Category: Uncategorized

  • NISR yashyikirijwe mudasobwa zizifashishwa mu ibarura rusange ry'abaturage – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 21 Mutarama 2022, aho NISR yashyikirijwe mudasobwa 201 zo mu bwoko bwa DELL i7 n'ibikoresho byazo, zikazakoreshwa mu ibarura rusange aho gukoresha impapuro nk'uko byari bisanzwe, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.

    Ubu buryo bw'ikoranabuhanga buzakoreshwa hifashishijwe telefoni ndetse na mudasobwa, aho ubarurwa azajya abazwa imbonankubone hanyuma amakuru akuzuzwa muri mudasobwa.

    Umuyobozi wa UNFPA, Ishami ry'u Rwanda, Kwabena Asante-Ntiamoah, yavuze ko izi mudasobwa zizatuma ibarura ry'abaturage rirushaho kugenda neza.

    Ati 'Biri mu nshingano zacu gushyigikira ibihugu gukoresha imibare y'abaturage muri gahunda za leta, tunejejwe cyane n'uko u Rwanda rufata iya mbere muri gahunda z'iterambere. Muri ibi bihe bya Covid-19, twizeye ko izi mudasobwa zizafasha NISR mu kubona amakuru akwiriye kandi ku gihe hirindwa ikwirakwira rya Covid-19.'

    Umuyobozi Mukuru wa NISR, Yusuf Murangwa, yavuze ko izi mudasobwa zizagira uruhare mu gutuma ibarura rusange rikorwa kandi hirindwa icyorezo cya Covid-19.

    Ati 'Izi mudasobwa zije mu gihe NISR yitegura ibarura ry'abaturage, aho [twifuza] kwifashisha ikoranabuhanga. Izi mudasobwa zizongera ubushobozi mu gusesengura amakuru ndetse no kwirinda covid-19.'

    Izi mudasobwa zifite agaciro kangana na 339,562$ (miliyoni 334 Frw) nk'uko iyi nkuru dukesha Newtimes ibivuga.

    U Rwanda ndetse n'ibindi bihugu bitandukanye ku Isi, rukora ibarura rusange buri myaka 10. NISR ikaba yitegura kurikora ku nshuro ya gatanu muri Kanama uyu mwaka. Ibarura rusange riba rigamije gutanga amakuru agezweho y'abaturage, bityo hagakorwa igenamigambi rishingiye ku makuru afatika ari naryo ritanga umusaruro.

    NISR yahawe mudasobwa zo kwifashisha mu ibarura rusange ry'abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nisr-yashyikirijwe-mudasobwa-zizifashishwa-mu-ibarura-rusange-ry-abaturage

  • U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika mu bihugu bitekanye – #rwanda #RwOT

    Muri raporo yakozwe n'ikigo cyitwa Use Bounce nicyo gihugu rukumbi cyo muri Afurika cyabashije kuza mu 10 bya mbere byiganjemo ibyo ku mugabane w'i Burayi.

    Ku mugabane wa Asie naho u Buyapani nibwo bwaje mu bihugu 10 bifite umutekano ku Isi.

    Ibyo bihugu biyobowe n'u Busuwisi, Slovania, u Buyapani, Georgia, Islande, u Rwanda, Croatie, Repubulika ya Cheque, Austria na Danemark.

    Mu gukora urwo rutode ahanini harebwa ku byaha bikorerwa mu gihugu, umutekano ukigaragaramo ku muntu ugisuye.

    Abakoze uru rutonde bagaragaza ko u Rwanda rwaje mu myanya y'imbere kubera ko rwashyize imbaraga nyinshi mu kubaka inzego zihamye z'umutekano byongera amahirwe n'icyizere cy'umuturage ku mutekano.

    Si ubwa mbere u Rwanda rushyizwe mu bihugu by'imbere mu kugira umutekano kuko mu 2018 rwari rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bitekanye muri Afurika ku rutonde rwakozwe na Gallup Global Law and Order n'amanota 83%.

    Mu mwaka wakurikiyeho rwashyizwe mu bihugu bifitiwe ikirere aho umuntu aba atekanye mu gihe agenda wenyine mu masaha y'ijoro.

    Kuva mu 1994 u Rwanda rwakoze amavugurura menshi agamije kuzamura icyizere cy'umuturage ku birebana n'umutekano birimo kubaka inzego z'umutekano zikomeye, ibikorwa remezo biramwegerezwa ku buryo yoroherwa no gukora ibikorwa byo kwiteza imbere mu mutekano usesuye.

    U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere mu bihugu bitekanye muri Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwashyizwe-ku-mwanya-wa-mbere-muri-afurika-mu-bihugu-bitekanye

  • Musanze: Miss na Mister Bright INES-Ruhengeri bamenyekanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mister Bright INES-Ruhengeri Bagumako Vero Daniel, ni we wegukanye iri kamba, ritanzwe ku bahungu ku nshuro ya mbere muri INES

    Mister Bright INES-Ruhengeri Bagumako Vero Daniel, ni we wegukanye iri kamba, ritanzwe ku bahungu ku nshuro ya mbere muri INES

    Ni mu muhango wabereye muri INES-Ruhengeri, utangira mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022, ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice. Witabiriwe n’abantu banyuranye, biganjemo abiga muri iryo shuri, ubuyobozi bwaryo, abarimu n’abandi mu ngeri zinyuranye bari batumiwe.

    Abahataniraga ikamba ry’uhiga abandi mu bwenge, ku ruhande rw’abakobwa uko bari barindwi, ndetse n’abahungu uko bari batanu, babanje kwiyerekana imbere y’abari baje kwihera ijisho ibyo birori, hakurikiraho kugaragaza impano zabo, ndetse basobanura imishinga yabo, aho Akanama nkemurampaka, kari kagizwe n’abakemurampaka batandatu, kagiye kabaza buri wese ibibazo bigendanye n’umushinga yifuza kuzashyira mu bikorwa, akabisubiza mu rurimi yihitiyemo hagati y’Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda.

    Abakobwa bahataniraga kwambikwa ikamba rya Miss Bright INES-Ruhengeri 2022, barimo Ineza Uwase Nancy, Liliane Ugiriwabo, Mugabekazi Marie Reine, Umubyeyi Carine, Nshuti Vanessa, Ntagengwa Ikirezi Sonia na Tumukunde Ornella.

    Ni mu gihe abahungu bahatanaga uko ari batanu, ari bo Sangwa Briton Michel, Bakunzi Megan, Semuhungu Vital, Bagumako Vero Daniel na Nshizirungu Valois.

    Ibi byiciro byombi (abakobwa n’abahungu), nibyo byatowemo Nyampinga na Rudasumbwa bahiga abandi mu bwenge, Miss&Mister Bright INES-Ruhengeri 2022.

    Miss Bright INES-Ruhengeri 2022, Tumukunde Ornella, akimara kwambika ikamba, n’ibyishimo byinshi yatewe no guhagararira abandi bakobwa bagenzi be, yavuze ko ari amahirwe adasanzwe kandi azabyaza umusaruro.

    Yagize ati 'Urugendo rwo guhatana ntirwari rworoshye, kuko njye na bagenzi banjye twahatanaga, mu by’ukuri buri wese afite umushinga mwiza. Kuba mbashije kubahiga rero, nkegukana iri kamba rya Miss Bright INES-Ruhengeri 2022, binteye imbaraga zikomeye, zizatuma mbasha guhagararira abandi muri iki gihe cy’umwaka ngiye kumarana iri kamba. Nkizeza ubuyobozi bw’iri shuri na bagenzi banjye, kuzitwara neza, kurwangwa n’ubunyangamugayo kandi nkazakoresha aya mahirwe nshyira mu bikorwa umushinga wanjye, kugira ngo bigirire abanyeshuri bagenzi banye akamaro'.

    Uwegukanye umwanya w

    Uwegukanye umwanya w’Igisonga cya mbere cya Miss Bright, ni Nshuti Vanessa

    Bagumako Vero Daniel wegukanye ikamba rya Mister Bright INES-Ruhengeri 2022, yagize ati: 'Nishimiye kuba negukanye iyi ntsinzi, irandyoheye mu buryo utakwiyumvisha. Binyongereye icyizere cy’uko nta kidashoboka mu gihe umuntu yirinze gucika intege. Kwegukana ikamba rya rudasumbwa, ni amahirwe akomeye cyane, ngiye gukoresha neza, mparanira ko amfungurira amarembo azatuma umushinga wanjye ubera iri shuri n’abaryigamo igisubizo kirambye'.

    Mister Bright Bagumako Vero Daniel, umusore ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, afite umushinga wo kwifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga ritunganya imyanda yo mu bwiherero, igakorwamo ifumbire y’imborera yifashishwa mu buhinzi. Akaba yiyerekanye mu mpano yo kumurika imideri.

    Naho Miss Bright Tumukunde Ornella, we afite umushinga wo guteza imbere ubuhinzi bw’ibihumbyo, mu ntego yo kurandura ikibazo cy’imirire mibi mu bana. Yiyerekanye mu mpano yo kumurika imideri.

    Uwabaye igisonga cya mbere Bakunzi Megan na we yambitswe ikamba

    Uwabaye igisonga cya mbere Bakunzi Megan na we yambitswe ikamba

    Asobanura impamvu bashyigikiye iki gikorwa, cyo gutora Miss&Mister Bright INES-Ruhengeri, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya INES-Ruhengeri, Padiri Dr Fabien Hagenimana, yashimangiye ko bizwi neza ko urubyiruko rwiga muri za Kaminuza, ruba rufite ikirushishikaje, kandi ruhanzwe amaso na benshi. Uyu ukaba umwanya iri shuri riboneraho wo kurwibutsa ko bafite umukoro wo guharanira ibikorwa bituma baba umusemburo w’ibyiza.

    Yagize ati 'Igikorwa nk’iki tugitegura kandi tukagishyigikira, tugira ngo tubonereho kwibutsa urubyiruko rwiga muri iri shuri, ko bataje mu butembere, ko ikibagenza ari ukwiga neza, batagamije kubona amanota yo ku mpapuro gusa, ahubwo bashyira imbere ubumenyi n’ubwenge bufasha gutegura ubuzima bw’ahazaza. Uyu mwanya kandi, ni no kubibutsa ko muri iki gihe bari ku ntebe y’ishuri, baba bakwiye kwitoza kwigana ubushishozi, no kumenya neza ko ubuzima bugira agaciro iyo bufite icyerekezo. Nkaba nshimira abagize umuhate wo kwitabira aya marushanwa, mboneraho no kwizeza abegukanye ubufatanye mu bizatuma iri shuri rirushaho gutera imbere'.

    Uwegukanye umwanya w’Igisonga cya mbere cya Miss Bright, ni Nshuti Vanessa, igisonga cya kabiri aba Ineza Uwase Nancy. Naho mu bahungu, Bakunzi Megan ni we wabaye igisonga cya mbere, mu gihe igisonga cya kabiri ari ari Semuhungu Vital.

    Abahungu bahataniraga ikamba rya Mister Bright INES-Ruhengeri 2022 biyeretse abitabiriye ibi birori

    Abahungu bahataniraga ikamba rya Mister Bright INES-Ruhengeri 2022 biyeretse abitabiriye ibi birori

    Ni ku nshuro ya mbere muri iri shuri hatorwa Mister Bright, ikaba inshuro ya kabiri hatorwa Miss Bright INES-Ruhengeri, aho ikamba nk’iri, ryaherukaga gutangwa mu cyiciro cy’abakobwa muri 2019, rikaba ryaregukanwe na Adeline Umutoni.

    Akanama nkemurampaka kari kagizwe n

    Akanama nkemurampaka kari kagizwe n’abantu batandatu

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/musanze-miss-na-mister-bright-ines-ruhengeri-bamenyekanye

  • Rutahizamu w'Umunya Brazil wari utegerejwe na Rayon Sports ntakiyikiniye #rwanda #RwOT

    Umunya Brazil Christmar Soares wari wasinyiye Rayon Sports mu minsi ishize ntazaza gukinira iyi kipe kuko ngo yahisemo kwigumira iwabo.

    Amakuru aravuga ko uyu mukinnyi wari wabonye ibyangombwa atakije mu Rwanda cyane ko yari yitezwe kuzakinira mu mikino yo kwishyura.

    Chrismar Malta Soares ukomoka muri Brésil yari yasinyiye Rayon Sports kuyikinira mu gihe cy'imyaka ibiri gusa yaje kubura ibyangombwa ntiyakina mu mikino ibanza.

    Chrismar Malta Soares wakiniraga Varingha FC y'iwabo yashyize umukono ku masezerano amugira umukinnyi wa Rayon Sports ku wa Gatandatu, tariki 16 Ukwakira 2021.

    Ubwo yasinyaga amasezerano,Perezida wa Rayon Sports FC, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko uyu rutahizamu bamwitezeho gufasha iyi kipe mu bijyanye n'ubusatirizi.

    Uretse Varingha FC, andi makipe Chrismar Malta Soares yakiniye arimo SE Patrocinense, FF Sports, Trindade na União Suzano yakiniye imyaka ibiri kuva mu mwaka w'imikino wa 2013/14.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rutahizamu-w-umunya-brazilwari-utegerejwe-na-rayon-sports-ntakiyikiniye

  • Urugendo rwa Israel Mbonyi mu gihugu cya Israel rwasubukuwe #rwanda #RwOT

    Urugendo rw’umuhanzi Israel Mbonyi mu gihugu cya Israel rugiye gusubukurwa nyuma y’umwaka ruhagaritswe kubera icyorezo cya Covid-19.

    Muri Mata 2021, nibwo byari byitezwe ko Israel Mbonyi agomba gukorera urugendo muri Israel muri gahunda bise 'Twende Jerusalem’. Uru rugendo rwasubitswe kubera ko ingendo zigana muri Israel zari zarasubitswe.

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko izi ngendo zasubukuwe nyuma y’uko ingendo z’indege muri iki gihugu zisubukuwe.

    Urugendo rwa Israel Mbonyi ruzaba kuva tariki 16 kugeza 24 Mata 2022 aho uyu muhanzi n’itsinda ry’abacuranzi bazajyana bazakora ibitaramo bibiri bazahuriramo na Avraham Tal uri mu bakomeye muri Israel.

    Ambasaderi Dr Ron Adam yavuze ko yizeye neza ko uru rugendo ruzafasha mu kwagura umubano hagati y’abaturarwanda n’abanya-Israel.

    Ati 'Twiteze ko uru rugendo ruzazamura imibanire hagati y’abaturage b’u Rwanda n’abo muri Israel nk’imwe mu nshingano za Ambasade ya Israel mu Rwanda. uru Urugendo turwitezeho guhuza urubyiruko rwo mu bihugu byombi mu buryo bwo gusangizanya imico yabo n’ubuhanzi mu rwego rwo kwagura ubuhanzi bwabo mu myaka izaza.'

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Urugendo-rwa-Israel-Mbonyi-mu-gihugu-cya-Israel-rwasubukuwe.html

  • Nyagatare: Yafashwe akekwaho kwiba moto, igarurirwa nyirayo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdoun Twizeyimana, yavuze ko Kubwimana yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati 'Ku wa Gatatu tariki ya 19 Mutarama Mushimiyimana amaze kubura moto ye yaje kubibwira Polisi itangira iperereza. Bamwe mu baturage bavuze ko babonye Kubwimana afite moto kandi basanzwe bamuziho ubujura, Abapolisi bahise bamukurikirana baramufata.'

    Kubwimana amaze gufatanwa iyo moto yemeye ko koko yayibye, yavuze ko tariki ya 19 Mutarama 2022 ku mugoroba yanyuze ahantu mu Mudugudu wa Bugaragara, mu Kagari ka Gacundezi aho abamotari baparika moto bari mu nzu, akuramo imwe agenda ayisunika arayijyana. Yavuze ko yari ayijyaniye umuntu bakayikuramo ibyuma bakabishyira mu yindi moto.

    CIP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru harimo n’uwo yari agiye kuyizanira ngo ayimukuriremo ibyuma ndetse na Mushimiyimana wamaze kubura moto akihutira gutanga amakuru.

    Yagize ati 'Nibyo duhora dukangurira abantu kujya bihutira gutanga amakuru igihe bahuye n’ikibazo, abaturage nabo tubasaba ubufatanye mu kurwanya ibayaha no kubikumira bitaraba. Gufata uriya Kubwimana turabikesha ubufatanye bw’abaturage na Polisi, turabashimira kandi tubasaba gukomeza ubwo bufatanye.'

    Kubwimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwimiyaga kugira ngo hatangire iperereza, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-yafashwe-akekwaho-kwiba-moto-igarurirwa-nyirayo

  • Gen Muhoozi Kainerugaba yageze mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uru ruzinduko ruje nyuma yaho ku wa mbere w’iki cyumweru, Perezida Kagame, yari yakiriye mu biro bye, Adonia Ayebare, intumwa yihariye ya Perezida Museveni.

    Lt Gen Muhoozi akaba n’Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, aje mu Rwanda mu gihe kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye by’umwihariko Twitter, hakomeje gukwirakwira amakuru avuga ko rushobora kuba.

    Ni nyuma yaho ku Cyumweru tariki 16 Mutarama 2022, Lt Gen Muhoozi yari yanditse ku rubuga rwa Twitter, avuga ko Perezida Kagame ari nyirarume/sewabo, ko abamurwanya baba barwanya umuryango we, ati bagombye kwitonda.

    Ingendo z’abayobozi bakuru ba Uganda mu Rwanda zije mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi umaze igihe utifashe neza, aho u Rwanda rwakomeje gushinja Uganda kuba itera inkunga imitwe igamije guhungabanya umutekano warwo nka FDLR, P5, FLN n’indi, ndetse no kuba Uganda ifunga Abanyarwanda binyuranyije n’amategeko, bakanakorerwa iyicarubozo.

    Uganda na yo ikunze kuvuga ko abo Banyarwanda bafatirwa muri icyo gihugu baba ari intasi z’u Rwanda, mu gihe rwo rubihakana.

    Mu rwego rwo gukemura ibibazo biri mu mibanire y’ibihugu byombi, mu minsi ishize hagiye habaho ibiganiro mu bihe bitandukanye, ndetse hashyirwaho na Komisiyo ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda ibihugu byombi byashyizeho umukono, ariko imbaraga zashyizwe mu gushaka gukemura ikibazo, ntacyo ziratanga kugeza ubu.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gen-muhoozi-kainerugaba-yageze-mu-rwanda

  • Sierra Leone: Inzu ya Kamara iracyarinzwe na polisi nyuma yuko ahushije penaliti #rwanda #RwOT

    Inzu ya Kamara iri mu murwa mukuru Freetown yibasiwe nyuma yuko Sierra Leone itsinzwe uwo mukino wabereye i Limbe, ku gitego 1-0, bigatuma isezererwa mu irushanwa.

    Iyo Kamara aza gutsinda iyo penaliti, birashoboka ko ikipe ye yari kunganya muri uwo mukino, bigatuma ikomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

    Uwungirije umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri polisi ya Sierra Leone yabwiye BBC Sport Africa ati:

    “Nshobora kwemeza ko polisi ikiri ku nzu ya Kei Kamara mu rwego rwo kuyirinda urubyiruko rwarubiye rutishimye kuko yahushije penaliti ku mukino na Equatorial Guinea”.

    “Polisi ya Sierra Leone – nk'urwego rwibanda cyane ku kuburizamo ibyaha bitaraba – yabonye amakuru y'ubutasi asobanura ko urubyiruko rwarakaye rwashakaga gutera inzu ye nuko dufata icyemezo cyo kujya ku nzu na mbere yuko umukino urangira”.

    “Turabizi ibyabaye kuri Umaru Bangura mu myaka micyeya ishize, rero twahisemo gukumira icyaha kitaraba”.

    Aho yakomozaga ku wahoze ari kapiteni w'iyi kipe, inzu ye yateweho amabuye nyuma yuko na we ahushije penaliti mu bihe by'ingenzi, icyo gihe hari mu minota y'inyongera ku mukino na Liberia w'amajonjora yo gushaka itike y'igikombe cy'isi cya 2022.

    Polisi yongeyeho ko “nta kwangiza kwakozwe” ku nzu ya Kamara kandi ko “urubyiruko ruri muri aka gace rurimo kumvikana na twe”.

    Kamara, wahoze ari rutahizamu wa Norwich City na Middlesbrough, nta cyo aratangaza ku kuba abapolisi bagabwe ku rugo rwe.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sierra-leone-inzu-ya-kamara-iracyarinzwe-na-polisi-nyuma-yuko-ahushije-penaliti

  • Perezida Nyusi yasuye Ingabo z'u Rwanda ziri i Afungi na Palma – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022 nibwo Nyusi yasuye izi ngabo zikorera ahitwa Afungi na Palma mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Afungi niho hakorera Sosiyete y'Abafaransa ya Total. Ni yo yahawe ikiraka cyo gucukura Gaz mu mushinga uzwi nka Liquid Natural Gas (LNG). Niwo mushinga nk'uwo ufite agaciro kanini muri Afurika kuko ubarirwa miliyari 60 z'amadolari.

    Ni mu gihe Palma ari ho hafatwa nk'umwe mu mijyi mikuru mu Ntara ya Cabo Delgado. Ni hamwe mu ho ibyihebe bya 'Ahlu Sunnah Wa-Jama' byigabije bikica abaturage, bigatwika ibikorwaremezo, bikangiza amavuriro n'ibindi byose.

    Kuva Ingabo z'u Rwanda zagera i Cabo Delgado, Palma yatangiye kugarukamo amahoro ku buryo n'abaturage basubiye mu byabo buhoro buhoro. Umuntu ugeze Palma muri iki gihe, asanga ibintu byinshi byarahindutse, kuko ubu abakora ibikorwa by'ubucuruzi bw'ibintu bya ngombwa mu buzima.

    Nyusi ubwo yasuraga aka gace, yakiriwe n'abayobozi bo muri Mozambique by'umwihariko Guverineri Valige Taliabo Atuando; Umuyobozi w'Akarere ka Palma, João Buchil; Umunyamabanga uhoraho, Zefa Alberto n'abayobozi b'inzego z'umutekano.

    Uyu Mukuru w'Igihugu yahuye kandi n'Abahagarariye Ingabo za Mozambique, FADM, hamwe n'abahagarariye Ingabo z'u Rwanda bari i Palma na Afungi. Yabashimiye imirimo myiza bamaze gukora kuva bagera muri iki gihugu barwanya imitwe y'iterabwoba, anabashishikariza gukomeza ibikorwa bya gisirikare hirya no hino.

    Yashimye ubufatanye bw'ingabo muri uru rugamba, asaba ko uwo mutima wo gukorera hamwe bawukomeza kugira ngo babashe guhashya ibyo byihebe.

    Intara ya Cabo Delgado ifite ubuso bungana na 82.625, ukoze imibare wasanga iruta u Rwanda inshuro 3,1. Mu 2017 byabarwaga ko ituwe n'abaturage barenga miliyoni 2,3.

    Ni yo yakabaye ikize mu ntara 11 zigize Mozambique kuko ifite umutungo kamere mwinshi wa gaz.

    Bibarwa ko abaturage barenga 3000 ari bo bamaze kwicwa n'ibyihebe muri iyi ntara, mu gihe abavuye mu byabo bo barenga ibihumbi 700.

    Perezida Nyusi yashimye ubufatanye buri hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique

    Ingabo z’u Rwanda zimaze kugira uruhare mu kubohoza ibice byinshi byari byarigabijwe n’umwanzi i Cabo Delgado


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-nyusi-yasuye-ingabo-z-u-rwanda-ziri-i-afungi-na-palma