Category: Uncategorized

  • Nyamasheke : Impanuka y’ubwato yahitanye umuntu umwe undi aburirwa irengero #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa moya z’umugoroba kuri uyu wa 27 Mutarama 2022, ubwo abantu bari bavuye gusaba umugeni mu Murenge wa Nyabitekeri. Bari baturutse mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi.

    Nyuma yo gukora impanuka batabawe n’ubwato bw’abarobyi, bwahise bubakomezanya bubageza aho bari baturutse.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Uwimana Damas yatangaje ko iyi mpanuka yatewe n’uko mu Kivu harimo imiyaga myinshi kuko ayo masaha imvura yarimo igwa.

    Yasabye abakora ingendo zo mu mazi kujya bazirikana kwambara amakote y’umutekano wo mu mazi (life jacket) no kujya bibuka gutanga amakuru y’ubwato bugiye guhaguruka n’umubare w’abantu butwaye.

    Igikorwa cyo gushakisha uwaburire irengero kirakomeje. Abantu 18 barokotse, n’umurambo batahanywe n’ubwato bw’abarobyi bwatabaye.

    Abari muri ubu bwato bose bivugwa ko bari bambaye amakoti yabugenewe, icyabaye nk’iyobera ni uburyo umwe muri bo yaburire irengero.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyamasheke-Impanuka-y-ubwato-yahitanye-umuntu-umwe-undi-aburirwa-irengero

  • Nta muntu waba uhimye- KNC yisubiye ku cyemezo cyo guhagarika ikipe ye muri shampiyona #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022 nyuma y’amasaha macye atangaje ko akuye ikipe ye muri Shampiyona y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama avuga ko abitewe n’ibibazo abona mu misifurire yo mu Rwanda we yise 'umwanda.'

    Mu kiganiro yagiranye na Radio 1 asanzwe abereye umuyobozi, KNC yagarutse ku cyemezo yari yatangaje kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022 ko akuye ikipe ye muri Shampiyona y’umupira w’amaguru.

    Ubwo Umunyamakuru Ngabo Roben ukorera kuri iyi radio ati 'Uracyahaze kuri uyu mwanzuro Perezida ?'

    KNC yasubije agira ati 'Nyuma yo kureba ingaruka bishobora kugira wenda no ku bantu batabigizemo uruhare nk’abakinnyi ntabwo wavuga ngo uhagaritse Shampiyona bari bari muri phase alle, waba uhemutse…'

    Yakomeje agira ati 'Icya kabiri nta muntu waba uhimye, ndumva ari icyemezo kigaragaza kutishima n’ibindi byose bishobora guhindura byinshi ariko icyemezo cyafashwe ubu ni njyewe utazongera gusubira ku kibuga.'

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, hari hagaragaye ibaruwa yanditswe n’abafana 26 ba Gasogi United basaba KNC kwisubiraho ku cyemezo yari yatangaje ejo bavuga ko cyabashegeshe ariko ko icyabashegesha kurushaho ari ukuba ikipe yabo itakomeza gukina shampiyona.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Nta-muntu-waba-uhimye-KNC-yisubiye-ku-cyemezo-cyo-guhagarika-ikipe-ye-muri-shampiyona

  • Ibihugu bihuriye ku rugomero rwa Rusumo bigiye gusaranganywa miliyoni 15$ zo kongera ibikorwaremezo – #rwanda #RwOT

    Ibi byemejwe mu ntangiriro z'iki Cyumweru ubwo abayobora Intara zikora kuri uru rugomero barusuraga hagamijwe kureba aho imirimo yo kurwubaka igeze.

    Mu bayobozi barusuye baturutse mu Burundi harimo Guverineri w'Intara ya Muyinga, Jean Claude Barutwanayo n'uw'Intara ya Kirundo Albert Hatungimana. Ku ruhande rw'u Rwanda hitabiriye Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, mu gihe ku ruhande rwa Tanzania hitabiriye Col. Charles Mbuge.

    Uretse aba bayobozi hanitabiriye abayobozi b'uturere twa Giteranyi, Busoni, Kirehe, Ngoma na Ngara nka tumwe mu twubatswemo ibikorwaremezo bitandukanye bigamije iterambere ry'umuturage.

    Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye biri kubakwa bizatuma uru rugomero rutanga umuriro ungana na megawati 80 zizasaranganywa ibi bihugu bitatu, babwiwe ko imirimo igeze kuri 86% bikaba biteganyijwe ko uyu mwaka uzasiga imirimo irangiye neza ndetse rwanatangiye gutanga amashanyarazi.

    Aba bayobozi kandi babwiwe ko buri gihugu cyagenewe miliyoni eshanu z'amadorari agamije kongera ibikorwaremezo mu turere twegereye uru rugomero basabwa kongera ibikorwaremezo bari bakoze.

    Ku ruhande rw'u Rwanda aya mafaranga akazakoreshwa mu turere twa Kirehe na Ngoma aho buri kamwe kazahabwa miliyoni 2,5$.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yabwiye IGIHE ko aya mafaranga bagiye kuyakoresha mu kubaka umuhanda wa Kigarama-Musaza ubahuza n'Akarere ka Ngoma, uwo muhanda ngo ukaba ufite ingengo y'imari ingana na miliyari 5,5 Frw izigera kuri 2,5 bazahabwa n'uyu mushinga akaba ariyo bazakoresha andi atangwe na Leta binyuze muri RTDA.

    Ku ruhande rw'Akarere ka Ngoma, Umuyobozi w'Akarere, Niyonagira Nathalie, yavuze ko bo amafaranga bazahabwa azubaka ibikorwaremezo birimo ibigo nderabuzima bibiri n'amasoko.

    Ati “Tuzubaka isoko rya Gafunzo, ibigo nderabuzima bibiri harimo icya Kazo n'icya Karembo kuko nta bigo nderabuzima byari biri muri iyo mirenge, hari n'andi masoko ya Karembo n'irya Rukira tuzubaka ndetse tunubake ikigo cy'urubyiruko rwa Ngoma kuko aho bakoreraga ntabwo hameze neza.”

    Imirimo yo kubaka uru rugomero rwa Rusumo yatangiye mu 2017, yagombaga gusozwa mu 2020 ariko igenda idindira bitewe na ba rwiyemezamirimo bagiye bagira imbogamizi zirimo n'icyorezo cya COVID-19 cyatumye batabona ibikoresho.

    Ibihugu bihuriye ku rugomero rwa Rusumo bigiye gusaranganywa miliyoni 15$ zo kongera ibikorwaremezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihugu-bihuriye-ku-rugomero-rwa-rusumo-bigiye-gusaranganywa-miliyoni-15-zo

  • Abaregwa hamwe na Rusesabagina ntibaburanye kuri uyu wa Gatanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urukiko rw’Ubujurire rurimo kuburanisha abaregwa kugaba ibitero mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe muri 2018-2019, nyuma y’aho Ubushinjacyaha, abaregwa n’abaregera indishyi batangiye ibirego by’ubujurire, kuko bose batanyuzwe n’ibihano byatanzwe n’Urukiko Rukuru.

    Me Herman Twajamahoro wunganira Munyaneza yabwiye Urukiko ko adashobora kuguma mu iburanisha ryari kumara amasaha arenga atandatu bitewe n’uko yagombaga kujya gutabara.

    Yagize ati “Nagize ibyago ntakaza umuntu w’ingirakamaro muri ‘famille’, nkumva icyifuzo cyanjye mwahera ku wo nunganira noneho mukanyemerera nkajya gutabara kuko ‘social’ na yo iba ikenewe”.

    Umukiriya wa Me Twajamahoro yemereye Urukiko ko rwagendera kuri icyo cyifuzo ariko Ubushinjacyaha buvuga ko byaba bidakurikije amategeko, buba ari bwo busaba ko iburanisha risubikwa aho kugira ngo uregwa aburanishwe umwunganizi we adahari.

    Nyuma yo kwiherera k’Urukiko, Umucamanza uyoboye iburanisha yatangaje ko iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu risubitswe, rikazasubukurwa ku wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022.

    Kuri uyu wa Gatanu Urukiko rw’Ubujurire rwari kumva abareganwa na Rusesabagina, aho bamwe basaba kugabanyirizwa ibihano, abandi bagasaba kurekurwa bagasubira mu buzima busanzwe.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/abaregwa-hamwe-na-rusesabagina-ntibaburanye-kuri-uyu-wa-gatanu

  • Douglas Luiz wifuzwa cyane na Arsenal ari mu rukundo n'umukobwa nawe ukinira Aston Villa #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo hagati wa Aston Villa, Douglas Luiz,abinyujije kuri Instagram yatangaje umubano we n'umukinnyi wo mu ikipe ya Aston Villa y'abagore witwa Alisha Lehmann,ukundwa na benshi kubera imiterere ye.

    Aba bombi bashyize hanze ifoto imwe basomana bandikaho ngo: 'Ndagukunda'.

    Mu Gushyingo,nibwo aba bombi bemeje ko bakundana nyuma yo gutandukana kwa Lehmann n'umukinnyi wa Paris Saint-Germain y'abagore Ramona Bachmann.

    Lehamnn, ufite imyaka 23, akina nka rutahizamu mu ikipe y'abagore kandi ni n'umusuwisi mpuzamahanga. Yinjiye muri Villa mu mpeshyi ishize avuye muri West Ham.

    Yabanje gukundana n'umukinnyi w'umugore mugenzi we wahoze akinira Chelsea witwa Ramona Bachmann, nawe ukinira ikipe y'Ubusuwisi.

    Ndetse bombi bagaragaye no muri documentaire ya BBC 3 muri 2019 bavuga byinshi ku byo gukinira amakipe atandukanye muri shampiyona imwe bakundana.

    Lehmann mbere y'uko West Ham ikina na Chelsea, yagize ati: 'Mu byukuri, ni mwiza cyane,afite tekinike kandi arihuta. Mfite ubwoba buke ariko ndatekereza ko uzaba ari umukino mwiza.Natsinza nzumva meze nabi rwose! '

    Luiz, nawe ufite imyaka 23, yabaye umukinnyi wa Villa kuva 2019 kandi ni umukinnyi mpuzamahanga wa Brazil.

    Nk'uko ikinyamakuru The Telegraph kibitangaza ngo hari ikipe ya Premier League yamushatse kuri miliyoni 30 z'amapawundi ariko Villa irazanga.

    Villa yiteguye kugirana ibiganiro na we ku bijyanye no kongera amasezerano mashya,kuko akundwa cyane n'umutoza Steven Gerrard.





    Luiz ari mu rukundo n'umukobwa bakina mu ikipe imwe ya Aston Villa

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/douglas-luiz-wifuzwa-cyane-na-arsenal-ari-mu-rukundo-n-umukobwa-nawe-ukinira

  • 26 bihebeye Gasogi batakambiye KNC kwisubiraho ku cyemezo cyo gukura ikipe yabo muri Shampiyona #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yaraye atangaje ko ikipe abereye Umuyobozi isezeye gukina shampiyona y’icyiciro cya Mbere nyuma yo gushinja Abasifuzi na FERWAFA kugambana bakamwiba ku mukino yatsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0 ariko akibwa igitego kigaragara.

    KNC yabwiye Itangazamakuru ati “Biteye isoni n’agahinda.Bikomeje kwisubiramo.Mwabonye umukino wa Police FC uko warangiye.Mubonye n’uyu ariko ibi byo byari Personal kubera ko twavuze ngo Perezida wa komisiyo ishinzwe abasifuzi yegure.Ibi nibyo yakoze.

    Ibi ni ibigaragaza ko federasiyo yuzuyemo mafia,umwanda n’ibindi.Twebwe dufashe umwanzuro ikipe tuyikuye mu irushanwa.Guhera uyu munsi abakinnyi bacu bazakomeza gukora imyitozo,tuzakomeza kubahemba ariko ntabwo tuzongera gukina shampiyona.

    Ntabwo dushobora kugaruka nubwo zaba impuhwe z’Imana,kuko ibi n’umwanda.Ntabwo dushobora gukora ibi. Mwabonye umupira twakinnye,mwabonye ingufu twashyizemo.Abasifuzi baje bahawe amabwiriza.Nibyo tuvuga nibadakemura iki kibazo hari igihe abantu bazarwana inyuma y’ikibuga. Aba bagabo bari gukina n’amarangamutima.Wabona ibintu nk’ibi ukavuga ngo ugiye gushyira amafaranga mu mupira ?.Noneho banasebeje na Minisitiri waje kureba umukino.

    Nibadakubura umwanda uri muri federasiyo yo mu Rwanda,Olivier ntacyo ufite uretse itsinda ry’aba Mafia [abagizi ba nabi],baboze.Ubu ndabivuze nibashaka bampamagare.”

    Mu butumwa abafana bamwandikiye bagize bati 'Twebwe abakunzi ba Gasogi United, Urubambyingwe, Hommes integres n’abandi benshi, ni byo koko dukomeje kubabazwa bikomeye n’ibyemezo bidakwiye ikipe yacu ikomeje gufatirwa n’abasifuzi aho byagiye bitubuza amanota dukwiye.'

    Bakomeje bagira bati 'Akababaro kagaragajwe n’umuyobozi wacu karumvikana cyane ko ntacyo aba atakoreye ikipe ngo itere imbere, gusa umwanzuro wafashwe na we wo gusezera muri shampiyona mu cyubahiro tumugomba twamusabaga ko yakwisubiraho kuko nk’abakunzi ba Gasogi United cyadushegeshe pe.'

    Basoje bagaragaza ko Gasogi United ikwiye guhabwa ubutabera ikwiye ariko bakayibona mu kibuga itanga ibyishimo cyane ko ari yo ntego y’ubuyobozi bw’ikipe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/26-bihebeye-Gasogi-batakambiye-KNC-kwisubiraho-ku-cyemezo-cyo-gukura-ikipe-yabo-muri-Shampiyona

  • Burkina Faso: Lt Col Damiba wafashe ubutegetsi yavuze ko yiteguye kubusubiza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Lt Col Paul-Henri Damiba

    Lt Col Paul-Henri Damiba

    Ubwo yatangaga imbwirwaruhame bwa mbere kuva yafata ubutegetsi, Lt Col Damiba, ku wa Kane taliki 27 Mutarama 2022 ari kuri Televiziyo y’igihiugu, yavuze ko yiteguye kuva ku butegetsi.

    Yagize ati 'Ubwo ibihe bizaba bimeze neza, hanagendewe kandi ku gihe ntarengwa kizatangwa n’abaturage bacu, mbasezeranyije ko igihugu kizasubira kuyoborwa mu buryo busanzwe hashingiwe ku Itegeko Nshinga'.

    Uwo muyobozi atangaje ibyo mu gihe ku wa Mbere taliki 24 Mutarama 2022, yayoboye imyigaragambyo yirukanye Perezida Roch Kaboré, aho yamushinjaga kuba yarananiwe gukumira ihohoterwa rikorwa n’abarwanyi ba Leta ya Kisilamu.

    Lt Col Damiba w’imyaka 41, yavuze ko azahura n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye, kugira ngo bumvikane ku cyerekezo cy’ivugurura.

    Yongeyeho ko Burkina Faso ikeneye abafatanyabikorwa mpuzamahanga kuruta mbere hose, nyuma yo kwamagana ihirikwa ry’ubutegetsi.
    Ati 'Ndahamagarira amahanga gushyigikira igihugu cyacu, kugira ngo gishobore kuva muri iki kibazo vuba na bwangu.”

    Ku wa mbere, igisirikare cyari cyatangaje ko cyafashe ubutegetsi kibinyujije kuri Televiziyo y’igihugu. Umusirikare mukuru icyo gihe yavuze ko umutekano umeze nabi, ari yo mpamvu igisirikare cyafashe umwanzuro wo gufata ubutegetsi.

    Perezida Kaboré yashinjwaga kuba adashyira imbaraga mu bikorwa byo guhagarika inyeshyamba za Leta ya Kisilamu.
    Ni mu gihe Lt Col Damiba yabaye ku isonga mu kurwanya izo nyeshyamba, aho bishimangirwa no kuba yaranditse igitabo kuri iyo ngingo mu mwaka ushize wa 2021.

    Burkina Faso nicyo gihugu cya gatatu cya Afurika y’Iburengerazuba kibayemo ihirikwa rw’Ubutegetsi bikozwe n’igisirikare.

    Muri Guinea na Mali nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi, bafatiwe ibihano by’ubukungu n’Umuryango w’Ubukungu uhuza ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS).

    BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko kuri uyu wa Gatanu taliki 28 Mutarama 2022, haza guterana inama ya ECOWAS hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, ikaza kuba ari inama y’igitaraganya igamije kwiga ku kibazo cy’ihirikwa ry’ubutegetsi riherutse kuba muri Burkina Faso, aho Roch Marc Christian Kaboré w’imyaka 64, yafunzwe n’igisirikare kiyobowe na Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba, wanafashe ubutegetsi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/burkina-faso-lt-col-damiba-wafashe-ubutegetsi-yavuze-ko-yiteguye-kubusubiza

  • Vitamine D: Akamaro kayo, ingaruka z’ubuke bwayo mu mubiri n’aho ituruka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Akamaro k’iyi vitamine D ni ugufasha imyunyu ngugu ya phosphore na calcium gucengera neza mu mumagufwa n’amenyo bikayaha gukomera uko bikwiriye. Ikindi kandi yongera ubudahangarwa bw’umubiri, ikanafasha mu mikorere myiza y’ubwonko.

    Nk’uko byagaragajwe muri raporo nshya yo muri gicurasi 2020, n’ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuvuzi cyo mu Bufaransa, inafasha abarwayi ba Covid-19.

    Ikindi cyagaragaye ni uko ifasha mu guhagarika gukura kwa kanseri zimwe na zimwe, zirimo iy’ibere n’iya prostate, nk’uko byemezwa n’abashakashatsi bo muri Finlande na Espagne, mu nyigo yabo yo muri gicurasi 2020.

    Ese bigenda bite iyo Vitamine D ibaye nke mu mubiri?

    1. Amagufwa aroroha cyane bikaba byatuma avunika mu buryo bworoshye, cyangwa akibasirwa n’indwara zayo.

    2. Kugabanyuka k’ubudahangarwa bw’umubiri.

    3. Kurwara kanseri ifata urura runini, iya prostate, iy’ibere n’iy’ibihaha.

    4. Ubushakashatsi bwakorewe muri Amerika muri Mata 2020, bwagaragaje ko abantu bakennye kuri Vitamine D, baba bafite ibyago byinshi byo kurwara Covid-19 yihinduranya inshuro ebyiri kurusha abafite vitamin D ihagije. Ibi kandi byongeye gushimangirwa n’ibyavuye mu nyigo nshya yakorewe muri Espagne, yagaragaje ko 82% by’abarwayi ba Covid-19 bashyizwe mu bitaro, imibiri yabo yari ikennye Vitamine D.

    5. Umuntu ufite Vitamine D idahagije aba afite ibyago byinshi byo kurwara indwara yo kwibagirwa, izwi nka Alzheimer. Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bakuze 916 bakurikiranywe mu gihe cy’imyaka 12, basanze muri bo abagera ku 177 baragize indwara zibasira ubwonko muri abo, kandi 124 barwaye Alzheimer.

    6. Kurwara indwara ya Parkinson.

    Ese uretse kuba ikorwa n’uruhu rwifashishije imirasire y’izuba ahandi twayisanga ni he?

    Vitamine D iboneka mu biribwa bimwe na bimwe nk’amafi, ibihumyo, amagi, ibikomoka ku mata nka yaourt na fromage, amata ya soya, tofu, marigarine, sardine, n’ibindi.

    Iyo bibaye ngombwa, umuntu ashobora guhabwa ibyunganira imirire birimo vitamine D, ariko nyuma yo gusuzumwa na muganga, akaba ariwe ugena ingano ya vitamine D umubiri ukeneye.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/vitamine-d-akamaro-kayo-ingaruka-z-ubuke-bwayo-mu-mubiri-n-aho-ituruka

  • Ikigoyi kiri mu byatumye Rufonsina wari umaze… – #rwanda #RwOT

    Kugera ku nzozi nibyo byifuzo bya buri muntu, ariko na none biraharanirwa amanywa n’ijoro. Rufonsina  wamamaye muri filime Nyarwanda zirimo nka “Papa Sava”, ” Umuturannyi” n’izindi, twaganiriye atubwira byinshi ku rugendo rwe muri sinema rwiganjemo imvune zikomeye yahuye nazo n’ibyamufashije kugera ku nzozi ze.

    Duhereye ku mvune yagaragaje yahuye nazo, hari aho yagize ati”Akazi ako ariko kose nta mbogamizi katagira, niyo mpamvu nakubwiye ngo iyo ukora ikintu ugikunze bisaba kwihangana. Natangiye guhembwa maze nk’imyaka 11 muri sinema. Ntabwo nahembwaga ahubwo nashoragamo n’itike nkavuga nti mureke nze njyewe nditegera ariko munshyire muri ibi bintu ndabikunda”.

    Ubu amaze kugira abafana benshi

    Mu 2009 nibwo yinjiye muri sinema akina muri filime nyinshi zirimo Papa sava, seburikoko n’zindi, aza kumenyakana cyane nyuma yo guhura na clapton kibonge mu 2020.

    Icyamufashije kumenyakana ni ugukina yifashishije ururimi rw’ikigoyi rukoreshwa mu karere ka Rubavu, ubu akaba ari umwe mu bakunzwe muri Sinema Nyarwanda. Ibi mu kubisobanura yagize ati” Navuga ko ibyo nakinnye bikagera kure ari actingi y’ikigoyi nakoresheje nkabona biciyemo!”

    Mu buzima busanzwe avuga ikinyarwanda neza ku buryo byakugora kwemera ko ariwe umwumvise avuga ikigoyi muri filime umuturanyi. Twifuje kumenya ibanga yakoresheje ngo abashe kumemya ikigoyi neza adusobanurira ko asanzwe afite inkomoko mu Karere ka Rubavu hakoreshwa uru rurimi. 

    Hari aho yagize ati”Ndi umunya-Rubavu, aho niho papa avuka ni iwabo w’umubyeyi wanjye nubwo ntahavukiye ariko nyine niho nturuka kandi ndanahakunda” . 

    Yakomeje avuga ko yahabaye kandi na none no guhorana n’abantu baho [ababyeyi be n’abandi] bikaba byaratumye akimenya kurushaho.  Yageze i Kigali mu 2007. Yagiriye Inama abifuza gutera imbere muri sinema avuga ko bisaba kubanza kubikunda, kwihangana no gushaka uko ugaragza impano yawe mu buryo bwose bushoboka ndetse no kugira ikinyabupfura.

    Rufonsina  yavuze ko clapton yamufashe ari uko yamubonye muri Seburikoko, yabona imikinire ye agahitamo kumwifashisha muri filime ye ‘Umuturanyi’.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113934/ikigoyi-kiri-mubyatumye-rufonsina-wari-umaze-imyaka-11-muri-sinema-yamamara-113934.html

  • Kamonyi: Ubuyobozi burihanangiriza abakoresha abana aho kubohereza ku mashuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwiringira avuga ko abakoresha abana bagiye guhagurukirwa

    Uwiringira avuga ko abakoresha abana bagiye guhagurukirwa

    Ubuyobozi butangaza ko abakoresha abana imirimo ivunanye cyangwa yoroheje ibabuza kujya mu ishuri, biganjemo abacuruzi ku dusantere, ababyeyi babakorera imitwaro bagiye mu masoko n’ababakoresha mu ngo batarageza imyaka y’ubukure.

    Mu bukangurambaga bwakorewe mu Murenge wa Rukoma mu isoko ry’ahitwa ku Rwina, abana basaga 30 bafashwe bazanye n’ababyeyi babo mu isoko babatwaje imitwaro, cyangwa baje kubahahira ngo basubire mu ngo.

    Ababyeyi bafashwe na bo bemera ko bakoze amakosa, ariko bakitwaza ko bari baje kugurira abana inkweto cyangwa imyenda, nyamara wababaza igihe umwana aherukira ku ishuri ugasanga hari n’abana bamaze igihe batiga.

    Umwe mu babyeyi ucuruza imineke muri iryo soko, avuga ko umukobwa we atize igihembwe cya mbere kandi atanasubiye ku ishuri mu cya kabiri, akavuga ko abiterwa no kuba kohereza umwana ku ishuri ntacyo bimushishikajeho n’ubwo yafashwe, yagaragazaga ko uwo mwana we w’umukobwa bucya asubira kwiga.

    Agira ati 'Umwana wanjye bamufashe muzanye kumugurira imyenda n’amakayi ngo asubire ku ishuri. Ntabwo yigeze yiga igihembwe cya mbere kuko nari ntarabona ibikoresho by’ishuri ariko ejo nzamwohereza kwiga'.

    Abana basaga 30 bafatiwe mu isoko ryo ku Rwina baje batwaje ababyeyi imitwaro

    Abana basaga 30 bafatiwe mu isoko ryo ku Rwina baje batwaje ababyeyi imitwaro

    Undi mubyeyi ucuruza imbuto muri iryo soko na we agaragaza ko afite abana babiri biga ariko bimugoye kubishyurira bose amafunguro ku ishuri, akifuza ko bishobotse yajya yishyurira umwe undi akaza kurya mu rugo, kuko n’ubundi uwo atishyuriye bamwirukana kandi nta bushobozi afite.

    Agira ati 'Impamvu umwana wanjye atiga ni uko ari njyewe ubitaho nta mugabo ngira, kandi mfite uburwayi buntera kumva nta ntege mfite, ndagerageza nkabona amafaranga y’umwana umwe undi bakamwirukana. Banyemereye namwohereza akajya aza kurya mu rugo utwo nabonye'.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwiringira Marie Josée, avuga ko ababyeyi usanga bakoresha abana babo imirimo ntibabohereze ku mashuri kandi imyaka yabo y’ubukure itabemerera gutunga imiryango.

    Avuga ko hamwe n’abandi bakoresha abana mu bikorwa bitandukanye, bagiye gukurikiranwa bakabihanirwa kugira ngo bacike ku ngeso yo kwangiza abana.

    Agira ati 'Usanga abana barimo guhata ibirayi muri za resitora, bakabavomesha amazi aho bubaka amazu, bakabahemba udufaranga duke ahubwo ibyo biraka byagahawe ababyeyi babo bakinjiza menshi. Urumva harimo kwiba umwana'.

    Yongeraho ati 'Harimo no kumukoresha kandi ibyo bihanwa n’amategeko. Nyuma yo kurangiza ubukanguramabaga bwo kubasubiza mu ishuri, tuzatangira kwinjira mu bibazo bituma bata amashri kandi nidusanga hari ababakoresha iyo mirimo bazabihanirwa bikomeye'.

    Uyu mubyeyi avuga ko umwana we bamufashe yaje kumugurira imyenda ngo asubire kwiga nyamara ataranize igihembwe cya mbere

    Uyu mubyeyi avuga ko umwana we bamufashe yaje kumugurira imyenda ngo asubire kwiga nyamara ataranize igihembwe cya mbere

    Akarere ka Kamonyi kari gafite abana babarirwa mu 7.000 batahise basubira ku ishuri mu gihembwe cya kabiri 2022, imibare ikaba igaragaza ko abasaga 5.000 bamaze gusubizwayo kandi ubukangurambaga ngo buzarangira basubiyeyo bose.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kamonyi-ubuyobozi-burihanangiriza-abakoresha-abana-aho-kubohereza-ku-mashuri