Category: Uncategorized

  • Gicumbi: Abaturage bishimiye gufatanya n’abanyamakuru mu gutera ibiti #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwe mu baturage bitabiriye icyo gikorwa, Hakizimana Damasène, wo mu Murenge wa Cyumba, avuga ko bishimiye kuba abanyamakuru baje kwifatanya na bo mu gutera ibiti, binatuma bababona barabamenya mu gihe babumvaga gusa.

    Agira ati 'Biranshimishije cyane kwifatanya n’abanyamakuru muri iki gikorwa cy’agaciro gakomeye. Tubonye ko buri muntu ahangayikishijwe no kubungabunga ibidukikije, twiteguye kurinda ibi biti kugira ngo hatazagira ikibihungabanya, bityo nibikura bizadufashe kubona umwuka mwiza duhumeka.'

    Arongera ati 'Ikindi kidushimishije ni uguhura na bamwe mu banyamakuru twajyaga twumva ku maradiyo none turabibonye amaso ku maso. Kubungabunga ibidukikije dutera ibiti bitumye tumenyana, nkifuza ko bazagaruka'.

    Bajeneza na we wo mu Murenge wa Cyumba, ati 'Iki gikorwa dukoze ni inyamibwa pe! Ubu ibi biti nibikura bizajya bituzanira imvura duhinge tweze kandi binarwanye isuri yaterwa n’iyo mvura mu gihe ibaye nyinshi. Ni iby’agaciro kandi kuba abanyamakuru badusuye tugafatanya muri iki gikorwa, ubu busitani tuzabwitaho bukomeze butohe ubundi tujye tuharuhukira turi ku nzira'.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwera Parfaite, avuga ko Akarere ka Gicumbi kishimiye abanyamakuru biyemeje gufatanyije n’abaturage bako mu muganda wo kubungabunga ibidukikije.

    Agira ati 'Abanyamakuru ni ijisho rya rubanda, ni abavugizi bakomeye b’ibikorwa bitandukanye byo mu gihugu. Ni amahirwe akomeye rero kwemera kuza kwifatanya natwe'.
    Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi, ufite ibikorwa byinshi bijyanye no kurengera ibidukikije mu karere ka Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, yavuze ko ako karere kagomba kuba icyitegererezo cy’ahantu hatoshye.

    Ati 'Turifuza ko Gicumbi iba Gicumbi itoshye, ikaba nanone isoko y’u Rwanda rutoshye'.

    Ubusitani bwatewemo ibiti ku muhanda Kigali-Gatuna ku gice cy’Akarere ka Gicumbi, buzakomeza gutunganywa ku bufatanye n’Umushinga Green Gicumbi, ufite ibikorwa bitandukanye mu mirenge icyenda yo muri ako karere, byose byibanda ku guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

    Mu byo uwo mushinga ukora harimo gutera ibiti, gusazura amashyamba, gukora amaterasi y’indinganire n’ayikora no kuyateraho ibyatsi bigaburirwa amatungo, gufasha abaturage kubona imbuto nziza, n’indi bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho y’abaturage.

    Igikorwa cyo gutera ibiti cyabaye ku wa 20 Mutarama 2021, abo banyamakuru bakaba baracyitabiriye nyuma yo gusozaga amasomo bari bamazemo iminsi, ajyanye no kurengera ibidukikije ndetse no ku mihindagurikire y’ikirere yateguwe n’Umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije (GGGI) ku bufatanye n’Ikigega cy’igihugu gishinzwe amashyamba (FONERWA), Umushinga Green Gicumbi n’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC).

    Source : https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/gicumbi-abaturage-bishimiye-gufatanya-n-abanyamakuru-mu-gutera-ibiti

  • 'Ibyo nakoze ni ishema kuri buri mugore' Salma Mukansanga #rwanda #RwOT

    Salma Mukansanga, umusifuzi w'umupira w'amaguru wo hagati, yabwiye BBC ko ibyo yakoze ari 'ishema' kandi ari 'ingenzi kuri buri mugore ukunda siporo'.

    Uyu musifuzi wo hagati mu kibuga muri iki cyumweru yabaye umugore wa mbere uyoboye umukino w'igikombe cya Africa cy'abagabo.

    Ni igikorwa cyishimiwe na benshi, by'umwihariko Abanyarwanda cyane ko n'ikipe y'igihugu Amavubi yo itabashije guseruka muri iyi mikino ya nyuma y'igikombe cya Africa muri Cameroun.

    Mukansanga na bamwe mu bandi basifuzi ubu bavuye mu murwa mukuru Yaoundé bimukira i Douala ahazabera imwe mu mikino ya 1/8, 1/4 n'umukino umwe wa 1/2, nk'uko umunyamakuru wa BBC Yves Bucyana uri muri Cameroun abivuga.

    Rwanda referee Mukansanga and her all-female assistants make history at  Afcon 2021 | Goal.com

    Nyuma y'uko imikino mu matsinda irangiye ku wa kane, imikino ya 1/8 izatangira ku cyumweru Burkina Faso ikina na Gabon naho Nigeria ihatana na Tunisia.

    Birashoboka ko Mukansanga — usifura mu kibuga hagati cyangwa akaba umusifuzi wa kane (uba ushobora gusimbura uri hagati bibaye ngombwa) yahabwa undi cyangwa indi mikino mu isigaye, nk'uko Bucyana abivuga.

    Ku ntambwe yateye, Mukansanga yabwiye BBC ko kubona amahirwe yo gukora mu gikombe cya Africa cy'abagabo agasifura umukino nawo ukagenda neza 'numvaga atari ibintu bisanzwe'.

    Yagize ati: 'Narishimye cyane, naranezerewe birenze'

    Avuga ko ibyo yagezeho abicyesha ibintu byinshi harimo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Africa (CAF) 'yampaye amahirwe'.

    Yongeraho ati '…mbikesha igihugu cyanjye kuko bambaye hafi kuri buri kintu cyose. Mbikesha na buri wese wambaye hafi wangiriye inama wanshyigikiye…

    'Ni ishema, ni ingenzi kuri njyewe no kuri buri muntu wese w'igitsina-gore ukunda siporo.'

    Mukansanga yabaye umusifuzi mpuzamahanga kuva mu 2012, hari hashize imyaka hafi itanu asifura imikino y'abagore n'abagabo mu Rwanda.

    Amaze kuyobora imikino myinshi mpuzamahanga y'abagore irimo igikombe cy'isi U-17, All African Games, igikombe cya Africa, CECAFA y'abagore, igikombe cy'isi, imikino olempike… ari kandi mu bazatoranywamo gusifura igikombe cy'isi cy'abagore cya 2023 izabera muri Australia na New Zealand.

    SRC:BBC

    The post 'Ibyo nakoze ni ishema kuri buri mugore' Salma Mukansanga appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/21/ibyo-nakoze-ni-ishema-kuri-buri-mugore-salma-mukansanga/

  • Ibihugu 6 byasezerewe mu gikombe cya Afurika 2022 birimo Algérie na Ghana, uko amakipe yakomeje muri 1/8 ndetse n'uko azahura #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 20 Mutarama 2022 nibwo hasozwaga imikino y'amatsinda mu gikombe cya Afurika gikomeje kubera mu gihugu cya Cameroon, nyuma yo gusoza iyi mikino amakipe arimo Algeria na Ghana zamaze gusezererwa muri iri rushanwa.

    Mu mikino yo gusoza amatsinda, ikipe ya Sierra Leone yatsinzwe na Guine Equatorial igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Pablo Ganet ubwo hari ku munota wa 38 w'umukino.

    Mu wundi mukino wo mu itsinda E ikipe ya Cote d'Ivoire yatsinze Algérie ibitego 3-1, ni ibitego byatsinzwe na Frank Kessie, Ibrahim Sangare ndetse na Nicolas Pepe, igitego kimwe cya Algeria cyatsinzwe na Sofiane Bendebka.

    Mu itsinda rya nyuma rya F, ikipe ya Gambia yatsinze Tunisia igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Abie Jallow ubwo hari ku munota wa 3 w'inyogera ku minota 90 w'umukino.

    Ku rundi ruhande ikipe ya Mali yo yatsinze ikipe ya Mauritania ibitego 2-0, ni ibitego byatsinzwe na Massadio Haidara ku munota wa 2 ikindi kikaba cyatsinzwe na Ibrahima Kone ubwo hari ku munota wa 49 kuri Penalite.

    Nyuma y'iyi mikino yo mu matsinda yose yaraye irangiye amakipe 2 ya mbere muri buri tsinda yakomeje muri 1/8, ni ukuvuga amakipe 12 yakomeje hakiyongeraho andi 4 yitwaye neza mu makipe 6 yabaye aya gatatu muri buri tsinda.

    Mu makipe 6 yaraye asezerewe harimo ikipe y'Igihugu ya Algérie ifite Igikombe cya Afurika giheruka cya 2019 ndetse hiyongeraho ikipe y'igihugu ya Ghana nayo yasezerewe muri iki gikombe cya Afurika.

    Uko ibihugu bizahura muri 1/8 cy'irangiza mu gikombe cya Afurika gikomeje kubera muri Cameroon:

    Ku Cyumweru, tariki ya 23 Mutarama 2022:
    18:00: Burkina Faso vs Gabon, i Limbé
    21:00: Nigeria vs Tunisie, i Garoua

    Ku wa Mbere, tariki ya 24 Mutarama:
    18:00: Guinée vs Gambie, i Bafoussam
    21:00: Cameroun vs Comores, kuri Stade Olembe (Yaoundé)

    Ku wa Kabiri, tariki ya 25 Mutarama:
    18:00: Sénégal vs Cap-Vert, i Bafoussam
    21:00: Maroc vs Malawi, kuri Stade Ahmadou Ahidjo i Yaoundé

    Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Mutarama 2022:
    18:00: Côte d'Ivoire vs Misiri, kuri Stade Japoma
    21:00: Mali vs Guinée Equatoriale, i Limbé

    The post Ibihugu 6 byasezerewe mu gikombe cya Afurika 2022 birimo Algérie na Ghana, uko amakipe yakomeje muri 1/8 ndetse n'uko azahura appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibihugu-6-byasezerewe-mu-gikombe-cya-afurika-2022-birimo-algerie-na-ghana-uko-amakipe-yakomeje-muri-1-8-ndetse-nuko-azahura/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibihugu-6-byasezerewe-mu-gikombe-cya-afurika-2022-birimo-algerie-na-ghana-uko-amakipe-yakomeje-muri-1-8-ndetse-nuko-azahura

  • Gisagara: Imvura irimo umuyaga n’inkuba yahitanye umuntu inangiza inzu n’imyaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bivugwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu, Jean Paul Habineza, aho iyo mvura yigirije nkana ni mu Mirenge ya Save na Musha, ari na ho hangiritse ibintu bitandukanye harimo n’urupfu rw’umuturage wakubiswe n’inkuba, undi agakomereka bikomeye ubu akaba ari mu bitaro.

    Mu Murenge wa Musha hangiritse inzu 32, ibikoni 2, amapoto 10 y’umuriro yaguye n’insinga zigacika, ndetse n’imyaka mu mirima kuri hegitari 20, iyo myaka ni ibigori, amasaka n’insina.

    Mu Murenge wa Save hasambutse ibiro by’umurenge n’inzu itangirwamo serivisi zo kuboneza urubyaro, ndetse n’ahatangirwa serivisi z’irembo, hombi hafi y’umurenge.

    I Save kandi hari inzu 7 zaguye, hanaguruka ibisenge by’inzu 56, ibikoni 4 harimo icy’ishuri ribanza rya Shyanda, hegitari 15 zari zihinzeho imyaka nazo zangiritse.

    Visi Meya Habineza anavuga ko abari mu nzu zasenyutse cyangwa zasambutse ubu babaye bashakiwe aho bacumbika, mu gihe batarabonerwa ubufasha.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gisagara-imvura-irimo-umuyaga-n-inkuba-yahitanye-umuntu-inangiza-inzu-n-imyaka

  • Nyagatare: Imiryango yararaga hanze yamaze kubona icumbi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu matariki 15 Mutarama 2022 nibwo iyi miryango yasabwe kuba ivuye mu ngo kubera ko hari hagiye guturitswa intambi. Iyo miryango ngo yaragarutse isanga amazu yose yaguye n’ibyari biyarimo byangiritse.

    Ubusanzwe aha hantu hari hatuye imiryango 12 mu gutangira gukora umuhanda Nyagatare-Rukomo,imiryango umunani ihabwa ingurane irimuka naho imiryango ine iba ariyo ihasigara.

    Aba baturage nyuma yo gusenyerwa ku bufatanye bw’ubuyobozi na kompanyi ya Stecol ikora umuhanda ari nayo yaturikije intambi, buri muryango wahawe amafaranga y’u Rwanda 30,000 harimo 10,000 frs yo gukodesha inzu n’aho andi akaba yo guhaha no gushaka ibindi bikoresho baba bifashisha.

    Gusa ariko aba baturage bifuza ko bahabwa ingurane bakimukira ahandi aho bahsobora kwizera umutekano wabo n’ibyabo.

    Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Gasana Stephen uherutse gusura aba baturage avuga ko ikibazo cyabo kirimo gushakirwa umuti.

    Avuga ko bamaze kumenya ikibazo bajyanyeyo na RTDA ndetse na kompanyi yatsindiye gukora uyu muhanda basanga uretse amazu yangirika kubera ituritswa ry’intambi hari n’ikibazo cy’amazi ava aho ziturikirizwa akangiza imirima y’abaturage.

    Ati 'Imirima yangijwe n’imivu y’amazi twasabye ko ibarurwa kugira ngo abaturage bishyurwe hanubakwe inzira y’ayo mazi. Naho amazu yasenywe n’ituritswa ry’intambi, turimo kuganira kugira ngo turebe uko banyirayo bafashwa.'

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-imiryango-yararaga-hanze-yamaze-kubona-icumbi

  • Omicron ihagaze ite muri Afurika y’Epfo aho yagaragaye bwa mbere? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryasohowe na OMS yagize iti 'Umubare w’abandura iyo virusi wagabanutseho 20% mu cyumweru cyo guhera ku itariki 16 Mutarama 2022, mu gihe umubare w’abahitanwa n’iyo virusi wagabanutseho 8%'.
    Dr Matshidiso Moeti, uhagrariye OMS muri Afurika, yavuze ko muri Afurika y’Epfo, aho virusi yihinduranyije ya Omicron yagaragaye bwa mbere, umubare w’abayandura watangiye kugabanuka mu byumweru bine biheruka.

    Muri Afurika y’Amajyaruguru ni ho hagaragaye ubwiyongere bw’umubare w’abandura iyo virusi mu cyumweru gishize, aho ngo byazamutse bikagera kuri 55 %.

    Dr Matshidiso Moeti, yagize ati 'N’ubwo virusi ikomeje gukwirakwira, kandi hakaba hari n’izindi zizabaho mu gihe kizaza, Umugabane wa Afurika ugomba gukingira abantu bawo muri rusange, ariko hagashyirwaho n’uburyo bwagutse kandi buboneye bwo kubona imiti ikenewe ya Covid-19'.

    OMS kandi itangaza ko umubare w’abamaze kwikingiza Covid-19 muri Afurika ukiri hasi, kuko kugeza ubu, 10 % by’Abaturage b’Afurika gusa, ari bo bamaze kwikingiza ku buryo bwuzuye.

    Uko virusi yihinduranyije ya Omicron yagabanutse muri Afurika y’Epfo aho yagaragaye bwa mbere, no mu Rwanda bivugwa ko iyo virusi itangiye kugabanuka ugereranyije n’uko byari bimeze nyuma y’iminsi mike ihageze, nk’uko bitangazwa n’abayobozi bo mu nzego z’ubuzima mu Rwanda.

    Mu nkuru dukesha Ikinyamakuru The New Times, bivugwa ko imibare ituruka muri Minisiteri y’Ubuzima umunsi ku wundi, igaragaza ko mu byumweru bibiri bishize imibare y’abandura Covid-19 yatangiye kugabanuka ugereranyije n’igihe virusi ya Omicron yari ikigera mu Rwanda.

    Omicron yagaragaye bwa mbere mu Rwanda, ku itariki 15 Ukuboza 2022, ihereye mu barwayi batandatu gusa. Mu byumweru bibiri byakurikiyeho umubare w’abandura Covid-19 mu gihugu warazamutse ugera ku bantu 2.083 bandura ku munsi.

    Guhera ku itariki 5 kugeza kuri 19 Mutarama 2022, umubare w’abandura Covid-19, watangiye kugabanuka, abandura bashya bakaba babarirwa hagati ya 600-900 ku munsi, mu gihe ubu ngo umubare w’abandura iyo virusi ku munsi bari hagati ya 300-500.

    Kuri ayo matariki kandi nk’uko bitangazwa n’abayobozi bo mu nzego z’ubuzima mu Rwanda, abajya mu bitaro kubera Covid-19 baragabanutse ndetse n’umubare w’impfu z’abazira icyo cyorezo uragabanuka, ku buryo ubu ngo abarembye kubera iyo virusi ari bakeya cyane, ndetse abo bayobozi bakavuga ko ubu bizeye ko bashoboye guhangana na yo.

    Mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, aherutse kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko igihugu gifite ahantu hahagije, imashini zitanga umwuka wa 'oxygen’, ndetse n’ibindi bikoresho bifasha mu kwita ku barwayi bari mu bitaro bya Kanyinya.

    Ikindi, ngo n’ubwo virusi ya Omicron yandura cyane kurusha izindi virusi za Coronavirus zihinduranyije zatambutse kugeza ubu, ariko hari ingamba zashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda, zafashije mu kugabanya ikwirakwira ry’iyo virusi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/omicron-ihagaze-ite-muri-afurika-y-epfo-aho-yagaragaye-bwa-mbere

  • Abanyeshuri bakoze irobo igaburira abantu batagira amaboko(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri bo muri kaminuza yubumenyi n'ikoranabuhanga rya Kwame Nkrumah ku bufatanye na bagenzi babo bo muri kaminuza ya Cape Coast bazanye ikintu gikomeye aho bakoze irobo ibasha gutamika umuntu ibiryo atayikozeho mu gihe yaba nta maboko afite.

    Prince David Nyarko, watsindiye igihembo cy' Umunyeshuri witwaye neza mu buhanga muri Gana 2020 akaba na perezida w'ishyirahamwe ry'abanyeshuri ba fiziki muri Gana yatangaje byinshi ku mikorere ye yiyi robo hamwe na videwo yo kwerekana uko ikora.Avuga ko ari imashini ishobora gufasha umuntu utagira amaboko kuba yabasha kurya kuko imutamika.Urasama igashyira ibyo kurya mu kanwa.

    Source : https://yegob.rw/abanyeshuri-bakoze-irobo-igaburira-abantu-batagira-amabokovideo/

  • Paul Pogba na Nyina umubyara bahishuye ikipe bashyigikiye mu gikombe cya Africa (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umufaransa Paul Pogba ukinira ikipe ya Manchester United yo mu bwongereza ,Nubwo akinira ikipe ya Bafaransa ntabwo ariho ababyeyi be bakomoka dore ko bakomoka mu gihugu cya Guinea.

    kuri uyu munsi mu mashusho yasakaye hanze ubona Paul pogba n'umubyeyi bishimiye ikipe yaho bakomoka kavukire ndetse Paul pogba yari yambaye umwambaro wa Guinea.

    Gusa Paul Pogba yavukiye mu bufaransa ari nayo mpamvu akinira ikipe y'igihugu ya Bafaransa.

    Source : https://yegob.rw/paul-pogba-na-nyina-umubyara-bahishuye-ikipe-bashyigikiye-mu-gikombe-cya-africa-video/

  • Tidjara Kabendera yashyize hanze amafoto ya kera y'abana be atanga ubutumwa bwafasha abatari bake – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tidjara Kabendera wamamaye mu itangazamakuru yerekanye amafoto yo mu bwana bw'abasore be abyiruye, maze agaruka ku basore batera inda abakobwa bakabatera umugongo aboneraho no gukebura abakobwa bangisha abana babo ba se bababyaranye.

    Mu butumwa burebure yanyujije kuri Instagram, Tidjara Kabendera yongeye gusaba abasore batera inda abakobwa kwirinda kubatera umugongo.

    Muri ubu butumwa buherekejwe n'ifoto igaragaza Tidjara Kabendera ari kumwe n'abana b'abahungu babiri bakiri bato ndetse n'indi barabaye abasore, yavuze ko ubu butumwa yabugeneye ababyeyi b'abagore banyuze mu nzira zo kurera bonyine.

    yagize ati' nyamuneka basore batera inda….ntumukadutembereze biravunaaa).
    Jye ndavuga nka TK kdi murabizi ko ndi umubyeyi kdi mukuru:Mubyukuri kurera wenyine biravuna ariko burya ntawusimbuka igeno mugihe uhuye nicyo kigeragezo hari ibyo wirinda:

    Nubwo kurera wenyine bivuna kdi biryana, jye kugiti cyanjye mbona nta mu Maman ukwiye guhanisha mugenzi we kumwima umwana impamvu:1)urabizi ko uwo mugabo mubi kuri wowe,wita amazina yose ushaka,utuka uko wiboneye uwo mwana wawe amwita Se?Papa?urabizi?icyo bapfana ntaho gihuriye nicyo wowe mupfana

    2)Uwo mwana wima uburenganzira bwo kubona se ujya umutekerezaho?ukishyira mu mwanya we?ujya utekereza yakuze yarunze ubumwe na se?bavugana baganira?nonese uzaba uruhira iki?ubiba inzangano zitazaramba?

    Umana akurana Depression,stress,ibinazo n'umutima mubi!(Wowe ntiwabibona kuko utabasha kubibona ariko nkubwije ukuri ko ariko biri)

    3)Uba ubiba abanzi babiri mu myaka iri imbere kuko byanze bikunze hari imyaka izagera bagukundanireho nkumwana nase aho uzaba utagifite ububasha beo kumutegeka!

    Reka nkubwire ko niyo waba warashatse undi mugabo mubana ntuzime umwana uburenganzira kuri se kuko mubana ni umugano wawe ariko si papa wumwana wawe nawe azakenera kugira amaraso ye amwitaho!
    Wowe nkumugore wabikora ute kugira ngo unezerwe?
    :Icya mbere ugimba kumenya ko ibyo uri gucamo nuwo mwabyaranye uwo mwana nta ruhare yabigizemo yewe atigeze agusaba ko wamubayara muri ubwo buryo,ugimba kwiha Imana akaba ariyonigihitiramo kdi Imana ntizaguhitiramo urwango izakwereka inzira nyayo inezeza umutima wawe nuwumwana wawe!

    Wawundi utagufasha mureke abeho ubuzima yahisemo ntumuhutaze kuko ntiwamenya ikihishe inyuma yuko atari gufasha umwana we
    Ahubwo wowe omoka womore ibikomere mukwiyubaka kdi burya umwana iyo akuze utaramubabaje muburyo navuze haruguru agukunda kurushaho (arabigukundia kuko aba yaramaze kumenya ukuri no kukubona)

     

    Source : https://yegob.rw/tidjara-kabendera-yashyize-hanze-amafoto-ya-kera-yabana-be-atanga-ubutumwa-bwafasha-abatari-bake/

  • Kamonyi: Abahinzi b’ibigori biteze umusaruro uhagije nyuma yo gutunganyirizwa igishanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Biteze umusaruro utubutse kuko igishanga cyabo cyatunganyijwe

    Biteze umusaruro utubutse kuko igishanga cyabo cyatunganyijwe

    Abahinga muri icyo gishanga ni abo mu Mirenge ya Rugarika, Mugina na Nyamiyaga aho batunganyirijwe ubuso bungana na 133ha, ahatunganyijwe imiyoboro y’amazi ibafasha kuhira, ndetse bubakirwa ibikorwa remezo birimo ubwanikiro n’ubuhunikiro bwo kubafasha gutunganya umusaruro.

    Umunyamuryango w’Indatwa za Kamonyi, Ntwaramuheto Vincent avuga ko nyuma yo gukorerwa imiyoboro y’amazi banahawe amasomo yo guhinga ibigori ku buryo bugezweho, bituma umusaruro uzamuka, kuko ibigori byabo bitacyangizwa n’ibiza by’amazi menshi.

    Agira ati 'Twajyaga dutangira ihinga mu kwezi k’Ugushyingo duhinga mu gishanga cyuzuyemo amazi, ariko ubu arabasha gutembera neza, turahinga muri Nzeri tugatangira tuvomera imvura ikazagwa ibigori bimaze kugira imizi ikomeye ntibyangirike umusaruro ukiyongera'.

    Ntwaramuheto avuga ko abahinzi bageze ku kigero cyo kweza Toni zisaga 800 ku buso bwose bahinga ku mwaka, bikagaragara ko umusaruro wikubye hafi gatatu, kuko basigaye basarura toni zirindwi kuri hegitari.

    Agira ati 'Twezaga bike kubera ko nta bikorwa remezo byo kudufasha kugera ku musaruro, ibigori tubivuruga mu byondo kandi ntabwo byemewe ko umusaruro w’ibigori ugera ku gitaka kuko bituma byuma bifite uruhumbu, kandi ni rubi ku buzima bw’umuntu. Ubu dufite ibikoresho bifasha umusaruro kuma ku kigero cyihuse.

    Gukresha ifumbire y

    Gukresha ifumbire y’imborera nabyo biri mu byazamuye umusaruro w’ibigori

    Agira ati 'Iyo wanitse hasi kuri shitingi inshuro esheshatu ibigori byuma gake gake, ariko mu gihe cy’itumba baduhaye ibikoresho bituma dushobora kwanika ibigori inshuro imwe bigatuma tutagihomba. Hari ubwo twigeze guhomba toni zisaga 100 kuko ibigori byari byarazanye uruhumbu, ariko ubu nta kindi gihombo'.

    Mukanyarwaya Domitila avuga ko umwaka ushize yejeje ibisaga ibiro 600, ubu akaba ateganya kuzasarura nka 800kg, kubera kumenya gutegura ifumbire y’ibirundo bifashisha igasimbuza ifumbire mborera.

    Agira ati 'Mbere twasaruraga utugori tw’imfunya utabona uko utuvuga, ntabwo wavugaga ko twasaruraga, none ubu nzasarura byinshi kuko nakoresheje ifumbire y’ibirundo twigishijwe gukora'.

    Umuyobozi mukuru wungirije wa RAB ushinzwe ubuhinzi, Bucagu Charles, avuga ko mu rwego rwo kugabanya ibihombo bituruka ku musaruro wafashwe nabi, Leta yashyizeho ingengo y’imari ya Miliyari 11 zo kubaka ubwanikiro busaga 600 n’ubuhunikiro kuva mu mwaka wa 2019.

    Avuga ko ubu harimo no gutekerezwa uburyo bwo kubona ubwanikiro bwimukanwa 10, ahari gutegurwa ba rwiyemezamirimo bazabukoresha mu gihugu hose, aho bazajya bajyana imashini zumisha mu modoka ikajya ku murege runaka bakumishirizwa bakishyura igiciro cyo kumisha.

    Agira ati 'Ni ingamba zashyizweho kugira ngo umusaruro wose mu Gihugu ufatwe neza wuzuze ubuziranenge ku buryo wagera ku isoko ugishobora kugurwa, kandi bigaragara ko uko umwaka ushira undi ugataha, umusaruro upfa ubusa ugenda ugabanuka'.

    Abayobozi batandukanye basuye icyo gishanga

    Abayobozi batandukanye basuye icyo gishanga

    Avuga ko ku bufatanye n’abaterankunga batandukanye, RAB ikomeje kugenda irushaho gufasha abahinzi kurwanya ibihombo bya nyuma y’umusaruro.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/kamonyi-abahinzi-b-ibigori-biteze-umusaruro-uhagije-nyuma-yo-gutunganyirizwa-igishanga