Category: Uncategorized

  • Yageze hagati ikiniga kiramufata hafi amarira gushoka, Lomami Marcel yavuze icyatumye Marines ibanyagira #rwanda #RwOT

    Umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports, Lomami Marcel yavuze ko kubura abakinnyi be bagera kuri 4 basanzwe babanza mu kibuga ari kimwe mu bintu byatumye batsindwa na Marines.

    Ku munsi w’ejo hashize Rayon Sports yari yakiriye Marines FC mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, ni umukino warangiye Marines ibatsindiye i Kigali ibitego 3-0.

    Ni umukino Rayon Sports yakinnye idafite bamwe mu bakinnyi bayo basanzwe babanza mu kibuga barimo Muvandimwe JMV, Nizigiyimana Karim Mackenzie na Nishimwe Blaise bari batemerewe gukina umunsi wa 14 kubera amakarita, hari kandi na Onana Willy ufite ikibazo cyu’imvune.

    Nyuma y’uyu mukino, Lomami yavuze ko kuba atari afite abakinnyi be bose ari kimwe mu bintu byamukozeho nta kindi.

    Ati 'urebye nta kintu kiri kubura ni uko dutsinzwe ariko nta kintu kibura ni abakinnyi banjye babuze kuko iyo baza kuba bahari ndumva ko twari gukora ibishoboka kuko nibo bari bamaze kumenyerana, urumva nari mfite abakinnyi benshi bari basanzwe badakina n’abandi bari bavuye mu burwayi.'

    Ababjijwe niba yaba yibeshye ubwo yakoraga impinduka mu gice cya kabiri havamo Mugisha François Master hakajyamo Niyonkuru Sadjati, nibwo ikiniga cyamufashe kuvuga biranga.

    Ati 'ntakwibeshya byaba birimo kuko twifuzaga y’uko twataka, Master ntabwo yakinnye nabi twifuzaga ko Iranzi aguma hariya inyuma, Sadjati nari namubwiye ko aguma hariya hagati ku buryo afasha ba rutahizamu bacu abaha umupira wa nyuma kuko twakinaga dusa n’abugarira, twageze aho turavuga ngo reka dufungure dukine, yego hari imipira yagiye atakaza asubiza inyuma niyo yatuzaniye ikibazo (aha nibwo ikiniga cyahise kimufata kuvuga biranga), ni uko.'

    Rayon Sports izasoza imikino ibanza ya shampiyona ya 2021-22 ikina na Gasogo United ku wa Kane tariki ya 27 Mutarama 2022.

    Kubura bamwe mu bakinnyi be nicyo ahamya ko cyamukozeho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yageze-hagati-ikiniga-kiramufata-hafi-amarira-gushoka-lomami-marcel-yavuze-icyatumye-marines-ibanyagira

  • Amajyepfo: Minisitiri Gatete, yavuze ku baturage batinda kubona ingurane z'ibyabo byangizwa hakorwa ibikorwaremezo #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo mu Rwanda, Gatete Claver mu rugendo amaze iminsi agirira mu bice bitandukanye birimo ibyo mu ntara y'Uburengerazuba ndetse n'iy'Amajyepfo, yavuze ko nta mushinga uzongera gutangira abaturage batarabona ingurane z'ibyo bangirijwe n'ibikorwaremezo.

    Mu ruzinduko yasoreje ku isoko y'Amazi iri ku cyuzi cya Ayideri gitanga amazi ajya mu muyoboro wa Shyogwe-Mayaga, aho yageze avuye mu karere ka Nyanza gusura uruganda rukora insinga z'amashanyarazi, aha naho akaba yahageze avuye gusura uruganda ruzatanga amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri ruri mu karere ka Gisagara, Minisitiri Gatete yavuze ko nta rwiyemezamirimo uzongera gutangira imirimo umuturage atarahabwa ingurane kubye byangijwe.

    Yagize ati' Nibyo, twagiye tugira ibice bitandukanye mu gihugu bigenda bigaragaramo abaturage bavugako ibikorwa begerejwe hari imitungo yabo yangizwa ariko kubona ingurane bigatinda. Kugeza ubu, ni uko icyo dushaka nta rwiyemezamirimo uzongera gutangira imirimo ataraha ingurane abagomba kuzihabwa, bityo bikazagabanya abajyaga bavuga ko bamaze igihe batarahabwa ingurane zabo'.

    Akomeza avuga ko mu mwaka ushize hakozwe ibarura ry'ibirarane by'amafaranga atarishyurwa kugirango ahanyujijwe amazi, amashanyarazi ndetse n'imihanda bikorwe bive mu nzira. Avuga kandi ko buri kigo kizi aho cyanyujije ibikorwa batari byishyurwa.

    Yagize ati' Hari ahazwi ko hari ibyo bibazo, ndetse harimo gushakishwa ingengo y'imari yihariye hagamijwe kwishyura aba batigeze babona amafaranga yabo kuko byari bihari kugeza mu Ukuboza 2021, bityo bishyurwe ibyabo byangijwe hakorwa ibi bikorwa'.

    Yongeyeho ko bamenyesheje ibigo bishinzwe amazi, amashanyarazi ndetse n'imihanda  kugirango buri kigo kizajye kishyura abaturage mbere yuko gitangira akazi kandi ko babiteguye kugirango ibirarane birangire.

    Yagize ati' Twasabye buri kigo cyose cyaba igikwirakwiza amazi, amashanyarazi ndetse n'ibishinzwe gukora imihanda kugirango bibishyire muri gahunda kuko niba kigiye gukora imirimo kibanze gitange ingurane, bityo ntihazabeho ibirarane ku byangijwe by'abaturage '.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/amajyepfo-minisitiri-gatete-yavuze-ku-baturage-batinda-kubona-ingurane-zibyabo-byangizwa-hakorwa-ibikorwaremezo/

  • Inyigisho za 'Filozofiya' zasabiwe guhabwa umwihariko mu mashuri yo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ubusabe bwatanzwe ubwo hizihizwaga Umunsi ngarukamwaka wahariwe kuzirikana Filozofiya wahuriranye no kwibuka imyaka 40 ishize Musenyeri Alexis Kagame wabaye umwanditsi n'umusizi ku mitekerereze y'abantu yitabye Imana.

    Uyu muhango wabereye mu Iseminari Nkuru ya Philosophicum ya Kabgayi, ku wa 21 Mutarama 2022.

    Umuyobozi w'Inama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda akaba n'Umushumba wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Philippe Rukamba, yavuze ko ibitabo n'inyandiko Musenyeri Kagame yasize yanditse byatunganywa neza bikanoga kugira ngo bikoreshwe nk'imfashanyigisho.

    Yagize ati 'Musenyeri Kagame yabaye intangarugero mu banyabwenge, binagaragarira mu byo yasize yanditse kuko bibumbatiye byinshi dukwiye gukurikiza tukaba tumuhaye icyubahiro tumugomba nk'umuntu wagaragaje ko yarafite ubumenyi bwafasha umuryango mugari gutera imbere. Ntabwo dushaka ko bigarukira aho, ahubwo binashyirwe mu nyigisho zigwe mu mashuri, bizadufasha kumva no kumenya neza imitekerereze n'imyitwarire nyayo dukwiye kugenderaho.''

    'Ntabwo bikwiye ko abanyamahanga bonyine aba ari bo bamuha icyubahiro kandi Musenyeri Kagame ni we wagerageje kwandika ku mitekerereze n'imigenzereze nyayo. Ni twebwe yandikiraga ashaka ko tuzagira amateka dusigarana arimo ibisigo, amazina y'inka n'ibindi bitandukanye.'

    Uwabaye umunyeshuri wa Musenyeri Alexis Kagame mu Iseminari ya Kansi, Evode Kalima, yavuze ko yakundaga gutebya ashaka kureba niba abanyeshuri be barakazwa n'ubusa.

    Yasobanuye ko mu Rwanda atarahabwa agaciro akwiye kuko na kera yigishaga muri za kaminuza z'i Burundi na Zaïre, aho inyigisho ze zigifatwa nk'iz'umumaro.

    Yagize ati 'Yakundaga gutebya akatwita amazina ashaka kureba niba tutari abanyamusozi barakazwa n'ubusa. Yari umuhanga cyane kuko iyo yabaga arimo kutwigisha ntiyakundaga umuntu wandika ari kwigisha ahubwo akakubwira ko wandika ibyo wamenye, akagira urukundo ndetse ntashake ko incuti ze zimucikaho. Mbona mu Rwanda tutaramuha agaciro kuko yadusigiye umurage ukomeye. Abanyamahanga baramusingiza ariko twebwe ubona tubifitemo ubunebwe.'

    Umukozi wa Komisiyo ikorana n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Ubumenyi n'Umuco (CNRU) akaba ashinzwe Umuco n'Ubumenyi mu Mibereho n'Imibanire y'Abantu, Kajuga Jérôme, yavuze ko Musenyeri Kagame yasize ubuhamya n'umurage wo kugira ibyo yakwigirwaho.

    Yagaragaje ko bikwiye ko hari ibyo yigirwaho ndetse abanyeshuri biga Filozofiya bakaba abahamya b'ibyo bize n'ibyo bigishijwe.

    Ati 'Ubu turizihiza imyaka 120 Musenyeri Kagame amaze avutse, iyi Filozofiya ikwiye kugaruka ikigwa kuko usanga henshi itakigwa.''

    Umuyobozi w'Iseminari Nkuru Philosophicum yaragijwe Mutagatifu Thomas d'Aquin ya Kabgayi, Padri Dr Kayisabe Vedaste, yavuze ko amasomo ya Filozofiya batangiye kuyakorera ubuvugizi mu nzego zibifite mu nshingano hagamijwe ko yakwigwa.

    Iseminari Nkuru ya Kabgayi ni yo yonyine ifite Ishami rya Filozofiya gusa mu gihe ahandi usanga biga isomo rimwe, ku buryo babica hejuru bihuta.

    Yakomeje ati 'Imbogamizi ivugwa ni uko uwabyiga ngo atabona akazi. Nyamara igihugu kitagira abantu bafite imitekerereze ihamye, nta terambere rirambye rihaba. N'umuryango uwo ari wo wose utezwa imbere n'imitekerereze myiza. Tunifuza kandi ko ababyiga bajya bahabwa impamyabumenyi muri Filozofiya.''

    Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Filozofiya wizihizwa buri mwaka, wahujwe no kwibuka imyaka 40 Musenyeri Alexis Kagame amaze yitabye Imana; yatabarutse mu 1981.

    Musenyeri Kagame yasize inyandiko n'ibitabo byinshi bisaga 186 [ibimaze kumenyekana] bibumbatiye amateka, ubusizi, Iyobokamana n'imitekerereze y'abantu. Yanifashishijwe mu gihe cy'Abami na nyuma y'aho, yandika inyandiko z'ibyo bakurikiza mu miyoborere y'Igihugu.

    Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco iri gukorana na Diyosezi ya Butare kugira ngo inyandiko za Musenyeri Kagame zihurizwe hamwe, zishyirwe ahantu hazwi ku buryo kuzibona byoroha.

    Umuyobozi w'Inama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda akaba n'Umushumba wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Philippe Rukamba, yavuze ko ibitabo n'inyandiko Musenyeri Kagame yasize bikwiye gutunganywa

    Inyigisho za 'Filozofiya' zasabiwe guhabwa umwihariko mu mashuri yo mu Rwanda

    Umunsi ngarukamwaka wahariwe kuzirikana Filozofiya wahuriranye no kwibuka imyaka 40 ishize Musenyeri Alexis Kagame yitabye Imana

    Iseminari Nkuru ya Kabgayi ni yo yonyine ifite Ishami rya Filozofiya, ahandi usanga biga isomo rimwe

    Abafashe ijambo bashimye umuhate wa Musenyeri Alexis Kagame mu kwandika inyandiko zitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyigisho-za-filozofiya-zasabiwe-guhabwa-umwihariko-mu-mashuri-yo-mu-rwanda

  • Burkina Faso yanditse amateka muri AFCON 2021 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burkina Faso ibaye ikipe ya mbere ibonye iticye ya ¼ cya AFCON 2021

    Ismahila Ouedraogo niwe utsinze Penaliti yanyuma ya Brukina Faso, nyuma yaho iyi kipe isigaye Ari abakinnyi 10, gusa nti biyibujije gutsindira ikipe ya Gabon kuri penaliti 7-6 nyuma yo kunganya umukino wose 1-1, maze biyiha iticye nk'ikipe yambere ikandagiye muri ¼.

    Wari umukino ugoranye cyane hagati ku makipe yombi kuburyo amakipe yombi yaje kwisanga agiye mu minota 30 y'inyongera nyuma yo kunaniranwa mu minota 90 nyuma y'igitego cyo kwishyura cya Burkina Faso cyaje mu minota yanyuma, bituma aya makipe yombi yerecyeza kuri za Penaliti maze umusore w'imyaka 22 Ouedraogo aha ikipe iticye.

    Ikipe ya Burkina Faso yaje guhabwa Penaliti mu minota y'umukino isanzwe ku munota wa 14 gusa rutahizamu Issa Kabore ubwo yashyirwaga hasi mu rubuga rwa nyezamu gusa Bertrand Traore aza gutera umupira ku giti cy'izamu.

    Uyu rutahizamu wa Aston Villa yaje gukurirwamo umupira n'umunyezamu wa Gabon ku munota wa 10, nyuma y'umupira mwiza yari ahawe na Hassane Bande maze Jean Noel Amonome agarura iryo shoti neza.

    Ikipe ya Gabon yaje gutsinda igitego mbere iminota ine ngo Igice Cya mbere kirangire nyuma y'umupira miuremure wari uvuye kwa Bruno Ecuele Manga maze usanga Aaron-Salem Boupendza nawe waje guhita atsinda igitego neza gusa igitego kiza kwangwa kuko basanze yari yarariye.

    Obissa yaje guhabwa ikarita ye ya kabiri y'umuhondo bimuviramo ikarita y'umutuku ku munota wa 67, gusa Gabon yirangaraho bituma igana mu gice cy'inyongera y'iminita 30 nyuma yo kwishyura igitego Bari batsinzwe Kare, Aho ku munota wa 91 bateye umupira uva muri Koroneri maze Ecuele Manga atera umupira neza n'umutwe maze ukubira kuri Adama Guira maze aba yitsinze igitego.

    Iminota 30 y'inyongera ntiyatandukanyije aya makipe yombi maze umukino werecyezwa muri za Penaliti, nyuma yaho amakipe yose yaje gutera yinjiza neza Penaliti zabo esheshatu muri Penaliti umunani Bose bateye.

    Nyuma yaho Lloyd Palun yaje gutera Penaliti ya cyenda ya Gobon akayitera umutambiko w'izamu, Ismahila Ouedraogo niwe wari utegerejwe maze bwanyuma na nyuma yohereza umunyezamu wa Gabon Aho umupira utanyuze, maze biha ikipe ye ya Brukina Faso kugera muri ¼ Aho itegereje ikipe iribuve hagati ya Tunisia na Nigeria ku mukino uzaba Kuwa Gatandatu utaha wa ¼.

    Source : https://yegob.rw/burkina-faso-yanditse-amateka-muri-afcon-2021/

  • Umuslay Queen w'imyaka 93 akomeje gutungurana kubera imyambarire ye (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukecuru w'imyaka 93 ufatwa nk'umuslay queen ushaje cyane akomeje gutungurana kubera imyambarire ye imugaragaza nk'inkumi.

    Uyu mukecuru ukunda ibijyanye n'imyambarire, amaze kuba icyamamare ku bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga afatwa nk'umukecuru w'umu slayqueen ukuze cyane kurusha abandi.

    Helen Van Winkle avugako kugirango atangire kwiyerekana byatewe n'umwuzukuru we.

    Helen yatangiye kwigaragaza muri Mata 2014 biturutse kumwuzukuru we witwa Kennedy w'imyaka 17.

    Source : https://yegob.rw/umuslay-queen-wimyaka-93-akomeje-gutungurana-kubera-imyambarire-ye-amafoto/

  • Umupolisi yateye abantu kumirwa ubwo yicukuriraga imva azahambwamo napfa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo w'umupolisi w'imyaka 59 yatunguye abantu ubwo yicukuriraga imva azahambwamo niyitaba Imana.

    Uyu mugabo uzwi cyane ku izina rya Sabasita mu gihugu cya Tanzania, yicukuriye imva ndetse aranayubakira, kugira ngo umunsi yapfuye umuryango we utazarushywa cyane n'ibikorwa bijyanye n'ishyingurwa rye.

    Uyu mugabo witwa Patrick Matey Kimaro usanzwe ufite ipeti rikomeye mu gipolisi cya Tanzania yavuze ko byamufashe igihe kinini kugira ngo ashobore gusobanura no kumvisha umuryango we gahunda afite yo gucukura no kubakira imva azashyingurwamo kandi akiri muzima.

    Asobanura ibijyanye n'isanduku yo kuzashyingurwamo, Kimaro azategura ibijyanye nayo, ariko yavuze ko atahita ayigura ubu.

    Source : https://yegob.rw/umupolisi-yateye-abantu-kumirwa-ubwo-yicukuriraga-imva-azahambwamo-napfa/

  • Perezida wa Armenia, Armen Sarkissian yeguye – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo yanyujije ku rubuga rwe rwa internet, yagize ati: 'Ntabwo ari icyemezo kigendeye ku marangamutima, kigendeye ku bigaragara'.

    Yakomeje avuga ko adafite ubushobozi bwo kugira icyo akora kuri Politiki Mpuzamahanga ndetse n'iy'imbere mu gihugu, kuko Ubuyobozi Bukuru bufitwe na Minisitiri w'Intebe, Nikol Pachinian.

    Ibibazo by'iki gihugu byatangiye ubwo cyatsindwaga mu ntambara cyarimo n'igihugu gituranyi cyacyo, Azerbaïdjan mu mwaka wa 2020, barwanira kuyobora agace ka Nagorno-Karabakh.

    Perezida na Minisitiri w'Intebe, ntibumvikanaga kubijyanye no kwirukana ukuriye Ingabo nyuma yo gutsindwa intambara, yabaye hagati y'ibi bihugu byombi byahoze bigize Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyeti, muri Caucase yahitanye abarenga 6500.

    Ati: 'Ndizera ko noneho impinduka mu Itegeko Nshinga zizabasha gushyirwa mu bikorwa hanyuma Perezida uzankurikira ndetse n'ubuyobozi bwa Perezida bazabasha gukorera mu mucyo'.

    Perezida Armen Sarkissian, yavutse mu mwaka wa 1953 i Yerevan, yabaye Minisitiri w'Intebe mu mwaka wa 1996-1997, mbere yo gutorerwa kuba Perezida muri Werurwe 2018.

    Ubukungu bwa Armenia bwagiye hasi cyane kuva ku isenyuka rya Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyeti mu mwaka w'1991.

    Amafaranga yagiye yoherezwa n'abenegihugu baba mu bihugu byo hanze (Diaspora) niyo yagiye yifashishwa mu kubaka amashuri, insengero n'indi mirimo yo kubaka harimo na Nagorno-Karabakh.

    Source: France 24

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113775/perezida-wa-armenia-armen-sarkissian-yeguye-113775.html

  • Mu mideli ntabwo watangira ubona ama miliyoni… – #rwanda #RwOT

    Miss Tina watangije Brand y'amakote nyuma y'uko abonye icyuho mu ikorwa ryayo ubwo yari mu Rwanda mu mwaka wa 2018, nk'umwe mu banyamideli bamaze imyaka irenga 7 babikora yafashe umwanya asobanura iby'igitekerezo cye kigiye kugirira umumaro abanyarwanda, mu buryo burimo kubona akazi n'ubundi, anaboneraho no kugaragaza ishusho y'uruganda rw'imideli mu Rwanda rukomeje gutera imbere, anagira inama urubyiruko by'umwihariko rw'abanyamideli bagishakisha uko bagera kure mubyo bakora.

    Kuri ubu Miss Tina uri kubarizwa mu gihugu cya Poland yatangiye agira ati: 'Njewe ubusanzwe ndi umu model, maze imyaka igera 7 ntangiye kujya murika imideli ahantu hanyuranye (modelling), nkunda kwambara neza kuburyo aho ngiye hose bihita bigaragarira abantu.'
    Agaruka ku buryo yigiriye inama yo gutangiza Brand y'amakote y'abagore mu Rwanda ati: 'Muri 2018 aho nari mu Rwanda, mfite ikiganiro kuri television gusa kubera nari nazanye imyenda mike nza mu Rwanda, nshaka ahantu nagura kositime nziza ndahabura.'

    Ashimangira iyi ngingo, Tina agira ati:'Aho nabonye, zaguraga ibihumbi 180, kandi nabwo atari nziza, ari izisanzwe, rero ngarutse aha Poland niga ahantu nakura kositime z'abakobwa n'abagore nziza zifite quality nziza, ntangira kuzirangura Turkey na Poland.'

    Nyuma yo gusobanura uko yaje kwigira inama yo kwinjira mu bijyanye no gutunganya imideli yari asanzwe amurika, Miss Tina yinjiye mu buryo uruganda rw'imideli ku gihe yari akiri mu Rwanda rwari ruhagaze binyuranye n'ubu.

    Ati: 'Njye nakoreye mu Rwanda guhera 2016. Icyo gihe twari dufite fashion shows zishyura ariko make, ibindi kenshi twakoreraga ubuntu, gusa ubu imideli ihagaze neza mu Rwanda haba aba designers nka Tanga, Moshions, Zoi n'abandi benshi basigaye banishyura aba model neza n'ama agency y'abamodel ahagaze neza, urugero Febestmodels ya Franco na Quin.'

    Miss Tina aboneraho kugenera ubutumwa abamufashije kugira aho agera ati: 'Icyo nabwira abakunzi banjye banzi mu marushanwa y'ubwiza cya mbere, ni ukubashima kuko byose kugira ngo ngere aho ndi byasabye ko banshyigikira, bagashyigikira igihugu cyacu cy'u Rwanda.'

    Asobanura ko kugeza n'ubu agikora kandi nawe abona ageze igihe cyo gutangira kugira abo yafasha ati: 'Nababwira kandi ko nyuma yo kunshyigikira nanjye ntatereye agati muryinyo, ahubwo buri gihembo cyangwa amahirwe nabonye narayakoresheje, yewe bamwe bagiye kubyungukiramo mu mishinga myinshi ngiye gutangiza mu Rwanda.'

    Mu gusoza, Miss Tina yafashe umwanya agira inama urubyiruko ati: 'Inama nagira barumuna banjye cyangwa abana bakiri bato bifuza kugera aho ndi cyangwa kuharenga, ni uko byose bishoboka, gusa bisaba kudacika intege kuko ibica imbaraga ni byinshi yaba abababwira nabi cyangwa babaca intege, ahubwo bo bakomeze bakore kuko courage ya mbere iva mu mutima.'

    Na none Tina ati: 'Mu mideli ntabwo watangira ubona amamiliyoni rero bakomeze bakore yaba make cyangwa  ah'ubuntu hakuzamura, ubundi amafaranga azaza menshi mu gihe nyacyo.'

    Imyaka ibaye myinshi Tina Uwase yerekana imideli

    Akorana na Uncover Models Management yo muri Poland

    Tina Classic Suits ikomeje kubona abayigana

    Tina arateganya gutangira gutanga akazi mu bihe bya vuba mu mishinga migari afite mu mideli yo mu Rwanda

    Agira inama urubyiruko rukishakisha yo kudacika intege

    Yabaye Miss Supranational Rwanda 2018 anaba igisonga cya mbere cya Miss Elite 2020

    Tina Classic Suits

    Miss Tina Uwase

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113768/mu-mideli-ntabwo-watangira-ubona-ama-miliyoni-miss-tina-uherutse-gutangiza-brand-yamakote–113768.html

  • Zara Rutherford ku myaka 19 yesheje umuhigo w… – #rwanda #RwOT

    Ubu bwoko bw'indege ni ubwoko budakunze gukoreshwa mu ngendo ndende cyane, ndetse ntibusaba ahantu hanini cyangwa ikibuga cy'indege zisanzwe ngo bugwe, kuko bushobora kugwa ahabonetse hose ariko hameze neza n'ubwo haba ari hato.

    Ubusanzwe, kirazira kikaziririza ko mu ndege hagendamo umuntu umwe atari kumwe n'umwunganira (Co-pilot), cyane cyane iyo ari urugendo rwa kure, kuko ushobora guhura n'impanuka ukabura ugutabara cyangwa se ukananirwa ukabura ukuruhura.

    Zara Rutherford, umukobwa ukiri muto rwose, we yaharaniye kwesa agahigo mu rugendo yakoze amezi atanu yose, ari mu ndege wenyine, ndetse ikaba ari indege itamenyerewe mu gukora ingendo ndende, maze aba abaye umuntu wa mbere ku isi ukoze uru rugendo rwo kuzenguruka isi mu ndege nk'iyi, ndetse anegukana agahigo ko kuba ariwe muntu muto w'igitsinagore wesheje umuhigo wo kuzenguruka isi atwaye indege arimo wenyine. 

    Uru rugendo rw'amezi atanu yarutangiriye iwabo mu Bubiligi ahitwa Kortrijk, tariki 18 Kanama 2021 arusoza tariki 20 Mutarama 2022.

    Mu nkuru ya Deutsche Welle (soma Dociveri) ari nayo dukesha aya makuru, ivuga ko Zara yagendaga asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga iby'urugendo rwe, ndetse n'imbogamizi yagendaga ahura nazo.

    Zimwe mu mbogamizi yahuye nazo harimo kuba yarageze ku Burusiya Viza ye ikamushiriraho ntabashe kuhinjira, ndetse anavuga ukuntu atabashije kwinjira muri Koreya ya Ruguru ndetse atari anemerewe kuhegera, kuko indege ntoya ziba zitemerewe kwegera Korea ya Ruguru. 

    Uyu mukobwa ukiri muto yazengurutse imigabane itanu hose, akora ibirometero ibihumbi 52 (52.000) byose.

    Mu gihe izindi ndege iyo zenda kugwa ziba zifite abaziha amakuru y'aho zigomba kugwa, Zara we siko byari bimeze kuko muri uru rugendo yari wenyine haba mu ndege ndetse no kubutaka. Byamusabaga kwirwariza akamenya amakuru y'aho ari buhagarare n'uko ikirere kimeze.

    Zara Rutherford wavutse tariki 5 Nyakanga 2002 (azuzuza imyaka 20 muri Nyakanga), yavutse ku babyeyi basanzwe batwara indege, kuburyo ari ibintu yakuze akunda na cyane ko yatangiye kujyana na papa we mu rugendo akiri muto cyane. Ku myaka 14 gusa nibwo yatangiye kwiga gutwara indege, ndetse aza kubona uruhusa rwo gutwara indege mu mwaka wa 2020 afite gusa imyaka 18. Yize ibijyanye n'imibare mu ishuri ry'abakobwa mu mujyi wa Hampshire mu Bwongereza.

    Ise umubyara, Sam Rutherford, ni umwongereza utwara indege by'umwuga naho nyina, Beatrice de Smet, akaba umubiligikazi nawe utwara indege ariko bitari iby'umwuga. We (nyina umubyara) ni umunyamategeko.

    Source: DW News

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113773/zara-rutherford-ku-myaka-19-yesheje-umuhigo-wo-kuzenguruka-isi-mu-ndege-ari-wenyine-113773.html