Category: Uncategorized

  • AS Kigali yasinyishije Jamil Kalisa wakinaga muri Vipers ya Uganda (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane ikipe ya AS Kigali imaze gusinyisha umukinnyi wakinaga mu kibuga hagati mu ikipe ya Vipers yo muri Uganda.

    Uyu mukinnyi mu minsi ishize yigeze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu “AMAVUBI” ariko ntiyigeze ahabwa umwanya wo gukina n’ubwo yaje mu bakinnyi 18.

    Ikipe ya AS Kigali kuri uyu wa Gatatu ni bwo yerekanye abatoza bashya ari bo Mike Mutebi nk’umutoza mukuru, aho azaba yungirijwe na Jackson Mayanja, aba bombi bakaba bakomoka mu gihugu cya Uganda.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/as-kigali-yasinyishije-jamil-kalisa-wakinaga-muri-vipers-ya-uganda-amafoto

  • Rulindo: Abakuwe mu manegeka bubakirwa imidugudu bishimira uko babayeho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bishimiye kuba basuwe n

    Abaturage bishimiye kuba basuwe n’Umuyobozi w’akarere, bamugaragariza ko babayeho neza

    Ni muri gahunda y’ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo yo kwegera abaturage, mu rwego rwo kumenya uko babayeho, abafite ibibazo bigashakirwa umuti.

    Ni abaturage bamuhundagajeho amashyi n’impundu, bashimira Ubuyobozi bw’igihugu bwabakuye mu manegeka bukabaha icyerekezo cy’imibereho myiza, aho batuye heza kadi hafi y’ibikorwa remezo binyuranye.

    Umwe muri abo baturage yagize ati 'Ntako bisa kuba Meya n’inshingano nyinshi aba afite, afata akanya ko kuza kutuganiriza, yumva ko hari ikibazo dufite kugira ngo agikemure.

    Mugenzi we ati 'Ibi ni byiza, abayobozi iyo begereye abaturage bagira akanyamuneza bakibonamo igihugu nk’umubyeyi. Ibi ni ubuyobozi bwiza bureberera abaturage, bwitangira abaturage, twari twaranze kuva kuri Gakondo ariko ubu turishimye, byari kuzashyira ubuzima bwacu mu kaga'.

    Undi nawe yashimiye ubuyobozi kuba budahwema kubitaho, ati 'Turashimira Leta yatuvanye mu manegeka aho twari dutuye nabi dusenyerwa n’imvura, bakatwubakira bakatuzanira n’ibikorwa remezo, ubu dufite icyerekezo cy’imibereho myiza'.

    Meya Mukanyirigira Judith umaze igihe gito atorewe kuyobora Akarere ka Rulindo, aherekejwe na bamwe mu bakozi b’ako karere, bakomeje gahunda yo gusura abaturage mu ngo, cyane cyane abatujwe mu midugudu itandukanye baganira n’abayitujwemo, mu rwego rwo kumenya ibibazo bafite no kubishakira ibisubizo birambye.

    Rulindo ni kamwe mu turere twagiye turangwamo ibiza by’imvura byagiye bisenyera abaturage, biba ngombwa ko Leta ishyira imbaraga mu kubakira abaturage imidugudu babimura mu manegeka.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rulindo-abakuwe-mu-manegeka-bubakirwa-imidugudu-bishimira-uko-babayeho

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'AMAZU AHEREREYE NYARUGENGE #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE NYARUGENGE-GITEGA-KORA-KORA.

    PINGANWA MUBURYO BW'IKORANABUHANGA KU RUBUGA RWABO RWA www.cyamunara.gov.rw RIZATANGIR TARIKI YA 20/01/2022 SAA SITA Z'AMANYWA (12h00) KUGEZA 27/01/2022 SAA SITA Z'AMANYWA (12h00).

    UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:0786061728.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-ugizwe-n-amazu-aherereye

  • Kirehe: Ba Gitifu b'utugari badakurikirana ingamba zo kwirinda Covid-19 bahwituwe – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022 muri aka Karere habaye inama yahuje Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari 30 two mu mirenge umunani n'ubuyobozi bw'Akarere ndetse n'inzego z'umutekano.

    Iyi nama yanitabiriwe n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge ya Kigina, Musaza, Kirehe, Gatore, Mpanga, Kigarama, Gahara na Nyarubuye.

    Nyuma yayo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari 30 bahawe amabaruwa abasaba ibisobanuro ku mpamvu badashyira imbaraga mu kurwanya COVID-19 bituma aho bayobora hakomeje kugaragara abaturage batubahiriza amabwiriza kandi ntibafatire ibihano.

    Muri iyi baruwa yasinywe n'Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, isaba uwayihawe gutanga ibisobanuro bitarenze iminsi itatu y'akazi.

    Umwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa baganiriye na IGIHE utifuje ko imyirondoro ye itangazwa yavuze ko ari akarengane bari gukorerwa n'ubuyobozi bw'Akarere.

    Yakomeje agira ati “Guca amande abaturage byaduteranyije na bo kandi nibo duha serivisi none twabaye nk'abanzi.”

    Undi yagize ati 'Iyo hatabonetse abacibwa amande amakosa ajya kuri njye.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yahakanye ibyo gutegeka aba bayobozi kwaka amafaranga abaturage, avuga babasaba kugenzura uko amabwiriza yubahirizwa.

    Yagize ati “Ntabwo ari ukwaka amande abaturage, hari amabwiriza yashyizweho yanasohotse mu myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri agamije kurinda ikwirakwizwa rya COVID-19. Abo twahaye inzandiko ni aho byagiye bigaragara ko batarimo kuzuza inshingano zabo zo gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho zo kwirinda iki cyorezo.”

    Yavuze ko bari bamaze ukwezi kose babagira inama ku buryo ngo bisigaye bigaragara ko mu masantere menshi hagaragaramo abaturage batambaye udupfukamunwa.

    Ati ” Ntabwo tubasaba ko bahana, tubasaba ko bashyira mu bikorwa amabwiriza bakurikirana abantu batayubahiriza kandi iyo unagiye kureba ntabwo twibanda ku bihano twibanda ku kuntu iyo dukoze ubugenzuzi mu matsinda y'Akarere n'Intara ko iyo ugenda mu muhanda ugenda usanga hari abaturage batayubahiriza tukababaza tuti 'mwe mubikoraho iki?”

    Meya Rangira yavuze ko mu tugari batse ibisobanuro ahenshi unasanga hari imibare y'ubwandu yazamutse kubera kutubahiriza intera n'ubugenzuzi bakaba basabye aba bayobozi kwegera abaturage bakabagira inama ndetse bakanabigisha uburyo bahana intera.

    Kuri ubu Akarere ka Kirehe gafite abaturage 171 banduye COVID-19.

    Inyubako ikorererwamo n’Akarere ka Kirehe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-ba-gitifu-b-utugari-badakurikirana-ingamba-zo-kwirinda-covid-19

  • Abahamya ba Yehova bagaragaje aho bahagaze ku bijyanye no kwikingiza COVID-19 #rwanda #RwOT

    Itanganzo ryanditswe kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama, rifite umutwe ugira uti 'Icyo Abahamya ba Yehova bavuga ku birebana no kwikingiza COVID-19', ritangira rivuga ko abo muri uyu muryango w’Abahamya ba Yehova batanga gukingira.

    Rigakomeza ryibaza ikibazo kigira kiti 'Ese Abahamya ba Yehova banga gukingirwa ?' rigatanga igisubizo kigira kiti 'Tubona ko gukingirwa ari umwanzuro wa buri muntu ku giti cye.'

    Iri tangazo rivuga ko Abahamya ba Yehova benshi bemera kwikingira ndetse n’iminyimenyi 'ubu 99% mu bantu 20 994 bakora ku biro byacu biri hirya no hino ku Isi, bamaze kwikingiza inkingo zose za COVID-19.'

    Rivuga kandi ko Abahamya ba Yehova bagiye bashishikariza abantu kwitabira gahunda yo kwikingiza COVID-19 babinyujije mu nyigisho batanze mu mashusho yagiye atambuka.

    Ubuyobozi bw’Abahamya ba Yehova mu Rwanda, buvuga kandi ko amatorero yose y’uyu muryango yubahiriza amabwiriza yose yashyizweho ku buryo yose akora amateraniro hifashishijwe ikoranabuhanga. Buti 'Twahagaritse uburyo bwo kubwiriza abantu imbonankubone no ku nzu n’inzu.'

    Imyemerere y’amwe mu madini n’amatorera ifatwa nka zimwe mu ntambamyi zituma bamwe mu baturarwanda baranze kwitabira gahunda yo kwikingiza aho ndetse bamwe muri bo banahunze igihugu, bikaba bivugwa ko abenshi aro mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Iyobokamana/article/Abahamya-ba-Yehova-bagaragaje-aho-bahagaze-ku-bijyanye-no-kwikingiza-COVID-19

  • Gukoresha ifumbire mvaruganda yonyine byangiza ubutaka-Ubushakashatsi #rwanda #RwOT

    Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko gukoresha ifumbire mvaruganda yonyine igihe kinini bigira ingaruka kubutaka n'ibidukikije, abashinzwe politiki z'ubuhinzi mu Rwanda bakaba basabwe gushyira imbaraga mu ikoreshwa ry'ifumbire igizwe n'imyunyu ntungabihingwa y'umwimerere mu kurinda igunduka ry'ubutaka.

    Gukoresha ifumbire mvaruganda yonyine, abashakashatsi bagaragagaza ko bititondewe bishobora gutuma ubutaka bugunduka, hakabaho igabanuka ry'umusaruro w'ubuhinzi nk'uko ubushakahtsi bwakorewe mu turere umunani bubigaragaza. 

     Prof Elias Bizuru  umushakashatsi akaba n'umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda uri no mubakoze ubushakhastsi, arasobanura imiterere y'ikibazo.

    Ati ' 40% by'abaturage twabajije batubwiye ko iyo bakoresheje ifumbire mvaruganda yonyine byangiza ubutaka bwabo, ariko ibi birasaba ko hakorwa ubushakashatsi bundi bwimbitse tukareba impamvu yabyo. Ariko mu makuru y'ibanze twabonye ni uko abaturage iyo bakoresheje ifumbire mvaruganda yonyine mubutaka, nta yindi fumbire bita organoic fertilizer usanga rimwe na rimwe byangiza ubutaka.'

    Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere twa Gisagara, Rubavu, Gicumbi, Nyamasheke, Musanze, Bugesera, Nyaruguru na Huye.

    KaNdi abahinzi bo muri utu turere benshi bari hejuru ya 50% bavuze ko bahinga bakoresheje ifumbire mvaruganda yonyine.

    Igiteye impungenge nuko mugihugu hose usanga abahinzi bakoressha ingano y'ifumbire mvaruganda hatitawe kumiterere y'ubutaka bwa buri gace.

    Hari Abahinzi bo muri Kigali nabo bagaragaza ko gukoresha ifumbire mvaruganda yonyine bituma nyuma yigihe  ubutaka butanga umusaruro mucye nk'uko babisobanura.

    Umwe ati 'Iyi mvaruganda yego nayo irafasha mu kuzamura imyaka,  ariko rero imborera niyo ifite akarusho.'

    Undi ati 'Ubundi iyo tugiye guhinga udafite imborera atera imvaruganda, ariko rero ku ituru ya Kabiri ibigori birashya.'

    Uragaga rw'abahinzi n'aborozi mu Rwanda IMBARAGA narwo rugaragaza ko gukoresha ifumbire mvaruganda yonyine, bigira ingaruka kubahinzi kuko ngo ku masoko mpuzamhanga badakunze kugura ibikomoka kubuhinzi byakoreshejwemo imvarugaranda gusa.

    Jean Paul Munyakazi ayobora ugaraga IMBARAGA.

    Ati ' Ikibazo gikomeye rero ni uko imborera muri ino minsi iri kugenda iba nkeya hagendewe y'uko amatungo n'ubworozi bigenda bigabanuka. Ibiribwa byoherezwa ku masoko mpuzamahanga icya mbere ntabwo bemera ibiribwa byakoreshejwemo ifumbire mvaruganda cyane icyo ni kimwe, icya kabiri ubutaka buragunduka iyo utakoresheje ifumbire y'imborera kugira ngo iporotege(Irinde) ya fumbire mvaruganda.'

    Abashakashatsi bajya inama ko mu kwirinda ingaruka ziterwa no gukoresha ifumbire mvaruganda yonyine, hakwiye gushyirwa imbaraga mu kubonera abahinzi ifumbire igizwe nimyunyu ntungabihingwa yumwimeriri.

    Ati 'Mu byibanze twabonye icyo twashishikariza Leta n'icyo twashishikariza abaturage, ni uko twashakisha uburyo bwose tukazamura ikigero dukoreshaho organic Fertilizer.'

    Inzego zishinzwe ubuhinzi mu Rwanda  nazo zemera ko gukoresha ifumbire mvaruganda yonyine, bishobora kwangiza ubutaka n'ibidukikije ariko zikavuga ko ikoreshwa ryayo iri kugipimo kiri hasi ugereranyije n'ibindi bihugu, nk'uko Dr Ngabitsinze Jean Christome umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi yabibwiye ikinyamakuru The newtimes.

    Icyakora ngo igihugu kizakomeza gushyira imbaraga mu gushaka  ifumbire igizwe n'imyunyu ntungabihingwa y'umwimerere harimo n'iy'imborera.

    Mu myaka 30 iri imbere u Rwanda ruzaba rutuwe na miliyoni 22 z'abaturage kandi kubona ibibatunga Guverinoma iteganya gukuba inshuro 15 umusaruro w'ubuhinzi.

    Icyakora hari impungenge ko uyu muhigo ushobora kugonga urukuta mugihe abahinzi bakomeza gukoresha ifumbire mvaruganda yonyine, byatuma ubutaka bwangirika umusaruro ukagabanuka.

    Daniel Hakizimana

    The post Gukoresha ifumbire mvaruganda yonyine byangiza ubutaka-Ubushakashatsi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/01/20/gukoresha-ifumbire-mvaruganda-yonyine-byangiza-ubutaka-ubushakashatsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gukoresha-ifumbire-mvaruganda-yonyine-byangiza-ubutaka-ubushakashatsi

  • Babiri bacuruzaga inzoga zitemewe bafashwe bakekwaho guha ruswa abapolisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bombi bafatiwe mu Murenge wa Manyagiro, Akagari ka Nyiravugiza, Umudugudu wa Rurembo, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, SSP Gaston Karagire, yavuze ko abapolisi ubwo bari mu bikorwa byo kurwanya abacuruza inzoga zitemewe bageze ku kabari ka Singuranayo basanga arimo gucuruza inzoga itemewe yitwa inkangaza, amaze kubona abapolisi yaracitse nibwo we na Tuyizere batangiye gushaka uko baha ruswa abapolisi.

    SSP Karagire yagize ati 'Singuranayo yamaze gucika abapolisi haza Tuyizere Theoneste, akaba ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyiravugiza, abasaba kureka Singuranayo ahubwo akabaha akantu (ruswa).

    Tuyizere yahise ahamagara Singuranayo ngo azane ruswa yo guha abapolisi bari baje kumufata, yahise azana amafaranga y’u Rwanda 43,500 abapolisi bahita babafata bombi.'

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi yaboneyeho kongera gukangurira abantu gucika ku ngeso mbi yo kumva ko bazajya baha ruswa abapolisi kugira ngo barenge ku mategeko.

    Yagize ati 'Icyo abantu bagomba kumenya ni uko Polisi ari urwego ruri ku isonga mu kurwanya ruswa, n’abapolisi barabizi ko ufatiwe muri ruswa atababarirwa (Zero Tolerance). Abantu rero birinde kugwa mu byaha byo gutanga ruswa ariko cyane cyane birinde kuyiha abapolisi kuko ni nko kwitanga bagafatwa.'

    Singuranayo na Tuyizere bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Cyumba kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/babiri-bacuruza-inzoga-zitemewe-bafashwe-bakekwaho-guha-ruswa-abapolisi

  • RDC: Imfungwa 10 zuririye ku muriro wadutse muri gereza zijya gufata ku ngufu bagenzi bazo b'abagore #rwanda #RwOT

    Imfungwa 10 zahamwe no gufata ku ngufu imfungwa z'abagore zibarirwa muri za mirongo, mu mvururu zirimo urugomo zadutse muri gereza ifungiyemo abarenze ubushobozi bwayo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

    Abagore 37 n'umukobwa w'umwangavu batanze ubuhamya ko bafashwe ku ngufu inshuro nyinshi mu gihe cy'iminsi itatu izo mvururu zamaze muri gereza nkuru ya Kasapa hafi y'umujyi wa Lubumbashi mu 2020.

    Zimwe mu mfungwa z'abagore zaje gutwara inda ndetse zandura n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, zirimo na virusi ya VIH (HIV) itera SIDA.

    Abagabo 10 baciwe amande ndetse bakatirwa gufungwa indi myaka 15 yiyongera ku gifungo bari basanzwe barimo.

    Nubwo zimwe mu mfungwa zari zifite ubwoba bwinshi bwo gutanga ibimenyetso, izibarirwa muri za mirongo zatanze ubuhamya ku mushinjacyaha wa gisirikare zimubwira ko zafashwe ku ngufu muri izo mvururu.

    Mélanie Mumba, umunyamategeko wunganira abafashwe ku ngufu, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Tunyuzwe n'umwanzuro w'urukiko, nyuma y'urugamba rurerure rwo kubona ubutabera”.

    Iyo gereza isa nk'iyibagiranye mu bijyanye no kwitabwaho, icyo gihe mu kwezi kwa cyenda mu 2020 yigaruriwe n'itsinda ry'imfungwa z'abagabo rimara iminsi myinshi ari ryo riyigenzura.

    Batwitse igice abagore bafungiyemo muri iyo gereza, nuko bahatira izo mfungwa z'abagore – zirimo n'umukobwa w'imyaka 16 – kuryamana na zo mu mbuga ya gereza aho basambanyirijwe ku ngufu.

    Amakuru avuga ko imfungwa 20 n'umurinzi wa gereza biciwe muri urwo rugomo rwo kuri gereza, mbere yuko abashinzwe umutekano bongera kuyigarurira.

    Uko gufata abagore ku ngufu mu kivunge kwari kwavuzweho muri raporo z'umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), wasabye abategetsi kubikoraho iperereza no kwita ku bagizweho ingaruka.

    HRW yavuze ko iyo gereza, yubakiwe gufungirwamo abantu 800, yari ifungiyemo abantu bagera hafi ku 2,000 ubwo ibyo byabaga.

    Ivuga ko umwanda n'ibikorwa by'isukura n'ubuvuzi bimeze nabi byari byaratanzweho raporo ko bigaragara kuri iyo gereza, amakuru akavuga ko impuruza nyinshi zuko hashoboraga kuba imvururu zagiye zirengagizwa n'abategetsi bo hejuru.

    Thomas Fessy, umushakashatsi mukuru kuri DR Congo muri HRW, yabwiye BBC ko iburanishwa ry'izo mfungwa 10 “rikwiye kubonwa gusa nk'intambwe ya mbere itewe”.

    Mu itangazo yohereje mu butumwa bwa 'email', yagize ati: “Mu mfungwa 56 z'abagore zari muri gereza muri icyo gihe cy'imvururu, abagore 37 n'umukobwa w'umwangavu umwe ni bo batanze ubuhamya ku mushinjacyaha wa Lubumbashi ko imfungwa z'abagabo zabafashe ku ngufu kandi buri muntu wese wabikoze akwiye kuryozwa ibi bikorwa”.

    Bwana Fessy yanavuze ko leta ya Congo “yananiwe kurinda no gutanga umutekano” ku mfungwa muri izo mvururu.

    Noëlla Bashizi, umunyamategeko wunganira izo mfungwa z'abagabo zishinjwa, yabwiye AFP ko azavugana n'abo yunganira ku bijyanye no kumenya niba bajuririra ibi bihano bakatiwe ku wa gatatu.

    Mu 2021, HRW yatangaje ko imfungwa zitari munsi ya zirindwi, zirimo n'umukobwa w'imyaka 16, zaje gutwita bivuye kuri izo mvururu.

    AFP, isubiramo amagambo y'abunganira abahohotewe, yatangaje ko umubare w'inda zatwawe muri icyo gihe ari 16.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/rdc-imfungwa-10-zuririye-ku-muriro-wadutse-muri-gereza-zijya-gufata-ku-ngufu

  • Kenya : Umu DJ wari mu bakunzwe yiyahuriye muri studio za Radio – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umu Dj witwa Alex Nderi akaba wamenyekanye  ku izina rya DJ Lithium mu kuvanga imiziki. Dj Lithium wakoraga kuri Capital FM akaba yashizemo umwuka mu ijoro ryashize nyuma yo kwiyahura anyoye uburozi.

    Amakuru aravuga ko mbere yo gufata umwanzuro wo kwiyahura yabanje agakuraho imbuga nkoranyambaga ze zose yakoreshaga.

    Amakuru dukesha the standard aravuga ko aho yakoraga bagerageje ku mujyana mu bitaro bya Nairobi hospital  nyuma yo kumenya ko yanyoye uburozi gusa aza kuhasiga ubuzima.

    Source : https://yegob.rw/kenya-umu-dj-wari-mu-bakunzwe-yiyahuriye-muri-studio-za-radio/

  • Kirehe: Ba Gitifu b'utugari ntibavuga rumwe n'Akarere ku mande basabwe guca abishe amabwiriza ya COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022 muri aka Karere habaye inama yahuje Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari 30 two mu mirenge umunani n'ubuyobozi bw'Akarere ndetse n'inzego z'umutekano.

    Iyi nama yanitabiriwe n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge ya Kigina, Musaza, Kirehe, Gatore, Mpanga, Kigarama, Gahara na Nyarubuye.

    Nyuma yayo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari 30 bahawe amabaruwa abasaba ibisobanuro ku mpamvu badashyira imbaraga mu kurwanya COVID-19 bituma aho bayobora hakomeje kugaragara abaturage batubahiriza amabwiriza kandi ntibafatire ibihano.

    Muri iyi baruwa yasinywe n'Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, isaba uwayihawe gutanga ibisobanuro bitarenze iminsi itatu y'akazi.

    Umwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa baganiriye na IGIHE utifuje ko imyirondoro ye itangazwa yavuze ko ari akarengane bari gukorerwa n'ubuyobozi bw'Akarere.

    Yakomeje agira ati “Guca amande abaturage byaduteranyije na bo kandi nibo duha serivisi none twabaye nk'abanzi.”

    Undi yagize ati 'Iyo hatabonetse abacibwa amande amakosa ajya kuri njye.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yahakanye ibyo gutegeka aba bayobozi kwaka amafaranga abaturage, avuga babasaba kugenzura uko amabwiriza yubahirizwa.

    Yagize ati “Ntabwo ari ukwaka amande abaturage, hari amabwiriza yashyizweho yanasohotse mu myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri agamije kurinda ikwirakwizwa rya COVID-19. Abo twahaye inzandiko ni aho byagiye bigaragara ko batarimo kuzuza inshingano zabo zo gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho zo kwirinda iki cyorezo.”

    Yavuze ko bari bamaze ukwezi kose babagira inama ku buryo ngo bisigaye bigaragara ko mu masantere menshi hagaragaramo abaturage batambaye udupfukamunwa.

    Ati ” Ntabwo tubasaba ko bahana, tubasaba ko bashyira mu bikorwa amabwiriza bakurikirana abantu batayubahiriza kandi iyo unagiye kureba ntabwo twibanda ku bihano twibanda ku kuntu iyo dukoze ubugenzuzi mu matsinda y'Akarere n'Intara ko iyo ugenda mu muhanda ugenda usanga hari abaturage batayubahiriza tukababaza tuti 'mwe mubikoraho iki?”

    Meya Rangira yavuze ko mu tugari batse ibisobanuro ahenshi unasanga hari imibare y'ubwandu yazamutse kubera kutubahiriza intera n'ubugenzuzi bakaba basabye aba bayobozi kwegera abaturage bakabagira inama ndetse bakanabigisha uburyo bahana intera.

    Kuri ubu Akarere ka Kirehe gafite abaturage 171 banduye COVID-19.

    Inyubako ikorererwamo n’Akarere ka Kirehe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-ba-gitifu-b-utugari-ntibavuga-rumwe-n-akarere-ku-mande-basabwe-guca