Category: Uncategorized

  • Imfungwa 10 zahamijwe ibyaha byo gufata ku ngufu zikatirwa imyaka 15 #rwanda #RwOT

    Imfungwa 10 zakatiwe imyaka 15 nyuma yahoo zihamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu imfungwa z'abagore zirenga 50, mu mvururu zirimo urugomo zadutse muri gereza ifungiyemo abarenze ubushobozi bwayo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

    Abagore 56 batanze ubuhamya ko bafashwe ku ngufu inshuro nyinshi mu gihe cy'iminsi itatu izo mvururu zamaze muri gereza nkuru ya Kasapa hafi y'umujyi wa Lubumbashi muri Nzeri umwaka wa 2020.

    Zimwe mu mfungwa z'abagore zaje gutwara inda ndetse zandura n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, zirimo na virusi ya HIV itera SIDA.

    Abagabo 10 baciwe amande ndetse bakatirwa gufungwa indi myaka 15 yiyongera ku gifungo bari basanzwe barimo.

    Nubwo zimwe mu mfungwa zari zifite ubwoba bwinshi bwo gutanga ibimenyetso, izibarirwa muri za mirongo zatanze ubuhamya ku mushinjacyaha wa gisirikare zimubwira ko zafashwe ku ngufu muri izo mvururu.

    Mélanie Mumba, umunyamategeko wunganira abafashwe ku ngufu, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati 'Tunyuzwe n'umwanzuro w'urukiko, nyuma y'urugamba rurerure rwo kubona ubutabera.'

    Iyo gereza isa nk'iyibagiranye mu bijyanye no kwitabwaho, icyo gihe mu kwezi kwa cyenda mu 2020 yigaruriwe n'itsinda ry'imfungwa z'abagabo rimara iminsi myinshi ari ryo riyigenzura.

    Batwitse igice abagore bafungiyemo muri iyo gereza, nuko bahatira izo mfungwa z'abagore — zirimo n'umukobwa w'imyaka 16 — kuryamana na zo mu mbuga ya gereza aho basambanyirijwe ku ngufu.

    Amakuru avuga ko imfungwa 20 n'umurinzi wa gereza biciwe muri urwo rugomo rwo kuri gereza, mbere yuko abashinzwe umutekano bongera kuyigarurira.

    Uko gufata abagore ku ngufu mu kivunge kwari kwavuzweho muri Raporo z'Umurynago uharanira uburenganzira bwa muntu Human roghts watch(HRW), wasabye abategetsi kubikoraho iperereza no kwita ku bagizweho ingaruka.

    HRW yavuze ko iyo gereza, yubakiwe gufungirwamo abantu 800, yari ifungiyemo abantu bagera hafi ku 2,000 ubwo ibyo byabaga.

    The post Imfungwa 10 zahamijwe ibyaha byo gufata ku ngufu zikatirwa imyaka 15 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/01/20/imfungwa-10-zahamijwe-ibyaha-byo-gufata-ku-ngufu-zikatirwa-imyaka-15/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imfungwa-10-zahamijwe-ibyaha-byo-gufata-ku-ngufu-zikatirwa-imyaka-15

  • Ndoli Jean Claude umunyezamu w'ubatse amateka yasezeye mu ikipe y'igihugu #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje mu kiganiro kihariye yahaye ikinyamakuru Isimbi dukeha iyi nkuru avuga ko asezeye mu ikipe y'igihugu, ni nyuma y'uko akora ariko ibyo akora ntibihabwe agaciro.

    Yagize ati' “Guhera muri Kiyovu Sports narakoraga, kandi nkakora neza ariko abatoza ntibabashe kubona umusaruro wanjye rero hari igihe kigera umuntu akarambirwa, urakoze kumbaza ikibazo cyiza mpite mboneraho kubwira abanyarwanda y'uko mfashe icyemezo cyo kuba nasezera mu ikipe y'igihugu, wenda nzajyayo ndi umutoza ariko kujyayo ndi umukinnyi ntibishoboka.”

    Yakomeje avuga ko ubu agiye gufata umwanya akita ku ikipe ya Gorilla FC akinira akareka gutekereza ku Mavubi ahubwo akayaharira abakiri bato.

    Ati “Reka ngumye mfashe ikipe yanjye ndeke kugumya gutekereza cyane ku ikipe y'igihugu, ubu ikipe y'igihugu ndayisezeye, maze igihe mbitekerezaho, nkakora isuzuma ry'ibyo nagiye nkora ariko ntibihabwe agaciro, reka ndekere abana bagende bakine ntabwo nzongera gutekereza ikipe y'igihugu. “

    Mu myaka 10 yayiyikiniye avuga ko intego yari yamuzanye ku giti cye yayigezeho, ngo kwari ugukemura ikibazo cyari mu izamu ry'Amavubi kandi cyarakemutse kugeza n'uyu munsi barumuna be bafitiye aho yari agejeje.

    Ati “Njyewe intego nari mfite ni ukuza gukemura izamu ry'abanyarwanda kubera ko twahoze twiruka inyuma y'abanyamahanga bakadutesha umutwe ariko icy'ingenzi nishimira ni uko hari abana babibonye, ni yo abakuru batabibona ariko hari abana nabereye icyitegererezo.”

    Avuga ko Amavubi yayagiriyemo ibihe byiza ariko akaba atazibagirwa umukino Amavubi yatsinze Maroc 3-1 i Nyamirambo tariki ya 14 Kamena 2008 mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2010.

    Ati “Ibihe byiza nagiriye mu ikipe y'igihugu ni byinshi cyane ariko ibyo ntazibagirwa harimo ko ndi mu bantu babanje gutinyuka umwarabu turamukubita hano Regional tumukubita ibitego 3-1 ubwo Maroc yazaga aha ngaha, ni ibintu byari byarananiye abanyarwanda benshi, ntabwo uwo mukino nawibagirwa.”

    Ndoli Jean Claude asezeye mu ikipe y'igihugu nyuma yo kuyikinira imikino itandukanye harimo iyo gushaka itike y'igikombe cy'Isi n'icy'Afurika, igikombe rya CHAN, irushanwa rya CECAFA ariko nta mahirwe yigeze agira yo kugira igikombe atwarana n'Amavubi kuko u Rwanda ruheruka igikombe cya CECAFA yo mu 1999 cyatwawe na Rwanda B.

    Ndoli Jean Claude aheruka guhamagarwa mu ikipe y'igihugu muri 2016 ubwo u Rwanda rwiteguraga umukino wo kwishyura na Ghana mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2017 wabereye muri Ghana, gusa ntabwo yaje kugira amahirwe yo kuwukina kuko yasigaye i Kigali mu bakinnyi basizwe badashoboye.

    Irushanwa rya nyuma yagaragayemo ni CHAN 2016 yabereye mu Rwanda aho yayikinnye ari umunyezamu wa 3.

    Umukino wa nyuma aheruka gukina ni umukino wa gicuti u Rwanda rwatsinze 1-0 Gabon muri Gabon wabaye tariki ya 27 Nyakanga 2014.

    Umukino w'irushanwa aheruka gukinira Amavubi yawukinnye tariki ya 20 Nyakanga 2014 mu gushaka itike y'igikombe Cy'Afurika cya 2015 wo u Rwanda rwatsindiwe na Congo Brazaville iwayo ibitego 2-0.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ndoli-jean-claude-umunyezamu-w-ubatse-amateka-yasezeye-mu-ikipe-y-igihugu

  • Ubu nibwo buryo 5 bworoshye wagaragarizamo urukundo umukunzi wawe #rwanda #RwOT

    1.Gufashanya

    Nta cyiza nko gufasha umukobwa cyangwa umuhungu mukundana utabanje kumubaza,ubu nibwo buryo bworoshye ushobora gukoresha ukereka umukunzi wawe urukundo,nko mu gihe ubona yananiwe gerageza umwegere umukorere utuntu twatuma umunaniro ushira.

    2.Ubutumwa bw'urukundo

    Ubundi ntabwo warukwiye gutegereza umunsi w'abakundanye'Valentine's day' ngo ugere cyangwa undi munsi udasanzwe kuri we ngo ubone umwoherereze ubutumwa bw'urukundo 'Messages',jya ugeregeza nko mu gihe umukunzi wawe yagiye ku kazi,mwoherereze utu messages tw'urukundo tuzamufasha gutuma atagira amavunane ndetse ajye ananyuzamo akarebe ho maze amwenyure,ubwo nukuzajya umwoherereza n'ubutumwa busekweje,nukora ibi uzajya uri kumwibutsa ko umwitaho.

    3.Gira umukunzi wawe uw'igitangaza

    Ku basore,mujye mucokoza abakunzi banyu cyane nk'umuntu ushaka kumutsindira,ibi nibyo bizamwereka ko umukunda bizira kuryarya,naho ku bakobwa namwe mujye mucokoza abakunzi banyu nkaho ariwe mugabo wenyine ku isi,nimukora ibi umubano wanyu uzaba uw'ikitegererezo ku bakundana bose.

    4.Igihe

    Ubundi buryo bworoshye bwo kwerekana urukundo,ni ukumarana umwanya munini n'umukunzi wawe,mugatemberana,mukamarana weekend hamwe,mukarebana Filimi ndetse mukagira n'imirimo micye yo mu rugo mufatanya,ubu nibwo buryo bworoshye wamwerekeramo urukundo.

    5.Kumutega amatwi

    Nko ku bantu bashakanye,abagore bose nyuma y'umunsi we waranzwe n'amavunane,aba akeneye umuntu wo kwicarana akamutega amatwi,Rimwe na rimwe abagabo nabo nyuma yakazi katari kamworoheye aba akeneye umugore ufata igihe cye maze akamutega amatwi,buriya n'inzira nziza ya mbere yo kumvikana ntabwo ari ukuvuga ahubwo ni ugutega amatwi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ubu-nibwo-buryo-5-bworoshye-wagaragarizamo-urukundo-umukunzi-wawe

  • Uwari umutoza wa Bugesera FC yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Mbonizana Felix uzwi nka Pablo wabaye umutoza wungirije wa Bugesera FC, yitabye Imana.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Pablo yitabye Imana.

    Uyu mugabo akaba yazize uburwayi aho yari amaze igihe arwaye Diabete.

    Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ubwo Bugesera FC yatangazaga ko yatandukanye na Mbarushimana Abdou, amakuru avuga ko na Pablo yari yasezerewe.

    Pablo yinjiye muri Bugesera FC muri 2020 yazanye na Abdou aje kumwungiriza nk’uko yari umwungiriza we muri AS Muhanga.

    Pablo yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uwari-umutoza-wa-bugesera-fc-yitabye-imana

  • Hari abagaragara nk’abakeneye ubukangurambaga bagifite urujijo ku kwikingiza Covid-19 #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bavuga ko bafite urujijo ku cyorezo cya Covid-19 ndetse amakuru bayumvaho,ayo basoma ndetse n’ibigenda biyivugwaho kuri murandasi n’ibihuzwa na Bibiliya, bibatera impungenge, bamwe bakaba bumva batakwikingiza. Umwe mu bagabo batashatse ko amazina yabo atangazwa wahuriye n’umunyamakuru w’agasaro.com I Kabgayi, yatangaje ko yumvise anasoma amakuru menshi kuri internet, muri yo akaba yarumvise bavuga ingaruka mbi zizagera ku muntu wikingije COVID-19 yaba ku buzima ndetse no ku (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4426

  • Abiga Igisirikare mu Misiri baje kureba uko RDF yigisha Abofisiye bayo #rwanda #RwOT

    Uruzinduko rw’aba bofisiye ruje rukurikira urw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri (Egypt) Lt Gen Mohamed Farid wayoboye itsinda ry’abasirikare bakuru basuye u Rwanda kuva tariki ya 27 kugeza ku wa 29 Gicurasi 2021.

    Iri tsinda ririmo n’abasirikare bane barimo gusoza amasomo y’abofisiye, ryasuye Ingabo z’u Rwanda kuva ku Cyumweru taliki ya 16 kugeza kuri uyu wa Kane ku ya 20 Mutarama 2022.

    Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko iri tsinda rigizwe n’abanyeshuri n’umuyobozi wabo basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

    Kuwa 18 Mutarama 2022 bakiriwe na Maj Gen Ferdinand Safari, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki n’Imikorere muri Minisiteri y’Ingabo na Col Chrstostom Ngendahimana, Umuyobozi wa J3, mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo.

    Maj. Gen. F. Safari yashimye umubano mu bya gisirikare usanzwe urangwa hagati y’u Rwanda na Misiri, anaha ikaze abo banyeshuri n’umuyobozi wabaherekeje abifuriza kugirira ibihe byiza mu Rwanda.

    Mu gihe bamaze mu Rwanda, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 basura n’Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

    Ingabo za Misiri n’Ingabo z’u Rwanda bifitanye umubano mwiza mu bijyanye no guhanahana ubumenyi mu myitozo ya gisirikare.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/2/article/Abiga-Igisirikare-mu-Misiri-baje-kureba-uko-RDF-yigisha-Abofisiye-bayo

  • Pete Davidson umukunzi wa Kim Kardashian yaka… – #rwanda #RwOT

    Pete Davidson umunyarwenya wabigize umwuga akaba n’umukinnyi wa filime, agiye kumara amezi 4 akundana n’umunyamidelikazi Kim Kardashian wahoze ari umugore wa Kanye West banabyaranye abana bane. Mu minsi ishize Kanye West Ye yagaragaje ko atishimiye umubano waba bombi ndetse anarenzaho ko yifuza gukubita Pete Davidson. Nyuma yo kumva ibi, byatumye uyu musore akaza umutekano we, aho yahaye akazi abashinzwe kumurindira umutekano (Security/bodyguard) benshi mu rwego rwo kwirinda gukubitwa.

    Nkuko byagiye bitangazwa n’ibinyamakuru byinshi byandika ku myidagaduro birimo TMZ,Rap-Up, Hollywood Life n’ibindi, byavuze ko Pete Davidson yahaye akazi abagabo b’ibigango bagera kuri 4 bazajya bamugenda impande bamucungira umutekano nyuma yo kumva ko Kanye West Ye yifuza kumukubita nkuko yabivuze mu ndirimbo nshya yitwa ‘Eazy’ yakoranye n’umuraperi w’umunyabigwi witwa The Game.

    TMZ yatangaje ko kuba Pete Davidson yakajije umutekano we atari uko afitiye ubwoba Kanye West ko yamukubita, ahubwo atewe ubwoba n’abafana b’uyu muraperi bamaze iminsi bamutera ubwoba ku mbuga nkoranyambaga bamubwira ko bazamukubita kuva aho Kanye West yasohoreye iriya ndirimbo.

    Kuba Kanye West Ye uzwiho kutaniganwa ijambo yaravuze ko ashaka gukubita Pete Davidson, kubera ko uyu musore w’imyaka 28 afite uruhare runini mu kuba Kim Kardashian yaranze gusubirana na Kanye dore ko mbere yuko bakundana byagaragaraga ko Kanye na Kim bafite amahirwe yo gusubirana kugeza ubwo Pete yatangiye gutereta Kim w’imyaka 41 ubyaye kane.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113664/pete-davidson-umukunzi-wa-kim-kardashian-yakajije-umutekano-we-nyuma-yuko-kanye-west-yigam-113664.html

  • Juno Kizigenza yatangiye kaminuza ,nyuma yaho umubyeyi we amubwiye ko guceza ntaho bizamugeza #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Juno Kizigenza yagize ati 'Natangiye kwiga Kaminuza ko bifite icyo bisobanuye kuri Mama Jubo (Uyu Mukecuru ntiyumva ukuntu ngo ibi bintu byo guceza byatuma ugafata utarize).'

    .

    Amakuru avuga ko Juno Kizigenza yatangiye kwiga muri Kaminuza ya Mount Kenya mu bijyanye n'ubucuruzi (Business Management).

    Juno Kizigenza yarangije amashuri yisumbuye muri 2019 mu bijyanye n'Imibare, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi (MEG) aho yigaga mu ishuri rya Ahagozo Shalom Youth Villages.

    Bamwe mu bahanzi bagiye bavugwaho gutangira amashuri ariko bakayacikiriza, gusa Juno Kizigenza we avuga ko adashobora gucikiriza iri shuri.

    Yagize ati 'Iyo ntangiye ibintu mba nabirangije. Nari nkumbuye kwiga, njye ntabwo nari umuswa, buriya abantu batinya kwiga baba ari baswa.'

    Avuga kandi ko kuba atangiye amasomo bitazabangamira ibikorwa bye bya muzika kuko azajya yiga nijoro.

    Ati 'Nzajya nkora umuziki ku manywa, ku mugoroba nge kwiga nk'abandi bakozi bose.'

    Juno Kizigenza yari aherutse kuvugwa cyane ubwo umuhanzikazi Ariel Wayz bavuzwe mu rukundo, bateranaga amagambo ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko urukundo rwabo rwajemo urunturuntu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/juno-kizigenza-yatangiye-kaminuza-nyuma-yaho-umubyeyi-we-amubwiye-ko-guceza

  • Ndoli Jean Claude yarasaze, yarwaye igituntu – Uyu munyezamu yahishuye agahinda yatewe n’umutoza wamusebeje ahantu hose #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe ya Gorilla FC, Ndoli Jean Claude avuga ko kuva 2005 yatangira gukina mu cyiciro cya mbere yababajwe n’umutoza w’abanyezamu ba AS Kigali wagiye amusebya ahantu hose ko yasaze ndetse yanarwaye igituntu.

    Ibi uyu munyezamu yabitangaje mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI aho yavuze ko mu makipe agera muri 6 amaze gukinira, ari cyo kintu cyamubabaje cyane kumva umutoza agenda amuvuga, amusebya kandi amubeshyera.

    Ati 'ikintu ntazibagirwa ni umunsi nari natijwe muri AS Kigali, umutoza w’abanyezamu akagenda ansebya ngo njyewe narwaye igituntu kandi njyewe nta kibazo na kimwe mfite, urumva nk’abo batoza tuba dufite ntabwo ari abatoza beza, ntabwo ari abatoza bubaka umupira w’ejo hazaza ahubwo barimo barawusenya.'

    Ngo uku kumusebya ahanini biterwa n’uko yari umukinnyi mukuru kandi wakiniye amakipe atandukanye ndetse akaba hari byinshi yari azi kuri uyu mutoza.

    Ati 'Buriya AS Kigali ikunda gucamo abantu bakuru kandi bakinnye mu makipe amwe n’amwe yo mu Rwanda ariko bagakunda guhura n’ibibazo nk’ibyo ng’ibyo, rero abatoza baba barimo kuko tuba tubazi mu buzima bwahise ntabwo wa muntu uje mu ikipe bamuha agaciro.'

    Ndoli ngo yababajwe cyane no kumva abantu bamubwira ko Higiro Thomas (umutoza w’abanyezamu ba AS Kigali) yaragiye abwira abantu ko yasaze ndetse yanduye igituntu.

    Ati 'Nari maze ukwezi naragiye kuko nabonaga ibihe ndimo n’ibyo nkoreramo bidahura, ndavuga ngo reka ndeke amasezerano yanjye arangire mbone kujya gushaka indi kipe, muri uko kwezi ntari mpari ngarutse nje gushaka urupapuro rundekura nagiye mpura n’abantu bambwira ngo Ndoli yarasaze, Ndoli yarwaye igituntu kandi abantu yabibwiraga babifataga nk’ukuri. '

    Ndoli Jean Claude yakiniye AS Kigali 2016-17 ubwo APR FC yari imutijeyo, asoje amasezerano yahise yerekeza muri Kiyovu Sports yakiniye imyaka 2 maze 2019 ahita yerekeza muri Musanze FC nayo yakiniye imyaka 2 ahita ajya muri Gorilla FC akinira uyu munsi.

    Ndoli Jean Claude ngo yababajwe cyane n’uko yaseejwe ko yasaze

    Higiro Thomas ngo yasebeje Ndoli Jean Claude biramubabaza cyane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndoli-jean-claude-yarasaze-yarwaye-igituntu-uyu-munyezamu-yahishuye-agahinda-yatewe-n-umutoza-wamusebeje-ahantu-hose