Category: Uncategorized

  • Amajyepfo: Minisitiri Gatete yasuye urugomero ruzatanga amashanyarazi mu Burundi – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatete yasuye ibi bikorwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mutarama 2022 aho yahereye mu Karere ka Gisagara ku rugomero rwa Kigoma-Gisagara ruri kubakwa, ahava akomereza ku ruganda rw'amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri rutanga megawatt 80.

    Yakomereje mu Karere ka Nyanza aho yasuye uruganda rukora insinga z'amashanyarazi rwatangiye gukora muri Kamena 2021, rwuzuye rutwaye miliyari 13 Frw.

    Minisitiri Gatete yavuze ko yaje gusura ibyo bikorwa muri gahunda yo kugenzura aho gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu hose igeze.

    Ati 'Uru ruganda rwa nyiramugengeri ruri gukorerwa isuzuma rya nyuma kugira ngo rutangire gutanga amashanyarazi, ubu mu by'ukuri baduhaga megawatt 30, tukaba twari tuje kureba aho akazi kageze ku bijyanye no kubona ibyangombwa by'ibanze nka nyiramugengeri bacukuraga. Hanyuma [tuzareba] ukuntu igera hano n'uko bayikoresha n'ibivamo bindi, icyo bikoreshwa n'uburyo uruganda rwose ruteye kugira ngo bishobore kuduha icyizere cy'uko aya mashanyarazi nituyabona tuzajya tuyabona igihe cyose amasaha 24.'

    Yakomeje avuga ko urugomero rw'amashanyarazi mpuzamahanga rwa Kigoma-Gisagara ruri kubakwa ruzohereza umuriro mu Burundi.

    Ati 'Muri Gisagara kandi hari urugomero rw'amashanyarazi mpuzamahanga twari tuje kureba yohereza umuriro i Burundi. Narwo ruzarangira muri Mata kugira ngo rutangire gukora.'

    Minisitiri Gatete yavuze ko ibyo bikorwa bizihutisha iterambere ry'ubukungu n'ibikorwaremezo, asaba ko hakwihutishwa imirimo isigaye no kubungabunga neza ibyagezweho.

    Uru ruganda rutanga amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri twatangiye kubakwa mu 2017, rukaba rwaruzuye rutwaye miliyari 400 Frw.

    Insinga zikorerwa mu ruganda i Nyanza zifasha mu gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu hose

    Minisitiri Gatete yasobanuriwe imikorere y’uruganda rw’insinga z’amashanyarazi ruri mu Karere ka Nyanza

    Minisitiri Gatete yasobanuriwe uko uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara rukora

    Minisitiri Gatete yasobanuriwe uko uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara rukora

    Minisitiri Gatete yasuye ibikorwa b’amashanyarazi byitezweho kuzamura ingano yayo mu gihugu

    Uru ruganda rutanga amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri twatangiye kubakwa mu 2017 rukaba rwaruzuye rutwaye miliyari 400 Frw

    Uruganda rukora insinga z amashanyarazi rwatangiye gukora muri Kamena 2021 rwuzuye rutwaye miliyari 13 Frw

    Yasuye uruganda rukora insinga ashima imikorere yarwo asaba ko bakomeza kongera ubushobozi bw’ibyo bakora kugira ngo bibe byahaza isoko ry’ababikeneye

    Yavuze ko yaje gusura ibyo bikorwa muri gahunda yo kwihutisha ko amashanyarazi akwira mu gihugu hose

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-minisitiri-gatete-yasuye-urugomero-ruzatanga-amashanyarazi-mu-burundi

  • Mr Rwanda: Hazatorwa numuhungu ukunzwe; ibih… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, Imanzi Ltd yasinye amasezerano y'imikoranire na Sosiyete icuruza Internet mu Rwanda, Mango 4G izatanga internet kuva kuri Mr Rwanda kugeza ku muntu uzagira uruhare mu cyiciro cy'amatora.

    Aya masezerano yashyizweho umukono n'Umuyobozi wa Imanzi Ltd, Byiringiro Moses ndetse n'Umuyobozi Ushinzwe gukurikirana ibikorwa muri Mango 4G, Uwase Cythia.

    Umusore uzegukana ikamba rya Mister Rwanda azahabwa imodoka ifite agaciro ka miliyoni 10 Frw n'inzu yo kubamo mu gihe cy'umwaka umwe. 

    Azahabwa kandi internet yo gukoresha mu gihe cy'umwaka azahabwa na Mango 4G, ndetse azanahembwa 'smart phone' na Infinix.

    Igisonga cya mbere [1st Runner Up] azahabwa internet azakoresha mu mwaka na Mango 4G ahabwe na 'router' imufasha kubona internet.

    Igisonga cya kabiri [2nd Runner Up] nawe azahabwa internet azakoresha mu gihe cy'umwaka umwe na 'router'.

    Umusore ukunzwe mu irushanwa [Mister Popularity] azahembwa internet y'umwaka ndetse na 'Smart Phone' izatangwa na Infinix.

    Umuyobozi wa Imanzi Ltd, Byiringiro Moses yabwiye INYARWANDA ko mu rwego rwo kwagura iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya mbere bahisemo ko bazajya bahemba abantu batatu barushije abandi gutora abasore bazaba bahatana mu cyiciro cy'amatora.

    Buri Cyumweru bazajya bahemba abantu batatu bahize abandi gutora mu matora yo kuri internet, aho buri umwe azajya ahembwa internet ya 100 GB mu gihe cy'amezi atatu.

    Buri Cyumweru kandi bazajya bahemba abantu batatu barushije abandi gutora banyuze ku butumwa bugufi (SMS). Buri umwe azajya ahabwa telefoni Akeza Smart Phone ndetse na internet y'umwaka wose wongeyeho 10GB. 

    Umuyobozi wa Imanzi Ltd, Byiringiro Moses [Uri iburyo] n'Umuyobozi Ushinzwe gukurikirana ibikorwa muri Mango 4G, Uwase Cythia basinye amasezerano y'imikoranire  

    Sosiyete icuruza Internet mu Rwanda, Mango 4G izatanga internet kuva kuri Mr Rwanda kugeza ku bazajya bahiga abandi mu gutora abasore

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113761/mr-rwanda-hazatorwa-numuhungu-ukunzwe-ibihembo-byongerewe-kugeza-ku-bazatora-113761.html

  • Miss Rwanda ashobora kujya yitabira Miss High… – #rwanda #RwOT

    Miss High School Africa USA ni irushanwa rigiye gutangizwa n'umushoramari w’umunyamerika Ashley Shumba usanzwe ufite kompanyi zitwara ibintu (Trucking company), ndetse ni we nyiri Global Small Business Award ibera i Dubai afatanyije na Emirates Airlines.

    Iri rushanwa rigamije guteza imbere abakobwa bakiri bato b'Abanyafurika. Umunyamafaranga Ashley Shumba aherutse kuvuga ko gutangiza iri rushanwa biri muri gahunda yihaye nk'umunyafurika yo kugira icyo akorera umugabane avukamo.

    Umukobwa uzajya wegukana ikamba rya Miss High School Africa USA azajya ahabwa ibihembo birimo umushahara wa buri kwezi; inzu yo kubamo muri America umwaka wose mu Mujyi wa Philadelphia; ubwishingizi bw'ubuzima; aho gukorera; imikufi; gutunganyirizwa imisatsi n'ibindi bijyana nabyo hamwe n’izindi mpano zitandukanye.

    Harimo kandi kwishyurira batatu ba mbere amashuri muri Kaminuza muri Amerika ari cyo gihembo nyamukuru.

    Ashley Shumba ni we watumiye ku meza Miss Nimwiza Meghan a Miss Iradukunda Lilaine bagirana ibiganiro biturutse ku kuba irushanwa rya Miss Rwanda bagira uruhare mu gutegura rimaze kugera ku rwego Mpuzamahanga ndetse n'uburyo rikora rishyira imbere cyane guteza imbere umwana w'umukobwa.

    Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Itegura Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan yabwiye INYARWANDA ko hari ubufatanye hagati ya Miss Rwanda n'abategura Miss High School Africa USA ku buryo umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda cyangwa se undi witabiriye Miss Rwanda azajya ahagararira u Rwanda muri Miss High School Africa USA.

    Ati '…Binakunze kandi bizanakunda hari umukobwa uzajya ujya guhagararira u Rwanda muri iryo rushanwa, akaryitabira. Igihe rizatangirira tuzabimenyeshwa namwe mu bimenyeshwe. Hanyuma ni tugira umuntu uduhagararira nk’u Rwanda nabyo muzabimenya.'

    Miss Nimwiza akomeza ati “…Ni nk’uko Miss World twohereza umukobwa wanyuze muri Miss Rwanda. […] Dufite ‘license’ ya Miss High School Africa igihe izatangirira umukobwa uzaba wanyuze muri iryo rushanwa [Miss Rwanda] nawe azajya yitabira iryo ng’iryo rindi Miss High School Africa,”

    Umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda ahagararira u Rwanda muri Miss World. Kuva mu 2016, nibwo u Rwanda rwatangiye kwitabira Miss World iri mu marushanwa ane akomeye ku Isi, ariko nta mukobwa urabasha kuza mu ba mbere bavamo Nyampinga w'Isi.

    Mu 2021 u Rwanda rwahagarariwe na Miss Rwanda 2021 Ingabire Grace utarabashije kuboneka muri 40 bazasubira Puerto Rico guhatanira ikamba.

    Miss Nimwiza Meghan avuga ko kugira ngo wohereze umukobwa mu marushanwa y'ubwiza ugomba kuba ufite 'license' [uburenganzira].

    Avuga ko kugeza ubu bafite 'license' yo kwitabira Miss World ari na ho bohereza umukobwa wegukana ikamba rya Miss Rwanda. Ati 'Kugira ngo witabire ariya marushanwa yo hanze uba ugomba kuba ufite ‘License’ hari ama-License uba ugomba kuba ufite. Uwatsinze Miss Rwanda dufite ‘license’ ya Miss Rwanda niho twohereza umukobwa watsinze Miss Rwanda,'

    Akomeza avuga ko irushanwa rya Miss Rwanda ryaguka uko bucyeye n'uko bwije hashingiwe ku bitekerezo by'abafatanyabikorwa n'abandi mu ntego yo kugira uruhare mu rugendo rw'iterambere rw'umwana w'umukobwa.

    Avuga ko hari icyizere cy'uko bazagirana ubufatanye n'andi marushanwa arimo Miss Earth ku buryo umukobwa wegukanye Miss Rwanda cyangwa undi yajya nayo ayitabira.

    Ati '…Ubufatanye bwo bwanaza bubaye budahari ariko kuri ubu ngubu ubufatanye’ bunini tugerageza kubyaza umusaruro bishoboka byose ni Miss World n’izo za Miss Universe, Miss Earth nazo zizaza, zanaza ariko kuri ubu ng’ubu dushyize imbaraga cyane kuri Miss World,'

    Miss Meghan yavuze ko Miss Ingabire Grace wahagarariye u Rwanda muri Miss World 2021 atahise agaruka mu Rwanda nyuma y'uko irushanwa risubitswe, ahubwo ko muri iki gihe akiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Avuga ko nka Miss Rwanda bashimye uko yitwaye muri Miss World, kandi ko amakosa yagaragaye bayakubuyemo amasomo bazubakiraho mu gutegura undi mukobwa uzaserukira u Rwanda.

    Inkuru bifitanye isano: Miss Rwanda 2022: Hamaze kwiyandikisha 350, abafite indwara zidakira n'ubumuga batinyuwe – Ikiganiro na Meghan 

    Muri Nzeri 2021, Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa na Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan bagiranye ibiganiro n’abari gutegura irushanwa rya Miss High School Africa USA 

    Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Itegura Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan, yavuze ko hari ubutanye n'abategura Miss High School Africa USA ku buryo umukobwa witabiriye Miss Rwanda azajya ayitabira 

    Miss Nimwiza Meghan yasabye abakobwa biyandikishije muri Miss Rwanda 2022 kwikingiza Covid-19 no kwipimisha ku munsi w'ijonjora

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS NIMWIZA MEGHAN


    MENYA HANO UKO WAKITABIRA MISS RWANDA 2022

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113758/miss-rwanda-ashobora-kujya-yitabira-miss-high-school-africa-usa-kuki-byari-miss-world-gusa-113758.html

  • Huye: Abana basaga 8 000 bataye ishuri mu bihembwe bibiri by'uyu mwaka – #rwanda #RwOT

    Ibarurura riheruka gukorwa n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Huye rigaragaza ko mu mashuri y'inshuke, abanza, ayisumbuye n'ay'imyuga, abana 8 184 bataye ishuri kuva uyu mwaka watangira.

    Barimo 1 832 bataye ishuri mu gihembwe cya mbere n'abandi 6 352 batarasubira gutangira icya kabiri.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Kankesha Annonciata, yavuze ko batangije ubukangurambaga bw'iminsi irindwi bwo kugenda urugo ku rundi bashakisha abana bataye ishuri.

    Ati 'Ubu bukangurambaga bw'iminsi irindwi ni ubwo kugera urugo ku rugo kuko iyo umubwiye ngo ejo uzajye ku ishuri hari igihe birangirira hano. Ni ubwo kugera urugo ku rugo kuko umwana aho ari turahazi turimo gufatanya na Mutwarasibo na Mudugudu n'umwarimu wigisha uwo mwana.'

    Yakomeje avuga ko bari gukorana n'abana b'abanyeshuri kugira ngo bajye batanga amakuru ya bagenzi babo baretse ishuri.

    Bamwe mu batanga ibitekerezo bavuga ko kuba abana bava mu ishuri bituruka ku bukene buri mu miryango ndetse no kuba hari ababyeyi batita ku bana babo.

    Mukamana Christine ati 'Hari umubyeyi uba ufite abana benshi biga afite nk'abana bane kandi twishyura 2 000 Frw ku mwana umwe, kugira ngo abone 8 000 Frw buri kwezi bikamugora.'

    Izabayo Jean Pierre ati 'Ukabona abana barazerera ababyeyi ntibabakurikirane ngo babasubize mu ishuri, ugasanga abana na bo ntabwo babyitayeho kuko umubyeyi na we aba yagiye gushaka ibibatunga.'

    Hirya no hino mu masoko yo mu Karere ka Huye usanga hagaragara abana batagiye ku ishuri, bamwe muri bo baba bacuruza abandi batembera cyangwa bajyanye n'ababyeyi babo babatwaje ibicuruzwa.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangiye gusura imiryango ifite abana batarasubira mu ishuri kugira ngo bashishikarizwe kurisubiramo

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-abana-8-000-ntibarasubira-ku-ishuri

  • Rwamagana: Ababyeyi bari baranze gusinyira abana ngo bakingirwe COVID-19 batangiye kwisubiraho – #rwanda #RwOT

    Kuva mu gihembwe cya mbere cy'umwaka w'amashuri, nibwo Leta y'u Rwanda yatangiye gukingira abana bari hagati y'imyaka 12 na 17 mu rwego rwo kubafasha kwirinda COVID-19, dore ko bakunze kuba ari benshi kandi bari ahantu hamwe mu gihe cy'amasomo.

    Ubwo iki gikorwa cyatangiraga, ababyeyi basabwe kujya gusinyira abana babo kugira ngo baterwe uru rukingo ariko bamwe barabyanga, bafite impungenge z'ingaruka z'urukingo ku bana babo, rimwe ugasanga ibi bibazo bishingiye ku myemerere cyangwa se ku bumenyi buke.

    Umuyobozi w'Urwunge rw'Amashuri rwa Rwamagana A, Safari Ignace, yabwiye IGIHE ko bari bafite imiryango yinangiye gusinyira abana babo kugira ngo bakingirwe, bigatuma igihembwe cya mbere gisozwa hari abana batarakingirwa, nubwo inkingo zari zihari.

    Ati 'Icyo kibazo cyagiye kigaragara kuko hari ababyeyi batemeraga ko abana babo bakingirwa kuko kugira ngo umwana akingirwe bisaba ko umubyeyi abanza kumusinyira. Nk'aha ku kigo cyacu twari dufite imiryango icyenda yanze gusinyira abana turinda dusoza igihembwe cya mbere abo babyeyi batarasinya.'

    Uyu muyobozi yavuze ko batanze raporo yerekana abana bakingiwe n'abatarakingirwa, ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana bubizeza ubukangurambaga bwakozwe mu gihe cy'ibiruhuko.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mutoni Jeanne, yabwiye IGIHE ko kenshi wasangaga umubyeyi wanze gusinyira umwana we, na we yabaga atarikingije COVID-19, avuga ko ubukangurambaga bwatumye benshi mu babyeyi basobanukirwa bakava ku izima.

    Ati 'Icyo twe dukomeza gukora ni ubukangurambaga tugakorana inama, bakatwereka imirongo yo muri Bibiliya bashingiraho banga kwikingiza. Natwe turi abakirisitu, tukabereka imirongo ibereka ko dukwiriye gukunda ubuzima bwacu.'

    Yakomeje avuga ko ibyo biganiro bagiranye bishingiye kuri Bibiliya byatumye benshi mu babyeyi barushaho gusobanukirwa impamvu bakwiriye kwikingiza ndetse bakanakingiza abana babo.

    Mutoni yashimye abayobozi b'amadini asengerwamo n'abari binangiye ku rukingo, kuko bagize uruhare mu gusobanurira abaturage impamvu bakwiriye kwemera kwikingiza Covid-19.

    Uyu muyobozi yavuze ko mu Karere ka Rwamagana hari abantu 1000 bari baranze kwikingiza no gusinyira abana babo, ariko ubu bamaze kwigishwa barikingiza ndetse banijyana ku mashuri gusinyira abana babo kugira ngo bakingirwe.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne, yavuze ko bifashishije abakozi b’Imana mu kwigisha ababyeyi bari barinangiye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-hagaragajwe-uruhare-rwa-bibiliya-mu-guhindura-imyumvire-y-abanze

  • Igwizanyito ku nka; gihamya cy'icyubahiro zari zifite mu mateka y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Inka zagize imimaro muri Politiki y'ububanyi n'amahanga n'ubutwerarane bw'u Rwanda n'ibindi bihugu, zigira imimaro muri Politiki y'ubukungu bw'igihugu, zigira imimaro muri Politiki y'imibereho myiza y'abaturage ndetse na Politiki y'umutekano mu gihugu.

    Kubera ibigwi inka yagize mu mateka y'u Rwanda, byatumye igira amazina menshi akomoka ku mimaro yayo, igwiza inyito nyinshi nka gihamya cy'icyubahiro yagwije mu Rwanda rugari rwa Gasabo. Muri iyi nkuru, turabataturira zimwe mu nyito zafatiwe ku mimaro y'inka zihamya icyubahiro cyayo mu Rwanda.

    Inka y'Ingabirano: Inka y'ingabirano, ni inka umuntu yagabirwaga n'inshuti magara biyemeje ko bagirana umubano w'akadasohoka. Inka y'Ingabirano niyo yari ihanitse muri zose, kuko ari nayo yafatiweho igihango cyo kugabirana nka kimwe mu bihango bitanu byabayeho mu mateka y'u Rwanda. Abagabiranye nibo bahindukaga 'Abanywanyi,' akaba ari izina buri wese yashoboraga kwita undi basangiye icyo gihango cyo kugabirana.

    Inka y'Ubuhake: Ubuhake ni akazi ko mu Rwanda rwo ha mbere, aho umuntu yakoreraga ku masezerano yo kuzahembwa inka, ubutaka cyangwa icyubahiro cyo kwishingirwa n'ukomeye. Uwakoraga ako kazi yitwaga 'umugaragu,' agahembwa inka bitaga Inka y'Ubuhake, cyangwa se Inka y'Ubugaragu. Iyo nka ikaba yari igihembo cy'umuntu wakoze akazi yemeranyijeho na sebuja.

    Inka y'Umunyafu: Inka y'Umunyafu, ni inka umugaragu yahabwaga na sebuja bwa mbere nk'igihembo cy'akazi k'ubuhake yabaga yarakoze mu gihe bagiranye mu masezerano. Iyi nka ikaba igereranywa n'umushahara wa mbere umukozi ahabwa ku kazi yahawe.

    Inka y'Impetano: Inka y'Impetano, ni inka y'ubuhake uhawe bwa kabiri, ikaba yagereranywa n'umushahara wa kabiri umukozi ahabwa uhereye igihe yatangiriye akazi.

    Inka y'Imbata: Inka y'Imbata, ni inka umuntu yihahiye, ayikuye mu bushobozi bwe yakusanyije ubundi akabuguramo inka.

    Inka y'Umuheto: Inka y'Umuheto, ni inka yagabirwaga ingabo zose zatsinze urugamba, iyi nka ikaba yarashyizweho n'Umwami Ruganzu Ndoli ubwo yagira ngo areme akanyabugabo mu Ngabo ze zirusheho koromya amahanga adakunda u Rwanda.

    Inka y'Imirindi: Inka y'Imirindi, ni inka yagabirwaga ikigwari cyahunze urugamba. iyi nka ikaba yarashyizweho n'Umwami Ruganzu Ndoli ubwo yagira ngo arememo ubutwari abatabufite, abahungaga urugamba nabo bagire imihigo yo gutabarira Igihugu.

    Inka y'Umuriro: Ni inka yahabwaga umuntu wigeze gutunga inka zikaza kumushiraho, kugira ngo yongere gutangiriraho asubira mu ruhando rw'abandi batunzi b'inka.

    Inka y'Ingarigari: Inka umubyeyi asigarana nyuma yo kuraga abana be.

    Inka y'Ifatarembo: Ni inka yatangwa iyo abagiye gusaba irembo ry'umugeni bamaraga kuribemerera.

    Inka y'Inkwano: Inka bakwaga umugeni.

    Inka ya Gashyimbo: Inka yagendaga nk'ibishyingiranwa ku mukobwa bashyingiye.

    Inka y'Intekeshwa: Ni inka umukobwa ukiri ikirongore yahabwaga na sebukwe mu mugenzo wo gutekesha abana babo bashyingiranywe.

    Inka y'Indongoranyo: Inka ikomoka ku nkwano y'umukobwa ikagarukira uwayikoye.

    Inka y'Urugori: Inka umugore ajyana iwabo ajyanye urugori bwa mbere.

    Inka y'Icyari: Inka umukobwa ahabwa n'iwabo amaze kubyara.

    Izi ngwizanyito n'izindi tutarondoye dore ko zinahari ari nyinshi, ni zo gihamya icyubahiro inka yari ifite mu muryango Nyarwanda, gusa izi mpuzanyito zikagora benshi mu mikoreshereze yazo, kuko hari igihe uvuga inyito y'inka iyi n'iyi kandi mu mateka y'u Rwanda atari ko yakagombye kwitwa.

    U Rwanda ni Igihugu cy'umurage uzingatiye ibintu byinshi birimo n'inyito y'ibintu, ahantu n'umuntu, ku buryo bisaba kwigengesera mu kubikoresha mu mvugo no kubigiramo ubuzobere buhanitse kugira ngo hatazabaho guhomvomvwa ababizi bakagucishamo ijisho.

    Inka yahoranye agaciro gakomeye mu mateka y’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igwizanyito-ku-nka-gihamya-cy-icyubahiro-zari-zifite-mu-mateka-y-u-rwanda

  • Sobanukirwa impamvu bavuga ko kurya intoryi bitera kugira amabuno manini – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kenshi na kenshi dukunda kurya ibiribwa kuko bituryohera cyangwa bigaragarira amaso yacu neza, cyangwa tukaba twanabyirengagiza kubera kudasobanukirwa akamaro bifitiye umubiri wacu. Ni yo mpamvu ngira ngo turebere hamwe niba mu mimaro intoryi zifitiye akamaro umubiri wacu no kugira amabuno manini birimo. Tukaba twifashisha urubuga rwa la nutrition.fr

    1.Kongerera umubiri imbaraga

    Ngo nkuko bimenyerewe ko inyapek e aribyo bigira uruhare mu kongera imbaraga z'umubiri, byanagaragajwe n'abahanga mu bitera imbaraga ko imbuto na zo ari isoko ikomeye mu gutera imbaraga tutibagiwemo n'intoryi.

    2.Zirinda umuvuduko mwinshi w'amaraso

    Kubera ko intoryi zifite imyunyungugu myinshi aho havugwamo nka za magnesium na potassium. Ibi bituma zigira akamaro mu kurinda umuvuduko w'amaraso ukabije hifashishijwe iyi myunyungugu.

    3.Zifasha igogorwa kugenda neza

    Intoryi zifite uturemangingo (Fibers) dufasha udukoko tuba mu mara manini tuzwi ku izina rya 'bateria' tukaba twakongera imikorere yatwo mu gufasha icagagurika ry'ibyo tuba twariye bityo bikavanwamo intungamubiri zose uko zakabaye zigakoreshwa n'umubiri wacu.

    4.Zirinda umuntu kurwara kanseri y'amara

    nk'uko byagaragajwe n'inzobere Goodlad, mubushakashatsi bwo kugaragaza ibiribwa by'ingenzi kumubiri w'umuntu, yavuze ko ibiribwa harimo n'intoryi bifite uturemangingo dufite ubushobozi bwo gusukura imiyobro yose ,kandi ngo kubirya akaba ari ntangaruka zo kongera ibinure mumubiri wacu.

    Nkuko rero mumaze kubyisomera uriya mumaro wo kuzana amabuno manini ntubonekamo neza kereka niba iyo bivuzwe biba bishaka kwerekana ko zigira umumaro ukomeye ku buzima bw'umuntu, tukaba dukomeje gushakashaka kugira ngo turusheho kumenya ukuri nyako.

    Source : https://yegob.rw/sobanukirwa-impamvu-bavuga-ko-kurya-intoryi-bitera-kugira-amabuno-manini/

  • Umusore yahuruje imbaga y'abantu ubwo yaririmbaga indirimbo nshya ya The Ben na Diamond Platinumz (Videwo ) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wo mu gihugu cya Kenya yahuruje abatarage bari bibereye mu mirimo yabo kubera ukuntu yaririmbaga indirimbo yitwa 'Why'.

    Uyu musore yaje kuri moto, ageze ahantu hateraniya abantu avaho atangira kugenda n'amaguru aririmba mu ijwi riranguruye.

    Ubwo yaririmbaga iyo ndirimbo, abantu bose bari begereye aho yaririmbiraga byatangiye kuza kumva inganzo y'uwo musore.

    Uyu musore kandi ubwo yaririmbaga indirimbo ya Diamond Platinumz na The Ben bise 'Why' yanguzagamo akanabyina.

    Iyo ndirimbo 'Why' The Ben yakoranye na Diamond Platinumz niyo ifite agahigo ko kuzuza abayirebye barenga miliyoni imwe mu munsi umwe kuri youtube mu Rwanda hose.

    Reba amashusho y'uwo musore 

     

     

    Source : https://yegob.rw/umusore-yahuruje-imbaga-yabantu-ubwo-yaririmbaga-indirimbo-nshya-ya-the-ben-na-diamond-platinumz-videwo/

  • Urugendo rwa Gen. Muhoozi Kainerugaba I Kigali rwashimwe #rwanda #RwOT

    Nk'uko byatangajwe n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu,Village Urugwiro, Perezida Kagame na Lt General Muhoozi Kainerugaba bagiranye ibiganiro byiza kandi bitanga icyizere ku bibazo u Rwanda rwagaragaje n'icyakorwa kugira ngo umubano hagati y'u Rwanda na Uganda wongere ugaruke.

    Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akaba n'umugaba w'ingabo zirwanira ku butaka muri icyo gihugu, Jenerali MuhooziKainerugaba yagiriye uruzinduko rw'umunsi umwe mu Rwanda aho yahuye na Perezida Paul Kagame w'u Rwanda baraganira.

    Nubwo ibiganiro byabo bitashyizwe hanze,Ibiro by'umukuru w'igihugu yavuze ko byabaye byiza ndetse ko bitanga icyizere ko bishobora gukemura ibibazo bimaze imyaka isaga 4 hagati y'ibihugu byombi.

    Jenerali Muhoozi Kainerugaba amaze iminsi yanditse ku rubuga rwa Twitter ko Perezida Kagame ari Nyirarume avuga ko abamurwanya barwanya umuryango we, bagombye kwitonda.

    Ubwo Gen. Muhoozi Kainerugaba yageraga i Kigali, yakiriwe na Charge d'Affaires wa Ambasade ya Uganda i Kigali, Anne Katusiime hamwe n'abandi bayobozi mu Ngabo z'u Rwanda. Barimo Brigadier General Willy Rwagasana ukuriye abashinzwe umutekano w'abayobozi bakuru b'igihugu (Republican Guard) na Col Ronald Rwivanga, Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda.

    Umubano hagati y'ibihugu byombi wazambye kuva mu mwaka wa 2017 ubwo byafungaga imipaka.

    U Rwanda rushinja Uganda gucumbikira no gutera inkunga abafite umugambi wo gutera u Rwanda no gutoteza Abanyarwanda baba muri Uganda ibafunga bazira ubusa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/urugendo-rwa-gen-muhoozi-kainerugaba-i-kigali-rwashimwe