Category: Uncategorized

  • Barinubira kuba abana babo birukanwa bazira kubura amafaranga yo kubagaburira ku ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Gaspard Twagirayezu, aherutse gusaba amashuri n’ababyeyi kutabuza abana kwiga bitewe no kubura amafaranga yunganira ifunguro ryatanzwe na Leta.

    Tariki 12 Mutarama 2022, kuri Radio Rwanda, Min Twagirayezu yagize ati 'Leta hari uruhare igira kuri buri mwana buri munsi, ariko n’ababyeyi hari amafaranga basabwa kugira ngo babe bakunganira Leta. Aho ni ho twagiye tubona ibibazo mu mashuri amwe n’amwe aho ababyeyi bamwe batitabira iyi gahunda, icyakora iyo ayo mafaranga atabonetse ntibyaba impamvu y’uko umwana atajya ku ishuri'.

    Mu kumenya uko hirya no hino mu Karere ka Musanze imyigire imeze, Kigali Today yaganiriye n’abaturage bo mu mirenge inyuranye, bavuga ko abana babo batiga uko bikwiye kubera iyirukanwa rya buri kanya.

    Ngo uko kwirukanwa kuraterwa n’amafaranga ajyanye n’igaburo, ibikoresho binyuranye by’ishuri bimwe bitagakwiye kubuza umwana kwiga, birimo ikirango cy’ishuri (insigne) cyambarwa ku mufuka w’ishati, amafaranga yo kugura ibiherekeza imyambaro y’ishuri birimo za karuvati n’ibindi, aho abo babyeyi bavuga ko bikomeje kubaremerera bakabura ubushobozi bagahitamo kurekera abana mu rugo iyo birukanwe.

    Abenshi mu baganiriye na Kigali Today ni abo mu Murenge wa Kinigi, Umurenge wa Muhoza, Cyuve n’Umurenge wa Musanze nk’imirenge ifite abana benshi birukanwe.

    Ahenshi mu bigo binyuranye urasanga mu mashuri y’inshuke ariho basabwa amafaranga menshi aho ku gihembwe ari 25,000FRW, mu mashuri abanza ni hagati ya 12,000 FRW na 15,000FRW, mu mashuri yisumbuye (9YBE na 12 YBE), naho ahenshi bagasabwa 25,000FRW.

    Ntirenganya Fabien wo mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze, ati 'Mu mudugudu ntuyemo hari abana batiga barenga ijana, baragusaba amafaranga y’ibiryo udafitiye ubushobozi wayabura ni ukumwirukana, hariga mbarwa'.

    Arongera ati 'Umwana wanjye ageze mu wa gatandatu w’amashuri abanza baramwirukanye amaze icyumweru mu rugo asubiyeyo akora ikizamini ariko indangamanota ye barayimwimye ubu ntituzi uko ahagaze, kandi yitegura gukora icya Leta. Nakomeje kumwishyurira ariko iki gihembwe narashiriwe burundu kubera kumbaza ibyo ntafitiye ubushobozi, mbasigayemo amafaranga ibihumbi 12'.

    Uwo mugabo avuga ko iyo birukana umwana bimudindiza mu bumenyi, aho umwana ashobora kumara icyumweru mu rugo ategereje ko ababyeyi be babona amafaranga, amasomo akamucika. Asaba ko abaturiye ishuri bajya babareka bakajya kurya mu rugo.

    Ati 'Nk’ubu mfite abana batatu biga mu mashuri abanza. Ntibinyorohera kubona amafaranga hafi ibihumbi mirongo itanu (50,000FRW) y’ibiryo ku gihembwe, ni ikibazo rwose mudufashe kuba abana bakomeje kwicara mu rugo kandi amashuri yaratwegereye ngo ni uko ababyeyi bagize ubushobozi buke, ntibikwiye ko birukanwa'.

    Ingabire Solange utuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi ati 'Njye umwe ari mu rugo nabashije kurihira undi, urumva ntibyoroshye kubona ibihumbi 50 ku gihembwe ku muntu nkanjye udafite aho nkura, hano mu ishuri ry’umudugudu rya Kampanga ntibashobora kumva umubyeyi bo bahita birukana, ubu abakuru babaye babaretse kubera ko ari mu itangira ariko mu cyumweru gitaha uzaze urebe'.

    Avuga ko ibigo bikomeza no kongera ibindi byangombwa bisabwa ababyeyi, bikaba imbogamizi zo kurihira abana ayo mafaranga y’ifunguro.

    Ati 'Nk’ubu turi gusabwa imipira yo kwambara igura ibihumbi bine, bakagusaba andi mafaranga y’imipira y’imbeho, ukabona umwana baramwirukanye ngo najye kuzana amafaranga ya insigne ngo ntabwo urinjira mu kigo nta karuvati, ukibaza uti ese ko mu kudodesha natanze ibisabwa bigenze bite? Amakaye ngo ni make ntidushaka aya, nk’umubyeyi wigoye akabona amakaye icumi, bati ni make nta kuvanga amasomo natahe azagaruke ayabonye, ukabona ni imbogamizi'.

    Umubyeyi wo mu murenge wa Cyuve ati 'Birirwa birukana abana banjye bimaze kundenga, kubera ko nta bushobozi ubu ntegereje ko umwana wanjye agera mu mwaka wa gatandatu mpite mukuramo aho guhora bampoza ku nkeke, nk’ubu umwana wanjye baramwirukana ngakoresha uko nshoboye nayabona agasubirayo maze imyaka ibiri yose ntabona indangamanota ye, barayifatiriye'.

    Arongera ati 'Kubera guhora birukana umwana wanjye nshobora kumwicaza yari kuzavamo Mayor cyangwa Minisitiri, rwose mubitugereze kuri Perezida Paul Kagame, nk’ubu abanjye babiri nabatangiye ibihumbi 20 nsigaramo bine ariko babimye indangamanota, mudukorere ubuvugizi abayobozi b’ibigo batworohere bareke kwirukana abana rwose kuko bituma biga nabi'.

    Abo babyeyi barasaba guhabwa ubushobozi bubafasha kubona aho bakura amafaranga yo kurihira abana, bwaba inguzanyo cyangwa akazi gasanzwe, cyangwa se bakaborohereza udafite amafaranga wegereye ishuri bakamwemerera ko umwana we ajya kurya mu rugo.

    Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri batifuje gutangaza amazina yabo, bavuga ko babizi neza ko kwirukana umwana cyangwa kumwima indangamanota bidindiza imyigire ye, ariko kandi bakanenga ababyeyi batitabira gutanga ubufasha bwabo muri gahunda ya Leta yo kugaburira abana ku ishuri. Abo bayobozi bavuga ko ibyo ababyeyi bagaburira abana babo bari mu rugo bashobora kubivunjamo amafaranga agenda ku ifunguro ryo ku ishuri.

    Hari n’uwagize ati 'Minisiteri y’Uburezi itubuza kwirukana umwana mu gihe ababyeyi babo babuze amafaranga y’ifunguro, ariko na yo nta mwanzuro ifatira icyo kibazo. Kubuza umuyobozi w’ikigo kwirukana abana ariko ntunatange umuti w’icyakorwa ngo ubushobozi buboneke, ndumva ari ukudutererana'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/barinubira-kuba-abana-babo-birukanwa-bazira-kubura-amafaranga-yo-kubagaburira-ku-ishuri

  • New Zealand: Minisitiri w’intebe Jacinda Arde… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’intebe wa New Zealand (Nouvelle-Zélande) Jacinda Ardern yaretse gushyingirwa kwe nyuma yo gutangaza ingamba nshya zo kwirinda Covid. Byitezwe ko iki gihugu cyose cyinjira mu ngamba za mbere zikaze zo kwirinda Covid zihambaye, nyuma y’uko habonetse ubwoko bushya bwa Omicron. Izo ngamba zirimo nko kutarenza abantu 100 bakingiwe bateraniye ahantu hamwe no kwambara agapfukamunwa mu maduka no mu buryo bwa rusange bwo gutwara abantu.

    Kuva iki cyorezo cyatangira, New Zealand imaze gutangaza abantu 15,552 banduye Covid-19 n’abantu 52 bishwe n’iyi virusi.

    Jacinda Ardern yemereye abanyamakuru kuri iki cyumweru ko gushyingiranywa kwe n’umunyamakuru wa televiziyo Clarke Gayford kutakibaye. Basanzwe bariyemeje kubana nk’umugore n’umugabo (ni aba fiancés) ndetse banafitanye umwana w’umukobwa w’imyaka itatu.

    Yagize ati: “Ntaho ntandukaniye, reka ntinyuke mbivuge, n’Abanya-New Zealand bandi babarirwa mu bihumbi bahuye n’ingaruka zikaze kurushaho kubera icyorezo, ikaze cyane muri zo ikaba ari ukudashobora kuba hamwe n’umukunzi rimwe na rimwe igihe barwaye barembye”.Yongeyeho ati: “Ibyo bizarenga kure cyane akababaro ako ari ko kose ngira”.

    Jacinda Ardern na Clarke Gayford bitegura kubana ubuziraherezo.

    Ingamba nshya zo kwirinda Covid-19 muri New Zealand zatangiye kubahirizwa mu masaha macye ashize aho ibirori bitandukanye bihuza abantu birimo n’ubukwe bitemerewe.Ibikorwa byo kwakira abantu mu nzu no mu birori ntibigomba kurenza abantu 100 bakingiwe cyangwa abantu 25 igihe ibyangombwa byuko abantu bakingiwe bitarimo kugenzurwa (gukoreshwa). Ibi biranareba inzu zikorerwamo siporo (gyms) n’ubukwe, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The New Zealand Herald.

    Minisitiri w’intebe wa New Zealand Jacina Ardern ahagaritse ibirori by’ubukwe bwe mugihe haburaga iminsi micye ngo abikore.Ibi bikaba kandi bibaye nyuma yaho muri iki gihugu hagaragaye bwa mbere abantu 9 bafite ubwandu bushya wa Covid-19 buzwi ku izina rya Omicron.

    Src:www.CNN.com,www.BBC.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113782/new-zealand-minisitiri-wintebe-jacinda-ardern-yasubitse-ubukwe-kubera-covid-19-113782.html

  • “50-60 ku ijana by'inzira itujyana aheza yarabonetse “-Mukuralinda ku kibazo cy'u Rwanda na Uganda #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro ishusho y'Icyumweru kuri RBA,Me Alain Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rutazahubukira ibyo gufungura imipaka na Uganda ariko yemeza ko kuba Umuhungu wa Museveni aherutse kugera mu Rwanda bitanga icyizere cya 60% ko ibintu bigeze aheza.

    Yagize ati “Ibyabaye ejo ni ku rundi rwego.rwo hejuru,Perezida wa Uganda kuba yatumye umuhungu we akaba n'umusirikare mukuru kuko n'umugaba w'ingabo zirwanira ku butaka akaba n'umujyanama wa se mu bya gisirikare.Iyo bigeze aho batumye umuntu nkuwo kuri Perezida wa Repubulika,icyizere abantu bafite y'uko ibintu bigiye gutungana ntabwo baba bibeshye ariko ntibagirengo ni ruriya rugendo,..ntibihutishe ibintu.

    Baraganiriye,baranasaba kuko barabitwibwiriye ejo [Kuwa Gatandatu].Baganiriye cyane cyane ku bibazo u Rwanda rwagaragaje rufite.Dufite abanyarwanda babayo bajyayo cyangwa babayo bahohoterwa.

    Hari ababa ku butaka bwa Uganda barwanya u Rwanda….Abantu ntibavuge ngo abantu bahuye kuri ruriya rwego,ejo ibibazo birakemuka.Ahubwo baravuga bati “twahuye muri ruriya rwego kandi twemeje ko tugomba gushaka mu bikorwa ikigomba gukorwa kugira ngo ibyo bibazo bishire ku mpande zombi.

    Nkaba navuga nibura uyu munsi niba bigeze hariya,50-60 ku ijana by'inzira itujyana aheza yarabonetse kandi ngira ngo iyo ibyemezo bifatiwe kuri ruriya rwego gushyirwa mu bikorwa ntibitinda.Ariko bamenye ngo haracyari inzira nanone.”

    Abajijwe ku cyizere Guverinoma y'u Rwanda yatanga ku gusubira mu buryo k'umubano w'u Rwanda na Uganda,Mukuralinda yagize ati “Ibiro bya Perezida wa Repubulika byaba byanditse ngo twaganiriye ku bibazo u Rwanda rwagaragaje,twemeranyije ko hagomba kurebwa ibikorwa bigomba gukorwa kugira ngo ibyo bibazo bihagarare.Icyizere kirahari ariko abantu bareke kumva ko ari ibintu bikorwa mu minsi 2 cyangwa 3 kuko n'ibibazo bihari biraremereye.

    Icy'ingenzi nuko biganirwaho,nuko hafatwa icyemezo ko hagombwa gushyirwa mu bikorwa.Mbese tuve mu magambo tuve mu nama,tuve mu ntumwa,tuve mu masezerano,dushyire mu bikorwa.”

    Mukuralinda yavuze ko hagomba kurebwa ikizakorwa ku bibazo u Rwanda rwagaragaje kuri Uganda ndetse ko rutazahubukira gufungura imipaka hadatanzwe igisubizo kirambye ku bibazo bihari.

    Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu taliki ya 22 Mutarama 2022, ni bwo Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yakiriye Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umujyanama Mukuru wa Perezida Museveni mu by'umutekano ndetse akaba n'Umugaba w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.

    Lg. Gen. Muhoozi ashyitse i Kampala yashimiye Perezida Kagame wamwakiranye urugwiro, agira ati: 'Ndashimira Perezida Kagame wanyakiranye urugwiro aho njye n'itsinda nari nyobowe twakiriwe neza i Kigali. Twagiranye ibiganiro byaranzwe n'ubwuzu kandi byimbitse cyane ku buryo twanoza umubano w'ibihugu byacu. Mfite icyizere ko ku buyobozi bw'abaperezida bombi tuzabasha kuzahura umubano mwiza kandi w'amateka dufitanye.'

    Yakomeje ashimira Perezida Kagame wakiriye neza ubusabe bw'Ingabo za Uganda bwo kurekura umusirikare wazo witwa Private Ronald Arinda, wafatiwe ku butaka bw'u Rwanda yibereye mu bucuruzi atabiherewe uburenganzira.

    Ati: 'Nasubiranye na we muri Uganda… Harakaramba ubushuti bw'ibihugu byombi. Nakuze nzi ko u Rwanda na Uganda ari Igihugu kimwe! Mu myaka ya 1980 nje n'umuryango wanjye batwitaga Abanyarwanda. Umwanzi wenyine ni we warwanya ubumwe dufitanye. Reka dukemure vuba ibibazo bike bihari twikomereze nk'uko byahoze.'

    Uruzinduko rw'umuhungu wa Perezida Museveni ruje rukurikira uruzinduko Ambasaderi wa Uganda mu Muryango w'Abibumbye Adonia Ayebare, wakiriwe na Perezida Kagame mu ntangiriro z'iki cyumweru, aho yari azanye ubutumwa bwa Perezida Museveni.

    Umubano w'u Rwanda na Uganda wajemo igitotsi kuva mu myaka igera kuri itanu ishize. Mu myaka itatu ishize, ibiganiro byakozwe hagati ya Leta y'u Rwanda n'iya Uganda ntibyigeze bitanga umusaruro.

    Ibyo biganiro byagiye bibanzirizwa n'inama zihariye za Komite yashyiriweho guhuza u Rwanda na Uganda igizwe n'intumwa z'Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko byose byagiye biba imfabusa kuko Leta ya Uganda yakomeje gutsimbarara ku byo yiyemeje kureka mu masezerano ya Luanda muri Angola, yashyizweho umukono n'Abakuru b'Ibihugu muri Kanama 2019.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/50-60-ku-ijana-by-inzira-itujyana-aheza-yarabonetse-umuvugizi-wa-guverinoma-ku

  • Musanze: Menya imishinga minini ihanzwe amaso muri 2022 n’ingengo y’imari izayishorwamo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Musanze

    Umujyi wa Musanze

    Kimwe n’indi myaka itambutse, no muri uyu mwaka wa 2022, Akarere ka Musanze gateganya gushora za Miliyari mu mishinga igamije kurushaho kwihutisha iterambere ry’abagatuye n’abakagenderera.

    Umwe muri iyo mishinga ni umushinga ujyanye no gutunganya imihanda ya kaburimbo icyiciro cya gatatu, ikazubakwa mu bice by’Umujyi wa Musanze mu Murenge wa Muhoza. Muri iyo mihanda izaba ireshya na Km 6,84 izatunganywa, harimo uzaturuka mu Mudugudu wa Susa uhingukire ahitwa i Nyamagumba, hiyongereyeho n’andi mashami y’imihanda azaba awushamikiyeho, agahura n’indi mihanda ya kaburimbo yatunganyijwe mu myaka ishize.

    Ni imihanda yitezweho guhindura isura y’umujyi wa Musanze no kurushaho gutuma isuku yimakazwa nk’uko byagarutsweho na Ramuli Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze.

    Umuyobozi w

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier

    Yagize ati: 'Ikigamijwe ni ukurushaho kunoza isura y’Umujyi no kwimakaza isuku yawo. Ikindi ni uko igikorwaremezo nk’iki iyo kije, usibye no kuba abantu benshi bahabonera akazi, n’agaciro k’aho ibyo bikorwa remezo uwo muhanda uzahasanga, nk’amazu yaba akodeshwa cyangwa ibibanza, karushaho kwiyongera, bigafasha ba nyiri ibyo bikorwa kurushaho kwiteza imbere'.

    Miliyari zisaga ebyiri n’igice, ni yo ngengo y’imari izashorwa mu ikorwa ry’iyi mihanda. Bizajyanirana no kwiyongeraho ruhurura iyobora amazi aturuka mu Birunga, izubakwa ku nkengero z’umugezi wa Rwebeya, bikemure ikibazo cy’amazi yangirizaga abaturiye izo nkengero. Iyo ruhurura ikazuzura itwaye asaga Miliyari 1 na miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Undi mushinga Akarere ka Musanze gateganya gutangira muri uyu mwaka wa 2022, ni uwo kuvugurura no kongera inyubako Akarere ka Musanze gakoreramo, kuri ubu ifatwa nk’itakijyanye n’igihe ndetse n’icyerekezo cy’umujyi wa Musanze.

    Inyubako Akarere gakoreramo na yo ngo ntijyanye n

    Inyubako Akarere gakoreramo na yo ngo ntijyanye n’igihe

    Iyi nyubako yo mu mwaka wa 1982, kuyivugurura no kuyongera, bizafasha abakozi kubona aho bakorera hisanzuye, bityo n’abahakenera serivisi, bazibonere ahantu hagutse kandi habahesheje ishema nk’uko Mayor Ramuli yakomeje abivuga ati: 'Ni inyubako yari ishaje ku buryo bugaragarira buri wese. Aho usanga hari ahagiye hangirika nka za pavoma zo hasi, imbuga izengurutse inyubako irimo ibinogo byinshi n’ubwo mbere twari twaragerageje gushyiramo ka kaburimbo. Ikindi ni uko abakozi bakoraga bacucitse, ku buryo icyumba kimwe hakoreragamo abari hagati ya batatu na bane, bikabangamira imitangire ya serivisi. Ikizakorwa ni ukuyivugurura ariko tutayishyize hasi; kuko inyigo yagaragaje ko n’ubwo ishaje ariko ikomeye'.

    Kuvugurura iyi nyubako bizajyana no kongera izindi biteganyijwe ko ari na zo zizimurirwamo ibiro by’Akarere, hubakwe n’inzu mberabyombi(salle), byose bikazatwara amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri Miliyari imwe.

    Mu yindi mishinga Akarere ka Musanze gateganya gushoramo miliyoni zisaga 300, harimo n’ujyanye no kubaka isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizasimbura iryari risanzweho rizwi nka kariyeri. Aho riherereye ubu mu mujyi rwagati wa Musanze, bigaragara ko rishaje, aho ryuzuyemo ibinogo ku buryo n’imvura iyo iguye, amazi y’ibiziba yinjira aho abantu bacururiza, haba mu bisima no mu mazu acururizwamo agize iri soko, akangiza ibicuruzwa bya bamwe, bakabihomberamo.

    Aho ryubatse ni na ho hazasenywa hazamurwe izindi nyubako zijyanye n’igihe, bizafashe abarigana n’abahacururiza gukorera ahantu hasobanutse.

    Isoko ry

    Isoko ry’ibiribwa rya Musanze na ryo ngo rizavugururwa

    Muri uyu mwaka wa 2022, hazanubakwa Ikigo cy’Urubyiruko, na cyo kizuzura gitwaye asaga miliyoni zisaga 300.

    Inyigo hafi ya zose z’iyi mishinga zamaze gukorwa, ndetse uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, rukaba ari urw’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Musanze, barimo Banki y’isi izatera inkunga ikorwa ry’imihanda ya kaburimbo no kubaka ruhurura, ndetse n’Ikigo cy’ u Bubiligi gishinzwe iterambere mpuzamahanga (Enabel) kizagira uruhare mu iyubakwa ry’isoko ry’ibiribwa rya Musanze ndetse n’Ikigo cy’Urubyiruko.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, asaba abaturage kwitegura kubyaza umusaruro amahirwe iyi mishinga ibahishiye, by’umwihariko bitabira kuzigama no guteganyiriza ahazaza, ari nako barushaho kwitwararika cyane cyane muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 gikomeje kugaragara, kugira ngo hatazagira na kimwe kidindira.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-menya-imishinga-minini-ihanzwe-amaso-muri-2022-n-ingengo-y-imari-izayishorwamo

  • Ibyo wamenya kuri EP nshya Mani Martin agiye gushyira hanze – #rwanda #RwOT

    Iyi EP y'uyu muhanzi izaba iriho indirimbo zirimo ebyiri yamaze gushyira hanze zirimo 'Jelas' yashyize hanze mu mezi ashize na 'Something' yashyize hanze mu minsi mike ishize.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko guhimba indirimbo zigize iyi EP ye nshya byaturutse ku busabe bw'abasanzwe bakunda ibihangano bye.

    Ati 'Izina “Tunes of the people” ryaturutse ku kuba umushinga wa EP ubwawo warakozwe ku bw'ubusabe bwa benshi mu bakunda ibihangano byanjye. Ni ubwa mbere nkoze EP ntekereza ko aricyo gihe kuko ubu imbuga zicururizwaho umuziki zaratwegereye kurusha mbere. Ubu hariho uburyo bwinshi bunyuranye umuhanzi yatangamo ibihangano muri bwo harimo na EP rero.'

    Uyu muhanzi akomeza avuga ko abakunzi b'ibihangano bye bamusabye ko abakorera injyana zitandukanye nawe kubera ko yiyumvagamo ubwo bushobozi ajya mu nganzo.

    Iyi EP izajya hanze mu mpera z'uku kwezi kwa Mutarama. Uyu muhanzi avuga ko ifite ishusho y'umuziki ugezweho muri Afurika ndetse ijanisha rinini ry'indirimbo ziyiriho akaba ari iz'urukundo.

    Mani Martin afite album eshanu zirimo 'Afro' yasohotse mu 2017, 'Isaha ya 9' yagiye hanze mu 2008, 'Icyo Dupfana' yashyize hanze mu 2010, 'Intero y'amahoro' yashyize hanze mu 2011 na 'My Destiny' yagiye hanze mu 2012.

    Reba indirimbo nshya ya Mani Martin

    Mani Martin yakoze EP kubera ubusabe bw’abakunzi be

    Mani Martin ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki nyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-kuri-ep-nshya-mani-martin-agiye-gushyira-hanze

  • Hari icyizere cyo gukemuka kw’ibibazo hagati ya Uganda n’u Rwanda – Alain Mukuralinda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda

    Icyakora umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda avuga ko abantu badakwiye kumva ko ibibazo byari bihari bihita bikemuka kuko nabyo ari byinshi, ariko ko urwego rw’ibiganiro byabaye hagati y’abayobozi bombi ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, bifite akamaro kanini ko kongera gutsura umubano.

    Mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa Radio Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko ibiganiro hagati y’abo bayobozi bombi bitanga icyizere cyo ku rwego rudasanzwe, ugereranyije n’ibiganiro byagiye bibaho birimo n’abahuza ku mpande zombi mu kongera gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

    Agira ati 'Ibiganiro byabaye kuri ruriya rwego ntabwo ibyemezo byafatiwemo bikunda gutinda gushyirwa mu bikorwa, ariko ntabwo bivuze ko bihita bikorwa mu minsi ibiri cyangwa itatu kuko ibibazo bihari nabyo biraremereye'.

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma avuga ko abantu bakwiye gutegereza bakareba ibikorwa bitari amagambo kubera uburemere bw’ibibazo u Rwanda rwagiye rugaragariza Uganda, ko rubangamiwe no kuba icyo gihugu gicumbikiye abatera u Rwanda.

    Hari kandi Abanyarwanda baba muri icyo gihugu bahohoterwa kenshi, naho Uganda ikagaragariza u Rwanda ko abo Banyarwanda aba ari abatasi barwo.

    Agira ati 'Batubwiye ko ibyo baganiriyeho byemejwe ko biva mu magambo bikajya mu bikorwa, niba hari imbogamizi ku ruhande rwa Uganda zikarangira n’izo ku ruhande rw’u Rwanda zikarangira, ibintu ikava mu magambo bigashyirwa mu bikorwa'.

    Yongeraho ati 'Abantu ntibumve ko ubwo bahuye bihita bikemuka ariko nibura 50% cyangwa 60% ibisubizo byiza bihari. Ubu ni ukureka ibyo kohererezanya intumwa, cyangwa kugirana ibiganiro ahubwo ibintu bikava mu magambo bigashyirwa mu bikorwa'.

    Mu minsi itarenze 10 intumwa ya Uganda Adonia Ayebale yari yaje mu Rwanda izaniye ubutumwa Perezida Kagame, bwari bwoherejwe na Perezida Museveni wa Uganda, nyuma akurikirwa n’umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba mu buryo butunguranye wahise asura u Rwanda nabyo bituma Abanyarwanda benshi bumva bafitiye inyota igisubizo cyiza, ku bibazo bisanzwe by’imibanire hagati y’u Rwanda na Uganda byagize ingaruka ku migenderanire n’ubuhahirane hagati y’ibiguhu byombi.

    Umuhungu wa Perezida Museveni akimara gusura u Rwanda, yakomeje kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze nka Twitter ko yishimiye kuganira na Parediza Kagame wanamwakiriye ku meza, kandi ko ibiganiro bagiranye bisubiza mu gihe cya vuba ibibazo by’imibanire n’imigenderanire hagati y’ibihugu byombi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hari-icyizere-cyo-gukemuka-kw-ibibazo-hagati-ya-uganda-n-u-rwanda-alain-mukuralinda

  • Tuniziya yitwaye nabi cyane mu matsinda ya AFCON2021 yasezereye Nigeria yari yakoze agahigo #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Tunisia itahabwaga amahirwe na benshi mu bakunzi ba ruhago imbere ya Nigeria muri 1/16 cya AFCON 2021,yakoze ibitangaza isezerera iki kigugu cyari cyiganjemo abakinnyi bakiri bato igitsinze igitego 1-0.

    Muri uyu mukino wabaye kuri iki cyumweru kuri Roumde Adjia Stadium i Garoua,Tunisia yeretse isi yose ko umupira atari amagambo gusa ahubwo ari ibikorwa.

    Super Eagles, yari yatsinze imikino itatu yose yo mu matsinda ndetse iba ikipe yonyone yabikoze muri iki gikombe cy'Afurika, yari hejuru cyane ya Cartage Eagles ya Tunisia yari yatsinzwe imikino ibiri yo mu matsinda hanyuma ikazamuka ku kaburembe mu makipe 3 yatsinzwe neza.

    Nyamara aba banyafurika y'Amajyaruguru bazahajwe na Covid-19 cyane muri iri rushanwa, bashyize hamwe batungura isi yose basezerera Nigeria ku gitego kimwe cyatsinzwe na Youssef Msakni mu ntangiriro z'igice cya kabiri.

    Nijeriya yarangije umukino ari abakinnyi10 nyuma y'uko Alex Iwobi ahawe ikarita itukura ku munota wa 64 ubwo yari amaze gusimbura agakorera ikosa kuri Msakini.

    Igitangaje, nyuma yo gusigara ari abakinnyi 10, ikipe ya Nijeriya yatangiye guhangayikisha Tunisia aho Simon Moses na Chukwueze bombi bateye amashoti agana mu izamu ariko amahirwe ntiyabasekera.

    Tunisia yahushije igitego cya kabiri,ubwo Naim Sliti winjiye mu kibuga asimbuye yateraga ishoti rikomeye mu izamu ariko umunyezamu Okoye abyitwaramo neza.Hari ku munota wa 75 w'umukino.

    Tuniziya yashoboye kwihagararaho irinda izamu ryayo kugeza ubwo umusifuzi Maguette N'Diaye wo muri Senegal asifuye ko umukino urangiye.

    Youssef Msakni w'imyaka 31 y'amavuko watsindiye Tunisia, ni ku nshuro ya 7 arimo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika, uretse Rigobert Song na Ahmed Hassan bakinnye ibikombe 8,nta wundi umurusha gukina AFCON nyinshi.

    Ku wa gatandatu tariki ya 29 Mutarama, Tuniziya yakomeje izahura na Burkina Faso muri kimwe cya kane i Garoua.

    Burkina Faso yasezereye Gabon kuri penaliti 7-6 nyuma y'umukino wari ugoye cyane wakinwe iminota 120 amakipe akanganya igitego 1-1.

    Burkina Faso yatsindiwe na Bertrand Traore wari wabanje guhusha penaliti hanyuma Gabon yishyura iki gitego ku munota wa nyuma w'inyongera yari yashyizwe ku minota 90,ibifashijwemo na kapiteni wayo Bruno Ecuele Manga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/tuniziya-yitwaye-nabi-cyane-mu-matsinda-ya-afcon2021-yasezereye-nigeria-yari

  • Ambasade y’u Rwanda muri UAE iri gushakisha bidasanze Umukinnyi w’Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball waburiwe irengero #rwanda #RwOT

    Amakuru y’ibura rya Yves Mutabazi mu mujyi wa Abu-Dhabi, yagiye ahagaragara kuri iki Cyumweru, tariki 23 Mutarama 2022, biturutse mu muryango we ndetse n’ihuriro ry’abanyarwanda baba muri iki gihugu.

    Binyuze ku mukozi ushinzwe itumanaho muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Peter Muyombano, yavuze ko nyuma yo kumenya ko Mutabazi yaburiwe irengero bashyizemo imbaraga mu kumushakisha.

    Ati 'Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ku wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, yamenye amakuru y’uko umunyarwanda akaba umukinnyi wa Volleyball wabigize umwuga Mutabazi Yves yaba yaraburiwe irengero ari muri UAE. Ambasade yashyize imbaraga zose zishoboka mu kumushakisha ifatanyije n’izindi nzego zibifitiye ububasha muri iki gihugu.'

    Yakomeje agira ati 'Ambasade iri gukorana n’inzego zibifitiye ububasha, ariko ibindi byisumbuye ku bijyanye no kumushakisha twazabigeza ku banyarwanda mu minsi iri imbere tumaze kubona amakuru afatika kandi yizewe.'

    Peter Muyombano, avuga ko nk’ambasade y’u Rwanda mu Barabu nta kintu kihariye bazi cyari gutuma ubuzima bwe bujya mu kaga. Agakomeza avuga ko barimo gukorana n’ikipe yakiniraga, gusa ngo nayo irimo kumushakisha.

    Yagize ati 'Ikipe yakiniraga ya Al Jazira mu murwa mukuru w’Abarabu Abu-Dhabi amakuruy’ibanze ahari nuko nabo bari kumushakisha aho aherereye. Gusa turimo dukusanya amakuru ku ibura rye.'

    Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu iri mu bihugu bitekanye aho abantu bagenda amanywa n’ijoro, ibi ni nabyo Amabasade y’u Rwanda muri iki gihugu ihera ivuga ko nta rwikango abanyarwanda bahaba bafite ku bijyanye n’umutekano wabo.

    Mutabazi Vyes aburiwe irengero nyuma y’iminsi agaragaza ko ashaka gutaha mu Rwanda, ibi byagaragazwaga n’ubutumwa yanyuzaga ku mbuga ze nkoranyambaga. Harimo nubwo yanditse asaba Perezida wa Repubulika kumufasha gutaha.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/2/article/Ambasade-y-u-Rwanda-muri-UAE-iri-gushakisha-bidasanze-Umukinnyi-w-Ikipe-y-u-Rwanda-ya-Volleyball-waburiwe-irengero

  • Amavuriro yigenga yahagaritse imikoranire n' Ibigo bitanga ubwinshingizi kutishyurira igihe #rwanda #RwOT

    Bimwe mu bigo by'ubwishingizi mu by'ubuvuzi, ntibivuga rumwe n'ihuriro ry'amavuriro yigenga mu Rwanda ku cyemezo cyo guhagarika kwakira abanyamuryango babyo.

    Abanyamuryango basaga ibihumbi 100 nibo bashobora kugirwaho ingaruka n'icyemezo cy'ihuriro ry'amavuriro yigenga  mu Rwanda, cyo guhagarika kwakira abafite ubwishingizi bw'ibigo by'ubwishingizi Radiant, Sanlam na Britam.

    Amavuriro yigenga ashinja ibi bigo bitatu kutishyura naho abayobozi b'ibi bigo bagahakana bivuye inyuma, ko nta mwenda batarashyura uretse ngo inyemezabwishyu batumvikanaho.

    Ni icyemezo iri huriro rivuga ko kizatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 25 Mutarama 2022 bitwe n'icyo ryita umwenda w'amezi atanu, riberewemo n'ibyo bigo bitatu bitanga ubwishingizi  bw'ubuvuzi.

    Umuyobozi w'iri huriro ry'amavuriro yigenga mu Rwanda, Dr. Mugenzi Dominique Savio avuga ko iki ari icyemezo bafashe nyuma y'inama nyinshi bagiranye n'ibi bigo by'ubwishingizi ariko ntibitange umusaruro.

    Umuyobozi Mukuru w'ikigo cy'ubwishingizi cya Sanlam, Betty Sayinzoga n'uwa Radiant Rugenera Marc bavuga ko nta birarane bafitiye aya mavuriro, usibye inyemezabwishyu  ngo zifite ibibazo batemeranyaho.

    Bimwe mu byo abaganga mu mavuriro yigenga batishimira, ni uburyo biriya bigo by'ubwishingizi bibategeka ibyo bakorera umurwayi n'ibyo batagomba kumukorera nyamara ari abanyamwuga bazi neza ibyo bakora.

    Ubuyobozi bw'ihuriro ry'ibigo by'ubwishingizi mu by'ubuvuzi Dr. Blaise Uhagaze, avuga ko bandikiye Minisiteri y'ubuzima kuri iki kibazo kugira ngo gishakirwe igisubizo.

    Ibi bigo 3 by'ubwishingizi birebwa niki cyemezo bifite abanyamuryango basaga ibihumbi 100,000.

    Mu Rwanda habarurwa amavuriro yigenga agera kuri 315 yakiriye abasaga Miliyoni imwe muri 2020, ariko iki kigero kikaba cyariyongereyeho 30% byuwo mubare mu mwaka ushize wa 2021.

    SRC: RBA

    The post Amavuriro yigenga yahagaritse imikoranire n' Ibigo bitanga ubwinshingizi kutishyurira igihe appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/24/amavuriro-yigenga-yahagaritse-imikoranire-n-ibigo-bitanga-ubwinshingizi-kutishyurira-igihe/

  • Haruna Niyonzima arifuza cyane guhura na Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima yifuza guhura n’umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame aho avuga ko hari byinshi yifuza kumubwira kandi azi neza ko hari ibyahita bihinduka muri ruhago y’u Rwanda n’intsinzi ikaboneka.

    Intsinzi ku ikipe y’ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje kuba inzozi, abanyarwanda benshi bifashe mapfubyi kubera Amavubi, gusa no mu bakinnyi nabo ntabwo bishimye kubona birirwa batukwa ahantu hose n’abanyarwanda kandi nyamara ngo hari icyagakozwe kidakorwa ngo intsinzi iboneke n’abanyarwanda babone ibyishimo nk’ibya 2003 u Rwanda rubona itike y’igikombe cy’Afurika.

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Haruna Niyonzima mu kiganiro One Sports Show aherutse kuvuga ko ibi byose birimo kuba aho abanyarwanda bigunze kubera Amavubi hari umuti wabyo, ngo aramutse ahuye na Perezida Kagame hari ibyo azi yamubwira kandi byakemura byinshi.

    Ati 'Navuze akantu abantu basa n’aho bagapinze ariko umunsi nahuye n’umukuru w’igihugu ibyo bintu bizahinduka, nkunda kubisaba cyane (…) kubunyuza mu itangazamakuru ntibishoboka, ubwo nintamubona nzabugumana kuko ni ubwanjye ku giti cyanjye.'

    Haruna Niyonzima aheruka gutangaza ko bahuye yamutura ibibazo byose biri mu ikipe y’igihugu bituma intsinzi itaboneka.

    Uyu mugabo umaze gukinira ikipe y’igihugu imikino myinshi mu mateka yayo aho yakinnye 105, yavuze ko yizeye ko u Rwanda ruzasubira mu gikombe cy’Afurika ariko na none aca amarenga y’uko Perezida w’u Rwanda ari we ufite urufunguzo cyane ko ari we wenyine wasubiza ibintu ku murongo.

    Amavubi aheruka mu gikombe cy’Afurika cya 2004, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi imyaka 18 irirenze rurota gusubirayo ariko byaranze neza.

    Haruna Niyonzima ngo ubutumwa bwe azabwihera umukuru w’igihugu nta wundi muntu azamutumaho

    Perezida Kagame ngo ni we ufite ubushobozi bwo gukemura ikibazo kiri mu Mavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-niyonzima-arifuza-cyane-guhura-na-perezida-kagame