Category: Uncategorized

  • Menya Uburyo Birindabagabo Jean Paul yifatanyije n'abasirikare ba FAR muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Sake #rwanda #RwOT

    Uyu munsi hakomeje Urubanza rw'ubujurire ruhereye mu mizi rwa Jean Paul Birindabagabo ushinjwa Kwica Abatutsi batabarika I Rukumberi Aho yakwirakwizaga interahamwe ndetse n'abasirikare muri Sake yifashishije imodoka ye ya Pick up yari yarahawe akabeshya ko yayiguriye kandi yarahatuye ari Gatumwa kugirango arangize umugambi wa Jenoside watangiye kuva kera

    Birindabagabo Jean Paul, ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Sake, ubu ni mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma; yagejejwe i Kigali akuwe muri Uganda, aho yafatiwe mu mwaka wa 2015 yarahinduye amazina kuko yari yariyise Pastor Bagabo Daniel.

    Birindabagabo Jean Paul bivugwa ko yaje gutura Sake muri za 1982 aturuka muri Kibirira Kugirango aze Rukumberi yenyegeze urwango ndetse no gutegura Jenoside yitwaje kuba Umuvugabutumwa muri ADEPR abeshya ko yabereye Pasiteri.

    Birindabagabo ubwe yiyemerera ko mu modoka yari atwaye imbunda ikomeye ya FAR yo mu bwoko bwa  L16 81mm mortar yicaga Abatutsi ba Sake kuko Jenoside itangira nta Musirikare w'inkotanyi wari wakageze yo (Rukumberi)

    Birindabagabo Jean Paul atakamba asaba Imbabazi avuga ko abo basirikare bagendanaga bica Abatutsi abafasha no kujya muri Etat Major ndetse n'indi mirimo yabo yabikoze ku gahato ka Gisirikare, Nyamara abarokokeye Rukumberi barimo Protais Rutagarama na Kabandana Callixte batangaza ko ari we wavugaga ijambo rya nyuma k'umututsi ndetse n'abo basirikare ari we wabahaga amabwiriza ndetse akaba ari nawe wakira raporo, yewe hari n'abatangabuhamya bamubonye agiye kubazana I Kibungo

    Avuga ko we nta mututsi yishe ahubwo yabikoraga ku gahato nubwo abarokokeye Jenoside I Rukumberi bo bavuga ko yabishe ahubwo gupfukama mu rukiko ndetse no kurira Ari amarira y'ingona, Birindabagabo Jean Paul yasabye kwicara kuko arwaye umugongo arabyemererwa, bikaba byakuruye abari bakurikiye urubanza aho bajujuraga bati nta cyiza nk'ubutabera butamugerera mu mbaga y'abatutsi yishe dore ko ngo nta n'uruhinja rwamurokokeraga mu ntoki.

    Rutagarama Protais yari umuturanyi wa Birindabagabo Jean Paul ndetse baranaganiraga byimbitse kuko yamubwiye ko akomeye ataba Burugumesitiri wa Komini

    Mu gihe abamwunganira mu mategeko bamwunganiraga bashimangiye ko yajyanywe kwifatanya na FAR ku gahato ka Gisirikare bitari mu bushake bwe kandi Atari kubasha kubigobotora, Basanga ahubwo yahabwa Imbabazi nkuko azisabira hakabaho inyoroshyacyaha kuko ibigize icyaha bituzuye

    Uwunganira Birindabagabo Jean Paul, Me Alex yavuguruzanyije n'Umuburanyi avuga ko adakwiye kuryozwa ibyaha byakozwe n'abasirikare yatwaraga , Abacamanza bamubaza impamvu we ubwe yemera icyaha akagisabira Imbabazi avuga ko agirango amategeko amworohereze igihano, Abunganira mu mategeko Jean Paul Birindabagabo bahawe iminota itanu yo guhuza kuko barimo kuvuguruzanya

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Birindabagabo Jean Paul yari afite imbaraga zikomeye kuko yagize Uruhare mu kwirukanisha Burugumesitire wa Komine Sake, Byemero Venant wari wamubujije gukomeza kuyogoza igihugu, Bwavuze ko Byemero yirukanwe n'itangazo ryatambutse kuri Radio Rwanda nta nama yateranye bivuze ko Birindabagabo yavugaga rikijyana muri MRND

    Muri Mata 1994 Birindabagabo niwe wagiye I Kibungo mu mugi kuzana Abasirikare ntabwo Abasirikare bamusanze iwe  Niba Tariki ya 8 nta Musirikare w'inkotanyi wari wakageze Rukumberi abo basirikare n'imbunda mu modoka ya Birindabagabo bajyaga hehe? Bari baje kwica no guhiga Abatutsi.

    Kabandana Callixte ni umwe mu barokokeye i Rukumberi wabonye uko Birindabagabo yagize uruhare mu kwica abatutsi baho

    Abatangabuhamya benshi bakomoka muri Sake bemeza badashidikanya ko babonye Birindabagabo Jean Paul yambaye impuzankano ya FAR, Maze atwara ingabo zarimbuye Abatutsi bari bahungiye kuri ADEPR ndetse n'ahandi hatandukanye harimo na Bariyeri yishingiye iwe

    Imodoka ye akenshi yagiye inifashishwa mu kwicira abantu kuri Nyabarongo kuko Rukumberi yari imaze kuzura, Byemezwa ko Birindabagabo yahungiye iwabo Kibirira naho akomerezayo ubwicanyi bwahitanye Abatutsi batarondoreka kuko yashinze Bariyeri ayita Nyirantarengwa afite Icyombo cya Gisirikare n'imbunda nto izwi nka Masotera.

    Urubanza rwa Birindabagabo Jean Paul rukaba ruzakomeza Tariki ya 31 Mutarama 2022, Impamvu zatanzwe ni uko Iminsi iri imbere urukiko ruzaba rufite Inshingano nyinshi kandi Birindabagabo yasabwe kuzaza yitwaje ibigaragaza uko abatangabuhamya bivuguruje muri uru rubanza.

    The post Menya Uburyo Birindabagabo Jean Paul yifatanyije n'abasirikare ba FAR muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Sake appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/menya-uburyo-birindabagabo-jean-paul-yifatanyije-nabasirikare-ba-far-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-muri-sake/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=menya-uburyo-birindabagabo-jean-paul-yifatanyije-nabasirikare-ba-far-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-muri-sake

  • Nubona inshuti zawe zikora ubukwe uraho ntuzibeshye ngo ukore ibi bintu bigayitse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe ubonye inshuti zawe zikoze ubukwe wowe uraho ,uramenye ntuzatinyuke gukora ibi bintu 5

    1.Wirekera kujya mu rukundo

    Komeza ugerageze uhe amahirwe uyagusabye wumva mwakundana, ntiwumve ko byarangiye kuri wowe ahubwo biguhe imbaraga zo kumenyana na benshi uzabone uko nawe uhitamo.

    2.Ntuziyange

    Kugira ngo undi muntu uwo ariwe wese agukunde nuko wowe ubwawe uzabanza ukindunda. Niwiyanga ngo nuko mugenzi wawe ariwe bahisemo bakakureka uzaba ufungiye inzira n'uwari kuguhitamo, kuko kwiyanga bijyana no kurekera gukora ibyakugiraga uwo uriwe bikazatuma nta musore ukubona mu bandi kuko uhora wigunze cyangwa utiyitaho ngo ucye nk'abandi.

    3.Ntuzahemukire ubushuti bwanyu

    Ntacyo bivuze kuba inshuti yawe yarubatse urugo ariko wowe ukiraho. Ibyo ntibikwiye gutuma mwangana. N'impanga ntabwo zikorera ubukwe rimwe, kuba baravukiye rimwe ntibivuze ko bazashakira rimwe rero ntabwo byagakwiye gutuma muhagarika ubushuti bwanyu.

    4.Ntuzigere ufuhira inshuti yawe

    Ku mpamvu iyo ariyo yose gufuha si ikintu cyiza. Iyo bigeze ku nshuti ho noneho biba bibi kurusha. Twese tugira inzira zitandukanye ducamo mu buzima ngo tugere ku cyo dushaka, wifuhira mugenzi wawe kuko abashije kubaka urugo mbere yawe, kuko burya ntibivuze ko ageze muri paradizo kuko uba ushobora kuzashaka nyuma ye ariko ukubaka neza kumurusha.

    5.Kugereranya ubuzima bwawe n'ubwinshuti zawe

    Iyo bigenze gutya abenshi bahita batangira kwibaza impamvu bo badashaka, bakibaza icyo inshuti zabo zibarusha. Ibyo ni ukwibabariza umutima ndetse bikaba byanagutera kuba watekereza gukorera mugenzi wawe ikibi ndetse bizanakubuza kuba wabona ko hari ibindi bintu byiza biri kuba mu buzima bwawe. Si byiza kugereranya ubuzima bwawe n'ubwinshuti zawe kuko ntawe ubaho ubuzima busa n'ubwundi.

    Source : https://yegob.rw/nubona-inshuti-zawe-zikora-ubukwe-uraho-ntuzibeshye-ngo-ukore-ibi-bintu-bigayitse/

  • Inkuru yagusigira isomo:Umugabo yashatse umugore abona arahinduka kugeza amugenzuye avumbura ibintu biteye agahinda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa David n'umugore we Nathalie bahoze bunze ubumwe bafite umubano ushimishije ku rwego ruhagije. Ibibazo bikomeye byatangiye ubwo umugore wa David 'Nathalie' yatangiraga kugaragaza ko yahindutse bitari bisanzwe.
    Dore uko byagenze:

    David na Nathalie bari baziranye cyane kuko bari baramenyanye mu gihe bigaga ku kigo kimwe. Gakegake muri icyo gihe bagiye biyumvanamo kugeza ubwo batangiye guteretana birangira baguye mu Nyanja y'urukundo. muri icyo gihe urukundo rwabo ntirwigeze ruzamo agatotsi.Nyuma yaho, muri ibi bihe turimo baje kubana kandi bagize ubukwe bwiza cyane ku buryo bwashimishije amaso y'inshuti zabo.

    Agahinda ntikica, ahubwo kagira umuntu nabi! Ibintu byose byari byiza ariko nyuma y'amezi make ubukwe bubaye, David yatangiye kwikanga ko hari ikintu kidasanzwe. Nathalie yatangiye kugaragaza imyitwarire idasanzwe ku mugabo we. Bigitangira David yacyetse ko ashobora kuba ari we ntandaro y'ikibazo, nuko atangira kugerageza kwitwararika mu bintu byose ariko birangira abonye ko imyitwarire y'umugore idahinduka na gato.

    Mu by'ukuri David yumvaga ko umugore we baziranye cyane, ni uko nawe atangira gutekereza ko hari icyaba kiri guhindura umugore we. Byose byaje ubwo umugore wa David yatangiraga gutaha mu rugo akererewe cyane, umugabo we yamwandikira ubutumwa ntamusubize, ndetse akanahisha impamvu zimutera kwitwara gutyo.

    Kubera ukuntu David yakundaga umugore we, ntiyifuzaga kumwumvaho imico mibi. Gusa amaze kubona ko birushaho gukomera, David yafashe umunsi umwe akurikirana umugore we.

    Ati 'Rukundo rwanjye nshobora kuba naragutereranye ariko mbona witwara mu buryo budasanzwe. Ni iki cyabaye?'
    Ni uko Nathalie ahita ahungabana ariko asubizanya igihunga ati 'hoya Mukunzi, byose biri kugenda neza.'
    David ati 'ibyo uvuze ni ukuri? Nta bintu uri kumpisha

    Undi nawe ati 'hoya mukunzi, ntabyo.'
    David: 'wiboneye undi Nathalie?'
    Nawe ati 'ni gute utinyuka kunshinja ibintu nkibyo?' Natalie ahita yigendera ariko bigaragara ko ataye umutwe.

    Ni uko Nthalie yinjira mu nzu telefone ye iba irasonnye arayitaba. David nawe yari yamukurikiye ku buryo ibyo yavugaga yabyumvaga: 'Mukundwa sinari nakubujije ngo ntuze kumpamagara. Ndaza kuguhamagara nyuma uko nshoboye kose.'

    Ako kanya David yahise yumva icyo agomba gukora, gusa yirinze gukomeza kubazaguza umugore we dore ko yari yabonye ntacyo ashaka kumutangariza. Ku munsi ukurikiyeho David yafashe umwanzuro wo gukurikirana umugore we ngo byose abyibonere n'amaso ye. Gusa ibyo yaje kubona ntayatekerezaga ko ari byo amaso ye yabona.

    Uko yagakurikiye umugore we yaje kumubona akatiye ahantu mu kayira gato. Yahise aparika ako kanya maze abona umugore we yinjiye ahantu mu nyubako ishaje ariko akaba yarabonaga hari amateka afitanye nayo. Ati 'ndakeka hano nshobora kuba narigeze kuhaba.' Ni ko David yatekerezaga ariko akumva arashidikanya.

    Ni uko David aba aragiye arakomanze maze abona akingiriwe n'umuntu azi. Ati 'ni wowe! Ariko uba mu wundi mujyi utari uyu… wahoze uri mama wa Nathalie.'
    Umukecuru abura icyo asubiza. Ni uko David akomeza kumubazaguza 'uri gukora iki hano? Kuki umugore wange atigeze ambwira ko uba muri uyu mujyi?'
    Amaherezo umukecuru aramusubiza ati 'urabyumva si njye nagombaga kubikubwira.'

    David n'uburakari bwinshi ashaka kwinjira abaza aho Nathalie ari. Umukecuru aranga aramubwira ngo abe ategereje amubwire aze.

    David aranga yinjira ku ngufu 'hoya rwose, namaze akanya hano hanze…' ageze mu nzu aratungurwa ati 'ni ibiki biri kujya mbere hano?' ntiyumvaga neza ko ibyo abonye ari byo koko.

    Nathalie yari yicaranyae n'umwana w'umukobwa w'imyaka itanu bareba televiziyo. Nathalie noneho yahise abona ko bitagishoboka guhisha ibanga rye, yahise abona ko agomba kurivuga. Gusa yari afite ubwoba ko ibyo agiye kuvuga byatuma atandukana n'umugabo dore ko yanamuhishe akanamubeshya.

    Ati 'aho bigeze ngiye kukubwiza ukuri.'
    Undi ati 'ni byo urasabwa kumpa ibisobanuro, kandi ni uko bimeze.'
    Nathalie ati 'narimfite ubwoba ko wari kwanga ko tubana iyo umenya iby'uyu mukobwa wange… Mana yange, ni ukuri nari imfite ubwoba bwo kukubura. Rero mama wanjye niwe wamfashije kumwitaho.

    David agahinda karamwica maze arasohoka avuga ko agiye gufata akayaga. Aho ari atangira kwibaza ukuntu umugore we yaba yari afite undi mwana akaba atarigeze abiimenya yewe n'uburyo umugore yatinyutse kumukora ibintu nkibyo'

    Ese koko ubu David icyemezo yafashe nyuma kirakwiye? Wowe uri nkawe wakora iki? Hari abantu benshi bashobora gufata icyemezo kuri iki kibazo, ubuzima bwose bugahita busubira inyuma.
    Nathalie yasabye imbabazi umugabo we amusezeranya kutazongera kumuhisha na rimwe.

    David vuze ko afite igitekerezo maze agira ati 'ese muriteguye ngo mwimukire mu yindi nzu? Wowe n'umukobwa wawe ndetse na mama wawe tugomba kuba hamwe.' Ni uko David areba uwo mwana w'umukoba w'imyaka itanu ati 'ni karibu mu rugo rushya nawe, sweetie.'

    Ni uko umugore ashimira umugabo we ati 'Mana yange, sindumva niba atari inzozi ndimo, si nizeye ko ari wowe David! Ndagukunda cyane!'

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yagusigira-isomoumugabo-yashatse-umugore-abona-arahinduka-kugeza-amugenzuye-avumbura-ibintu-biteye-agahinda/

  • Itangazo:CONSOLATA Musoni Ruhinda yasabye guhindura amazina akitwa Mwiza MASON CONNIE RUHINDA #rwanda #RwOT

    Uwitwa CONSOLATA Musoni Ruhinda yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa MASON CONNIE RUHINDA mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina ari kuri passport.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-consolata-musoni-ruhinda-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-mwiza-mason

  • Sky2 yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umuraperi Sky2 wamamaye cyane kumvugo nka wabagahe, nizindi zitandukanye yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Bakarere Sandrine bari bamaze igihe kinini babana bakaba banafitanye umwana umwe.

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 20 Mutarama 2022, ubera mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi.

    Sky2 yasezeranye na Bakarere Sandrine nyuma y'uko bari bamaze igihe babana ndetse banafitanye umwana w'umuhungu witwa hirwa Sabin, ariko icyo gihe cyose bakaba batari barasezeranye nk'umugore n'umugabo.

    Mu Kiganiro Sky2 yatangaje ko akimara guhamya isezerano n'umugore we, yavuze ko uyu mugore we bafitanye amateka akomeye, bacanye mu bihe bikomeye ariko ntibacike intege iyi ikaba ari imwe mu mpamvu zatumye amushaka.

    Sky2 yahamije isezerano rye mu mategeko

    Yagize ati'' Njye n'umugore wange twatangiye gukundana mu 2014, tubana mu 2017 mu gihe cy'umwaka turangije turatandukana, twongera gusubirana mu 2019 ari nabwo namuteraga inda tubyara umwana mu 2020 witwa Hirwa Sabin Brayn A.K.A dop Boy.''

    SKY 2 yakomeje ati'' Rero gufata icyemezo cyo kujya mu murenge nagifashe bitewe n'uburyo namubonye, urumva umuntu nk'uyu tumaze igihe twizerana yandinze byinshi birimo gusesagura, gufungwa, rero naricaye ndavuga ngo uyu mugore twacanye mu bihe bikomeye twanabanye mu rugo kwa papa na mama reka mwereke icyizere murinde n'amagambo.''

    Bakarere Sandrine ubwo yahamyaga isezerano rye imbere y'amategeko

    Sky2 yavuze ko ari ibyishimo kuko uyu munsi yamaze gufata ikiganza imbere y'abayobozi n'igihugu cye asaba Imana n'abantu kubashyigikira kugira ngo bazabyare hungu na kobwa yongeraho ko ubushobozi uko buzagenda buboneka bazakora n'ubukwe kuko imiryango yagiye ibatererana.

    Sky2 yavuze ko yasezeranye n'umugore akunda cyane

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/sky2-yasezeranye-imbere-y-amategeko-n-umukunzi-we-amafoto

  • Birindabagabo Jean Paul  Wakoze  Jenoside Mu cyahoze ari Komine Sake yarize aratakamba mu Rukiko Asaba Imbabazi ko Yemera Icyaha cyo Gukorana n'Abasirikare ba FAR bishe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Uyu munsi hakomeje Urubanza rw'ubujurire ruhereye mu mizi rwa Jean Paul Birindabagabo ushinjwa Kwica Abatutsi batabarika I Rukumberi Aho yakwirakwizaga interahamwe ndetse n'abasirikare muri Sake yifashishije imodoka ye ya Pick up yari yarahawe akabeshya ko yayiguriye kandi yarahatuye ari Gatumwa kugirango arangize umugambi wa Jenoside watangiye kuva kera

    Birindabagabo Jean Paul, ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Sake, ubu ni mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma; yagejejwe i Kigali akuwe muri Uganda, aho yafatiwe mu mwaka wa 2015 yarahinduye amazina kuko yari yariyise Pastor Bagabo Daniel.

    Birindabagabo Jean Paul bivugwa ko yaje gutura Sake muri za 1982 aturuka muri Kibirira Kugirango aze Rukumberi yenyegeze urwango ndetse no gutegura Jenoside yitwaje kuba Umuvugabutumwa muri ADEPR abeshya ko yabereye Pasiteri.

    Birindabagabo ubwe yiyemerera ko mu modoka yari atwaye imbunda ikomeye ya FAR yo mu bwoko bwa  L16 81mm mortar yicaga Abatutsi ba Sake kuko Jenoside itangira nta Musirikare w'inkotanyi wari wakageze yo (Rukumberi)

    Birindabagabo Jean Paul atakamba asaba Imbabazi avuga ko abo basirikare bagendanaga bica Abatutsi abafasha no kujya muri Etat Major ndetse n'indi mirimo yabo yabikoze ku gahato ka Gisirikare, Nyamara abarokokeye Rukumberi barimo Protais Rutagarama na Kabandana Callixte batangaza ko ari we wavugaga ijambo rya nyuma k'umututsi ndetse n'abo basirikare ari we wabahaga amabwiriza ndetse akaba ari nawe wakira raporo, yewe hari n'abatangabuhamya bamubonye agiye kubazana I Kibungo

    Avuga ko we nta mututsi yishe ahubwo yabikoraga ku gahato nubwo abarokokeye Jenoside I Rukumberi bo bavuga ko yabishe ahubwo gupfukama mu rukiko ndetse no kurira Ari amarira y'ingona, Birindabagabo Jean Paul yasabye kwicara kuko arwaye umugongo arabyemererwa, bikaba byakuruye abari bakurikiye urubanza aho bajujuraga bati nta cyiza nk'ubutabera butamugerera mu mbaga y'abatutsi yishe dore ko ngo nta n'uruhinja rwamurokokeraga mu ntoki.

    Rutagarama Protais yari umuturanyi wa Birindabagabo Jean Paul ndetse baranaganiraga byimbitse kuko yamubwiye ko akomeye ataba Burugumesitiri wa Komini

    Mu gihe abamwunganira mu mategeko bamwunganiraga bashimangiye ko yajyanywe kwifatanya na FAR ku gahato ka Gisirikare bitari mu bushake bwe kandi Atari kubasha kubigobotora, Basanga ahubwo yahabwa Imbabazi nkuko azisabira hakabaho inyoroshyacyaha kuko ibigize icyaha bituzuye

    Uwunganira Birindabagabo Jean Paul, Me Alex yavuguruzanyije n'Umuburanyi avuga ko adakwiye kuryozwa ibyaha byakozwe n'abasirikare yatwaraga , Abacamanza bamubaza impamvu we ubwe yemera icyaha akagisabira Imbabazi avuga ko agirango amategeko amworohereze igihano, Abunganira mu mategeko Jean Paul Birindabagabo bahawe iminota itanu yo guhuza kuko barimo kuvuguruzanya

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Birindabagabo Jean Paul yari afite imbaraga zikomeye kuko yagize Uruhare mu kwirukanisha Burugumesitire wa Komine Sake, Byemero Venant wari wamubujije gukomeza kuyogoza igihugu, Bwavuze ko Byemero yirukanwe n'itangazo ryatambutse kuri Radio Rwanda nta nama yateranye bivuze ko Birindabagabo yavugaga rikijyana muri MRND

    Muri Mata 1994 Birindabagabo niwe wagiye I Kibungo mu mugi kuzana Abasirikare ntabwo Abasirikare bamusanze iwe  Niba Tariki ya 8 nta Musirikare w'inkotanyi wari wakageze Rukumberi abo basirikare n'imbunda mu modoka ya Birindabagabo bajyaga hehe? Bari baje kwica no guhiga Abatutsi.

    Kabandana Callixte ni umwe mu barokokeye i Rukumberi wabonye uko Birindabagabo yagize uruhare mu kwica abatutsi baho

    Abatangabuhamya benshi bakomoka muri Sake bemeza badashidikanya ko babonye Birindabagabo Jean Paul yambaye impuzankano ya FAR, Maze atwara ingabo zarimbuye Abatutsi bari bahungiye kuri ADEPR ndetse n'ahandi hatandukanye harimo na Bariyeri yishingiye iwe

    Imodoka ye akenshi yagiye inifashishwa mu kwicira abantu kuri Nyabarongo kuko Rukumberi yari imaze kuzura, Byemezwa ko Birindabagabo yahungiye iwabo Kibirira naho akomerezayo ubwicanyi bwahitanye Abatutsi batarondoreka kuko yashinze Bariyeri ayita Nyirantarengwa afite Icyombo cya Gisirikare n'imbunda nto izwi nka Masotera.

    Urubanza rwa Birindabagabo Jean Paul rukaba ruzakomeza Tariki ya 31 Mutarama 2022, Impamvu zatanzwe ni uko Iminsi iri imbere urukiko ruzaba rufite Inshingano nyinshi kandi Birindabagabo yasabwe kuzaza yitwaje ibigaragaza uko abatangabuhamya bivuguruje muri uru rubanza.

    The post Birindabagabo Jean Paul  Wakoze  Jenoside Mu cyahoze ari Komine Sake yarize aratakamba mu Rukiko Asaba Imbabazi ko Yemera Icyaha cyo Gukorana n'Abasirikare ba FAR bishe Abatutsi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/birindabagabo-jean-paul-wakoze-jenoside-mu-cyahoze-ari-komine-sake-yarize-aratakamba-mu-rukiko-asaba-imbabazi-ko-yemera-icyaha-cyo-gukorana-nabasirikare-ba-far-bishe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=birindabagabo-jean-paul-wakoze-jenoside-mu-cyahoze-ari-komine-sake-yarize-aratakamba-mu-rukiko-asaba-imbabazi-ko-yemera-icyaha-cyo-gukorana-nabasirikare-ba-far-bishe-abatutsi

  • Nsabimana Callixte ngo ntiyishimiye gufungwa mu gihe hari uwayoboye ibitero bya FLN utarafunzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri uru rubanza rw’ubujurire, Ubushinjacyaha buvuga ko Urukiko Rukuru rworohereje ibihano Rusesabagina, Nsabimana Callixte na Nizeyimana Marc, nyamara ngo bari abayobozi b’Umutwe wa MRCD-FLN.

    Umushinjacyaha witwa Ruberwa Bonaventure yagize ati “Icyo twifuza ko Urukiko rw’Ubujurire rwazatangaho umurongo ni ikijyanye n’uburyo Umuyobozi (wa MRCD-FLN) nk’umuntu watanze inkunga ya ngombwa, washishikarije, atafatwa nk’uwagize uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba ahubwo afatwa nk’uwakoze igikorwa cy’iterabwoba'.

    Nsabimana Callixte wahawe umwanya wo kwisobanura yavuze ko nk’uwari umuvugizi wa FLN atari we wari ukwiriye guhanishwa igifungo cy’imyaka 20, mu gihe uwitwa Col Gatabazi Joseph ngo wari uyoboye ibikorwa by’iterabwoba by’uwo mutwe arimo gutegurirwa i Mutobo gusubizwa mu buzima busanzwe.

    Yagize ati “Icyo ntemeranywaho n’Abashinjacyaha ni ukumva ko ngomba kubazwa ibyo bikorwa bya gisirikare byakozwe n’abarwanyi ba FLN, mu gihe Col Gatabazi Joseph wari ushinzwe ‘operations militaires’, yari akuriye ‘Etat Major’ yose ya FLN bamujyanye i Mutobo mu ngando ngo bamusubize mu buzima busanzwe'.

    Nsabimana avuga ko bitari bikwiye ko ari we ufatwa agafungwa cyangwa akabazwa ibyakorewe mu Rwanda we yibereye mu gihugu(ibirwa) cya Comores, ari 'umuvugizi udafite ijambo na rito ku ngabo za FLN'.

    Nizeyimana Marc wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 yisobanuye avuga ko Urukiko rukuru rutitaye ku bisobanuro yatanze arubwira ko nta gitero na kimwe yigeze agaba ku butaka bw’u Rwanda, kuko ngo byose byakorerwaga muri Congo, kandi ko yari umusirikare usanzwe mu ngabo za MRCD-FLN.

    Ubushinjacyaha ntabwo bwemeranywa na Nizeyimana Marc ngo wafashwe ashoreye abarwanyi barimo kuva muri Congo bambukira muri Nyungwe, we akavuga ko yaganaga muri iryo shyamba ryitwa Kibira ku ruhande rw’u Burundi.

    Uwitwa Nshimiyimana Emmanuel na we yagiye impaka n’Ubushinjacyaha imbere y’Urukiko, aho yaburanaga ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, ngo yinjijwemo ku ngufu kandi yari umwana w’imyaka 17.

    Ubushinjacyaha buvuga ko kuba Nshimiyimana yari umwana ngo byaba impamvu nyoroshyacyaha ariko bitatuma agihanagurwaho burundu.

    Urukiko rwamaze kumva Ubushinjacyaha n’abaregwa, rutangaza ko ku wa mbere w’icyumweru gitaha ruzumva Ubushinjacyaha n’abaregwa bazaba bisobanura ku bihano bahawe, hanyuma ku wa Gatatu rukazakomeza rwumva abaregera indishyi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/nsabimana-callixte-ngo-ntiyishimiye-gufungwa-mu-gihe-hari-uwayoboye-ibitero-bya-fln-utarafunzwe

  • Ababyeyi barasabwa kurohereza abana b’ingimbi n’abangavu kwikingiza COVID-19 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’ubuzima itangaza ko guhera kuwa 23 Ugushyingo Rwanda hazatangira igikorwa cyo gukingira COVID-19 ku bana b’ingimbi bari hagati y’imyaka 12 na 18 aho abayeyi basabwa kuzaborohereza mu kubafasha kuzuza ibisabwa ngo bikingize.
    Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’ubuzima Lt Col. Dr Mpunga Tharcisse yatangaje ko iki gikorwa kizatangira kuri uyu wa kabiri taliki ya 23 Ugushyingo 2021, akangurira ababyeyi kuzuzuriza abana babo icyangombwa gisabwa (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4410

  • Umugaba mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo yasuye iz’u Rwanda ziri muri Mozambique #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Izo ntumwa zakiriwe n’umuyobozi wa Task Force (JTFC) Maj Gen Innocent Kabandana, aherekejwe n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, yabasobanuriye uko umutekano uhagaze muri rusange n’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda byo kurwanya iterabwoba muri ya Cabo Delgado.

    Maj Gen Kabandana yashimye ubufatanye buri hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda, SAMIM na FADM mu bikorwa byatumye haboneka ibisubizo bishimishije. Yashimangiye ko ari ngombwa gutegura no gukora ibikorwa byo kugaba ibitero bigamije gusenya ibirindiro by’iterabwoba muri Chai Macomia ndetse no mu bindi bice nka Pundanhiar na Nicha de Ruvuma.

    Mu ijambo rye, Umuyobozi mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo Jenerali Rudzani Maphwanya, yavuze ko intego y’uruzinduko rwe muri Mozambique ari ugusura Ingabo za SAMIM zoherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado no gufata umwanya wo gusura ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bumwe.

    Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, rwatangaje ko Gen Maphwanya yashimye ubufatanye mu bikorwa hagati y’ingabo; RSF, FADM na SAMIM kandi yasabye abayobozi bakuru mu Ngabo gukomeza ubufatanye mu rwego rwo kurangiza ibisigisigi by’iterabwoba muri Cabo Delgado.

    Yongeyeho ko ibyo bizafasha abaturage gusubira mu ngo zabo kandi bibashyigikire mu kubyutsa ibikorwa by’ubukungu bityo bibabere inzira y’amahoro arambye.

    Yagaragaje kandi ko hakenewe igenamigambi no gushyira mu ngiro byihuse ibikorwa bihuriweho, kugira ngo batsinde iterabwoba no mu bindi bice bitandukanye.

    Mu cyumweru gishize inama y’abayobozi b’Ingabo za SADC yarateranye, hasabwa ko Ingabo zihuriweho z’uyu muryango ziri muri Mozambique (SAMIM), zihabwa ubufasha bw’ibikoresho mu kongera imbaraga mu bikorwa byazo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umugaba-mukuru-w-ingabo-za-afurika-y-epfo-yasuye-iz-u-rwanda-ziri-muri-mozambique

  • Ibyo wamenya ku ndwara yo kwishimagura mu myanya y'ibanga y'abagore izengereza benshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nk'uko urubuga www.webmd.com,  aho bagira bati iyo utwo dukoko twiyongereye kubera impamvu zitandukanye zirimo isuku nke, ubwirinzi bw'umubiri budakomeye, tuba dushobora gutera ibibazo by'ubuzima harimo no kwishima mu myanya y'ibanga hakaba hacika ibisebe. Ubu burwayi bufata abagore benshi kuko abagera kuri 75% bibasirwa nabwo rimwe cyangwa kenshi mu buzima bwabo. Si abagore bafatwa n'ubu burwayi gusa n'abagabo baraburwara uretse ko abagore ari bo bibasirwa cyane.

    Ibimenyetso:

    Kumva mu myanya y'ibanga haryaryata no kwishima
    Gucika ibisebe( biterwa no kwishima)
    Kubabara igihe umaze kwihagarika( aha biterwa nuko haba hari ibisa n'udusebe)
    Kokerwa
    Hari n'abazana uduheri mu nyanya y'ibanga.
    Kugira impumuro mbi mu myanya y'ibanga benshi bita gushiriza inkono.
    Abashobora kwibasirwa n'ubu burwayi:

    Abafite ubwirinzi bw'umubiri budakomeye
    Ababyeyi batwite
    Abarwaye diabete
    Bamwe mu bakoresha imiti ya antibiotic (igabanya ububare ) igihe kirekire.
    Abagira isuku nke

    Uko wakwirinda ubu burwayi

    Kugira isuku mu myanya y'ibanga uhakaraba amazi menshi kandi meza.
    Kwambara imyenda y'imbere (sous vetements) ikozwe muri cotton, ndetse yameswa ikanikwa ku zuba ryinshi cyangwa igaterwa ipasi.
    Irinde kwambara imyenda ihambiriye cyane iriya myanya, nijoro wirinde kurarana imyenda y'imbere.
    Menya guhindura ibikoresho by'isuku(cotex) mu gihe uri mu mihango byibura 2 ku munsi kandi ubikore wabanje gukaraba neza.

    Mu gihe urangije kwiherera, irinde gukora isuku uvana inyuma ujyana imbere, ahubwo uvane imbere ujyana inyuma ari nako ukoresha impapuro z'isuku zabugenewe kandi zitanduye.
    Koresha ubwiherero bufite isuku.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-wamenya-ku-ndwara-yo-kwishimagura-mu-myanya-yibanga-yabagore-izengereza-benshi/