Category: Uncategorized

  • “Ibyo nakoze ni ishema kuri buri mugore wese”-Salima Mukansanga #rwanda #RwOT

    Salma Mukansanga umusifuzi w'umupira w'amaguru wo hagati yabwiye BBC ko ibyo yakoze ari 'ishema' kandi ari 'ingenzi kuri buri mugore ukunda siporo'.

    Uyu musifuzi wo hagati mukibuga muri iki cyumweru yabaye umugore wa mbere uyoboye umukino w'igikombe cya Africa cy'abagabo.

    Ni igikorwa cyishimiwe na benshi, by'umwihariko Abanyarwanda cyane ko n'ikipe y'igihugu Amavubi yo itabashije guseruka muri iyi mikino ya nyuma y'igikombe cya Africa muri Cameroun.

    Mukansanga na bamwe mu bandi basifuzi ubu bavuye mu murwa mukuru Yaounde bimukira i Duala ahazabera imwe mu mikino ya 1/8, 1/4 n'umukino umwe wa 1/2, nk'uko umunyamakuru wa BBC Yves Bucyana uri muri Cameroun abivuga.

    Nyuma y'uko imikino mu matsinda irangiye kuwa kane, imikino ya 1/8 izatangira ku cyumweru Burkina Faso ikina na Gabon naho Nigeria ihatana na Tunisia.

    Birashoboka ko Mukansanga – usifura mu kibuga hagati cyagwa akaba umusifuzi wa kane (uba ushobora gusimbura uri hagati bibaye ngombwa) yahabwa undi cyangwa indi mikino mu isigaye, nk'uko Bucyana abivuga.

    Ku ntambwe yateye, Mukansanga yabwiye BBC ko kubona amahirwe yo gukora mu gikombe cya Africa cy'abagabo agasifura umukino nawo ukagenda neza 'numvaga atari ibintu bisanzwe'.

    Yagize ati: “Narishimye cyane, naranezerewe birenze”

    Avuga ko ibyo yagezeho abicyesha ibintu byinshi harimo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Africa (CAF) “yampaye amahirwe”.

    Yongeraho ati “…mbikesha igihugu cyanjye kuko bambaye hafi kuri buri kintu cyose. Mbikesha na buri wese wambaye hafi wangiriye inama wanshyigikiye…

    “Ni ishema, ni ingenzi kuri njyewe no kuri buri muntu wese w'igitsina gore ukunda siporo.”

    Mukansanga yabaye umusifuzi mpuzamahanga kuva mu 2012, hari hashize imyaka hafi itanu asifura imikino y'abagore n'abagabo mu Rwanda.

    Amaze kuyobora imikino myinshi mpuzamahanga y'abagore irimo igikombe cy'isi U-17, All African Games, igikombe cya Africa, CECAFA y'abagore, igikombe cy'isi, imikino olempike… ari kandi mu bazatoranywamo gusifura igikombe cy'isi cy'abagore cya 2023 izabera muri Australia na New Zealand.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ibyo-nakoze-ni-ishema-kuri-buri-mugore-wese-salima-mukansanga

  • Bugesera: Babura amazi kubera umuyoboro udashoboye bagasaba ko wasimburwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyoboro bafite ngo ni uwazanywe n’umuturage ku giti cye, nyuma abandi bakaza kugenda bawufatiraho, none bakaba barawurushije imbaraga ku buryo bahora babura amazi bitewe n’uko umuyoboro wangiritse bakawusana mu buryo butarambye.

    Kuri ubu ngo uwo muyoboro ufite uburebure bwa metero zigera kuri 800 ufatiraho abantu basaga 100 ku buryo kuwusana bisaba kubikora mu buryo burambye, bikaba birenze ubushobozi bw’abaturage.

    Iyo wangiritse biteza ibibazo abaturage birimo kubura amazi kuko mu gihe utarakorwa ikigo gishinzwe isuku n’isukura (WASAC), kibafungira amazi bigatuma bajya kuvoma ahandi, aho kuyabona bibasaba amafaranga 100 ku ijerekani, ari na ho bahera basaba ko basanirwa umuyoboro mu buryo burambye kugira ngo ikibazo cyabo gikemuke burundu.

    Jean Paul Ngiruwonsanga avuga ko ibibazo by’uwo muyoboro babimaranye igihe kirekire, kuko bagiye bafata igihe bakabyisanira buri uko wangirikaga, ariko kubera ko wagiye ukomeza gufatirwaho n’abantu benshi batandukanye, bituma nta gihe umara utangiritse kubera udafite ubushobozi bwo gutanga amazi ku mubare munini.

    Ati 'Bigeze ku rwego abaturage tutakibona ubushobozi bwo kugira ikintu twakwimarira kuri uyu muyoboro kugira ngo tuwusane, twasabaga Leta kuba yadusimburiza uyu muyoboro tukabona undi ufite imbaraga ku buryo abandi bantu benshi bawufatiraho kandi tukabona amazi natwe ku buryo bwiza nk’abandi baturage'.

    Consolée Mukanyandwi avuga ko ikibazo cy’amazi kibahangayikishije akaba asaba inzego zibishinzwe kugira icyo zikora kugira ngo bayabone.

    Ati 'Iyo amazi yatobotse aha ngaha bidusaba kugenda tunyura mu baturage tubasaba ibiceri byo kuba twakusanya ngo ducukure, tugure ibyuma byo gufunga hagati y’itiyo n’indi haba hacitse, ndetse wagera ku muturage akakubwira ko ibyo bitamureba. Ni ibintu bibaho igihe kirekire pe, tubura amazi ukwezi kugashyira, tukagenda mu ngo zacu abantu bakamera nk’abatarigeze amazi kandi byitwa ngo dufite umuyoboro, tukaba dusaba ababishinzwe ko badushakira ugasimburwa'.

    Basaba kubakirwa umuyoboro w

    Basaba kubakirwa umuyoboro w’amazi mushya kuko uwo basanganywe ari uguhora basana

    Umuyobozi wa WASAC mu Karere ka Bugesera, Bora Odette Uwimana, avuga ko ikibazo batari bakizi ariko kandi ngo igihe habaye ikibazo nk’icyo biba byiza ko bakwegera ubuyobozi bwa WASAC bakareba uburyo cyakemurwa.

    Ati 'Iyo bafite bene icyo kibazo ntabwo bavugana n’umukozi wa WASAC, ahubwo begera ubuyobozi bwayo bakavuga ikibazo bafite noneho bakajya kuhasura hagashakwa igisubizo, nabo rero ntacyo bakoze. Icyo nababwira nibegere ubuyobozi bwa WASAC i Nyamata hanyuma bagirwe inama y’icyakorwa'.

    Akarere ka Bugesera kageze ku gipimo cya 72% mu kugeza amazi meza ku baturage, mu gihe intego ya Leta y’u Rwanda ari uko mu mwaka wa 2024 Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza ku kigero cya 100%.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bugesera-babura-amazi-kubera-umuyoboro-udashoboye-bagasaba-ko-wasimburwa

  • COVID-19: Imbamutima z'abaturage bari baranze kwikingiza kubera idini – #rwanda #RwOT

    Abo mu Karere ka Ngoma baganiriye na RBA, bavuze ko nabo bangaga kwikingiza kubera imyemerere y'idini ariko baje kubona ko iyo myumvire ishingiye ku buyobe bakayita hirya iyo.

    Bashishikarije abakiyifite gushyira mu nyurabwenge kuko kutikingiza bishyira ubuzima bwabo n'ubw'abandi mu kaga.

    Umwe yagize ati 'Njye nabanje kugendera kuri za nyigisho za Bibiliya, birangira nishyizemo ko ari bya byorezo [byahanuwe] byaje nta kindi tugomba gukora. Haje inzego z'umudugudu ziranganiriza, hamanuka iz'akagali n'iz'umurenge, ubwo nanjye njya kwikingiza.'

    'Nikingije urwa mbere numva nta n'ikibazo kirimo, nsubirayo nikingiza urwa kabiri. Umuntu wese ufite imyumvire nk'iyo nahoranye, numva kandi ngenderamo; namusaba kuyivamo. Iyo yo ni ubuyobe kuko nanjye nari nagiye byarangiye. Nari nafashe n'imyanzuro y'uko akazi nkora ngomba kukareka.'

    Mugenzi we yasobanuye ko yumvaga uburinzi bwe bushingiye ku Mana kuko yari amaze imyaka irenga 30 afite indwara zidakira.

    Ngo yibwiraga ko Imana yamurinze iyo myaka yose n'ubundi izamurinda COVID-19.

    Ati 'Igihe cyo kwikingiza cyarageze bankozeho ndabahakanira, banyumvisha akamaro k'urukingo, ko nshobora kutarwara ariko nkanduza abandi. Ubwo rero nahise mfata umurongo wo kujya kwikingiza kugira ngo ntazabera abandi ikibazo mbanduza.'

    'Ndabwira Umuturarwanda wese ufite imyumvire nk'iyo nari mfite ko agomba guhinduka akareba icyatuma buri wese abaho atarenganyijwe na mugenzi we wanze kumvira ubuyobozi.'

    Guverinoma y'u Rwanda ikomeje gushyira ingufu mu bukangurambaga bugamije kumvisha Abaturarwanda bose akamaro k'inkingo, bakagenda bikingiza uko ziboneka ku bwinshi kugira ngo hazagerwe ku ntego rwihaye, aho 70% bagomba kuba barakingiwe muri Kamena 2022.

    Nubwo abenshi mu batinda kumva impamvu kwikingiza ari ngombwa bitwaza imyemerere y'amadini, insengero n'amatorero byakunze kugaragaza ko bishyigikiye iyo gahunda nk'imwe mu ngamba z'ubwirinzi.

    Amadini menshi yongeye guterana nyuma yo koroshya ingamba, hasabwa ko abitabira amateraniro baba barikingije kandi hakubahirizwa n'andi mabwiriza yose yashyizweho n'inzego zibishinzwe.

    Uretse kuba abayoboke bayo bakwikingiza ngo babashe guterana mu buryo bwemewe n'amategeko, hari n'ayagiye asohora amatangazo yamagana ibyo kutikingiza hitwajwe imyemerere iyashingiyeho.

    Guverinoma isaba ko buri wese yaharanira kumvisha mugenzi we akamaro k'inkingo n'andi mabwiriza ku batari babyumva kuko kugira ngo ubuzima busanzwe bugaruke bizasaba ko haba hari ubwirinzi kandi icyorezo cyacogoye.

    Raporo ngarukamunsi ya Minisante yerekana ko kugeza ku wa 20 Mutarama 2022, Abaturarwanda barenga miliyoni 8,1 bari bamaze guhabwa dose imwe, miliyoni 6,6 bakingiwe byuzuye naho abarenga ibihumbi 736 batewe urwo gushimangira.

    Kwikingaza ni imwe mu ntwaro zikomeye zo guhangana n’icyorezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/covid-19-imbamutima-z-abaturage-bari-baranze-kwikingiza-kubera-idini

  • Gisagara: Imvura y'amahindu yishe umuntu umwe isenyera n'imiryango irenga 50 – #rwanda #RwOT

    Iyo mvura yatangiye kugwa ku wa Kane tariki ya 20 Mutarama 2022, ahagana saa cyenda ivanze n'umuyaga ndetse irimo imirabyo n'inkuba.

    Kugeza ubu mu Murenge wa Save imitungo y'abaturage yangiritse imaze kumenyekana ni inzu 51 n'imyaka itandukanye yo mu mirima ku buso bwa hegitari 60.

    Umuntu byahitanye ni umugore inkuba yakubitiye mu Mudugudu wa Musekera mu Kagari ka Zivu. Uwo mugore wari ufite umwana umwe anatwite inkuba yamukubise ari mu nzu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Save, Muhire David Ntiyamira, yabwiye IGIHE ko habaye ubutabazi bw'ibanze ku miryango yagizweho ingaruka n'ibyo biza.

    Ati 'Ku bufatanye n'izindi nzego turi guhumuriza imiryango yagizweho ingaruka n'ibyo biza kandi turi gushakira abasanyewe aho bacumbika n'ibikorsho by'ibanze.'

    Yijeje abasenyewe n'iyo mvura n'abafite imitungo yangiritse ko bazagobokwa nk'uko bisanzwe bikorwa.

    Imyaka yari ihinze mu mirima yangijwe n’imvura

    Ni imvura yaguye irimo umuyaga ufite ubukana bwinshi

    Urutoki na rwo ruri mu byangiritse kubera imvura idasanzwe mu Murenge wa Save

    Zimwe mu nzu z’abaturage zasenywe n’imvura

    Hari n’ibisenge byagurutse abaturage basigara ntaho bafite ho kwikinga

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-imvura-y-amahindu-yishe-umuntu-umwe-isenyera-n-imiryango-irenga-50

  • Muhanga : Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we amushinja kumwiba ibihumbi 14Frw #rwanda #RwOT

    Umugabo ukekwaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake yaba yarakoreye umugore we, cyabereye mu Murenge wa Rugendabari, Akarere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo, ku itariki ya 13/1/2022.

    Ukekwa akaba yarishe umugore we amunize mu ijosi nk’uko byagaragaraga ko harimo ibikomere by’inzara hanabyimbye, akingirana umurambo ahita acika.

    Ukekwa amaze kwica nyakwigendera, yakingiranye umurambo, atwara n’imfunguzo z’inzu, abana batashye bavuye ku ishuri basanga harakinze bajya ku baturanyi, nyuma nibwo umukuru muri bo yagiye kubashaka barataha, bageze mu rugo yica umusumari wari ukingishije idirishya, acishamo umwana muto yinjira mu nzu ajya kuzana izindi mfunguzo babikaga mu nzu, binjiyemo basangamo umurambo wa nyina.

    Ukekwa ndetse n’umugore we bari basanzwe ku rutonde rw’ingo zibanye nabi, hari n’igihe ukekwa yari aherutse gutaha yanyoye inzoga yasinze aniga umugore we, bamujyana ku Kagali, agezeyo umugore we amusabira imbabazi baramureka arataha.

    Ukekwa akaba yari yarafungiwe icyaha cya Jenoside kuva mu mwaka wa 1994 kugeza mu wa 2009, akaba yari yararangije igihano cy’imyaka 15 yari yarakatiwe kuri icyo cyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

    Ukekwa aramutse ahamwe n’icyaha akurikiranyweho, yahanishwa igifungo cya burundu, giteganywa mu ngingo ya 107 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Umugabo-akurikiranyweho-kwica-umugore-we-amushinja-kumwiba-ibihumbi-14Frw

  • Umugore yahishuye ukuntu yemereye murumuna w'umugabo we ko babyarana abana 2 #rwanda #RwOT

    Umugore w'imyaka 28 w'ahitwa Mansa muri Zambia, yabwiye urukiko ko yemereye murumuna w'umugabo we kumutera inda 2 mu myaka 5 kuko umugabo we atabyara.

    Ku wa gatanu w'icyumweru gishize, Felistus Chanda usanzwe ari umwarimu w'umwuga yavugiye mu rukiko ko yashyingiranwe n'umugabo we Rick Kapambwe w'imyaka 32 muri 2016,ariko ananirwa kumutera inda ariyo mpamvu bene wabo bamugiriye inama yo kuryamana na murumuna we Rocky Kapambwe w'imyaka 26.

    Uyu mugore yavuze ko yemeye inama y'aba bantu abyarana abana 2 n'uyu musore muto mu izina ry'umugabo we kuko umugabo we usanzwe ari umuhinzi yahoraga amutesha umutwe amusaba abana.

    Uyu mugabo ngo yageze n'aho azasaba gatanya kubera ko asaba abana kenshi kandi atabyara.

    Felistus yabwiye urukiko ati: 'Nkunda umugabo wanjye ariko ikibazo nuko ampatira kubyara umwana wa 3 kandi atabyara. Ibi arabizi kuko abaganga badusuzumiye hamwe muri 2018 basanga atabyara kandi bene wabo ba hafi bangiriye inama yo gutangira kuryamana na murumuna we nubwo yari muto kundusha.Yashoboye kuryamana nanjye inshuro 84 kandi yampaye abana 2 mu myaka 5.

    Narabibaze. Ariko ubu sinshaka gukomeza kuryamana na murumuna we kuko afata igihe kinini kugirango arangize [gutera akabariro] kuko amara isaha n'iminota 10 kandi rimwe na rimwe nta ubwenge! '.

    Felistus yavuze ko yahitamo gutandukana n'uyu mugabo we aho gukomeza kuryamana n'undi mugabo utari umugabo we. Ati: “Nibyiza ko twtandukana ngashaka undi mugabo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yahishuye-ukuntu-yemereye-murumuna-w-umugabo-we-ko-babyarana-abana-2

  • Babiri b’i Gicumbi bakurikiranyweho gucuruza abantu muri Uganda basabiwe gufungwa imyaka 25 #rwanda #RwOT

    Bariyanga Sylvestre na Ryumagabe Jean d’Amour barezwe n’Ubushinjacyaha kugurisha abantu bane bose bavutse mu mwaka wa 2002.

    Ubushinjacyaha bwaregeye Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

    Kuri uyu wa 20 Mutarama 2022 ubwo Urukiko rwaburanishaga uru rubanza hifashishijwe ikoranabuhanga rya 'Skype’, Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko bariya bagabo bafashe abana bane (amazina yavuzwe mu rukiko) mu mwaka wa 2019 babajyana mu gihugu cya Uganda gusarura ibigori.

    Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko bariya bantu babikoze babishaka bagiye gucuruza abantu barabambutsa ababyeyi babo batabizi.

    Ubushinjacyaha bushingiye kuri raporo y’Akagari buvuga ko bariya bagabo ari bo bajyanye bariya bantu kubagurisha.

    Ati 'Ababyeyi bamenye amakuru batanga ikirego ko babuze abana babo kandi bazi ababatwaye bagiye kubacuruza, cyane ko banahageze bakamara amezi ane badahembwa batanazi n’uko bagiyeyo kuko bajyanwe n’abaregwa.'

    Ubushinjacyaha burasaba abaregwa ko ibyaha bibahama bagahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

    Umucamanza ahaye umwanya abaregwa ngo biregure, Ryumugabe Jean d’Amour yavuze ko iriya miryango ya bariya bana ubusanzwe bari bafitanye amakimbirane menshi y’umuryango.

    Uyu wakunze kumvikana atavuga ururimi rw’Ikinyarwanda neza kimwe na mugenzi we (bombi bavuga Urukiga), yavuze ko abamureze kiriya cyaha bamubeshyera, ngo bagenda ntabwo yari abizi.

    Ati 'Barijyanye cyangwa bajyanye n’undi bagenda simbizi njye nari niriwe mu kabari.'

    Yavuze ko umukuru w’uriya Mudugudu atuyemo abizi ko atari we wabajyanye agasaba kugirwa umwere.

    Bariyanga Slyvestre wahawe umwanya na we ngo yiregure, yavuze ko abamureze bamubeshyera ngo igihe abo bana bagenda yari yiriwe mu kabari, ngo ntiyari ahari kandi baturiye umupaka wa Uganda, ngo kwijyana cyangwa kujyanwa n’abandi birashoboka.

    Ati 'Bariho baranjyendaho bambeshyera ibyo ntakoze.' Bariyanga yasabye ko yagirwa umwere ku byo aregwa.

    Bariyanga Sylvestre na Ryumagabe Jean d’Amour bafungiye muri Gereza ya Gicumbi. Umucamanza yapfundikiye urubanza avuga ko bitewe n’imanza nyinshi urubanza rwabo ruzasomwa tariki 02 Werurwe, 2022.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Babiri-b-i-Gicumbi-bakurikiranyweho-gucuruza-abantu-muri-Uganda-basabiwe-gufungwa-imyaka-25

  • Inka 99 zimaze kwicwa n’inyamaswa ziva muri Pariki ya Gishwati-Mukura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatabazi n

    Minisitiri Gatabazi n’abamuherekeje basura ubuyobozi bwa Pariki ya Gishwati-Mukura

    Icyo kibazo cyatangiye kuva muri Kanama 2020 kugeza ubu, ubuyobozi bw’Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), bukemeza ko bumaze kugezwaho ibibazo 99 bijyanye n’inka zariwe n’inyamaswa, ihene 9 n’intama 10.

    Uretse amatungo yariwe, inyamaswa zangije imyaka y’abaturage 49, na ho umuntu umwe yakomerekejwe na zo.

    Ubuyobozi bwa Pariki ya Gishwati-Mukura buvuga ko ibibazo byatewe n’inyamaswa zivuye muri Pariki ya Gishwati-Mukura ari 168, na ho izikekwaho guteza ibyo bibazo zirimo ni impyisi, imbwa, ingunzu, imondo n’urutoni.

    Abashyitsi baganirira n

    Abashyitsi baganirira n’abakozi b’iyo Pariki

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko hari inama zatanzwe, kandi Ubuyobozi bugiye kujya bwihutisha igikorwa cyo kwishyura abangirijwe n’izo nyamaswa, ariko asaba aborozi gushaka ubwishingizi bw’amatungo.

    Agira ati 'Turifuza ko abaturage baba inshuti na Pariki ndetse n’inyamaswa ziyirimo zikaba inshuti n’abaturage, ku buryo ku kibazo cy’inyamaswa ziva muri Pariki zikajya kurya amatungo y’abaturage, ubuyobozi bwayo bugaragaza ingamba zo kubirinda, ndetse abaturage bafite amatungo yariwe n’inyamaswa bakajya batangira raporo ku gihe. Abaturage bafite imitavu bayubakire ibiraro ku buryo inyamaswa zitazapfa kuyisangamo.”

    Minisitiri Gatabazi avuga ko ingamba zo kurinda amatungo bijyana no gukora uburinzi bw’ijoro ndetse aborozi bakagira ubwishingizi bw’amatungo.

    Akomeza avuga ko amafaranga yinjira avuye muri Pariki hari ibikorwa bimwe iyashoramo bifasha abaturage kwiteza imbere.

    Minisitiri Gatabazi yakiriwe n

    Minisitiri Gatabazi yakiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro

    Agashimira abafatanyabikorwa bagiye kugira uruhare mu kuyagura ikava kuri Ha 35,5 ikagera ku buso bwa ha 55.

    Abaturage baririwe amatungo n’inyamaswa bavuga ko bishyurwa bitinze ndetse n’abishyuwe bagahabwa amafaranga makeya kuko inka y’ingweba igenerwa amafaranga ibihumbi 250 kandi icyo giciro ari gito.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/inka-99-zimaze-kwicwa-n-inyamaswa-ziva-muri-pariki-ya-gishwati-mukura

  • Ibyihariye ku muramyi Senga B uba muri Canada… – #rwanda #RwOT

    Indirimbo Ndakomeje ni imwe mu ndirimbo z'uyu muhanzikazi wumva zikagusubizamo imbaraga ndetse uburyo iririmbwemo n'aho yafatiwe, ni indirimbo ifite igisobanuro kinini kubayumva.

    Kugeza ubu indirimbo Senga B yasohoye imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 25 ku rubuga rwe rwa youtube rwitwa Senga & Byuzuye, ikaba imaze ibyumweru bitatu isohotse, abamaze kuyireba bakaba bahamya ko bafashijwe nk'uko bigaragara mu bitekerezo biyiriho.

    Uyu muhanzikazi yakunzwe cyane mu ndirimbo Ndabizi imaze amezi icyenda isohotse yakoranye n'umuhanzi Adrien Misigaro, nayo yaje gukundwa n'abatari bake bitewe n'amajwi meza yumvikana muri yo.


    Senga B afite umunezero w’ibyo Imana imukorera umunsi ku munsi

    Ibyihariye kuri Senga B, umuramyi ukorera umuziki we muri Canada

    Senga B. ni umuramyi, uririmba indirimbo zihimbaza Imana, akaba yubatse ndetse akaba atuye mu gihu cya Canada. Ni umuramyi usengera mu itorero rya Source Of Life, akaba ari Music director cyangwa se umutoza wamajwi mu rurimi rw'ikinyarwanda.

    Mu kiganiro Kirambuye yagiranye na InyaRwanda, umuramyi Senga B yasobanuye uburyo impano yo kuririmba yaje, ahereye muri korari y'abana kugeza abaye umuyobozi w'amajwi mu rusengero

    Yagize ati'' Mu byukuri nakuze nsanga ndirimba, natangiriye muri korari y'abana mu itorero nasengeragamo, kugeza mbaye n'umuyobozi w'amajwi muri korari nkuru y'itorero, nakomeje kuririmba”.

    Yakomeje avuga uko impano yaje agira ati'' Gusa mu mwaka wa 2020 nibwo umutima wanjye wampamirije ko aricyo gihe cyanjye cyo gutangira umurimo wo kuririmba ku giti cyanjye. Nkaba maze gushyira hanze indirimbo 3 z'amashusho”.

    Senga B. yabwiye InyaRwanda ko indirimbo ya mbere yatangiriyeho yayise NDABIZI  yakoranye n'umuhanzi Adrien Misigaro yasohotse muri 2021, iya 2 ayita BIREMERA. Nayo yasohotse mu 2021 ndetse n'iyi ya 3 nshya yise ‘Ndakomeje’ yasohotse mu byumweru bibiri bishize.


    Senga B. asanzwe ari umutoza w’amajwi mu rusengero

    Mu gisobanuro ndetse n'ibyiyumviro yari afite ajya gusohora indirimbo Ndakomeje, Senga B avuga ko nyuma y'umwaka umwe atangiye, iyi ndirimbo yayanditse ifite igisobanuro gikomeye cyane mu rugendo rwe rwo gukorera Imana.

    Senga akomeza avuga ko yayanditse nk'igihamya cy'uko akomeje gukorera umwami wamuhagaye, ndetse nta gifite kumusubiza inyuma n'ubwo ari urugendo rutoroshye, ariko afite Umufatanyabikorwa we Yesu udashobora kumuhemukira,  Agira ati''Niwe untera imbaraga zo gukomeza icyo niyemeje gukora. Ni ukuri nasanze nta gihombo kiri mu gukorera Imana, ihemba neza. Niyo mpanvu nabihamije mvuga nti 'NDAKOMEJE'


    Senga B. ni umumama wubatse

    Senga B yavuze ko intego nyamukuru afite nta yindi uretse kwagura ubwami bw'Imana biciye mu ndirimbo avuga ko abakunzi be n'abakunzi b'umuziki wo kuramya bakwitega izindi ndirimbo, hatagize igihinduka mu mezi make ari imbere hari indi ndirimbo ye ateganya gushyira hanze.


    Senga B. atuye muri Canada

             KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NDAKOMEJE BY SENGA B.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113717/ibyihariye-ku-muramyi-senga-b-uba-muri-canada-wasohoye-indirimbo-ndakomeje-isubizamo-imbar-113717.html

  • Rwamagana: Imiryango 1000 yashyikirijwe imirasire y’izuba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umubyeyi wahawe ibikoresho by

    Umubyeyi wahawe ibikoresho by’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba yishimiye kuva mu icuraburindi

    Yabibasabye ku wa Kane tariki ya 20 Mutarama 2022, ubwo ingo 1,000 zashyikirizwaga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba binyuze muri gahunda ya CanaChallenge, ihuriwemo na RDB, Banki ya Kigali ndetse n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba.

    Mu ijambo rye, Emmanuel K. Gasana yavuze ko gucanira abaturage biri mu murongo wo kugira ngo umuturage abone umutekano, buri Munyarwanda agire amahirwe angana n’aya mugenzi we.

    Yagize ati 'Muri wa murongo wo kugira ngo umuturage wese agire umutekano, Umunyarwanda wese agire amahirwe angana n’aya mugenzi we, reka twihe umurongo wo kugenderaho dushyigikire iki gikorwa kandi tuzanakurikirane n’umusaruro wacyo.'

    Uretse gucana mu nzu, uyu murasire uzana na Radiyo ku buryo abaturage babasha kumva amakuru n

    Uretse gucana mu nzu, uyu murasire uzana na Radiyo ku buryo abaturage babasha kumva amakuru n’impanuro z’abayobozi

    Yasabye abaturage gufata neza ibikorwa begerejwe kugira ngo badatatira igihango cyangwa bagakora ibinyuranye n’ibyo ubuyobozi bw’igihugu bubifuriza.

    Ati 'Ibi bikorwa mugomba kubifata neza kugira ngo mudatatira igihango cyangwa mugakora ibinyuranye n’ibyo ubuyobozi bw’igihugu bubifuriza.'

    Iyi gahunda ya CanaChallenge izageza ku baturage 10,000 amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, cyane ahatagera umuriro usanzwe w’amashanyarazi mbere y’umwaka wa 2024, aho buri Munyarwanda wese azaba afite amashanyarazi mu nzu ye.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rwamagana-imiryango-1000-yashyikirijwe-imirasire-y-izuba