Category: Uncategorized

  • Ruhango: Abahinzi b'umuceri batangiye kugobokwa n'Ubwishingizi batangiye ibihingwa byabo #rwanda #RwOT

    Hashize igihe Minisiteri y'ubuhinzi n'Ubworozi itangije gahunda yo gushishikariza abahinzi gushinganisha ibihingwa byabo, hagamijwe ko mu gihe cy'ibiza no kurumbya bajya bagobokwa hashingiwe ku kwiteganyiriza bagize. Hari bamwe mu bahinzi b'umuceri mu karere ka Ruhango bagobotswe n'ubwishingizi batanze, aho bahawe Miliyoni 18 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Rusiribana Jean Marie Vianney, mu kiganiro yahaye intyoza.com, yavuze ko iyi gahunda y'ubwishingizi ku bihingwa izafasha abahinzi gukora neza umwuga wabo kubera ko bazaba bizeye ko bazagobokwa nibahura n'ibibazo. Akomeza yibutsa abahinzi ko mu gihe bahinze badakwiye kwibagirwa ubwishingizi bw'ibihingwa byabo.

    Yagize ati' Abahinzi bose turabasaba ko mu gihe cyose bahinze bakwiye gutekereza ku bihe tugezemo ubona bigenda bihinduka cyane, aho abahinzi bahinga bakarumbya cyangwa se ibihingwa byabo bigatwarwa n'imyuzure, ariko iyo wabitangiye ubwishingizi  uragobokwa'. Akomeza atanga urugero rw'abahinzi b'umuceri baherutse guhabwa ingurane y'ibyabo batasaruye, aho bahawe miliyoni 18 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Yongeyeho ko abagobotswe ari abahinzi bari muri COOPRORIZ ihinga umuceri mu gishanga cya Mukunguri na COTEMUNYARU ari nabo bahawe agera kuri Miliyoni 18 z'amafaranga y'u Rwanda kubera umuceri wabo bari barahinze utareze neza ndetse n'ibiza bikaba byarangije aho bahinze.

    Yagize ati' Dufite Koperative 2 arizo COOPRORIZ ihinga umuceri mu gishanga cya Mukunguri na COTEMUNYARU bahawe agera kuri Miliyoni 18, ibi bikaba byaraduhaye intege z'uko mu gihe abahinzi bacu babikora neza bazaba bizeye ko batagiriramo igihombo gikabije cyantuma bava muri uyu mwuga kuko barumbije cyangwa ibihingwa byabo byangijwe n'ibiza'.

    Mu gihembwe cya mbere cy'ihinga, bari bafite Hegitari zisaga 431 zari zashyizwe mu bwishingizi kuri 684 ziri mu mihigo y'uyu mwaka wa 2022 naho izisigaye zikazatangirwa ubwishingizi mu gihe cy'Ihinga B cya 2022 .

    Ku bijyanye n'ibigori hegitari zisaga 27,5 zatangiwe ubwishingizi mu gihembwe cy'ihinga A kuri hegitari 74 zari mu mihigo naho izisigaye zikazashyirwamo mu gihembwe cy'ihinga B cya 2022.

    Ubu bwishingizi, butangirwa muri Koperative cyangwa umuhinzi akitangira ku giti cye bitewe n'icyo akora n'ubuso agikoreraho, bityo akagirana amasezerano na Kompanyi yamuhaye ubwo bwishingizi iba yiteguye kuzamugoboka mu gihe cy'amakuba.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/ruhango-abahinzi-bumuceri-batangiye-kugobokwa-nubwishingizi-batangiye-ibihingwa-byabo/

  • Icumbi ry'Umwamikazi Gicanda rigiye gushyirwa mu nzu ndangamurage – #rwanda #RwOT

    Iryo cumbi ryubatswe mu 1940 riherereye mu Mujyi wa Huye munsi ya Sitade ya Huye, ahazwi nko ku i Taba. Gicanda yaricumbitsemo kuva mu mu 1964 kugeza mu 1994 ubwo yarikurwagamo akajya kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni inzu yubatswe ubwo Umujyi wa Huye witwaga Astrida, nyuma uza kwitwa Butare. Yubatswe ku Itaba mu gice cyari cyaragenewe guturwamo n'abazungu n'abihayimana.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko hari umushinga w'uko iri cumbi rigomba gushyirwa mu Ngoro Ndangamurage z'u Rwanda.

    Ati 'Iriya nzu hari umushinga ko igomba gushyirwa mu Ngoro Ndangamurage, ni umushinga wateguwe uzashyirwa mu bikorwa n'ikigo kireberera ingoro ndangamurage.'

    Akomeza avuga ko kuri ubu hacungirwa umutekano kandi hagakorerwa n'isuku ihoraho mu gihe hagitegerejwe ko umushinga ushyira mu bikorwa.

    INMR yatekereje ko iyo nzu yashyirwa mu nzu ndangamurage kuva mu 2010 kugira ngo yunganire mu Rukari aho Gicanda yabanaga n'Umwami Mutara III Rudahigwa mbere y'uko atanga muri 1959.

    Umuyobozi w'ishami ry'ubushakashatsi muri INMR, Karangwa Jérôme, aherutse kuvuga ko batekereje ko yajya imurikirwamo ubuzima bwaranze Gicanda.

    Ati 'Dutangira gushaka iriya nzu twashakaga ko yashyirwa mu mitungo ndangamurage y'Igihugu isurwa n'abantu. Twatekerezaga gushyiramo imurika ryerekeye ubuzima bwaranze Umwamikazi Rosalie Gicanda.'

    Karangwa yavuze batekereje ko n'amateka y'Umujyi wa Huye yajya avugwamo kuko yubatswe mu gihe cy'ubukoloni, hakagaragazwa uko wubatswe n'uko wagiye ukura.

    Biteganyijwe ko ubusitani bunini buri mu kibanza cy'iyo nzu buzatunganywa, abifuza kuruhuka bakabwifashisha kimwe n'abifuza kuhakorera ubukwe.

    Ikindi giteganyijwe ni ukuyisana no kubaka urugo rukoze neza ku buryo uhatambutse ahabona akagira amatsiko yo kuhasura. Hazanashyirwaho ahantu ho kunywera amata hazirikanwa uko Umwamikazi Gicanda yayakirizaga abantu baje kumusura.

    Amakuru ahari avuga ko inyigo yo gukora ibyo bikorwa yarangiye hakaba hategerejwe kuyemeza no gushaka amafaranga.

    Gicanda yayicumbitse kuva mu 1964 kugeza mu 1994 ubwo yayikurwagamo akajya kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    INMR yatekereje ko iyo nzu yagirwa ndangamurage kuva muri 2010 kugira ngo yunganire mu Rukari aho Gicanda yabanaga n Umwami Mutara III Rudahigwa

    Iri cumbi ryubatswe mu 1940 riherereye mu Mujyi wa Huye munsi ya Sitade Mpuzamahanga ya Huye ahazwi nko ku i Taba

    Iyi nzu iracyakomeye kandi imaze imyaka myinshi yubatswe

    Ni inzu yubatswe ubwo umujyi wa Huye witwaga Astrida nyuma uza kwitwa Butare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icumbi-ry-umwamikazi-gicanda-rigiye-gushyirwa-mu-nzu-ndangamurage

  • #AFCON2021: Amakipe 16 yarenze amatsinda yamenyekanye[Uko azahura ] #rwanda #RwOT

    Imikino ya CAN ihuza ibihugu bya Afrika kuri uyu wa gatanu yinjiye mu kiruhuko cy'iminsi ibiri, nyuma y'uko iyo mu matsinda yose irangiye ago hategerejwe igice cyo gukuranamo n'ukuvuga kimwe cy'umunani kizahuza amakipe 16 asigaye.Iki cyiciro kizatangira ku cyumweru.

    Ejo kuwa kane wari umunsi wa nyuma w'imikino y'amatsinda kugira ngo hasigare amakipe 16 akomeza.

    Muri iyi mikino,Guinea Equatorial yatsinze Sierra Leone 1-0, Cote d'Ivoire itsinda Aljeriya 3-1. Undi mukino w'ejo Gambiya yatsinze Tuniziya 1-0 naho Mali itsinda Moritaniya 2-0.

    Ikipe 16 zinjiye mu karuhuko n'itike yo muri 1/16 ni Burkina Faso, Gabon, Nijeriya, Tuniziya, Gineya, Gambiya, Kameruni, Comores, Senegal, Cape Verde, Cote d'Ivoire, Misiri, Maroke, Malawi, Mali na Guinea Equatorial.

    Naho iziri mu nzira zitaha kuko zasezerewe ni Etiyopiya, Zimbabwe, Ghana, Aljeriya, Sierra Leone, Sudani, Gineya Bissau na Moritaniya.

    Uko amakipe azahura muri 1/16

    Cameroon 🇨🇲 vs 🇰🇲 Comoros
    Senegal 🇸🇳 vs 🇨🇻 Cape Verde
    Morocco 🇲🇦 vs 🇲🇼 Malawi
    Nigeria 🇳🇬 vs 🇹🇳 Tunisia
    Cote D'Ivoire 🇨🇮 vs 🇪🇬 Egypt
    Mali 🇲🇱 vs 🇬🇶 Equatorial Guinea
    Burkina Faso 🇧🇫 vs 🇬🇦 Gabon
    Guinea 🇬🇳 vs 🇬🇲 Gambia

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/afcon2021-amakipe-16-yarenze-amatsinda-yamenyekanye-uko-azahura

  • Kayonza: Umukobwa yateye mugenzi we icyuma bapfa umusore – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Murenge wa Mukarange mu Kagari ka Kayonza ahazwi nko mu Gasogororo, aka gace kakaba kari mu Mujyi wa Kayonza.

    Amakuru avuga ko aba bakobwa bari basanzwe ari inshuti, noneho bakajya kwifata neza no gusangira mu kabari. Mu kuhagera, aba bakobwa bahasanze umusore nawe wari wagiye kwifata neza, aho yari yicaye wenyine yitaje abandi.

    Amakuru avuga ko aba bakobwa babonye umusore bakuzura ubushagarira, ni uko bigira inama yo kujya kumuganiriza kuko yari yicaye wenyine. Aha rero niho havuye ibibazo, kuko bishatsemo umwe ujya kumuganiriza akabura, birangira ibyari imishyikirano bivuyemo imirwano, abari baje gusangira barahaguruka bafatana mu mashingu rubura gica.

    Muri iyi mirwano, umwe muri abo bakobwa yaje kureba hirya arabukwa icyuma, nta kuzuyaza ubwo aba arakibatuye yadukira mugenzi we atangira kukimutera atitangiriye itama, akomeretsa inshuti ye ku matako, ku maboko ndetse no mu nda.

    Ibikomere uyu mukobwa yagize byari bikomeye ku buryo yajyanywe kwa muganga igitaraganya, mu gihe mugenzi we wamuteye icyuma yabonye bikomeye agaca mu rihumye abari baje gutabara agahunga, ubu akaba akiri gushakishwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Gatanazi Longin, yabwiye IGIHE ko amakuru y'ibanze agaragaza ko aba bakobwa bari basanzwe ari inshuti bapfuye uyu musore.

    Ati 'Umukobwa umwe yateye icyuma mugenzi we ku kuboko, ku maguru no ku nda. Icyo bapfuye, ni uko bari bagiye mu kabari baza gupfa umusore bari bahahuriye baje gusabana, bananirwa kumvikana ku buryo bamuharirana birangira barwanye umwe atera mugenzi we icyuma.'

    Uyu muyobozi yatanze ubutumwa bwo gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro aho kuba mu mirwano ishobora gukomeretsa abantu.

    Ati 'Ubutumwa dutanga mbere na mbere niba abantu bagiye gusabana bakwiriye gusabana ariko ntihazemo no kugirirana nabi, icya kabiri ni ubutumwa duha abikorera uwo banyweragaho yari yarenze no ku mabwiriza ya COVID-19 azabihanirwa, nibirinde banarinde abakiliya babo.'

    Gatanazi yakomeje avuga ko akabari banyweragamo kahise gafungwa kuko katari kanubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umukobwa-yateye-mugenzi-we-icyuma-bapfa-umusore

  • Kizz Daniel agiye gukorera igitaramo mu Rwand… – #rwanda #RwOT

    Kizz Daniel yagize izina rikomeye abikesha indirimbo 'Woju' yaje gusibiramo afatanyije na Davido na Tiwa Savage. Aheruka i Kigali muri Gashyantare 2016 mu gitaramo yatumiwe na Royal Entertainment aho yasize abantu bijujuta kubera gutinda kubataramira.

    Ikindi cyatumye abafana binuba ni ukuba uyu muhanzi yararirimbye iminota micye kandi akaririmbira kuri CD.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Mutarama 2022, uyu muhanzi yanditse kuri konti ye ya Instagram akurikirwaho n'abarenga miliyoni 8, avuga ko ibitaramo azakorera ku Mugabane wa Afurika birimo n'icyo mu Rwanda bizaba hagati ya Gashyantare na Werurwe 2022.

    Avuga ko ibyo azakorera mu Bwami bw'u Bwongereza na Ireland bizaba hagati ya Mata na Gicurasi 2022. Ibyo azakorera muri Amerika na Canada bizaba hagati ya Kamena na Kanama 2022 naho ibyo muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu azabikora mu Ukwakira 2022.

    Kizz Daniel yatangiye umuziki mu 2014, mu 2015 yegukanye ibihembo birimo Africa Youth Choice Awards / Next Rated (2015), Coson Music Awards / Best Song in Melody (2015), Extreme Awards (Benin Republic) n'ibindi.


    Kizz Daniel yagaragaje uruhererekane rw'ibitaramo azakora birimo n'icyo mu Rwanda Kizz yabwiye abafana be n'abakunzi b'umuziki ko aho atazataramira muri ibi bitaramo azahagera mu bindi azategura

    Mu 2016, uyu muhanzi yataramiye i Kigali asiga umugayo, kuko yataramiye abantu ahagana saa saba z'ijoro

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'POUR MEWATE' KISS DANIEL AHERUTSE GUSOHORA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113698/kizz-daniel-agiye-gukorera-igitaramo-mu-rwanda-113698.html

  • Teta Diana ari mu Rwanda aho ari gukorera umu… – #rwanda #RwOT

    Teta uzwi mu ndirimbo zirimo 'Birangwa' aba mu Rwanda nibura amezi atandatu buri mwaka aho akorera ibikorwa bye by'umuziki agasura n'umuryango.

    Yabwiye INYARWANDA ko ukwezi kwirenze ari mu Rwanda aho ari gukorera umushinga wihariye mu nyungu rusange y'abahanzi bo mu Rwanda n'abo muri Suede.

    Avuga ko atari umushinga w'indirimbo. Ati 'Ntabwo ari imishinga y’indirimbo. Ni umushinga wihariye ariko ufite aho uhuriye n’umuziki, mu nyungu rusange y’abahanzi nyarwanda,'

    Uyu muhanzikazi akomeza avuga ko uyu mushinga uzagirira akamaro abahanzi bagenzi be, by'umwihariko abakobwa. Ati 'Ni umushinga uhuza abahanzi mu bihugu byombi [U Rwanda na Suède.]'

    Teta ari mu Rwanda nyuma y'uko ku wa 01 Nyakanga 2021, asohoye Extended Play (EP) yise 'Umugwegwe' iriho indirimbo enye 'Umugwegwe', 'Undi munsi', 'Uzaze' ndetse na 'Agashinge.

    Indirimbo 'Undi munsi' yubaka umuntu watakaje icyizere akumva ko 'ejo ni undi munsi'. Ni mu gihe mu ndirimbo 'Uzaze' asobanura ko i Burayi atari ijuru rito nk’uko benshi babyibwira.

    EP ye yakozweho n'abacuranzi batandukanye kandi b'abahanga. Mu buryo bw’amajwi (Mixage na Arrangement) byatunganyijwe na Didier Touch bakunze gukorana. Ni mu gihe mastering yakozwe n’uwitwa Pieter de Waghter na we usanzwe atunganya imishinga y'uyu muhanzikazi. 


    Teta yavuze ko ari gukora ku mushinga uhuje abo mu Rwanda n'abo muri Suède 


    Teta Diana wubakiye umuziki we kuri gakondo Nyarwanda amaze iminsi agaragaza ko ari kugirira ibihe byiza mu Rwanda Teta Diana na Malaika Uwamahoro wamamaye mu kuvuga imivugo bahuriye mu Rwanda

    KANDA HANO WUMVE EP 'UMUGWEGWE' Y'UMUHANZIKAZI TETA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113695/teta-diana-ari-mu-rwanda-aho-ari-gukorera-umushinga-uzahuza-abahanzikazi-hagati-yu-rwanda–113695.html

  • Nyuma yo gutsinda Gasogi United, Trump yasabye KNC kugabanya amagambo #rwanda #RwOT

    Perezida w’ikipe ya Musanze FC, Tuyishimire Placide [Trump], yasabye mugenzi we wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] kugabanya amagambo avuga ahubwo akongera ibikorwa.

    Ibi yabitangaje nyuma y’uko yaraye atsinze uyu mugabo mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona ya 2021-22 wabereye i Musanze igitego 1-0.

    Mbere y’uyu mukino, KNC yari yavuze ko bagomba gutsinda iyi kipe yo mu Majyaruguru nubwo iba yatanze uduhimbazamusyi kugeza no ku bagore b’abakinnyi.

    Nyuma y’uyu mukino rero Trump na we akaba yamugeneye ubutumwa aho yavuze ko akwiye kugabanya amagambo kuko nta muperezida uvuga amagambo menshi ahubwo arangwa n’ibikorwa.

    Ati “Ubutumwa namuha ni uko azajya yihangana afite Radio nziza, televiziyo nziza nibyo ivugira abaturage, ni umushoramari mu banyamakuru cyangwa se mu bintu nka biriya by’itangazamakuru ariko ajye yihangana.”

    “Buriya perezida ntabwo avuga amagambo menshi, ubundi ikiranga perezida ni ibikorwa, amagambo buriya yakagombye kuvugwa n’abanyamakuru, yego yabaye umunyamakuru ni byo ariko azashake uko agabanya ajye avuga mu gihe biri ngombwa.”

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino Musanze FC ikaba yagumye ku mwanya wa 6 n’amanota 20 ni mu gihe Gasogi United yagumye ku mwanya wa 7 n’amanota 16.

    Trump yasabye KNC kugabanya amagambo avuga

    KNC yari yavuze ko agomba gutsinda uyu mukino

    Musanze FC yatsinze Gasogi United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-gutsinda-gasogi-united-trump-yasabye-knc-kugabanya-amagambo

  • Ibyo Meddy agiye gukorera umuryango wa wa mwana mwiza wamukundaga uherutse kwitaba Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ngabo Meddy Jobert abinyujije kuri story ya instagram ye yerekanye ko yatangije igikorwa cya Gofundme akaba ari igikorwa cyatangijwe ku bufatanye na Inkoramutima Family mu rwego rwo gufasha no gukomeza gufata mu mugongo umuryango wa Akeza Elsie uherutse kwitaba Imana.

    Abinyujije kuri story ya instagram ye, Meddy yashyizeho ko abashaka gufasha Akeza Elsie baraza gukanda kuri link iri muri bio ye maze anasaba inshuti ze n'abantu be ba hafi barimo umugore we, Mimi, umuhanzi The Ben, Christian Kayiteshonga, umuhanzi Kitoko, umuhanzi Emmy, Ernesto Ugeziwe ndetse n'abandi benshi b'inshuti ze ko bakwitabira iki gikorwa cyo gufasha umuryango wa Akeza Elsie.


    Akeza Elsie uherutse kwitaba Imana yamamaye cyane ubwo yakoraga aka video aho yararimo kuririmba indirimbo My Vow ya Meddy.

    Ku bifuza gufatanya na Meddy ndetse na Inkoramutima Family muri iki gikorwa cyo gufasha umuryango wa Akeza Elsie, Link mwanyuraho ni ugukanda HANO

    Source : https://yegob.rw/ibyo-meddy-agiye-gukorera-umuryango-wa-wa-mwana-mwiza-wamukundaga-uherutse-kwitaba-imana/

  • Byemejwe ko Super Manager afite imyaka 23 bidasubirwaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera irushanwa ryo gutora umuhungu mwiza 'Mr Rwanda', abategura iri rushanwa bakuyeho urujijo bemeza ko Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager yamaze kwiyandikisha ndetse barebye ibyangombwa bye basanga afite imyaka 23 y'amavuko.

    Mu bigenderwaho kugirango umusore yemererwe kwiyandikisha muri iri rushanwa harimo kuba afite hagati y'imyaka 18 na 30 y'amavuko.

    Ubwo kwiyandikisha muri iri rushanwa byatangiraga ku itariki ya 17 Ukuboza 2021, Super Manager ari mu bambere batangaje ko yamaze kwiyandikisha, icyo gihe yavugaga ko afite imyaka 23 ibintu byatunguye benshi.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Mutarama 2022 mu kiganiro Showbiz Trends cya BTN TV, Byiringiro Moise umuyobozi wa kompanyi irigutegura iri rushanwa yahamije ko Super Manager yiyandikishije kandi barebye ibyangombwa bye bakabona koko afite imyaka 23 y'amavuko.

    Ati 'Super Manager yariyandikishije mu irushanwa, imyaka 23 yavuze ni nayo twabonyeho'.

    Moise yakomeje avuga ko kugeza ubu hamaze kwiyandikisha abasore barenga 800, biteganyijwe ko kwiyandikisha bizasozwa kuwa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022.

    Source : https://yegob.rw/byemejwe-ko-super-manager-afite-imyaka-23-bidasubirwaho/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Tom Close ateruye umwana we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 20 Mutarama 2022 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu munsi ni iya Tom Close ateruye umwana we. Ni ifoto Tom Close yashyize hanze abinyujije kuri story ya instagram ye. Iyo foto ni iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-tom-close-ateruye-umwana-we/