Category: Uncategorized

  • Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yahishuye uko yaburiye mu nzu ye ya miliyoni 5 z’Amapawundi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukunzi wa rutahizamu wa Portugal ukinira Manchester United, Cristiano Ronaldo yavuze ko byamutwaye amezi 6 kugira ngo amenyere inzu uyu mukinnyi yabagamo muri Espagne, inshuro nyinshi yagiye ayiyoberamo.

    Cristiano yatangiye gukundana na Georgina Rodriguez ubwo yakiniraga Real Madrid yo muri Espgane muri 2016.

    Uyu mukobwa wari umenyereye kubaho mu buzima buciriritse, yatangiye kuryoherwa n’ubuzima buhenze Cristiano yabagamo nubwo byabanje kumutonda.

    Mu cyegeranyo cyamukozweho kuri Netflix, yavuze ko ku nshuro ya mbere asura Cristiano yaburiye mu nzu ye yabagamo muri Espagne ifite agaciro k’amapawundi miliyoni 5.

    Ati 'bwa mbere njya mu nzu ya Cristiano narabuze. Nashakaga kujya mu gikoni gufata amazi ariko sinari nzi aho kujya, rimwe na rimwe byamfataga igice cy’isaha gusubira mu ruganiriro kuko nabaga ntazi inzira insubizayo.

    'Yari nini cyane. Kuva nk’iri umwana niberaga mu nzu nto. Nagezeyo, nta gitekerezo na gito nari mfite, nako simbizi. Nyuma y’igice cy’umwaka nibwo namenye aho buri kimwe kiri, ariko byari byiza.'

    Cristiano Ronaldo na Rodriguez urukundo rwabo rwarakuze kugeza babyaranye. Gerogina usanzwe ari umunyamideli, ku wa Kane tariki ya 27 ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko, Cristiano yaramutunguye maze amujyana muri Dubai isabukuru ye yizihirizwa ku munara muremure ku Isi wa Burj Khalifa.

    Ngo byamutwara nk’iminota 30 kugira ngo abone inzira imugarura mu ruganiriro

    Iyo niyo Rodriguez yagiye aburiramo inshuro nyinshi

    Urukundo rwabo Imana yaruhaye umugisha

    Nyuma y’amezi 6 nibwo ngo nibwo yari amaze kumenya aho buri kimwe muri iyi nzu kiri

    Ngo ni kenshi yagiye aburira muri iyi nzu

    Aheruka kumukoreshereza isabukuru ku munara muremure ku Isi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukunzi-wa-cristiano-ronaldo-yahishuye-uko-yaburiye-mu-nzu-ye-ya-miliyoni-5-z-amapawundi-amafoto

  • Perezida Kagame yasubije uwamubajije niba guhirika ubutegetsi byashoboka mu Rwanda n'impamvu atarahura na perezida w'u Burundi #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame aherutse kugirana ikiganiro n'ikinyamakuru Jeune Afrique, asubiza ibibazo bitandukanye ku ngingo zirimo ibivugwa ku Rwanda, ku karere na Afurika ndetse no ku buzima bwe bwite.

    Perezida Kagame yabajijwe ku byerekeye guhirika ubutegetsi bikomeje kwiyongera muri Afurika ndetse abazwa niba mu Rwanda bitashoboka.

    Abajijwe niba guhirika ubutegetsi mu Rwanda byashoboka nkuko byabaye muri Sudani,Burkina Faso,Guinea n'ahandi yagize ati “Ntabwo mbizi, ariko reka mbisobanure mu bundi buryo. Mbere na mbere abanyarwanda nibo bavuga uko babitekereza, babishingiye k'uho twavuye, ibyo twakoze n'ibyo turi gukora.

    Ikindi, ntabwo mbona ikintu cyatuma haba abasirikare cyangwa abasirikare barakara kugeza aho haba ihirikwa ry'ubutegetsi. Uburyo bwacu bw'imiyoborere mu mboni zanjye, ni ukwita ku bibazo by'abaturage. Ntabwo mbona ibintu nshobora gukora cyangwa se inzego zishobora gukora byatuma ibintu bigera aho ngaho.”

    Ku byerekeye guhirika ubutegetsi bikomeje kwiganza muri Afurika ndetse n'intambara mu bihugu nka Ethiopia,Perezida Kagame yagize ati “Nko muri Ethiopia, byarashobokaga ko ariya makimbirane akumirwa ariko amazi yari yarenze inkombe. Turifuza Ethiopie yunze ubumwe. Twizeye ko ibiganiro bya ngombwa bizagera igihe bikagerwaho.

    Ku kijyanye n'ihirikwa ry'ubutegetsi, ntekereza ko biriya biba byatangiye mbere kuko nko muri biriya bihugu, hari ibibazo bimaze igihe bidakemurwa. Nko muri Sudani, hari hari ibibazo ku bwa Omar al Bashir, birakomeza na nyuma y'inzibacyuho.

    Ibibazo nka biriya biba bishoboka kwisubiramo uruhande rwose Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yaba ihagazemo kuko ntabwo ariyo iyobora ibyo bihugu.

    Hari aho AU n'indi miryango mpuzamahanga yagira uruhare mu gufasha ariko biza nyuma y'uko ibihugu ubwabyo byishatsemo ibisubizo. Ubushobozi buke bw'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nabwo ni izindi ntege nke, ntabwo twabihakana.

    Umwaka wa 2021 waranzwe n'ihirikwa ry'ubutegetsi mu bihugu nka Mali, Guinée na Sudani mu gihe uyu mwaka havuzwe ihirikwa rya Perezida Kabore wa Burkina Faso.

    Abajijwe ku mpamvu atarahura na Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye kandi ibihugu byombi biri mu nzira zo kwiyunga,Perezida Kagame yagize ati”Ku ruhande rwanjye nta kibazo. Nta kibazo kiri hagati yacu. Abashinzwe umutekano ku mpande zombi na ba Minisitiri bashinzwe ububanyi n'amahanga barahuye.

    Minisitiri w'Intebe wacu yitabiriye umuhango wo kwizihiza ubwigenge bw'u Burundi. Tuzahura mu gihe cya nyacyo.

    Ibindi bibazo yabajijwe:

    Ingabo za Uganda ziri muri RDC ahari imitwe ishaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda, byaba bibateye impungenge?

    Umutwe w'iterabwoba wa ADF ni ikibazo gikomeye, kitareba Uganda gusa. Ni ikibazo gikora kuri RDC natwe bikatugeraho ndetse n'akarere.

    Muri ADF, harimo Abanya-Uganda, abanye-Congo, Abanyarwanda, Abarundi, Abanya-Kenya n'abanya-Tanzania. Vuba aha, mu Rwanda twataye muri yombi abari muri uwo mutwe.

    Ntabwo ari abantu bari bafitanye isano neza na ADF ariko hari aho bahuriye. Twaje kumenya ko bari barahawe inyigisho hifashishijwe amashusho bikozwe n'umuntu uri muri RDC n'Umunya-Uganda.

    Twamenye ko bashakaga kugaba ibitero ku Rwanda bihimura ku bikorwa turimo muri Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado. Ibyo ni ibigaragaza ko ikibazo kireba akarere kose. Mu kugikemura hakenewe ubufatanye bw'akarere.

    Perezida Félix Tshisekedi yaba yarabamenyesheje mbere y'uko izo ngabo zijyayo?

    Nta n'umwe twaganiriye yaba RDC cyangwa Uganda. Ntiharashira ukwezi tubonye ibisobanuro.

    Mbere y'uko izo ngabo zoherezwa, twari mu biganiro na Guverinoma ya Congo dusanganywe imikoranire myiza kandi dufatanyije gushakira igisubizo ku bibazo duterwa n'imitwe yitwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa Congo.

    […] ibikorwa byo kurwanya ADF bikozwe mu buryo butari bwo, bishobora gukongeza izindi mvururu. Hakenewe ibiganiro n'ubufatanye.

    Amatora ataha ya Perezida azaba mu 2024, mujya mubitekerezaho?

    Ni inshingano. Niba nzaba nyarimo cyangwa ntarimo, ni kimwe mu bigize akazi kanjye. Si ukubitekerezaho uyu munsi gusa ahubwo n'ejo. Ndifuza ko mu 2024 Abanyarwanda bazabasha gukora amahitamo yabo batuje.

    Muziyamamaza?

    Byashoboka ariko sindabimenya. Gusa Itegeko Nshinga rirabinyemerera.

    Abakunenga bavuga ko uri umunyagitugu, ibi bintu ntimubirambiwe?

    Nk'abandi bose, hari igice cyanjye ntashobora guhindura, hari ikindi gice gukorana bishoboka. Ntabwo byashoboka ko mpindura uturemangingo twanjye. Wasanga aribyo bituma hari abambona nk'umunyagitugu, simbizi. Icyakora, ndi umuntu uhora witeguye gukorana n'abandi.

    Nkiri umusore, nari umuntu utihangana. Uko imyaka yagiye ishira, naje gusanga bisaba akanya kugira ngo ugere ku ntego zawe. Nize gucisha make, gukora icyangombwa mu gihe cyacyo no kwitonda mu gihe ari ngombwa.

    None se muzi igihugu aho Perezida, abaminisitiri, abayobozi b'ibigo batagira ababanenga? Niba hari aho biri, mwahambwira ndashaka kuhasura. Nziko kunenga bibaho kandi nanjye ndi umwe mu banengwa, icyakora nzi ko atari njye njyenyine unengwa.

    Source: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yasubije-uwamubajije-niba-guhirika-ubutegetsi-byashoboka-mu

  • Ni APR FC ikomeye cyangwa ni abo bahanganye batazi icyo bakeneye? #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya mbere mu Rwanda ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona idatsinzwe umukino umukino n’imwe hari mu mwaka w’imikino 2019-2020, benshi baketse ko bibagwiririye ariko n’umwaka wakurikiyeho yabisuyemo nabwo icyegukana idatsinzwe, ndavuga ikipe APR FC ikomeje kwigarurira ibikombe bya shampiyona mu Rwanda.

    Iyi kipe ifashwa n’ingabo z’igihugu, nyuma y’uko ku munsi w’ejo hashize tariki ya 28 Mutarama 2022 itsinze Police FC mu mukino w’umunsi wa 15, yahise yuzuza imikino 50 muri shampiyona idatsinzwe.

    Kuba ikipe yakwegukana igikombe cya shampiyona idatsinzwe benshi babifata nk’agahigo gakomeye kuko bidakunze kubaho ariko ntibisobanura ko abo bahanganye bari ku rwego rwo hasi kuko ikipe ishobora gutegura ikabigeraho, ariko iyo ibikoze inshuro 2 zikurikiranya ushatse washakira ikibazo kubo bahanganye.

    APR FC bisa n’aho nta mukeba ikigira muri shampiyona y’u Rwanda

    Ikipe ya APR FC igiye kumara imyaka 10 ifashe gahunda yo gukoresha abakinnyi b’abanyarwanda gusa, uwavuga ko ntacyo byahungabanyije ku musaruro w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ntiyaba abeshye kuko n’ubundi yakomeje kwegukana ibikombe bya shampiyona, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi mu bikombe 9 byahataniwe bya shampiyona yegukanyemo 6 ibindi 3 byegukanwa na Rayon Sports.

    Mu mpeshyi ya 2019 APR FC yakoze impinduka isezerera abakinnyi bagera 16, ahanini byatewe n’uko iyi kipe yari yatakaje igikombe cya shampiyona cya 2018-19 aha yahise yongeramo amaraso mashya izana abakinnyi barimo Manishimwe Djabel, Niyonzima Olivier Seif, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Bukuru Christophe bose bari bavuye mu ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe, biyongeraga ku bandi nk’umunyezamu Rwabugiri Umar na Nkomezi Alex bavuye muri Mukura, Mushimiyimana Mohammed wavuye muri Police FC.

    Sizi mpinduka gusa ahubwo yazanye n’umutoza Adil Erradi Mohammed ukomoka muri Maroc aba ari we utoza iyi kipe yari yiganjemo amaraso mashya, uyu mugabo yafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2019-20 idatsinzwe ndetse n’iya 2020-21 adatsinzwe, ndetse na shampiyona ya 2021-22 imaze gukinwa imikino 15, ntaratsindwa n’umwe, muri rusange amaze imikino 50 muri shampiyona adatsindwa.

    Aha niho bamwe bahera bibaza niba ari APR FC ikomeye cyangwa niba ari abo bahanganye boroshye kuko kuba ikinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa igahigika amakipe akoresha abanyamahanga, umuntu yakwibaza ku rwego rw’abo banyamahanga bagura.

    Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis avuga ko kuba iyi kipe imaze kwegukana ibikombe ibikombe 2 idatsinzwe, bitavuze ko abo bahanganye boroshye, ahubwo ari uko yitegura neza ikindi ntiyemera ko ari shampiyona 2 yegukanye idatsinzwe.

    Ati 'Urebye shampiyona 2 duheruka gukina murabizi ko imwe yarangiye imikino itarangiye, indi twakinnye nk’irushanwa (mu matsinda), ufashe imikino yose ntiwavuga ko begukanye shampiyona 2 badatsinzwe. Shampiyona ni imikino muri 30.'

    'Kuba bataratsindwa ntitwavuga ko amakipe yose bahanganye yoroshye, ntekereza ko n’abandi bazabikora, ikipe zose zihanganye nayo zirakomeye, nibaza ko utavuga ngo abo bahanganye baroroshye urebye n’umukino twakinnye nabo, ahubwo ni ikipe ya APR FC iri kuri gahunda, imeze neza, ikanategura imikino yayo neza, gusa urabona ko natwe ubu twiteguye guhatana.'

    Haringingo Francis wa Kiyovu Sports ntiyemera ko APR FC yatwaye shampiyona 2 idatsinzwe, gusa ngo ni ikipe itegura neza ari nayo mpamvu imaze imikino 50 idatsindwa

    Umutoza wa Rayon Sports, Lomami Marcel we abona ntacyo iyi kipe irusha andi makipe uretse amahirwe, kuba bamaze iyi mikino yose we abona ari amahirwe.

    Ati 'Shampiyona ya hano irakomeye muvandimwe, ntabwo navuga ko amakipe yoroshye, ni amahirwe yayo kuba itsinda ni amahirwe, izahura n’indi kipe iyigweho itsindwe, twese turi mu irushanwa natwe badutsinze ibitego 3 ejobundi, ni ibintu byaje bitunguranye. Ni amahirwe bagize kuko umupira ni amahirwe.'

    Lomami Marcel we abona APR FC ari amahirwe iyi kipe yigiriye

    Imiyoborere ya APR FC

    Ni ikipe ifite ubuyobozi bwumva ndetse busobanukiwe n’umupira w’amaguru icyo ari ndetse n’icyo bisaba kugira ngo ikipe ibone intsinzi.

    Ni ubuyobozi bukora ibishoboka byose kugira ngo umukinnyi abone icyo yemerewe ku gihe. Ni ubuyobozi kandi bwitsa ku kinyabupfura nk’izingiro rya byose, bemera ko uko waba ufite ubushobozi kose ariko udafite ikinyabupfura nta kintu na kimwe wageraho.

    Ibi byiyongera ku mutoza Adil Erradi na we wahinduye byinshi muri iyi kipe cyane nko kuzanamo umwuka w’intsinzi (Winning Spirit), ni umutoza kandi ushyira igitutu ku bakinnyi cyane mu gihe cy’umukino akabumvisha ko bagomba gutsinda.

    Umutoza w’iyi kipe, Adil Erradi Mohammed avuga ko ibyo iyi kipe yagezeho atari we kuko ari akantu gato muri APR FC, umusaruro wose yawubonye kubera ubuyobozi bwiza bw’iyi kipe bukora buri kimwe kandi ku gihe.

    Ati 'Dufite umuryango umeze neza cyane, imikino 50 ntabwo ari Adil watsinze, ni buri wese wakoze akazi kugira ngo dutsinde iyi mikino, ni umusaruro w’umuryango wa APR FC, iyo dutsinze ni umuryango uba watsinze, twatsindwa tugatsindwa nk’umuryango wose, mba numva impaka ari nyinshi ngo Adil agiye gutakaza, ninde uzamutsinda, Adil muri APR FC ni akantu gato cyane.'

    'Tubaye tudafite ubuyobozi bwishyurira ku gihe, iyo nza kuba ntafite ubuyobozi bwiza, iyo nza kuba ntafite abakinnyi beza, iyo nza kuba ntafite ibikoresho byiza, iyo nza kuba nta baganga beza mfite, iyo nza kuba nta kibuga cy’imyitozo, ntabwo byari kuba bimeze gutya, bivuze ko Adil ari akantu gato cyane muri APR FC.'

    Ibi kandi bikaba bitandukanye namwe mu makipe baba bahanganye, ni kenshi uzumva inkuru muri aya makipe bavuga ko batahembye, ibirarane by’uduhimbazamusyi n’ibindi.

    Gusa na none ntabwo warenza ingohe urwego rw’abanyamahanga aya makipe agura, n’ubundi abenshi usanga bari ku rwego nk’urw’bakinnyi b’Abanyarwanda ndetse bamwe bari munsi yarwo.

    Iyo urebye AS Kigali usanga ari yo ifite abanyamahanga bakomeye kuko n’umwaka ushize w’imikino bakoze iyo bwabaga ndetse batakaje igikombe ku munsi wa nyuma, ni nyuma yo kunganya na APR FC ibitego ariko iyirusha umubare w’ibitego bazigamye.

    Adil ntiyemera ko hari ibitangaza yakoze muri iyi kipe

    Ahamya ko ubuyobozi bw’iyi kipe ari ryo pfundo rw’umusaruro wose bamaze kugeraho

    Umutoza wa APR FC avuga ko afite abakinnyi beza

    Imikino 50 badatsindwa baraye bayujurije kuri Police FC

    Shampiyona zibaye 2 begukanye badatsinzwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-apr-fc-ikomeye-cyangwa-ni-abo-bahanganye-batazi-icyo-bakeneye

  • Ibyihariye kuri Ruger wo muri Nigeria wamamay… – #rwanda #RwOT

    Yagize ati 'Muraho neza Kigali. Ni Ruger ubaramutsa. Tariki 19 Gashyantare 2022 nzabataramira kuri Canal Olympia […]'

    Ruger ni umwe mu bahanzi bagezweho mu gihugu cya Nigeria no muri Afurika muri rusange abikesha indirimbo yamutumbagije cyane yitwa Dior ndetse n’indi yitwa Bounce imaze amezi umunani gusa ariko ikaba imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 23.

    Ruger yazamutse cyane mu muziki nyuma yo gusinyana amasezerano y'imikoranire na D'Prince binyuze muri sosiyete ye ifasha abahanzi yitwa 'Jonzing World Record', cyane cyane izina rye ryatumbagiye ubwo isi yari ihanganye n’icyorezo cya Covid-19.

    Ruger agiye gutaramira mu Rwanda

    Muri Gashyantare 2021, Ruger yasohoye EP ye ya kabiri yise 'The second wave' iyi yariho indirimbo yise Dior iri mu zubatse izina rikomeye. Muri Werurwe 2021 ni bwo uyu musore yasohoye EP yise 'Pendemic' yariho indirimbo yise 'Bonuce' yakunzwe bikomeye iramutumbagiza arirahirwa karahava

    Uyu musore w'imyaka 22 y'amavuko, uretse izi ndirimbo ze zatumye aba ikimenyabose hari n'indi yitwa 'One shirt' yahuriyemo na D'Price kimwe na Rema.

    Biragoye kubona Ruger atambaye agakingiriza ijisho rimwe

    Ruger atangaje ko agiye gutaramira mu Rwanda mu gihe hashize iminsi mike cyane Inama y'Abaminisitiri ikomoreye ibitaramo bihuza abantu benshi. Ibitaramo byemerewe kongera kuba nyuma y'igihe Abanyarwanda bahanganye n'ubwandu bushya bwa Covid-19 'Omicron'.

    Ruger afite indirimbo igezweho yitwa Dior

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO DIOR Y’UMUHANZI RUGER

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113958/ibyihariye-kuri-ruger-wo-muri-nigeria-wamamaye-mu-ndirimbo-dior-ugiye-gutaramira-mu-rwanda-113958.html

  • Kiyovu Sports yaguze Fred Muhozi wakiniraga Espoir FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Fred Muhozi

    Fred Muhozi

    Uyu musore wari usigaje amasezerano y’amezi atandantu muri Espoir FC yaguzwe Miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda aho ikipe yabonyemo miliyoni eshatu mu gihe we yahawe miliyoni zirindwi asinya muri Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka itatu ishobora kongerwa.

    Yahamagawe bwa mbere mu ikipe y

    Yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu atsinda igitego

    Fred Muhozi mu gice cya mbere cya shampiyona kirangiye yitwaye neza mu ikipe ya Espoir FC aho yayitsindiye ibitego 4 binamuhesha guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y’Igihugu Amavubi. Yakinnye imikino ibiri ya gicuti muri Mutarama 2022 n’ikipe y’igihugu ya Guinea yiteguraga gukina igikombe cya Afurika aho muri iyi mikino yatsinzemo n’igitego cya mbere mu ikipe y’Igihugu mu mukino u Rwanda rwatsinzemo Guinea ibitego 3-0.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/kiyovu-sports-yaguze-fred-muhozi-wakiniraga-espoir-fc

  • Rurangiranwa muri Nigeria agiye gutaramira i Kigali #rwanda #RwOT

    Umuhanzi urimo kuzamuka ariko umaze kubaka izina muri Nigeria, Michael Adebayo Olayinka uzwi nka Ruger agiye gutaramira abanyarwanda mu kwezi gutaha.

    Inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 26 Mutarama 2022, yakomoreye ibitaramo byari byarahagaritswe kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda.

    Uyu muhanzi yateguje abanyarwanda ko tariki ya 19 Gashyantare 2022 azabataramira.

    Ati 'Muraho neza Kigali, Ni Ruger ubaramutsa. Tariki 19 Gashyantare 2022 nzabataramira kuri Canal Olympia.'

    Ruger ukunze kwiyita Mr Dior aho muri iyi minsi arimo no gukura ibitaramo yise Dior Party, afashwa na D’Prince binyuze muri sosiyete ye ifasha abahanzi yitwa 'Jonzing World Record’

    Uyu musore w’imyaka 22, yakunzwe cyane mu ndirimbo 'Bounce’ iri kuri EP ye yasohoye muri Werurwe 2021 hari kandi 'Dior’ yaniyitiriye aho yakunzwe cyane.

    Ruger yateguje abanyarwanda ko agiye kuza gutaramira abanyarwanda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/rurangiranwa-muri-nigeria-agiye-gutaramira-i-kigali

  • Frank Lampard agiye kugaruka mu kazi ko gutoza vuba #rwanda #RwOT

    Umutoza Frank Lampard w'imyaka 43 agiye kugaruka mu kazi mu minsi mike nyuma yo kuvugana n'ubuyobozi bw'ikipe ya Everton bukamwemerera akazi.

    Uyu mugabo wamamaye akinira ikipe ya Chelsea yashimwe na nyiri ikipe ya ” Toffees”Bwana Farhad Moshiri mu kiganiro cye cya kabiri cya kabiri kandi ashobora gutangira akazi akina mu mukino w'igikombe cya FA iyi kipe izahura na Brentford ku wa Gatandatu w'icyumweru gitaha.

    Abafana bahisemo ko Lampard bituma atsinda umunya Portugal Vitor Pereira, nawe wakoze ikiganiro cya kabiri cy'akazi ku wa gatanu, hamwe n'umutoza w'agateganyo w'iyi kipe,Duncan Ferguson.

    Lampard amaze umwaka adatoza nyuma yo kwirukanwa na Chelsea muri Mutarama 2021.

    Guhabwa akazi ke kwaje mu nama y'ubyobozi yabaye nijoro,nyuma y'aho Wayne Rooney yemeje ko adashaka gutoza iyi kipe yazamukiyemo.

    Abayobozi ba Everton nabo bifuzaga kuganira n'uyu mutoza wa Derby ku byerekeye kumuha akazi nyuma yo kwirukanwa kwa Rafa Benitez.

    Ariko Rooney yagize ati: 'Everton yegereye unshakira amakipe ansaba ko twajya mu kiganiro cy'akazi, ariko narabyanze.

    Byari icyemezo kitoroshye kuri njye, ariko niko duhagaze.

    Nizera ko nzaba umutoza wa Premier League kandi ubu ndabyiteguye 100%.

    Niba natangirana na Everton mu bihe biri imbere, byaba byiza rwose.”

    Rooney yahisemo kuguma mu ikipe ya Derby irimo ibibazo byinshi by'ubukungu,iri mu buyobozi kuva muri Nzeri.

    Yongeyeho ati: 'Byari icyemezo kitoroshye, ariko ndacyafite akazi ko gukora hano i Derby ngerageza kuyigumisha mu cyiciro cya kabiri.

    Mfite intego zo gutoza muri Premier League. Nzi neza ko ibyo bizaba umunsi umwe kandi bibaye ari muri Everton byaba ari byiza. '

    Uwahoze ari rutahizamu wa Everton Graeme Sharp, ubu uri mu buyobozi bwaa Toffees, yari mu kiganiro cy'akazi cya Lampard.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/frank-lampard-agiye-kugaruka-mu-kazi-ko-gutoza-vuba

  • Mudasobwa zikoresha ikoranabuhanga rya 'Quantum' zishobora kuzajegeza Isi #rwanda #RwOT

    Ibaze nawe biramutse bibaye muri iyi isi maze amakuru yose abitse mu ibanga muri za mudasobwa akinjirwamo mu kanya gato cyane hakoreshejwe za mudasobwa z'ibihangange . iki nicyo bamwe bita 'umunsi w'imperuka ushingiye kuri izo mudasobwa zikoresha ikoranabuhanga rizwi nka 'Quantum'.

    Kugirango ubyumwe neza, mudasobwa z'ibihangange zikoresha ikoranabuhanga rya Quantum zikora ku buryo butandukanye na za mudasobwa tuzi zatangiye gukorwa mu kinyejana gishize. Ku rupapuro, izi mudasobwa zisiga inshuro nyinshi mu kwihuta za mudasobwa dukoresha muri kino gihe.

    Ibi rero bisobanuye ko mudasobwa zisanzwe byazitwara igihe kirekire cyane kubonera igisubizo ibibazo by'insobe kandi bitwara igihe kinini nko kumena urukuta rurinze amakuru y'ibanga abitse muri mudasobwa aho usanga kugira ngo ubigereho ugomba kugerageza kunyura mu nzira zibarirwa muri miliyari nyinshi. Mudasobwa isanzwe byayitwara imyaka myinshi cyane kugirango ibashe kumena urwo rukuta; kubishobora nabyo ni ikindi kibazo.

    Ariko za mudasobwa zifite ubushobozi budasanzwe zo mu gihe kizaza, ku rupapuro, ibi zabikora mu masegonda makeya cyane.

    Mudasobwa nk'izo zagombye kugira ububasha bwo gusubiza ubwoko bwinshi bw'ibibazo abatuye isi bibaza. Leta y'Ubwongereza irimo gushora imali mu kigo cy'igihugu cy'ikoranabuhanga rya Quantum ahitwa Harwell mu ntara ya Oxfordshire muri gahunda yo guteza imbere ubushakashatsi muri urwo rwego.

    Ariko byose nti byera ngo de.

    Abajura bo kuri interineti

    Hari ibihugu bimwe birimo Amerika, Ubushinwa, Uburusiya n'Ubwongereza birimo gushyira ingufu nyinshi no gushora amafaranga menshi cyane mu gukora za mudasobwa nk'izi zifite ubushobozi buhambaye bwo kunyaruka. Icyo bigamije ni ukurusha ibindi ubushobozi muri uru rwego rw'ikoranabuhanga rya interineti.

    Buri munsi, amakuru menshi yo kuri interineti abitswe mu ibanga  harimo akureba n'andeba  hari abayakusanya nta ruhushya tubitangiye maze agashyirwa mu bubiko hategerejwe umunsi mudasobwa z'abajura biba amakuru kuri interineti zizaba zifite ubushobozi buhambaye bw'ikoranabuhanga rya quantum kugirango zibashe kuyinjiramo.

    Harri Owen, umuyobozi ushinzwe iteganyamigambi mu kigo cya PostQuantum agira ati: 'Ibintu byose dukora kuri interineti ubungubu , birimo guhaha, kubika no kubikuza muri banki, kuganira ku mbuga nkoranyambaga, ibyo dukora byose kuri interineti biba birinze mu ibanga.'

    Akomeza avuga ati: 'Ariko umunsi za mudasobwa z'ibihangange zizaboneka zikabasha kumena urukuta rurinze ayo makuru, ako kanya ba nyirazo bazahita bagira ubushobozi bwo kwinjira muri konti za banki z'abandi bazisigeho ubusa, bafungure za mudasobwa amaleta akoresha mu kurinda umutekano kandi n'ububiko bw'amafaranga yo kuri interineti yitwa Bitcoin nabwo nta kizasigaramo.'

    Impuguke mu ikoranabuhanga afite akoma ko muri mudasobwa

    Akuma ko muri mudasobwa k'ikigo cyo mu Budage Q.ant kagamije korohereza ikoranabuhanga rya Quantum

    Ibi Owen avuga kandi arabyemeranyaho na Ilyas Khan, umuyobozi mukuru w'ikigo cya Quantinuum cy'i Colorado muri Amerika ugira ati: 'Mudasobwa zifite ubushobozi budasanzwe zizatuma uburyo bwinshi bukoreshwa ubungubu mu kurinda amakuru mu ibanga nta gaciro bugira.'

    'Ibi rero bibangamiye cyane ukuntu tubayeho.'

    Kwitegura Quantum

    Koko? Birakenewe? Birasa nkaho kwaba ari ukwitegura imperuka, none ni kuki nta byinshi abantu babivugaho?

    Igisubizo ni Yego. Umwe mu bayobozi bo muri leta y'Ubwongereza utarashatse ko izina rye rimenyekana avuga ko hatagize igikorwa, hashobora kuba ibintu bibi.

    Hashize imyaka abantu bagerageza kwitegura. Mu Bwongereza, amakuru yose ya leta afatwa nk'ibanga rikomeye barangije kuyahisha cyane bakoresha uburyo bushya abashakashatsi bavuga ko izo mudasobwa zifite ubushobozi buhambaye zitazabasha kwinjiramo.

    Ibigo by'ikoranabuhanga bikomeye cyane nka Google, Microsoft, Intel na IBM birimo gushaka ibisubizo ndetse n'ibindi bigo bikurikirana cyane iri koranabuhanga nka Quantinuum na Post-Quantum.

    Kandi iki ngenzi ni uko ubu harimo kwerekanwa ibisa n'ubuhanga bwo kurinda amakuru kuri interineti bwakoreshwa nyuma y'umwaduko w'izo mudasobwa zifite ubushobozi buhambaye. Birabera ku kigo k'igihugu gishinzwe ubumenyi na tekinoloji (NIST) usohotse gato i Washington, DC. Ikigamijwe ni ugushyiraho ingamba zemeranijweho z'uburinzi zizabasha kurinda inganda, leta, kaminuza n'ibikorwa remezo by'ingenzi by'igihugu kugirango bitabangamirwa n'ibyago byazanirwa n'iryo koranabuhanga rya Quantum.

    Ibi ariko bizatwara amafaranga.

    Ikoranabuhanga ryo muri mudasobwa zifite ubushobozi ndashyikirwa rirahenze, riravunanye kandi rikenera umuriro w'amashanyarazi mwishi. Gushyira muri bene izo za mudasobwa uburyo bwa Quantum budateje ikibazo ni kimwe mu bintu bigoye kugeraho ku bijyanye n'umutekano wo muri za mudasobwa muri kino gihe tugezemo.

    Ariko impuguke zivuga ko kwicara ntihagire icyo umuntu abikoraho ntacyo byaba bimaze.

    SRC:BBC

    The post Mudasobwa zikoresha ikoranabuhanga rya 'Quantum' zishobora kuzajegeza Isi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/29/mudasobwa-zikoresha-ikoranabuhanga-rya-quantum-zishobora-kuzajegeza-isi/