Category: Uncategorized

  • ADEPR Gihundwe yateguye ibitaramo byo kwizihiza ubuzima bwa Rev Canisius Nzabonimpa uherutse kwitaba Imana #rwanda #RwOT

    Abahanzi bamaze kumenyekana bazaririmba muri ibyo bitaramo barimo Alexis Dusabe, Uzagisenga Isaie, Mahirwe Adeline, Abana ba Nyakwigendera Rev. Nzabonimpa bibumbiye mu itsinda bise 4Brothers n'amakorali nka Bethania, Bethel ya ADEPR Kamembe n'izindi nyinshi zizava impande n'impande mu gihugu.

    Mu itangazo ryo guherekeza Rev. Canisius Nzabonimpa watabarutse ku myaka 66 dore ko yabonye izuba mu 1956, Pastor Aimable Nsabayesu wa ADEPR Gihundwe Region wanditse iri tangazo, yavuze ko muri ibi bitaramo bateguye bazahuza umuryango wa Rev. Nzabonimpa Canisius, inshuti za hafi babanye, abo bakoranye umurimo w'Imana n'amakorali azaturuka hirya no hino.

    Iri tangazo rikomeza rigira riti “Niba nawe wifuza kuzatanga ubuhamya n'urundi rwibutso rukomeye kuri we, wakohereza ubutumwa bugufi cyangwa WhatsApp kuri +250783103298 (Joel).

    Umuhango wo gushyingo uyu mupasiteri, uteganyijwe kuwa Mbere tariki 31/01/2022, ukabera mu Karere ka Rusizi. Ni umuhango uzaba hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yasohotse kuwa 26/01/2022.

    Saa Mbiri zuzuye za mu gitondo hazabaho kwakira umurambo mu bitaro bya Gihundwe, Saa Tatu n'igice za mu gitondo habe umuhango wo gusezera nyakwigendera mu rugo i Gihundwe, saa Yine n'igice habe imihango yo kumusezera mu rusengero i Gihundwe: Saa Sita n'igice habe umuhango wo gushyingura mu irimbi i Gihundwe ADEPR, hanyuma saa munani n'igice habe gukarana no gusoza imihango.

    Munsi y'iri tangazo bashyizeho icyanditswe cyo muri Bibiliya mu gitabo cyo Kubara 23:10 havuga ngo “Icyampa nkipfira nk'uko abakiranutsi bapfa, iherezo ryanjye rikaba nk'iryabo”.

    Rev. Nzabonimpa Canisius yaguye i Rubavu tariki 23/01/2022 ubwo yari yagiye mu ivugabutumwa. Mu myaka yamaze ku Isi, yakoze ivugabutumwa rikomeye harimo inyigisho yagiye ashyira kuri DVD, ibitaramo yagiye ategura mu myaka itandukanye, ibyo yagiye yitabira yatumiwemo ndetse yanagenze amahanga mu kubwiriza ijambo ry'Imana.

    Bimwe mu bihugu yagiyemo harimo ibyo yagiyemo mu 2018 aho yamaze amezi agera muri abiri harimo: Norvège, u Bufaransa n'u Bubiligi. Zimwe mu nyigisho ze nk'uko tuzisanga ku mashene anyuranye y'ivugabutumwa ku rubuga rwa youtube, harimo 'Ugucungurwa kw'abari mu isi', 'Iyi si ntigushuke izashira', 'Umugenzi' n'izindi.

    Rev. Past Nzabonimpa Canisius yabaye Umuyobozi mu ma Paruwasi atandukanye yo mu itorero rya ADEPR mu karere ka Rusizi harimo Gihundwe, Bigutu, Rwahi, Ntura n'ahandi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/iyobokamana/article/adepr-gihundwe-yateguye-ibitaramo-byo-kwizihiza-ubuzima-bwa-rev-canisius

  • APR FC yatsinze Police FC irangiza igice kibanza cya shampiyona iyoboye #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yakoze ibyari byitezwe na benshi itsinda Police FC ibitego 2-1 bituma irangiza igice kibanza cya shampiyona iyoboye cyane ko Kiyovu Sports yatsindiwe I Rubavu na Marines FC igitego 1-1.

    APR FC yatangiye uyu mukino iri hasi byatumye Police FC iyirusha bikomeye aho yateye imipira 2 yagaruwe n'ibiti by'izamu irimo uwo ku munota wa 13 watewe na Sibomana Patrick kuri coup franc.

    Police FC yashakaga kwisubiza ikuzo nyuma yo gutsindwa na Bugesera FC ibitego 2-1,yasatiriye bikomeye APR FC mu minota 15 ya mbere ariko ibura igitego.

    APR FC yahise igaruka mu mukino guhera ku munota wa 16 w'umukino aho ndetse yabonye uburyo bukomeye bwo gufungura amazamu ku munota wa 26 ubwo Ruboneka yahabwaga umupira mwiza wenyine mu rubuga rw'amahina,awuteye uca ku ruhande gato nyuma yo gukora ku mukinnyi wa Police FC.

    Ku munota wa 42,Sibomana Patrick yazamukanye umupira acenga Ombolenga Fitina yinjira mu rubuga rw'amahina ashaka guhereza umupira Dominique wari uhagaze neza ariko Nsabimana Aimable ahita yitsinda igitego.

    APR FC yashakaga kujya kuruhuka yishyuye,yabonye uburyo bwiza cyane ku munota wa 2 w'inyongera w'igice cya mbere,ubwo Byiringiro Lague yafungaga umupira n'igituza ari mu rubuga rw'amahina,atera ishoti umupira unyura hejuru.Igice cya mbere cyarangiye Police FC ifite igitego 1-0.

    Mu gice cya kabiri,umutoza wa APR FC yabonye aho byari byapfiriye yinjiza mu kibuga Bizimana Yannick na Ishimwe Anicet akuramo abarimo Tuyisenge Jacques utarakira imvune.

    Kwinjira kwa Anicet byatanze umusaruro ukomeye kuko yagoye bikomeye abakinnyi b'inyuma ba Police FC by'umwihariko Iradukunda Eric.

    Ku munota wa 48,APR FC yazamukanye umupira,myugariro wa Police FC awugaruza ukuboko mu rubuga rw'amahina umusifuzi avuga ko nta cyabaye.

    Uyu mupira Police yahise iwuzamukana,abakinnyi 3 basigarana na myugariro umwe wa APR FC ariko umupira wahawe Danny Usengimana wari usigaranye n'izamu ryonyine,awutera hanze.

    Ku munota wa 56,APR FC yabonye coup franc nziza yatewe na Manishimwe Djabel,Yannick awutera n'umutwe usanga Nsabimana Aimable aho yari ari awushyira mu nshundura yishyurira APR FC igitego.

    Bidatinze ku munota wa 62 w'umukino,Ishimwe Anicet yagaragaje ko ariwe mukinnyi ugoranye kurusha abandi bose mu Rwanda muri iki gihe, kuko yahawe umupira mwiza ari ku ruhande rw'ibumoso acenga Iradukunda Eric uzwi nka Radu,acenga na Omar areba neza aho Yannick Bizimana ahagaze mu rubuga rw'amahina amuha umupira w'amazi atsinda igitego cya kabiri cya APR FC bitamugoye.

    Ntabwo byatinze ku munota wa 63,APR FC yashakaga kwihaniza Police FC yabonye uburyo bukomeye ubwo Yannick yasigaranaga n'umunyezamu Rwabugiri ashaka kumuroba ariko amushota umupira uvamo.

    Mu minota yakurikiyeho,Police FC yananiwe guhuza umukino no kurema uburyo bwinshi imbere y'izamu byatumye itakaza amanota 3.

    Igice cya mbere cya shampiyona cyarangiye APR FC iyoboye shampiyona kuko Kiyovu Sports yari iya mbere yatsinzwe na Marines FC igitego 1-0 cya Mugiraneza ku munota wa 6 inanirwa kwishyura.Espoir FC yatsinzwe ibitego 2-0 na Gorilla FC.

    APR FC yahise iyobora shampiyona n'amanota 31 ndetse iracyafite n'ibirarane 2 birimo icya Mukura VS na Rutsiro FC.

    APR FC yujuje imikino 50 ya shampiyona idatsindwa.Intsinzi 39,inganya 11.Itsinze ibirarane yarusha iya 2 amanota 7.Police FC imaze imyaka 10 idatsinda APR FC muri shampiyona

    Uko igice cya mbere cya shampiyona Kirangiye:

    1. APR FC 31 Pts (-2)
    2. Kiyovu Sports 29 Pts
    3. Rayon Sports 26 Pts
    4. AS Kigali 24 Pts
    5. Police FC 23 Pts
    6. Musanze FC 23 Pts
    7. Marines 21 Pts (-1)
    8. Mukura VS 20 Pts (-1)
    9. Bugesera 17 Pts
    10. Rutsiro 16 Pts (-1)
    11. Gasogi 16 Pts
    12. Etoile de l'Est FC 16 Pts
    13. Espoir FC 15 Pts
    14. Gicumbi FC 12 Pts
    15. Gorilla FC 11 Pts
    16.Etincelles FC 11 Pts

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yatsinze-police-fc-irangiza-igice-kibanza-cya-shampiyona-iyoboye

  • Miss Rwanda 2022:Abanyamakuru 2 na Miss Mutesi Jolly nibo bagiye kwifashishwa akanama Nkemurampaka #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura amasaha macye ngo uru rugendo rutangire, abategura Miss Rwanda batangaje ko akanama Nkemurampaka kazifashishwa mu majonjora (Auditions) kagizwe na Miss Mutesi Jolly, Everlyne Umurerwa n'Umunyamakuru James Munyaneza wa The New Times.

    Miss Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda ni Umuyobozi Wungirije w'irushanwa rya Miss East Africa aho afite 49% by'imigabane muri iri rushanwa.

    Benshi bahuriza ku kuba Miss Jolly ari umukobwa w'umunyabwenge, uvuga macye kandi akagira igitsure.

    Amateka azakomeza kumuvuga nka Nyampinga wa mbere wafashe ibendera ry'u Rwanda akarijyana ku ruhando mpuzampahanga mu irushanwa rya Nyampinga w'Isi [Miss World] mu 2016.

    Nyuma y'uko atanze ikamba, Miss Jolly yagumye mu Rwanda ahakomereza ibikorwa bye bya buri munsi harimo amasomo, n'ibiganiro yise 'Inter-Generation Dialogue'.

    Miss Mutesi ajya acishamo agasohoka hanze y'u Rwanda agatembera akagaruka., akunze gutemberera mu Mujyi wa Dubai.

    Uyu mukobwa anabitse igikombe cy'umugore/umukobwa uvuga rikijyana (Female celebrity influencer of 2019).

    Evelyne Umurerwa washyizwe mu Kanama Nkemurampaka afite uburambe bw'imyaka 20 mu itangazamakuru.

    Avuga amakuru, ndetse azwi cyane mu kiganiro cyitwa “Tinyuka Urashoboye” gitambuka kuri Televiziyo y'u Rwanda cyahariwe abagore bafite ibikorwa byagutse bagezeho, yagiye atumira na ba Nyampinga b'igihugu mu gusangiza ibitekerezo byabo abantu batandukanye bagikurikira.

    Mu 2018, yegukanye igihembo cy'umunyamakurukazi w'umwaka [Best Female Journalist of the Year Award].

    James Munyaneza ni umunyamakuru umaze imyaka irenga 20 mu mwuga. Yifashishijwe mu bihe bitandukanye na Miss Rwanda guhitamo umukobwa wegukana ikamba.

    Muri iki gihe ni umwanditsi Mukuru w'Ikinyamakuru The New Times. Ni ku nshuro ya kane abaye umukemurampaka muri Miss Rwanda.

    Miss Mutesi Jolly asanzwe yifashishwa cyane mu guhitamo umukobwa wambikwa ikamba

    Evelyne Umurerwa azwi cyane kuri Televiziyo y'u Rwanda

    James Munyaneza uri mu kanama ni umunyamakuru wa The New Times

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-rwanda-2022-abanyamakuru-2-na-miss-mutesi-jolly-nibo-bagiye-kwifashishwa

  • Ukraine: Intambara ikomeje gututumba hagati ya Amerika n’u Burusiya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    U Burusiya ngo bukomeje kurunda ingabo n

    U Burusiya ngo bukomeje kurunda ingabo n’intwaro ziremereye hafi y’umupaka wa Ukraine

    Kuba hari ingabo ibihumbi z’u Burusiya zashyizwe ku mupaka wa Ukraine mu byumweru bikeya bishize, byatumye impungenge n’ubwoba bizamuka, ko u Burusiya bwaba bagiye gutera Ukraine. U Burusiya buvuga ko nta gitero butegura.

    Umuvugizi w’inama ishinzwe ibijyanye n’umutekano muri Perezidansi ya Amerika, Emily Horne, yagize ati “Perezida Biden yavuze ko bishoboka cyane ko Abarusiya batera Ukraine muri Gashyantare. Ibi yabivuze mu ruhame, kandi tumaze amezi tubivuga.”

    Muri icyo kiganiro Perezida Biden yongeye kwemeza ko Leta zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ibindi bihugu bifitanyije nayo, byiteguye kuba byahita bijya mu ntambara biri ku ruhande rwa Ukraine, mu gihe u Burusiya bwaramuka buteye Ukraine.

    U Burusiya buhakana umugambi wo gutera Ukraine, ariko mu kwezi gushize bwari bwasabye ko bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, harimo na Ukraine bitazigera byemererwa kujya muri NATO/OTAN, ariko Leta zunze Ubumwe za Amerika zahise zamagana ubwo busabe bw’u Burusiya.

    Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burusiya, Dmitry Peskov, kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, yavuze ko imyitwarire ya Amerika kuri icyo kibazo, ituma hasigara icyizere gikeya cyane cyo kwizera ko ibintu bigiye kugenda neza, ariko yongeraho ko hakiri uburyo bwo gukomeza ibiganiro kuko biri mu nyungu z’u Burusiya n’Abanyamerika.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/ukraine-intambara-ikomeje-gututumba-hagati-ya-amerika-n-u-burusiya

  • Miss Rwanda 2022: Ibyo wamenya kuri batatu ba… – #rwanda #RwOT

    Urugendo rwo guhitamo umukobwa uhiga abandi mu bwiza, ubwenge n'umuco ruratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama 2022 mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru, ruzakomereze muri Rubavu ku Cyumweru tariki ya 30 Mutarama 2022.

    Mu gihe habura umunsi ngo uru rugendo rutangire, abategura Miss Rwanda batangaje ko akanama Nkemurampaka kazifashishwa mu majonjora (Auditions) kagizwe na Miss Mutesi Jolly, Everlyne Umurerwa n'Umunyamakuru James Munyaneza wa The New Times.

    Miss Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda ni Umuyobozi Wungirije w'irushanwa rya Miss East Africa aho afite 49% by'imigabane muri iri rushanwa.

    Benshi bahuriza ku kuba Miss Jolly ari umukobwa w’umunyabwenge, uvuga macye kandi akagira igitsure.

    Amateka azakomeza kumuvuga nka Nyampinga wa mbere wafashe ibendera ry’u Rwanda akarijyana ku ruhando mpuzampahanga mu irushanwa rya Nyampinga w'Isi [Miss World] mu 2016.

    Nyuma y'uko atanze ikamba, Miss Jolly yagumye mu Rwanda ahakomereza ibikorwa bye bya buri munsi harimo amasomo, n’ibiganiro yise 'Inter-Generation Dialogue'.

    Miss Mutesi ajya acishamo agasohoka hanze y’u Rwanda agatembera akagaruka., akunze gutemberera mu Mujyi wa Dubai.

    Uyu mukobwa anabitse igikombe cy’umugore/umukobwa uvuga rikijyana (Female celebrity influencer of 2019).

    Evelyne Umurerwa washyizwe mu Kanama Nkemurampaka afite uburambe bw'imyaka 20 mu itangazamakuru.

    Avuga amakuru, ndetse azwi cyane mu kiganiro cyitwa “Tinyuka Urashoboye” gitambuka kuri Televiziyo y'u Rwanda cyahariwe abagore bafite ibikorwa byagutse bagezeho, yagiye atumira na ba Nyampinga b'igihugu mu gusangiza ibitekerezo byabo abantu batandukanye bagikurikira.

    Mu 2018, yegukanye igihembo cy'umunyamakurukazi w'umwaka [Best Female Journalist of the Year Award].

    James Munyaneza ni umunyamakuru umaze imyaka irenga 20 mu mwuga. Yifashishijwe mu bihe bitandukanye na Miss Rwanda guhitamo umukobwa wegukana ikamba.

    Muri iki gihe ni umwanditsi Mukuru w'Ikinyamakuru The New Times. Ni ku nshuro ya kane abaye umukemurampaka muri Miss Rwanda.

     

    Miss Mutesi Jolly asanzwe yifashishwa cyane mu guhitamo umukobwa wambikwa ikamba

    Evelyne Umurerwa azwi cyane kuri Televiziyo y'u Rwanda


    James Munyaneza uri mu kanama ni umunyamakuru wa The New Times 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113950/miss-rwanda-2022-ibyo-wamenya-kuri-batatu-bagize-akanama-nkemurampaka-113950.html

  • MISS RWANDA: Ihere ijisho uburanga bwa ba nya… – #rwanda #RwOT

    Biragoye kubona amakuru nyayo y'ibyerekeranye na ba Nyampinga mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,  kubera ko nta makuru yagiye abikwa yabyo, ibigenda bivugwa n'abantu biba bitandukanye cyane kuko nta bimenyetso bifatika biba bibishimangira.

    Hagaragaye abavuga ko mu mwaka wa 1910, Abadage batoye abakobwa babiri b’Abanyarwandakazi barushaga abandi ubwiza mu Rwanda, gusa amazina yabo ntabwo agaragara. Hari n'abandi bavuga ko mu mwaka wa 1991 hatowe Nubuhoro Jeanne wari umunyeshuri muri Groupe Scolaire Notre Dame du Bon Conseil i Byumba,  yavukaga i Ndera.

    Yabaye Nyampinga w'u Rwanda mu muhango wabereye muri Hotel Meridien  Umubano, ni ibintu byatangajwe na musaza we Mudahunga Jean Marie mu mwaka wa 2017. Bivugwa kandi ko no mu mwaka wa1992 hatowe Miss Rwanda gusa irushanwa rikagenda nabi.

    Miss Rwanda 1994, Miss Uwera Dalila

    Miss Uwera Dalila yatowe mu Ukuboza 1993, aza kuba Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 1994. Mu biganiro yagiye akora yavugaga ko ariwe Nyampinga wa mbere w'u Rwanda. Mc Lion Imanzi wari wayoboye ibyo birori niwe watangaje bimwe mu byaranze uwo muhango, harimo kuba yaragaragiwe n'abandi bakobwa aribo Umuhoza Sandra na Murorundore.

    Miss Dalila yari guhembwa ibihumbi 50 Frw, imyambaro, amasabune n'ibindi byatanzwe n'abaterankunga. Ni ibirori byabereye muri Hotel Chez Lando, byari byateguwe n'iduka ryitwaga Partners International rya Nganyiyintwali Jacques.

    Miss Rwanda  2009, Miss  Bahati Grace:

    Miss Bahati Grace niwe wabaye Miss Rwanda watowe nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Bahati yatowe afite imyaka 18 y'amavuko, areshya na 1,76m,  akiri umunyeshuri mu mashuri makuru, yigaga mu ishuri rya Lycée de Kigali.

    Irushanwa ryabaye tariki ya 19 Ukuboza 2009, atorwa mu bakobwa 13 baturutse mu Rwanda hose, bajyanwa mu mwiherero muri Serena Hotel Rubavu na Nyarutarama. Bahati yaje ahagarariye intara y'Amajyepfo, ni ibirori byabereye i Gikondo Expo Grounds.

    Miss Bahati Grace

    Miss Bahati Grace yatowe nka  (Miss Photogenic), yagaragiwe na Rusaro Utamuliza Carine (1ere Dauphine),  Ngamije Winnie (2eme Dauphine na Miss Popularity), Winnie Uwanyuze (Miss Congeniality).

    Miss Rwanda 2012, Miss Kayibanda Mutesi Aurore.

    Miss Mutesi Aurore yatowe tariki ya 01 Nzeri 2012,  atorwa mu bakobwa 14 bavuye mu Rwanda hose. Yatowe afite imyaka 20 y'amavuko, yigaga mu Ishuri ry'ubumenyi n'Ikoranabuhanga (KIST), akaba yari ahagarariye intara y'Amajyepfo. Yambitswe ikamba na Minisitiri w'umuco na Siporo Bwana Mitali Protais.

    Miss Mutesi Aurore yagaragiwe na Natasha uwamahoro (1st Runner-Up), Ariane Murerwa (2nd Runner- up).

    Abandi ba Nyampinga ni Ange Uwamahoro (Miss Congeniality), Fidelis Tega Karangwa (Miss photogenic), Liliane Mubera Umutesi (Miss Popularity), Joe Christa Giraso (Miss Innovation). Miss Aurole Mutesi yabaye na Miss Heritage.

    Miss Mutesi Aurore Kayibanda

    Muri iryo rushanwa buri ntara yagize Nyampinga wayo  n'ibisonga bye, Miss Aurole Mutesi( Intara y'Amajyepfo), Miss Ester Uwingabire (Intara y'Uburengerazuba), Miss Liliane Mubera Umutesi (Intara y'uburasirabuza), Miss Francine Uwase (Intara y'Amajyaruguru) na Miss Joe Christa Giraso (Miss Kigali/umujyi wa Kigali).

    Miss Aurore yitabiriye amarushanwa Mpuzamahanga harimo Miss Supranational 2013, Miss FESPAM 2013 (yararyegukanye).

    Miss Rwanda 2014, Miss  Akiwacu Colombe

    Miss Akiwacu Colombe yatowe tariki ya 22 Ukuboza 2014, afite imyaka 20 y'amavuko, areshya na 1.75m, akaba yari ahagarariye intara y'Uburasirazuba. Yatoranyijwe mu bakobwa 15 bavuye mu gihugu hose, mu birori byabereye kuri Petit Stade i Remera.

    Miss Akiwacu yagaragiwe na Carmen Akineza (1st Runner-up), Marlene Umutoniwase (2nd Runner-up). Abandi ba Nyampinga bambitswe ikamba ni ; Melissa Isimbi (Miss Congeniality), Yvonne Mukayuhi (Miss Photogenic na Miss Popularity), Marlene Umutoniwase( Miss Heritage).

    Miss Akiwacu Colombe

    Buri ntara yatoye Nyampinga uyihagarariye; Carmen Akineza (Miss Kigali), Colombe Akiwacu (Miss Eastern Province), Hitayezu Belyse (Miss Southern Province), Melssa isimbi( Miss Northern Province),Vanessa Mpogazi (Miss Western Province).

    Miss Aurole akiwacu yitabiriye irushanwa rya Miss Supranational 2016, abona umwanya wa 17 mu bihugu 75.

    Miss Rwanda 2015, Kundwa Doriane

    Miss Kundwa Doriane yatowe afite imyaka 19 y'amavuko na 1m74, akaba yari umunyeshuri muri Glory Secondary School, yari ahagarariye Intara y'Amajyaruguru, yatoranyijwe mu bakobwa 15 baturutse mu Rwanda hose, mu birori byabaye tariki ya 22 Gashyantare 2015 muri Serena Hotel Kigali.

    Miss Kundwa Doriane yagaragiwe na Vanessa Raissa Uwase (Igisonga cya Mbere) na  Lynca Akacu (Igisonga cya Kabiri), Fiona Mutoni Naringwa (Igisonga cya Gatatu), Balbine Mutoni (Igisonga cya Kane).

    Miss Kundwa Doriane

    Abandi ba Nyaminga bambitswe ikamba ni Miss Joannah Keza Bagwire (Miss Congeniality), Sabrina Kalisi Ihozo (Miss photogenic), Doriane Kundwa (Miss Popularity) na Darlene Gasana (Miss Heritage).

    Uyu niwe Nyampinga irushanwa ryatangiye rigenera umushahara wa buri kwezi ungana n'ibihumbi 700 by'amanyarwanda.

    Miss Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly

    Miss Jolly yatowe afite imyaka 19 y'amavuko, areshya na 1m75, akaba yari ahagarariye intara y'Uburengerazuba, tariki ya 27 Gashyantare 2016 mu birori byabereye muri Camp Kigali Grounds.

    Miss Jolly Mutesi yagaragiwe na Peace Ndaruhutse Kwizera (1st Runner-up) na Vanessa Mpogazi (2nd Runner-up), Marie D'Amour Uwase Rangira (3rd Runner-up) na Sharifa Umuhoza (4th Runner-up).

    Miss Mutesi Jolly

    Abandi ba Nyampinga bambaye amakamba ni Ariane Uwimana (Miss Congeniality), Peace Ndaruhutse Kwizera (Miss Photogenic, Sharifa Umuhoza (Miss Popularity) na Jane Mutoni (Miss Heritage).

    Miss Rwanda 2017, Miss  Iradukunda Elsa

    Miss Iradukunda Elsa yatowe afite imyaka 19 areshya na 1m76, yari afite ibiro 50, ahagarariye intara y'uburengerazuba, Yarangije amashuri yisumbuye muri King David Academy mu ishami ry'Amateka, Ubukungu n'Ubuvanganzo.

    Miss iIradukunda Elsa yagaragiwe na Shimwa Guelda, Umutoniwase Linda, Kalimpinya Queen na Fanique Simbi Umuhoza.

    Miss Iradukunda Elsa

    Abandi ba Nyampinga bambitswe amakamba ni Nadia Umutesi (Miss Photogenic), Iradukunda Elsa (Miss Congeniality), Shimwa Guelda (Miss Heritage), Uwase Hirwa Honorine (Miss Popularity).

    Miss Iradukunda Elsa atorwa yerekanye umushinga wo guteza imbere no kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda)

    Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane

    Miss Iradukunda Liliane yatowe afite imyaka 18 y'amavuko areshya na 1m70, afite ibiro 57,  akaba yari ahagarariye intara y'uburengerazuba, akaba yarahatanaga n'abakobwa 20. Ni ibirori byabaye tariki ya 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convetion Center.

    Miss Iradukunda Liliane

    Miss Iradukunda yagaragiwe na Shanittah Umunyana (1st Runner-up) na Natasha ursule Irebe(2nd Runner-up).

    Abandi banyampinga bambitswe amakamba ni Liliane Uwase Ndahiro (Miss Congeniality), Liliane Iradukunda (Miss Photogenic), Anastasie Umutoniwase (Miss Popularity), Lydia Dushimimana (Miss Heritage).

    Miss Rwanda2019, Nimwiza Meghan

    Miss Nimwiza Meghan yatowe afite imyaka 19 y'amavuko, areshya na 1m70, yari yambaye numero 32 ahagarariye intara y'umujyi wa Kigali, yahatanaga n'abakobwa 15 bavuye mu Rwanda hose.Ni ibirori byabaye tariki ya 26 Mutarama 2019 I Rusororo ku Intare Conference Arena.

    Miss Meghan yagaragiwe na Uwihirwe Yasipi Casmir (1st Runner-up) na Uwase Sangwa Odile (2nd Runner-up).

    Miss Nimwiza Meghan

    Abandi ba Nyampinga bambitswe ikamba ni Mwiseneza Josiane (Miss Popularity), Tuyishimie Cyiza Vanessa (Miss Congeniality), Ricca Michealla Kabahenda (Miss Heritage) na Muyango Claudine (Miss Photogenic )

    Miss Meghan yari afite umushing wo gushishikariza urubyiruko kujya mu buhinzi, kugabanya ubushomweri no kurwanya inda zitateguwe n'ibiyobyabwenge.

    Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie

    Miss Nishimwe Naomie  w'imyaka 21 y'amavuko, yigaga mu ishuri rya Glory Secondary School mu ishami rya MEG (Mathematics, Economics and Geograph). Yatowe yambaye numero 31,  akaba yari ahagarariye umujyi wa Kigali, yarushanwaga n'abakobwa 19 bavuye mu Rwanda hose. Ni ibirori byabaye tariki ya 22 Gashyantare 2020 bibera I Rusororo ku Intare Conference Arena.

    Miss Nishimwe Naomie yagaragiwe na Umwiza Phiona (1st Runner-up) na Mutesi Denise (2nd Runner-up).

    Miss Nishimwe Naomie

    Abandi ba Nyampinga bahawe ikamba ni Nishimwe Naomie (Miss Photogenic), Teta Ndenga Nicole (Miss Heritage), Umwiza Phiona (Miss Congeniality) na Irasubiza Alliance (Miss Popularity).

    Miss Nishimwe Naomie yerekanye umushinga wo kurwanya Kanseri y'ibere.

    Aba Nyaminga batorwa bahabwaga ibihembo bitandukanye birimo imodoka, amafaranga, amatike y'indege, gukorerwa ubwiza, gucumbika mu mahoteli n'ibindi byinshi bitangwa n'abafatanyabikorwa.

    Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace

    Ingabire Grace w'imyaka 25 y'amavuko wari wambaye numero 07, yinjiye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 ahagarariye Umujyi wa Kigali, akaba yararangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yize ibijyanye n'imibyinire ihuzwa n'imitekerereze.

    Mu bandi bamugaragiye harimo, Akaliza Amanda wabaye Igisonga cya Mbere mu gihe Igisonga cya Kabiri ari Umutoni Witness

    Miss Ingabire Grace

    Ni amasaha macye gusa iri rushanwa rikongera rikaba, kuko kuri uyu wa gatandatu, tariki ya  29 Mutarama 2022,  rizatangirira mu ntara y’Amajyaruguru hatoranywa abakobwa bazahagararira iyo ntara.

    Kuva kuri Nyampinga wa 2014 (Miss Akiwacu Colombe) irushanwa ritegurwa na Rwanda Inspiration BackUp. Hakaba haba igikorwa cyo kuzenguruka intara zose z'u Rwanda bashakisha abakobwa bazatoranywamo uzavamo Miss Rwanda 2022, hagenderwa ku bintu bitandukanye harimo; ubwenge, ubwiza n'umuco.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113940/miss-rwanda-ihere-ijisho-uburanga-bwa-ba-nyampinga-bo-mu-myaka-itandukanye-kuva-mu-1993-ku-113940.html

  • Inkumi yakubise umusore urushyi nyuma yo gute… – #rwanda #RwOT

    Amashusho y'uyu mukobwa ari gutera ivi asaba umukunzi we ko yamubera umugabo yasakaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Uyu mukobwa utamenyekanye amazina ye, mu mashusho yagaragaye ari kumwe n'umukunzi we ndetse aza gutera ivi hasi mu ruhame asaba umusore ko yamubera umugabo.

    Umusore wabonaga atishimiye ibyo umukunzi we yakoraga yagerageje kubuza umukobwa gupfukama hasi ndetse agerageza kumuhagurutsa yanga ko abantu bari hafi aho bakomeza kubahanga amaso.

    Umukobwa nyuma yo gufata iya mbere agasaba umusore ko yakwemera bagafatanya urugendo rw'ubuzima, byaje kurangira ibyo yifuzaga atabigezeho nkuko yari abyiteguye kuko umukunzi we yaje kumuhakanira.

    N’umujinya mwinshi, umukobwa yaje guhaguruka nyuma yo kwanga icyifuzo cye maze ahita akubita umusore urushyi ku itama. Amakuru avuga ko aba bombi bari bamaze imyaka igera kuri itandatu bakundana.

    REBA VIDEO HANO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113948/inkumi-yakubise-umusore-urushyi-nyuma-yo-gutera-ivi-mu-ruhame-imusaba-ko-babana-akabyanga–113948.html

  • Umuryango Imbuto Foundation uramagana abawiyitirira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuryango Imbuto Foundation uvuga ko abo bantu bawiyitirira bagasaba abantu amafaranga bababwira ko bazabarihira amashuri cyangwa se bakabizeza kubaha akazi.

    Ubuyobozi bwa Imbuto Foundation bwasobanuye inzira binyuramo kugira ngo umuntu abe umugenerwabikorwa wa Imbuto Foundation muri gahunda yayo y’uburezi yiswe 'Edified Generation'.

    Uyu muryango uvuga ko abana baterwa inkunga muri iyi gahunda ya Edified Generation batoranywa n’ibigo bigaho hakurikijwe amabwiriza aba yatanzwe na Imbuto Foundation, hanyuma ibigo bikoherereza uwo muryango urutonde rw’abanyeshuri b’abahanga ariko baturuka mu miryango idafite ubushobozi bwo kubafasha. Ibigo ngo byohereza amabaruwa asaba inkunga y’abo bana b’abahanga badashoboye gukomeza amasomo kubera ubushobozi buke.

    It has come to our attention that fraudsters have been deceiving people into believing that Imbuto Foundation would fund their studies or offer them jobs in exchange for money.
    We deplore these deceitful, illegal actions, which have caused great disappointment to some. pic.twitter.com/MdeavZ1Vxt

    — Imbuto Foundation (@Imbuto) January 28, 2022

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umuryango-imbuto-foundation-uramagana-abawiyitirira

  • APR FC itsinze Police FC isubira ku mwanya wa mbere (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishimwe Anicet wagiyemo asimbuye, yatanze umupira wavuyemo igitego cya kabiri

    Ishimwe Anicet wagiyemo asimbuye, yatanze umupira wavuyemo igitego cya kabiri

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, APR FC yari yakiriye Police Fc mu mukino w’umunsi wa 15, umukino wari wanitabiriwe n’abafana benshi nyuma yo gukomorerwa n’inama y’Abaminisitiri.

    Ikipe ya Police FC yabonye igitego ku munota wa 41 w’umukino, igitego cyitsinzwe na Nsabimana Aimable, ku mupira wari utewe na Sibomana Patrick.

    Police Fc yarase igitego cyari cyabazwe

    Police Fc yarase igitego cyari cyabazwe

    Igice cya kabiri cy’umukino kigitangira APR FC yakoze impinduka yinjizamo Ishimwe Anicet na Bizimana Yannick, bakuramo Tuyisenge Jacques na Kwitonda Alain Bacca.

    Ku munota wa 57 w’umukino APR FC yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Nsabimana Aimable kuri coup-franc yari itewe na Manishimwe Djabel, Bizimana Yannick akozaho umutwe maze Nsabimana Aimable ahita atera mu izamu.

    Nsabimana Aimable yishyuye igitego yari yitsinze

    Nsabimana Aimable yishyuye igitego yari yitsinze

    Ku munota wa 63 w’umukino, APR FC yabonye ikindi gitego cyatsinzwe na Bizimana Yannick, ku mupira yari ahinduriwe na Ishimwe Anicet.

    Umukino waje kurangira APR FC itsinze ibitego 2-1, bituma ihita ifata umwanya wa mbere, nyuma y’aho Kiyovu Sports yatsindiwe i Rubavu na Marines Fc igitego 1-0.

    Bizimana Yannick yishimira igitego cya kabiri

    Bizimana Yannick yishimira igitego cya kabiri

    Abafana ba APR FC

    Abafana ba APR FC

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-itsinze-police-fc-isubira-ku-mwanya-wa-mbere-amafoto

  • Imyaka 3 yikurikiranya ikamba rya Miss Rwanda ryegukanwa n'abana babasirikare! Byarahuriranye? Abaritegura bagize icyo babivugaho #rwanda #RwOT

    Uko imyaka yagiye ishira n'indi igataha, ntawabura kuvuga ko iri ariryo rushanwa ry'Ubwiza riyoboye ayandi yose mu gihugu. Uko ritera imbere ariko ni nako havugwa byinshi bigiye bitandukanye kuri ryo.

    Mu myaka yashize mbere y'iryabaye muri 2018, havugwaga ko iri rushanwa riha amahirwe abana bo mu migi ndetse abenshi ugasanga ari abana bifashije.Byaje gusa n'ibihindura isura ubwo muri 2018, Miss Umutoni Uwase Anastasie yagiye mu mwiherero ateze moto.Ntawahamya neza ko yayiteze yabuze amikoro yo gutega Tax Voiture ariko byabaye agashya kuko abenshi bari bamenyereye kuza mu mamodoka yewe anahenze.

    Mu mwaka wakurikiyeho wa 2019, haje kuba ibidasanzwe aho Miss Mwiseneza Josiane yitabiraga iri rushanwa.We uretse niyo Moto twavugaga haruguru, yitabiriye amajonjora mu karere ka Rubavu aje n'amaguru kandi yakoze urugendo rw'ibirometero byinshi kugira ngo aze kwitabira iri rushanwa. Kuva uwo munsi kugeza ubu ibyabaye ni Amateka.

    Kuva ubwo hari benshi batangiye gukurikirana iri rushanwa kubera Mwiseneza umwana w'i Karongi, ndetse ntawabura guhamya yemye ko yazamuye ireme n'ubwamamare byiri rushanwa. Ariko nanone ugasanga abenshi bahuriza ku kuba noneho iri rushanwa n'abana bo mu byaro bashobora guhanganira ikamba n'abana bo mu mugi kandi nubwo batakwegukana ikamba bagera kure hashoboka.

    Kuva mu mwaka wa 2019 kugeza ubu, hamaze gutangwa amakamba atatu, iryahawe Miss Nimwiza Meghan (Ritavuzweho rumwe kubera umurindi wa Josiane)

    , iryahawe Miss Nishimwe Naomie (Byavugwaga ko akwiye nirya Popularity),

    ndetse niryahawe Miss Ingabire Grace.

    Aba bakobwa uko ari batatu, bose bahuriye ku kuba bavuka kubana babasirikare, ndetse bamwe mu bakurikiranira hafi iri rushanwa bakaba bacyeka ko hashobora kuba hari imbaraga runaka zishobora gushyira igitutu ku bategura iri rushanwa ku kuba bariha aba bana,dore ko uretse kuba abarikurikirana bamenya ababyeyi baba bana aruko batwaye ikamba. Ariko abaritegura bo baba bafite imyirondoro yabo kuva biyandikisha kugeza basoje.

    Ibi benshi bakanavuga ko bishobora kuba byaca intege bamwe mu bakobwa bakwitabira iri rushanwa mu gihe bamenya ko mubo bahanganye haba harimo umwana ukomoka kwa AFANDE.

    Mu gushaka kumenya byinshi byimbitse kuri ibi, twaganiriye n'abategura iri rushanwa, Rwanda Insipiration BackUp (RIB) maze umuvugizi waryo Miss Rwanda wa 2019 Nimwiza Meghan atwerurira ko nubwo bibaye gatatu kikurikiranya ariko ari ibyahuriranye(Coincidence) ndetse ko nta gitutu (Pressure) namba bashyirwaho.

    Mukiganiro kihariye yahaye UMURYANGO na DC TV RWANDA yagize ati”Nta hanu bihuriye, ni ibyahuriranye, nta hantu bihuriye rwose no kuba ari abana b'abasirikare.Kuri twe tureba umwana tuti ese arashoboye ? rwose twe icyo tureba ni umwana si umubyeyi”
    Aha umunyamakuru yahise amubaza ko umwana yitabira irushanwa ariko umubyeyi, igitinyiro cye ubwacyo cyashyira igitutu ku bategura iri rushanwa asubiza avuga ati” Nta pressure (Igitutu) namba kiza ku bategura irushanwa, kuko abakobwa bose kuri twe barangana, waba uturuka aha cyangwa aha.”

    Yaboneyeho no guhumuriza abakobwa bagiye kwitabira iri rushanwa rya 2022, ko hatagomba kugira uwiheba cyangwa ngo yibaze byinshi ku bijyanye naho akomoka.

    IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS NIMWIZA MEGHAN

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/imyaka-3-yikurikiranya-ikamba-rya-missrwanda-ryegukanwa-n-abana-babasirikare