Category: Uncategorized

  • Kwizera Pierrot yongeye gusinya muri Rayon Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kwizera Pierrot wari umaze imyaka ibiri mu ikipe ya AS Kigali yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports, nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye na AS Kigali.

    Kwizera Pierrot wigeze gukinira ikipe ya Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi bakoranye amateka nayo yo kugera bwa mbere mu matsinda ya CAF Confederation Cup, ndetse inagera muri 1/4 cy’iyo mikino.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/kwizera-pierrot-yongeye-gusinya-muri-rayon-sports

  • Abashoje kugororerwayo Iwawa baranenga ubuyobozi bw'uturere batuyemo #rwanda #RwOT

    Abagera ku 1585 basezerewe bari bamaze iminsi bagororerwa Iwawa, bagaragaje ibyishimo byinshi mu kwitegura gusubira mumuryango yabo.

    Ku nshuro ya 22 nibwo Iwawa basezereye bamwe mu bari bamaze amezi 9 bahagororerwa.

    Abahagororerwa bize imyuga myinshi izabateza imbere mu buzima bwo hanze irimo umuhinzi, ububaji,ubwubatsi, ubudozi n'indi myuga itandukanye.

    Gusa nubwo uru rubyiruko rwasezerewe rurangije inyigisho rumaze kwiga, nyuma yo guhindura imyumvire mibi bari bafite yo gukoresha ibiyobyabwenge,bakaba bagiye gusubira mu buzima busanzwe nubwo hari icyo banenga.

    Bamwe mu rubyiruko rugororerwa Iwawa bagarutse inshuro zirenga eshatu baranenga uturere batuyemo kuko tugira uruhare rwo kubajyana kugororerwa Iwawa ariko bataha bakabirengagiza ntibabafashe mu byo bize kandi mu gusezererwa ubuyobozi bw'uturere bubizeza ko nyuma yo gusubira mu buzima busanzwe buzabafasha.

    Icyakora ngo iyo batashye barategereza amaso agahera mu kirere bamwe bigatuma basubira mu biyobyabwenge bitewe no kwitekerezaho bakabura igisubizo.

    Ishimwe Pasifique n'umwe mu barangirije umwuga w'ubudozi Iwawa ahagarutse ku nshuro ya 3 ariko aranenga Akarere ka Nyarugenge umurenge wa Muhima kuko bugira uruhare mu kubajyana ahitwa kwa Kabuga ndetse bikabaviramo kujya Iwawa nubwo batahinubira.

    Yakomeje avuga ko agiye Iwawa ku nshuro ya 3 ariko atari uko ari igihazi ahubwo biterwa no kwitekerezaho nyuma yo kuva kugororwa ariko ntakore ibyo yahuguriwe ubukene bwamwica akiyahuza urumogi n'ibindi biyobyabwenge bigatuma asubira kwiga ibyo yarangije.

    Fred Mufulukye,Umuyobozi wa NRS ati” Habayeho gukurikirana buri muntu ku giti cye ku buryo twabonye bahindutse kandi biyemeje Kuba imboni y'umuntu ku giti cye.

    Gusa yabwiye abarangije ko bigishijwe bihagije kandi byagiye bigaragara ko hari abahawe amahirwe.

    Gusa yongeyeho ko abazakomeza kubigira akamenyero bazagana inkiko kuko hari abagarutse ku nshuro ya 4.

    Yijeje abarangige iki gihembwe ko bamaze kuganira n'uturere twose ko bagomba gukurikirana abashoje Iwawa iki gihembwe ku buryo n'imiryango igomba kubakira neza kuko bayiganirije kandi ko abana babo bahindutse ku kigero gikwiye.

    Madamu Ingabire Assumpta wavuye muri Minaloc ariwe wari umushyitsi mukuru nawe yunze mu rya Fred Mufulukye,ati “abagororerwa aha bose bagiye kujya mu buzima busanzwe ariko nta kibazo twateguye uburyo bwose abasohotse bagiye gutangiriraho ubuzima kandi buri gihe twe tuzajya dukorana inama n'uturere tumenye uko babayeho.”

    Gusa iyo witegereje ndetse ukanaganira n'abashoje iki cyiciro ubona ko bitoroshye ko bahinduka burundu ubuyobozi bwibanze ndetse n'uturere batabishyizemo imbaraga no kubaba hafi bagafshwa gukora ibyo bize mu kigo ngororamuco cya Iwawa.









    Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abashoje-kugororerwayo-iwawa-baranenga-ubuyobozi-bw-uturere-batuyemo

  • Nizeyimana Mirafa yamaze gutandukana na Zanaco yerekeza muri Kabwe Warriors #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today, Nizeyimana Mirafa yemeje ko yamaze gutandukana na Zanaco FC yari agifite amasezerano yagombaga kurangira taliki ya 12 Werurwe 2022, gusa iyo kipe ikaba yari yamaze kumenyesha abakinnyi b’abanyamahanga bayikinamo, ko idafite gahunda yo kongera kubakoresha bityo ko we yahisemo kubasaba ko yatandukana na yo isoko ry’igura n’igurisha ritarafunga.

    Ati 'Amasezerano yanjye yagombaga kurangira taliki ya 12 Werurwe uyu mwaka ariko Zanako yari yamaze kutubwira ko idashaka gukoresha abanyamahanga umwaka utaha, ni yo mpamvu nahisemo kubasaba ko njye bandekura nkishakira indi kipe, ngo hato isoko ry’igura n’igurisha ridafunga ntarabona ikipe. Twarumvikanye byose barandekura'.

    Mirafa yari asanzwe ari umukinnyi wa Zanaco FC

    Mirafa yari asanzwe ari umukinnyi wa Zanaco FC

    Kabwe Warriors ni imwe mu makipe akomeye muri shampiyona ya Zambia, dore ko umwaka ushize yanakinnye imikino nyafurika 'Total Caf Confederations Cup’, ubwo yari yarasohokanye na Red Arrows mu gihe Zanaco yakinagamo Mirafa, yo yari yasohokanye na Zesco United muri CAF Champions League.

    Nyuma y’umunsi wa 21 wa shampiyona, Kabwe Warriors iri ku mwanya wa 13 n’amanota 25, aho mu mikino itanu imaze gukina itaratsindamo n’umwe, kuko yatsinzwe itatu inganya ibiri.

    Mirafa Nizeyimana yerekeje muri Zanaco FC muri Werurwe umwaka ushize, aho yari yavuye mu Rwanda agiye gukinira Napsa Stars atakiniye nyuma yuko hari ibyo batumvikanye, bityo agahitamo kwerekeza muri Zanaco FC.

    Mirafa yerekeje muri Zambia avuye muri Rayon Sports

    Mirafa yerekeje muri Zambia avuye muri Rayon Sports

    Nizeyimana Mirafa yerekeje muri zambiya aho yari avuye mu ikipe ya Rayon Sports, andi makipe yakiniye ni Etincelles, Police FC ndetse na APR FC

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/nizeyimana-mirafa-yamaze-gutandukana-na-zanaco-yerekeza-muri-kabwe-warriors

  • Ingingo z'ingenzi z' urwandiko rwa SEKAMUGA Felicien rusaba guhindura amazina #rwanda #RwOT

    Uwitwa, SEKAMUGA Felicien mwene KAYITAVU  na NYIRABAZIYAKA Venantie utuye mu mudugudu wa Rwiminazi, Akagari ka Nemba, Umurenge wa Rweru , Akarere ka Bugesera mu ntara y'iburasirazuba, uboneka kuri nomero ya Telefone igendanwa 078 1590076.

    Yasabye uburenganzira bwo gusimbuza izina SEKAMUGA izina MBONIMPA, akitwa MBONIMPA Felicien mu irangamimerere.

    Impamvu atanga ni uko izina SEKAMUGA rimutera ipfunwe mu bandi;

    Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n'amategeko, guhindura izina SEKAMUGAbityo akitwa MBONIMPA Felicien mu gitabo cy'irangamimerere kirimo inyandiko y'ivuka.

    The post Ingingo z'ingenzi z' urwandiko rwa SEKAMUGA Felicien rusaba guhindura amazina appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-z-urwandiko-rwa-sekamuga-felicien-rusaba-guhindura-amazina/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-z-urwandiko-rwa-sekamuga-felicien-rusaba-guhindura-amazina

  • Gatsibo: Umuriro w’amashanyarazi bizejwe mu 2005 kugeza ubu ntibarawubona #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuriro w

    Umuriro w’amashanyarazi bizejwe barahebye

    Nduwumwe Pacifique avuga ko mu mwaka wa 2005, bizejwe umuriro w’amashanyarazi ndetse n’ibyangombwa bizifashishwa nk’amapoto birazanwa.

    Gusa ngo baje gutungurwa babonye ya mapoto yajyanywe mu wundi mudugudu baturanye w’Akabuye, ariko nawo uhabwa mubazi ziri mu mazina y’umudugudu w’Akavumu.

    Ati 'Bazanye amapoto n’imicanga hashize igihe baraza barabipakira, babijyana mu mudugudu w’Akabuye twegeranye. Ubu cash power bakoresha ziri mu mazina y’umudugudu wacu w’Akavumu ku buryo bigoye ko twe twawubona mu gihe hari abawufite mu izina ryacu.'

    Avuga ko iki kibazo cyakomeje kuganirwaho mu nama zitandukanye ndetse n’ubuyobozi bw’akarere burabimenyeshwa, ikifuzo ari uguhabwa amashanyarazi kugira ngo bayakoreshe mu kwiteza imbere.

    Ikirushaho kubashengura ngo ni uko ubu harimo gukorwa umuyoboro w’amashanyarazi unyura haruguru yabo, ujyanwa mu Karere ka Kayonza bahana imbibi.

    Asaba ubuyobozi kubibuka bagahabwa umuriro, kugira ngo bawubyaze umusaruro mu bikorwa by’iterambere.

    Agira ati 'Ubu insinga zijyana umuriro muri Kayonza ziraca mu mudugudu wacu. Rwose mwadukorera ubuvugizi natwe bakatwibuka kuko kubera gutura hagati y’imidugudu ifite umuriro, umwijima wose waje iwacu, duhorana impungenge z’abajura.'

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kugira ngo umuriro w’amashanyarazi ugere kuri benshi kandi abamaze kuwubona bakore ibikorwa byabateze imbere babanje kongerera umushobozi uwari uhari, bakaba bageze ku kigero kiri hejuru ya 80% bayakura muri 'single phase’ ashyirwa muri 'Three Phases’.

    Insinga zibanyuraho zijya gucanira ahandi

    Insinga zibanyuraho zijya gucanira ahandi

    Avuga ko nibimara kurangira bazatangira gushyira umuriro ahantu hahurira abantu benshi, kandi ngo bikazakorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

    Ati 'Tuzahera kuri santere z’ubucuruzi, ahatangirwa serivisi nko ku biro by’inzego z’ubuyobozi, amashuri, amavuriro, amasoko n’ahahurira abantu benshi bashobora kuwubyaza umusaruro, hakazakurikiraho imidugudu kandi bizatangira muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.'

    Akarere ka Gatsibo abaturage 47% ni bo bafite umuriro w’amashanyarazi, mu gihe biteganyijwe ko umwaka wa 2024 abaturage bose bazaba bawufite kandi bacana.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gatsibo-umuriro-w-amashanyarazi-bizejwe-mu-2005-kugeza-ubu-ntibarawubona

  • U Rwanda rwemeye gufungura umupaka wa Gatuna nyuma y'ibiganiro byiza na Lt Gen Kainerugaba #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko tariki 31 Mutarama 2022 umupaka wa Gatuna uzafungurwa nyuma y'imyaka myinshi ufunze kubera umubano mubi w'ibihugu byombi.

    Ni nyuma yaho Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda asuye u Rwanda, rukaba rusanga hari ubushake mu gukemura ibibazo rwagaragaje.

    Itangazo rya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ryavuze ko nyuma y'uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka uherutse gusura u Rwanda ku itariki ya 22 Mutarama, 'Guverinoma y'u Rwanda yabonye ko hari umugambi wo gukemura ibibazo byagaragajwe n'u Rwanda, ndetse n'ubushake bwa Guverinoma ya Uganda mu gushaka umuti w'ibibazo bitarakemuka.'

    Ryakomeje rivuga ko icyemezo cyo gufungura Umupaka wa Gatuna kizatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 31 Mutarama 2022. Riti 'Guverinoma y'u Rwanda irifuza gutangaza ko Umupaka wa Gatuna hagati y'u Rwanda na Uganda uzafungurwa kuva ku itariki ya 31 Mutarama 2022.'

    Nk'uko bimeze ku yindi mipaka, ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 zizubahirizwa no ku Mupaka wa Gatuna, riti 'Nk'uko bimeze ku yindi mipaka yo ku butaka, inzego z'ubuzima hagati y'u Rwanda na Uganda zizakomeza gukorera hamwe mu gushyiraho ingamba zorohereza urujya n'uruza rw'abantu hashingiye ku bihe bya Covid-19.'

    Iri tangazo kandi rivuga ko Guverinoma y'u Rwanda irajwe ishinga no gukomeza gucyemura ibibazo biri hagati y'impande zombi, iki cyemezo kikaba kigamije kwihutisha ibikorwa byo gukemura ibibazo biri hagati y'ibihugu byombi.

    Itangazo riragira riti 'Guverinoma y'u Rwanda ishyigikiye ibiri gukorwa mu gukemura ibibazo bigihari hagati y'u Rwanda na Uganda kandi yizeye ko itangazo ry'uyu munsi rizagira uruhare mu kwihutisha izahuka ry'umubano hagati y'ibihugu byombi.'

    Ku itariki ya 22 Mutarama, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye uruzindiko rudasanzwe mu Rwanda aho yaganiriye na Perezida Kagame mu biganiro byamaze umwanya munini, amakuru akavuga ko impande zombi zishimiye ibyavuye muri ibyo biganiro ndetse ko byatumye 'haterwa indi ntambwe mu gucyemura ibibazo bihari'.

    Mbere y'uruzindiko rwa Lt Gen Muhoozi, impande zombi zari zagerageje kumvikana binyuze mu buhuza bwari buhagarariwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola ariko ntibyagira icyo bitanga gifatika.

    Ibiganiro byo kuzahura umubano w'ibihugu byombi, byaje nyuma y'amasezerano yo guhagarika ubwo bwumvikane buke, yashyizweho umukono ku wa 21 Kanama 2019, umuhango wabereye i Luanda muri Angola, agashyirwaho umukono na Perezida Paul Kagame ku ruhande rw'u Rwanda ndetse na Yoweri Kaguta Museveni ku ruhande rwa Uganda.

    Kuva mu myaka isaga itanu ishize, u Rwanda na Uganda ntibyabanye neza kubera impamvu zagiye zitangazwa mu nama yahuje abayobozi b'ibihugu byombi ariko ntihagire igikorwa.

    Mu Ugushyingo 2021,Perezida Kagame yabwiye Aljazeera ko u Rwanda na Uganda bazakomeza gushaka ibisubizo ku bibazo bihari cyane ko umuzi bwabyo uzwi ahubwo hakenewe guhuza imyumvire.

    U Rwanda rushinja Uganda guhohotera abaturage barwo gusa nta kintu na kimwe cyigeze gikorwa kuri izo mpungenge.

    Abanyarwanda benshi bamaze kwirukanwa muri Uganda bakajugunywa ku mupaka uhuza ibihugu byombi. Benshi babanza gukorerwa iyicarubozo ribabaza umubiri n'umutima bashinjwa kuba intasi z'u Rwanda ndetse ntibagezwa imbere y'ubutabera ngo baburanishwe.

    U Rwanda rushinja Uganda ko ishyigikira imitwe y'iterabwoba igamije kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/u-rwanda-rwemeye-gufungura-umupaka-wa-gatuna-nyuma-y-ibiganiro-na-kainerugaba

  • #COVID19: Abantu babiri bitabye Imana, abanduye bashya babonetse ni 120 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu babiri bitabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi bazize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, baba 1436 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-babiri-bitabye-imana-abanduye-bashya-babonetse-ni-120

  • Abanyarwanda 58 bari bafungiye muri Uganda n’Umurundi umwe barekuwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Saa kumi n’ebyiri n’iminota 20 nibwo bagejejwe ku biro by’abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda, harimo abagabo 47, abagore batandatu (06) n’abana batanu (5) ndetse n’Umurundi umwe.

    Bafashwe mu bihe bitandukanye bakaba barafungiwe ahantu hatandukanye bashinjwa kwinjira muri Uganda no kuhaba mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kuba bamaneko b’u Rwanda.

    Uyu murundi akaba yaragiye Uganda avuye mu nkambi ya Mahama.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/abanyarwanda-58-bari-bafungiye-muri-uganda-n-umurundi-umwe-barekuwe

  • U Rwanda rurimo gusohoka muri Covid-19, abantu bazabana na yo badahagaritse gukora – MINISANTE #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Mpunga yagize ati “Inkubiri ya kane ya Covid-19 dusa n’abari kuyisohokamo, kuko imibare(y’abandura) igenda igabanuka umunsi ku wundi kandi bigeze ku rugero rushimishije, mu bipimo dufata buri munsi ubu turi munsi y’abantu 25 ku bantu 100,000 banduye, ari byo bigaragaza ko dushobora kubana na yo(Covid-19) ibikorwa bigafunguka nk’uko byari bisanzwe”.

    Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE hamwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu bavuze ko kuba icyorezo kigenda kigabanuka ndetse n’amabwiriza akaba yorohejwe, bitavuze ko kwirinda birangiye.

    Minisitiri Gatabazi we yavuze ko amabwiriza yorohejwe kugira ngo abaturage bakore imirimo ibateza imbere, ariko ko badakwiye kwirara ngo begerane hafi kwicaranaho, cyangwa kwibagirwa gukaraba no kwambara agapfukamunwa.

    Imbaraga nyinshi u Rwanda rwazishyize mu gusaba abaturage kwitabira gufata inkingo zirimo n’urwa gatatu rwo gushimangira.

    Minisitiri Gatabazi yagize ati “Muri ino minsi mu nzego z’ibanze dufatanyije na Minisiteri y’Ubuzima turimo gukingira abantu batarafata urukingo rwa kabiri, hari abafashe urwa mbere mu kwezi kwa 11, ukwa 12 no mu ntangiriro z’ukwa mbere, abari hirya no hino mu Gihugu bagire igihe cyo kwikingiza, abo bitarageraho bihutire kuza kwikingiza”.

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ishimishijwe no kubona Abaturarwanda bagejeje imyaka 18 y’ubukure bangana na 83% bamaze gukingirwa Covid-19 mu buryo bwuzuye, igisigaye ari ugufata urukingo rushimangira.

    Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022 yafashe umwanzuro wo gusubukura ibikorwa byose kuva saa kumi za mu gitondo kugera saa sita z’ijoro, ariko ababikora bose bakaba bagomba kwirinda, harimo no kuba barakingiwe byuzuye.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/u-rwanda-rurimo-gusohoka-muri-covid-19-abantu-bazabana-na-yo-badahagaritse-gukora-minisante