Category: Uncategorized

  • Meddy yatangiye gukusanya miliyoni esheshatu zo gufasha umuryango wa Akeza Elsie #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Akeza Elsie Rutiyomba yitabye Imana mu cyumweru gishize, bivugwa ko yaguye mu kidomoro cy’amazi bishengura imitima ya benshi. Gusa nyuma inzego zishinzwe Iperereza zatangiye gukurikirana abantu babiri barimo Mukase w’uwo mwana.

    Akeza Elsie yari umwana ukiri muto, akaba yaramenyekanye cyane ubwo yasubiragamo indirimbo yitwa 'My Vow’ ya Meddy.

    Akeza yashyinguwe ku wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, ndetse ababyeyi be bavuze ko bategereje guhabwa ubutabera ku baba bari inyuma y’uru rupfu rw’uwo mwana rwababaje abatari bacye.

    Mu babajwe n’urupfu rwa Akeza, harimo umuhanzi Meddy wanifurije uyu mwana kuruhukira mu mahoro, mu butumwa yashyize kuri Instagram. Meddy ubu yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga ya miliyoni 6 Frw hifashishijwe ikoranabuhanga rya Gofundme, aho yagaragaje ko hakenewe nibura ibihumbi bitandatu by’Amadolari ya Amerika, asaga miliyoni esheshatu z’Amanyarwanda.

    Mu butumwa bwo guhamagarira abantu kwinjira muri iki gikorwa, Meddy yagize ati 'Ndabinginze mudufashe gukusanya inkunga y’umuryango wa Elsie'.

    Meddy yasabye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, gusangiza inshuti zabo ibyerekeye iki gikorwa kugira ngo bakigiremo uruhare.

    Ubwo twakoraga iyi nkuru, muri iki gikorwa hari ahamze kuboneka 1 937 USD yatanzwe n’abantu 42.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/meddy-yatangiye-gukusanya-miliyoni-esheshatu-zo-gufasha-umuryango-wa-akeza-elsie

  • “ Nibyo byishimo baheruka bari kumwe! ” – Juno Kizigenza na Ariel Wayz baratunguwe ubwo bari basohokanye (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz batunguwe n'abanyamakuru ba KC2 maze babasanga aho bari basohokeye bari kumwe (ibyo abasobanukiwe bakunze kwita date) niko kubaha impano bari babateguriye ndetse baboneraho umwanya wo kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2022.

    Nkuko amashusho yagiye hanze abigaragaza, abanyamakuru Jossy na Karen bakorera KC2 bapanze gusanga Juno na Wayz aho bari basohokeye kugirango babatungure. Ni muri gahunda ya Give Away akaba ari gahunda n'ubundi isanzwe itegurwa na KC2.

    Jossy na Karen bakigera aho Juno na Wayz bari basohokeye, binjiye baririmba ari nako begera aho Juno na Wayz bari bicaye. Bakihagera barahagurutse basuhuzanya nabo nuko bababwira ko bateguye gahunda yo kubatungura kugirango babifurize umwaka mushya muhire wa 2022 ndetse banabahe impano bari babageneye.

    NB: Ibi byabaye ku ya 01 Mutarama 2022 mbere yuko Juno na Wayz batandukana.

    Source : https://yegob.rw/nibyo-byishimo-baheruka-bari-kumwe-juno-kizigenza-na-ariel-wayz-baratunguwe-ubwo-bari-basohokanye-video/

  • Umugabo yishe umugore we nawe ariyahura abitewe nuko babuze urubyaro–Inkuru irambuye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru yumugabo wishe umugorewe we ndetse nawe akiyahura abitewe nuko we numugore babuze urubyaro. Uyu mugabo yitwa Enoch Omollo afite imyaka 48 naho umugore yitwa Dorothy Omanya wimyaka 43 bakaba bari batuye mu gace ka Siaya ho muri Kenya nubundi.

    Umwe mu baturanyi buyu muryango Nyuma yo kumva umwuka utari mwiza muri uru rugo yatabaje ubuyobozi bwibanze avugako umugore ashobora kuba Ari mu byago ashobora no kuhaburira ubuzima.

    Umwe mu bayobozi avugako batabaye, baba bakigera ku rugo rwa Omollo bakabura ubafungurira bikabasaba kwica urugi kugirango babashe kwinjira munzu. Bageze munzu babonye umurambo wumugore ku buriri mu cyumba bararagamo ndetse numugabo amanitse mu kagozi kaziritse ku gisenge muri icyo cyumba nubundi.

    Bivugwako Omollo yanditse ibaruwa isobanura ko impamvu yishe ndetse agahita yiyahura aruko we numugorewe bananiwe kumvikana ku kibazo cyo kubura urubyaro. Ibi kandi bikaba bishimangirwa nabaturanyi Aho abenshi bavugako bari basanzwe babaziho amakimbirane aterwa nuko babuze urubyaro.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yishe-umugore-we-nawe-ariyahura-abitewe-nuko-babuze-urubyaro-inkuru-irambuye/

  • Ibyo wamenya ku ndwara idasanzwe yo kwishimagura mu kibuno(Pruritus ani) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari byinshi bibangamira ubuzima bwa muntu muri byo harimo nicyo abazungu bise pruritus ani, bisobanura ngo kuwishamagura mu kibuno, hari umubare munini w'abantu babana n'iki kibazo ariko nyamara barara badasinziriye bibaza uko cyazakemuka aha kandi bikaba bikunze kuba bibi cyane mu masaha y'ijoro abantu bakigera ku buriri kuko aribwo ubu burwayi bukunze gukaza umurego.

    Ese Pruritus ani, kwishimagura mu kibuno biterwa n'iki?

    Aha abantu benshi ntibabivugaho rumwe, hari abavuga ko ari inzoka zo munda zitera ubwo buryaryate butuma umuntu yishimagura ubutitsa, cyangwa se abandi bakavuga ko kurya cyangwa kunywa ibibyiganjemo isukari nyinshi ari mubituma udukoko dukunda kororokera kuri uriya mwenge w'ikibuno maze bikaba byatera umuntu kwishimagura ubutitsa yewe hakabaho nabishimagura kugera batangiye kokerwa cyangwa baciye udusebe ku kibuno babara bakabona kurekera.

    Nyuma y'ibi byose ariko bitumvikanwaho nubwo bimwe bifite impamvu za Science zumvikana, hari impamvu imwe igaragara yavuye mubyashyizwe hanze n'ubushakashatsi, aha bavuga ko hari enfekisiyo 'infection' zo mubwoko bw'ibihumyo ' FUNGUS' zikunda akenze ahantu hashyushyu ndetse hanahehereye nka hariya, bityo iyo zihageze umuntu agira ingorane zo kujya aho yumva ashaka kwishimagura mbese akumva ataruhuka atarakozayo agatoki ke ngo ahashorogotore.

    Hari ariko n'izindi mpamvu nyinshi abashakashatsi bagiye bagaragaza hari izishingiye kubiribwa aha twavuga ibyiganjemo za vitamin C cyangwa se nibirimo ibirungo byinshi cyane birimo ibyo twatunybuzima dukunda nyine, ibinyobwa aha ho ni nkaza byeri 'beer' icyayi, agakawa, coka cola ndetse n'amata.

    Ese iyi ndwara iravurwa igakira?

    Nibyo koko abantu bose waba umuzungu cyangwa umwirabura iyo uhuye n'ikiza cy'indwara icyo ubanza kwibaza nuko niba indwara wanduye cyangwa wabonanye uwawe yaba ivurwa igakira! Amakuru meza ahari rero kuri iyi ndwara ibangama cyane yo kuba umuntu atakihanganira kwikora mu kabuno dore kabone niyo yaba ari mubantu benshi, nuko iyi ndwara ishobora gukira.

    kimwe n'izindi ndwara zose umuntu aba ashobora kuba arwaye, muganga abanza kumenya gitera nuko akaba yabona kuvura. niyi rerp nuko, uramutse ufite iki kibazo wakihutira kugana muganga maze ugasezera kukubura amahoro uyabujijwe no kwishimagura mu kibuno.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-wamenya-ku-ndwara-idasanzwe-yo-kwishimagura-mu-kibunopruritus-ani/

  • Kurarana akenda k'imbere bishobora gukurura ingorane zinyuranye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi muri twe iyo hakonje turara twambaye imyenda yo kurarana naho iyo hashyushye twiyambarira ikariso gusa tukaryama.

    Ni ibihe bibi byo kurarana ikariso?

    Haba ku bagabo no ku bagore ibibi byo kurarana ikariso birahari kandi bishobora kwirindwa.

    Ku bagore

    Abagore bakunze kwambara nubusanzwe imyenda ibegereye bityo n'ikariso bambara zikunze kuba zibegereye ndetse bamwe banambara udukabutura tubafashe cyane. Iyo ubize icyuya, mikorobe zinyuranye cyane cyane za bagiteri zihita zibona uko zororoka bityo waryama wambaye ikariso imyanya yawe y'ibanga ntibone uko ihumeka neza ndetse na za mikorobe zikabona uko zororoka bikaba byakuviramo indwara zinyuranye zaba iziterwa na mikorobe (infections) cyangwa se uburyaryate no kwishimagura haba ku gitsina cyangwa ahahegereye nko mu ntantu.

    Bikarushaho kuba bibi ku babira ibyuya nijoro cyane cyane abageze mu myaka yo gucura cyangwa ababa ahantu hashyushye kuko iyo ubize ibyuya na nijoro byongera bya byago byo kurwara indwara ziterwa na mikorobe.

    Twibutse ko ku ruhu rwacu haba mikorobe nyinshi, iyo rero zibonye akantu gatuma zororoka zibikora zitajuyaje kandi ingaruka zshobora kuza zikomeye cyane.

    Ku bagabo

    Ku bagabo naho nko ku bagore kurarana ikariso byongera uburyaryate mu mayasha, no ku mabya ndetse bishobora kongera ibyago byo kurwara indwara ziterwa n'imiyege zirangwa no kuvuvuka mu mayasha no munsi y'amabya.

    Ikindi kibi cyane ni uko bigira ingaruka ku myororokere aho bishobora gutera kutabyara.

    Kuko intanga ngabo hari ubushyuhe zitihanganira, kuba wiriwe wambaye ikariso ukanayirarana bituma amabya nk'uruganda rukora intanga akomeza kuba mu bushyuhe ibi bikagira ingaruka mbi ku ntanga aho zishobora gukorwa nabi, gupfa cyangwa kuba nkeya bityo amahirwe yo kubyara akagenda agabanyuka.

    Kurarana ikariso byongera ibyago byo kutabyara

    Ikindi ku bagabo ni icyerekeye DNA yo mu masohoro yabo.

    Ubushakashatsi bwakozwe mu 2015 n'itsinda ry'abashakashatsi bo muri Stanford University bwerekanye ko abagabo bararana amakariso bagira DNA mu masohoro yabo zishwanyaguritse cyane kuruta abatayararana ibi bikaba bigira ingaruka mu kubyara kuko intanga idafite DNA ikoze neza ntishobora gutanga umwana.

    Umwanzuro

    Gusa niba utabasha kurara utambaye ubusa buri buri wakambara ikanzu yo kurarana cyangwa undi mwenda ariko utakwegereye kuko n'umubiri nawo ukenera guhumeka no kwisanzura.

    Source : https://yegob.rw/kurarana-akenda-kimbere-bishobora-gukurura-ingorane-zinyuranye/

  • Kigali: ibyari ukwishimisha byarangiye umukobwa bamutanyuriyeho akenda k'imbere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa uri mu kigero cy'imyaka 19 y'amavuko bamutanyuriyeho akenda k'imbere ndetse bivugwa ko yasambanyijwe ku gahato n'umusore yari yaje gusura muri ghetto bumvikanye ko aramuha amafaranga ibihumbi bibiri akayamwima.

    Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mutarama 2022 mu masaha ya mu gitondo , mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo ,mu mujyi wa Kigali nk'uko Hanga yabitangaje.

    Amakuru avuga ko abantu bahuruye ari benshi baje kwihera ijisho iyo ghetto umusore arimo imbere mu nzu, umukobwa nawe yicaye hanze yumiwe nyuma yo gukorerwa ibiteye isoni.

    Biravugwa ko uyu mukobwa yagiye muri ghetto y'uyu musore ajyanywe n'umudamu witwa Carine. Mu gihe bamwe bavuga ko uyu musore yahuye n'akaga ko yagombaga kwishyura ibihumbi bibiri ntiyayatanga bikaba byaba intandaro yo kugwa mu cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato dore ko byarangiye amusambanyije nkuko bvugwa.

    Source : https://yegob.rw/kigali-ibyari-ukwishimisha-byarangiye-umukobwa-bamutanyuriyeho-akenda-kimbere/

  • Mu burakari budasanzwe Dj Brianne yasomeye abashomeri karahava (Videwo ) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dj Brianne ukunzwe n'abatari bacye mu Rwanda kubera ukuntu avugisha ukuri kwinshi cyane mu itangazamakuru yasomeye abashomeri.

    Uyu mukobwa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyize hanze amashusho ari gusomera abashomeri batajya bashaka akazi.

    Ubwo yifataga aya mashusho yari ari ku  buriri bwe, yavuze ko abahungu batagira akazi bagomba kugahiga aho gutega amakiriro ku bakobwa bakura abagabo bakabazanira.

    Ntago yavuze ku basore gusa dore ko yanavuze ku bakobwa aho yavugaga ko wowe mukobwa wicara nta kazi, utegereje ko umuhungu agutunga, ngo hari igihe azabona abandi bakurusha ubwiza wowe usigarire aho.

    Dj Brianne avanga imiziki mu buryo busanzwe kandi akaba yaramenyekanye cyane mu biganiro bica kuri youtube.

    Reba videwo yose asomera abashomeri

    abashomeri

    Source : https://yegob.rw/mu-burakari-budasanzwe-dj-brianne-yasomeye-abashomeri-karahava-videwo/

  • Aho yaciye: ibyo uyu musore yakoreye umu ex we ntazigera abyibagirwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore yakoze agashya maze atungura uwahoze ari umukunzi we ahitamo kwishyura ideni ryose yari afite nyuma yo kumenya amakuru y'uko uyu mukobwa ubuzima bwamunaniye akaba yarakennye nyuma yo gutandukana.

    Uyu mugabo Nyland yaje kumenya amakuru ko uyu wahoze ari umukunzi we Keenan kuva batandukana yahuye n'ikibazo cy'ubukene akabura uko yishura ideni yari afite ndetse yaragwatirije inzu ye abamo maze afata icyemezo cyo kumufasha kwishyura iri deni ryose nk'umuntu babanye igihe kitari gito.

    Shaun Nyland utuye mu mujyi wa Newport mu Bwongereza ndetse n'uyu wahoze ari umukunzi we Cat Keenan, amakuru avuga ko bakundanye igihe kigera ku myaka itandatu ndetse baza no kubyarana abana babiri mbere y'uko hagati yabo hazamo ibibazo byatumye batandukana.

    Ibi byose byabaye nyuma y'uko aba bombi bamaze kumenyekana ku rubuga rwa TikTok mu mwaka wa 2019 ndetse baratangiye no gukorera amafaranga atari macye kubera amashusho bashyiraga kuri uru rubuga yakundwaga n'abakunzi babo.

    Nyuma yaho umubano wabo waje kuzamo ibibazo bitandukanye byatumye muri Werurwe 2021 batandukana ariko bakomeza kuba inshuti mu rwego rwo gukomeza gufatanya kurera abana babo babiri babyaranye.

    Keenan akimara gutandukana n'umukunzi we yaje guhura n'ibibazo by'ubukene ndetse abura nuko yishyura ideni yari afite.

    Kuwa 31 Ukwakira 2021, ubwo Keenan yizihizaga isabukuru y'imyaka 31 y'amavuko uyu Nyland yaje gutungura uyu wahoze ari umukunzi we maze amwishyurira iri deni ryose yari afite.

    Source : https://yegob.rw/aho-yaciye-ibyo-uyu-musore-yakoreye-umu-ex-we-ntazigera-abyibagirwa/

  • Gray Shema yashyize hanze amashusho yindirim… – #rwanda #RwOT

    For You ya Gray Shema ni indirimbo y'iminota itatu n'amasegonda mirongo itatu n'umunane (3:38'). Mu gitero cya mbere cy'iyi ndirimbo uyu musore aririmba amagambo ashushanya urukundo rw'abantu babiri badashaka ababavuga cyangwa ababatera umwanya. Muri iki gitero kandi uyu musore aba abwira uwo mukobwa ko azamutembereza umujyi gusa agasobanura ko habura gato ngo abyemeze. 

    Mu kiganiro uyu musore yagiranye na InyaRwanda.com, yavuze ko iyi ndirimbo yayituye abakundana ndetse n'abasore bashaka gutereta avuga ko bakwiriye kwiga uburyo bushya mu rwego rwo kugira ngo babashe kubemeza. Mu magambo ye yagize ati:

    'Iyi ndirimbo yarangoye cyane, yaramvunnye, yansabye gukora iyo bwabaga kugira ngo ngaragaze neza ubutumwa bw'amagambo nanditse. Mu by'ukuri, iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru y'urubyiruko by'umwihariko abasore kuko nibo bagorwa no gushaka abakunzi cyangwa bakabura amagambo bakoresha.

    Nagiye gufatira amashusho amwe mu mujyi wa Rubavu (Gisenyi), kugira ngo mbashe gushyiramo amashusho y'ibyo nashakaga byose kandi byagenze neza cyane, ndasaba abasore n'urubyiruko muri rusange gukoresha iyi ndirimbo kandi nziko izabafasha kwegukana abo bifuza'.

    Gray Shema yatangaje ko nyuma y'iyi ndirimbo afite indi mishanga ari gutegura ngo na cyane ko muzika ye ayifuza ku rundi rwego. Umurya w'iyi ndirimbo wakarazwe na Real Beats unononsorwa na Bob Pro, mu gihe amashusho yayo yayobowe na Fayzo Pro, ateranywa na 2Saints.

    REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO FOR YA GRAY SHEMA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113727/gray-shema-yashyize-hanze-amashusho-yindirimbo-ye-yise-for-you-video-113727.html

  • Kamonyi: Barasaba RIB icukumbura ku kibazo cya DASSO bikekwa ko yagambaniwe agafungwa #rwanda #RwOT

    Ni DASSO Amini Jean Paul, ukorera mu kagari ka Gihara, Umurenge wa Runda, akarere ka Kamonyi, yafashwe ndetse afungwa n'urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB. Akurikiranyweho gusambanya umwana w'umukobwa (ukora mu kabari), aho bivugwa ko ataruzuza imyaka y'ubukure. Bamwe baravuga akagambane muri iki kibazo. Hanibazwa uburyo uyu yararanye na DASSO Amini, akamusambanya ku ngufu ntatabaze ngo abanturanyi bamutabare, no gukurikiranwa bikarinda kwambuka umwaka wa 2021 bigafata 2022.

    Hari bamwe mu baturage mu Kagari ka Gihara bavuga ko umuzi nyakuri w'iki kibazo ushingiye ku bushyamirane DASSO Amini yagiranye n'umwe mu baturage muri aka kagari ubwo yari mu kazi ke, hanyuma uyu muturage akaza gukubita uyu DASSO, nyuma agafatwa agafungwa ariko akaza kurekurwa by'agateganyo, aho yahawe igihe cyo kujya yitaba urukiko rwibanze rwa Gacurabwenge.

    Aba baturage, bavuga ko intsiriri yavuye aha, aho uyu muturage wafunzwe biturutse ku guhohotera DASSO wari mukazi akamukubita, yafunguwe by'agateganyo, akavuga ko ngo agomba kuzihorera, ari nabyo bamwe bavuga ko bishoboka kuba byarakozwe.

    Ni aha kandi bamwe bahera, basaba urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB n'ubutabera muri rusange kwikorera icukumbura ryimbitse kuri iki kibazo, bakareba niba nta kagambane kaba kari inyuma y'iki kibazo. Bavuga ko niba koko DASSO Amini yarakoze icyaha ashinjwa yazabihanirwa, ariko ngo hakaba hakwiye kurebwa niba nta kagambane kabaye.

    Ku yandi makuru dukesha ikinyamakuru montjalinews, kigaragaza ko ibijyanye n'imyaka y'amavuko kuri uyu mukobwa ishidikanywaho, kuko ngo hari impapuro zivuguruzanya ku gihe nyacyo yavukiye. Hari n'abasaba ko nabyo byakorwaho iperereza hakarebwa niba nta guhimba kwabayemo hagamijwe kubika urusyo kuri DASSO, basanga arengana akarenganurwa, yaba kandi ahamwa n'icyaha agahanwa.

    Zimwe mu mpapuro zituruka iwabo aho yavukiye, zemeza ko ngo yavutse mu 2003, muri Kabagesera, hakaba 2004 mu Murenge wa Rugalika, hakiyongera ho Mituweli yanditseho ko yavutse muri 2005, abana bangana nawe bivugwa ko ari urungano ku musozi nabo ngo ni abo muri 2003 nkuko montjalinews ibivuga.

    Muri iki gihe cya Covid-19, mu kagari ka Gihara hari bamwe mu baturage bavuga ko batishimiraga imikorere ya DASSO Amini, ahanini biturutse ko akenshi ngo yabangamiraga bamwe batashakaga kubahiriza ingamba zo kwirinda iki cyorezo cya Covid-19,  nk'abanyakabari n'abagahuriramo ndetse n'ahandi. Bivugwa kandi ko muri iki kibazo hari n'abishyize hamwe bakusanya amafaranga hagamijwe ko byanze bikunze hakorwa ibishoboka byose ngo uyu mukobwa ahagarare ku mugambi wo gushinja DASSO Amini.

    Photo/internet

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-barasaba-rib-icukumbura-ku-kibazo-cya-dasso-bikekwa-ko-yagambaniwe-agafungwa/