Category: Uncategorized

  • Burera: Abaturage 587 bari baranze kwikingiza Covid-19 bisubiyeho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abari baranze kwikingiza bavuye ku izima

    Abari baranze kwikingiza bavuye ku izima

    Abenshi barabiterwa n’ubumenyi buke mu bya Bibiliya, aho bamwe barimo kugaragara bavuga ko urukingo ari kimwe mu byahishuwe byerekana umunsi w’imperuka, abandi bakavuga ko ari ibimenyetso bya Satani, ndetse bamwe bakabishyigikirwamo n’abashumba babo.

    Nibyo byabaye kuri bamwe mu baturage 587 bo mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Burera, aho bafashe umwanzuro wo kwanga gufata urukingo rwa Covid-19 bagendeye kuri ayo mahame y’imyemerere.

    Ntabwo ubuyobozi mu nzego z’inyuranye mu Karere ka Burera bwarebereye, ahubwo bakoze ubukangurambaga bwimbitse bafatanyije n’abayobozi b’amadini n’amatorero, kugeza ubwo abo baturage baviriye ku izima, 98% bakaba bamaze gufata urukingo nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal abivuga.

    Ati 'Twakoze ibishoboka turabigisha, ku bufatanye n’abahagarariye amadini n’amatorero n’inzego z’ubuzima, bisubiraho, aho kugeza ubu muri abo tumaze gukingira abagera kuri 98%'.

    Bakomeje kwitabira gukingirwa

    Bakomeje kwitabira gukingirwa

    Arongera ati 'Turakomeza gushimira abafatanyabikorwa bose kugera ku rwego rw’umudugudu n’isibo, bagenda bakora akazi gakomeye kugira ngo abaturage bose bakomeze gukingirwa, ndetse n’abaturage muri rusange badufasha kwegera babandi batabyumva neza. Hari no gufasha babandi b’intege nke, inzego z’ubuzima ziradufasha hari n’abo tugenda dusanga iwabo mu ngo, kugira ngo tuborohereze iki gikorwa gikomeze kugenda neza, twizere ko umuntu wese ahawe urukingo'.

    Umwe muri abo baturage bari baranangiye banga kwikingiza, yabwiye Kigali Today ko yabitewe n’inyigisho z’ubuyobe.

    Ati 'Ikibazo ni inyigisho zimwe na zimwe zituyobya twumva hirya no hino bikadutera ubwoba, ndetse hari n’ubwo abadukuriye mu madini n’amatorero aribo batuyobya bakatubwira ko urukingo ruhabanye n’imyemerere yacu'.

    Arongera ati 'Turashimira ubuyobozi n’inzego zinyuranye, zirimo iz’umutekano n’urubyiruko rw’abakorerabushake batwigishije tumenya ko Leta icyo utwifuriza ari ubuzima bwiza'.

    Ubuyobozi bw

    Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bukomeje gahunda yo gusobanurira abaturage ububi bwa Covid-19

    Kugeza ubu mu Karere ka Burera, abagera kuri 220 banduye Covid-19 barimo kwitabwaho n’abashinzwe ubuzima, mu rwego rwo kwirinda ko ubwandu bukomeza gukwirakwira mu baturage.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/burera-abaturage-587-bari-baranze-kwikingiza-covid-19-bisubiyeho

  • Marine yihereranye Rayon Sports iyitsindira i Nyamirambo (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umukino wagombaga gutangira saa sita n’igice, ariko uza gukererwaho isaha irenga nyuma y’umukino wa shampiyona y’abagore wabereye kuri icyo kibuga ariko utangira utinze.

    Marine FC yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 21 w’umukino gitsinzwe na Nahimana Amimu, nyuma yaho umunyezamu Kwizera Olivier yari akuyemo umupira ariko ntiwajya kure, Amimu ahita atsinda n’umutwe.

    Ku munota wa 69 w’umukino, Marine FC yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ishimwe Fiston, nyuma y’umunota umwe gusa Ishimwe Fiston ahita atsinda n’icya gatatu.

    Abakinnyi babanje mu kibuga

    Rayon Sports:

    Kwizera Olivier, Ndizeye Samuel, Mujyanama Fidele, Mitima Isaac, Niyigena Clement, Mugisha François, Manace Mutatu, Mico Justin, Steven Elu Manga, Muhire Kevin, Iranzi Jean Claude.

    Marine:

    Tuyizere Jean Luc, Dusingizemungu Ramadhan, Hakizimana Félicien, Rushema Chris, Hirwa Jean de Dieu, Ntakirutimana Theotime, Gikamba Ismaël, Ishimwe Fiston, Niyitanga Emmanuel, Nahimana Amimu, Ndayisenga Ramadhan.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/marine-yihereranye-rayon-sports-iyitsindira-i-nyamirambo-amafoto

  • Umukinnyi w’ikipe y’igihugu wakinaga Dubai yaburiwe irengero #rwanda #RwOT

    Yves Mutabazi wakiniraga ikipe ya Volleyball ya Al Jazira SC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yaburiwe irengero.

    Uyu musore usanzwe ukinira n’ikipe y’igihugu ya Volleyball yari amaze igihe gito agiye gukina muri iki gihugu.

    Amakuru y’uko yaburiwe irengero yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Mutarama 2022, aho bivugwa ko mbere kuburirwa irengero amashusho yafashwe aho yari atuye habanje kuba imirwano.

    Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yatangaje ko “yamenye amakuru y’uko uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yaba yaburiwe irengero muri UAE, ndetse yashyize imbaraga zose zishoboka mu kumushakisha (…) Nitubona amakuru yisumbuye turayabamenyesha”.

    Yaburiwe irengero nyuma y’iminsi mike atangaje ko atameze neza muri iki gihugu ndetse asaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ko yamufasha agataha.

    Yves Mutabazi wakiniye amakipe atandukanye arimo REG VC, APR VC na Gisagara VC mu Gushyingo 2021 yari yahembwe na Madamu Jeannette Kagame nk’umwe mu rubyiruko rw’indashyikirwa mu muhango wo kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe.

    Yves Mutabazi yaburiwe irengero

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-w-ikipe-y-igihugu-wakinaga-dubai-yaburiwe-irengero

  • Rev. Past Nzabonimpa Canisius yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Rev. Past Nzabonimpa Canisius w'imyaka 65 yaguye mu Karere ka Rubavu aho yari yagiye gukorera ivugabutumwa ryiza.

    Nziyavuze Israel, umwana wa nyakwigendera yabwiye IGIHE ko bamenye inkuru y'itabaruka ry'umubyeyi wabo mu gitondo cy'uyu munsi.

    Yagize ati 'Papa yari ari i Rubavu mu ivugabutumwa hamwe na Pasiteri Rugerinyange, Ngendahayo Simon Pierre n'Umushumba w'Ururembo rwa Gihundwe, Pasiteri Nsabayesu Aimable. Batubwiye ko baryamye nk'ibisanzwe mu macumbi ya ADEPR i Rubavu, buri wese ari mu cyumba cye. Mu gitondo babyutse baritegura ariko bakomanze bumva ntari gufungura, bahamagaye telefoni ye ntiyacamo, bagerageza guhamagara RIB ngo ice urugi. Bahise bamujyana kwa muganga basanga byarangiye.''

    Yavuze ko baherukaga kuvugana ku wa Kabiri kuko bari banafitanye gahunda bagombaga gukorana muri Kigali nyuma yo kuva mu ivugabutumwa yarimo.

    Ati 'Ntiyari arwaye, n'ejo yarabwirije.''

    Rev Past Nzabonimpa yaboneye izuba mu Karere ka Nyamasheke mu 1957. Yashakanye na Mukarugina Stephanie, babyarana abana 10 barimo Bikorimana Emmanuel uzwi nka Bikem mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana na Sengurebe Joël nyiri Iyobokamana TV. Mu rugo rwe aho yari atuye harerewe abana benshi.

    Rev. Past Nzabonimpa Canisius azwi cyane mu nyigisho zururutsa imitima by'umwihariko mu Rwanda bihereye muri ADEPR abarizwamo, ayandi matorero no mu mahanga ya kure.

    Uyu mushumba yari amaze igihe ashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru mu Itorero rya ADEPR i Gihundwe. Yabaye Umuyobozi wa Paruwase zitandukanye muri ADEPR zirimo iya Ntura, Bigutu, Rwahi na Gihundwe mu Karere ka Rusizi mu rwahoze ari Ururembo rw'Iburengerazuba.

    Mbere yo kwitaba Imana, yateganyaga gukora DVD ebyiri z'inyigisho zizaza zikurikiye iyo yamuritse mu 2017, zirimo iyitwa 'Uburyo bwiza bwo kuba muri Kirisitu Yesu' no 'Kwigaragaza kw'Imana mu biremwa.'

    Rev. Pst Nzabonimpa ni umwe mu bavugabutumwa bakomeye muri ADEPR. Yavuze ubutumwa mu bihugu bitandukanye aho mu Ukuboza 2017, yanyuze mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris yigisha muri ADEPR Europe no mu yindi mijyi irimo Lyon na Le Havre.

    Yanakoze ivugabutumwa mu Mujyi wa Oslo muri Norvège muri Mutarama 2018, akomereza mu Bubiligi ku bufatanye n'Itorero rya ADEPR Region ya Europe. Ivugabutumwa yarisoreje mu Mujyi wa Tours mu Bufaransa ku wa 5 Gashyantare 2018, aho yageze avuye kubwiriza muri ADEPR Strasbourg.

    Rev. Past Nzabonimpa Canisius uzwi cyane mu Itorero ADEPR yitabye Imana

    Uyu mupasiteri yari amaze igihe ashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru mu Itorero rya ADEPR i Gihundwe

    Rev Past Nzabonimpa Canisius n'umugore we Mukarugina Stephanie


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rev-past-nzabonimpa-canisius-yitabye-imana

  • Igitekerezo: Hari abagabo bitiranya ubugwaneza bw’umugore n’imibonano mpuzabitsina #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibintu bigaragara cyane, ku buryo yaba abareba uko uyu mugabo n’umugore babanye, abenshi baba bishyiramo ko byanze bikunze buriya bakora imibonano mpuzabitsina. Yaba n’uyu musore umukobwa aganiriza neza, ahita yiyumvisha ko ubwo n’imibonano mpuzabitsina igihe azayishakira biba ari ibintu byoroheje.

    Birashoboka cyane ko umugabo n’umugore cyangwa umusore n’inkumi baba bafite ahantu bahurira, bagahuza imico yabo ku buryo umugore yakwiyumvanamo n’umugabo, baba bari kumwe akisanzura akamuganiriza neza ubona afite akanyamuneza, ku buryo binabaye ngombwa yanamusura bitewe n’impamvu imwe cyangwa iyindi, nyamara ibi akabikora yumva ari ubushuti busanzwe. Ariko ikibabaje ni uko abagabo benshi ibi bahita bumva babihuje n’imibonano mpuzabitsina. Niyo yaba ataratinyuka ngo amusabe ko bayikora, aba yumva abiha amahirwe arenga 90% yuko namusaba undi azahita yemera.

    Birashoboka cyane ko umukobwa cyangwa umugore yakwiyumvamo, cyangwa akisanzura k’uwo badahuje igitsina, nyamara ibi bikaba ari mu buzima busanzwe cyangwa mu kazi gasanzwe, iby’imibonano mpuzabitsina bitarimo.

    Aha ni ho ugira utya ukumva abantu bari inshuti koko buzuzanya mu buzima busanzwe bitewe n’aho bahurira cyangwa n’ikibahuje, umugabo kubera ukuntu yahoraga yitiranya uku kwisanzura ku mukobwa no kumuganiriza neza akabihuza no kuba yakwemera ko bakora imibonano mpuzabitsina byoroheje, undi yamuhakanira ugasanga aratunguwe bikanabangamira undi mubano bari bafitanye mbere, kuko aba yarihaye wenyine icyizere kiri hejuru.

    Ku bwanjye numva ikintu kijyanye n’imibonano mpuzabitsina ari ikintu kigari cyane, ndetse abantu badahuje ibitsina ntabwo kumenyana kwabo biba biganisha gusa ku mibonano mpuzabitsina.

    Abantu hanze aha bagira ibintu byinshi bibahuza, kandi uwagira Imana yakorana n’umuntu bahuza kuko bitanga umusaruro mwinshi. Numva nta mpamvu umuntu yakwimunyamunya kugira ngo atisanzura ku wundi, ngo hato badahita babihuza n’imibonano mpuzabitsina.

    Erega hari n’abo wumva, ngo ese ubwo umugore wa kanaka cyangwa umugabo wa kanaka ubwo ni gute buzura n’uriya muntu cyangwa bari inshuti! Ibi ni ibintu bisanzwe ntabwo kwiyumvanamo cyangwa gusabana na kanaka cyangwa nyirakanaka bihita bisobanura ko bikurikirwa n’imibonano mpuzabitsina.

    Nemera ko imibonano mpuzabitsina ari ikintu gitegurwa mukabyumvikanaho nk’abantu bakuru bitewe n’impamvu mwembi mwumvikanyeho. Ariko rwose ntabwo ugomba kwiyumvamo ko nyirakanaka byanze bikunze bitewe n’ukuntu ubona mubanye neza bihita bihuzwa no kukwemerera imibonano mpuzabitsina.

    Wazatungurwa cyane ndetse bikanangiza umubano wanyu, utinyutse kumusaba ko mwagirana imibonano mpuzabitsina akagukurira inzira ku murima akubwira ko agufata nk’inshuti isanzwe cyangwa musaza we, iby’imibonano mpuzabitsina bitashoboka.

    Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

    Source : https://www.kigalitoday.com/uko-mbyumva/article/igitekerezo-hari-abagabo-bitiranya-ubugwaneza-bw-umugore-n-imibonano-mpuzabitsina

  • Rwamagana: Yatemye umuturanyi we nyuma yo gukeka ko amusambanyiriza umugore #rwanda #RwOT

    Umugabo wo mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, yashatse gutema akoresheje umuhoro umuturanyi we nyuma yo gukeka ko amusambanyiriza umugore.

    Abatuye muri aka gace babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uvuga ko yasambanyirijwe umugore, ubwo yari muri gereza nyuma yo gukatirwa igifungo cy'imyaka ibiri kubera gukoresha ibiyobyabwenge yaje guhabwa amakuru y'uko umuturanyi we ajya amusambanyiriza umugore bituma nyuma yo gufungurwa amuhiga kugira ngo amwice.

    Ibintu byaje guhindura isura ubwo vuba ha uyu mugabo yategeraga umuturanyi we mu nzira nijoro agashaka kumutema.

    Ushinjwa gusambanya umugore w'abandi yabwiye IGIHE ko atajya asambanya umugore w'umuturanyi we n'ubwo agace kose kabimushinja.

    Yagize ati ' Avuga ko musambanyiriza umugore we ariko nta gihamya gihari, nta n'ikibigaragaza kandi niba umugore yaramwanze ntabwo ari njye wabiteye.'

    Yakomeje avuga ko yatunguwe n'uburyo uyu muturanyi we yari amwivuganye.

    Ati ' Nari nciye mu kayira mbona amurikishije itoroshi ngiye kumugeraho ararizimya ngira ubwoba mubajije ibyo arimo azana umuhoro agiye kuntema turawurwanira ndawumwaka nibwo yankomereje ku itama.'

    Uwo washatse gutema umuturanyi we amushinga gusambanya umugore we yahise atabwa muri yombi.

    Mukuru we ntiyemera ko murumuna we ari we washatse gutema umuturanyi we.

    Yagize ati ' Uriya mugabo yinjiye umugore wa murumuna wanjye aramutwara ubwo yari afunzwe bakajya basambana n'agace kose karabizi, noneho ejo bundi ubwo yari amaze Ukwezi afunguwe uwo muturanyi we kuko akunda kunywa inzoga yatashye bwije abantu atazi baramutega baramukomeretsa aramubeshyera ngo ni we.'

    Yakomeje avuga ko murumuna we afungiwe ubusa ndetse ko uwamufungishije agamije kugira ngo akomeze kujya amusambanyiriza umugore.

    Meya w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yatawe muri yombi nyuma y'uko ateze umuturanyi we akamukomeretsa.

    Yagize ati 'Yari yarafunzwe kubera ibiyobyabwenge noneho mu gihe yari muri gereza amenya amakuru ngo ko uwo muturanyi we ajya amusambanyiriza umugore, nibwo nyuma yo gufungurwa yamuteze aramukomeretsa.'

    Yongeyeho ko amakuru bafite ari ay'uko uyu mugabo yari atakibana n'umugore we.

    Uwafashwe yamaze gushyikirizwa urwego rw'Ubugenzacyaha RIB, ngo akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rwamagana-yatemye-umuturanyi-we-nyuma-yo-gukeka-ko-amusambanyiriza-umugore

  • Rubavu: Imvura yahitanye umwe, isenya inzu icumi – #rwanda #RwOT

    Uwitabye Imana ni umugore witwa Muhawenimana Triphonie ukomoka mu karere ka Rutsiro. Yapfuye ubwo umukingo wagwiraga igikuta kikamugwa hejuru ariko umwana bari kumwe w'imyaka 7 we yabashije kurokoka.

    Ubuyobozi bwasabye abaturage gufata amazi y'imvura hakubakwa n'inzira z'amazi zifite imbaraga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco yavuze ko abafite inzu zasenyutse bacumbikiwe n'abaturanyi.

    Ati 'Tumaze kubarura amazu yasenyutse 10 kandi turacyakomeje kubarura. Abari muri izi nzu ubu bacumbikiwe mu baturanyi. Turasaba abaturage kujya bafata amazi y'imvura bakoresheje ibigega n'amayira anyuramo amazi akongererwa uburebure kuko byagaragaye ko amazi arusha ingufu ibyubatswe mbere''.

    Metéo Rwanda yari yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 23 Mutarama 2022 hagati ya saa kumi n'ebyiri z'igitondo (06h00) kugeza saa sita z'amanywa (12h00), hateganyijwe imvura mu Ntara y'Iburengerazuba.

    Inzu zimwe zinjiwemo n’amazi kubera imvura nyinshi

    Hari abasohoye ibikoresho byo mu nzu babishyira hanze

    Inzu zasenyutse ari nyinshi kubera imvura nyinshi ivanze n’umuyaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-imvura-yahitanye-umwe-isenya-inzu-icumi

  • Turukiya: Umunyamakuru w'icyamamare yafunzwe ashinjwa gutuka Perezida mu mugani #rwanda #RwOT

    Urukiko rwo muri Turukiya rwategetse ko umunyamakuru uzwi cyane Sedef Kabas afungwa ashinjwa gutuka perezida w'iki gihugu.

    Madamu Kabas yatawe muri yombi ku wa gatandatu mu mujyi wa Istanbul, ndetse urukiko rwategetse ko aba afunzwe mbere yuko urubanza rwe ruba.

    Ashinjwa kwibasira Perezida Recep Tayyip Erdogan abinyujije mu gusubiramo amagambo y'umugani (umwibutsa mu Kirundi) ubwo yari arimo gutangaza amakuru kuri televiziyo ifitanye isano n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi. Ahakana icyo kirego.

    Iki kirego gihanishwa igifungo kiri hagati y'umwaka umwe n'imyaka ine.

    Kuri televiziyo Tele1 yagize ati: 'Hari umugani uzwi cyane uvuga ko umutwe wambaye ikamba ugira ubushishozi kurushaho. Ariko turabibona ko atari ukuri. Impfizi [ikimasa] ntihinduka umwami kubera ko gusa yinjiye mu ngoro, ahubwo ingoro ihinduka ikiraro'.

    Nyuma yanatangaje ayo magambo kuri Twitter.  Sedef Kabas

    Fahrettin Altun, umuvugizi mukuru wa Erdogan, yavuze ko ayo magambo 'atarimo gushyira mu gaciro'.

    Yanditse kuri Twitter ati: 'Uwiyita umunyamakuru arimo gutuka perezida wacu ku mugaragaro kuri shene [channel] ya televiziyo idafite indi ntego itari ugukwirakwiza urwango'.

    Mu nyandiko yashyikirije urukiko, Madamu Kabas yahakanye avuga ko atashakaga gutuka perezida.

    Umwanditsi mukuru wa Tele1 Merdan Yanardag yanenze itabwa muri yombi rya Madamu Kabas.

    Yagize ati: 'Gufungwa kwe nijoro saa munani kubera umugani ntibyakwihanganirwa. Uyu murongo ni ukugerageza gutera ubwoba abanyamakuru, itangazamakuru na sosiyete'.

    Erdogan yamaze imyaka 11 ari Minisitiri w'intebe, mbere yuko aba Perezida wa mbere w'iki gihugu utowe mu buryo butaziguye mu kwezi kwa munani mu 2014 — umwanya ubusanzwe wafatwaga nk'uw'umuhango (icyubahiro gusa) kuko ububasha bwabaga bufitwe na Minisitiri w'intebe, biza guhindurwa guhera mu 2018 n'amavugurura mu itegekonshinga.

    Kubuza uruvugiro abamunenga byateje induru mu mahanga, bituma habaho umubano urimo agatotsi hagati ya Turukiya n'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE), wabaye uhagaritse ubusabe bw'iki gihugu bwo kuba umunyamuryango.

    Abantu babarirwa mu bihumbi bamaze kuregwa gutuka Bwana Erdogan kuva yaba Perezida.

    Mu mwaka wa 2020, hakozwe amaperereza arenga 31,000 ajyanye n'icyo kirego, nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru Reuters.

    SRC:BBC

    The post Turukiya: Umunyamakuru w'icyamamare yafunzwe ashinjwa gutuka Perezida mu mugani appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/23/turukiya-umunyamakuru-wicyamamare-yafunzwe-ashinjwa-gutuka-perezida-mu-mugani/

  • Mutsindashyaka yatanze impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri Centrafrique – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gutanga izi mpapuro wabaye ku wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, ubera muri Centrafrique mu biro bya Perezida Faustin-Archange Touadéra.

    Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Kanama 2020 niyo yagize Mutsindashyaka Ambasaderi w'u Rwanda Centrafrique, aho afite icyicaro muri Repubulika ya Congo, aho n'ubundi ahagarariye u Rwanda.

    U Rwanda na Centrafrique bisanzwe bifitanye umubano ahanini ushingiye mu bya gisirikare. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abasirikare bari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Centrafrique.

    Rufiteyo kandi abasirikare bo mu mutwe udasanzwe boherejwe binyuze mu bufatanye ibihugu byombi bifitanye. Aba basirikare bahawe ubutumwa bwo kurwanya inyeshyamba zashakaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Touadéra.

    U Rwanda na Centrafrique kandi bifatanye ubufatanye mu bijyanye n'ubuhinzi binyuze mu masezerano yasinywe tariki ya 27 Kanama 2021 i Bangui.

    Centrafrique ni igihugu gikize ku mutungo kamere, gusa miliyoni 5,1 z'abagituye si abashabitsi bakomeye kuko usanga byinshi mu byo bakenera bituruka mu mahanga cyane muri Cameroun.

    Magingo aya, isoko rya Centrafrique Abanyarwanda batangiye kurikozaho imitwe y'intoki. Ni ikibuga kirimo amahirwe atabarika kandi bitewe n'umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi, Abanyarwanda bakomorewe byose kugira ngo bakore batuje kandi bisanga.

    Mu ntangiriro za 2021, Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yakiriye abacuruzi bo mu Rwanda, bamugezaho ibyifuzo byabo mu gihe baba batangiye gukorera muri iki gihugu nyuma y'aho RwandAir itangijeyo ingendo.

    Mu nama yahuje abacuruzi b'Abanyarwanda n'abo muri Centrafrique mu mu mwaka ushize, havugiwemo ko mu gihe batangiye gukora, bazahabwa aho gukorera, bakoroherezwa kubona ibyangombwa byo gutura ndetse n'ubwenegihugu ku babushaka.

    Mutsindashyaka yashyikirije Perezida Touadéra impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri Centrafrique

    Mutsindashyaka azahagararira u Rwanda muri Centrafrique afite icyicaro muri Repubulika ya Congo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mutsindashyaka-yashyikirije-perezida-touadera-impapuro-zimwemerera-guhagarira-u

  • Inyama y’inkoko ifasha mu guhangana n’ibicurane – Ubushakashatsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inyama y’inkoko ni isoko nziza ya vitamin n’imyunyu ngugu

    Vitamin B zinyuranye dusangamo zirinda indwara z’amaso n’uruhu, kongerera ingufu ubudahangarwa, kurwanya intege nke, gufasha igogorwa no gufasha urwungano rw’imyakura. Zinafasha kandi mu kurinda kurwara umutwe w’uruhande rumwe uzwi nka migraine, indwara z’umutima, kuzana imvi imburagihe na diyabete.

    Ikungahaye kuri proteine igafasha mu kugabanya ibiro

    Ifunguro rikungahaye kuri poroteyine ni ryiza mu gihe wifuza gutakaza ibiro cyangwa kuguma aho uri. Impamvu ni uko iri funguro ritera igihagisha bityo rigatuma utarya byinshi kandi na none rigatuma umubiri ukoresha ibinure byawo bityo ibiro bikagabanyuka. Inyama y’inkoko rero igira poroteyine nyinshi na calories nkeya.

    Kuvura ibicurane

    Niba ibicurane bikumereye nabi togosha inyama y’inkoko ushyiremo ibirungo bisanzwe (igitunguru, poivron, tungurusumu n’ibindi by’ibimera) ubundi uhute uwo mufa, gukira ni nk’ako kanya.

    Kuringaniza umuvuduko w’amaraso

    Gufata inyama y’inkoko iherekejwe n’imboga n’imbuto ni ingenzi ku bantu bafite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso. Impamvu nyamukuru ni uko harimo potasiyumu, ubwinshi bwayo bukaba bugabanya sodiyumu ibujijwe ku bantu bafite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso.

    Kugabanya ibyago byo kurwara kanseri

    Ku bantu bakunda inyama, kurya izitukura byongera ibyago bya kanseri y’amara. Nyamara kurya inkoko n’amafi bigabanya ahubwo ibyo byago byaba kuri kanseri muri rusange na kanseri y’amara by’umwihariko. Ubushakashatsi buracyakorwa ngo harebwe ikinyabutabire kiri mu nkoko kirinda kanseri.

    Ikungahaye kuri cholesterol nziza

    N’ubwo mu nyama y’inkoko harimo cholesterol ariko ni ubwoko bwiza bwayo, dore ko cholesterol ibamo amoko abiri, inziza ndetse n’imbi. Cholesterol nziza ikaba iboneka mu mboga, ifi n’inyama z’inkoko, imbi ikaba ari isoko y’indwara z’umutima.

    Hari abibaza ngo ese umufa w’inkoko wavura ibicurane gute kandi nazo zibirwara, burya ikintu cyose gifite ubuzima kiranarwara, ari nayo mpamvu ari ingenzi kwita ku buziranenge bw’ibiribwa ibyo ari byo byose mbere yo kubirya.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/inyama-y-inkoko-ifasha-mu-guhangana-n-ibicurane-ubushakashatsi