Category: Uncategorized

  • Gasogi United ya KNC ikubiswe umunzenze na Etiencelles Fc – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Gasogi United iyoborwa na KNC itsindiwe i Nyamirambo na Etiencelles Fc yari iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona ibitego bibiri ku busa (2-0).

    Wari umukino w'umunsi wa 14 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda.

    Ni umukino watangiye ukereweho isaha imwe ku masaha yari yateganyijwe, watangiye amakipe yombi yiteguye neza ubona ko anyotewe intsinzi.

    Ikipe ya Etiencelles Fc yaje gukina ibizi neza ko ari iyanyuma ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona, ibyo byayiteye kuza mu kibuga yumva ko igomba gucyura intsinzi.

    Ku munota wa 19, ikipe ya Etiencelles Fc yaje gufungura amazamu ku burangare bw'aba myugariro ba Gosogi United.

    Nyuma yo kubona igitego cya mbere ikipe ya Etiencelles Fc ntago yagiye ngo iryame mu izamu ahubwo yakomeje kwataka izamu rya Gasogi United.

    Gasogi United nk'ikipe yari yatsinzwe nayo yakomeje kugenda irema uburyo bugiye butandukanye gusa ariko igitego cyanze cyirabura.

    Ku munota wa 43, ku makosa ya bamyugariro ba Gasogi United ikipe ya Etiencelles yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Songa Isaih.

    Iminota 45 yaje kurangira ikipe ya Etiencelles Fc ikiri imbere n'ibitego bibiri ku busa bwa Gasogi United.

    Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Gasogi Fc ishaka kwishyura mu gihe ikipe ya Etiencelles Fc yo yagombaga kurinda ibitego byayo bibiri.

    Gasogi United yaje ibizi neza ko yatsinzwe ibitego bibiri, aho yaje ifite ishyaka kurusha ikipe ya Etiencelles Fc.

    Ikipe ya Etiencelles Fc yakinaga isubira inyuma cyane igacungira ku mipira miremire.

    Gasogi United yakomeje gushakisha igitego ariko kiragenda kirabura.

    Iminota yakomeje kugenda yicuma igana ku musozo ari nako ikipe ya Etiencelles Fc yakomezaga kurinda ibitego byayo.

    Iminota 90 yagenwe n'amategeko yaje kurangira ikipe ya Etiencelles Fc iri imbere n'ibitego bibiri ku busa.

    Source : https://yegob.rw/gasogi-united-ya-knc-ikubiswe-umunzenze-na-etiencelles-fc/

  • Urubyiruko rwasabwe gufatira urugero ku ntwari z'u Rwanda mu buzima bwarwo – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Mutarama 2022, mu kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo Rwanda cyagarutse ku butwari mu Banyarwanda gitegura ibirori byo kwizihiza Umunsi w'Intwari.

    Buri tariki ya 1 Gashyantare u Rwanda rwizihiza Umunsi w'Intwari zakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu mateka y'u Rwanda.

    Minisitiri Bamporiki yasabye urubyiruko kuba rwakora iby'ubutwari nk'ibyaranze ingabo zari iza RPA Inkotanyi zafashe iya mbere zikabohora u Rwanda ndetse zigakura n'ibihumbi by'Abanyarwanda mu buhunzi.

    Ati 'Abato bagomba kujya bacukumbura amateka y'abo babyeyi banze guheranwa n'ubuhunzi, banze kurambarara mu kibi bakavuga ngo reka twibohore iyi ngoyi y'ubuhunzi amahanga areke kutwubararaho.'

    Ibi abihuje na Uwamahoro Prisca, umwe mu banyeshuri bagizwe intwari bo mu Ishuri ry'i Nyange, wavuze ko urubyiruko rufite amahirwe yo gukurira mu gihugu cyiza cyatuma baba intwari.

    Ati 'Abana babyiruka ubu bafite amahirwe ko bavukira mu gihugu gifite ingengabitekerezo nziza, yo kubakira ku bumwe bw'Abanyarwanda ari nayo mahitamo perezida yaduhaye yo guhitamo ubumwe.'

    Yakomeje ati 'Bakwiye kugendera ku nyigisho no ku rugero rw'izo ntwari zatubanjirije no kubyo bigishwa n'uko igihugu kimeze, bakavoma mu mpanuro umukuru w'igihugu ahora aduha tukubakira kuri ubwo bumwe.'

    Abakiri bato basabwa kwiga amateka yabafasha kuba intwari bafatiye urugero ku bababanjirije n'ubuzima bwabo.

    Lt. Col. Mugisha Vincent wari ku rugamba rwo kubohora igihugu, yagaragaje ko hari ibikorwa byinshi by'urubyiruko birimo iby'ubutwari.

    Ati 'Ubutwari burakomeje iyo ubona abana b'abakorerabushake, ukabona aritanga ntahembwa yirirwa ku zuba abwira abantu ngo nimwambare agapfukamunwa kandi abwira abantu bakuru bazi ubwenge uwo ntiyabura kubarwa nk'intwari.'

    U Rwanda rufite intwari ziri mu byiciro bitandukanye birimo Imena, Imanzi, Ingenzi n'Umusirikare utazwi.

    Mu Ntwari z'Imanzi harimo Maj Gen Fred Gisa Rwigema, ndetse n'Umusirikare utazwi uhagarariye abandi baguye ku rugamba rwo kubohora Igihugu.

    Mu Ntwari z'Imena harimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwiringiyimana Agathe, Niyitegeka Félicité n'Abanyeshuri b'i Nyange banze kwivangura bikaviramo bamwe kwicwa abandi ubu bakaba barahamugariye.

    Abari mu cyiciro cy'Ingezi ntibaramenyekana kuko hakirimo gukorwa ubushakashatsi ngo hamenyekane abazashyirwamo.

    Urubyiruko rwasabwe gufatira urugero ku ntwari zitangiye u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwasabwe-gufatira-urugero-ku-ntwari-z-u-rwanda-mu-buzima-bwarwo

  • Nyanza: Abantu babiri bakurikiranyweho kwica umugabo bamutemaguye – #rwanda #RwOT

    Sindayigaya Ephron yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Nkomero; yishwe atemaguwe mu rukerera rwo ku itariki ya 21 Mutarama 2022 ubwo yari agiye kurema isoko ry'amatungo mu Karere ka Ruhango kuko asanzwe acuruza inka.

    Amakuru aturuka muri ako Kagari avuga ko Sindayigaya yahamagawe n'abandi bantu basanzwe bakorana na we ubucuruzi bw'inka ngo bajyane ku isoko nk'uko bisanzwe, yicwa ari mu nzira agiye kubareba aho bamutegerereje.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukingo, Nkurikiyumukiza Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko umurambo wa Sindayigaya wabonywe n'umuturage wari ugiye guhinga mu rukerera.

    Ati 'Mu gitondo ubwo umuturage yajyaga guhinga yabonye umurambo we amenyesha ubuyobozi, hanyuma duhamagara RIB kugira ngo ize ikore iperereza kuri urwo rupfu.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu hamaze gufatwa abantu babiri bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu.

    Yasabye abaturage kwirinda ibyaha kandi uwagira amakuru kuri urwo rupfu akayageza ku nzego zibishinzwe.

    Ati 'Abantu babiri ni bo bari kubazwa mu rwego rw'iperereza. Icyo dusaba abaturage ni uko uwagira amakuru yose yadufasha kumenya uwakoze ayo mahano yayatugezaho, haba RIB, Polisi n'inzego z'ibanze.'

    Umurambo we wahise ujyanwa ku kwa muganga gukorerwa isuzuma hanyuma arashyingurwa.

    Sindayigaya yishwe afite imyaka 48, yasize umugore n'abana, akaba yari umuhinzi asanzwe akora n'ubucuruzi bw'inka.

    Kuri iki Cyumweru abaturage bo mu Kagari ka Nkomero bafashe undi mugabo bakekaho kugira uruhare mu kwica Sindayigaya Ephron kuko bamusanganye bimwe mu bikoresho yari afite ubwo yicwaga. Bahise bamushyikiriza ubuyobozi kugira ngo na we akorweho iperereza.

    Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Nyanza

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-abantu-babiri-bakurikiranyweho-kwica-umugabo-bamutemaguye

  • Ikipe ya Rayon Sports inyagiriwe i Nyamirambo na Marine Fc – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports inyagiriwe i Kigali na Marine Fc y'Igisenyi ibitego bitatu ku busa (3-0).

    Wari umukino w'umunsi wa 14 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda.

    Umukino watangiye ukereweho isaha imwe ku masaha wari gutangiriraho kubera umukino wahuzaga ikipe ya As Kigali y'abagore na Apaer watinze kurangira.

    Umukino watangiye amakipe yombi ashaka kureba ko yacyura amanota atatu.

    Ku munota wa 3, ikipe ya Rayon Sports yaje kubona igitego ariko umusifuzi aza kucyanga kubera amakosa bari bakoreye umuzamu wa Marine Fc.

    Ku munota wa 20, ikipe ya Marine Fc yaje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Nahimana Amimu.

    Nyuma yo gutsindwa igitego, ikipe ya Rayon Sports yashatse uburyo ya kwishyura icyo gitego yari imaze gutsindwa.

    Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kurusha ikipe ya Marine Fc gusa umuzamu wa Marine Fc akomeza kwitwara neza.

    Iminota 45 y'igice cya mbere yaje kurangira ikipe ya Marine Fc ikiri imbere n'igitego kimwe ku busa bwa Rayon Sports.

    Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Rayon Sports iri kwataka ishaka kwishyura igitego yari yatsinzwe.

    Rayon Sports yakomeje kwataka ishakisha igitego cyo kwishyura ariko abataka bayo bakomeza kugenda barata ibitego imbere y'izamu.

    Ku munota wa 69, ikipe ya Marine Fc yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ishimwe Fiston.

    Ku munota wa 70, ikipe ya Marine Fc yaje kongera gutsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Ishimwe Fiston.

    Iminota yakomeje kugenda yicuma igana ku musozo ariko Marine Fc ikomeza kurinda ibitego byayo mu gihe Rayon Sports yashakaga icy'imozamarira.

    Iminota 90 yagenwe n'amategeko yaje kurangira ikipe ya Marine Fc ikiri imbere n'ibitego bitatu ku busa bwa Rayon Sports.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-inyagiriwe-i-nyamirambo-na-marine-fc/

  • Abanyamuryango ba bimwe mu bigo by’ubwishingizi ntibazongera kwakirwa mu mavuriro yigenga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amavuriro yigenga ashinja ibyo bigo kutishyura mu gihe abayobozi babyo bahakana bivuye inyuma ko nta mwenda batarishyura, uretse ibibazo biri mu nyemezabwishyu batarumvikanaho.

    Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’amavuriro yigenga mu Rwanda Dr. Dominique Savio Mugenzi, avuga ko byari birambiranye igihe kikaba cyari kigeze kugira ngo ibigo by’ubwishingizi bimenye ko bigomba kujya byishyurira igihe amavuriro yigenga.

    Ati 'Mwibaze namwe ikigo cy’ubwishingizi kimara kitishyura ivuriro, murabyumva ko iryo vuriro ridashobora gukora kuko rirahomba, ugasanga riraka imyenda muri banki kugira ngo ribashe gutanga imishahara, ibyo rero twasanze birambiranye. Turagira ngo birangire, bibonerwe umuti wa burundu bye kuzongera, ibigo by’ubwishingizi bijye byishyura amavuriro yigenga ku gihe'.

    Akomeza agira ati 'Icyo cyemezo rero ntabwo twagifashe kubera ko tutari twarakiganiriyeho n’ibyo bigo, birabizi ko twagiranye ibiganiro bitandukanye, ari amavuriro ku giti cyayo yandika avuga ati kuki mutatwishyura, ishyirahamwe naryo rikandika riti kuki mutinda kwishyura ariko nta gisubizo cyabonetse'.

    Ibigo by’ubwishingizi bifitanye ibibazo n’amavuriro yigenga ntibyemera ko hari ibirarane bafitiye amavuriro yigenga, kuko bavuga ko inyemezabwishyu arizo zifite ibibazo batemeranyaho.

    Umuyobozi wa Radiant, Marc Rugenera, avuga ko amafaranga bari barimo bayishyuye.

    Ati 'Rwose amafaranga twari tubarimo twarayishyuye yose bitarengeje ukwezi kwa 11, icyo nemera cy’uko wenda hari inyemezabwishyu zishobora kuba zitarishyuwe, ni kwa kundi umuntu akora inyemezabwishyu akayohereza, twavuga tuti ibi ntabwo bitunganye, turanamwandikira tukamubwira ngo aze twumvikane ku bigomba kwishyurwa n’ibitagomba kwishyurwa'.

    Akomeza agira ati 'Iyo ikintu cyishyurwa amafaranga ibihumbi 10, wowe ugaca ibihumbi 15, ibyo bitanu birenzeho tutabyumvikanyeho aba agomba kuza kugira ngo tubyumvikaneho turebe ibigomba kwishyurwa. Usibye ko izo nyemezabwishyu zifite ibyo bibazo gusa cyangwa izitaratugeraho cyangwa aribwo zikitugeraho bigomba gusaba igihe cyo kubisuzuma, twebwe turishyura'.

    Abaganga kandi baninubira uburyo ibyo bigo bibategeka kubyo bagomba gukorera umurwayi n’ibyo batagomba kumukorera, kandi bo ari abanyamwuga bazi neza icyo umurwayi akeneye.

    Umwe muri bo ati 'Nitwe twabyigiye, nitwe tuzi serivisi z’ubuvuzi ariyo mpamvu aritwe dukwiye kugira ijwi hanyuma ibigo by’ubwishingizi bikagendera kubyo tuba twabahaye kuko twebwe dukora ku buzima bw’Abanyarwanda kuruta uko ibigo by’ubwishingizi byaza bitegeka cyangwa bafata umwanzuro ku bijyanye n’imivurire n’uburyo tuvura abantu'.

    Iki cyemezo gishobora kuzagira ingaruka ku banyamuryango basaga ibihumbi 100, mu Rwanda habarirwa amavuriro yigenga agera kuri 315 yakiriye abasaga miliyoni muri 2020 ariko uyu mubare ukaba wariyongereyeho 30% mu mwaka wa 2021.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abanyamuryango-ba-bimwe-mu-bigo-by-ubwishingizi-ntibazongera-kwakirwa-mu-mavuriro-yigenga

  • Amafoto asekeje ya zimwe muri couple zifotoje mbere yo kurushinga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nkuko twese tubizi akenshi abitegura kurushinga bakunze kwifotoza amafoto atandukanye bararikira abakunzi babo kwitegura ubukwe bwabo.Twifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye twagereageje gukusanya amwe mu mafoto ya zimwe muri couple zagiye zifotoza mu buryo busekeje mbere yo gukora ubukwe mu rwego rwo gushimisha ababakurikira kuri interineti.

    Source : https://yegob.rw/amafoto-asekeje-ya-zimwe-muri-couple-zifotoje-mbere-yo-kurushinga/

  • Abarimo kubakirwa inzu na Green Gicumbi barishimira ko bagiye kuva muri ntuye nabi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inzu abo batirage barimo kubakirwa zizuzura muri Mata uyu mwaka

    Inzu abo batirage barimo kubakirwa zizuzura muri Mata uyu mwaka

    Uwo mushinga watangiye kubakira inzu imiryango 40 itari ifite aho kuba, bityo iture itekanye inabashe gukora yiteze imbere, cyane ko igizwe n’abatishoboye, bikaba biteganyijwe ko zizaba zuzuye muri Mata uyu mwaka.

    Umwe wabaruwe mu bazahabwa inzu ku ikibitiro, ni Uwanyirigira Sophia wo mu Murenge wa Rubaya mu Kagari ka Nyamiyaga, avuga ko yishimiye icyo gikorwa kuko atatekerezaga ko yazabona inzu ye.

    Ati 'Imvura yaguye ari nyinshi noneho amazi aramanuka aduhirikira inzu, nyuma baducumbikira mu mashuri. Icyakora baje kutubarura batubwira ko bagiye kutwubakira inzu nziza nkumva ari inzozi, none ndabona ibyari inzozi bigiye kuba impamo kuko inzu barimo kuzitwubakira. Ndishimye cyane kandi ndashimira umushinga Green Gicumbi ugiye kudukura muri ntuye nabi'.

    Uretse kuba ategereje ko inzu ye yuzura akayitahamo, Uwanyirigira ubu yahawe akazi mu mudugudu wubakwamo izo nzu, ku buryo akora agahembwa akagira ayo yifashisha n’umuryango we ndetse akanizigamira.

    Undi na we utegereje inzu ni Nyirabashyitsi Josiane, avuga ko agize amahirwe akomeye kuko atazongera guhangayika.

    Ati 'Ndashimira cyane ubuyobozi bwabonye ko nkeneye inzu none ikaba igiye kuzura. Ni ibyishimo byinshi kuri jyewe, kuko ubu sinzongera kugira impungenge zo kuba nasiga umwana mu nzu ngiye gushaka igitunga urugo, kuko uko mbibona ari inzu nziza, ikomeye kandi yubatse ahatari mu manegeka'.

    Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, avuga ko uretse kubakira inzu abagenerwabikorwa, bazanahabwa ubundi bufasha kuko ari imiryango itishoboye.

    Ati 'Abagenerwabikorwa b’uyu mushinga ni abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe, bivuze ko ari abakene bafashwa kwiyubaka. Muri bo abafite imbaraga bose tubaha akazi, haba hano twubaka, mu materasi, mu gutera ibiti n’ahandi, ni bo b’ibanze. Nyuma yo kubaha inzu tuzabaha n’inka, bazafashwa guhinga imboga n’ibindi'.

    Biteganyijwe ko umushinga Green Gicumbi uzubakira imiryango 200, aho inzu 100 zizubakwa mu Murenge wa Rubaya ari na ho hagiye kuzura izo 40, naho izindi 100 zikazubakwa mu Murenge wa Kaniga, uwo mushinga ukazarangira utwaye miliyari 1.6 y’Amafaranga y’u Rwanda.

    Hazaba harimo n

    Hazaba harimo n’inzu zigeretse

    Umushinga Green Gicumbi umaze mu Karere ka Gicumbi imyaka ibiri ariko ibikorwa byawo bikaba bikomeje kuko biteganyijwe ko uzamara imyaka itandatu. Uwo mushinga ukora ibikorwa byo kurengera ibidukikije, aho bacukura amaterasi, gutera ibiti, gusazura amashyamba yaba aya Leta n’ay’abantu ubwabo, guha abaturage imbuto nziza no kubahugura ku buhinzi butanga umusaruro utubutse n’ibindi.

    Uwo mushinga ukorera mu mirenge icyenda y’Akarere ka Gicumbi, ari yo Rubaya, Cyumba, Kaniga, Mukarange, Rushaki, Shangasha, Manyagiro, Byumba na Bwisige.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abarimo-kubakirwa-inzu-na-green-gicumbi-barishimira-ko-bagiye-kuva-muri-ntuye-nabi

  • Agashya: umusore utunze telefone zirenga 1000 akomeje gutangaza abatari bake – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Shaban utuye mu gihugu cya Congo akomeje gutangaza benshi kubera ko yabaswe no gutunga telephone aho buri munsi agura telephone nshya.

    Shaban avuga ko yatangiye gukunda telephone mu myaka 22 ishize kugeza ubu aho usanga buri munsi aca aho bacuruza telephone akagura imwe yakunze.

    Mu gace atuyemo benshi babanje kugira ngo n'ubusazi gusa kubera hashize igihe kinini agura telephone baje ku mwakira.

    Nkuko benshi bahorano inzozi zo kugera kubihambaye nko gutunga inzu cyangwa imodoka zihenze kuri we avuga ko inzozi ari ugutunga telephone nyinshi bishoboka bityo akaba yumva ari gukabya inzozi ze.

    Source : https://yegob.rw/agashya-umusore-utunze-telefone-zirenga-1000-akomeje-gutangaza-abatari-bake/

  • Hon.Bamporiki yasubije abavuga ko Urugamba rwo kubohora u Rwanda atari ubutwari #rwanda #RwOT

    Ubwo yari mu kiganiro Dusangire Ijambo kuri RBA,Hon.Bamporiki yabajijwe ku butwari bw'Inkotanyi zikiri mu buhunzi aboneraho gusubiza abatekereza ko ibyo zakoze atari ubutwari ahubwo kwari ukwikiza ubu buhunzi bwari bubarembeje.

    Yagize ati 'No kwanga ko ubuhunzi bukomeza kukurya n'ubutwari.Kuko hari umuntu ugera mu kaga akarambararamo ati'twebwe twarahunze,twahejwe mu gihugu cyacu.Twebwe n'abakurambere bacu nta mahitamo dufite.

    Kuribwa n'ubuhunzi ukishakamo igitsinda ubuhunzi n'ubutwari.Ariko gutekereza ko icyo guharanira kizatanga umusaruro no ku bandi birenze wowe.Abari mu buhungiro babayeho nabi,nta gihugu bafite,bitwa impunzi,ahazaza habo ntahaboneka ariko noneho nicyo bakamariye u Rwanda ntikiri gukorwa kuko nicyo bagerageje gukora bifashiriza amahanga.Bakavuga bati n'abasigaye iwacu nabo ntibariho.abana ntibiga,abantu ntibatera imbere,igihugu cyabaye icy'abanyamahanga,intekerezo zarakandagiwe.

    Igihugu kitagira intekerezo,kiba kirimo abantu batekereza nk'ababakoronije.Bakavuga bati 'tugende duharanire ko biriya bintu bihinduka.Nibihinduka,ikintu mu by'ukuri tuzunguka ntabwo ari kinini,n'ukubona uburenganzira bwacu bwo kugira igihugu ariko ahazaza h'u Rwanda n'abazadukomokaho bazagira inyungu nini yo kutazongera kuba mu buhunzi,gucunaguzwa,yo kuzongera kubaho badafite ibyiringiro by'ejo hazaza,yo gukomeza kubaka igihugu batazashimirwa kitari icyabo,kugira gakondo y'abakurambere babo.Ni ikintu cyo kwishimira n'abato bakwiriye gucukumbura gakondo yabo babyeyi,banze guheranwa n'ubuhunzi,banze kubyakira ngo barambarare mu kibi,bakavuga ngo reka twibohore iyi ngoyi y'ubuhunzi kandi twubake gakondo yacu itazongera gusuzugurwa ngo amahanga ayuname hejuru ukundi.Ni igikomeye.'

    Ubwo yari abajijwe itandukaniro riri hagati y'impunzi za RPF n'izindi mitwe ziyirwanya nayo yiyita impunzi nka RNC n'iyindi,Hon.Bamporiki yagize ati 'Biroroshye,iyo ubuyobozi buhari,umukuru w'igihugu uriho akubwira ati aha n'iwanyu,wajya gutemberera aho ushaka,igihe ushakiye,ariko ntiwahakorera ibyo wishakiye bibangamiye abandi.Bitandukanye n'abantu babayeho igihugu bazi ko ari icyabo,ukiyoboye aziko abaturage ari abacyo ariko badashobora kukizamo.

    Uyu munsi abantu benshi bari hanze y'u Rwanda n'amahitamo yabo,kuko bavuga ngo twebwe ntidushobora kujya hariya atari twe dutegetse.Inyota y'ubutegetsi.Abandi bo bashakaga igihugu badashizemo iby'ubutegetsi kandi batemerewe kukizamo.'

    Hon.Bamporiki yavuze ko umunyarwanda wese ushaka kuza I Kigali arabyemerewe avuye kure cyane ariko kera umuntu uri I Burundi,Uganda atari yemerewe kuyigeramo.

    Yavuze kandi ko RPF irwanya udutsiko dushaka igihugu 'twebwe twese tutarimo' ahubwo aribo bonyine.

    Muri iki kiganiro cyari cyitabiriwe na Lt Col Mugisha Vincent wagarutse ku butwari bw'ingabo z'u Rwanda mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse nuko urubyiruko rw'ubu rwakora iby'ubutwari muri iki gihe.

    Iki kiganiro kandi cyagaragayemo kandi Madamu Uwamahoro Prisca umwe mu banyeshuri b'Intwari bo ku ishuri ry'Inyange wagarutse ku kuntu we na bagenzi be bo mu mwaka wa 5 n'uwa 6 wo ku kigo cy'Inyange bakoze iby'ubutwari mu mwaka wa 1997 bakanga kwivangura nk'abahutu n'Abatutsi ubwo babisabwaga n'abacengezi.

    Hon.Bamporiki yavuze ko u Rwanda rwifuza ko Abanyarwanda bakomeza ingamba bagakora iby'Ubutwari ndetse ko Intwari ikora ibyiza itazi ko izashimwa.
    Yavuze ko icy'ingenzi atari ukwambikwa imidari no guhabwa ishimwe ahubwo icyiza ari ugusigira umurage mwiza 'abazadukomokaho.'

    Ati 'Ubuyobozi bwiza nibwo butuma abakora ibikorwa by'ubutwari biyongera no kubahemba bikagorana.Ubuyobozi bubi buhinyuza intwari kuko butuma uwakabaye intwari abura aho abera intwari bukamukenyura hakiri kare cyangwa bukamukoresha ibituma asuzugurwa.

    Twishimire ubuyobozi bwacu kuko niyo mahitamo yacu,dukore ibikorwa by'ubutwari ku buryo abazaza bazadushima.Abana b'Abanyarwanda dukore ibikorwa byiza mu ikoranabuhanga n'ahandi,ntitujyanweyo no gutarama u Rwanda.

    Buri tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka hizihizwa Umunsi w'Intwari.Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti 'Ubutwari bw'Abanyarwanda agaciro kacu.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/hon-bamporiki-yasubije-abavuga-ko-urugamba-rwo-kubohora-u-rwanda-rw-inkotanyi

  • Rayon Sports yandagajwe na Marine FC bwa mber… – #rwanda #RwOT

    Umukino utari uwo kwibuka kuri Rayon Sports, nyuma yo kwandagazwa na Marine FC ivuye i burengerazubwa bw’u Rwanda. Wari umukino wo ku munsi wa 14 wa shampiyona, gusa uyu mukino ukaba watinze gutangira kuko amasaha yageze hakirimo umukino wa shampiyona mu bagore.

    Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga: Kwizera Olivier 

    Mugire Kevin 

    Mujyanama Fidele Mitima Isaac 

    Ndizeye Samuel 

    Iranzi Jean Claude Mugisha François 

    Mico Justin 

    Niyigena Clement, Manace Mutatu

    Elo Manga Steve.

    Ku munota wa 21 gusa nibwo Marine FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Amiku Nahimana, ndetse yereka Rayon Sports ko ibintu bishobora kutaba byiza 

    Abakinnyi Marine FC yabanje mu kibuga:

    1.TUYIZERE Jean Luc

    22.DUSINGIZEMUNGU Ramadhan 

    13. HAKIZIMANA Felicien

    4. RUSHEMA Chris

    20. HIRWA Jean de Dieu

    12. NTAKIRUTIMANA Theotime

    5. GIKAMBA Ismael (C) 

    10. ISHIMWE Fiston

    25. NIYITANGA Emmanuel

    19. NAHIMANA Amimu

    21. NDAYISENGA Ramadhan

    Igice cya mbere cyarangiye nta zindi mpinduka zibayeho, bikiri igitego kimwe ku busa bwa Rayon Sports.

    Mu gice cya kabiri, Marine FC yagarutse ifite imbaraga n’umuvuduko nk'ibyo yatangiranye mu gice cya mbere. Ishimwe Fiston yaje gutsinze ibitego 2 byikurikiranya, harimo icyo yatsinze ku munota wa 69 ndetse n’umunota wa 70.

    Iminota 90 y’umukino yarangiye nta mpinduka zibaye, ndetse Rayon itarebye mu izamu. Ni ubwa mbere kuva Marine FC yazamuka mu kiciro cya mbere itsinze ibitego 3 mu izamu rya Rayon Sports mu mukino umwe.

    Ishimwe Fiston watsinze ibitego bibiri

    Marine FC ihise igira amanota 18 ndetse ijya ku mwanya wa 7, naho Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa 4 n’amanota 23.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113771/rayon-sports-yandagajwe-na-marine-fc-bwa-mbere-mu-mateka-113771.html