Category: Uncategorized

  • Sadio Mane na Mo Salah bazahurira muri kamarampaka zo gushaka itike ya Qatar 2022 [Tombola] #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika [CAF] ryshyize hanze uko amakipe 10 azakina mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka azerekeza mu gikombe cy'isi cya 2022 kizabera muri Qatar mu mpera z'uyu mwaka.

    Iyi tombola yabereye i Yaoundekuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mutarama 2022.

    Uyu muhango wo gutombora wakozwe n'abarimo Mimi Fawaz,Emmanuel Adebayor na El Hadji Diouf mu gihe umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri CAF, Samson Adamu ariwe wari uwohagarariye.

    Iyi tombola yarangiye igaragaje ko hagati ya Mohamed Salah na Sadio Mane,umwe atazakina igikombe cy'isi 2022 kuko ibihugu byabo byatomboranye.

    Iyi mikino ya kamarampaka izakinwa hashakwa amakipe 5 azahagararira CAF mu gikombe cy'isi kizabera muri Qatar kuva kuya 21 Ugushyingo kugeza kuya 18 Ukuboza 2022.

    Iyi mikino izakinwa ibanza n'iyo kwishyura,izaba hagati ya 21 na 29 Werurwe 2022.

    Uko Tombola yagenze:

    Agakangara ka mbere 1: Egypt, Cameroon, Ghana, Mali, DR Congo
    Agakangara ka 2: Nigeria, Algeria, Senegal,

    Imikino

    Egypt v Senegal
    Cameroon v Algeria
    Ghana v Nigeria
    DR Congo v Morocco
    Mali v Tunisia

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sadio-mane-na-mo-salah-bazahurira-muri-kamarampaka-zo-gushaka-itike-ya-qatar

  • Mu Rwanda: ibyabaye ku mujura wibye amafaranga y'umuvuzi gakondo ni akumiro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Rusizi haravugwa inkuru itangaje y'umuvuzi gakondo wagaruje amafaranga ye yari yibwe n'umusore akoresheje imbaraga ze zidasanzwe.

    Amakuru avuga ko uyu muvuzi gakondo yitwa Dr. Kigoma wo mu Gisaka, yari mu Mujyi wa Rusizi agiye kugira icyo agura muri alimentation, ashatse amafaranga ngo yishyure arayabura, asanga bayibye.

    Ako kanya yahise akora ku miti ye, avuga ko agiye guhamagara uwamwibye. Umujura yahise aza yiruka ataka ashakisha uwo yibye ngo amusubize ibye.

    Dr. Kigoma yagize ati 'Nashatse amafaranaga ndayabura nsanga ikofi bayibye harimo ibihumbi 12 Frw n'andi mafaranya ya Congo ibihumbi 10, kubera ko Abanya-Gisaka batibwa, mpita nkora ku miti nkoresha abantu bambwira ko igisambo kiri gutaka ndahagera umujura ampa ibyanjye.'

    Ababonye uriya mujura, bavuga ko akimara gutanga ikofi y'abandi yagiye yahise ashima Imana yamukoreye ibitangaza kuko yumvaga nta mahoro afite.

    Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-ibyabaye-ku-mujura-wibye-amafaranga-yumuvuzi-gakondo-ni-akumiro/

  • Mu mvura nyinshi Kiyovu Sports yigaritse ikipe ya Espoire Fc – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports itsinze ikipe ya Espoire Fc yari yayisuye i Kigali Nyamirambo ibitego bibiri kuri kimwe 2-1.

    Wari umukino w'umunsi wa 14 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda.

    Uyu mukino waje gutangira amakipe yombi yatakana ashaka kureba ko yabona igitego.

    Ku munota wa 39 ikipe ya Espoire Fc yaje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Nkurunziza Felcien.

    Igice cya mbere cyaje kurangira ikipe ya ikipe ya Espoire Fc ikiri imbere n'igitego kimwe ku busa.

    Igice cya kabiri cyaje gutangira ikipe ya Kiyovu Sports yakosoye byinshi, iza inashaka kureba ko yabona igitego cyo kwishyura.

    Ku munota wa 48 ikipe ya Kiyovu Sports yaje kubona igitego cya mbere cyo kwishyura icyo yari yatsinzwe, igitego cya Kiyovu Sports cyatsinzwe na Thierry Ndayishimiye.

    Ku munota wa 65 ikipe ya Kiyovu Sports yongeye kubona ikindi gitego cyatsinzwe na Abedi Bigirimana.

    Ikipe ya Kiyovu Sports yakomeje kugenda irusha ikipe ya Espoire Fc, gusa ariko ikipe ya Espoire Fc yakomeje kwihagararaho.

    Ku munota wa 81 umutoza w'ungirije wa Kiyovu Sports 'Rwaka' yaje guhabwa ikarita y'umuhondo.

    Iminota 90 yagenwe n'amategeko yaje kurangira ikipe ya Kiyovu Sports ikiri imbere n'ibitego bibiri ku kuri kimwe.

    Ikipe ya Kiyovu Sports yahise ifata umwanya wa mbere mu Apr Fc ya kabiri itari yakina na As Kigali.

    Source : https://yegob.rw/mu-mvura-nyinshi-kiyovu-sports-yigaritse-ikipe-ya-espoire-fc/

  • COVID-19 : Abagore batwite bikingije kubw’impanuka basabwa gukurikiza gahunda zose z’umugore utwite #rwanda #RwOT

    Nubwo umugore utwite yemerewe gufata urukingo rwa COVID-19, ari uko ari mu gihembwe cya 2 kuzamura, hari abafashe izi nkingo kubw’impanuka bakiri mu gihembwe cya mbere. Aba basabwa gukomeza gukurikiza gahunda zose.
    Kuva mu kwezi kwa Nyakanga muri uyu mwaka wa 2021 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko abagore batwite n’abonsa bajya mu cyiciro cy’ihutirwa cy’abagombaga kwikingiza COVID-19, ariko bigahera ku mugore utangiye igihembwe cya 2, (Ni ukuvuga nyuma y’ibyumweru 12 (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4420

  • Gatsibo : Kwibumbira mu matsinda byatumye abagore batishoboye biteza imbere #rwanda #RwOT

    Gatsibo : Kwibumbira mu matsinda byatumye abagore batishoboye biteza imbere Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Gitoki bavuga ko kwibumbira mu matsinda byatumye biteza imbere bigeza kuri byinshi birimo ubworozi no gutura heza.
    Abagore bari biganjemo abatishoboye bo mu Tugari dutandukanye two mu Murenge wa Gitoki bavuga ko biteje imbere babikesha kwibumbira mu matsinda yo kugurizanya.
    Bijya gutangira, aba bagore ngo bahawe akazi muri VUP, abandi bahabwa akazi mu Bigo (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4421

  • Karongi : Ubucuruzi bw’isambaza bwatumye abagore baca ukubiri no gutega amaboko abagabo #rwanda #RwOT

    Karongi : Ubucuruzi bw’isambaza bwatumye abagore baca ukubiri no gutega amaboko abagabo
    Abagore batandukanye bo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Bwishyura no mu mbibe zawo bakora ubucuruzi bw’isambaza, bavuga ko biteje imbere bakaba batagitega amaboko abagabo.
    Mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, hari abagore batandukanye bacuruza isambaza mbisi, izumye ndetse n’izikawushije 'izikaranze’ mu mavuta. Aba bagore baba bacuruza ku mabase mu ndobo no mu bindi bikoresho. Bamwe muri aba (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4422

  • Nyamasheke : Abagore batinyutse gukorana n’Ibigo by’imari barishimira iterambere bagezeho #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bagore bo mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyamasheke bavuga ko bamaze kugera kure mu iterambere babikesha gukorana n’ibigo by’imari. Mukanyandwi Dancille, utuye mu Murenge wa Macuba, avuga ko amaze imyaka irenga 20 akora ubushabitsi butandukanye bwatumye yiteza imbere nyuma yo gukorana n’Ikigo cy’imari.
    Yagize ati 'Natangiye gukora ubushabitsi mu 1995, icyo gihe nacuruzaga isambaza, nyuma nza kubireka njya mu bucuruzi bw’ibisheke, ubu ncuruza imyenda y’abageni. Natangiriye ku gishoro (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4423

  • Itangazo: Mutsinzi Christian yasabye guhindura amazina akitwa NSINZI CHRISTIAN – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwitwa MUTSINZI Christian yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa NSINZI CHRISTIAN mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina n'uko ariyo mazina yakoresheje mu ishuri kuva yatangira kwiga.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://yegob.rw/itangazo-mutsinzi-christian-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-nsinzi-christian/

  • Kigali: 'Biryogo Car free zone’ mu isura nshya irimbishije ubugeni (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uku ni ko Biryogo izaba isa mu minsi mike iri imbere

    Uku ni ko Biryogo izaba isa mu minsi mike iri imbere

    Ni Agace gasanzwe karangwamo uruja n’uruza rw’abantu bitewe n’ibikorwa by’ubucuruzi bihakorerwa byiganjemo ubucuruzi bwa Thé Vert, aho ibikorwa by’ubugeni byatangiye gukorwa kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mutarama 2022, bitangirira mu mihanda itatu ariyo KN 115 St, KN 113 St na KN 126 St.

    Mu butumwa bugaragara ku rubuga rwa Twitter y’Umujyi wa Kigali, buvuga ko iyi ari gahunda igamije impinduka zishingiye ku byifuzo by’abaturage, aho Umujyi wa Kigali urimo kwifashisha ubugeni mu guhindura Biryogo Car Free Zone, ahantu rusange h’ibikorwa n’urujya n’uruza rw’abantu.

    Ubwo bugeni burimo gukorerwa mu mihanda ngo buzatuma Umujyi urushaho kugaragara neza no kugendwa, akaba ari gahunda yiswe #KigaliYacu.

    Mu rwego rwo gusubiza ibyifuzo by’abaturage kandi, urubyiruko rwize mu ishuri ry’Ubugeni n’Ubuhanzi rya Nyundo, nirwo rwahakoreye igishushanyo cy’ubugeni, ibi ngo bikaba ari ingufu zihindura uburyo abanyakigali bari basanzwe bamenyereye kuba mu Mujyi wabo, ahubwo zigakurura abawusura ari nako zizamura imibereho y’abahatuye.

    Mu gutangiza ibi bikorwa umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, niwe wifatanyije n’abanyabugeni gusiga amarangi bashushanya uko byateganyijwe.

    Umujyi wa Kigali ni umwe mu Mijyi 15 yo ku isi iheruka gutsindira igihembo muri 'Mayors Challenge', mu irushanwa ryari ryitabiriwe n’imijyi 631 yo mu bihugu 99 byo hirya no hino ku isi.

    Ni irushanwa riba rigamije kugaragaza udusha imijyi yahanze, aho umushinga w’Umujyi wa Kigali wari mu cyiciro cyo kubungabunga ibidukikije, ukaba wari uwo gufata amazi mu duce tudafite imiturire myiza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kigali-biryogo-car-free-zone-mu-isura-nshya-irimbishije-ubugeni-amafoto

  • Amajyaruguru: Polisi yakanguriye abamotari kutishora mu byaha bakurikiye amafaranga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CSP Francis Muheto asanga abamotari bishora mu byaha bakurikiye inyungu basiga icyasha bagenzi babo

    CSP Francis Muheto asanga abamotari bishora mu byaha bakurikiye inyungu basiga icyasha bagenzi babo

    Ibyo yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022, mu biganiro byahuje Polisi na bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto (abamotari) bo mu Turere twa Musanze, Burera na Gakenke; bigamije kurebera hamwe uko barushaho kunoza ibyo bakora.

    CSP Muheto, yagarutse ku byaha bimwe na bimwe abamotari bakunze kugiramo uruhare, harimo gutwara abantu bambukiranya imipaka mu buryo butemewe n’amategeko, batunda magendu n’ibiyobyabwenge, gutwara abajura n’ibyo baba bibye, abarenza amasaha agenwe yo kuba bageze mu ngo zabo n’ibindi.

    Abishora muri ibyo byaha, CSP Muheto, abasanisha n’abatifuriza igihugu ineza nk’uko yabigarutseho.

    Agira ati 'Icyo dusaba abamotari cyane cyane bishora muri ibyo byaha, ni ukuzibukira, ahubwo bakajya baduha amakuru, kuko akenshi nk’abo bantu batwara b’abanyabyaha, baba baziranye cyangwa banamenyeranye na bo. Ufite magendu cyangwa ibiyobyabwenge akuye ahantu runaka, aba afite abamotari akorana na bo bamufasha kubigeza iyo abijyana'.

    Ati 'Umujura wibye mu rugo rw’umuturage, aba afite umumotari umwe cyangwa babiri ndetse yewe banarenga aziranye na bo, ku buryo harimo uwo yiyambaza akaza kumutwaza ibyo yibye. Tukaba rero duhamagarira abamotari kuba abafatanyabikorwa beza ba Polisi, bo kujya bayiha amakuru atuma duhita dufata abo banyabyaha hakiri kare'.

    Mu Ntara y

    Mu Ntara y’Amajyaruguru habarirwa abamotari basaga ibihumbi 4,000 muri Koperative 15

    Abamotari na bo bemera ko hari uruhare runini bagiraga mu byaha bitandukanye bigaragara, bakurikiye inyungu z’amafaranga.

    Uwitwa Kalisa Claude ati 'Hari igihe umuntu yaturukaga mu misozi cyangwa mu mayira atazwi, afite nk’ibintu mu bipfunyika, kandi bigaragara ko ari magendu cyangwa ibiyobyabwenge. Kubera kwirukankira icyashara cy’amafaranga, nkihutira kumushyira kuri moto, hakaba ubwo tugeze nko mu nzira tugahura na Polisi, ikaduhagarika, ikadufata, tugahanwa twembi. Ubu ingamba ntahanye ni ukujya ntwara umugenzi mbanje kugenzura, nkamenya ibyo afite mu muzigo we, nasanga ari ibitemewe nkamutangira amakuru'.

    Ineza Jean Marie Vianney na we ati 'Abatobora amazu y’abaturage biba za Flat n’ibindi bikoresho byo mu ngo, babikora mu masaha ya nijoro. Ayo masaha nta magare cyangwa imodoka ziba zikora akazi ko gutwara abagenzi uretse za moto. Ugasanga bamwe muri twe tugira uruhare mu gutwara abo bajura baba bavuye kwiba mu ngo. Ubu rero icyo njye niyemeje, ni uko n’igihe nemereye gutwara uwo mujura aho agiye, nzajya mujijisha mpite mutangira amakuru mu nzego zishinzwe umutekano, zize zimufate, zimuryoze icyo cyaha'.

    Abamotari bemeza ko ibyaha byinshi bigaragara mu mwuga wabo, bibagiraho ingaruka zirimo, gucibwa amande, gufatira ibinyabiziga byabo cyangwa gutabwa muri yombi; imiryango yabo igasigara ihanganye n’ingaruka z’ubukene.

    Muri ibi biganiro, abamotari babyitabiriye bahamije ko basobanukiwe uburemere bw’icyaha cyo kwirengagiza amategeko n’amabwiriza bakuriye inyungu z’amafaranga, aho biyemeje kugicikaho.

    Mu bindi abamotari basabwe na Polisi y’u Rwanda, ni ukubahiriza amategeko y’umuhanda bayitwararika kugira ngo birinde impanuka, ari na ko barushaho kurengera ubuzima bwabo n’ubw’abagenzi batwara.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwari buhagarariwe na Bagirishya Pierre Claver, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, wibukije Abamotari ko iterambere baharanira, badashobora kurigeraho badafite ubuzima bwiza. Akaba ariho yahereye abasaba kwirinda icyorezo cya Covid-19 no kukirinda abagenzi batwara. By’umwihariko bitabira kwikingiza byuzuye, nk’uburyo bwo guhashya ubukana bwacyo.

    Mu Ntara y’Amajyaruguru, habarurwa Koperative 15 z’abamotari, zibumbiyemo abanyamuryango basaga 4000.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amajyaruguru-polisi-yakanguriye-abamotari-kutishora-mu-byaha-bakurikiye-amafaraga