Category: Uncategorized

  • Ruhango: Minisitiri Gatabazi yamurikiwe umushinga wa Gare y'asaga miliyari 1 Frw – #rwanda #RwOT

    Uwo mushinga bawumurikiye Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ubwo yasuraga akarere kabo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022.

    Kuri ubu ahari Gare ya Ruhango igice kinini ni ibisambu, ahandi ni imbuga isanzwe ku buryo aho wavuga hakoze neza ari agace gato gahagararamo imodoka.

    Abaturage batuye n'abagenda mu Mujyi wa Ruhango bavuga ko ibi bituma uyu mujyi udasa neza bikanadindiza iterambere ryawo.

    Mukamana Immaculée ati 'Kwinjira muri Gare ahantu harangaye gutya ntaho kugama izuba cyangwa imvura, ntaho gufata icyo kunywa cyangwa icyo kurya, twebwe ubona biduteye ipfunwe kuba nta Gare nziza tugira.'

    Umuyobozi wa Ruhango Investment Company, Dr Usengumuremyi Jean Marie Vianney, yavuze ko bamaze gukusanya asaga miliyoni 300 Frw yo kubaka Gare nziza igezweho kandi mu gihe cy'ukwezi kumwe imirimo izaba itangiye.

    Ati 'Turateganya gutanga akazi ku rubyiruko n'abandi ndetse tuzubaka inzu zigezweho abikorera ba hano mu Ruhango bazabasha gucururizamo kandi binahindure n'isura y'uyu Mujyi wa Ruhango. Twaganiriye n'ubuyobozi kandi nyakubahwa Minisitiri yatwemereye ko mu kwezi kumwe baza kudushyiriraho ibuye ry'ifatizo hanyuma ibikorwa bigatangira, turateganya ko hagati y'imyaka ibiri n'itatu izaba yuzuye.'

    Ni Gare izaba igizwe n'igice cy'aho abagenzi bategera imodoka, inzu y'ubucuruzi y'igorofa ndetse n'igice cyagenewe aho gufatira amafunguro.

    Minisitiri Gatabazi yashimiye igitekerezo abikorera bagize, abasaba gukomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere Akarere ka Ruhango.

    Ati 'Ubukungu buzazamuka imirimo igende yiyongera ndetse no gukora neza butaka bwabo bakahatunganya ibibanza byiza abantu bagatangira kuhubaka. Hari n'abandi bashaka kubaka inzu hano mu mujyi bagize ibibazo kugira ngo haboneke ubutaka bwa Leta na byo tuzabikorera ubuvuguzi.'

    Umushinga wo kubaka gare ya Ruhango uhuriweho na Ruhango Investment Company ifitemo imigabane ya 65% n'Akarere ka Ruhango gafiteho 35%.

    Igice kizaba kigenewe Restaurant muri Gare nshya ya Ruhango

    Igishushanyo mbonera cy’inzu y’ubucuruzi igiye kubakwa muri Gare ya Ruhango

    Inyubako y’ubucuruzi izubakwa muri Gare ya Ruhango

    Minisitiri Gatabazi yasabye abikorera gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere ka Ruhango

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasuye Akarere ka Ruhango

    Abatuye n’abagenda mu mujyi wa Ruhango bavuga ko kutagira Gare igezweho bibatera ipfunwe

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-minisitiri-gatabazi-yamurikiwe-umushinga-wa-gare-y-asaga-miliyari-1-frw

  • Ishyamba si ryeru muri Police FC, umutoza mukuru ngo ni 'nyamwigendaho’ #rwanda #RwOT

    Ishyamba si ryeru mu ikipe ya Police FC hagati y’abakinnyi, abatoza bungirije ndetse n’umutoza mukuru Frank Nuttall utumva inama zabo agakora ibye ku giti cye.

    Ikipe ya Police FC yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa 6 n’amanota 23, mu mukino 15 yatsinzemo 6, itsindwa 4 inganya 5.

    Uko iminsi igenda ishira ni ko umwuka mubi ukomeza kugenda ututumba muri iyi kipe kubera umutoza mukuru w’iyi kipe usa n’aho ngo yabaye nyamwigendaho udashaka kumva inama z’abamwungirije barimo Kirasa Alain na Corneille ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ba Police FC.

    Iyo urebye mu mikino itambutse ikipe ya Police FC yagiye itsindwa ya hato na hato mu buryo budasobanutse nk’aho banganyije na Rutsiro FC bakishyuye ku munota wa nyuma, gutsindwa na Bugesera ndetse na APR FC.

    Iyo uteye icyumvirizo wumva umwuka atari mwiza muri iyi kipe aho abatoza bungirije batishimiye ibyemezo by’umutoza mukuru kuko bumvikana ibintu yagera imbere akabihindura byose, ngo ni umuntu utumva inama zabo.

    Duhereye ku mukino w’ejo abantu benshi batunguwe no kubona umukinnyi Hakizimana Muhadjiri yamubanje hanze y’ikibuga, ni mu gihe mu myitozo ya nyuma bari bumvikanye ko agomba kubanza mu kibuga ariko abihindurira muri 'Reunion Technique’.

    Umwe mu bantu ba hafi b’iyi kipe yabwiye ISIMBI ati 'uriya mutoza ntabwo yumva, abamwungirije ntabumva, ntagirwa inama, ibintu byose abikora ku giti cye, nabo hari ibiba bikabatungura, nk’ubu mu bakinnyi babanje mu kibuga sibo bari bumvikanye, batunguwe no kubona urutonde rubanzamo rwahindutse.'

    Uyu mutoza uretse kutumvikana n’abatoza bamwungirije, n’ubuyobozi bwa Police FC ntabwo abwumva cyane ko inshuro zirenze imwe yabujije umuperezida w’iyi kipe kuvugana n’abakinnyi amubwira ko mu gihe atabanje kumubwira ibyo ashaka kubabwira.

    Uretse ibi kandi n’abakinnyi ubwabo ntabwo bamwumva bitewe n’uburyo agenda ahinduranya abakinnyi, ndetse n’ubuyobozi bukaba butumva ukuntu kugeza uyu munsi umukinnyi Martin Fabrice atabona umwanya ubanzamo.

    Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Police FC uyu mutoza adahinduye imikorere ngo akorane neza n’abamwungirije, bushobora gufata umwanzuro wo kumusezerera.

    Frank Nuttall bivugwa ko umwuka atari mwiza hagati ye n’abamwungiriza

    N’abakinnyi ntabwo bumvikana n’umutoza mukuru

    Uburyo atoranyamo abakinnyi babanza mu kibuga nabyo ntibivugwaho rumwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ishyamba-si-ryeru-muri-police-fc-umutoza-mukuru-ngo-ni-nyamwigendaho

  • APR FC yatsinze Police FC isoza igice kibanza cy'umwaka w'imikino wa 2021-2022 ari iyambere #rwanda #RwOT

    APR FC yatsinze Police FC isoza igice kibanza cy'umwaka w'imikino wa 2021-2022 ari iyambere, yanahise kandi yuzuza imikino 50 idatsindwa


    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 28 Mutarama 2022 nibwo ikipe y'ingabo z'igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w'umunsi wa cumi na gatanu wa shampiyona na Police FC, ni umukino warangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2-1.

    Ni umukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ari naho ikipe ya APR F.C yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye ku isaha ya sacyenda (15h00) ibitego cya APR FC byatsinzwe na Nsabimana Aimable ku munota wa 57′ na Bizimana Yannick watsinze icya igitego cya kabiri ku munota wa 63′.

    Ni ibitego byombi byabonetse mu gice cya kabiri cy'uyu mukino, nyuma yaho ikipe ya Police FC ariyo yinjiye neza mu mukino ibona igitego cya mbere cyitsinzwe na myugariro wa APR FC Nsabimana Aimable, iki gitego kikaba cyabonetse ku munota wa 41.

    Gutsinda uyu mukino kwa APR FC byashimangiye ko yujuje imikino 50 idatsindwa ku butaka bw'u Rwanda mu marushanwa atandukanye kuva mu mwaka wa 2019 ubwo umutoza mukuru w'umunya Marocc Adil Erradi Muhammed ahawe gutoza iyi kipe.

    Uyu mukino kandi ukaba watumye iyi kipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC iyoboye urutonde rw'agateganyo n'amanota 31 mu mikino 13 imaze gukina kuko kugeza ubu ifite ibirarane bibir izakina mu cyumweru gitaha na Mukura VS ndetse na Rutsiro FC.

    Ikipe y'ingabo z'igihugu ikaba izasubira mu kibuga kuwa Mbere tariki 31 Mutarama aho izakira ikipe ya Mukura VS mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa 6 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo sa cyenda zuzuye.

    Uko imikino y'umunsi wa 15 wa shampiyona y'u Rwanda yakinwe yarangiye:
    Mukura VS&L 1-0 Etincelles FC
    Etoile de l'Est FC 2-0 AS Kigali
    Bugesera FC 2-0 Gicumbi FC
    Rayon Sports 1-0 Gasogi United
    Rutsiro FC 0-1 Musanze FC
    Epoir FC 0-2 Gorilla FC
    Marine 1-0 Kiyovu SC
    APR FC 2-1 Police

    The post APR FC yatsinze Police FC isoza igice kibanza cy'umwaka w'imikino wa 2021-2022 ari iyambere appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yatsinze-police-fc-isoza-igice-kibanza-cyumwaka-wimikino-wa-2021-2022-ari-iyambere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yatsinze-police-fc-isoza-igice-kibanza-cyumwaka-wimikino-wa-2021-2022-ari-iyambere

  • Jado Castar yatakambiye urukiko ngo rumuhanishe gutanga amande aho gufungwa #rwanda #RwOT

    Urukiko Rukuru kuri uyu wa Gatanu rwatangiye kuburanisha ubujurire bwa Jado Castar usaba gukurirwaho igihano yahamijwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo cyo gufungwa imyaka ibiri nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo Gukora no Gukoresha inyandiko mpimbano.

    Ubushinjacyaha ntabwo bwagiye kure y'uko bwashinje mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, nta n'ibindi bimenyetso bwatanze mu Rukiko Rukuru kuko Jado Castar yaburanye yemera icyaha.

    Visi Perezida wa Kabiri w'ishyirahamwe ry'imikino ya Volleyball mu Rwanda, akaba n'Umunyamakuru, Bagirishya Jean de Dieu bita JADO Castar yavuze ko ari we wishyikirije Ubugenzacyaha, nabwo akabusaba imbabazi.

    Yavuze ko mu bo yandikiye asaba imbabazi harimo na Perezida Paul Kagame n'Abanyarwanda bose muri rusange bababajwe n'ukuntu ikipe y'igihugu ya Volleball y'abagore yasezerewe mu marushanwa yakiniwe mu Rwanda.

    Urubanza rwaburanishijwe rumaze gusubikwa inshuro ebyiri mu bihe bitandukanye.

    Uko byagenze mu Rukiko

    Saa tatu zuzuye nibwo Inteko y'Umucamanza umwe n'Umwanditsi w'urukiko yatangiye iburanisha. Ubushinjacyaha mu Rukiko bwari buhagarariwe n'Umushinjacyaha umwe.

    Bagirishya Jean de Dieu uzwi ku izina rya Jado Castar yagaragaye bwa mbere yambaye impuzangano ziranga imfungwa n'abagororwa. Mu Rukiko yari ahagarariwe n'abanyamategeko batatu, Me Gashagaza Philbert, Me Kamagaju Beatrice na Me Yankurije Dative.

    Umucamanza yatangiye aha umwanya Bagirishya Jean de Dieu ngo asobanure impamvu z'ubujurire bwe.

    Jado Castar yatangiye abwira Umucamanza ko yajuriye mu Rukiko Rukuku kuko atanyuzwe n'igihano yakatiwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo cyo gufungwa imyaka ibiri ahamijwe icyaha cy'inyandiko mpimbano.

    Yabwiye urukiko ko kuva yatangira guhamagazwa n'Ubugenzacyaha (RIB) ndetse n'Ubushinjacyaha atigeze ahakana icyaha yari akurikiranyweho cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano. Uyu mugabo yavuze ko ari na we wishyikirije Ubugenzacyaha atigeze ahamagazwa kuko yabonaga hari icyaha yakoze azi ko ari gukorera igihugu.

    Jado Castar yakomeje abwira urukiko ko anatangiye kuburana mu mizi atigeze agora urukiko n'Ubushinjacyaha kuko yaburanye yemera icyaha kandi akagisabira imbabazi.

    Imwe mu mpamvu yanatumye aburana mu mizi hatarabayeho kubanza kuburana ifunga n'ifungurwa ry'agategano ngo ni uko yemeraga icyaha.

    Yavuze ko ibyo yakoze byose byo kohereza inyandiko ya email mpimbano yatumaga ikipe y'igihugu ya Volleyball (FRVB) ibona abakinnyi bakomoka muri Brazil bakinnye bafite ibyangombwa byacuzwe na Jado Castar.

    Ngo byose yabikoze ku bw'ishyaka yari afitiye igihugu kugira ngo ikipe izitware neza mu marushanwa.

    Jada Castar ati 'Nyakubahwa Perezida w'iburanisha ibyo nakoze byose nabitewe n'urukundo nkunda igihugu cyange, nagira ngo ikipe y'igihugu izitware neza mu marushanwa twari twateguye kandi bwari n'ubwambere igihugu cyacu kigize ayo marushanwa.'

    Yavuze ko ibyo asaba bigenwa n'amategeko, ati 'Ndasaba ko mu bushishozi bwanyu igihano nahawe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo cyo gufungwa imyaka ibiri cyakurwaho kigasimburwa gutanga ihazabu, kuko icyo gihano cyo gutanga ihazabu na cyo giteganywa n'amategeko.''

    Umucamanza yabajije Jado Castar icyamuteye guhimba iyo Email agakora inyandiko mpimbano, ati 'Iyo nyoroshacyaha urayikura he kandi ibyo wakoze nawe ubyiyemerera ko ari wowe wabikoze?'

    Jado Castar yasubije Umucamanza ko impamvu yabimuteye byose ko ari uko asanzwe ari Visi-Perezida wa kabiri w'ishyirahamwe ry'umukino wa Volleball mu Rwanda.

    Ati 'Birumvikana ko iri rushanwa ryari riremereye kandi rikomeye nkoresha imbaraga z'umurengera kugira ngo nk'igihugu ikipe yacu izitware neza mu marushanwa twari twateguye.''

    Bagirishya Jean de Dieu Jado Castar yahise abwira umucamanza ko ibyinshi biri mu mwanzuro ufitwe n'Urukiko.

    Me Gashagaza Philbert umwe mu banyamategeko batatu bamwunganira yabwiye urukiko ko we n'umukiriya we bajuriye kugira ngo barutakambire Bagirishya Jean de Dieu akurwe ku gihano cyo gufungwa imyaka ibiri gisimbuzwe gutanga amande nk'uko biteganywa n'amategeko.

    Me Gashagaza Philbert ati 'Turasaba ko urukiko rwaca inkoni izamba Jado Castar agahanishwa gutanga amande nk'uko nasobanuye ko gutanga amande nabyo biteganywa n'amategeko.''

    Uyu Munyamategeko yasabye Urukiko ko mu gihe rwagira ukundi rubibona Bagirishya yahanishwa igihano gisubitse.

    Me Gashagaza Philbert yabwiye Urukiko Rukuru ko ibyo asabira umukiraya we byo gutanga amande gusa bitari bishya mu nkiko kuko hari imanza nyinshi zicibwa n'inkiko zitandukanye abaregwa bagahanishwa amande gusa aho gufungwa.

    Ati 'Mu rwego rw'amategeko turagaragaza ko hari imanza zaciwe n'inkiko ziri ku rwego rumwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kandi izo manza zaciwe abaregwa bahawe ibihano bito izindi zikanasubika.''

    Imanza zaciwe muri ubwo buryo ngo harimo izaciwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, Urukiko Rukuru, Urukiko rw'Ubujurire ndetse n'Urukiko rw'Ikirenga.

    Ati 'Izo manza zose zaciwe zatanze imirongo wihuzamikirize y'imanza.'

    Yavuze ko Jado Castar amaze amezi atanu afunzwe, ngo na cyo ni igihano kandi yarumvise.

    Me Gashagaza ati 'Mushobora kureba n'igihe amaze afunzwe, igihe cy'amezi atanu akaba yasubikirwa amezi 19 abura ngo arangize igihano asigaje, cyangwa urukiko rwabibona ukundi rukaba rwamuhanisha igihano cyo gutanga ihazabu Miliyoni eshatu (3,000,000Frw).'

    Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwabwiye urukiko ko butigeze bujurira, bwanyuzwe n'igihano Castar yahawe.

    Buvuga ko Urukiko rwamuhanishije igihano gito kubera ko yaburanye yemera icyaha, kuko ngo amategeko ateganya igifungo cy'imyaka itanu kugera ku myaka irindwi.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko kugira ishyaka ry'igihugu bitavuze gukora ibyaha ubyitwaje.

    Umucamanza yabajije Ubushinjacyaha icyo buvuga ku cyo Bagirishya Jean de Dieu yisabiye ubwe cyo guhanishwa gutanga amande cyangwa gusubikirwa amezi 19 asigaje ngo arangize igihano.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo Bagirishya Jean de Dieu yasabye n'abanyamategeko be byo gusubikirwa igihano cyangwa gutanga amande byo byagenwa n'urukiko.

    Umucamanza yumvishe impande ziburana apfundikira iburanisha, avuga ko icyemezo cy'uru rubanza rw'ubujurire bwa Bagirishya Jean de Dieu kizasomwa ku wa 25 Gashyantare, 2022 saa tanu za mu gitondo.

    Mu iburanisha rya none ryitabiriwe n'abantu benshi barimo abo mu muryango n'Umunyamakuru David Bayingana usanzwe ukorana na Jado Castar kuri Radio.

    Bagirishya Jean de Dieu Jado Castar Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamukatiye ku wa 13 Ukwakira, 2021 ajururira igihano yahawe mu Rukiko Rukuru.

    Source: UMUSEKE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/jado-castar-yatakambiye-urukiko-ngo-rumuhanishe-gutanga-amande-aho-gufungwa

  • KNC yisubiyeho asezera ku kibuga burundu #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yavuze ko yisubiyeho ku cyemezo cyo gukura ikipe ye muri shampiyona ariko ahamya ko atazigera agaruka ku kibuga.

    Ku munsi wo ku wa Kane tariki ya 27 Mutarama 2022, Rayon Sports yakiriye Gasogi United inayitsinda 1-0, gusa ntabwo iyi kipe yakiriye neza ibyavuye mu mukino kuko ngo umusifuzi yanze igitego cyabo cyatsinzwe na Nkubana Marc.

    Ibi n’ibyo byateye umujinya KNC avuga ko asezeye muri shampiyona ndetse ko ikipe ye ayikuyemo itazakina imikino yo kwishyura kuko arambiwe gushora amafaranga mu mupira wuzuye umwanda.

    Abakunzi b’iyi kipe bakaba bahise bandika bamusaba ko yakwisubiraho ku cyemezo yafashe akaba yagaruka muri shampiyona.

    Mu kiganiro One Sports cyatambutse ejo hashize ku wa Gatanu cyo kuri Radio1 abereye umuyobozi, KNC yavuze ko gukura ikipe muri shampiyona hari ababa babirenganiyemo nk’abakinnyi, ngo ikipe izakomeza ikine ariko ntazongera kugaruka ku kibuga.

    Ati 'Icyo ntekereza nyuma yo kureba ingaruka bishobora kugira wenda no ku bantu batabigizemo uruhare, nk’abakinnyi ntabwo wavuga ngo wahagaritse Shampiyona muri phase aller, isoko ryo kugura no kugurisha rirangira uyu munsi, icya kabiri nta muntu waba uhimye. Icyemezo cyafashwe ni uko ubu ni njyewe utazongera gusubira mu kibuga, ikipe tuzajya tuyifasha nk’uko bisanzwe ariko kuvuga ngo ngiye kuri stade kureba umupira reka reka.'

    KNC uri mu bihano yahawe na FERWAFA kubera amagambo yavuze kuri mugenzi we wa Kiyovu Sports, Juvenal Mvukiyehe ko agurisha imikino, gutesha agaciro umusifuzi wasifuye umukino ikipe abereye umuyobozi yahuymoe na Police FC aho yahanishijwe imikino 8 atagera ku kibuga harimo ibiri isubitse ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 150, avuga ko nta bwoba afite bw’uko ashobora kongera guhanwa kuko ibyo yavuze ari ukuri.

    KNC yasezeye ku kibuga burundu, yemera kugarura ikipe muri shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/knc-yisubiyeho-asezera-ku-kibuga-burundu

  • Ibihingwa bitandatu abahinzi bashobora kwerekezaho amaso mu 2022 – #rwanda #RwOT

    Raporo iherutse kujya hanze y'Ikigo gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB) igaragaza ko mu 2020/2021, u Rwanda rwinjije miliyoni 444.8$ (arenga miliyari 447 Frw) aturutse mu buhinzi.

    Uretse icyayi na kawa, imboga, imbuto n'indabo biri mu byinjiriza Igihugu amafaranga menshi. Muri ibi bihingwa mu 2020, imboga zari zihariye 62,5% by'ibihingwa byo mu cyiciro cya 'horticulture' Igihugu cyohereje ku isoko ryo mu karere, imbuto zari zihariye 37,25%. Ku isoko mpuzamahanga imboga zari zihariye 37,49%, mu gihe imbuto zari zihariye 62,75%.

    Ibi bigaragaza uburyo ubuhinzi burimo inyungu ifatika, kandi ko intego Leta yihaye yo guteza imbere ubuhinzi biciye mu ishoramari rigamije kuhereza umusaruro mu mahanga iri kugerwaho.

    Leta y'u Rwanda ikomeje korohereza abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, hifashishijwe ingamba zitandukanye n'amasezerano u Rwanda rufitanye n'ibindi bihugu.

    U Rwanda rwagiranye amasezerano y'ubucuruzi n'ibihugu byo mu Muryango w'Isoko Rusange ry'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba n'Amajyepfo. U Rwanda kandi rufitanye amasezerano nk'aya n'ibihugu byo mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi, ibyo muri Afurika y'Iburasirazuba n'ibindi.

    Ibi bikorwa byose bizafasha abahinzi n'abashaka gucuruza hanze kugira isoko no guteza imbere imibereho yabo bakanagira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw'igihugu.

    Muri iyi nkuru turarebera hamwe ibihingwa bikomeje kwinjiriza u Rwanda amafaranga menshi ku buryo n'abahinzi bashobora kubyibandaho mu bikorwa byabo, ndetse n'abifuza gushora imari mu buhinzi bakaba batangira kubyitegereza.

    Imiteja

    Imiteja iri mu bihingwa byunguka kandi bihora bikenewe buri mwaka. U Rwanda rufite isoko ryayo mu Bubiligi, u Bufaransa, u Bwongereza na Dubai.

    Kuri hegitare imwe hashobora kwera toni 10, ikilo kimwe kikagurishwa 500 Frw.
    Raporo yakozwe mu 2020 n'ikigo cyitwa TRAIDE cyo mu Buholandi yarekanye ko muri 2018 Isi yari ikeneye nibura toni ibumbi 451 z'imiteja iturutse mu Rwanda kandi ko buri mwaka zigenda zaguka.

    Mu Rwanda imiteja ihingwa mu Turere twa Gasabo, Rwamagana, Kayonza, Bugesera, Kirehe na Nyagatare. Ikunze kwera mu duce turimo ubushyuhe buri hagati ya 20°â€”25°C n'ubutaka bushyushye ku kigero kiri hagati ya 18°â€”24°C.

    Mu 2019 u Rwanda rwagurishije mu mahanga kilogarama 5.858.876 rwinjiza 3.708.855 Frw.

    Uretse kuyihinga, NAEB igaragaza ko abantu bashobora no gushora imari mu bikorwa byo kubika imiteja kugira ngo imare igihe kinini itarangirika.

    Ubuhinzi bw’imiteja ni bumwe mu bwo Abanyarwanda bashobora kwibandaho mu 2022

    Amatunda

    Kubera ubutaka bwiza n'ikirere gihehereye, u Rwanda ruri mu bihugu byiza byo guhingamo amatunda.

    Ubwoko bw'amatunda ahingwa mu Rwanda harimo Passiflora (purple passion fruit na Flavicarpa (yellow passion fruit), sweet passion fruit hamwe, Giant Passion fruit na Banana Passion fruit.

    Amatunda yera mu gihe kingana n'amezi atandatu cyangwa umunani. Ayitwa Passiflora (purple passion fruit) ni yo akunze guhingwa mu Rwanda no kugurishwa mu mahanga cyane cyane ku masoko y'i Burayi.

    Isoko ry'amatunda ku Isi hose rifite agaciro ka miliyoni 861$, aya mafaranga aturuka muri toni 375,300 zikenerwa buri mwaka.

    'Manufacturing Africa report' igaragaza ko ushobora kunguka 48% mu gihe igiciro waranguriyeho ari 4,840$ kuri toni imwe.

    Iyi raporo igaragaza ko kohereza amatunda mu mahanga bishobora gutwara 1800$ kuri toni imwe, ugendeye ku biciro byashyizweho na RwandAir mu korohereza abacuruzi.

    Umuyobozi Mukuru wa Jacks Business Group, ikorana n'abashoramari mu byo guhinga amatunda yavuze ko izi mbuto ari kimwe mu bihingwa biri gushakishwa cyane ku isoko kandi ko iyo ahinzwe mu buryo burimo ubuhanga avamo inyungu nyinshi.

    Mu 2019, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibilo 529.156 by'amatunda rukuramo 357.909$.

    Ubuyobozi bwa NAEB buvuga ko igihingwa cy'amatunda ari kimwe mu bihingwa bishobora guteza imbere abagihinga ku buryo bwihuse.

    Amatunda akunzwe guhingwa muri Gakenke, Rulindo, Gicumbi, Musanze na Burera.

    Chia seeds (imbwiso)

    Chia seeds ni igihingwa kidakenera ifumbire, gihingwa mu Rwanda kandi gikunzwe koherezwa i Burayi no muri Amerika y'Epfo.

    Ni igihingwa umuntu ahinga yizeye ko azunguka kuko abanza agakorana amasezerano n'umuguzi mbere yo guhinga buri mezi atatu.

    Chia seeds yamenyekanye mu Rwanda nyuma y'uko Bertrand Nkurikiyimana wo muri Akenes and Kernels amaze gutangiza uyu mushinga muri Ngoma.

    Akenes and Kernels Ltd na Api Organic Rwanda Ltd ni sosiyete zashinzwe n'Abanyarwanda baba muri diaspora yo mu Bubiligi na Zambia, nyuma y'uko Perezida Paul Kagame abakanguriye gushora imari mu Rwanda no kuhakorera ibikorwa bizamura ubukungu ubwo bari muri Rwanda Day yari yabereye mu Bubiligi mu 2017.

    Chia Seeds zakomeje guhingwa n'abahinzi bifatanyije na Akenes and Kernels na Api organic Rwanda mu gukora ubucuruzi bwazo hanze.

    Umwe mu bahinzi ukorana nabo, Mukwiye Fabrice yavuze ati 'Guhinga Chia seeds birunguka mu gihe gito cyane kuko zikenerwa mu bintu byinshi bitandukanye.'

    Mu byo zifasha harimo kugabanya umuvuduko w'amaraso no kurinda indwara z'umutima.

    Kuri hegitare imwe hasarurwa hagati y'ibiro 800 zabaye nke, zaba nyinshi kuri hegitare hakera ibiro 1200. Chia seeds zigurwa 3000 Frw ku kilo zikaba zikunze guhingwa muri Kirehe, Bugesera, Kayonza, Nyagatare na Rwamagana.

    Urusenda

    Urusenda narwo ruri mu bihingwa biri kunguka cyane ku isoko, cyane cyane iryo mu bihugu nk'u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dubai, u Bubiligi n'u Budage.

    Zimwe mu nsenda zikunze guhingwa mu Rwanda harimo Rwandan bird eye chili, Red chili, Orange chili, Yellow chili and Habanero.

    Ku mwaka u Burayi bukenera toni miliyoni 1,3 z'urusenda. Izi zihwanye na miliyari 2.7$. U Bushinwa bukenera toni 78.500 zifite agaciro ka miliyoni 56$.

    'Manufacturing Africa report' ivuga ko urusenda rushobora kuvamo inyungu (Gross profit) ya 49% mu gihe toni imwe yagurishijwe 4.360$.

    Abahinzi b'urusenda mu Rwanda bavuga ko ku cyumweru bashobora kunguka ibihumbi 500 Frw kuri hegitari 21.

    Abahinzi bamwe mu Rwanda bakorana na sosiyete zifite amasezerano y'amasoko hanze nka Gashora farms, yagiranye amasezerano n'Abashinwa yo kubohereza toni 50.000 kuri miliyoni 100$.

    Macadamia

    Imbuto za Macadamia ziri mu bihingwa bicuruzwa cyane kandi bifite isoko rigenda ryaguka umunsi ku munsi.

    NAEB igaragaza ko mu Rwanda hari ibigo byamaze kwinjira mu bucuruzi bwa Macadamia birimo Norlega Macadamia Rwanda na Rwanda nut.

    Abakiliya benshi ba Norlega Macadamia Rwanda harimo hoteli, amaguriro ya kijyambere n'abandi.

    Macadamia zikunze koherezwa no mu bindi bihugu nka Kenya, u Buyapani na Turukiya.

    Igiti cya Macadamia gitangira kwera nyuma y'imyaka 4-5, umusaruro ugenda wiyongera uko kigenda gikura, igiti kimwe gitanga ibilo biri hagati ya 50 na 75.

    Ibi bivuze ko umuhinzi yejeje ibiro 75 ku giti kimwe yaba afite amafaranga ibihumbi 26 Frw kuko ikilo kigurishwa 350 Frw.

    Ku mwaka u Rwanda rwohereza mu mahanga toni 16.000 za Macadamia, rukinjiza miliyoni 30$. Iki gihingwa gikunze kwera muri Bugesera, Nyanza na Ngoma.

    Avoka

    Avoka ni kimwe mu bihingwa bimaze kugaragaza ko bikunzwe kandi bifite isoko ryagutse hirya no hino ku Isi.

    Mu Rwanda iki gihingwa cyera cyane mu Ntara y'Amajyepfo, mu turere twa Gisagara, Huye, Nyanza; mu Burengerazuba muri Rusizi, mu Majyaruguru ndetse n'igice gito cy'Umujyi wa Kigali.

    Mu gihugu hahingwa ubwoko butandukanye bwa avoka burimo Hass, fuerte, Ettinger, Booth, Choquette, collisson, Nabal, Puebla, Reed, Simmonds, Pinkerton na Bacon.

    Avoka zera ahantu hari ubushyuhe buri hagati ya 15ºC na 30 ºC ndetse ubutaka bwaho bukaba bufite ubuhehere bugereranyije.

    Igihe cyiza cyo gutera avoka ni umuhindo, ni ukuvuga mu mezi ya Nzeri, Ukwakira n'Ugushyingo. Ibi bituma ingemwe zibona amazi ahagije igihe kirekire.

    Umusaruro wa mbere utangira kuboneka nyuma y'imyaka ibiri igiti gitewe, usarura kandi nyuma y'amezi atandatu kugera kuri arindwi nyuma y'ururabyo. Umusaruro ku giti uba utandukanye bitewe n'ubwoko wateye.

    Imibare itangwa n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), igaragaza ko mu myaka ibiri ishize u Rwanda rwohereje toni zisaga 700 z'avoka ku isoko mpuzamahanga, zinjiza asaga miliyoni 1,5 y'amadolari ya Amerika.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihingwa-bitandatu-abahinzi-bashobora-kwerekezaho-amaso-mu-2022

  • Uganda yashimye icyemezo cy'u Rwanda cyo gufungura Umupaka wa Gatuna – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa 27 Mutarama 2022, nibwo u Rwanda rwatangaje ko kuva ku wa Mbere tariki 31 Mutarama, Umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda, uzongera kuba nyabagendwa.

    Itangazo ryasohowe na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane y'u Rwanda, rivuga ko icyemezo cyo gufungura umupaka cyafashwe nyuma y'uko Uganda igaragaje ubushake bwo gukemura ibibazo byagaragajwe n'u Rwanda, ari nabyo byari byatumye uwo mupaka ufungwa.

    Guverinoma ya Uganda nayo yahise itangaza ko yashimiye icyemezo cyafashwe n'u Rwanda cyo gufungura umupaka wa Gatuna nk'imwe mu ntambwe ziganisha ku kongera kugera ku mibanire myiza hagati y'impande zombi.

    Itangazo ryasohowe na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Uganda kuri uyu wa 28 Mutarama 2022, rivuga ko icyo gihugu gishimishijwe n'uko u Rwanda rwafunguye umupaka, intambwe itewe nyuma y'uruzinduko Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye i Kigali.

    Gen Muhoozi waje mu Rwanda ku wa 22 Mutarama yaganiriye na Perezida Kagame bemeranya gukemura ibibazo by'umwuka mubi umaze igihe hagati y'ibihugu byombi.

    Uganda kandi yashimiye imbaraga abakuru b'ibihugu byombi, Paul Kagame na Yoweri Museveni bakomeje gushyiramo kugira ngo umubano ubashe kuzahurwa no kongera kubaka amateka y'ubufatanye.

    Itangazo rigira riti 'Ni ingenzi ku mibereho myiza y'abaturage b'ibihugu byombi. Twizeye gukomeza ubufatanye mu gukemura imbogamizi izo arizo zose ku mubano wacu.'

    Uganda kandi yashimiye u Rwanda kuba rwarohereje Intumwa yagiye gutabara Uganda nyuma yo kwitaba Imana kwa Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda, Prof. Emmanuel Tumusiime Mutebile.

    Uganda ivuga ko izakomeza gushyira imbaraga no gutanga ibishoboka byose kugira ngo umubano w'ibihugu byombi usubire ku murongo.

    Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda rishimira icyemezo cy’u Rwanda cyo gufungura Umupaka wa Gatuna

    Umupaka wa Gatuna uzafungurwa ku itariki ya 31 Mutarama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uganda-yashimye-icyemezo-cy-u-rwanda-cyo-gufungura-umupaka-wa-gatuna

  • Imbuto Foundation yaburiye abatekamutwe basigaye bayiyitirira – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo uyu muryango washyize hanze, wavuze ko 'hongeye kugaragara abiyitirira Imbuto Foundation bagashuka abaturage, cyane cyane urubyiruko, ko bazabaha ubufasha bwo kubarihira amafaranga y'ishuri cyangwa kubaha akazi, ndetse bamwe muri bo bakabasaba amafaranga kugira ngo bahabwe ubwo bufasha.'

    Imbuto Foundation yatangaje ko abo bantu ari abatekamutwe bagamije kwambura abaturage bakoresheje uburiganya.

    Hatangajwe ko abanyeshuri barihirwa na Imbuto Foundation, binyuze mu mushinga wayo wa 'Edified Generation', basabirwa ubufasha n'amashuri bigamo ya Leta cyangwa afashwa na Leta, yigisha abanyeshuri biga bacumbikiwe.

    Itangazo rigira riti 'Ayo mashuri yoherereza Imbuto Foundation inyandiko zisabira ubufasha abo banyeshuri buri mpera z'umwaka w'amashuri, ku banyeshuri batsinda neza mu ishuri ariko badafite ubushobozi bwo gukomeza kwiga muri ayo mashuri.'

    'Nta na rimwe Imbuto Foundation ijya isaba ubwishyu uwo ari we wese kugira ngo ahabwe ubwo bufasha, bityo uwiyitirira Imbuto Foundation wese muri urwo rwego afatwa nk'umutekamutwe.'

    It has come to our attention that fraudsters have been deceiving people into believing that Imbuto Foundation would fund their studies or offer them jobs in exchange for money.
    We deplore these deceitful, illegal actions, which have caused great disappointment to some. pic.twitter.com/MdeavZ1Vxt

    — Imbuto Foundation (@Imbuto) January 28, 2022

    Gahunda ya 'Edified Generation Scholarship Programme' yatangijwe mu 2002 na Imbuto Foundation igamije gufasha mu burezi bw'abana baturuka mu miryango itishoboye.

    Uretse kubarihirira amashuri binyuze muri iyi gahunda abana bahabwa ubumenyi buzabafasha kwibeshaho, bakagirwa inama mu bijyanye no gucunga neza amafaranga. Kuva iyi gahunda yatangira abanyeshuri basaga 9600 bamaze gufashwa.

    Umuryango Imbuto Foundation washinzwe mu mwaka wa 2001 utangijwe na Madamu Jeannette Kagame. Uyu muryango watangiye witwa PACFA 'Protection and Care of Families against HIV/AIDS' – Gahunda yari igamije kwita ku miryango by'umwihariko ku bana, urubyiruko n'abagore banduye Virusi itera SIDA, harimo n'abagore bayandujwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uko imyaka yicumye PACFA yashyizeho gahunda nshya irushaho kwaguka. Mu 2007 yahinduye izina yitwa Imbuto Foundation kugira ngo herekanwe uko yagiye itera imbere mu bikorwa n'inzego zitandukanye z'ubuzima, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko no kwihaza mu bukungu ku miryango itishoboye.

    Mu myaka 20 umaze ushinzwe, Umuryango Imbuto Foundation wakoze ibikorwa bitandukanye byuzuzanya n'umurongo mugari washyizweho na Guverinoma y'u Rwanda wo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, haba mu bijyanye n'ubuzima, uburezi no kubaka ubushobozi bw'abagore n'urubyiruko.

    Imbuto Foundation yaburiye abatekamutwe basigaye bayiyitirira

    Umuhuzabikorwa w'Ishami rishinzwe Uburezi muri Imbuto Foundation, Kabiligi Clément, aganira na bamwe mu bagenerwabikorwa ba Edified Generation

    Gahunda ya 'Edified Generation Scholarship Programme' yatangijwe mu 2002, igamije gufasha mu burezi bw'abana baturuka mu miryango itishoboye. Imaze gufasha abanyeshuri basaga 9600


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbuto-foundation-yaburiye-abatekamutwe-basigaye-bayiyitirira

  • Kigali: Abahesha b'inkiko bahawe umukoro wo kurangiza imanza za Gacaca zirenga 3500 – #rwanda #RwOT

    Abarahiriye izo nshingano ni abahesha b'inkiko 29 barimo 24 b'umwuga na 5 batari ab'umwuga baturutse mu turere tugize Umujyi wa Kigali, mu muhango wabereye ku Biro by'Umujyi wa Kigali.

    Abahesha b'Inkiko batari ab'umwuga ni Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yatangaje ko kurangiza imanza n'ibindi byemezo by'inkiko ari zimwe mu ngamba zafashwe na Leta mu kwihutisha iterambere ry'igihugu. Ibi bikaba biri mu nshingano abahesha b'inkiko barahiriye.

    Meya Rubingisa yasabye abahesha b'inkiko batari ab'umwuga gufata iya mbere mu kurangiza imanza zaciwe n'inkiko ntizirangizwe cyane izaciwe n'Inkiko Gacaca zirenga 3500 zerekeye imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati 'Imanza za Gacaca zitararangizwa mu Mujyi wa Kigali zigeze ku 3500. Murumva ko ari imanza nyinshi. Ndahamya ntashidikanya ko ku bufatanye n'izindi nzego ikibazo cy'imanza zitararangizwa kizakemuka nimubishyiramo ingufu n'umutima, mukabigira intego.'

    Uretse imanza za Gacaca, Rubingisa yavuze ko hari n'imanza mbonezamubano, iz'ubucuruzi n'izindi zicibwa n'inkiko ariko zigashyirwa mu bikorwa n'abahesha b'inkiko yizeye ko abahesha b'inkiko barahiriye bazafasha kugira ngo zirangizwe.

    Mu mbogamizi zatumye izi manza zitarangizwa harimo ubushobozi buke bwo kubona ubwishyu kuri bamwe no kuba zitarihutishijwe, abaciriwe imanza batari mu gihugu n'ibindi.

    Umwe mu bahesha b'inkiko b'umwuga barahiye, Me Alain Patrick, yatangaje ko uru rugendo batangiye rusaba ubufatanye hagati y'inkiko n'abahesha b'inkiko kugira ngo hatangwe ubutabera busesuye.

    Ati 'Hari abantu benshi hanze badutegereje bafite ibibazo bitararangizwa, natwe rero tukaba tuje kubaha serivisi nziza kandi yihuse, dukoresheje ubunyamwuga nk'uko twabihuguriwe.'

    Aba bahesha b'inkiko bibukijwe ko gukurikiza amategeko, ubunyangamugayo no gushishoza ari bimwe mu by'ingenzi bizatuma buzuza neza inshingano barahiriye hamwe no gukurikiza amategeko abagenga.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa ni we wakiriye indahiro z'abahesha b'inkiko

    Abahesha b'inkiko bahawe umukoro wo kurangiza imanza zimaze igihe kinini zirimo n'izaciwe n'Inkiko Gacaca


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abahesha-b-inkiko-bahawe-umukoro-wo-kurangiza-imanza-za-gacaca-zirenga