Category: Uncategorized

  • Musanze: Abagore bagize Urugaga rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi bashyikirije imiryango ine inzu bayubakiye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi ni inzu ya Mukamusoni, yanahawe ibikoresho by

    Iyi ni inzu ya Mukamusoni, yanahawe ibikoresho by’ibanze ndetse n’ibiribwa

    Izo nzu uko ari enye, harimo iyubatswe mu Kagari ka Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi, iyubatswe mu Kagari ka Birira Umurenge wa Kimonyi, iyubatswe mu Kagari ka Gakingo mu Murenge wa Shingiro n’indi yubatswe mu Kagari ka Sahara, Umurenge wa Busogo.

    N’ibyishimo byinshi batewe no gutuzwa mu nzu nshya, bubakiwe n’Abagore bo mu rugaga rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyo, zirimo n’ibikoresho byose by’ibanze nkenerwa, abazihawe bahamya ko baciye ukubiri n’ikibazo cyo kubaho batagira aho bakinga umusaya.

    Mukamusoni Dativa yavuze ko yari abayeho mu buzima bugoye bitewe n

    Mukamusoni Dativa yavuze ko yari abayeho mu buzima bugoye bitewe n’inzu mbi, none yishimiye inshya yashyikirijwe

    Mukamusoni Dativa, agaruka ku buzima bushaririye yari amazemo imyaka myinshi, aho yabaga mu nzu iva kandi ishaje.

    Yagize ati “Nshimishijwe n’ukuntu abagize Urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi, barebye akababaro nari maranye imyaka n’imyaka, ko kuba mu nzu y’ibishagari by’ibitusi. Yari inzu iteye ubwoba, iva, y’ibitobore, nyibanamo n’abana banjye batanu twenyine kuko umugabo yarambiwe ubwo buzima akaduta. Twahoraga mu bwoba bw’uko inyamashwa zizanyura muri ibyo bitobore zikaba zaturya, hakaba n’ubwo dutekereza ko twazayihiramo kuko byari ibyatsi'.

    Ati 'Aho twaryamaga ni ku rutindo rw’amabuye twarenzagaho amashara, tukiyorosa ikirago. Bwari ubuzima bugoye, mbese buri mu kaga. Nshimishijwe n’uko aba bagore bankuye muri ako kangaratete”.

    Igikorwa cyo gushyikiriza izo nzu abazubakiwe cyitabiriwe na Chairman wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Ramuli Janvier

    Igikorwa cyo gushyikiriza izo nzu abazubakiwe cyitabiriwe na Chairman wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Ramuli Janvier

    Yongeyeho ati “Ntangajwe n’uburyo biyegeranyije, bagahuza amaboko bakanyubakira iyi nzu nziza iteye sima ku bikuta no hasi, ikaba isizwe n’amarangi. Mundebere ukuntu irimo na parafo, ikagira igikoni. Ifite imbuga yisanzuye, igikari kinini yewe n’akarima k’igikoni kagutse nzajya mpingamo imboga n’imbuto'.

    Ati 'Aha rwose ni paradizo. Sinari narigeze ndyama kuri matora none barayimpaye, ibiringiti n’amashuka bya ruzungu. Mu myaka maze, sinari narigeze ndyama mu nzu nk’iyi banyubakiye! Ubu ndaryama nsinzire nk’abandi, muri macye iki ni igitangaza! Paul Kagame, Perezida wacu ni Umugabo nyawe usobanutse, arakabaho arambe. Yarakoze gutoza abagore kurangwa n’ubumuntu nk’ubu mbonye. Umuryango FPR-Inkotanyi ayoboye umbyaye bwa kabiri, unyinjije mu iterambere rihambaye rigiye kunsajisha neza. Mumunshimire cyane!”

    Yanashyikirijwe ibikoresho by’ibanze bigizwe na matora n’ibiryamirwa, ishyiga rya gaz ryifashishwa mu guteka amafunguro, ibiribwa bitandukanye ndetse n’ibikoresho by’isuku bigizwe n’amasafuriya, amabasi, indobo n’ibindi.

    Nyiransengimana Eugénie, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Musanze, avuga ko kubaka umuryango utekanye bijyana no gutura heza. Akaba ariyo mpamvu abagore bagize urwo rugaga biyemeje guhindurira ubuzima abadafite amikoro, binyuze mu kububakira amacumbi.

    Yagize ati “Umuryango ntushobora gutekana mu gihe udatuye heza. Ni muri urwo rwego rero twiyemeje guhagurukira ikibazo cy’abadafite aho kuba, tukabatuza ahantu hasobanutse”.

    Yongera ati “Ni gahunda tumaza imyaka hafi itatu dutangiye, aho twahereye ku kubaka inzu imwe mu Karere, nyuma tuza kubona ko no kubaka inzu imwe muri buri Murenge bishoboka. Ubu uyu munsi twashyikirije imiryango ine yo mu Mirenge itandukanye izo twayubakiye, kandi igikorwa kirakomeje”.

    Inzu yashikirijwe utishoboye mu Murenge wa Shingiro

    Inzu yashikirijwe utishoboye mu Murenge wa Shingiro

    Akomeza avuga ko uyu mwaka wa 2022, ari icyiciro cya kabiri cyo kubakira imiryango itishoboye. Ukaba ugomba kurangira, bubatse inzu 15, ziyongera kuri 16 bubatse umwaka ushize.

    Chairman wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Ramuli Janvier, yashimiye umusanzu ukomeye ba mutima w’urugo bagize Urugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, bakomeje gutanga mu bikorwa byubaka umuryango wifuzwa.

    Yagize ati “Ibikorwa bya mutima w’urugo mu rwego rw’Umuryango FPR Inkotanyi, byigarariza muri wa murongo n’urubuga abagore bahawe, wo gutekereza icyo bakora mu kubaka u Rwanda twifuza. Imishinga nk’iyi igamije guhindura ubuzima cyane cyane bw’abatishoboye, dukwiye gufatanyiriza hamwe kuyishyigikira. Ni ngombwa ko mutima w’urugo agira umutuzo, akarindwa urwikekwe, urutoto, ihohoterwa n’ibindi byamubangamira, kugira ngo abashe kubona umwanya wo gukomeza gutekereza neza no gushyira mu bikorwa ibiteza imbere igihugu mu buryo buhamye, nk’ibi tubona barimo gukora”.

    Uyu muturage wo mu Murenge wa Kimonyi na we yahawe inzu n

    Uyu muturage wo mu Murenge wa Kimonyi na we yahawe inzu n’ibikoresho kimwe n’abandi

    Mu Mirenge uko ari ine yubatswemo inzu bashyikirijwe, abazitujwemo, bemeje ko bazazifata neza kugira ngo zitangirika.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-abagore-bagize-urugaga-rushamikiye-kuri-fpr-inkotanyi-bashyikirije-imiryango-ine-inzu-bayubakiye

  • Kiliziya yizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe Filozofiya, inibuka Musenyeri Alexis Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabereye muri Seminali nkuru Philosophicum ya Kabgayi

    Ni umuhango wabereye muri Seminali nkuru Philosophicum ya Kabgayi

    Ni umuhango wabereye muri Seminali Nkuru Philosophicum y’i Kabgayi ku wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022, ari nayo izwiho kugira umwihariko wo kwigisha amasomo ajyanye na Filosofiya mu Rwanda.

    Musenyeri Alexis Kagame, ufatwa nk’umwe mu bahanga muri Filozofiya, yashimiwe ibikorwa byamuranze mu guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda n’umuco nyarwanda, dore ko yanditse ibitabo binyuranye n’ubu Abanyarwanda bakigenderaho.

    Musenyeri Firipo Rukamba, Perezida w’Inama y’Abepisikopi akaba n’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare witabiriye uwo muhango, yashimiye cyane Musenyeri Alexis Kagame ku ruhare yagize mu iterambere ry’umuco nyarwanda.

    Yagize ati 'Nishimiye uyu munsi wahariwe kwibutsa inyandiko za Musenyeri Alexis Kagame, no kumuha icyubahiro, ni umwe mu banditsi bakomeye b’Abanyarwanda, wamenyekanishije umuco nyarwanda n’imibereho y’Umunyarwanda'.

    Uretse Musenyeri Filipo Rukamba washimye ibikorwa byaranze Musenyeri Alexis Kagame, hari n’abandi bahanga muri Filosofiya bamushimiye cyane basaba ko Kiliziya yagirana ubufatanye na Leta, mu kumenyekanisha no gusigasira inyandiko za Musenyeri Kagame.

    Kajuga Jerôme ati 'Tuboneyeho umwanya wo gusaba inzego za Kiliziya na Leta ko bafatanya mu kumenyekanisha no gusigasira umurage n’inyandiko bya Musenyeri Alexis Kagame, kuko bibitse ubukungu n’ubuhanga byagirira akamaro abantu muri iki gihe.

    Filozofiya ifatwa nk’ubumenyi bwa mbere bwabaye ku isi, ni nka bumwe mu buryo bwo gushyira inyurabwenge mu mitekerereze ya muntu, bikamufasha gutekereza neza kugira ngo abashe gushyira mu gaciro no gusubiza amaso inyuma yibaza ku mibereho y’isi n’inkomoko ya muntu.

    Musenyeri Alexis Kagame yarize kugeza ku rwego rw’impamyabumenyi ihanitse muri Filizofiya (Doctorat) yakuye muri Kaminuza yitiriwe Mutagatifu Geregori mu mwaka wa 1956, impamyabumenyi yabonye mu myaka ine yari yize, aho yakiriwe nk’umunyeshuri udasanzwe.

    Musenyeri Filipo Rukamba yashimye ubutwari bwaranze Musenyeri Alexis Kagame

    Musenyeri Filipo Rukamba yashimye ubutwari bwaranze Musenyeri Alexis Kagame

    Nyuma yo kubona impamyabumenyi yigishije muri kaminiza zinyuranye zirimo Kaminuza nkuru y’u Rwanda no muri Kaminuza zikomeye zo mu bindi bihugu, anandika ibitabo binyuranye birimo, La philosophie bantu de l’être, Inganji Karinga (1943), Isoko y’Amäjyambere, 3 vol. (1949—51), La Poésie dynastique au Rwanda (1951).

    Hari kandi Introduction aux grands genres lyriques de l’ancien Rwanda (1969), La Philosophie Bantu comparée (1976), Umulirimbyi wa Nyili-ibiremwa, gikubiye mu bitabo 3 (1950), Matabaro Ajya Iburayi (1938—39), Umwaduko w’Abazungu muli Afrika yo hagati (1947), Indyoheshabirayi n’ibindi.

    Alexis Kagame yavutse ku ngoma ya Yuhi V Musinga, tariki ya 15 Gicurasi 1912 i Kiyanza, mu Buliza, Umurenge wa Murambi, Akarere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru, atabaruka tariki ya 2 Ukuboza 1981 ubwo yari arwariye mu bitaro by’i Nairobi muri Kenya.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kiliziya-yizihije-umunsi-mpuzamahanga-wahariwe-filozofiya-inibuka-musenyeri-alexis-kagame

  • Gasogi United ishize ivuga – #rwanda #RwOT

    Gasogi United itsinzwe irushwa na Etincelles FC ibitego 2 ku busa ihita izamuka mu manota. Ni umukino watangiye utinze bitewe n’uko umukino wa Rayon Sports wabanje, nawo wari watinze kurangira.

    Gasogi United yagize igice cya mbere cy’umwijima, kuko Etincelles FC yafunguye amazamu ku munota wa 19, ku gitego cyatsinzwe na Ciza Hussain ndetse ku munota wa 43 Songa atsinda igitego cya kabiri. Gasogi United itsinzwe umukino wa kabiri wikurikiranya, nyuma yo gutsindwa na Musanze FC igitego kimwe ku busa mu mukino wari wabanje.

    Mukura Victory Sports ku kibuga cyayo yongeye kubona amanota atatu, itsinze Musanze FC ibitego 3-2. Wari umukino Mukura yinjiyemo imaze gutandukana n’umutoza wayo Ruremesha Emmanuel. Ben Ocen niwe wafunguye amazamu atsindira Musanze FC, mu gihe Mukura yatsindiwe na Mugisha Patrick, Aboubakar Djibrine  na Muhoza Trésor.

    Etincelles FC yahise izamuka ku rutonde, ubu iri ku mwanya wa 13 n’amanota 11, naho Mukura ubu iri ku mwanya wa 8 n’amanota 17 izigamye n’umukino.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113772/gasogi-united-ishize-ivuga-113772.html

  • Inama ku bagore bahurwa abagabo babo bakanatwarira ikintu runaka mu gihe batwite – YEGOB #rwanda #RwOT

    Guhurwa mu gihe utwite cg gutwarira biba hafi ku bagore bose batwite, bagira ibyo kurya cyangwa kunywa baba bifuza kurenza ibindi aribyo bita gutwarira.

    Niba watwarije ikintu cyangwa wahuzwe umuntu runaka mu gihe utwite, wigira ikibazo ngo ubihe umwanya cyane. Akenshi ibi birashira iyo inda igeze mu mezi 4.

    Gusa iyo arenze ntibishire, wibyihererana ngo upfire muri nyagasani ahubwo biganireho n'uwo mubana. Hari n'igihe kukwitaho ubwabyo bituma ikibazo kirangira.

    Icyo wakora mu gihe watwariye ikintu
    gerageza kutabyishyiramo cyane ngo wumve ko nutakibona inda ishobora kuvamo. Icyakora niba watwarije ikintu kandi kitagoye kukibona, urugero nk'amata ushobora kujya ufata akarahure kamwe kagufasha.

    Ikindi mu gihe wumvise icyifuzo cy'ikintu runaka kikujemo, gerageza ushake icyo uhugiraho. Akenshi biba byiza iyo ukoze urugendo n'amaguru ukajya ahantu hatuma uhuga. Nko guterera umusozi ukirebera ibyaremwe, kureba umukino ukunda, kujya muri korali kwiririmbira n'ibindi waba ukunda.

    Muri iki gihe cy'iterambere, kuganira n'abantu ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook cyangwa whatsapp kimwe no gusoma ibitabo cyangwa amakuru kuri interineti birafasha.

    Gusa niba uri gutwarira ibintu bidasanzwe nko kurigata itafari, kurya ibyondo, akenshi biterwa nuko umubiri wawe hari umunyu ngugu uri kubura, by'umwihariko ubutare. Ibyo bikosorwa no kurya ibikungahaye ku butare byaba ngombwa ugahabwa ibinini birimo ubutare.

    Gushaka icyo uhugiraho bigufasha kwikuramo ibitekerezo byo gutwarira
    Icyo gukora mu gihe wahuzwe.

    Guhurwa byo ni ikindi kintu kuko akenshi bijyana n'isesemi no kuruka. Icyo uba ugomba gukora niba wahuzwe ikintu cy'ingenzi cyane, ushaka icyagisimbura bihuje intungamubiri. Niba wahuzwe ibishyimbo, warya amashaza.

    Gusa niba wahuzwe uwo mubana, birasaba ko mukosora ibitagenda neza hagati yanyu byaba na ngombwa ukitabaza impuguke mu bumenyamuntu mukaganira.

    Ntabwo bivuze ko buri gihe guhurwa umugabo biterwa nuko mubanye nabi, ahubwo hari ikiba kibiri inyuma, ushobora wowe kumva atari ikibazo nyamara wabiganira n'undi akamenya ko ariyo mvano.

    Source : https://yegob.rw/inama-ku-bagore-bahurwa-abagabo-babo-bakanatwarira-ikintu-runaka-mu-gihe-batwite/

  • Inkuru ibabaje : Umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'amavubi ya Volleyball yaburiwe irengero i Dubai – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru akomeje kuvugwa cyane mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda aravuga ko umukinnyi ukomeye w'ikipe y'igihugu Amavubi y'umukino w'intoki wa Volleyball Yves Mutabazi kuri ubu yaburiwe irengero.

    Mu butumwa bwashyizwe hanze n'umunyamakuru wa Fine FM Sam Karenzi ku rubuga rwa twitter yagize ati:' Umuryango wa Yves Mutabazi ukina i Dubai uhangayikishijwe cyane no kuba umaze icyumweru kirenga yaraburiwe irengero ! Hari amashusho  agaragaza ko munzu ye habereye ibisa n'imirwano mbere y'uko aburirwa irengero !

    Mu butumwa uyu Yves Mutabazi yari amaze iminsi ashyize ku rubuga rwe rwa Instagram yari yatangaje ibisa nko guhuruza ko ashaka gutaha mu rugo aho yanditse interuro mu cyongereza agira ati:'I WANT TO GO HOME' arenzaho ibendera ry'igihugu.

     

    Benshi bakomeje kwibaza niba haba ahari uburyo habaho ubufatanye na police yo muri icyo gihugu cya Leta z'unze ubumwe z'abarabu akaba yashakishwa bikiri mu maguru mashya !

    Source : https://yegob.rw/inkuru-ibabaje-umukinnyi-wikipe-yigihugu-yamavubi-ya-volleyball-yaburiwe-irengero-i-dubai/

  • Perezida Kagame yifurije isabukuru y'amavuko Dr Salim Ahmed – #rwanda #RwOT

    Dr Salim Ahmed Salim yabonye izuba ku wa 23 Mutarama 1942. Yabaye Ambasaderi wa Tanzania mu Misiri mu 1964 — 1965; ahagararira igihugu cye mu Buhinde (1965 — 1968), u Bushinwa (1969 — 1970) ndetse anaba Intumwa Ihoraho ya Tanzania muri Loni i New York (1970 — 1980).

    Kuri uyu munsi yujujeho imyaka 80 mu bamwifurije isabukuru nziza y'amavuko harimo na Perezida Kagame.

    Umukuru w'Igihugu abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yifurije Dr Salim Ahmed Salim 'isabukuru nziza y'amavuko y'imyaka 80'.

    Yakomeje ati 'Umuhate udasanzwe wagaragaje mu gukorera igihugu cyawe na Afurika ni urugero rwiza ndetse n'icyitegererezo kuri benshi ku mugabane. Uzarambe nshuti Dr Salim.''

    Happy 80th birthday to Dr Salim Ahmed Salim. Your lifelong dedication in service to your country and to Africa is exemplary and an inspiration to many across the continent. Wishing you many more! #DearDrSalim

    — Paul Kagame (@PaulKagame) January 23, 2022

    Dr. Salim Ahmed Salim yavukiye muri Zanzibar, avuka kuri se w'umwarabu na nyina ufite inkomoko muri Afurika no mu Bwarabu. Yashyingiranywe na Amne ndetse bafitanye abana batatu barimo Maryam, Ali na Ahmed.

    Amashuri ye yayigiye muri Lumumba College muri Zanzibar mbere yo gukomereza aya Kaminuza muri St. Stephen's College muri Kaminuza ya Delhi. Yabonye Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'Ububanyi n'Amahanga [International Affairs] yakuye muri School of International and Public Affairs muri Columbia University i New York.

    Dr Salim yabaye impirimbanyi mu burenganzira bw'umunyeshuri ndetse yashinze, anaba Visi Perezida w'Ihuriro ry'Abanyeshuri muri Zanzibar (All-Zanzibar Student Union).

    Dr. Salim Ahmed Salim yatangiye urugendo rwa politiki muri dipolomasi, ahagarariye Tanzania mu bihugu birimo Misiri, u Buhinde, u Bushinwa ndetse yabaye Intumwa ihagarariye igihugu cye muri Loni kuva mu 1970.

    Mu 1976 yabaye Perezida w'Akanama k'Umutekano ka Loni ndetse mu 1979 yabaye Umuyobozi mu Nteko Rusange ya Loni [Thirty-Fourth Session of the United Nations General Assembly.]

    Icyo gihe yabifatanyaga no guhagararira igihugu cye muri Cuba, Guyana, Barbados, Jamaica, Trinidad and Tobago mu 1970-1980.

    Yasubiye muri Tanzania ahabwa inshingano zitandukanye aho yabaye Minisitiri w'Intebe na Minisitiri w'Intebe wungirije hagati ya 1984 na 1989.

    Dr. Salim Ahmed Salim yabaye Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (OUA) mu 1989-2001, ndetse yagize uruhare mu kuyihindura African Union (AU).

    Uyu musaza kandi ari mu bagize Komite itanga igihembo cya Mo Ibrahim. Yatanze umusanzu mu rugamba rwo guhangana n'ivanguraruhu (Apartheid) muri Afurika y'Epfo.

    Kubera umusanzu we mu kubaka iterambere ku Mugabane wa Afurika yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye mu bihugu bya Afurika birimo ibyo yakuye muri Togo, u Rwanda na Liberia.

    Perezida Paul Kagame yifurije isabukuru nziza Dr Salim Ahmed Salim wujuje imyaka 80 y’amavuko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yifurije-isabukuru-y-amavuko-dr-salim-ahmed

  • Rubavu: Igikuta cy'inzu cyagwiriye umuntu ahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

    Uwagwiriwe n'igikuta yitwa Muhawenimana Triphonie w'imyaka 28 utuye mu murenge wa Rugerero ariko akomoka mu karere ka Rutsiro,Umurenge wa Kivumu yari acumbitse k'uwitwa Byumvuhore Leonard.

    Nyakwigendera yasize umwana w'imyaka 7 bari baryamanye we yabashije kurokoka

    Imihanda,ingo byose byasenyutse bigaragaza uburemere bw'iyi mvura yaguye byatumye imodoka zihagarara.

    Uretse no mu ngo z'abaturage,mu mujyi rwagati icyondo cyari cyinshi,imiyoboro y'amazi yuzuye isayo ryagiye riva mu ngo z'abaturage no ku musozi wa Rubavu.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gisenyi,Tuyishime Jean Bosco ati“Tumaze kubarura ingo zasenyutse zigera ku 10 turacyakomeje ariko turi gukangurira abaturage gufata amazi bakoresheje ibigega n'imiyoboro ikongerwa uburebure n'ubugari, abari muri izi ngo ubu bacumbikiwe n'abaturanyi.”

    Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-igikuta-cy-inzu-cyagwiriye-umuntu-ahasiga-ubuzima

  • Musanze: Yafashwe yihishe mu rutoki yiyemerera ko yishe umuntu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Byabaye mu ijoro ryo ku itariki 22 rishyira tariki 23 Mutarama 2022, aho Nshimiyimana yiyemerera icyaha cyo kwica Habumugisha JMV w’imyaka 33 amutemesheje umuhoro nyuma y’uko inzego z’umutekano zirimo Police n’Ingabo, bakora umukwabu wo kumushakisha kuva saa sita z’ijoro, bamufata mu ma saa cyenda z’urukerera rwo ku itariki 23 Mutarama 2022.

    Mu makuru Kigali Today yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Rwaza, Gafishi Faustin, yavuze ko Nshimiyimana yafatiwe mu rutoki aho yari yihishe.

    Ati 'Nk’inzego z’ubuyobozi dufatanyije n’inzego z’umutekano n’abaturage, iki ntabwo ari icyaha cyo kurebera, twamushakishije dukora Operation yo kuva saa sita z’ijoro kugeza saa cyenda, tumufatira mu rutoki aho yari yihishe'.

    Arongera ati 'Yemera ko ari we wamwishe atujyana n’aho yamwiciye atwereka n’umuhoro yamutemesheje. Ubu turamufite kuri Sitasiyo ya Police arabyiyemerera, gusa imvugo y’uwaguye mu cyaha, avuga ko atabigambiriye ari impanuka'.

    Gafishi avuga ko mubyo bakeka byaba byamuteye kwica mugenzi we, harimo amakimbirane, aho nyakwigendera yigeze gushwana na Mushiki we wari waratandukanye n’umugabo we agaruka iwabo.

    Ngo Habumugisha JMV (nyakwigendera) yagiye atoteza mushiki we mu bihe binyuranye avuga ko adakwiye kugaruka mu mitungo y’umuryango, rimwe ngo Habumugisha akoreye mushiki we urugomo ashyikirizwa RIB aribwo na Nshimiyimana yabaye umutangabuhamya, aribyo byaba ari intandaro yo guhigana hagati yabo nk’uko Gitifu akomeza abivuga.

    Ati 'Nshimiyimana ni umwe mu bagiye gushinja Habumugisha (Nyakwigendera), ku bijyanye n’urugomo yari yakoreye mushiki we witwa Mbumburunaniye Eriminathe, hanyuma muri uko kumushinja kuri RIB, icyaha cyaramuhamye afungwa mu gihe kingana n’ukwezi'.

    Arongera ati 'Ni kimwe mu bituma abantu batekereza ko uko kumushinja byaba ari intandaro y’urwango no gushaka kwihimura, kuko igihe cyose baganiriye ari bombi nk’uko tugenda tubyumva, baba bahanganye, umwe ati warampemukiye nanjye nzaguhemukira n’undi gutyo'.

    Uwo muyobozi avuga ko uwo munsi icyo cyaha kiba, batari basangiye, ahubwo Nyakwigendera ngo yari avuye ku gasantere atashye, yicirwa ahantu bigaragara ko hadatuwe.

    Ati 'Kuriya abantu babwirizwa gutaha kare mbere ya saa yine bakaba bageze mu ngo, ayo masaha arimo ataha kuva ku isantere kugera iwe, ni ahantu hahwanye n’ikilometero kimwe, muri iyo nzira idatuwe ni ho yamutsinze, urumva nta wundi muntu waduhaye amakuru nk’uwari uhari, uretse nyirubwite wahatujyanye akajya kuhatwereka. Ni icyo cyatumye dukeka tuti, intandaro ntiyaba ari wa munsi yamushinje guhemukira mushiki we?'

    Gitifu Gafishi yabwiye Kigali Today ko kuri iki cyumweru nyuma ya saa sita, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze n’inzego z’umutekano, bagiye gusura ahabereye icyaha mu rwego rwo guhumuriza umuryango wa nyakwigendera no kuwufata mu mugongo.

    Ni n’uburyo bwo kugagiriza abaturage mu kubasaba kwirinda urugomo no kwihanira mu gihe habaye amakimbirane, bagatanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi, banabungabunga umutekano kandi batabarana.

    Umurambo wa nyakwigendera wagejejwe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, ngo ukorerwe isuzuma hanashakwa amakuru nyayo ku by’urwo rupfu.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-yafashwe-yihishe-mu-rutoki-yiyemerera-ko-yishe-umuntu

  • Marine yahaye Rayon Sports isomo rya ruhago iyitsindira i Nyamirambo #rwanda #RwOT

    Ni umukino wagombaga gutangira saa sita n’igice, ariko uza gukererwaho isaha irenga nyuma y’umukino wa shampiyona y’abagore wabereye kuri icyo kibuga ariko utangira utinze.

    Marine FC yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 21 w’umukino gitsinzwe na Nahimana Amimu, nyuma yaho umunyezamu Kwizera Olivier yari akuyemo umupira ariko ntiwajya kure, Amimu ahita atsinda n’umutwe.

    Ku munota wa 69 w’umukino, Marine FC yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ishimwe Fiston, nyuma y’umunota umwe gusa Ishimwe Fiston ahita atsinda n’icya gatatu.

    Abakinnyi babanje mu kibuga

    Rayon Sports:

    Kwizera Olivier, Ndizeye Samuel, Mujyanama Fidele, Mitima Isaac, Niyigena Clement, Mugisha François, Manace Mutatu, Mico Justin, Steven Elu Manga, Muhire Kevin, Iranzi Jean Claude.

    Marine:

    Tuyizere Jean Luc, Dusingizemungu Ramadhan, Hakizimana Félicien, Rushema Chris, Hirwa Jean de Dieu, Ntakirutimana Theotime, Gikamba Ismaël, Ishimwe Fiston, Niyitanga Emmanuel, Nahimana Amimu, Ndayisenga Ramadhan.

    Source : https://imirasire.com/?Marine-yahaye-Rayon-Sports-isomo-rya-ruhago-iyitsindira-i-Nyamirambo

  • Abashakashatsi bifuza ko ishyamba rya Makera ryakongera komekwa kuri Pariki y’Akagera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishyamba rya Makera riro ibinyabuzima nk

    Ishyamba rya Makera riro ibinyabuzima nk’ibiri muri Pariki y’Akagera

    Ni ishyamba rito cyane riri ku buso bwa hegitare 170, ariko hakaba n’ibindi byanya bigizwe n’umukenke, hagaragaramo inyamaswa nk’ingwe, isha, ingurube z’ishyamba (isatura), inkima, inkwavu, inzoka n’amoko agera ku 124 y’inyoni, nk’uko twabitangarijwe n’Umushakashatsi mu bidukikije, Dr Damascène Gashumba.

    Dr Gashumba ari kumwe n’abiga mu Ishuri Rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS) riri i Huye, bakoze ingendo zihinguranya ishyamba rya Makera banaganira n’abaturage bahaturiye kuva mu kwezi kwa Kanama-Ugushyingo 2021, havamo inyigo igaragaza uburyo iryo shyamba rikwiriye kubungabungwa nk’undi murage w’u Rwanda.

    Ubwo bushakashatsi buvuga ko Ishyamba rya Makera ryari ku buso bwa hegitare 400 mu myaka nka 20 ishize (ubu risigaye kuri hegitare 170), ariko bitari kera cyane ngo rikaba ryari rifatanye na Pariki y’Akagera, mbere y’uko abaturage b’Umurenge wa Mpanga bahigabiza.

    Dr Gashumba avuga ko ubwiyongere bw’abaturage ari bwo bwatumye bacengera muri Pariki y’Akagera bakayicamo ibice, ku buryo hari aho inyamaswa zagiye zisanga zitagifite uko zahura na ngenzi zazo ziri muri iyo pariki.

    Abashakashatsi basaba ko Ishyamba rya Makera ryasurwa, ariko kandi rikongera komekwa kuri Pariki y

    Abashakashatsi basaba ko Ishyamba rya Makera ryasurwa, ariko kandi rikongera komekwa kuri Pariki y’Akagera

    Ishyamba rya Makera ngo ni ahantu nyaburanga usura ukabonamo ibiti binini bya cyimeza bidashobora kuboneka henshi mu Rwanda usibye mu bindi byanya bikomye, hamwe n’inyamaswa zavuzwe ndetse n’imvubu n’ingona, bitewe n’uko iryo shyamba rifatanye n’igishanga cy’Akagera.

    Dr Gashumba avuga ko ishyamba rya Makera kuri ubu ryugarijwe n’uburyo abaturage barimo kurisatira baritemamo ibiti byo kubakisha cyangwa gucana, bakaba basizamo ibibanza byo kubaka cyangwa bahinga mu byanya birikikije, ndetse hakaba n’abadatinya kwica inyamaswa zisohoka hanze yaryo.

    Dr Gashumba avuga ko Umuryango ayobora uteza imbere Icyaro hashingiwe ku Bidukikije (REDO), ufatanyije n’Abanyeshuri biga muri PIASS ndetse n’inzego zitandukanye za Leta zirimo Ikigo gishinzwe Amashyamba (RWAFA), Urwego rw’igihugu rw’Iterambere (RDB), Ikigo cy’igihugu cy’ibidukikije (REMA) n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, barimo gutera amashyamba ahuza Makera na Pariki y’Akagera.

    Yagize ati 'Ikibazo ni uko abaturage bagiye bivangavangamo (hagati ya pariki n’iryo shyamba), ni yo mpamvu twenda gusa n’abarihuza ku buryo haba hari inyamaswa zimwe zaba zaraheze inyuma y’uruzitiro rw’Akagera zabasha kwambuka, ndetse n’abaza gusura iyo pariki na ho bakahagera'.

    Kuva aho ishyamba rya Makera riherereye muri Mpanga kugera kuri Pariki y

    Kuva aho ishyamba rya Makera riherereye muri Mpanga kugera kuri Pariki y’Akagera hari intera ya Km 30

    Avuga ko bakomeje gutera ibiti bya cyimeza by’u Rwanda birimo imihati, imiyenzi, iminyinya n’imivumu, mu rwego rwo kwagura ishyamba rya Makera ndetse no gukikiza imigano igishanga cy’Akagera.

    Uwo mushakashatsi avuga ko ingo zigera ku bihumbi 15 zo mu Murenge wa Mpanga zimaze kubakirwa amashyiga ya rondereza kugira ngo bifashe abaturage gucana ibiti bike cyane babivanye ku birimo guterwa, kandi iyi gahunda ikazakomeza kugezwa ku zindi ngo ibihumbi 45 zo muri Kirehe bitarenze umwaka wa 2024.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko habayeho imbaraga nyinshi zo kurinda ishyamba rya Makera kugira ngo ribe rikiriho kandi ririmo inyamaswa kugeza n’uyu munsi, ndetse akizeza ko izo ngufu zizakomeza gukoreshwa.

    Ishyamba rya Makera ririmo gusatirwa n

    Ishyamba rya Makera ririmo gusatirwa n’abaturage

    Ishyamba rya Makera riravugwaho mu gihe uyu mwaka wa 2022 muri Werurwe kuva tariki 07 kugera 12, u Rwanda ruzakira Inama mpuzamahanga yiswe (APAC), izashakira ibisubizo ibyanya bikomye bya Afurika, mu rwego rwo kurinda isi kwibasirwa n’ubutayu cyangwa gucika kw’ibinyabuzima bimwe na bimwe.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/abashakashatsi-bifuza-ko-ishyamba-rya-makera-ryakongera-komekwa-kuri-pariki-y-akagera