Category: Uncategorized

  • Abakinnyi 3 ba Rayon Sports mu bakinnyi 15 batemerewe gukina umunsi wa 14 #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-22 irakomeza hakinwa umunsi wa 14, abakinnyi 3 ba Rayon Sports bakaba batemerewe gukina uyu munsi.

    Umukino witezwe na benshi ni umukino AS Kigali igomba kwakiramo APR FC kuri Stade Regional i Nyamirambo.

    Ni umukino AS Kigali iri bukine idafite kapiteni wayo Haruna Niyonzima uri mu bihano, Rugwiro Herve utemerewe gukina umunsi wa 14 kubera ikarita itukura yabonye ku mukino wa Bugesera FC, hari kandi na Tchabalala ugishidikanywaho kubera arwaye umugongo.

    Amakuru aturuka ishyorongi ahamya ko abakinnyi ba APR FC bose bameze neza biteguye uyu mukino nta n’umwe ufite ikibazo cy’imvune.

    Abakinnyi 15 nibo batemerewe gukina umunsi wa 14, harimo 3 ba Rayon Sports ari bo Muvandimwe JMV na Nishimwe Blaise bafite amakarita 3 y’imihondo na Nizigiyimana Karim Mackenzie wabonye ikarita itukura ku mukino wa Etincelles.

    Gahunda yose y’umunsi wa 14

    Ku wa Gatandatu tariki ya 22 Mutarama 2022

    Kiyovu SC vs Espoir FC, Kigali Stadium — 12:30′
    AS Kigali vs APR FC, Kigali Stadium — 15:00′

    Ku Cyumweru tariki ya 23 Mutarama 2022

    Mukura VS&L vs Musanze FC, Huye Stadium — 15:00′
    Rayon Sports FC vs Marine FC, Kigali Stadium — 12:30′
    Gasogi United vs Etincelles FC, Kigali Stadium — 12:30′

    Ku wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022

    Rutsiro FC vs Gicumbi FC, Umuganda Stadium — 15:00′
    Gorilla FC vs Etoile de l’Est FC, Kigali Stadium — 12:30′
    Police FC vs Bugesera FC, Kigali Stadium — 15:00′

    Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 14

    RUGWIRO Amadeus Hervé (AS Kigali)
    MUNIRU Abdul Rahman (Bugesera FC)
    TWAGIZIMANA Fulgence (Espoir FC)
    AKAYEZU Jean Bosco (Etincelles FC)
    BIZIMANA Ibtihadj (Etincelles FC)
    DUKUNDANE Pacifique (Etoile de l’Est FC)
    NIYIBIZI Emmanuel (Gicumbi FC)
    UWIMANA Emmanuel (Gorilla FC)
    MFITUMUKIZA Nzungu (Marine FC)
    MUGIRANEZA Frodouard (Marine FC)
    MUHIRE Anicet (Musanze FC)
    NKUNDIMANA (Musanze FC)
    MUVANDIMWE Jean Marie Vianney (Rayon Sports FC)
    NISHIMWE Blaise (Rayon Sports FC)
    NIZIGIYIMANA Abdul Karim (Rayon Sports FC)

    Muvandimwe JMV ntiyemerewe gukina umunsi wa 14

    Nizigiyamana Karim yabonye ikarita itukura ku mukino wa Etincelles

    Nishimwe Blaise na we ntiyemerewe gukina umunsi wa 14

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-3-ba-rayon-sports-mu-bakinnyi-15-batemerewe-gukina-umunsi-wa-14

  • Amakipe 2 akinnye bwa mbere igikombe cya Afurika yageze muri 1/8: Icyo imikino 36 y’amatsinda isize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gambiya na yo yitabiriye icyo gikombe bwa mbere yarenze amatsinda

    Gambiya na yo yitabiriye icyo gikombe bwa mbere yarenze amatsinda

    Ku Kane tariki 20 Mutarama 2022 nibwo hasojwe imikino 36 y’amatsinda atandatu yari agabanyijemo amakipe 24. Muri iyo mikino 36 hatsinzwemo ibitego 68 ku mpuzandengo y’igitego 1.68 ku mukino ibitego birimo icumi (10) byatsinzwe kuri Penaliti. Ibyo bitego byose byatsinzwe n’abakinnyi 54 bayobowe na rutahizamu wa Cameroon yakiriye iki gikombe, Vincent Aboubakar, umaze gutsinda ibitego bitanu (5) mu mikino itatu (3) yakinnye.

    Ikipe y’igihugu ya Cameroon, Nigeria na Côte d’Ivoire niyo makipe yinjije ibitego byinshi mu mikino y’amatsinda, aho yinjije ibitego bitandatu (6) mu gihe imikino ibiri (2) ariyo ikipe imwe yatsinze indi ibitego byinshi, ni umukino Cameroon yatsinzemo Ethiopia 4-1 na Tunisia yatsinze Mauritania 4-0.

    Ikipe y’igihugu ya Nigeria niyo kipe yazamutse muri 1/8 ifite amanota menshi aho yatsinze imkino yayo yose itatu (3) ikazamukana amanota icyenda (9), mu gihe amakipe arimo Cameroon, Côte d’Ivoire, Mali, Gambia, Maroc yazamukanye amanota arindwi (7).

    Ikipe ya Senegal niyo yayoboye itsinda ifite amanota macye, kuko yariyoboranye amanota 5 ikazamuka itsinze igitego kimwe (1) kuri penaliti inatsinze umukino umwe (1), ikanganya ibiri (2) mu gihe nyamara Ghana yasezerewe idatsinze umukino n’umwe muri itatu yakinnye, itsindwa imikino ibiri (2) inganya umwe (1) ariko nyamara ikinjiza ibitego bitatu (3).

    Ikipe y’igihugu ya Gambia na Comoros ni ubwa mbere zari zitabiye igikombe cya Afurika, zakoze amateka zigahita zibona tike yo gukina imikino ya 1/8 cy’irangiza mu gihe kandi mu makipe 5 yo mu bihugu by’Abarabu yitabiye, Misiri, Maroc na Tunisia niyo yonyine yazamutse muri 1/8.

    Comoros yitabiye bwa mbere yageze muri 1/8

    Comoros yitabiye bwa mbere yageze muri 1/8

    Ikipe y’igihugu ya Algeria yari yatwaye igikombe cya Afurika cya mbere cyakinwe n’amakipe 24 mu 2019 kikabera mu gihugu cya Misiri, yagaruye amateka yo mu 1992 ubwo yatwaraga igikombe cya Afurika mu 1990, ariko igikurikiyeho mu 1992 igasezererwa mu matsinda ari iya nyuma ifite inota rimwe (1), ari nako byagenze muri 2021 kuko nabwo yasezerewe idatsinze umukino n’umwe, itsinze igitego kimwe (1) itahana inota rimwe (1) nk’uko byagenze mu 1992.

    Iyo kipe kandi icyo gihe nabwo yari mu itsinda rimwe na Côte d’Ivoire nk’uko byagenze ubu, gusa icyo gihe bwo Côte d’Ivoire yatsinze Algeria 3-0, muri uyu mwaka yatsinzwe 3-1.

    Mu mikino 36 y’amatsinda irangiye abakinnyi 50 bahawe amakarita y’umuhondo aho barindwi muri bo bahawe amakarita abiri (2) kuri buri umwe, mu gihe muri rusange amakarita y’umuhondo yatanzwe ari 57, hatanzwe kandi amakarita y’umutuku ku bakinnyi batanu (5).

    Abazamu 21 nibo nibura barangije umukino nta gitego cyinjiye mu izamu ryabo, muri bo abazamu batandatu (6) babikoze inshuro ebyiri (2).

    Abakinnyi 49 nibo bamaze gutsinda igitego kimwe (1) muri iyi mikino 36 y’amatsinda irangiye, batatu (3) nibo bafite ibitego bibiri (2) mu gihe umwe ari we ufite ibitego bitanu (5). Umukinnyi umwe witwa Nayer Aguerd ariwe rukumbi umaze kwitsinda igitego, yicyitsinze ubwo ikipe y’igihugu cye cya Maroc yakinaga na Gabon.

    Vincent Aboubakar wa Cameroon niwe ufite ibitego bitanu

    Vincent Aboubakar wa Cameroon niwe ufite ibitego bitanu

    Abakinnyi 43 nibo batanze imipira yavuyemo ibitego, muri abo batatu (3) nibo batanze imipira myinshi yavuyemo ibitego aho buri umwe yagiye atanga imipira ibiri (2). Mu mikino 36 yakinwe habonetsemo penalititi 18 zatewe n’abakinnyi (15), abakinnyi barindwi (7) barimo Vincent Aboubakar wateye ebyiri (2) na Ibrahima Kone wateye eshatu (3) nibo bazitsinze mu gihe umunani (8) bazihushije.

    Abakinnyi 50 bateye imipira y’imiterekano (kufura) 89 yabonetse mu mikino 36 ariko umukinnyi umwe gusa, Achraf Hakimi wa Maroc niwe watsinze kufura mu gihe abakinnyi 23 aribo bateye imipira y’imiterekano irenze umwe.

    Uretse amakipe 12 yavuye mu matsinda ari ku myanya ibiri (2) ya mbere akabona tike yo gukina 1/8 cy’irangiza kugira ngo amakipe yuzure 16 agomba gukina iki cyiciro, hazamutse andi makipe yatsinzwe neza yari ku mwanya wa gatatu mu matsinda yayo, ayo akaba ari Tunisia yabaye iya gatatu mu itsinda rya gatandatu, Comoros yabaye iya gatatu mu itsinda rya gatatu, Malawi yabaye iya gatatu mu itsinda rya kabiri na Cap Verde yabaye iya gatatu mu itsinda rya mbere.

    Imikino ya 1/8 iteganyijwe gutangira ku Cyumweru tariki 23 Mutarama 2022, aho saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Burkina Fasso izakina na Gabon, naho saa tatu z’ijoro Tunisia izakina na Nigeria.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amakipe-2-akinnye-bwa-mbere-igikombe-cya-afurika-yageze-muri-1-8-icyo-imikino-36-y-amatsinda-isize

  • Ab'i Burera bashishikarijwe guca ukubiri n'imyumvire yenyegeza imirire mibi mu miryango – #rwanda #RwOT

    Isombe ni ikiribwa gikungahaye ku butare bugira uruhare mu ikorwa ry'amaraso naho ibihumyo bikaba bikungahaye kuri Calicium ifasha amagufa gukomera, gusukura umubiri no kongera ubudahangarwa bw'umubiri.

    Nubwo ibyo biribwa bifite intungamubiri zihagije, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera biganjemo abagabo usanga babinenga bavuga ko nta mugabo ukwiriye kubirya.

    Musabyimana Narcisse wo mu Murenge wa Cyeru, yagize ati “Kuva nkiri muto sinigeze mbona sogokuru cyangwa data barya isombe. Nta n'umugabo nabibonyeho kuko ibiti byayo twayifataga nk'igicucu cyo kugamamo izuba. Hari n'abavugaga ko abagore bashobora kuyirogeramo abagabo, ngo ni inzaratsi.”

    “Nakuze gutyo kugeza nize ariko sindayirya nubwo nzi akamaro kayo. Iwanjye bo barayiteka ariko bantekera ibyanjye iyo bayitetse. Byatubereye nk'umuco ariko ntacyo ubu mbona byaba bitwaye ko abagabo bayirya kuko ni imyumvire gusa. Nta wayiriye ngo ayiruke cyangwa imugireho izindi ngaruka.”

    Mukamutesi Mediatrice wo mu Murenge wa Nemba, yavuze ko yashatse umugabo atarya isombe ariko uko agerageza kuyitegura neza biturutse ku kuba yarabigiriwemo inama na muganga umwana wabo amaze kugaragaza imirire mibi, yaje guhinduka [umugabo].

    Ati “Umugabo yageze aho arayirya ubu ntacyo biba bimutwaye nubwo byafusabye igihe kitari gito kugeza n'aho umwana agwingiye.”

    Si abo gusa batanga ubu buhamya kuko hari n'abavuga ko batayirya kuko mu buzima bwabo batigeze bayigerageza aho bavutse no mu ngo zabo.

    Mu bukangurambaga bugamije kwigisha abaturage gutegura indyo yuzuye no kugira isuku, bwakozwe n'Ihuriro ry'abanyeshuri bo mu ishami ry'ubuvuzi muri Kaminuza y'u Rwanda bwakorewe mu Karere ka Burera, abaturage bagiriwe inama yo guhindura imyumvire.

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'abanyeshuri bo muri iryo shami, Ndagijimana Benoit, yavuze ko iyi myumvire idindiza gahunda yo kurandura igwingira mu bana kuko igihe cyose ababyeyi babo baba bakiyifite badashobora no gutegura ayo mafunguro kandi usanga aba akenewe cyane.

    Yagize ati 'Ni ikibazo cy'imyumvire kuko kurya isombe n'ibihumyo ntacyo bitwaye ahubwo ayo ni amafunguro byoroshye kubona kandi afite intungamubiri zihagije. Ntabwo wakwizera ko wahangana n'igwingira hakiri ababyeyi bafite iyi myumvire kuko badashobora no gutegura iryo funguro bo batarirya.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yavuze ko bagiye kurushaho gukora ubukangurambaga bugamije guhindura iyo myumvire asaba abaturage kurushaho kubyaza umusaruro ubutaka bwabo bahinga ibi bihingwa ndetse bakanabitegurira abana babo kuko bizabafasha guhangana n'igwingira n'imirire mibi ikingaragara muri ako Karere.

    Yagize ati”Ntabwo twari tuzi ko hari abagifite iyo myumvire ariko ubwo hari aho bikigaragara tugiye kongera ubukangurambaga cyane cyane ku bagabo. Ntabwo baba batarya isombe ngo twizere ko baba bayitegurira abana babo kandi ibiribwa nk'ibyo bikungahaye ku ntungamubiri kandi kurya isombe ubwabyo ntacyo bitwaye.”

    'Abaturage turabasaba kurushaho kumenya gutegura isombe kuko ubu hasigaye hari imashini ziyishya bitabatwaye umwanya munini basekura, bakayishyiramo ibirungo aho bishoboka bakongeramo indagara, inyama n'ibindi kuko bizabafasha kurandura imirire mibi n'igwingira mu bana.”

    Muri ubwo bukangurambaga, abaturage bigishijwe gutegura indyo yuzuye, kugira isuku, gutegura no kubungabunga uturima tw'igikoni ndetse hanapimwa imikurire y'abana bari munsi y'imyaka itanu.

    Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n'imibereho by'abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare [NISR], bwerekana ko 33% by'abana bari munsi y'imyaka 5 mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.

    Ni mu gihe uturere tuza imbere mu kugarizwa n'ikibazo cy'imirire mibi n'igwingira ari Burera, Musanze, Nyabihu, Rubavu, Gicumbi na Ngororero.

    Abaturage bagiriwe inama yo guhindura imyumvire bagategura amafunguro ashoboka yabafasha kunoza imirire mu miryango yabo

    Muri ubu bukangurambaga abaturage bigishijwe no gukora uturima tw’igikoni

    Abaturage bigishijwe uko bakwimenyereza ibikorwa by’isuku n’isukura bitabasabye ibintu bihambaye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-imyumvire-ibuza-abagabo-kutarya-isombe-n-ibihumyo-yagaragajwe-nk

  • Ingwizanyito ku nka; gihamya cy'icyubahiro zari zifite mu mateka y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Inka zagize imimaro muri Politiki y'ububanyi n'amahanga n'ubutwerarane bw'u Rwanda n'ibindi bihugu, zigira imimaro muri Politiki y'ubukungu bw'igihugu, zigira imimaro muri Politiki y'imibereho myiza y'abaturage ndetse na Politiki y'umutekano mu gihugu.

    Kubera ibigwi inka yagize mu mateka y'u Rwanda, byatumye igira amazina menshi akomoka ku mimaro yayo, igwiza inyito nyinshi nka gihamya cy'icyubahiro yagwije mu Rwanda rugari rwa Gasabo. Muri iyi nkuru, turabataturira zimwe mu nyito zafatiwe ku mimaro y'inka zihamya icyubahiro cyayo mu Rwanda.

    Inka y'Ingabirano: Inka y'ingabirano, ni inka umuntu yagabirwaga n'inshuti magara biyemeje ko bagirana umubano w'akadasohoka. Inka y'Ingabirano niyo yari ihanitse muri zose, kuko ari nayo yafatiweho igihango cyo kugabirana nka kimwe mu bihango bitanu byabayeho mu mateka y'u Rwanda. Abagabiranye nibo bahindukaga 'Abanywanyi,' akaba ari izina buri wese yashoboraga kwita undi basangiye icyo gihango cyo kugabirana.

    Inka y'Ubuhake: Ubuhake ni akazi ko mu Rwanda rwo ha mbere, aho umuntu yakoreraga ku masezerano yo kuzahembwa inka, ubutaka cyangwa icyubahiro cyo kwishingirwa n'ukomeye. Uwakoraga ako kazi yitwaga 'umugaragu,' agahembwa inka bitaga Inka y'Ubuhake, cyangwa se Inka y'Ubugaragu. Iyo nka ikaba yari igihembo cy'umuntu wakoze akazi yemeranyijeho na sebuja.

    Inka y'Umunyafu: Inka y'Umunyafu, ni inka umugaragu yahabwaga na sebuja bwa mbere nk'igihembo cy'akazi k'ubuhake yabaga yarakoze mu gihe bagiranye mu masezerano. Iyi nka ikaba igereranywa n'umushahara wa mbere umukozi ahabwa ku kazi yahawe.

    Inka y'Impetano: Inka y'Impetano, ni inka y'ubuhake uhawe bwa kabiri, ikaba yagereranywa n'umushahara wa kabiri umukozi ahabwa uhereye igihe yatangiriye akazi.

    Inka y'Imbata: Inka y'Imbata, ni inka umuntu yihahiye, ayikuye mu bushobozi bwe yakusanyije ubundi akabuguramo inka.

    Inka y'Umuheto: Inka y'Umuheto, ni inka yagabirwaga ingabo zose zatsinze urugamba, iyi nka ikaba yarashyizweho n'Umwami Ruganzu Ndoli ubwo yagira ngo areme akanyabugabo mu Ngabo ze zirusheho koromya amahanga adakunda u Rwanda.

    Inka y'Imirindi: Inka y'Imirindi, ni inka yagabirwaga ikigwari cyahunze urugamba. iyi nka ikaba yarashyizweho n'Umwami Ruganzu Ndoli ubwo yagira ngo arememo ubutwari abatabufite, abahungaga urugamba nabo bagire imihigo yo gutabarira Igihugu.

    Inka y'Umuriro: Ni inka yahabwaga umuntu wigeze gutunga inka zikaza kumushiraho, kugira ngo yongere gutangiriraho asubira mu ruhando rw'abandi batunzi b'inka.

    Inka y'Ingarigari: Inka umubyeyi asigarana nyuma yo kuraga abana be.

    Inka y'Ifatarembo: Ni inka yatangwa iyo abagiye gusaba irembo ry'umugeni bamaraga kuribemerera.

    Inka y'Inkwano: Inka bakwaga umugeni.

    Inka ya Gashyimbo: Inka yagendaga nk'ibishyingiranwa ku mukobwa bashyingiye.

    Inka y'Intekeshwa: Ni inka umukobwa ukiri ikirongore yahabwaga na sebukwe mu mugenzo wo gutekesha abana babo bashyingiranywe.

    Inka y'Indongoranyo: Inka ikomoka ku nkwano y'umukobwa ikagarukira uwayikoye.

    Inka y'Urugori: Inka umugore ajyana iwabo ajyanye urugori bwa mbere.

    Inka y'Icyari: Inka umukobwa ahabwa n'iwabo amaze kubyara.

    Izi ngwizanyito n'izindi tutarondoye dore ko zinahari ari nyinshi, ni zo gihamya icyubahiro inka yari ifite mu muryango Nyarwanda, gusa izi mpuzanyito zikagora benshi mu mikoreshereze yazo, kuko hari igihe uvuga inyito y'inka iyi n'iyi kandi mu mateka y'u Rwanda atari ko yakagombye kwitwa.

    U Rwanda ni Igihugu cy'umurage uzingatiye ibintu byinshi birimo n'inyito y'ibintu, ahantu n'umuntu, ku buryo bisaba kwigengesera mu kubikoresha mu mvugo no kubigiramo ubuzobere buhanitse kugira ngo hatazabaho guhomvomvwa ababizi bakagucishamo ijisho.

    Inka yahoranye agaciro gakomeye mu mateka y’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingwizanyito-ku-nka-gihamya-cy-icyubahiro-zari-zifite-mu-mateka-y-u-rwanda

  • Karongi: Hagaragajwe umusaruro wa Gahunda ya 'Mfata ngufate undekure umbazwe' – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda yatangiye muri Nzeri 2021 yiswe 'Mfata ngufate undekure umbazwe' nyuma yo kubona ko abatishoboye bahabwa imirimo muri VUP abandi bagahabwa inkunga y'ingoboka ariko ntibigire icyo bihindura mu mibereho yabo.

    Babigiriwemo inama n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Murambi, bakoze amatsinda y'abagenerwabikorwa ba VUP aho buri kwezi bahura buri wese agatanga 2000 Frw cyangwa 1500 Frw bitewe n'ayo itsinda ryabo ryemeje.

    Amafaranga bizigamye bayaha umuntu umwe muri bo, bakagenda bayahererekanya hagati yabo, aho ugezweho ku rutonde ayaguramo itungo.

    Aba baturage bavuze ku kamaro k'iyi gahunda, aho Haribangamfitiye Dorcas yagize ati 'Twaratomboye buri wese afite nimero ye n'ukwezi azahererwamo [amafaranga yo kugura itungo]. Iyi gahunda yatugiriye umumaro. Nkanjye nta tungo nagiraga ariko ubu mfite ihene ndayoroye.”

    Mukamugema Esther yaguze ihene mu mafaranga yahawe none ubu yatangiye kumuha ifumbire ndetse afite icyizere ko bizamufasha kuzamura umusaruro w'ubuhinzi.

    Ati “Impamvu amafaranga ya VUP ntacyo yatumariraga byaterwaga no kuyarya nabi tutizigama ngo umuntu abe yabona ayo agura itungo.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murambi, Uwimana Phanuel, yavuze ko batangira gahunda ya 'Mfata ngufate undekure umbazwe' yari iy'abagenerwabikorwa ba VUP 235, barimo abakora imirimo bagahembwa n'abahabwa inkunga y'ingoboka.

    Ati “Ubu abaturage bose barayishimiye n'abishoboye bo mu cyiciro cya gatatu bayijyamo. Ubu tumaze kugira abagera kuri 517 bibumbiye mu matsinda 42.'

    Binyuze muri iyi gahunda abaturage bamaze korozwa ni 271 barimo 127 baguze ihene, 142 baguze ingurube, umwe waguze intama, n'umwe wahawe amafaranga akiyongereraho andi akagura inka.

    Akarere ka Karongi gafite amahirwe y'isoko ryambukiranya imipaka rigahuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rigurishwamo amatungo magufi. Kugeza ubu aka karere ntikarashobora guhaza iri soko kuko Abanye-Congo bakenera amatungo menshi ava mu Rwanda.

    Abaturage benshi bamaze kubona amatungo babikesha kwisungana no guhuza imbaraga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-gahunda-bise-mfata-ngufate-undekure-umbazwe-imaze-gufasha-abagera-kuri

  • Bite bya Lamime Moro wavuye muri AS Kigali asabye uruhushya rw’iminsi 10 ukwezi kukaba kwarirenze? #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa AS Kigali bwemeje ko myugariro ukomoka muri Ghana, Lamime Moro wavuye muri iyi kipe asabye uruhushya ashobora kutayigarukamo kuko ubu hari ikipe bari mu biganiro.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi yinjiye muri AS Kigali muri Nzeri 2021 ayisinyira umwaka umwe, mu Kuboza yaje gusaba uruhushya rw’iminsi 10 ngo ajye iwabo gukemura ikibazo, gusa kuva icyo gihe ntaragaruka.

    Umunyamabanga wa AS Kigali, Gasana Francis, yavuze ko uyu mukinnyi ashobora kutazagaruka kuko hari ikipe bari mu biganiro kandi bikaba byarakozwe bikurikije amategeko nk’uko biri mu masezerano ye.

    Ati “Lamine ari mu biganiro n’ikipe nshya kuko dufitanye amasezerano y’umwaka umwe ariko harimo ko imikino ibanza irangiye yemerewe kuba yashaka ikipe, ubwo rero arabyemerewe, yaratangiye nta nubwo bararangizanya, twamubwiye ko nibirangira azatubwira tukamuha urupapuro rumurekura (release letter) ntabwo turarwohereza.”

    “Ariko ayibonye nk’uko twabyumvikanye tuzahita turwohereza cyane ko twumvikana na we tumugura hari ukuntu atatugoye byari bitworoheye.”

    Amakuru avuga ko uyu myugariro wakiniye ikipe ya Yanga muri Tanzania ari nayo yavuyemo aza muri AS Kigali ari mu biganiro bya nyuma n’ikipe yo muri Libya ngo abe ari yo yazerekezamo.

    Lamine Moro ashobora kutagaruka muri AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bite-bya-lamime-moro-wavuye-muri-as-kigali-asabye-uruhushya-rw-iminsi-10-ukwezi-kukaba-kwarirenze

  • Umunyezamu wa Rayon Sports yahishuye impamvu yahaye Ndoli Jean Claude impano itangaje, icyo yifuzaga nticyabaye #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports, Hakizimana Adolphe yavuze ko impamvu yahaye Ndoli Jean Claude impano ari uko uyu munyezamu bamufashije cyane mu rugendo rwe rwa ruhago, bikaba byari mu nzira yo kumushimira.

    Ibi byabaye nyuma y’uko uyu musore ukiri muto yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru ndetse agakina umukino we wa mbere aho Amavubi yatsinze Guinea mu mukino wa gicuti 3-0 tariki ya 3 Mutarama 2022.

    Nyuma y’uyu mukino nk’uko Ndoli Jean Claude aheruka kubitangariza ISIMBI, Adolphe yagiye kumureba amuha impano ya Ga (gants) nk’igikoresho bakenera mu kazi kabo ka buri munsi, yamushimiraga uko yamufashije.

    Ati “Adolphe yambwiye ko namubereye icyitegererezo kandi koko Adolphe ndamuzi akiri umwana kuko mvuye muri CHAN ya 2011 namuhaye umupira wanditseho Ndoli, agenda yishimye, ejobundi ahamagawe mu ikipe y’igihugu amaze gukina umukino we wa mbere, ntiyakinjizwa n’igitego (cleansheet) nanjye yampaye Gants, arambwira ngo mukuru wanjye waramfashije mu rugendo rwanjye.”

    Aganira na ISIMBI, Adolphe Hakizimana yavuze ko impamvu yahisemo kumuha iyi mpano nta yindi ari ukumushimira kuko yamufashije kuva akiri umwana, ibintu yumvaga bidashoboka.

    Ati “Ndoli yaramfashije cyane nk’iri muto, agikina muri APR FC yampaye ibintu byinshi pe, nanjye ubwanjye ni ibintu bitajya bimva ku mutima nubwo ntabona icyo namwitura, kuko ni umuntu washyize itafari rikomeye ku rugendo rwanjye.”

    Yakomeje avuga ko ikintu cyamuteye kumuha gants ari uko ari cyo gikoresho cy’ingenzi mu kazi kabo.

    Ati “oya nta kindi ni izo gants kuko ni cyo kintu nzi ko twese dukenera nk’abanyezamu, numva ko nanjye namutungura nk’uko na we yajyaga abinkora kera nkikina kwa Yves mu Rugunga we akinira Amavubi abanzamo.”

    “Twahuriye kuri stade arinyikundira, ukumva umuntu nk’uriya araguhamagaye ngo uri he murumuna wanjye, uze gushaka ukuntu ugera aha ngaha hari akantu naguteguriye, akamfasha no mu buzima busanzwe, n’ubu aracyamfasha.”

    Adolphe avuga ko yari afite inzozi zo kuzabona umunsi umwe yakinanye na Ndoli Jean Claude yaba mu ikipe y’igihugu cyangwa ahandi ariko bisa n’ibidashoboka kuko mu ikipe y’igihugu yo yamaze kuyisezeramo, gusa yizeye ko bazahura ari umutoza akamutoza.

    Adolphe Hakizimana ni umunyezamu urimo kuzamuka neza, yinjiye muri Rayon Sports muri 2019 avuye mu irerero ry’Isonga.

    Nyuma yo gukina umukino we wa mbere mu Mavubi makuru yagiye gushimira Ndoli Jean Claude

    Ndoli Jean Claude ngo yaramufashije cyane

    Adolphe Hakizimana asanzwe ari umunyezamu wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyezamu-wa-rayon-sports-yahishuye-impamvu-yahaye-ndoli-jean-claude-impano-itangaje-icyo-yifuzaga-nticyabaye

  • Puerto Rico: Hatangajwe 40 bazasubira guhatan… – #rwanda #RwOT

    Kuva iri rushanwa ryahagarikwa mu buryo butunguranye, nta makuru ahagije ajyanye n’isubukurwa ryayo yigeze ajya hanze, icyari cyizwi ni uko umunsi wa nyuma wo gutanga ikamba wari washyizwe kuwa 16 Werurwe 2022.

    Bisabye iminsi igera kuri 28 ngo bimwe bisobanuke. Mu byamaze gusobanuka n’uko abakobwa 40 bahize abandi mu duce tw’irushanwa bagomba kuba bagarutse muri Puerto Rico kuwa 12 Werurwe 2022.

    Hanyuma abandi bakobwa 97 barimo Miss Ingabire Grace wari uhagaririye u Rwanda bashimiwe, babwirwa ko ibihe by’ingenzi bagize muri Miss World yabaga ku nshuro ya 70 bizamurikwa mu ijoro ryo guhemba uzaba yegukanye ikamba.

    Ucishije amaso mu bakobwa bahagarariye ibihugu byabo bakomeje mu cyiciro cya nyuma, bidatunguranye umukobwa wo muri Côte d’Ivoire yatangajwe mbere y’abandi.

    Hanyuma umukobwa uhagaririye Somalia Omar Khadjan agaragara muri 40. Ni ubwa mbere iki gihugu cyari cyitabiriye iri rushanwa ry’ubwiza rikomeye ku Isi.

    Ikindi kitarenzwa ingohe ni uko mu bakobwa 40 bahize abandi muri Miss World ya 2021 harimo abakobwa bo muri Afurika umunani aribo uwo muri Côte d’Ivoire, Cameroon, Guinea, Madagascar, Kenya, Somalia, Afurika y'Epfo na Botswana.

    Miss World Organization itangaza 40 bahize abandi, Umuyobozi Mukuru Julia Morley yagize ati 'Tubabajwe n'uko tutazabasha kubana n’abari bahagaririye ibihugu byabo bose gusa twizera ko hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga tuzabana nabo.'

    Nubwo hari ibirimo gusobanuka muri Miss World, hari ibikiri mu rujijo nk'igihe irushanwa ryasubikwaga abatsinze mu byiciro byose by’irushanwa bari baragiye batangazwa uretse mu gace ka 'multimedia'.

    N'ubu muri 40 bageze mu cyciro cya nyuma ntihigeze hatangazwa uwahize abandi muri ako gace.

    Ikindi kibazo cy’ingorabahazi abategura Miss world bahuye nacyo, ni umukobwa ukomokoa mu birwa bya Guadeloupe wahagaririye ibirwa bya St Marteen, inteko nshinga Amategeko y’igihugu cya St Marteen bandikiye abategura irushanwa basaba ibisobanuro gusa bahisemo kuruca bararumira kuri iki kibazo.

    Hatangajwe abakobwa 40 bazasubira muri Puerto Rico guhatanira ikamba rya Miss World 2021 

    Olivia Yacé uhagarariye Côte d’Ivoire yahamagawe mbere y'abandi, ashobora gutungurana muri iri rushanwa 

    Tariki ya 16 Werurwe 2022, nibwo hazamenyekana Nyampinga w'Isi 

    Ingabire Grace wari uhagarariye u Rwanda ntari muri 40 bageze mu cyiciro cya nyuma  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113729/puerto-rico-hatangajwe-40-bazasubira-guhatanira-ikamba-rya-miss-world-batarimo-u-rwanda-113729.html

  • Foda, izina rishya rya Clment Guitarist nyum… – #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gutangirana neza urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga yanasohoye amashusho y'indirimbo ye ya mbere yise 'Nta mahoro', yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Mutarama 2022.

    Uyu musore atunzwe no gukirigita imirya ya gitari kuva mu 2012, aho akorana n'abahanzi barimo Mani Martin, Jules Sentore n'abandi. Gucuranga gitari solo byatumye ajya mu bihugu birimo Kenya, Uganda n'ahandi.

    Muri iki gihe, Foda yari amaze iminsi atunganya indirimbo ze n'iz'abandi bahanzi. Yabwiye INYARWANDA ko yahisemo guhindura izina kubera ko 'Clément Guitarist nari nsanganwe ni rirerire kandi mu muziki nabyo abantu babirebaho'.

    Yavuze ko izina 'Foda' yahisemo kwitwa ari irya Se wabo wari umucuranzi ukomeye wa gitari. Ati '…Yari umucuranzi kugera no kuri Se. Mu gihe rero nari ndi gushaka izina byabaye ngombwa ko mutekerezaho bihita bituma mfata iryo zina. Biri no mu rwego rwo gukomeza kumuzirikana.'

    Uyu muhanzi avuga ko agiye gushyira imbaraga mu muziki we, ariko kandi akanakorera indirimbo abahanzi bagenzi be nka gahunda nshya yihaye.

    Fado avuga ko iyi ndirimbo 'Nta mahoro' igamije gukangurira 'abantu kongera kwiyegereza Imana no kubera ko mu by'ukuri Isi ishaje'.

    Yavuze ko n'ubwo iyi ndirimbo ari yo ya mbere ashyize hanze ariko afite n'izindi ziri muri studio azagenda asohora mu minsi iri imbere.

    Fado akomeza avuga ko iyi ndirimbo yasohoye yayikoze ashaka kuyiha undi muhanzi, ariko abarimo Jules Sentore na Mani Martin bamugira inama yo kuba ari we uyisohora.

    Ati 'Abo ni abahanzi babiri bombi bakuru dukorana, kandi buri umwe yangiriye inama ku giti cye. Ntabwo twahuye bose turi kumwe ngo bavuge uko ng'uko, Mani Martin ni we wabanje Jules Sentore araheruka,'

    Akomeza avuga ko aba bahanzi ari bo batumye yinjira mu muziki, ndetse ngo Jules Sentore ni we wamubwiye guhindura amazina akava kuri Clément Guitarist akitwa Foda.

    Ubuhanga bw'uyu musore mu gucuranga gitari solo bwumvikana mu ndirimbo nka 'Abasitari' ya Christopher, 'Ko Nashize' ya Butera Knowless, 'Akagezi ka Mushoroza' ya Mani Martin n'izindi.

    Asanzwe afite studio y'umuziki yitwa I&C Music ari naho yakoreye iyi ndirimbo 'Nta mahoro', ni mu gihe amashusho yakozwe na Gerard Kingsle.

    Uwahoze ari clément Guitarist yinjiranye mu muziki izina rishya aho yitwa 'Foda' 

    Foda yasohoye amashusho y'indirimbo ye ya mbere yise 'Nta mahoro' 


    Uyu musore yacurangiye mu bitaramo abarimo Mani Martin, Jules Sentore, Bruce Melody n'abandi
     


    Iradukunda Clément ni mwene Nyirarukundo Grace na Mazuru Philbert akaba umwana w'imfura mu muryango wabo 

    Jules Sentore yabwiye Clément Guitarist ko niba ashaka kwinjira mu muziki agomba no guhindura izina


    Imyaka irenze irindwi (7) Foda yiziritse kuri gitari imaze kumwambutsa inyanja

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NTA MAHORO' YA FODA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113728/foda-izina-rishya-rya-clement-guitarist-nyuma-yo-kwinjirana-mu-muziki-indirimbo-yise-nta-m-113728.html

  • Miss Rwanda 2022: Hamaze kwiyandikisha 350, a… – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakobwa bo mu Ntara y'Amajyaruguru bamaze kwiyandikisha baherutse kutubwira ko muri iki gihe bahugiye mu kunoza imishinga yabo, kwifotoza amafoto bazakoresha basaba abantu kubatora, kwitoza kuvugira mu ruhame no kureba uko iri rushanwa ryagiye rigenda mu bihe bitandukanye.

    Aho Miss Rwanda 2022 izabanziriza bamaze guhamagarwa ku murongo wa telefoni, babamenyesha ko bakiriye ubusabe bwabo kandi ko bahawe ikaze, igisigaye ari uko bazahurira ku munsi w'ijonjora rya mbere.

    Ni ku nshuro ya 11 Miss Rwanda igiye kuba, ariko uko imyaka ishira abaritegura bagenda bakora amavugurura bajyanishije n'ibitekerezo by'abantu n'uko barushaho guteza imbere umwana w'umukobwa nawe akagirira akamaro sosiyete avukamo.

    Bamwe mu bakobwa banyuze muri iri rushanwa baritinyutse batangira ibikorwa bibabyarira inyungu, imishinga yabo bayishyira mu bikorwa, abashoboye bahabwa imyanya y'ubuyobozi mu bigo binyuranye, abandi bakomeza urugendo rwo gutinyura bagenzi babo.

    Miss Rwanda ni irushanwa ryagutse mu nguni zose, ku buryo buri mwaka haba hitezwe umubare munini w'abaryitabira. Mu 2021, abakobwa 416 nibo babashije kwiyandikisha bakurwamo 37 baserukiye Intara n'Umujyi wa Kigali.

    Uyu mubare wabaye munini bitewe n'impinduka zakozwe muri iri rushanwa, harimo nko kongera imyaka isabwa ku kwitabira, gukuraho uburebure n'ibiro byasabwaga umukobwa n'ibindi.

    Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan yavuze ko bamaze kwakira abakobwa barenga 350 bashaka guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022.

    Avuga ariko ko kuri iyi nshuro bashaka ko iri rushanwa ryitabirwa n'abakobwa barenga 500. Ni mu rugendo rwo gukomeza kugera no ku bakobwa bacyitinya, ahubwo bakabereka ko n'abo bashoboye, kandi bagira icyo bamarira sosiyete.

    Ati 'Kuri ubu ngubu ni abakobwa barenga 350 kandi dufite icyizere cy'uko bazakomeza kwiyandikisha. Muri uyu mwaka dufite intego yo kugera ku bakobwa barenga 500. Baracyakomeza kwiyandikisha, turacyafite ibyumweru byinshi byo kwiyandikisha ariko kuri ubu ngubu imibare dufite ni 350 kandi nibaza y'uko turi gukora neza kubera ko umwaka ushize twagize abakobwa bagera kuri 416.'

    Akomeza agira ati 'Ni ukuvuga ngo kuba tugejeje iki gihe turi kurenza 350 bitwereka ko turi gukora neza. Ku buryo muri ibi byumweru bibiri twizeye ko tuzabona imibare irenze iyo twabonye umwaka ushize.'

    Miss Nimwiza Meghan avuga ko nka Miss Rwanda bashaka kugera ku bakobwa benshi bashoboka, kandi rikegera abantu mu buryo bwose.

    Ati 'Nka Miss Rwanda tuba twifuza kujya mu Ntara tukegereza abo bana b'abakobwa iryo rushanwa kuko ni iryabo […] Impamvu twifuza ko biyongera ni uko dushaka kugera ku bakobwa bose mu buryo bushoboka kandi nibaza y'uko bizashoboka.' 

    Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Itegura Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan yatangaje ko abakobwa barenga 350 bamaze kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2022 

    Mu 2021, iri rushanwa ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda Covid-19. Miss Meghan avuga ko kuri iyi nshuro rizaba imbona nkubone ariko nta bafana bemerewe kwitabira mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

    Akavuga ko umukobwa wamaze kwiyandikisha asabwa kuba yarafashe nibura doze ebyiri z'inkingo za Covid-19, kandi ku munsi wo guhatana akazaba yipimishije Covid-19.

    Muri iki kiganiro cyabereye muri Onomo Hotel, Miss Meghan yavuze ko umukobwa ushobora kwandura Covid-19 irushanwa rigeze hagati azashyirwa mu kato, bakareba niba ashobora gukomeza irushanwa nyuma yo gukira.

    Ati '…Kuri ubu ngubu icya mbere 'quarantine' [Gushyirwa mu kato] ni iminsi itanu, yego iminsi itanu ni myinshi ku mukobwa uhatanye ariko ntabwo bihita bimukura mu irushanwa burundu. Ari nako mboneraho gusaba abakobwa biyandikishije kugira ngo birinde cyane.'

    'Kuko iminsi itanu mu irushanwa ni iminsi myinshi, itanu cyangwa irindwi ni iminsi myinshi. N'iyo itanu ishize utarakira ubwo ni ukuvuga ngo nta yandi mahirwe uba ufite yo gukomeza irushanwa.'

    'Nakira mbere akaba yabasha gukomeza irushanwa azakomeza, nibitagenda neza bikaba bisaba y'uko umukobwa asubika ntakomeze irushanwa nabyo bizaba.' 

    Kwiyandikisha muri Miss Rwanda birangirana n'aho amajonjora yabereye. Mu Burengerazuba amajonjora azaba tariki ya 30 Mutarama 2022, ku wa 5 Gashyantare 2022 amajonjora azabera mu Majyepfo, ku wa 6 Gashyantare 2022 azabera mu Burasirazuba n'aho ku wa 12 Gashyantare 2022 azabera muri Kigali.

    Urugendo rwo gushakisha abakobwa bazajya mu mwiherero (Pre-Selection) ruzaba tariki ya 26 Gashyantare 2022, ni mu gihe ku wa 19 Werurwe 2022 ari bwo hazamenyakana Nyampinga w’u Rwanda 2022.

    Abakobwa iyo bageze mu mwiherero bafatwa ibizamini n'abaganga bigaragaza uko ubuzima bwabo buhagaze. Gusa, nta mukobwa wigeze usubizwa inyuma nyuma y'uko ibizamini nk'ibi bifashwe.    

    Miss Nimwiza Meghan yavuze ko umukobwa uzitabira Miss Rwanda 2022 asabwa kuba yarafashe doze ebyiri z'inkingo za Covid-19, abasaba kwigengesera muri iki gihe cya Covid-19

    Mu nshuro zose Miss Rwanda imaze, hari benshi batekereza ko abakobwa bafite ubumuga bw'uruhu n'ubumuga bw’umubiri batemerewe kwitabira.

    Gusa ariko hari n'abibaza icyo ibizamini bifatwa aba bakobwa biba bigendereye. Miss Nimwiza Meghan avuga ko ibi bizamini bifatwa kubera izi mpamvu.

    Ati 'Tuba dukeneye kumenya ngo umukobwa ahagaze ate kugira ngo tuzamenye uko tumutwara muri 'Boot Camp'. Tumenye ngo turamufata gute? Cyangwa se we arifata gute?”

    “Ntabwo tubikora kugira ngo tugire abo dukuramo. Kuko umuntu ugiye kugumana ibyumweru bibiri afite 'condition' uba ugomba kubimenya. Kuko muri ibyo byumweru bibiri baba bagiye mu maboko ya Miss Rwanda. Mu maboko ya Miss Rwanda ni nko guhereza umwana umubyeyi,'

    Akomeza avuga ko nta ndwara ishobora gutumwa umukobwa abuzwa kwitabira iri rushanwa. Ati '[…]  Cyeretse ari indwara imuzahaje ituma atava ku gitanda naho kuvuga ngo urwaye SIDA, agize gute.., nta ndwara ihari ibuza umuntu kwitabira Miss Rwanda. Kuko Miss Rwanda ifunguye amarembo mu buryo bwose bushoboka,'

    Nimwiza Meghan akomeza avuga ko iri rushanwa rifunguye amarembo ku bakobwa bose, ko nta mukobwa ufite ubumuga bw'uruhu cyangwa se undi wese waba warahejwe kwitabira iri rushanwa.

    Uyu muvugizi avuga ko ahubwo igihe ari iki cy'uko abakobwa nkaba bitabira. Ati 'Ntabwo Miss Rwanda igira umukobwa n'umwe iheza. Miss Rwanda ni irushanwa ry'umwana w'umukobwa, Miss Rwanda ntabwo yigeze iheza abantu bafite ubumuga ubwo aribwo bwose ari ubw'uruhu, ubumuga ubwo ari bwo bwose. Ntabwo Miss Rwanda yigeze iheza umuntu n'umwe. Irafunguye'.

    Akomeza ati 'Nakomeje kubivuga ni irushanwa rifunguye amarembo. Ntabwo twebwe nka Miss Rwanda hari uwari waza afite ikibazo nk'icyo ngicyo ngo tumuheze. Kuba bataraza nibaza y'uko ntabwo ari kuri twebwe ahubwo nabatera ishyaka cyane nabo kwitinyuka.'

    'Turatera ishyaka abana b'abakobwa kwitinyuka, nimvuga umwana w'umukobwa ni umwana w'umukobwa wese, turatera iteka umwana w'umukobwa wese n'abo ngabo barimo. N'ubu ngubu nabatera ishyaka ngo biyandikishe, bitabire.'

    Abakobwa 10 ba mbere muri Miss Rwanda bazafashwa na Kaminuza ya Kigali gukomeza ibyiciro by'amashuri bari bagezemo. Ikindi ni uko buri mukobwa azahabwa 20% by'amafaranga azinjiza mu matora yo kuri internet no kuri SMS. 

    Aya mafaranga bazayahabwa kugira ngo babashe gushyira mu bikorwa imishinga yabo. Kompanyi ya Forzza izatera inkunga igikorwa cy'urukundo abakobwa bazahatana muri Miss Rwanda 2022 bazahitamo gukorera Abanyarwanda bo mu cyiciro runaka. 

    Umukobwa uzagaragaza umushinga mu gufasha abantu kumenya ibyerekeye ubuzima bw'imyororokere azaterwa inkunga na HDI Rwanda. 

    Imiterere y'ibihembo muri Miss Rwanda:

    1.Uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022

    – Azahabwa imodoka nshya yo mu bwoko bwa Hyundai bwitwa Hyundai Venue ya Hyundai Creta 2021 izatangwa na Hyundai Rwanda.

    – Buri kwezi azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw azatangwa na Miss Rwanda Organization. Ni ukuvuga ko mu mwaka azamarana ikamba azahabwa 9.600.000 Frw. 

    -Azahabwa Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali 

    -Umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food. Ni mu rwego rwo gushimangira ubwiza bufite intego, aho umukobwa afasha mu guhindura sosiyete. 

    -Azahabwa Lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum. 

    – Internet y'umwaka wose azahabwa na KOPA Telecom mu gihe cy'umwaka.

    – Gutunganyirizwa umusatsi mu gihe cy'umwaka bizakorwa na Keza Salon. 

    -Gusigwa ibirungo by'ubwiza (Make up) bizakorwa na Celine d'Or mu gihe cy'umwaka wose.

    – Yemerewe kuba mu mpera z'icyumweru we n'umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy'umwaka wose.

    -Afite ofise (office) y'ubuntu yo gukoreramo kwa Makuza Peace Plaza muri Kigali.

    -Mu gihe cy'umwaka umwe azambikwa na Ian Collection.

    -Gukoresha ubugenzuzi bw'amenyo ye mu gihe cy'umwaka umwe abifashijwemo na Diamond Smile Dental Clinic.

    2.Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2022:

    -Azahembwa 2.400.000 Frw azatangwa na Bella Flowers.

    -Bourse na Kaminuza ya Kigali.

    -Yemerewe kuba mu minsi y'impera z'icyumweru yajya asohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy'amezi atandatu.

    -Mu gihe cy'umwaka umwe yemerewe gusuzumisha amenyo ye abifashijwemo na Diamond Smile Dental Clinic.

    3.Igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022:

    -Azahembwa 2.400.000 Frw azatangwa na Volcano Express ndetse azaba Ambasaderi wabo.

    -Azahabwa Buruse na Kaminuza ya Kigali.

    -Yemererwe kuba mu mpera z'icyumweru yasohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy'amezi atatu.

    -Gusuzumisha amenyo ye abifashijwemo Diamond Smile Dental Clinic. 

    4.Umushinga urimo agashya (Most Innovative Project):

    -Azahabwa 500.000 Frw buri kwezi bingana na 6.000.000 Frw mu gihe cy'umwaka. Azatangwa na Banki ya Kigali kandi azaba Ambasaderi wabo.

    -Umushinga we uzakurikiranwa anahabwe n'ubufasha mu by'imari na Banki ya Kigali binyuze muri gahunda yabo bise Inkomoko.

    -Buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali. 

    5.Nyampinga w'umurage (Miss Heritage).

    -Azahembwa 5,000, 000 Frw azatangwa na BRALIRWA binyuze muri Primus ndetse bazamufasha gushyira mu bikorwa umushinga we wo guteza imbere umuco. 

    -Buruse ya Kaminuza ya Kigali.

    6.Nyampinga wagize igikundiro kurusha abandi (Miss Popularity)

    -Azahabwa 2, 400, 000 Frw azatangwa na FORZZA.

    -Buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali. 

    7.Miss Congeniality (uwabanye neza na bagenzi be).

    -Azahembwa 2, 400, 000 Frw azatangwa na Merez Petroleum.

    -Buruse ya Kaminuza ya Kigali.

    8.Miss Photogenic (Umukobwa uberwa n'amafoto).

    -Azahabwa 2, 400, 000 Frw azatangwa na Diamond Smile Dental Clinic.

    -Buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

    9.Talent Winner (Umukobwa wagaragaje impano yihariye). 

    -Azahabwa 2, 400, 000 Frw azatangwa na IGIHE Ltd.

    -Buruse yo kwiga muri kaminuza ya Kigali.

    10.Umukobwa wahize abandi mu gukora siporo (Sports Winners).

    -Azahabwa 2, 400, 000 Frw azatangwa na Smart Design.

    -Buruse ya Kaminuza ya Kigali.   Miss Nimwiza yasabye abakobwa bafite ubumuga gutinyuka bakitabira irushanwa rya Miss Rwanda kuko ntawigeze abaheza 

    Nimwiza yavuze ko impinduka bakoze muri Miss Rwanda zatanze umusaruro, kandi bazakomeza gutega amatwi abafatanyabikorwa n'abandi

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYENA MISS NIMWIZA MEGHAN KU IRUSHANWA RYA MISS RWANDA 2022

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113724/miss-rwanda-2022-hamaze-kwiyandikisha-350-abafite-indwara-zidakira-nubumuga-batinyuwe-ikig-113724.html