
Category: Uncategorized
-
Kitoko mu byishimo byinshi byo gusoza icyicir… – #rwanda #RwOT
Abinyujije kuri konti ye ya instagram, umuhanzi Kitoko yifashe ifoto yambaye neza ubona ko yiteguye umunsi we udasanzwe maze yandika agira ati ‘uyu munsi ni umunsi wanjye udasanzwe wo kurangiza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza’.
Yagize ati” Uyu munsi ni umunsi udasanzwe kurinjye wo gusozaho amashuri y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.” Nyuma y’ubwo butumwa Kitoko yahise ashyiraho utumenyetso tw’umutima n’akandi k’uwambaye ingofero y’abarangije amashuri.
Kitoko wakunzwe mu ndirimbo zifite umudiho wa Afrobeat, yanditse kuri konti ye ya Instagram kuwa 27 Mata 2021, avuga ko yishimiye kugirana ibiganiro na Ambasaderi Yamina Karitanyi, aho baganiriye birambuye ku ruhare rw'Umugore muri Politiki y'u Rwanda.
Kitoko yasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza
Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo 'You', 'Kano Kana', 'Rurashonga' n'izindi, yavuze ko Ambasaderi Yamina Karitanyi yamusobanuriye byinshi arushaho gusobanukirwa ndetse ko azabyifashisha mu gitabo gisoza amasomo ya Kaminuza yari ari gutegura.
Kitoko ati 'Uyu munsi nagize amahiwe yo kuganira na 'Ambasaderi Yamina Karitanyi uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza. Ni ikiganiro kivuga uruhare rw'umugore muri Politike y'u Rwanda, yansobanuriye byinshi ndushaho gusobanukirwa ndetse bizamfasha mu igitabo gisoza amasomo ndi gutegura.'
Uyu muhanzi uheruka mu Rwanda mu 2018, yashimye byimazeyo Ambasaderi Yamina Karitanyi kubwo 'guca bugufi kwe no gukora inshingano ze neza'.
Kitoko yasoje icyiciro cya gatatu cya kaminuza, mu gihe mu ntangiriro za 2018 yasoje amasomo ya Kaminuza yize mu Bwongereza mu ishami rya Politike.
Akimara gusoza amasomo ye, yaje mu Rwanda mu ibanga rikomeye mu ntangiriro za Mutarama 2018 asura umuryango we uba mu Majyepfo y'u Rwanda n'abandi.
![]()
Kitoko yashimye Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza na Ireland, Yamina Karitanyi ku bw’ibiganiro bagiranye
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113952/mu-byishimo-byinshi-kitoko-yasoje-masters-113952.html
-
Uganda yashimiye u Rwanda kubera umwanzuro rwafashe wo gufungura umupaka wa Gatuna #rwanda #RwOT
Guverinoma ya Uganda yatangaje ko yishimiye icyemezo cy'u Rwanda cyo gufungura Umupaka wa Gatuna, wari umaze hafi imyaka itatu ufunzwe kubera umubano w'ibihugu byombi utari umeze neza.
Mu ijoro ryo ku wa 27 Mutarama 2022, nibwo u Rwanda rwatangaje ko kuva ku wa Mbere tariki 31 Mutarama, Umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda, uzongera kuba nyabagendwa.
Itangazo rya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ryavuze ko nyuma y'uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka uherutse gusura u Rwanda ku itariki ya 22 Mutarama, 'Guverinoma y'u Rwanda yabonye ko hari umugambi wo gukemura ibibazo byagaragajwe n'u Rwanda, ndetse n'ubushake bwa Guverinoma ya Uganda mu gushaka umuti w'ibibazo bitarakemuka.'
Itangazo ryasohowe na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Uganda kuri uyu wa 28 Mutarama 2022, rivuga ko icyo gihugu gishimishijwe n'uko u Rwanda rwafunguye umupaka, intambwe itewe nyuma y'uruzinduko Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye i Kigali.
Uganda kandi yashimiye imbaraga abakuru b'ibihugu byombi, Paul Kagame na Yoweri Museveni bakomeje gushyiramo kugira ngo umubano ubashe kuzahurwa no kongera kubaka amateka y'ubufatanye.
Itangazo rigira riti 'Ni ingenzi ku mibereho myiza y'abaturage b'ibihugu byombi. Twizeye gukomeza ubufatanye mu gukemura imbogamizi izo arizo zose ku mubano wacu.'
Uganda kandi yashimiye u Rwanda kuba rwarohereje Intumwa yagiye gutabara Uganda nyuma yo kwitaba Imana kwa Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda, Prof. Emmanuel Tumusiime Mutebile.

-
IGP Munyuza yitabiriye umuhango wo gusoza amasomo y'abapolisi bato muri Lesotho – #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama IGP Munyuza aherekejwe na ambasaderi w'u Rwanda muri Afurika y'Epfo no mu Bwami bwa Lesotho, Eugene Kayihura bitabiriye umuhango wo gusoza amasomo y'abapolisi bato 294 basoje amasomo mu ishuri ry'amahugurwa ya gipolisi mu Murwa mukuru wa Maseru.
Nyuma y'ibirori Minisitiri w'Intebe w'Ubwami bwa Lesotho, Dr. Moeketsi Majoro yaganiriye n'Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda IGP Dan Munyuza.
Polisi y'u Rwanda n'iya Lesotho bafitanye amasezerano y'ubufatanye basinyiye i Kigali muri Kanama 2021. Aya masezerano akubiyemo ubufatanye mu kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka, ubufatanye mu kongerera ubushobozi abapolisi mu mikoranire n'abaturage, guhanahana amakuru ndetse no guhugurana mu bintu bitandukanye.
Mu bindi bafitanyemo ubufatanye ni mu rwego rw'iterambere no guhanahana ibikoresho n'integanyanyigisho, kurwanya ikwirakwira ry'intwaro nto no guhanahana amakuru ku gihe mu kurwanya ibyaha.
Uyu muhango wari witabiriwe na Minisitiri w'Intebe mu Bwami bwa Lesotho, Dr.Moeketsi Majoro, Minisitiri wa Polisi n'ituze muri Lesotho, Lepota Sekora n'Umuyobozi w'ingabo muri Lesotho, Lt. Gen Majolefa Letsoela. Hari kandi Umuyobozi wa Polisi ya Afurika y'Epfo, Lt. Gen Khehla Site n'Umuyobozi wungirije wa Polisi mu Bwami bwa Eswatini, Dr. Lydia Dlamini n'abandi batandukanye.
IGP Munyuza yitabiriye umuhango wo gusoza amasomo y'abapolisi bato muri Lesotho
-
Iburengerazuba: Hubatswe ibikorwaremezo bizafasha abatuye mu cyaro kubyaza umusaruro amashanyarazi – #rwanda #RwOT
Ibyo bikorwaremezo birimo udukiriro ndetse n'amasoko y'ubucuruzi byubatswe mu mushinga washyizwe mu bikorwa na Sosiyete ishamikiye kuri REG Ishinzwe Guteza Imbere Ingufu (EDCL), ifatanyije n'Ikigega cy'igihugu cyo kurengera ibidukikije (FONERWA), ku nkunga y'Ikigega mpuzamahanga cyita ku bidukikije (Global Environment Facility) binyuze muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB).
Umuyobozi uhagarariye uyu mushinga, Vincent Kayigema yavuze ko mu ntego nyamukuru zituma Leta y'u Rwanda ishyira imbaraga nyinshi mu kugeza amashanyarazi hose, harimo ko agomba kuba inkingi y'iterambere ry'ubukungu, aho ageze hakagera ibikorwa by'iterambere bituma ubukungu bwaho buzamuka.
Ati 'Hari aho usanga rero abayahawe batayabyaza umusaruro uko bikwiye ahubwo bagatahira gucana gusa, gusharija telefoni no kumva radio cyangwa kureba televiziyo. Nubwo n'ibi ari ngombwa, ntibihagije kuko ikigambiriwe ari uko afasha abayahawe kwiteza imbere.'
Yakomeje ati 'Twakoranye n'ubuyobozi bw'utu turere maze dushaka ahantu hatari ibikorwaremezo bifasha abaturage guhanga imirimo n'ubucuruzi byabateza imbere cyane cyane udukiriro ndetse n'amasoko. Icyo twifuza ni uko abaturage babona impinduka nziza mu buzima bwabo bagatera imbere bitewe n'amashanyarazi bahawe.'
Kuri ubu imirimo yo kubaka ibi bikorwaremezo yageze ku musozo ndetse ibyinshi muri byo byatangiye gukoreshwa.
Kayigema avuga ko ibicyubakwa na byo biri hafi kuzura biherereye mu Karere ka Rusizi birimo amasoko mu Mirenge ya Butare, Gikundamvurara, Nyakabuye ndetse n'agakiriro ka Bugarama.
Niyomugabo Etienne ukorera mu Gakiriro ka Mubuga mu Karere ka Karongi avuga ko katumye babasha gukora neza kurushaho nta mvura ibanyagira ndetse bakorera n'ahantu hazwi.
Mukabucyana Agatha ufite ibarizo muri aka gakiriro na we yunga mu rya Niyomugabo avuga ko aka gakiriro kamworohereje akazi ndetse ko umusaruro we uziyongera cyane.
Kayigema avuga ko iyubakwa ry'ibi bikorwaremezo ari kimwe mu bikorwa bitandukanye by'uyu mushinga muri rusange ugamije kongerera abatishoboye ubushobozi bwo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.
Uretse kubaka ibikorwaremezo, uyu mushinga ukubiyemo ibikorwa bitandukanye birimo amahugurwa ku baturage ku ruhare rwabo mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe n'ingaruka zabyo, ndetse n'imishinga mito bashobora gukora ijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi ndetse n'indi ishamikiye ku mashanyarazi.
Agakiriro ka Mubuga mu Karere ka Karongi
Isoko rusange rya Ntendezi mu Karere ka Nyamasheke
Isoko rya Kigarama mu Karere ka Karongi
Isoko rya Bigugu mu Karere ka Nyamasheke ryaruzuye
Isoko rya Rukuta mu Murenge wa Ntendezi muri Nyamasheke
Mu gice cyagenewe imirimo y’ububaji mu Gakiriro ka Mubuga -
Kirehe: Aborozi basaga 100 bashyikirijwe ibyangombwa by'ubutaka nyuma y'imyaka 20 batabufiteho uburenganzira – #rwanda #RwOT
Atangiza igikorwa ku wa Gatatu, Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yamenyesheje aborozi ko igikorwa cyo kubashyikiriza ibyangombwa bya burundu kigamije kubaha uburenganzira ku butaka bwabo.
Yagize ati 'Ibyangombwa by'ubutaka bizafasha aborozi kugana amabanki n'ibindi bigo by'imari bikazatuma bongera umusaruro uturuka mu bikorwa by'ubworozi.'
Umuyobozi w'Akarere yibukije aborozi ko bagomba gusinya amasezerano yo kuzamura umusaruro w'umukamo kandi bakubahiriza icyemezo cyo kutarenza ubuso bwa 30% mu bikorwa by'ubuhizi bukorwa mu rwuri.
Ibyangombwa by'ubutaka bya burundu byahawe aborozi 114 bari mu matsinda 47 ku buryo bungana. Rangira yagaragaje ko mu gikorwa cyo gukosora ibyangombwa Akarere kagaruje hegitari 275 abaturage bari bariyanditseho.
Muri iki gikorwa Akarere gatanga ibyangombwa by'ubutaka ku baturage bari barahawe inzuri muri 2003 ariko bikagaragara ko hari bagenzi babo bagiye babwiyandikaho. Biteganyijwe ko kizakomereza mu Murenge ya Mpanga na Nasho.
Umwe mu borozi ashyikirizwa icyangombwa cy’ubutaka yari amaze igihe adafiteho uburenganzira
Umuyobozi w'Akarere yibukije aborozi ko bagomba gusinya amasezerano yo kuzamura umusaruro w'umukamo




