda, twahereye mu Karere ka Nyaruguru ariko tuzakomereza no mu tundi turere dufite intego ko tuzagera mu bigo byose by'amashuri yisumbuye mu gihugu.'

    Bahereye mu Rwunge rw'Amashuri Saint Paul Kibeho kuko iryo shuri rifite abakobwa batewe inda bava mu ishuri ariko bamwe bamaze gusubiramo kuko abana babo bakuze.

    Ndayisaba yavuze ko mu byo bakora harimo no gukumira inda z'imburagihe ziterwa abangavu kuko bibagiraho ingaruka mbi zirimo no kuva mu ishuri.

    Mu rwego rwo guhangana n'icyo kibazo cy'inda ziterwa abangavu imburagihe, ku mashuri bari gukoreramo ubukangurambaga bari gusiga batangije 'Club' igizwe n'abanyeshuri izajya inyuzwamo inyigisho kuri byo.

    Ati 'Kugira ngo haboneke uburyo bw'uko ayo makuru bajya bayahana twasanze ari ngombwa ko dushyiraho amatsinda afite inshingano yo kwigishanya hagati yabo no kwigisha abandi banyeshuri ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.'

    Imibare igaragaza ko kugeza ku wa 19 Mutarama 2022 mu Karere ka Nyaruguru mu mashuri y'incuke ubwitabire bw'abanyeshuri buri kuri 93,5% kuko mu bana 8 521 hamaze gutangira 7 970, bivuze ko ubwo hasigaye abagera ku 551.

    Mu mashuri abanza ubwitabire bugeze kuri 96% kuko mu banyeshuri 71 612 hatangiye 68 779, bisobanuye ko hari 2 833 bakiri mu rugo.

    Mu mashuri yisumbuye ku banyeshuri biga bataha ubwitabire buri kuri 96,7% kuko mu 16 645 abamaze gutangira ishuri ni 16 088 hakaba hasigaye 557.

    Mu biga bacumbikirwa mu mashuri yisumbuye ubwitabire bugeza kuri 97,7% kuko mu bagomba gutangira bagera ku 4 093 hamaze gutangira abangana na 4 000.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Byukusenge Assoumpta, yabwiye IGIHE ko ubukangurambaga bukomeje kugira ngo abanyeshuri bose basubire ku ishuri.

    Yasobanuye ko uburyo bukoreshwa harimo guhamagara hifashishijwe 'Sono mobile', gutanga amatangazo mu nsengero na Kiliziya, gushaka abana urugo ku rundi, inama zitandukanye zihuza inzego zinyuranye n'ibindi.

    Ati 'Gushakisha abana birakomeje kandi uburyo turi gukoresha buri gutanga umusaruro.'
    Byukusenge yavuze ko ibibazo byose bituma umunyeshuri atajya ku ishuri bigomba gukemurwa ariko bizakorwa ari ku ishuri kuko nta gikwiye kumubuza kwiga.

    Bamwe mu banyeshuri biga mu Rwunge rw'Amashuri Saint Paul Kibeho bavuze ko bimwe mu bituma abanyeshuri bava mu ishuri harimo kuba ababyeyi batabitaho ngo babahe ibikoresho, abangavu baterwa inda n'ubukene buri mu miryango.

    Bagaragaje kandi ko hari ababyeyi babakura mu ishuri bakabakoresha imirimo yo mu rugo irimo kwita ku matungo cyangwa guteka.

    Ku mashuri bari gukoreramo ubukangurambaga bari gusiga batangije 'Club' izajya inyuzwamo inyigisho ku buzima bw’imyororokere

    Ubukangurambaga bwahereye mu Rwunge rw’Amashuri Saint Paul Kibeho; iri shuri rifite abakobwa batewe inda bava mu ishuri

    Abanyeshuri bagera kuri 30 bakomoka mu miryango itishoboye batangiwe amafaranga yo kujya barira ku ishuri mu gihe cy’umwaka wose

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-abanyeshuri-barenga-4-000-ntibatangiye-igihembwe-cya-kabiri

  • Umunyezamu wa Rayon Sports yerekeje muri Portugal #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Spots, Bashunga Abouba yaraye afashe indege yerekeza ku mugabane w’u Burayi muri Portugal gukora igeragezwa ry’iminsi 30 mu ikipe ya FC Setubal.

    Mu mpera z’umwaka ushize nibwo FC Setubal yoherereje ubutumire ikipe ya Rayon Sports isaba uyu munyezamu ko yajya gukora igeragezwa muri iyi kipe ikina mu cyiciro cya 3 muri Portugal.

    Bakaba barahise banamenyesha Ambasade ya Portugal muri Kenya ngo bafashe uyu munyezamu kubona ibyangombwa vuba akaba yajya muri iki gihugu mu rwego rwo kuba aramutse atsinze igeragezwa yahita asinyira iyi kipe mu gihe isoko rizaba rifunguye.

    Uyu munyezamu watinze kubona ibyangombwa dore ko aba yaragiye tariki ya 12 Mutarama 2022, aherekejwe n’umuryango wamugejeje ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yaraye afashe rutimikerere yerekeza muri Portugal.

    Nubwo byavuzwe ko agiye gukora igeragezwa, andi makuru avuga ko Bashunga Abouba agomba guhita asinyira iyi kipe adakoze igeragezwa.

    Si ikipe ya mbere yo hanze y’u Rwanda yaba asinyiye kuko yakiniye ikipe ya Bandari FC yo muri Kenya ndetse na Buildcon yo muri Zambia.

    Bashunga Abouba asinyiye iyi kipe yaba abaye umunyarwanda wa 3 ugiye gukina muri Portugal, ni nyuma Mutsinzi Ange Jimmy ukinira CD Trofense yo mu cyiciro cya kabiri ndetse na Dylan Maes wakiniye Amavubi U20 ubu akaba akinira Sintrense SAD yo mu cyiciro cya 3.

    Bashunga Abouba yaraye yerekeje muri Portugal

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyezamu-wa-rayon-sports-yerekeje-muri-portugal

  • Umusaza wari ushaje kurusha abandi kwisi yapfuye habura hafi ukwezi ngo agire indi sabukuru. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusaza witwa Saturnino de la Fuente Garcia wo mu gace kitwa Leon ho mu majyaruguru ya Esipanye, yitabye IMANA mu gitondo cyo kuwa 2 tariki 18/01/2022 aho yaburaga iminsi mike ngo yuzuzeimyaka 113 ndetse binavugwako Ariwe musaza(gitsina Gabo) wari ushaje kurusha abandi Bose kwisi.

    Saturnino yitabye IMANA habura iminsi mike cyane ngo yuzuze imyaka 113 doreko yateganyaga kwizihiza isabukuru ye yamavuko numuryango we tariki 8 zukwezi Kwa 2. Uyu nyakwigendera rero yahawe igihembo na Guinness world records nkumusaza ushaje kurusha abandi Bose kuwa 10/09/2021 Aho yari afite imyaka 112.

    Saturnino yari afite abana 8, abuzukuru 14 ndetse nabuzukuruza 22. Saturnino abajijwe ibanga yakoresheje ngo arame yavuzeko ibanga yakoresheje kugirango abashe kurama Ari kubaho ubuzima butuje utabangamira bagenzi bawe.

    Source : https://yegob.rw/umusaza-wari-ushaje-kurusha-abandi-kwisi-yapfuye-habura-hafi-ukwezi-ngo-agire-indi-sabukuru/

  • Umugabo yatawe muri yombi azira kujya mu ngo z'abantu akabakirigita ku mabuno – YEGOB #rwanda #RwOT

    Polisi yataye muri yombi umugabo utuye mu mujyi wa Texas bitewe n'imyitwarire ye idafututse akora buri joro.

    Uyu mugabo witwa 'Booty tickler' azanzwe akora ibyo bikorwa aho ajya mu mazu y'abantu yitwikiriye ijoro maze akabakirigita mu mabuno mu gihe baryamye bagakanguka yagiye.

    Igitangaje nuko abakorewe ibi arabagabo gusa kandi bikaba niba n'injoro. Abantu bari bamaze gutinya uyu 'Booty tickler' kugeza aho baryamisha umugongo gusa ijoro ryose.

    Ibikorwa byuyu mugabo bikaba byarangiye ubwo Polisi yamutaga muri yombi ahagana sa kumi nimwe za mugitondo. Uyu mugabo akaba asanzwe ari inzererezi. Kurubu akaba afungiwe kuri Polisi ya Dallas.

    Abantu kugeza ubu bakaba batuje Kandi basinzira neza n'injoro kuko baziko Polisi yataye muri yombi uyu mugabo wajyaga abakirigita.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yatawe-muri-yombi-azira-kujya-mu-ngo-zabantu-akabakirigita-ku-mabuno/

  • Minisitiri Biruta yahagarariye Perezida Kagame mu nama ya ECCAS #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta mu nama ya ECCAS

    Ni Inama irimo kubera mu murwa mukuru wa Congo Brazzaville, ikaba ihuje abakuru b’ibihugu n’abahagarariye ibihugu byabo mu nzego zitandukanye, biga ku bijyanye n’amahoro n’umutekano muri aka karere.

    Mu bandi bayitabiriye barimo uhagarariye Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Afurika yo hagati, Lounceny Fall, Moussa Faki Mahamat, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’ubumwe bwa Afurika na Gilberto da Prissimo, Perezida wa Komisiyo ya ECCAS, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi ndetse na Dennis Sassou-N’Guesso, Perezida wa Congo Brazzaville.

    Muri iyi nama ya 20, aba bayobozi bakazasuzumira hamwe n’ibindi bibazo bihangayikishije uyu muryango muri rusange, ndetse Perezida wa Congo Brazzaville biteganyijwe ko azasoza manda ku buyobozi bw’uyu muryango, agasimburwa na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Uyu muryango washinzwe mu 1983, ukaba uhuza ibihugu byo muri Afurika yo Hagati birimo Angola, u Burundi, Cameroun, Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Tchad, Sao Tome na Principe n’u Rwanda rwari rwarawuvuyemo mu 2007 ariko ruwugarukamo muri 2016.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/minisitiri-biruta-yahagarariye-perezida-kagame-mu-nama-ya-eccas

  • Ndoli Jean Claude yasezeye mu ikipe y’igihugu, umukino atazibagirwa mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Gorilla FC, Ndoli Jean Claude wari ufite icyizere cyo kuzongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu, yahisemo gusezera mu Mavubi nyuma y’imyaka hafi 6 adahamagarwa.

    Uyu munyezamu w’imyaka 36, mu minsi ishize yabwiye ISIMBI ko akurikije abanyezamu bahamagarwa ntacyo bamurusha yizeye ko azongera guhamagarwa mu Mavubi.

    Mu kiganiro cy’umwihariko Ndoli Jean Claude yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko asezeye mu ikipe y’igihugu, ni nyuma y’uko akora ariko ibyo akora ntibihabwe agaciro.

    Ati “Guhera muri Kiyovu Sports narakoraga, kandi nkakora neza ariko abatoza ntibabashe kubona umusaruro wanjye rero hari igihe kigera umuntu akarambirwa, urakoze kumbaza ikibazo cyiza mpite mboneraho kubwira abanyarwanda y’uko mfashe icyemezo cyo kuba nasezera mu ikipe y’igihugu, wenda nzajyayo ndi umutoza ariko kujyayo ndi umukinnyi ntibishoboka.”

    Yakomeje avuga ko ubu agiye gufata umwanya akita ku ikipe ya Gorilla FC akinira akareka gutekereza ku Mavubi ahubwo akayaharira abakiri bato.

    Ati “Reka ngumye mfashe ikipe yanjye ndeke kugumya gutekereza cyane ku ikipe y’igihugu, ubu ikipe y’igihugu ndayisezeye, maze igihe mbitekerezaho, nkakora isuzuma ry’ibyo nagiye nkora ariko ntibihabwe agaciro, reka ndekere abana bagende bakine ntabwo nzongera gutekereza ikipe y’igihugu. “

    Mu myaka 10 yayiyikiniye avuga ko intego yari yamuzanye ku giti cye yayigezeho, ngo kwari ugukemura ikibazo cyari mu izamu ry’Amavubi kandi cyarakemutse kugeza n’uyu munsi barumuna be bafitiye aho yari agejeje.

    Ati “Njyewe intego nari mfite ni ukuza gukemura izamu ry’abanyarwanda kubera ko twahoze twiruka inyuma y’abanyamahanga bakadutesha umutwe ariko icy’ingenzi nishimira ni uko hari abana babibonye, ni yo abakuru batabibona ariko hari abana nabereye icyitegererezo.”

    Avuga ko Amavubi yayagiriyemo ibihe byiza ariko akaba atazibagirwa umukino Amavubi yatsinze Maroc 3-1 i Nyamirambo tariki ya 14 Kamena 2008 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2010.

    Ati “Ibihe byiza nagiriye mu ikipe y’igihugu ni byinshi cyane ariko ibyo ntazibagirwa harimo ko ndi mu bantu babanje gutinyuka umwarabu turamukubita hano Regional tumukubita ibitego 3-1 ubwo Maroc yazaga aha ngaha, ni ibintu byari byarananiye abanyarwanda benshi, ntabwo uwo mukino nawibagirwa.”

    Ndoli Jean Claude asezeye mu ikipe y’igihugu nyuma yo kuyikinira imikino itandukanye harimo iyo gushaka itike y’igikombe cy’Isi n’icy’Afurika, igikombe rya CHAN, irushanwa rya CECAFA ariko nta mahirwe yigeze agira yo kugira igikombe atwarana n’Amavubi kuko u Rwanda ruheruka igikombe cya CECAFA yo mu 1999 cyatwawe na Rwanda B.

    Ndoli Jean Claude aheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu muri 2016 ubwo u Rwanda rwiteguraga umukino wo kwishyura na Ghana mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2017 wabereye muri Ghana, gusa ntabwo yaje kugira amahirwe yo kuwukina kuko yasigaye i Kigali mu bakinnyi basizwe badashoboye.

    Irushanwa rya nyuma yagaragayemo ni CHAN 2016 yabereye mu Rwanda aho yayikinnye ari umunyezamu wa 3.

    Umukino wa nyuma aheruka gukina ni umukino wa gicuti u Rwanda rwatsinze 1-0 Gabon muri Gabon wabaye tariki ya 27 Nyakanga 2014.

    Umukino w’irushanwa aheruka gukinira Amavubi yawukinnye tariki ya 20 Nyakanga 2014 mu gushaka itike y’igikombe Cy’Afurika cya 2015 wo u Rwanda rwatsindiwe na Congo Brazaville iwayo ibitego 2-0.

    Ndoli Jean Claude yafashe umwanzuro wo gusezera mu ikipe y’igihugu

    Ndoli Jean Claue avuga ko icyamuzanye mu izamu ry’Amavubi yakigezeho kuko yaje gukemura ikibazo cy’abanyezamu kandi byakunze

    Yakiniye Amavubi imikino myinshi, gusa ngo umukino batsinzemo Maroc i Kigali 3-1 ntazawibagirwa

    Ndoli Jean Claude yatangiye guhamagarwa mu Mavubi 2006

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndoli-jean-claude-yasezeye-mu-ikipe-y-igihugu-umukino-atazibagirwa-mu-mavubi

  • Abakoresha abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe bihanangirijwe – #rwanda #RwOT

    Mu Kiganiro n'abanyamakuru cyateguwe n'Ihuriro ry'Imiryango y'Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ku wa 19 Mutarama 2022, hatanzwe urugero rwa Busyete umaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga, aho yakoreshejwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko kuko afite ubumuga bwo mu mutwe, nubwo abamukoresha basa nk'aho baba bagamije gusetsa abantu gusa.

    Uyu mugabo yagaragaye yanyweshejwe inzoga nyinshi zituma avuga ibintu biterekeranye, kandi ubwo amashusho ye akagaragazwa ku mbuga nkoranyambaga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NUDOR, Nsengiyumva Jean Damascène, yavuze ko bidakwiye ko umuntu yakoresha undi kubera ubumuga afite agamije indamu ku giti cye.

    Ati 'Nk'Ihuriro dutekereza ko umuntu ufite ubumuga akwiye kurindwa, turamagana ibi bikorwa twivuye inyuma. Birashoboka ko ababikora batazi neza ko bihanwa n'amategeko ariko uyu niwo mwanya [wo kwegera na] bagenzi bacu babikora bakigishwa.'

    Umuyobozi w'Umuryango w'abafite ubumuga bwo mu mutwe bakoresha imiti n'abigeze kuyikoresha, Mutesi Rose, yavuze ko kwihisha mu mutaka wo kubakorera ubuvugizi bidakwiye kuba iturufu yo guhohotera uburenganzira bwabo.

    Ati 'Gukoresha abafite ubumuga mu bikorwa bigamije indonke mu izina ryo kubakorera ubuvugizi, sibyo. Ahubwo bafashwa mu bikorwa byo kwiteza imbere kuko ibyo bindi binyuranyije n'amategeko.'

    Amategeko avuga iki kuri iyi ngingo?

    Hari bamwe mu bakoresha abafite ubumuga bwo mu mutwe mu nyungu zabo, batazi ko bihanwa mu mategeko nyamara ari icyaha mu bindi.

    Itegeko rirengera abantu bafite ubumuga muri rusange mu Rwanda ryo mu 2007, ingingo ya gatatu iteganya ko umuntu ufite ubumuga wese afite uburenganzira bungana n'ubw'abandi imbere y'amategeko, agomba kubahwa ndetse no guhabwa agaciro gakwiye ikiremwamuntu.

    Ingingo ya 27 iteganya ko umuntu wese ukoreye ufite ubumuga icyaha cy'ivangura cyangwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ahanishwa igihano gisumba ibindi mu biteganywa n'ingingo z'igitabo cy'amategeko ahana n'iz'amategeko yihariye ku birebana n'icyo cyaha.

    Ingingo 163 y'itegeko Nshinga ryo mu 2018 iteganya ko ubihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

    Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 nk'uko ryavuguruwe mu 2015, ingingo yaryo ya 13 igaragaza neza ko umuntu ari umunyagitinyiro, indahungabanywa kandi Leta ifite inshingano zo kumwubaha, kumurinda no kumurengera.

    Uretse no kuba bihanirwa n'amategeko, ku bakora umwuga w'itangazamakuru bihabanye n'amahame agenga uwo mwuga.

    Ubusanzwe igitabo cy'amahame agenga imyitwarire y'umwuga w'Itangazamakuru mu Rwanda, ingingo ya kane igaragaza ko umunyamakuru yirinda kwandika cyangwa gutangaza amakuru abogamye, abiba urwango rushingiye ku ibara ry'uruhu, ku miryango, ku moko, ku idini, ku gitsina, ku myaka y'ubukure, ku mibereho, ku bumuga, ku ndwara z'ibyorezo cyangwa n'indi miterere y'ubuzima.

    Abanyamakuru batandukanye bari bitabiriye iki kiganiro basabye ko bahabwa amahugurwa mu rwego rwo kunoza imikorere yabo mu bijyanye no kwita ku bantu bafite ubumuga mu rwego rw'amajwi n'amashusho cyangwa inyandiko.

    NUDOR yatangaje ko hari inzego yashyikirije amakuru ajyanye n'ibi bikorwa by'abakoresha abafite ubumuga bwo mu mutwe mu nyungu zabo bwite. Izo nzego zirimo Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), Minisiteri y'ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC), Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu, Transparency International Rwanda, ndetse n'Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga.

    Yagaragaje ko nta munyamakuru urasabirwa ibihano bijyanye no gukora iri hohotera ku bafite ubumuga bwo mu mutwe, ariko bishimangirwa ko ibi bikorwa bigiye gukurikiranwa n'inzego bireba.

    Abakoresha abafite ubumuga bwo mu mutwe bamaganywe

    Gukoresha umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe mu buryo bwo kumuhohotera bihanirwa n’amategeko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakoresha-abantu-bafite-ubumuga-bwo-mu-mutwe-bihanangirijwe

  • Nyagatare: Abamotari bagiye gusinya imihigo ya koperative itaragwamo icyaha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Avuga ko abamotari bakora akazi keza ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto, ariko bamwe bakaba bakoreramo ibyaha byambukiranya imipaka.

    Muri ibyo byaha harimo ubucuruzi bwa magendu aho abayikora bifashisha abamotari, kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, gutwara abantu bambukiranya imipaka mu buryo butemewe n’amategeko ndetse no gufasha abajura babajyana cyangwa babakura aho bibye bakanabatwaza ibyibwe.

    Avuga ko mu mpera za Mutarama 2022, buri koperative izasinyana amasezerano n’akarere hagamijwe kurandura ibyo byaha kuko bishobora guhungabanya umutekano w’Igihugu.

    Ati 'Tugiye kuzasinya imihigo yo kugira ngo twirinde ibyo byaha kandi buri wese abazwe inshingano, akarere kazasinyana na buri koperative ko igihango bafitanye gikomeye cyane bityo bafatanya kurwanya ibyaha.'

    Nsengiyaremye Eric, umumotari mu Murenge wa Tabagwe akaba ashinzwe n’imyitwarire muri koperative yo muri uwo murenge, avuga ko abamotari bagikora ibyaha byambukiranya imipaka ari ukwiyambura agaciro ubwabo n’Igihugu muri rusange bityo bagiye gukora ibishoboka abakibikora bakigishwa bakabicikaho cyangwa bakabihanirwa.

    Agira ati 'Uko tungana ntihaburamo abantu bafite imyumvire micye, biriya ni ukudaha agaciro imiryango yabo, Igihugu n’umwuga bakora kuko babiha agaciro ntibakora ariya makosa. Tugiye kubegera tubigishe tubasabe kongera gukora ayo makosa kuko biha isura mbi umwuga wacu.'

    Avuga ko ikindi bazanabereka ingaruka ziri muri ibyo byaha harimo igifungo kirekire no kubura ikinyabiziga.

    Nsabimana Juma, umumotari mu Murenge wa Nyagatare avuga ko impamvu ibyaha byambukiranya imipaka bidacika harimo amafaranga menshi y’umunsi umwe, ari na yo mpamvu ababikora birengagiza ingaruka zirimo.

    Ati 'Sinumva ukuntu umuntu yakubwira ko umuturanyi akwanga ndetse nawe ubireba ariko ukabyima amatwi nyamara ubizi neza ko ingaruka zizakugeraho. Ndagira inama bagenzi banjye kubyirinda kuko ari bibi bakareka kureba amafaranga menshi y’umunsi umwe ahubwo bagakorera ayo bita macye arimo umugisha.'

    Akarere ka Nyagatare kabarirwamo amakoperative y’abamotari 25 arimo abanyamuryango 1,315 bakorera mu mirenge 13 ukuyemo uwa Kiyombe utagira koperative y’abamotari.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-abamotari-bagiye-gusinya-imihigo-ya-koperative-itaragwamo-icyaha

  • Mu Rwanda hatangijwe uburyo budasanzwe bwo gutembereza ba mukerarugendo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubu buryo bufasha ba mukerarugendo kwirebera ibyiza nyaburanga bari mu kirere

    Ubu buryo bufasha ba mukerarugendo kwirebera ibyiza nyaburanga bari mu kirere

    Ni igikorwa cyitezweho gukurura ba mukerarugendo no kongera igihe bamara mu gihugu. Ubu buryo bwatangijwe, ni ubwa mbere butangiye gukoreshwa mu Rwanda.

    Royal Balloon Rwanda izaba ikoresha imipira ibasha kureremba mu kirere, ishobora kugendamo hagati y’abantu 4 kugeza kuri 6. Izi 'balloons’ zishobora kuzamuka mu kirere ku butumburuke buri hagati ya metero ijana na metero 1000, ni ukuvuga kilometero imwe hejuru ya pariki.

    Mu bijyanye n’ubugenge, umwuka ushyushye ujya hejuru y’ukonje, ari na yo mpamvu iyi mipira ibasha kuzamuka.

    Ubu buryo bufasha ba mukerarugendo kurushaho kuryoherwa n’ibyiza bitatse Pariki y’Igihugu y’Akagera, ibonekamo inyamaswa eshanu zikomeye muri Afuruka (Big Five), zirimo Inzovu, Inkura, Intare, Ingwe n’Imbogo.

    Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko bishimiye gufatanya na Royal Balloon Rwanda mu kongera ibishobora gukurura ba mukerarugendo mu Rwanda.

    Ati 'Twishimiye gufatanya na Royal Balloon mu gukomeza kubaka ubufatanye bushya no koroshya ishoramari mu rwego rw’ubukerarugendo, kugira ngo tubashe guhaza ibyifuzo by’abadusura ari nako bitanga umusanzu urambye mu kubungabunga ibidukikije.'

    Umuyobozi wa Royal Balloon Rwanda, Atilla Turkmen, na we yavuze ko bashimishijwe no gufatanya na Akagera Management Company mu gutangiza iki gikorwa kizajya gifasha benshi basura Pariki y’Igihugu y’Akagera.

    Yagize ati 'Uru ni urugero rwiza rwo kubungabunga ibidukikije bishobora guhindura ahantu ndetse n’abahaturiye. Mu bunararibonye dufite busaga imyaka 30, turashaka kugendana n’u Rwanda mu cyerekezo kirambye rufite mu bukerarugendo. Twiringiye ko mu gutangiza iki gikorwa gishya cy’ubukerarugendo, tuzunganira imbaraga zishyirwa mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kandi bigateza imbere urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.'

    Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Akagera, Ladis Ndahiriwe, na we yashimangiye ko ubu buryo bushya buzafasha abasura pariki kuryoherwa n’imirambi iyigize, bikongera amafaranga Pariki yinjiza.

    Yagize ati: “Ubu buryo bwo gutembereza abantu mu kirere buzaha abantu kunezezwa n’ibyiza nyaburanga bitatse Akagera birimo imirambi myiza. Bizarema imirimo mishya n’uburyo bwo kwinjiza amafaranga azagira uruhare no kuzamura imibereho y’abaturage. “

    Uyu mushinga utangijwe mu gihe urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda rurimo kuzahuka, nyuma yo kugirwaho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya COVID-19.

    Royal Balloon Rwanda ni ishami ry’ubukerarugendo rimaze imyaka irenga 30 rikorera muri urwo rwego. Ni ikigo gifite amahoteli menshi muri Turikiya, kikanagira ibikorwa nk’ibi bifasha ba mukerarugendo muri pariki zo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/pariki/article/mu-rwanda-hatangijwe-uburyo-budasanzwe-bwo-gutembereza-ba-mukerarugendo