Category: Uncategorized

  • AS Kigali yahagamye APR FC iyitesha umwanya wa mbere wa shampiyona #rwanda #RwOT

    APR FC yananiwe kuguma ku mwanya wa mbere wa shampiyona nyuma yo kunganya na AS Kigali ubusa ku busa mu mukino w'umunsi wa 14 waberaga i Nyamirambo.

    AS Kigali niyo yari yakiriye APR FC muri uyu mukino wari witezweho ko iyi kipe y'umujyi wa Kigali ikora ibitangaza igahagarika iyi kipe y'ingabo z'igihugu.

    Ikipe y'Ingabo igize amanota 28 irushwa inota rimwe na Kiyovu Sports yagize 29 nyuma yo gutsinda Espoir FC ibitego 2-1.

    AS Kigali igumye ku mwanya wa gatatu n'amanota 24.

    AS Kigali yatangiye uyu mukino iri hasi,yahuye n'uruva gusenya ubwo ku munota wa 21 umunyezamu Bate Shamiru yagiraga imvune asimburwa na Ntwari Fiacre.

    Nubwo amakipe yombi yagiye abona amahirwe menshi,nta n'imwe yabashije kubona igitego byatumye birangira ari 0-0.

    Imikino 3 iheruka ya shampiyona aya makipe yombi yaranganyije (1-1, 0-0 na 1-1).

    Undi mukino w'umunsi wa 14 wari wabanje Kiyovu Sports yatsinze Espoir FC 2-1.Ibitego bya Kiyovu Sports byatsinzwe na Ndayishimiye Thierry ku munota wa 47 na Bigirimana Abedi kuwa 65 mu gihe Espoir FC ariyo yari yabanje igitego cya Nkurunziza Félicien ku munota wa 33.

    Urutonde:

    1. KIYOVU Sports 29 Pts
    2. APR FC 28 Pts (-2)
    3. AS KIGALI 24 Pts
    4. Police FC 23 Pts (-1)
    5. Rayon Sports 23 Pts (-1)

    Indi mikino y'umunsi wa 14 iteganyijwe

    Ku Cyumweru tariki ya 23 Mutarama 2022

    Mukura VS&L vs Musanze FC, Huye Stadium — 15:00'
    Rayon Sports FC vs Marine FC, Kigali Stadium — 12:30'
    Gasogi United vs Etincelles FC, Kigali Stadium — 12:30'

    Ku wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022

    Rutsiro FC vs Gicumbi FC, Umuganda Stadium — 15:00'
    Gorilla FC vs Etoile de l'Est FC, Kigali Stadium — 12:30'
    Police FC vs Bugesera FC, Kigali Stadium — 15:00'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/as-kigali-yahagamye-apr-fc-iyitesha-umwanya-wa-mbere-wa-shampiyona

  • Itangazo: MUTSINZI Christian yasabye guhindura amazina akitwa NSINZI Christian #rwanda #RwOT

    Uwitwa MUTSINZI Christian yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa NSINZI Christian
    mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoresheje yiga.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-mutsinzi-christian-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-nsinzi-christian

  • Perezida Kagame yakiriye Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Museveni #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Lt.Gen. Muhoozi Kainerugaba, kugira ngo amushyikirize ubutumwa bwa mugenzi wa Uganda ku ngingo zijyanye no kuzahura umubano hagati y'ibihugu byombi

    Nyuma y'aho, Perezida Kagame yakiriye ku meza Gen. Muhoozi Kainerugaba, nyuma y'ibiganiro bagiranye ku mubano w'ibihugu byombi.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mutarama 2022,nibwo Gen. Muhoozi Kainerugaba yageze mu Rwanda.

    Uyu mugabo w'imyaka 47 ni umuhungu w'imfura wa Perezida Museveni. Asanzwe ari n'Umujyanama we Mukuru ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame na Muhoozi baganiriye ku mubano hagati y'u Rwanda na Uganda.

    Uru ruzinduko rubonwa nk'indi ntambwe yo kugerageza kubyutsa umubano wazambye hagati y'ibihugu byombi kuva mu mwaka wa 2019 ubwo byafungaga imipaka.

    Ku cyumweru gishize, Jenerali Kainerugaba yari yanditse kuri Twitter ubutumwa bushima Perezida Kagame, avuga ko “abamurwanya barimo kurwanya umuryango wanjye. Bose bakwiye kwitonda”.

    Ubwo butumwa bwakurikiwe n'urugendo ku wa mbere rwa Adonia Ayebare, ambasaderi wa Uganda mu muryango w'abibumbye (ONU/UN), byatangajwe ko yagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida Museveni.

    Icyo gihe, umuvugizi wa leta y'u Rwanda Yolande Makolo yavuze ko ari “byiza kubona ibiganiro bikomeza ku nzego zose, ariko inama n'inzinduko z'intumwa ntibyagejeje ku musaruro ufatika ku ruhande rwa Uganda”.

    U Rwanda rushinja Uganda gucumbikira no gutera inkunga abafite umugambi wo gutera u Rwanda no gutoteza Abanyarwanda baba muri Uganda ibafunga bazira ubusa. Uganda ishinja u Rwanda kuba ari rwo ruri inyuma y'ibikorwa bihungabanya umutekano wayo no kwinjirira inzego z'umutekano zayo.




    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yakiriye-lt-gen-muhoozi-kainerugaba-umuhungu-wa-perezida

  • Claire Uwamahoro wakuze yumva azaba Miss Rwan… – #rwanda #RwOT

    Abanyamideli batandukanye bakomeje kwerecyeza mu Bufaransa ahagiye kubera ibitaramo bitandukanye byo kumurika imideli. Muri abo harimo umukobwa ukiri muto witwa Claire Uwamahoro wamaze kugerayo. 

    Mu kiganiro n'INYARWANDA, uyu mukobwa yatangaje byinshi ku mwuga we wo kumurika imideli. Ati:'Natangiye kumurika imideli niga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye bisanzwe gusa nkajya ngenda mpiga abandi mu marushanwa y'imideli yabaga yeteguwe nk’aho nabaye Best Model niga mu mwaka wa gatatu (S3).'

    Akomeza agira ati: 'Naje kandi no kuba Top Model niga mu mwaka wa gatanu (s5) nza kumva nifuza kuzajya muri Miss Rwanda ngo mbone amahirwe yo kuzavamo umunyamideli ukomeye nyamara byaje kuba mbere yuko njyamo.'

    Yemeza ko kugeza ubu atagitekereza kuba Miss Rwanda kuko icyo yayifuzagamo yabonye inzira yindi ituma abasha kukigeraho, gusa akemeza ko bishoboka ati:'Nta nzozi zo kuba Miss Rwanda ngifite cyeretse nibiza nyuma ariko ubu ntazo kugeza ubu.'

    Claire Uwamahoro witwa La_Claire ku mbuga nkoranyamabaga, kugeza ubu afitanye amasezerano na Agency zitandukanye zirimo izo mu Rwanda n’izo mu mahanga nka Rwandan Models Academy, Isis Models Rwanda na Select Models Paris iri mu zikomeye ku mugabane w'Uburayi imaze imyaka irenga mirongo ine.Claire ari kubarizwa mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris

    Yakuranye inzozi zo kuzaba Miss Rwanda ngo azabone uko avamo umunyamideli ukomeye nyamara byatangiye kugerwaho atarayikandagiramo

     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113746/claire-uwamahoro-wakuze-yumva-azaba-miss-rwanda-yageze-mu-bufaransa-aho-ari-mu-bagiye-kumu-113746.html

  • U Rwanda ku mwanya wa gatandatu ku isi mu bihugu bitekanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyo kigo cyakoze ubwo bushakashatsi gitangaza ko cyagendeye ku ngingo ebyiri mu gushyira ibihugu kuri uru rutonde, zirimo ikigereranyo cy’ibyaha n’ikigereranyo cy’umutekano, cyane ku muntu wese ugiye gufata urugendo rwo mu mahanga ari wenyine (Solo Travellers).

    Urwo rutonde rugaragaraho cyane ibihugu byinshi byo ku mugabane w’u Burayi, mu gihe u Rwanda n’u Buyapani byo ku mugabane w’Afurika n’uw’Asia, biri mu bihugu 10 bya mbere.

    U Busuwisi nicyo gihugu kiza ku mwanya wa mbere aho gifite amanota 21.7 ku kigereranyo cy’ibyaha, n’amanota 78.3 ku kigereranyo cy’umutekano. Bukurikirwa na Slovenia ifite amanota 22.3 ku kigereranyo cy’ibyaha na 77.7 ku kigereanyo cy’umutekano.

    U Buyapani ni bwo buza ku mwanya wa 3 bukaba n’ubwa mbere muri Asia, aho bufite amanota 22.4 ku kigereranyo cy’ibyaha na 77.7 ku kigereranyo cy’umutekano, mu gihe Georgia, Iceland, u Rwanda, Croatia, Czech Republic, Austria na Denmark aribyo bihugu byuzuza urutonde rw’ibihugu 10 bihiga ibindi mu mutekano w’abatembera umuntu ari umwe ku isi.

    Uretse kuba u Rwanda rutangazwa mu bihugu by’imbere kuri uru rutonde, abaturage nabo bagaragaza ko bafitiye icyizere gikomeye inzego z’umutekano z’Igihugu kuko imibare igaragaza ko ikizere kiri hejuru, umwaka ushize mu bushakashatsi bw’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB), bwagaragaje ko inkingi y’umutekano yaje ku isonga ifite amanota 95,47%.

    Nanone inzego z’ubushakashatsi zinagaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bitekanye ku isi ku bantu batembera mu masaha y’ijoro.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/u-rwanda-ku-mwanya-wa-gatandatu-ku-isi-mu-bihugu-bitekanye

  • APR FC inganyije na AS Kigali itakaza umwanya wa mbere (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    AS Kigali yabonye amahirwe yo kuba yabona igitego ku munota wa gatandatu w’umukino, ku ikosa ryakorewe Niyibizi Ramadhan, Kwizera Pierrot ateye Coup-Franc inyura hejuru gato y’izamu.

    Ku munota wa 20 w’umukino, umunyezamu Batte Shamiru wa AS Kigali yaje kuva mu kibuga nyuma y’ikibazo yagize, asimburwa na Ntwari Fiacre.

    Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagiye akora impinduka, aho AS Kigali yakuyemo Niyibizi Ramadhan na Kwizera Pierrot yinjizamo Shabban Hussein Tchabalala.

    Ku ruhande rwa APR FC havuyemo Byiringiro Lague na Mugunga Yves basimbuwe na Ishimwe Anicet ndetse na Bizimana Yannick. APR kandi yaje gukuramo Manishimwe Djabel wasimbuwe na Kwitonda Alain Bacca.

    Umukino waje kurangira impande zombi ntayibashije kubona igitego, bituma Kiyovu Sports yatsinze Espoir ihita igumana umwanya wa mbere.

    Abakinnyi babanje mu kibuga

    AS Kigali: Bate Shamiru, Denis Rukundo, Latif Bishira, Ally Kwitonda, Christian Ishimwe, Olivier Niyonzima, Fabrice Mugheni, Pierrot Kwizera, Ahoyikuye Jean Paul, Ramadhan NiyibizI na Aboubakar Lawal.

    APR FC: Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Jean Claude, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Mugisha Bonheur, Ruboneka Jean Bosco, Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague, Mugunga Yves, Mugisha Gilbert.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-inganyije-na-as-kigali-itakaza-umwanya-wa-mbere-amafoto

  • Tanzania: Umupolisi yicukuriye imva azashyingurwamo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru 'Mwananchi’ dukesha iyi nkuru cyamusuye iwe mu rugo ku wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022, aho atuye mu mudugudu wa Mbosho, Akarere ka Hai mu Ntara ya Kilimanjaro, bajya no kureba iyo mva uwo mupolisi yiyubakiye no kuganira nawe.

    Kimaro yavuze ko ibitekerezo byo kwiyubakira imva akiri muzima, byamujemo nyuma agafata umwanzuro ku giti cye, atangira kuyitunganya kugira ngo arinde umuryango we kuzagorwa no kumushyingura umunsi yapfuye.

    Yavuze ko byamufashe igihe kinini kugira ngo ashobore gusobanura no kumvisha umuryango we gahunda afite yo gucukura no kubakira imva azashyingurwamo kandi akiri muzima.

    Asobanura ibijyanye n’isanduku yo kuzashyingurwamo, Kimaro azategura ibijyanye nayo, ariko yavuze ko atahita ayigura ubu, 'Kugura isanduku byo si ubu, kuko gukora amasanduku, bigenda bihinduka, ubwo mu gihe nzapfamo hari uburyo bwo gukora amasanduku buzaba bugezweho'.

    Uwo mugabo wicukuriye imva akanayubakira akiri muzima, asaba abantu kumwumva ku cyemezo yafashe, kuko atari ikintu kibi kandi ko nta n’amategeko y’igihugu cye yishe, ndetse ko bagomba kumenya ko buri muntu azapfa.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/tanzania-umupolisi-yicukuriye-imva-azashyingurwamo

  • Biryogo yatangiye kurimbishwa kugira ngo ibe agace kabereye ijisho [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali watangiye kurimbisha agace kazwi nka Biryogo hakoreshejwe ubugeni. Uyu mujyi vuga ko ubugeni bukorewe mu mihanda buha umujyi kurushaho kugaragara neza no kugendwa.

    Umujyi wa Kigali watangiye kwifashisha ubugeni mu guhindura Biryogo Car Free Zone ahantu rusange h'ibikorwa n'urujya n'uruza rw'abantu.

    Aharimo kurimbishwa ni ahacururizwa icyayi cya thé vert.

    Mu mpera z'umwaka ushize,Biryogo nibwo yashyizwemo ahatagera imodoka hagenda abanyamaguru gusa.

    Agace ka Biryogo gatuwemo n'abaturage benshi. Hejuru yo kuba gafatwa nka kamwe mu dukuze muri Kigali, kazwiho kubamo ubuzima bworoshye aho ku mafaranga make ubona ibiribwa ukeneye bitandukanye n'ahandi muri Kigali.

    Nyuma yo gushyiramo agace kahariwe abanyamaguru gusa,habyajwe umusaruro hacururizwa bimwe mu biribwa bihendutse biboneka mu Biryogo birimo capati, icyayi kizwi nka thé vert, ibishyimbo bihiye n'ibindi.

    Biryogo yahoze ari agace karangwamo umwanda ndetse n'abantu bakora ibinyuranye n'amategeko,ubu yaratunganyijwe ishyirwamo imihanda mishya n'amatara mu mushinga wiswe 'Agatare' ugamije kurushaho gutuza neza abaturage, bagezwaho n'ibikoremezo.




    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/biryogo-yatangiye-kurimbishwa-kugira-ngo-ibe-agace-kabereye-ijisho-amafoto

  • RDC: Inyeshyamba 10 zaguye mu gitero cyagabwe na MONUSCO muri Ituri – #rwanda #RwOT

    Izo nyeshyamba zambuwe n'ibikoresho birimo imbunda n'amasasu nk'uko Umuvugizi wa MONUSCO muri Ituri, Jean-Tobie Okala yabitangarije Radio Okapi dukesha iyi nkuru, ku wa Gatanu tariki 21 Mutarama.

    Intego y'iki gitero kwari ukwirukana inyeshyamba muri ako gace aho zakoraga ibikorwa bibangamiye abaturage b'abasivile kimwe n'abakorera imirayngo nterankunga ifasha abaturage muri zone ya Drodro na Roe.

    Mu mirwano yamaze umunsi wose ku wa Kabiri, umusirikare umwe wa MONUSCO bivugwa ko ari we wakomerekejwe n'amasasu ariko ubuzima bwe bukaba bumeze neza kuri ubu.

    Icyo ngo cyari igitero cya kabiri MONUSCO yagabye muri ako gace cyafashije mu gushakira inzira imiryango itera inkunga abaturage bababaye yari yarabuze aho imenera.

    Ku wa 20 Mutarama ku mugoroba, inyeshyamba za CODECO zagabye igitero ku birindiro by'ingabo za MONUSCO i Roe muri Teritwari ya Djugu. MONUSCO ngo yabashije kurwanya icyo gitero isubiza inyuma abakigabye. Nta bahitnywe na cyo batangajwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdc-inyeshyamba-10-zaguye-mu-gitero-cyagabwe-na-monusco-muri-ituri

  • Perezida Kagame yakiriye Gen Muhoozi umwita Nyirarume #rwanda #RwOT

    Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, akaba yakiriwe na Perezida Kagame mu biro bye muri Villade Urugwiro ku gicamunsi cy’uyu munsi.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, byatangaje aya makuru yo kuba Perezida Kagame yakiriye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, bivuga ko “Bari kuganira ku mubano w’Ibihugu byombi ; u Rwanda na Uganda.”

    Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wari watangaje iby’uru ruzinduko rwe rw’umunsi umwe, mu butumwa yari yanyujije kuri Twitter, yari yagize ati 'Ejo nzaba ndi kumwe na Marume/Data wacu Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda, amakuru arambuye muzagezwaho ku gihe.'

    MU GITONDO UBWO YAGERAGA MU RWADA

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Perezida-Kagame-yakiriye-Gen-Muhoozi-umwita-Nyirarume