Category: Uncategorized

  • Aba-Diaspora bagura inzu muri Kigali baba bapfunyikirwa amazi n'ikibiribiri? – #rwanda #RwOT

    Iyo nshuti ye yamufashije guhura n'abantu bo muri icyo kigo, maze na bo bamwereka amafoto agaragaza inzu nziza zubatse i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

    Uwo mugabo wari utuye i Burayi, yateze RwandAir yerekeza i Kigali na miliyoni 80Frw nk'uko yari yamaze kubyumvikana n'ubuyobozi bw'icyo kigo tutifuje gutangaza izina.

    Mu gihe cy'ibyumweru bibiri yagombaga kumara mu Rwanda, yahavuye ibisabwa byose birimo amasezerano y'ubugure no kwishyura birangiye ndetse anasubiranayo urufunguzo rw'inzu ye inogeye ijisho.

    Yakubitiwe ahareba i Nzega

    Ibyishimo byari byose kuri uwo mugabo wari ukabije inzozi zo kugira inzu mu gihugu cye ari na bwo yahise atangira kubimenyesha inshuti n'abavandimwe be ko yamaze kugura inzu i Nyarutarama.

    Ubwo yasubiraga i Burayi, ntabwo yatinzeyo kuko igihe cy'ibiruhuko by'iminsi mikuru cyahise kigera bityo agaruka mu Rwanda azanye na bamwe mu bo mu muryango we.

    Birumvikana ko nk'umuntu wari ufite inzu i Kigali atagombaga gusubira kuba muri hoteli ahubwo we n'abo bari bazanye bahise bajya kuba muri iyo nzu yari yaguze i Nyarutarama.

    Ibintu byatangiye guhinduka ubwo yahamagaraga inshuti ye izobereye iby'ubwubatsi ngo imusuzumire iyo nzu.

    Ayigezemo yatangiye kunenga amakaro yakoreshejwe, uburyo amashanyarazi yashyizweho, amazi, imyubakire y'igikoni, ubwogero bwo mu nzu n'ibindi bibazo uyu muhanga yasanzemo.

    Ibi byatumye wa mugabo yitabaza umuhanga mu kugena agaciro k'inzu n'ibindi bikorwa, agenzuye uburyo inzu yubatse, ikibanza cyayo n'ibindi byose abigenera agaciro ka miliyoni 40 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Gusa ku bwo kurema agatima uwari warayiguze, yamubwiye ko haramutse habayeho kunguka cyane ashobora kuyigurisha nibura miliyoni 50 Frw.

    Inzu zo guturamo zisigaye zikenewe cyane mu Rwanda kurusha uko byahoze kubera ubwiyongere bw’abaturage, bigakubitana n’abanyarwanda baba muri Diaspora bashaka gutura ku ivuko

    Si urw'umwe!

    Kuva mu 2017 kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, uwo mugabo yagiye ahamagara ubuyobozi bwa cya kigo cyamugurishije inzu kugira ngo bubashe kumufasha gukemura ibibazo ariko ntabone igisubizo kugeza ubwo yemeye icyo gihombo.

    Ntabwo ari we wenyine wahuye n'iki kibazo n'ibindi byo gutenguhwa muri ubu buryo.

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Mukuralinda Alain, wari ufite 'Cabinet d'Avocat' mbere y'uko ahabwa izi nshingano, aho yunganiraga Abanyarwanda baba mu mahanga bafite ibibazo bitandukanye mu Rwanda; yagarutse kuri iki kibazo.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yagiye ahura n'ibibazo by'Abanyarwanda baba muri Diaspora bagiye babeshywa n'abantu bari mu Rwanda.

    Ati 'Icyo gihe rero iyo afitanye ibibazo bishingiye ku masambu, ibibanza cyangwa inzu baba bamaze kugura mu Rwanda usanga iyo bahuye n'ibibazo by'uburiganya kubona aho babariza biba ingorabahizi.'

    Mukuralinda nubwo atagaragaza imibare y'abo yunganiye mu mategeko, avuga ko hari benshi bagiye bamugana bakeneye ubufasha ku buriganya baba bakorewe mu Rwanda.

    Yakomeje agira ati 'Byagiye bigaragara kenshi ko hano baza bakagura ibintu, bakabeshywa n'abo babiguze, icyo gihe rero mu rwego rw'amategeko twahitaga twinjiramo tukabunganira.'

    Yavuze ko impamvu zituruka ku kuba abo bavuye mu mahanga baba badafite umwanya uhagije wo gukurikirana ibibazo byabo.

    Abashoramari babivugaho iki?

    Abashoramari muri iyi mishinga yo kubaka inzu zigenewe guturamo by'umwihariko baba bahanze amaso isoko ry'aba-Diaspora n'abandi banyamahanga bashobora gukenera gutura mu Rwanda.

    Iyo bamurika imishinga igaragaza ibikorwa byabo by'umwihariko mu makoraniro ahuza Abanyarwanda arimo inama zitandukanye zirimo Umushyikirano na Rwanda Day, bagaragaza ko ari imishinga y'akataraboneka.

    Nka DND Developers Ltd, igaragaza ko inzu zayo kuva mu kuzishushanya bikorwa n'abahanga baturuka mu bihugu nk'u Bwongereza.

    Mu kiganiro n'Umuyobozi Mukuru wa DND Developers, Eng. Daniel Mehari yahakanye ibijyanye n'ibibazo by'ubuziranenge mu nzu bubaka ashimangira ko ziba zubatswe n'abahanga kandi bakazubakira aba-Diaspora n'abandi banyamahanga bifuza gutura mu Rwanda.

    Eng. Daniel Mehari wasubizaga ibibazo by'umunyamakuru wa IGIHE, ku murongo wa telefone yagize ati 'Tuba duhanze amaso aba-Diaspora ndetse n'igishushanyo mbonera cy'inzu twubaka kiba gisa n'inyubako ziboneka i Burayi kandi n'ireme usanga ringana n'iryo mu bihugu byaho.'

    Yakomeje agira ati 'Dufite aba-Engineers bo mu Bwongereza, nakwizeza ko inzu zacu ziba zujuje ubuziranenge, ubu dufite n'izindi nzu nziza zigera kuri 20 zuzuye kandi zifite ubuziranenge ku buryo dushishikariza aba-Diaspora kutugana bakazigura.'

    Avuga ko inzu zo muri DND Developers Ltd bazigurisha hagati ya miliyoni 80Frw na miliyoni 100Frw.

    Urwego rw'ubwubatsi by'umwihariko ubw'inzu zo guturamo ni rumwe mu zihanzwe amaso mu minsi iri imbere kuko uretse mu Mujyi wa Kigali, Leta ikomeje gushishikariza abikorera no kugana mu Mijyi yunganira Kigali.

    Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, rugaragaza ko uru rwego rw'ubwubatsi bw'inzu zo guturamo, ari ingenzi kandi rwitezweho kuzafasha mu kuzamura umusaruro mbumbe w'igihugu mu bihe bizaza.

    Uru rwego rwinjije miliyari 647 Frw ku musaruro mbumbe w'igihugu mu 2019, mu 2018/2019 rwazamutseho 4% biturutse ku kwaguka n'ubwiyongere bw'abashora imari muri uru rwego baba abikorera ndetse na Leta.

    Bitewe n'ubwiyongere bukabije bw'abaturage, u Rwanda rufite umukoro utoroshye wo kubaka inzu zizahaza abaturage miliyoni 14 bazaba batuye mu Rwanda mu 2025 na miliyoni 22 bazaba batuye mu Rwanda mu 2050.

    Kugira abo baturage bose bazabone inyubako zibahagije zo guturamo, birasaba ko buri mwaka hubakwa inzu ibihumbi 150 zo guturamo.

    Iyi ni imwe mu mafoto yafashwe na IGIHE mu 2019, ubwo yasuraga ahubatswe inzu za DND Developers mu Mujyi wa Kigali. Ba nyir’uyu mushinga bo basobanura ko abakiliya babo banyuzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bimwe-mu-bigo-byubaka-inzu-zo-guturamo-muri-kigali-ntibyaba-bipfunyikira-aba

  • Nyuma yo gutsinda Espoir FC,  na APR FC ikanganya na As Kigali, Kiyovu SC yasubiranye umwanya wa mbere w'agateganyo #rwanda #RwOT

    Ubwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Mutarama 2022 hakinwaga imikino y'umunsi wa 14  wa shampiyona y'u Rwanda y'ikiciro cya mbere mu bagabo,  ikipe ya Kiyovu SC yisubije umwanya wa mbere w'agateganyo nyuma yo gutsinda Espoir FC.

    Muri uyu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo,  Kiyovu SC niyo yari yakiriye uyu mukino warangiye itsinze ibitego 2-1.

    Ikipe ya Espoir FC ibarizwa mu karere ka Rusizi niyo yatangiye neza muri uyu mukino, kuko ubwo  hari ku kumunota wa 33 nibwo myugariro wayo Nkurunziza Félicien yafunguye amazamu ya Kiyovu, ni nyuma yaho umukino wari wahagaze kubera imvura yaguye ku kibuga ari nyinshi.

    Amakipe yombi avuye ku ruhuka ubwo hari ku munota wa 47, nibwo  myugariro wa Kiyovu SC Ndayishimiye Thierry yaboneye ikipe ye igitego cyo kwishyura mbere yaho  Bigirimana Abed yashimangiye intsinzi ayibonera igitego cya kabiri cyabonetse ku kumunota wa 65.

    Gutsinda uyu mukino kwa Kiyovu SC  byasobanuraga ko iyobora urutonde rwa shampiyona rw'agateganyo n'amanota 29, ibi yabigezeho nyuma yaho umukino wakurikiyeho  wahuje AS Kigali na APR FC warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

    Kurangira banganya hagati ya AS Kigali  na APR FC, byatumye ikipe y'ingabo  z'igihugu ifata umwanya wa kabiri n'amanota 28,  gusa ikaba igifite imikino 2 y'ibirarane itari yakina.

    Uko indi mikino y'umunsi wa 14 itegerejwe gukinwa:
    Ku cyumweru, tariki ya 23 Mutarama 2022

    Mukura VS&L vs Musanze FC, Huye Stadium — 15.00
    Rayon Sports FC vs Marine FC, Kigali Stadium — 12.30
    Gasogi United vs Etincelles FC, Kigali Stadium — 15.00

    Ku wa mbere, tariki ya 24 Mutarama 2022

    Rutsiro FC vs Gicumbi FC, Umuganda Stadium — 15.00
    Gorilla FC vs Etoile de l'Est FC, Kigali Stadium — 12.30
    Police FC vs Bugesera FC, Kigali Stadium — 15.00

    The post Nyuma yo gutsinda Espoir FC,  na APR FC ikanganya na As Kigali, Kiyovu SC yasubiranye umwanya wa mbere w'agateganyo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/57246-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=57246-2

  • Rubavu: Imvura nyinshi yaguye yangije ibitari bike #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amazi yishakiye inzira bituma yiroha mu nzu z

    Amazi yishakiye inzira bituma yiroha mu nzu z’abaturage

    Imvura nyinshi ivanze n’inkuba n’umuyaga yatangiye kugwa mu ma saa sita z’ijoro ryakeye, abantu byabagoye gusohoka kubera ubwinshi n’imirabyo yari irimo.

    Ubuyobozi mu mujyi wa Gisenyi butangaza ko amazi menshi yibasiye abatuye mu tugari twa Umuganda na Bugoyi ndetse amazi yinjiye mu bikuta by’amazu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yabwiye Kigali Today ko amazu yinjiwemo n’amazu, bafashije abaturage kuyavamo bacumbikirwa n’abaturanyi.

    Ati “Amazu yangiritse kubera amazi yari muri ruhurura zuzuye atera abaturage, twabaruye inzu 10 amazi yinjiye mu nkuta abaturage bayakurwamo bacumbikirwa n’abaturanyi. Dukomeje gusaba abaturage babona amazi yinjiye mu nkuta kuva mu mazu, kugira ngo bakumire impanuka itaraba, turakomeza gusangira amakuru.”

    Amazi yatewe n’imvura nyinshi yaguye, ari ko byangizwa n’imiyoboro mito y’amazi ituma atagenda ari menshi ari ntandaro yo gutera abaturage, ikigo cya ESSIG Gisenyi ni kimwe mu hatewe n’amazi menshi kubera inzira zayo zangiritse.

    Tuyishime akaba yizeza abaturage ko iyo miyoboro igomba gusanwa kugira ngo amazi ajye akomeza inzira adahagaze.

    Abenshi bangirijwe n’amazi batuye ahazwi nka Majengo na Unama.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-imvura-nyinshi-yaguye-yangije-ibitari-bike

  • Amajyaruguru: Abamotari basabwe kugira amakenga y'ababagusha mu byaha – #rwanda #RwOT

    Mu nama yahuje abamotari bakorera mu Turere twa Burera, Gakenke na Musanze two mu Ntara y'Amajyaruguru, Polisi y'Igihugu ikorera muri iyo Ntara n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022, abamotari basabwe kurushaho kugira uruhare mu gukumira ibyaha bikomeza kugaragara mu Ntara y'Amajyarugu.

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, Chief Superintendant of Police, CSP, Francis Muheto, yagarutse ku byaha abo bamotari bakunze gukora n'ibyo bakoreshwa n'abo batwara, abasaba kuba maso bakabyirinda ndetse bakirinda no kubiha icyuho mubo batwara.

    Yagize ati 'Ibyo tubasaba ntabwo biruhije kuko ni ku neza yanyu n'umutekano w'igihugu. Turabasaba kwirinda ibyaha bikorwa n'abamotari harimo ubucuruzi bwa magendu aho abayikora bifashisha abamotari.'

    'Mwirinde kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, gutwara abantu bambukiranya imipaka mu buryo butemewe n'amategeko.”

    CSP Muheto yakomeje abasaba kugendera kure imyitwarire yose ihabanye n'imyitwarire n'indangagaciro nyarwanda.

    Ati 'Turabasaba kwirinda gutwara abajura mu bajyana iyo cyangwa mubakura aho bibye no kubatwaza ibyo bibye, turabasaba kwirinda guhisha icyapa ( Plaque) kiranga moto kuko ari icyaha. Murasabwa kubahiriza amasaha y'ingendo kuko hari bamwe usanga bacungana na polisi, mugomba kwikingiza no kugenzura ko umugenzi yikingije.'

    Abamotari bemera ko akenshi ibyaha bakunze kugwamo byiganjemo ibyo baba batuwemo n'abo batwara n'ubwo nabo baba batashishoje ngo babyirinde mbere.

    Harelimana Elias yagize ati” Ubundi biba bigoye ngo umuntu ufite agakapu gato ube wamusaka ngo umenye ibyo atwaye ariko hari igihe umutwara ugasanga yatwayemo nk'urumogi n'ibindi, gusa no mu bamotari harimo n'ubikora abizi agatwara umuzigo abizi gusa we akirengagiza ko ari ibyaha we akarengera amafaranga baba bamuhaye.”

    Imanizabayo Claude na we yagize ati” N'ubwo hari ibyaha dukoreshwa n'abagenzi natwe ubwacu harimo abadashobotse kuko hari ibyo bakora babizi. Ubu se tugeho tubeshye ngo kurenza amasaha yagenwe ni iby'abagenzi? Guhisha plaque ni iby'abagenzi?'

    Mu bibazo abatwara abagenzi kuri moto bo muri utwo turere bagaragaje harimo iby'ubwishingizi bugenda buzamuka cyane, gucibwa amande cyangwa kwandikirwa ntibamenye igihe byabereye, kuba hari abaguze moto ariko kuziyandikishaho bikaba bidakunda n'ibindi.

    Polisi yabijeje ko ibibazo bigihari bigiye gukorerwa ubuvugizi kugira ngo nabo biteze imbere ariko ibasaba kwirinda bimwe mu byaha bakigaragaramo kuko bibatesha umwanya ndetse bikadindiza n'iterambere ryabo n'igihugu.

    CSP Muheto yasabye abamotari kugendera kure imyitwarire yose ihabanye n'imyitwarire n'indangagaciro nyarwanda

    Abamotari nabo bagaragaje bimwe mu bibazo bibabangamiye, bizezwa ko bigiye gukurikiranwa bigakemuka

    Abamotari bo mu Ntara y’Amajyaruguru biyemeje kwikubita agashyi, bakarwanya abashobora kubagusha mu byaha by’umwihariko abagenzi batwara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyaruguru-abamotari-basabwe-kugira-amakenga-y-ababagusha-mu-byaha

  • Vivo Energy Group yahaye umukiliya wayo imodoka – #rwanda #RwOT

    Ni irushanwa ryatangiye mu Ugushyingo 2021, rigamije kuzirikana abakiliya banywera lisansi na mazutu kuri sitasiyo za Engen (Vivo Energy) zitandukanye no kubashimira ku ruhare rwabo mu iterambere ryayo.

    Muri iri rushanwa abahize abandi mu kunywa lisansi bahawe ibintu bitandukanye birimo ibikoresho by'ishuri, telefoni, lisansi, televiziyo nini, moto ndetse n'igihembo nyamukuru cy'imodoka.

    Ubwo hasozwaga iyi tombola ku mugaragaro, ku wa Gatandatu tariki ya 22 Mutarama 2022, nibwo byatangajwe ko Habineza Patrick ari we wegukanye iyi modoka.

    Mu byishimo byinshi yagararagaje ko atatekerezaga kubona iyo modoka cyane ko mu kwinjira muri tombola yabikoze asa n'uwikinira.

    Ati 'Mu by'ukuri numvaga ari ibintu bidashoboka, ariko bitewe n'akazi nkora gatuma nywa lisanse buri munsi, ninjiye muri tombola ari umwana w'umukobwa ubinshishikarije nanjye ubwo mba ninjiyemo ntyo. Icyo nabwira abantu ni uko ibi bintu atari ukubeshya nubwo kugeza ubu nkiri kumva meze nk'uri mu nzozi.'

    Uretse uwahawe igihembo nyamukuru cya Tombola na Nduwayezu Emmanuel usanzwe atwara moto itari ye, yahawe moto, yemeza ko igiye gutuma ubuzima bwe buhinduka.

    Ati 'Ndaryohewe cyane, naje kunywa lisansi nk'abandi bose kandi si uko nakoreshaga menshi. Ntacyo mbona narushije abandi cyangwa se nakoze ahubwo navuga ko Imana ari yo ibikoze kuko nabikoze ibyumweru bibiri. Ndizera ko kuba mbonye moto yanjye nakoreraga abandi rero bigiye kumfasha kwiteza imbere binyuze muri iyi moto.'

    Kuri uyu munsi kandi hatanzwe na Televiziyo nini za pouce 43, zahawe Ishimwe Noel na Mulindabigwi Yvette.

    Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy mu Rwanda, Saibou Coulibaly, yavuze ko ibyari byitezwe hashyirwaho gahunda ya tombola byagezweho kandi ko isize bamenye aho bahagaze ku isoko ry'u Rwanda.

    Ati 'Twabiteguye tugamije kuzirikana abakiliya bacu b'imena kandi twishimiye umusaruro wavuyemo nyuma y'ibyumweru icyenda tumaze, dushimira abarimo Habineza Patrick wahawe igihembo gikuru n'abandi bagiye batsindira ibihembo binyuranye.'

    Yakomeje agira ati 'Icy'ingezi kwari ugushimira abakiliya kandi twishimiye ibyavuye mu bakiliya kuri serivisi tubaha kubera ko bwari ubwa mbere nyuma y'imyaka ibiri tumaze mu Rwanda, kandi tunejejwe n'ibitekerezo abakiliya bacu batugejejeho.'

    Yagaragaje ko nyuma yo kubona ko iyi tombola yatanze umusaruro, hashobora gutekerezwa ubundi buryo bwo kongera gufata abakiliya neza no kubiyegereza binyuze muri gahunda nk'izi z'amarushanwa anyuranye.

    Habineza Patrick watsindiye imodoka yaserukanye umwambaro udasanzwe

    Habineza Patrick watsindiye imodoka yari agaragiwe

    yahawe umwanya wose wo kwisanzurira mu modoka yatsindiye

    Habineza Patrick yagaragaje ko yagiye muri tombola yikinira none bimubyariye imodoka

    Abakozi ba Vivo Energy bari babukereye mu mwamboro w’abanyabirori

    Imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Presso niyo yatanzwe nk’igihembo nyamukuru

    yahawe umwanya wose wo kwisanzurira mu modoka yatsindiye

    Aha Amag The Black yahataga ibibazo Nduwayezu wari utsindiye moto

    Amag The Black nk’umuntu wamamaza ibikorwa bya Vivo Energy yishimiraga ibihembo by’abatsinze

    Ibihembo byatanzwe birimo na moto zahawe abahiriwe na tombola

    Nduwayezu Emmanuel watsindiye moto yagaragaje ko igiye kumufasha kwiteza imbere

    Ishimwe Noël yahawe televiziyo nini muri iyi tombola

    Mulindabigwi Yvette ari mu batsindiye televiziyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/vivo-energy-group-yahaye-umukiliya-wayo-imodoka

  • Manzi Sadru agiye kumara amezi abiri adakandagira mu kibuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Manzi agiye kumara igihe adakina kubera imvune

    Manzi agiye kumara igihe adakina kubera imvune

    Hari mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, ubwo irushanwa rya Forrza Volleyball tournament yavunikiyemo ryakomezaga, kuko bakinaga agace ka gatatu (phase III).

    Manzi sadru ni umukinnyi w’ikipe ya APR VC n’ikipe y’igihugu, akaba ari umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya APR VC, cyane ko asanzwe ari amahitamo ya mbere y’umutoza Elia Mutabazi, utoza iyi kipe y’ingabo.

    Nyuma yo kugongana na mugenzi we bakinana mu ikipe imwe Ngaboyitwari Cedric, igufwa ryo ku kagombambari ryahise riva mu mwanya waryo bityo ahita ajayanwa mu bitaro bya gisirikare i Kanombe ahita ashyirwaho isima.

    Manzi asanzwe ari umukinnyi ngenderwaho muri APR VC

    Manzi asanzwe ari umukinnyi ngenderwaho muri APR VC

    Umuganga watangiye gukurikirana uyu mukinnyi yamubwiye ko agomba kuzagaruka nyuma y’ibyumweru 3 kugira ngo bazarebe aho imvune ye izaba igeze ikira, nyuma yaho akazatangira urugendo rwo gukira mbere yuko yongere gukora ku mupira.

    Nyuma y’ivunika rya Manzi Sadru, bisobanuye ko mugenzi we Masabo Bertin basanzwe bakina ku mwanya umwe ariwe wahise amusimbura.

    Nyuma yo gutsinda ikipe ya kirehe VC, APR VC iracakirana na Gisagara VC kuri iki Cyumweru.

    Bishobora gufata amezi 2 kugira ngo Manzi agaruke neza mu kibuga

    Bishobora gufata amezi 2 kugira ngo Manzi agaruke neza mu kibuga

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/manzi-sadru-agiye-kumara-amezi-abiri-adakandagira-mu-kibuga

  • Yago yasuye inyogo ye maze baraturika | Mu dukoryo twinshi yanavuze uko business ye nshya irimo kugenda (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe yago ahaye inyogo ye amafaranga yo gutangira umushinga wa Restora yaje kujya kureba aho ugeze muri nyabihu ariho inyogo ye atuye .

    Umunyamakuru yago yaje gushimira inyogo ye kuko ibyo bavuganye aribyo yakoze ndetse umushinga yitiriye izina rya yago ikomeje kugenda neza ijya imbere.

    Inyogo ye mu kiganiro baje ku mwemerera ko bagiye ku mufasha akajya kwirega iwabo w'umugore we maze bagategura ubukwe bwabo bitarenze mu kwezi kwa gatatu.

    Ubukwe biteganyijwe ko buzabera ku gisenyi ku mazi nkuko babyemerewe aho batangiye gukusanya inkunga yo kubafasha mu bukwe bw'inyogo ye na madamu we.

    Source : https://yegob.rw/yago-yasuye-inyogo-ye-maze-baraturika-mu-dukoryo-twinshi-yanavuze-uko-business-ye-nshya-irimo-kugenda-video/

  • Uruganda rw’amashanyarazi ya nyiramugengeri ruzaba rukora neza muri Mata – Minisitiri Gatete #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri rw

    Uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri rw’i Mamba mu Karere ka Gisagara rwaruzuye

    Yabitangaje nyuma yo gusura urwo ruganda aho rwubatse mu Murenge wa Mamba ho mu Karere ka Gisagara, ku wa 22 Mutarama 2022, ubwo yari aje kureba aho akazi kageze ku bijyanye no kubona ibya ngombwa by’ibanze nka nyiramugengeri, ni ukuvuga uko igera ku ruganda, uko ikoreshwa n’uko ibiyivamo bindi bikoreshwa.

    Ngo yari aje no kureba uko sisiteme yubatse kugira ngo barebe niba itanga icyizere cy’uko izajya itanga amashanyarazi igihe cyose.

    Yakomeje agira ati 'Uruganda rwararangiye, hasigaye kurugerageza kugira ngo barebe ko ibintu byose bikora neza. Ntabwo birenga igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka kurugerageza bitarangiye, kugira ngo tumenye ahakiri ikibazo ngo kibe cyakosorwa.'

    Minisitiri Gatete yasobanuriwe iby

    Minisitiri Gatete yasobanuriwe iby’imikorere y’uruganda

    Uko rugenda rugeragezwa kandi, ni na ko rugenda rurekura amashanyarazi, ku buryo ubungubu ruri gutanga megawati 30 zifashishwa mu gihugu, kuri 80 rwiteze kuzajya rutanga, hanyuma rukohereza 70, rwo rugasigarana 10.

    Ati 'Twatangiye turi kuri megawati eshanu, birazamuka bigera ku 10, ubu tugeze kuri 30. Kugeza mu kwa kane bizaba bimaze gufata ku buryo ibyo gukosora byose bizaba byarangiye.'

    Amashanyarazi iyo avuye ku ruganda rw’i Mamba ngo anyura kuri sitasiyo ntoya ya Mamba, hanyuma akajya Rwabusoro, agakomereza i Bugesera ku kibuga cy’indege kiri kubakwa, ndetse akagera no kuri sitasiyo ntoya ya Shango, i Nduba mu Karere ka Gasabo.

    I Mamba mu Karere ka Gisagara kandi Minisitiri Amb. Claver Gatete yahasuye sitasiyo ntoya mpuzamahanga iri kuhubakwa, biteganyijwe ko izajya yohereza umuriro i Burundi.

    Amashanyarazi yoherezwa i Burundi ngo azajya aturuka kuri iyi sitasiyo ntoya ya Mamba aturutse i Kigoma, kandi biteganyijwe ko imirimo yo kuyubaka izaba yarangiye muri Mata 2022.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/uruganda-rw-amashanyarazi-ya-nyiramugengeri-ruzaba-rukora-neza-muri-mata-minisitiri-gatete