Category: Uncategorized

  • Wa musore wamennye champagne mu bukwe yavuze uko byose byagenze | Yakomeje gupfundura n'izindi champagne (Inkuru irambuye) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hacicikana video y'umusore wahennye mu bakwe ubwo  yageragezaga gukora amafiyeri akoresheje champagne yari agiye gupfundurira mu bukwe nyuma ikaza kumucika ikameneka.

    Yitwa Noël Nkurunziza akaba ari umusore w'imyaka 39 y'amavuko akaba ari umwana wa 6 mu bana 8 (abahungu 5 n'abakobwa 3). Aganira na kimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri YouTube, Noël yavuze ko yakunze akunda gukina umupira w'amaguru dore ko banamwitaga akabyiniriro ka Ronaldinho.

    Ku bijyanye n'ibyatumye amenyekana cyane aribyo byo kumena champagne mu bukwe. Noël yavuze ko umukobwa yatindanye ibirahuri bigatuma Noël akomeza kuzunguza champagne ategereje ko umukobwa wari uzanye ibirahuri ahagera. Umukobwa yarahageze maze Noël yibeshya ko umukobwa ari hafi ye ku buryo akaraga champagne akayipfundura ahise ayisuka mu birahuri niko kumucika yikubita hasi irameneka

    Icyo gihe champagne ikimeneka, Noel yasobanuye ibyabaye mu magambo agira ati ” Icyo gihe abasaza bahise bambwira bati Humura, hari abavuze ngo ziraryoshye abandi barambwira bati humura ihangane… ” Bazanye indi, ubwo umusore w'umucordinateri ahita avuga ati ” Have utongera ukadukorera amabara “. Ubwo uwo musore yahise afungura iyo champagne yindi bari bazanye.

    Nyuma Noël yasabye uwo musore ko yamwemerera agakosora amakosa yakoze agakomeza gufungura champagne, uwo musore yarabimwemereye maze Noël akomeza gufungura champagne gusa ngo yazifunguraga atabanje kuzikaraga nkuko mbere yari yabigenje ikamucika ikameneka.

    Noël yavuze ko yakomeje kuyobora ubukwe nk'ibisanzwe ndetse na champagne zakomeje kuza agenda azifungura bisanzwe ntayongeye kumeneka. Noël yahishuye ko amaze imyaka 7 akora akazi ko kuyobora ubukwe ndetse no guturitsa champagne mu bukwe.

    Ngayo nguko!

    Noël Nkurunziz Noah uzwi ku izina rya Ronaldinho

    Source : https://yegob.rw/wa-musore-wamennye-champagne-mu-bukwe-yavuze-uko-byose-byagenze-yakomeje-gupfundura-nizindi-champagne-inkuru-irambuye/

  • Musore / Mugabo : Ibyagufasha guhangana n'ikibazo cyo kudafata umurego neza w'ubugabo bwawe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Washatse umugore wishimiye ndetse mwakoraga imibonano bikagenda neza. Nyamara nyuma bigize gutya ugize ikibazo urajya gutera akabariro wakishaka ukibura wanibona bikaza ari amazinga ukibaza ikiri kugutera kudashyukwa bikakuyobera.

    Bamwe bahita bagana farumasi zibegereye bakifashisha imiti, abandi bakagana abaganga bakabasuzuma bakabandikira imiti. Nyamara ukabona nubundi impinduka ntiziri kugaragara.

    Iki ni kimwe mu bibazo bihangayikisha abashakanye ndetse bishobora kuzana umwuka ubi hagati yabo, aho umugore utihangana ashaka abamukemurira ikibazo nyamara hari ibindi ushobora gukora bikaba byacyemura iki kibazo cyane cyane mu gihe ari ikibazo cyaje nyuma utari ugisanganywe.

    Hano tugiye kurebera hamwe ibyagufasha kongera gushyukwa neza ukabasha gukora imibonano neza hagati yawe n'uwo mwashakanye.

    Bimwe mu byagufasha guhangana no kudashyukwa.

    1.Ongera ibiganiro n'uwo mwashakanye

    Ikintu cya mbere gishimisha abashakanye ni ibiganiro bizira amakemwa ndetse mu gihe gutera akabariro byanze, kuganira kuri iki kibazo ni wo muti wa mbere.

    Mubwire ibiguhangayikishije ndetse n'ibyo wifuza. Abagore bamwe bacyeka ko kudashyukwa biterwa nuko uba utakimwishimiye akaba yakishinja amakosa atazi cyangwa akiyanga cyane cyane iyo hari impinduka yabaye ku mubiri we. Muganire kuri byose kandi mufatanye gushaka umwanzuro munakomezanye.

    2. Gerageza kuruhuka no gutuza

    Guhangayika, kwiheba ni bimwe mu biza ku isonga mu bitera kudashyukwa. Ndetse no gutekereza ko utari bushimishe umugore mu buriri koko bituma wishaka ukibura kuko ubwonko wamaze kubibumenyesha.

    Niba hageze ko ukora imibonano witekereza ku bibazo ufite ahubwo umwanya wawe munini wushyire aho ngaho kuri icyo gikorwa. Kubanza kwinjiza umwuka mwinshi, gukorerwa massage y'umugongo nabyo bifasha mu gutuma utuza kandi igikorwa kikagenda neza.

    Meditation na Yoga ni bimwe mu bigufasha gushyira ubwenge hamwe

    3. Ongera urebe ibyiza biri ku wo mubana

    Uribuka mugiteretana? No kumukoraho byonyine cyangwa kubona ikibero cye byakuzamuriraga ibyiyumviro. Gerageza ugarure ibyo bihe. Ikuremo ko mumenyeranye, kuba akwambarira ubusa imbere wibifata nk'ibisanzwe. Murebe nk'aho ari mushya imbere yawe, umusome nk'aho ari ubwa mbere, umukorakore wumva ko ari mushya.

    Ongera ubusabane nka mbere mukimenyana

    Niba wari usigaye umusoma by'umuhango gusa, umukorakora kuko uziko ari ngombwa, noneho hindura ubikorere ko bikurimo. Ongera kandi umwanya mumara muri ibyo bikorwa by'imyiteguro nabyo bizatuma urushaho kuvumbura byinshi utari uzi kuri we.

    4.  Irinde imyitwarire yangiza ubuzima

    Hari bimwe bishobora kukongerera ibyago byo kudashyukwa. Kugirango ikibazo cyo kudashyukwa kigabanyuke gerageza ibi:

    • Niba wanywaga itabi rihagarike
    • Gabanya ubwinshi bw'inzoga unywa, ndetse izikaze zo uzihagarike
    • Irinde ibiyobyabwenge nk'urumogi, mugo n'ibindi binyuranye.

    Hari imiti kandi ishobora gutera kudashyukwa neza. Niba byaraje nyuma yo gufata imiti runaka cyangwa mu gihe wayifataga wagana muganga mukabiganiraho. Imwe mu miti ivura ubwivumbure, ivura depression, igabanya uburibwe ndetse n'iringaniza umuvuduko w'amaraso ishobora kubitera. Gusa ntuzayihagarike utabibwiwe na muganga.

    5. Gabanya ibiro ukunde siporo

    Kugira umubyibuho ukabije ni kimwe mu bitera kudashyukwa ku bagabo benshi. Kugabanya ibiro no gukora siporo ni kimwe mu bifasha kongera kwishaka ukibona.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko siporo ya Kegel ari imwe muri siporo nziza zifasha abafite ikibazo cyo kudashyukwa.

    Siporo ni bumwe mu buryo bwagufasha

    6. Hanga udushya

    Ntabwo uburiri ari bwo bwagenewe gukorerwamo imibonano gusa. Iwawe hose urahemerewe upfa kuba wisanzuye gusa. Muri salon mumaze gufungura, muri corridor muvuye guhaha, ahantu hose wabikorera kandi bikagenda neza hashakishe. Gerageza uhindure aho bikorerwa, uko bikorwa, igihe n'umwanya. Hari n'igihe akamenyero gatuma ubushake bugabanyuka.

    7. Wicogora

    Rimwe na rimwe hari igihe uburwayi buza bukagutindaho ukarambirwa. No kuri iki kibazo rero niyo waba ufata imiti ukabona nta gihinduka wirambirwa cyangwa ngo ucike intege kuko hari igihe ikibitera cyaba kitaramenyekana dore ko no kudashyukwa bishobora kwerekana uburwayi bw'umutima.

    Wikiheba ngo ucike integesrc: umutihealth

    Source : https://yegob.rw/musore-mugabo-ibyagufasha-guhangana-nikibazo-cyo-kudafata-umurego-neza-wubugabo-bwawe/

  • Cote d'Ivoire yihoreye kuri Algeria iyisezerera muri AFCON2021 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Algeria yatwaye igikombe cya Afurika giheruka muri 2019 yasezerewe igayitse na Cote d'Ivoire yayitsinze ibitego 3-1 bituma iva muri iki gikombe ari iya nyuma mu itsinda ndetse yinjije igitego 1 gusa.

    Algeria yaje ishaka gutsinda uyu mukino ngo igere muri 1/16,yahuye n'abasore ba Cote d'Ivoire bari ku rwego rwo hejuru barayinyagira karahava isezererwa iri ku mwanya wa nyuma mu Itsinda E.

    Algeria yasezereye Cote d'Ivoire muri 1/4 mu gikombe cya Afurika cya 2019 kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1.

    Uyu munsi Cote d'Ivoire ifite abakinnyi bo hagati bakomeye nka Frank Kessie,Ibrahim Sangare na Jean Michel Seri,yaruhije iyi Algeria iyisezerera nabi cyane.

    Ikipe ya Cote d'Ivoire yafunguye amazamu ku munota wa 23 ku gitego cyiza cyatsinzwe na Frank Kessie ku mupira mwiza cyane yahawe na Nicolas Pepe.

    Algeria yayobewe ibiyibayeho,yakomeje gukina ihuzagurika byatumye ku munota wa 40 Ibrahim Sangaré ayitsinda igitego cya kabiri n'umutwe nyuma y'umupira mwiza yahawe na Serge Aurier.Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

    Mu gice cya kabiri,Cote d'Ivoire yagarutse imeze nabi nabwo ihita ibona igitego cya 3 ku munota wa 54 gitsinzwe na Nicolas Pepe uhagaze neza cyane muri iyi minsi ku mupira mwiza yahawe na Sebastien Haller.

    Ku munota wa 60,Algeria yahawe penaliti ariko Riyad Mahrez wayihawe ayitera nabi igarurwa n'igiti cy'izamu.

    Ku munota wa 73 nibwo Algeria yabonye igitego cy'impozamarira ndetse cya mbere yatsinze muri iri rushanwa cyatsinzwe na Bendebka n'umutwe ku mupira mwiza yahawe na Mandi.

    Cote d'Ivoire yabonye amahirwe menshi yo kubona ibitego bindi ariko ntiyayabyaza umusaruro kugeza ku munota wa nyuma ubwo Sebastien Haller yatsindaga igitego cya 4 ariko VAR yemeza ko yari yaraririye

    Algérie ifite Igikombe cya Afurika giheruka yasezerewe muri iri rushanwa nyuma yo gutsindwa na Côte d'Ivoire ibitego 3-1

    Algérie na Ghana ni byo bihugu by'ibigugu bimaze gusezererwa muri iri rushanwa riri kubera muri Cameroun.

    Algeria yasubiyemo ibyo yakoze mu mwaka wa 1990 ubwo yatwaraga igikombe cy'Afurika hanyuma igasezererwa mu matsinda muri 1992.Yananiwe kurenga amatsinda yari yatwaye igikombe 2019.

    Muri iri tsinda,Sierra Leone yatsinzwe igitego 1-0 na Equatorial Guinea cya Ganet bituma isezererwa.

    Ku nshuro ya mbere bitabiriye AFCON, ibirwa bya Comoros birenze amatsinda bizahura na Cameroon kuya 24 Mutarama 2022 muri 1/16.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cote-d-ivoire-yihoreye-kuri-algeria-iyisezerera-muri-fcon2021

  • Musanze : 'Mbere kwikingiza Covid-19 byitabirwaga n’abagore bacuze none byarahindutse' #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bagore bo mu mujyi wa Musanze mu karere ka Musanze , barimo abatwite n’abonsa, bavuga ko bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko kwikingiza covid 19 , none ubu bakaba basigaye babyitabira kugira ngo birinde kuyandura no kuyanduza abana babo. Umwe mu bagore bari baje kwikingiriza kuri site ya Kariyeri iherereye mu mujyi wa Musanze, Ugiriwabo Rose, avuga ko impamvu yaje kwikingiza covid-19 ari uko yumvise nk’umugore akwiye kugira uruhare mu (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4427

  • Ruhango: Hasobanuwe iby'abaforomo batanu birukanywe banze kwikingiza Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Uko ari batanu, bahagaritswe ku wa 17 Mutarama 2022 nk'uko bigaragara mu mabaruwa bandikiwe agashyirwaho umukono n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse.

    Bose bahuriye ku kuba basengera mu Idini ry'Abadiventists b'Umunsi wa Karindwi.

    Amakuru atangwa n'inzego z'ibanze muri avuga ko mu banze kwikingiza harimo umuryango ufite abana batatu bakuwe mu ishuri kugira ngo badakingirwa ndetse ngo uyu muryango wamaze guhunga ku buryo aho werekeje hatazwi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kirengeri, Nahimana Willison, yabwiye IGIHE ko abo bana bakuwe mu ishuri.

    Ati 'Hari uwiga muri Ines Ruhengeri yavuye mu ishuri mu buryo bwo kwirinda ko yahabwa urwo rukingo, abandi bana babiri bigaga mu mashuri yisumbuye nabo bakuwe mu ishuri. Amakuru dufite ni uko batagihari, ntabwo tuzi niba barahunze ariko ntabwo tukibabona mu mudugudu no mu Kagari.'

    Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yabwiye IGIHE ko kuba abantu bakora mu nzego z'ubuzima banga kwikingiza biterwa n'imyumvire ikiri hasi.

    Ati 'Bisobanuye imyumvire iri hasi kuko uru rukingo niba hari umuntu wa mbere ugomba kumva akamaro karwo ni umuntu ukora muri serivise z'ubuzima.'

    Yavuze ko bibabaje kuba umuntu ushinzwe kwita ku buzima bw'abantu yanga kwikingiza kandi ubusanzwe akwiye kuba intangarugero.

    Niyingabira yasobanuye ko nubwo kwikingiza ari ubushake bw'umuntu, Minisiteri y'Ubuzima ifite uburenganzira bwo kubuza umuntu gushyira ubuzima bw'abandi mu kaga.

    Ati 'Kuba kwikingiza ari ubushake bw'umuntu ari n'uburenganzira bwe kutikingiza, nanone ni uburenganzira bwa Minisiteri y'Ubuzima kugabanya ibyago by'uko umuntu ashyirwa ubuzima bw'abandi mu kaga kugira ngo adakomeza gutanga serivise kandi adakingiye.'

    'Murabizi neza ko urukingo rwagiye rutanga amahirwe ku bantu baruhawe yo kutaremba cyangwa yo kudahitanwa n'iki cyorezo igihe babaga bagize ibyago byo kwandura…Iyo umuntu adashaka gufata ayo mahirwe ni byiza ko natwe twamushyira ku ruhande nka Minisiteri y'Ubuzima akabanza akiyigaho neza, akabanza akareba neza aho agana.'

    Yashimangiye ko urwego avugira rukora ibiri mu nshingano zarwo, ati 'Ni uburenganzira bwa Minisiteri y'Ubuzima bwo kuvuga ngo 'reka twe gukomeza gushyira ubuzima bwawe mu kaga ube ugiye ku ruhande'. Niyo mpamvu mwagiye mubona abatabishatse kandi barahawe amahirwe ari ho haturutse ibyemezo byo kuba bamwe muri bo bahagaritswe.'

    Yavuze ko baramutse bisubiyeho bakemera gukingirwa hari inzira binyuramo zo kuba basubizwa mu kazi bityo byazarebwaho n'inzego zibishinzwe.

    Twagerageje kuvugisha abaforomo birukanywe mu kazi kugira ngo bagaragaze impamvu nyamukuru ibabuza kwikingiza ntibyadukundira kuko bamwe telefoni zabo zitari ku murongo naho abandi bakaba bavuze ko bahuze kandi ntacyo bashaka kuvuga.

    Hasobanuwe iby’abaforomo batanu barimo abakoraga mu Bitaro bya Gitwe birukanywe kubera kwanga kwikingiza Covid-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-hasobanuwe-iby-abaforomo-batanu-birukanywe-banze-kwikingiza-covid-19

  • U Rwanda rwishimiye kwakira imikino ya IRONMAN 70.3 Triathlon #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju

    Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju

    Mu ijambo yagejeje ku bafatanyabikorwa n’Abanyarwanda muri rusange, Minisitiri Munyangaju yavuze ko ari icyubahiro ku Rwanda kuba rwaratoranyijwe kandi rukongerwa ku ngengabihe y’irushanwa rya IRONMAN 70.3 Triathlon.

    Yagize ati “Aya mahitamo ni ikindi kintu cyo gushimira abafatanyabikorwa haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga, mu kuzirikana no gushyigikira imbaraga igihugu cyacu cyashyize mu bikorwa bya siporo.”

    Minisitiri Munyangaju yakomeje avuga ko mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, yizeza ko ibikenewe byose bizakorwa kugira ngo iyo mikino izagende neza, ndetse ku bufatanye n’abarimo kugitegura, ati “tuzatanga ibirori bitazibagirana”.

    Abayobozi baje kumenyekanisha iby’uwo mukino mu Rwanda, barimo umushoramari Serge Pereira na Cindy Descalzi, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, akaba aribwo bakiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, muri Village Urugwiro.

    Uyu mukino ukaba ukubiyemo imikino itatu irimo uwo koga, kwiruka ku maguru ndetse no gusiganwa ku igare. Abawitabira bakaba basiganwa mu ntera ndende, ari yo mpamvu witwa IRONMAN 70.3 Triathlon.

    Abakinnyi bazitabira IRONMAN 70.3 Triathlon Rwanda, aboga bazakora intera ya kilometero 1.9 mu kiyaga cya Kivu, mu mukino w’igare bazasiganwa ibilometero 90 ndetse no gusiganwa ku maguru ahazakinwa ibilometero 21.1 ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu. Amarushanwa akaba ateganyijwe ku ya 14 Kanama 2022 i Rubavu.

    U Rwanda rubaye urwa kane muri Afurika rugiye kwakira iyo mikino, nyuma ya Afurika y’Epfo, Misiri na Maroc.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/indi-mikino/article/u-rwanda-rwishimiye-kwakira-imikino-ya-ironman-70-3-triathlon

  • Umutoza Rangnick yahaye ubutumwa Cristiano Ronaldo warakajwe nuko yamusimbuje #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi wa Manchester United yarakaye mu buryo bwagaragariye buri wese,ananirwa kwicara ku ntebe y'abasimbura,ubwo yari asimbuwe habura iminota 20 ngo umukino urangire.

    Uyu mutoza w'Umudage yagerageje guhobera uyu munyabigwi wa Porutugal asohotse mu kibuga, ariko Ronaldo yafunguye amaboko atabishaka ndetse ntiyamurebye mu maso

    Ronaldo yahise agenda yicara ku ngazi zijya muri stade aho kwicara ku ntebe y'abasimbura ndetse yari afite uburakari bwinsi

    Nyuma y'umukino,Rangnick yavuze ko nta kibazo yagize ku byo Ronaldo yakoze nyuma yo gusimburwa.

    Uyu mukinnyi wahoze akinira Real Madrid na Juventus yateze amatwi yitonze kandi asa nkaho akonje ubwo yitegerezaga United ibona intsinzi y'ibitego 3-1.

    Ubwo umukino wari urangiye,umutoza we Ralf Rangnick yagize ati: Ibyo ni ibisanzwe.Rutahizamu aba ashaka gutsinda.

    “Ariko yari agarutse avuye mu mvune ntoya kandi byari ngombwa kwibuka ko dufite undi mukino vuba.

    “Nanone nyuma y'ibyabereye kuri Villa Park, twagombaga kurinda intsinzi kandi byari ngombwa ko dusubira inyuma tugakinisha abakinnyi batanu kandi kubera ko tutari twirinda kwinjizwa igitego byari ngombwa ko tumenya ko nta kindi gitego cyinjiye.”

    Ibitego bya Anthony Elanga na Mason Greenwood byafashije United gutahana amanota 3 ndetse yegera umwanya wa 4.

    Nyuma yumukino Ron yoroheje ibintu yandika ku mbuga nkoranyambaga ze ati: “amanota 3 yingenzi! Basore mwakoze neza.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-rangnick-yahaye-ubutumwa-cristiano-ronaldo-warakajwe-nuko-yamusimbuje

  • Umuhanzi Sky2 yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we (Amafoto na video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Sky2 Wabagahe ukora injyana ya Rap, yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we, Bakarere Sandrine. Sky2 na Sandrine basezeraniye mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Mutarama 2022 ubera mu murenge wa Gisozi.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto na video:

    Amafoto na Video tubikesha Inyarwanda.com

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-sky2-yasezeranye-imbere-yamategeko-numukunzi-we-amafoto-na-video/

  • Niyonizera Judith wahoze ari umugore wa Safi amennye irindi banga benshi batamenye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niyonzioma Judith wahoze ari umugore w'umuhanzi  Safi Madiba, akomeje kugenda ashyira hanze amwe mu mabanga akomeye benshi batari bazi nubwo mu myaka ishize yirindaga kugira ibyo atangaza ku mubano we n'uyu muhanzi byavugwaga ko bagiye guhabwa gatanya.

    Nyuma y'uko yakunze kujya adakunda gutangaza byinshi ku gutandukana na Safi Madiba, hakaba nubwo yavuze ko batatandukanye, gusa Safi we akemeza ko batakiri kumwe, Judith yagize byinshi atangaza anavuga ukuntu yari afite inda ikavamo atagicana uwaka na Safi.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na shene ya youtube Judith  yahishuye ko yahisemo gushyira ukuri kose hanze kuko inda yari atwitiye Safi yaje kuvamo adahari, Ati 'Mu gitondo mbyutse njya kwa muganga, barambwira ngo kugira ngo bankorere ikizami barambwira ko ngomba kuba nanyweye amazi nibwo bakora icyo kizami, bati genda uzaze ejo dukore icyo kizami, njya mu rugo njyeze mu rugo noneho birushaho, njya ku bitaro bamfata ibizami barambwira ngo inda yarahagaze.'

    Gusa yakomeje avuga ko atahise yemera ko bayikuramo, ahubwo yongeye gukoresha ibindi bizamini, bamuha icyumweru akorerwa ikizamini buri munsi cyagiye kurangira inda yaravuyemo, kandi ngo muri icyo gihe yari yarashwanye na Safi kuburyo atari akimugeraho.

     

    Source : https://yegob.rw/niyonizera-judith-wahoze-ari-umugore-wa-safi-amennye-irindi-banga-benshi-batamenye/

  • Musanze FC yatsinze Gasogi United (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Musanze FC cyatsinzwe na Irokan Samson Ikechuku cyahesheje Musanze FC amanota 3 imbere ya Gasogi United.

    Kuri Stade Ubworoherane kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Musanze FC yari yakiriye Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2021-22.

    Bagiye guhura Musanze FC iri ku mwanya wa 6 n’amanota 17 ni mu gihe Gasogi United yari iya 7 n’amanota 16.

    Gasogi United yaje gukora impinduka hakiri kare ku munota wa 9 havamo Heron Berrian wagize ikibazo cy’imvune nyuma yo gutera ishoti mu izamu ryari ririnzwe na Ntaribi Steven, yahise asimburwa na Tuyisenge Hakim.

    Musanze FC yari yakomeje kwisirisimbya imbere y’izamu rya Gasogi United, yaje gufungura amazamu ku munota wa 14 gitsinzwe na Irokan Samson Ikechuku ku mupira yari ahawe na Niyonshuti Gad Evra.

    Ku munota wa 26, Gasogi United yabonye kufura ku ikosa Niyitegeka Idrissa yakoreye kuri Nkubana Marc, yatewe na Prosper Rugangazi ariko umunyezamu Ntaribi Steven ayohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

    Ku munota wa 39 ku makosa y’ubwugarizi bwa Gasogi United, Namanda yabonye amahirwe ariko ateye mu izamu, umunyezamu Didier arawufata. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Gasogi United yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Prosper aha umwanya Hassan Kyikoyo.

    Ku munota wa 48 Nsengiyumva Mustapha yahawe umupira mwiza ariko ateye mwiza uca hanze yaryo.

    Ku munota wa 58, Ntaribi Steven yakoze akazi gakomeye akuramo umupira wari uvuye kuri koruneri yari itewe na Bugingo Hakim.

    Gasogi United yakomeje gushaka uko yishyura iki gitego ariko biranga umukino urangira ari 1-0.

    Indi mikino y’umunsi wa 13 yabaye ejo, APR FC yatsinze Gorilla FC 1-0, AS Kigali yatsinze Bugesera FC 2-1, Kiyovu Sports yanganyije na Etoile del’Est ni mu gihe Rayon Sports yatsinze Etincelles 2-0.

    11 ba Musanze FC babanje mu kibuga

    11 ba Gasogi United babanje mu kibuga

    Ba kapieni mbere y’umukino bari kumwe n’abasifuzi

    Ni umukino warimo ishyaka ryinshi

    Kapiteni wa Musanze FC, Idrissa acikana umupira Nsengiyumva Mustapha wa Gasogi United

    Perezida wa Musanze FC, Trump akurikirana umukino

    KNC areba uko ikipe ye itsindwa

    Idrissa hagati y’abakinnyi ba Gasogi United

    Ingwe yari yazanywe na Gasogi United nayo yari yumiwe

    Bishimira igitego cya Samson Ikechuku

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/musanze-fc-yatsinze-gasogi-united-amafoto