Category: Uncategorized

  • Abantu 600 barimo Super Manager w’imyaka 23 bamaze kwiyandikisha muri Mister Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu bigenderwaho kugira ngo umusore yemererwe kwiyandikisha muri iri rushanwa harimo kuba afite hagati y’imyaka 18 na 30 y’amavuko.

    Byukusenge Moïse uhagarariye sosiyete itegura Mr Rwanda, yatangaje ko abarenga 600 bamaze kwiyandikisha muri Mr Rwanda ,Ubwo kwiyandikisha muri iri rushanwa byatangiraga ku itariki ya 17 Ukuboza 2021, Super Manager ari mu bambere batangaje ko yamaze kwiyandikisha, icyo gihe yavugaga ko afite imyaka 23 ibintu byatunguye benshi.

    Byiringiro Moise umuyobozi wa kompanyi itegura iri rushanwa yahamije ko Super Manager yiyandikishije kandi barebye ibyangombwa bye bakabona koko afite imyaka 23 y’amavuko.

    Ati 'Super Manager yariyandikishije mu irushanwa, imyaka 23 yavuze ni nayo twabonyeho'.

    Moise yakomeje avuga ko kugeza ubu hamaze kwiyandikisha abasore barenga 600, biteganyijwe ko kwiyandikisha bizasozwa kuwa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022. Abujuje ibisabwa bazahita bamenyeshwa uburyo bazakora amajonjora.

    Byukusenge yavuze ko muri iki cyumweru aribwo kwiyandikisha bigomba kuba byarangiye hagatangira igikorwa cyo gutoranya abazahagararira buri Ntara muri iri rushanwa.

    Bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, iri jonjora ry’ibanze byitezwe ko rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ati 'Itsinda ry’abagize akanama nkemurampaka rigiye kwicara ritegure ibibazo, buri wese wiyandikishije tuzabimwoherereza hanyuma yifate amashusho ayatwoherereze.'

    Aya mashusho azatambuka kuri RBA hanyuma babandi bagize akanama nkemurampaka batoranye abitwaye neza kurusha abandi.

    Aba nibo bazajya mu mwiherero mbere y’uko hatoranywa Rudasumbwa uzaba yahize abandi n’ibisonga bye, icyakora bitewe n’ingaruka za Covid-19 ingengabihe y’iri rushanwa ikaba yarahindutse.

    Byukusenge yavuze ko ibijyanye n’ingengabihe nshya y’irushanwa bazabitangaza mu minsi iri imbere.

    Biteganyijwe ko umusore uzabasha kwegukana ikamba rya Mr Rwanda azahabwa ibihembo birimo imodoka nshya yo mu bwoko bwa Toyota Celica n’icumbi ry’umwaka mu nyubako za TomTransfers.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Abantu-600-barimo-Super-Manager-w-imyaka-23-bamaze-kwiyandikisha-muri-Mister-Rwanda

  • 'Ubutumwa bw'ijambo ry'Imana' Shaddyboo yanditse bukomeje gutungura benshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi shaddyboo umenyerewe kurangwa n'udushya abyutse asangiza abakurikirana urubuga rwe rwa Twitter ifoto iherekejwe n'amagambo meza y'Imana ibintu bikomeje kuvugisha benshi cyane kubera adasanzwe abikora.

    Yakomoje kuri  benshi bakunze kumucira imanza ko yaba ari slay queen ko ibyo byose ntacyo bimutwara aho usanga bimugeraho byabaye umugisha .

    Yashimiye benshi bamusengera ndetse nawe akisengera bityo bituma ahorona umugisha nubwo benshi bakunze kumucira imanza zuko yaba ari Slayqueen .

    Source : https://yegob.rw/ubutumwa-bwijambo-ryimana-shaddyboo-yanditse-bukomeje-gutungura-benshi/

  • Gatsibo: Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania bataka kutagira aho bahinga ubwatsi bwo kugaburira Inka bahawe #rwanda #RwOT

    Hari Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania mu myaka ishize, batuzwa mu murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo, baza no guhabwa inka zatuma imibereho yabo iba myiza, ariko bavuga ko kutagira aho bahinga ubwatsi bwo kuzigaburira ari ikibazo gituma zidatanga umusaruro.

    Byari amahirwe kuri benshi basize amatungo yabo muri Tanzania bamaze kwirukanwa, kuko bubakiwe ikiraro rusange bahabwa n'inka zo kororeramo, ikibazo ngo ni uko badafite inzuri baziragiramo cyngwa ngo babone n'aho bahinga ubwatsi.

    Umwe ati 'Akabazo k'imbogamizi gahari ni uko nta rwuri dufite rwo kuba twateramo ubwatsi, ngo tworore natwe twteze imbere.'

    Undi ati 'Inka zitarishije ntabwo zikamwa. Zimwa iki se? Nk'Inka imwe iramutse irishije wenda yakamwa nka litiro 5 ariko ubu iamwa litiro 2 cyangwa 3. Turifuza ko mwaduha urwuri, mwaduhaye Inka ariko ntabwo dufite aho tuziragira.'

    Ni ikibazo bamwe bemeza ko giteza gushyamirana, mu gihe hari ufatiwe mu murima w'abandi, ari kwahiramo ubwatsi ngo agaburire izi nka.

    Uyu yagize ati 'Nyine ajya kwahira ubwatsi bw'Inka ye, kuko aba adafite ahantu yahira cyangwa yahinze ubwatsi. Noneho umufatiye mu murima we, aramurihisha.

    Undi ati 'Abenshi baranduranya, bajya kwahira mu nzuri z'abantu ndetse no mu kigo cya Gabiro. Benshi barakubiswe hano. Tukajyayo tukiba ubwatsi, bagusangamo bakagkubita.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, GASANA Richard, avuga ko aba baturage bagiye guhabwa imirima, izazana igisubizo k'ikibazo bagaragaza.

    Ati 'Twateguye umushinga kandi ugeze kure. Nko mu kwezi kumwe twagombye kuba tubona igisubizo, aho abaturage batuye hariya barenga 127 buri umwe agomba kubona igice cya hegitari. Ushobora kumva ko ari gito ariko igice cya hegitari twasanze umuntu ahinzeho ibigori, ashobora kubona toni hagati y'Ebyiri n'igice n'Eshatu. Ni amafaranga menshi rero iyo uyajyanye ku isoko.'

    Mu mwaka wa 2018, nibwo aba baturage batujwe mu Murenge wa Rwimbogo, mu Kagari ka Munini, mu mudugudu wa Nyamwiza bahawe inka zigera muri 35  ari imiryango 80.

    Kuba aya matungo atabona ubwatsi buhagije, azakomeza gutanga umusaruro mucye mu gihe iki kibazo kitarakemuka.

    KWIGIRA Issa

    The post Gatsibo: Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania bataka kutagira aho bahinga ubwatsi bwo kugaburira Inka bahawe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/01/21/gatsibo-abanyarwanda-birukanwe-muri-tanzania-bataka-kutagira-aho-bahinga-ubwatsi-bwo-kugaburira-inka-bahawe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gatsibo-abanyarwanda-birukanwe-muri-tanzania-bataka-kutagira-aho-bahinga-ubwatsi-bwo-kugaburira-inka-bahawe

  • Mukura VS yatandukanye n'uwari umutoza mukuru Ruremesha Emmanuel azira umusaruro mubi iyi kipe ifite #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 21 Mutarama 2022 nibwo ubuyobozi bw'ikipe ya Mukura VS bwafashe umwanzuro wo gutandukana n'umutoza Ruremesha Emmanuel ku bw'umusaruro utari mwiza iyi kipe ifite.

    Nk'uko amakuru agera kuri RUSHYASHYA abivuga ngo uyu mutoza nyuma yaho yari yahagaritswe n'ubundi mu mpera za 2021 azira kuba ikipe ya Mukura nta musaruro mwiza yabonye, uyu mutoza byarangiye amasezerano ye n'iyi kipe aseshwe.

    Guseswa kw'amasezerano hagati ya Ruremesha Emmanuel ndetse n'ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport et Loisir biturutse ku musaruro mubi iyi kipe ifite dore ko nyuma yo kugaruka mu ikipe batsinzwe umukino bahuyemo na Police FC mu ntangiriro z'iki cyumweru.

    Nyuma yo gutsindwa na Police FC igitego kimwe ku busa, ubwo hasozwaga umunsi wa 13 wa shampiyona y'u Rwanda mu bagabo, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 20 Mutarama iyi kipe yanganyije na Gicumbi FC igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wabereye i Gicumbi.

    Ruremesha Emmanuel wageze muri Mukura VS avuye muri Gorilla FC mu ntangiriro z'uyu mwaka w'imikino wa 2021-2022 atandukanye nayo asize iyi kipe ku mwanya 11 n'amanota 14 gusa ikaba ifite umukino w'ikirarana Mukura izakina na APR FC.

    Muri iyo mikino 12, Mukura VS yatsinze imikino itatu, inganya imikino itanu ndetse itsindwa indi mikino 4, iyi kipe ikaba yaratsinze ibitego 10 itsindwa 12 bivuzeko Mukura Victory Sport irimo umwenda w'ibitego 2.

    Uko imikino y'umunsi wa 13 yagenze ari nawo wa nyuma Ruremesha yatoje ikipe ya Mukura ubwo yanganyaga na Gicumbi 1-1:

    Marine FC vs Espoir FC (𝐏𝐨𝐬𝐭𝐩𝐨𝐧𝐞𝐝)
    APR FC 1-0 Gorilla FC
    Bugesera FC 1-2 AS Kigali
    Etincelles FC 0-2 Rayon Sports
    Etoile de l'Est 0-0 Kiyovu SC
    Police FC 1-1 Rutsiro FC
    Gicumbi FC 1-1 Mukura VS
    Musanze FC 1-0 Gasogi United

    The post Mukura VS yatandukanye n'uwari umutoza mukuru Ruremesha Emmanuel azira umusaruro mubi iyi kipe ifite appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mukura-vs-yatandukanye-nuwari-umutoza-mukuru-ruremesha-emmanuel-azira-umusaruro-mubi-iyi-kipe-ifite/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mukura-vs-yatandukanye-nuwari-umutoza-mukuru-ruremesha-emmanuel-azira-umusaruro-mubi-iyi-kipe-ifite

  • Minisitiri Gatabazi yahumurije aborozi bangirizwa n'inyamaswa ziva muri Pariki ya Gishwati -Mukura – #rwanda #RwOT

    Izi nyamaswa zica imitavu, zikanakomeretsa bamwe mu borozi. Gatabazi yavuze ko hari inama zatanzwe kandi ubuyobozi bugiye kujya bwihutisha igikorwa cyo kwishyura abangirijwe n'izo nyamaswa anabashishikariza gushaka ubwishingizi bw'amatungo yabo.

    Ati 'Turifuza ko abaturage baba inshuti na parike ndetse n'inyamaswa ziyirimo zikaba inshuti n'abaturage ku buryo ku kibazo cy'inyamaswa ziva muri Parike zikajya kurya amatungo y'abaturage hari ibyo ubuyobozi bwa parike bwatugaragarije ndetse batweretse n'ingamba bafite zo kubirinda.'

    Gatabazi asobanura ko abaturage bafite amatungo yariwe n'inyamaswa, bajya batangira raporo ku gihe, abafite imitavu bakayubakira ibiraro kuko inyamaswa zitazapfa kuyisanga mu biraro, abashumba nabo bagakora uburinzi bw'ijoro.

    Umworozi wo mu Murenge wa Kigeyo witwa Gasasira Majoro Philippe, yagaragaje igihombo baterwa n'inyamaswa zirya amatungo yabo.

    Ati 'Hari inyamaswa yadutse ituruka muri parike ikajya igenda yica imitavu mu bihe bitandukanye, ikajya iza rimwe na rimwe cyangwa ikamara iminsi itaza, ikica imitavu iyihereye inyuma mu matako igakuraho inyama, ikanakuramo ibyo mu nda. Ni ikibazo gikomeye, aborozi turababaye cyane kuko ni cyo gishoro cy'umworozi.'

    Aborozi bavuga ko nubwo hari ikigega cya Leta cyishyura ibyangijwe n'inyamaswa zo muri pariki, batinda kwishyurwa kandi inka zabo zigahabwa agaciro gake, kuko bazibarira agaciro nk'inyarwanda kandi ari ingweba.

    Kuva muri Kanama 2020, RDB imaze kwakira ibibazo by'inka 99 zariwe n'inyamaswa, ihene icyenda, intama 10 n'ibindi bibazo 49 by'imyaka y'abaturage yonwe n'inyamaswa. Umuntu umwe ni we wakomerekejwe n'inyamaswa muri ibyo bihe.

    Inyamaswa zirya amatungo y'abaturage zirimo Impyisi, Imbwa, Ingunzu, Imondo n'Urutoni.

    Abaturage baturiye Pariki ya Gishwati bahangayikishijwe n’inyamaswa zibonera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-gatabazi-yahumurije-aborozi-bangirizwa-n-inyamaswa-ziva-muri-pariki

  • Ghana: Abantu 17 baguye mu mpanuka abandi 59 barakomereka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amashusho yafashwe impanuka ikimara kuba ku wa Kane tariki 20 Mutarama 2022, agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza amazu menshi yasenyutse mu Mujyi wa Bogoso, uherereye mu bilometero magana atatu (300km) mu Burengerazuba bw’Umurwa Mukuru wa Ghana, Acra.

    Mu itangazo ryasohowe na Minisitiri ushinzwe itangazamakuru, Kojo Oppong Nkrumah mu ijoro ryakeye, yagize ati 'Ikibabaje ni uko ubu byamaze kwemezwa ko abantu 17 bapfuye, na ho abagera kuri 59 bakomeretse, ni bo bamaze kugaragara'.

    Seji Saji Amedonu, Umuyobozi wungirije w’Ikigo gishinzwe imicungire y’ibiza muri Ghana (NADMO), yavuze ko inzu zigera kuri 500 zasenyutse, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu.

    Impanuka yabaye ubwo moto yagonganaga n’ikamyo yari itwaye intambi zituritswa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yaganaga mu kirombe cya zahabu cya Chirano, gicukurwamo na Sosiyete yo muri Canada yitwa 'Kinross’.

    Umuvugizi w’iyo sosiyete ya, Kinross, yemeje ko ari ko impanuka yegenze, avuga ko yabereye mu bilometero 140 uvuye aho ikirombe giherereye.

    Polisi y’igihugu cya Ghana yagiriye inama abaturage batuye hafi y’aho habereye impanuka kuba bashatse aho baba bagiye hameze neza, mu gihe ibikorwa byo kuhatunganya ubu ngo birimo kwihutishwa.

    Imijyi ituriye ahabereye iyo mpanuka yasabwe gufasha abataruge barokotse iyo mpanuka kuba babonye aho bacumbika, bakabafungurira ibyumba by’amashuri, insengero, nk’uko bitangazwa na Polisi y’icyo gihugu.

    Perezida wa Ghana, Nana Addo Dankwa Akufo-Addo, abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yagize ati 'Birabaje cyane, iki ni ikintu giteye agahinda, mu izina rya Guverinoma, nifatanyije n’imiryango yabuze ababo, kandi abakomeretse ndabifuriza gukira vuba'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/ghana-abantu-17-baguye-mu-mpanuka-abandi-59-barakomereka

  • Ghana: Abantu benshi baburiye ubuzima mu guturika gukomeye kwatewe n'intambi #rwanda #RwOT

    Abantu bagera kuri 17 bamaze kubarurwa ko bapfiriye mu guturika guhambaye kwabaye hafi y'umujyi w'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu majyepfo ya Ghana, nk'uko abategetsi babitangaza.

    Polisi ivuga ko imodoka itwaye ibintu biturika byifashishwa mu bucukuzi yagonganye na moto hafi y'umujyi wa Bogoso.

    Amashusho y'ibinyamakuru byaho yerekana umwotsi mwinshi cyane uzamuka hejuru y'inzu zasenyutse n'ibisigazwa byinshi mu gihe abahatuye batabaza.

    Andi mashusho ateye ubwoba yerekana imirambo yacitsemo ibice y'abapfuye. Ndetse hagaragara icyobo kinini cyacukutse ahabereye uko guturika iruhande rw'umuhanda.

    Abantu 59 bakomeretse, bamwe muri bo mu buryo bukomeye, nk'uko minisitiri w'itangazamakuru Kojo Opong yabitangaje.

    Perezida Nana Akufo-Addo yavuze ko igisirikare cyahageze ngo gikore ubutabazi, kandi urwego rushinzwe ubutabazi bw'ibanze ruri rukora ibishoboka mu gutabara abaturage ba hano.

    Yanditse kuri Twitter ati: “Ni impanuka mu by'ukuri ibabaje kandi ikomeye cyane”.

    Mu itangazo ry'impuruza, polisi yavuze ko “guturika guhambaye” kwabereye hagati y'umujyi wa Bogoso n'agace ka Bawdie.

    Ibikorwa by'ubutabazi biri gukorwa kandi abantu basabwe kuva muri ako gace.

    Polisi yasabye imijyi yegereye aho “gufungura ibyumba by'amashuri, insengero n'ibindi kugira ngo byakire abarokotse.”

    Itangazo ryabo risaba abaturage “kugumana ituze mu gihe turi gusubiza ibintu mu buryo”

    Ikipe y'abapolisi n'abasirikare boherejweho “kurinda ko haba ukundi guturika” no kuzana umutekano aho byabereye, nk'uko leta yabitangaje.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ghana-abantu-benshi-baburiye-ubuzima-mu-guturika-gukomeye-kwatewe-n-intambi

  • Ibyabaye ubwo wa musore wasunikaga ingorofani mu muhanda yahuraga n'uwafashe video ye yatumye aba umusitari (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi ishize umusore witwa Hagenimana Samuel wagaragaye arimo gusunika ingorofani mu muhanda wa Kigali abaye umusitari ndetse kuri ubu akaba yarahawe moto, ku munsi w'ejo nibwo Hagenimana Samuel yahuye n'umusore wafashe video ye ari nayo yatumye abantu benshi bamumenya akaba umusitari.

    Nkuko video yagiye hanze ibigaragaza, Samuel ubwo yahuraga n'uyu musore wafashe video ye, aba bombi bari mu byishimo byinshi ndetse banagaragaye barimo kubyina indirimbo nshya ya The Ben ari kumwe na Diamond Platnumz yitwa WHY.

    Source : https://yegob.rw/ibyabaye-ubwo-wa-musore-wasunikaga-ingorofani-mu-muhanda-yahuraga-nuwafashe-video-ye-yatumye-aba-umusitari-video/

  • Kayonza : Umukobwa yateye icyuma mugenzi we bapfuye umusore bombi bari babengutse #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Murenge wa Mukarange mu Kagari ka Kayonza ahazwi nko mu Gasogororo, aka gace kakaba kari mu Mujyi wa Kayonza.

    Amakuru avuga ko aba bakobwa bari basanzwe ari inshuti, noneho bakajya kwifata neza no gusangira mu kabari. Mu kuhagera, aba bakobwa bahasanze umusore nawe wari wagiye kwifata neza, aho yari yicaye wenyine yitaje abandi.

    Amakuru avuga ko aba bakobwa babonye umusore bakuzura ubushagarira, ni uko bigira inama yo kujya kumuganiriza kuko yari yicaye wenyine. Aha rero niho havuye ibibazo, kuko bishatsemo umwe ujya kumuganiriza akabura, birangira ibyari imishyikirano bivuyemo imirwano, abari baje gusangira barahaguruka bafatana mu mashingu rubura gica.

    Muri iyi mirwano, umwe muri abo bakobwa yaje kureba hirya arabukwa icyuma, nta kuzuyaza ubwo aba arakibatuye yadukira mugenzi we atangira kukimutera atitangiriye itama, akomeretsa inshuti ye ku matako, ku maboko ndetse no mu nda.

    Ibikomere uyu mukobwa yagize byari bikomeye ku buryo yajyanywe kwa muganga igitaraganya, mu gihe mugenzi we wamuteye icyuma yabonye bikomeye agaca mu rihumye abari baje gutabara agahunga, ubu akaba akiri gushakishwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Gatanazi Longin, yavuze ko amakuru y’ibanze agaragaza ko aba bakobwa bari basanzwe ari inshuti bapfuye uyu musore.

    Ati 'Umukobwa umwe yateye icyuma mugenzi we ku kuboko, ku maguru no ku nda. Icyo bapfuye, ni uko bari bagiye mu kabari baza gupfa umusore bari bahahuriye baje gusabana, bananirwa kumvikana ku buryo bamuharirana birangira barwanye umwe atera mugenzi we icyuma.'

    Uyu muyobozi yatanze ubutumwa bwo gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro aho kuba mu mirwano ishobora gukomeretsa abantu.

    Ati 'Ubutumwa dutanga mbere na mbere niba abantu bagiye gusabana bakwiriye gusabana ariko ntihazemo no kugirirana nabi, icya kabiri ni ubutumwa duha abikorera uwo banyweragaho yari yarenze no ku mabwiriza ya COVID-19 azabihanirwa, nibirinde banarinde abakiliya babo.'

    Gatanazi yakomeje avuga ko akabari banyweragamo kahise gafungwa kuko katari kanubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Umukobwa-yateye-icyuma-mugenzi-we-bapfuye-umusore-bombi-bari-babengutse

  • Ghana: Abantu 17 baguye mu iturika ry'intambi zikoreshwa mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro #rwanda #RwOT

    Abantu bagera kuri 17 bamaze kubarurwa ko bapfiriye mu guturika guhambaye kw'intambi zikoresha mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu majyepfo y'igihugu cya Ghana.

    Polisi ivuga ko imodoka itwaye izi ntambi zifashishwa mu bucukuzi yagonganye na moto hafi y'umujyi wa Bogoso.

    Amashusho y'ibinyamakuru byaho yerekana umwotsi mwinshi cyane uzamuka hejuru y'inzu zasenyutse n'ibisigazwa byinshi mu gihe abahatuye batabaza.

    Andi mashusho ateye ubwoba yerekana imirambo yacitsemo ibice y'abapfuye. Ndetse hagaragara icyobo kinini cyacukutse ahabereye uko guturika iruhande rw'umuhanda.

    Abantu 59 bakomeretse, bamwe muri bo mu buryo bukomeye, nk'uko minisitiri w'itangazamakuru Kojo Opong yabitangaje.

    Perezida Nana Akufo-Addo yavuze ko igisirikare cyahageze ngo gikore ubutabazi, kandi urwego rushinzwe ubutabazi bw'ibanze ruri rukora ibishoboka mu gutabara abaturage ba hano.

    Yanditse kuri Twitter ati: 'Ni impanuka mu by'ukuri ibabaje kandi ikomeye cyane'.

    Mu itangazo ry'impuruza, polisi yavuze ko 'guturika guhambaye' kwabereye hagati y'umujyi wa Bogoso n'agace ka Bawdie.

    Ibikorwa by'ubutabazi biri gukorwa kandi abantu basabwe kuva muri ako gace.

    Polisi yasabye imijyi yegereye aho gufungura ibyumba by'amashuri, insengero n'ibindi kugira ngo byakire abarokotse.

    Itangazo ryabo risaba abaturage kugumana ituze mu gihe turi gusubiza ibintu mu buryo.

    Ikipe y'abapolisi n'abasirikare boherejweho kurinda ko haba ukundi guturika no kuzana umutekano aho byabereye, nk'uko leta yabitangaje.

    The post Ghana: Abantu 17 baguye mu iturika ry'intambi zikoreshwa mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/01/21/ghana-abantu-17-baguye-mu-iturika-ryintambi-zikoreshwa-mu-bucukuzi-bwamabuye-yagaciro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ghana-abantu-17-baguye-mu-iturika-ryintambi-zikoreshwa-mu-bucukuzi-bwamabuye-yagaciro