Category: Uncategorized

  • Indabo z’u Rwanda zizwi nka Bella Flowers ni imari ishyushye i Burayi (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mwaka wa 2014 nibwo Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigo cya Bella Flowers gikora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’indabyo z’amaroza haba mu Rwanda no mu mahanga.

    Iki kigo giherereye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba kimaze gutanga imirimo ku bakozi barenga 1000. Iki kigo cyanatumye umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga byiyongera ari na ko birushaho kumenyekanisha isura nziza y’u Rwanda n’ibikomoka mu Rwanda.

    Uyu musaruro w’indabo za BELLA FLOWERS woherezwa hirya no hino ku isi haba ku mugabane w’Iburayi no muri Aziya.

    Benshi mu rubyiruko rwabashije kubona akazi binyuze muri iki kigo bavuga ko icyizere cy’ubuzima cyazamutse ndetse imihigo ikaba ari yose mu kwiteza imbere.

    Byinshi kuri izi ndabo bikurikire muri iyi video:

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/indabo-z-u-rwanda-zizwi-nka-bella-flowers-ni-imari-ishyushye-i-burayi-video

  • Amateka ya Rubayiza Julien warusimbutse afite imyaka ine agakurizamo ubumuga bwo kutabona #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yatangiye gucuranga akiri mu mashuri abanza abyigiye mu kigo cya Gatagara cyigishaga abana bafite ubumuga butandukanye, ahahoze ari muri Komine Kigoma (Gitarama). We yavutse abona ariko nyuma aza kurwara iseru imutera ubwo bumuga afite imyaka ine gusa.

    Rubayiza Julien avuga ko kubaho kwe ari ku bwa Nyagasani kuko igihe yafatwaga n’iseru ahagana mu 1979, yaguye muri koma (coma), ariko agira amahirwe bimubaho ari nijoro. Ngo iyo biza kumubaho ari mu gitondo, byari kuba bimurangiriyeho.

    Rubayiza aragira ati: 'Iwacu twari abana umunani, njye na bashiki banjye babiri banduta turwara iseru, ariko njye ngira ibyago insigira ubumuga bwo kutabona, gusa nagize amahirwe akomeye kuko mukecuru wanjye yambwiye ko iyo bimbaho ari mu gitondo bari guhita banshyingura.'

    Rubayiza akomeza agira ati: 'Icyo gihe iyo umwana yarwaraga akagera kure ku buryo ata ubwenge, ababyeyi bumvaga ko yapfuye bagahita batangira kumubika ko yapfuye, kandi icyo gihe n’ubuvuzi bwari butaratera imbere. Ku bw’amahirwe rero bwarakeye mama aza kundeba asanga ndimo kunyeganyega, ni ko kunjyana kwa muganga, basanga iseru yageze ku rwego rwo kuntera kutabona.'

    Amaze kurusimbuka, ababyeyi ba Rubayiza baje kumenya ko ikigo cya Gatagara gihari, bamujyanayo agize imyaka itandatu ariko nta cyizere bafite ko hari icyo bizatanga nyamara batazi ko umwana wabo afite impano izamubeshaho.

    Yatangiye kwiga aba ku ishuri kuva afite imyaka 6 kugeza arangije amashuri abanza, agataha mu biruhuko bikuru gusa (amezi abiri). Agize imyaka icyenda, yatangiye kugaragaza impano yo gucuranga kuko abarimu babigishaga gusoma bakanyuzamo bakanabigisha gucuranga no kuvuza umwirongi bageze mu mwaka wa gatatu.

    Akimara gukoza intoki ku mwirongi, Rubayiza yarawukunze cyane atangira kuwitoza bimugoye kubera ubumuga, ariko ntiyacika intege kugeza igihe awumenyeye, hanyuma abayobozi b’ishuri babazanira n’umwarimu w’Umurundi witwa Muringa wabigishije gucuranga gitari. Rubayiza avuga ko aheruka amakuru ye mu mwaka wa 2000, ubu akaba atazi irengero rye.

    Amaze kwigira hejuru, nibwo yahuye n’abandi bacuranzi b’abahanga barimo Byumvuhore Jean Baptiste na Twagirayezu Cassien bari barageze i Gatagara mbere ye. Aba ndetse ngo bari mu bamushyigikiye abasha kumenya gitari cyane agera ku rwego rw’ababigize umwuga ku buryo nta ndirimbo y’Inyarwanda ya kera wamusaba ngo imunanire kuyicuranga.

    Rubayiza afite na shene (channel) ya YouTube yigishirizaho gucuranga gitari, yitwa 'Julien Menya gitari’.

    Mukurikire akwihere amateka ye bwite mu kiganiro Nyiringanzo, wumve n’uburyo akirigita gitari kurusha n’abadafite ubumuga:

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/amateka-ya-rubayiza-julien-warusimbutse-afite-imyaka-ine-agakurizamo-ubumuga-bwo-kutabona

  • Abakinnyi ba Guinea batinye gutaha iwabo nyum… – #rwanda #RwOT

    Benshi mu bakinnyi bahamagawe muri Guinea (Syli National) kwitabira igikombe cya Afurika cy'ibihugu, ntibigeze bakora urugendo rusubira iwabo, nyuma yo gusezererwa muri 1/16 cy'igikombe cya Afurika 'CAN 2022' byahise byica isezerano bari bahaye Perezida w'igihugu cyabo, bituma buri wese aca inzira ze ntibasubira iwabo.

    Ibitangazamakuru byo muri Guinea byatangaje ko abakinnyi bane gusa bakina imbere mu gihugu aribo bonyine basubiye i Conakry, mu gihe abandi bavuye muri Camroun berekeza mu makipe bkinira.

    Abakinnyi basubiye muri Guinea ni abakinira Horoya barimo: Morlaye Sylla, Fodé Camara, Moussa Camara, ndetse na Gaoussou Siby ukinira Wakriya.

    Perezida Colonel Mamady Doumbouya, ntabwo yishimiye iyi myitwarire y'abakinnyi bakina i Burayi, byanatumye atangaza ko mu ikipe y'igihugu 'Syli National' hagomba kuba impinduka.

    Yagize ati: 'Inama Njyanama yamenyeshejwe kugaruka kwa Sily National muri iki gitondo, Perezida w'inzibacyuho yababajwe n'uko abagize ikipe ya Guinea bagarutse mu gihugu bari kumwe n'abakinnyi bane gusa. Yategetse Minisitiri wa Siporo gutekereza ku myubakire myiza ya siporo cyane cyane umupira w'amaguru hamwe no gushaka, gushyigikira no gutoza abakiri bato bafite impano mu gihugu cyose”.

    Ibi bikaba byavuzwe n'umuvugizi wa guverinoma ya Guinea, Ousmane Gaoual Diallo.

    Ku wa mbere tariki ya 27 Ukuboza 2021, nibwo ikipe y’igihugu ya Guinea yahagurutse Conakry yerekeza mu Rwanda, aho yari ije kwitegura imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu [CAN 2021] iri kubera muri Cameroun mu ntangiriro z’umwaka utaha.

    Mbere y’uko iyi kipe ihaguruka, yabanje kugirana ibiganiro n’umukuru w’iki gihugu, Col. Mamady Doumbouya ababwira ko bagomba kwegukana igikombe cya Afurika cyangwa bakagarura amafaranga batanzweho. Ati” Mugiye mu mikino y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun, mugomba kukizana hano mu gihugu abaturage bakishima cyangwa byabananirana mukadusubiza amafaranga twabatanzeho.”

    Gusezererwa na Gambia iri ku mwanya wa 150 ku rutonde rwa FIFA, yakoreye amateka kuri Guinea yari ku isezerano rya perezida Doumbouya.

    Abakinnyi ba Guinea bayobowe na Naby Keita ukinira Liverpool bafashe umwanzuro wo kudasubira imbere ya Perezida Doumbouya bahitamo kudasubira mu gihugu cyabo ahubwo bafata indege zibasubiza mu makipe bakinira i Burayi n'ahandi.

    Mbere yo kwerekeza muri CAN perezida Doumbouya yabwiye abakinnyi ba Guinea ko nibategukana iki gikombe bazasubiza amafaranga yabatanzweho

    Perezida Doumbouya yatumye abakinnyi muri Cameroun kuzanira abaturage igikombe cya Afurika bakishima, birangira baviriyemo muri 1/8

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113979/abakinnyi-ba-guinea-batinye-gutaha-iwabo-nyuma-yo-kwica-isezerano-bahaye-perezida-mamady-d-113979.html

  • Abatwara ibimoto binini bo mu Rwanda bateguye urugendo mu rwego rwa 'Ubuntu Breakfast Run’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ijambo 'Ubuntu’ mu Kizulu ngo risobanura Ubumuntu 'humanity’ , Ikizulu rukaba ari rumwe mu ndimi zikorwashwa muri Afurika y’Epfo, aho ibikorwa byo gutegura urugendo urugendo nk’urwo rw’abatwara ibimoto binini byatangiriye mbere yo gukwira k’Umugabane. Urwo rugendo ruhuza abatwara ibyo bimoto binini n’abandi batwara za moto zisanzwe.

    Ni ku nshuro ya kane icyo gikorwa giteguwe, kandi gitegurwa ku cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa mbere buri mwaka, kigakorwa nk’ikimenyetso cy’ubumwe bw’abatwara za moto bose, hatitawe ku bwoko, igitsina, umuco cyangwa se imyemerere.

    Ni ubwa mbere abagize 'Club’ ya 'KFB’ bazaba bitabiriye icyo gikorwa mu rwego rw’Umugabane w’Afurika, aho abatwara za moto bo mu bihugu by’Afurika 52 bazaba bari mu rugendo rwa za moto, bibera icyarimwe muri ibyo bihugu byose.

    Bizimana Salva, Umunyamabanga Mukuru wa 'Kigali Free Bikers’ yagize ati ' Buri Club yo muri ibyo bihugu, itegura urugendo rw’abanyamuryango bayo n’abandi bantu babyifuza, bagahurira hamwe'.

    Ku Cyumweru, abateguye urwo rugendo, n’abandi babyifuza, bazahurira ku biro bya 'KFB’ biherereya hafi y’icyicaro cyane cy’Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), saa tatu za mu gitondo, nyuma bakore urugendo rw’isaha imwe, berekeza mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.

    Bizimana yagize ati ' Nitugera mu Bugesera, tuzafata ifunguro rya mu gitondo ahitwa kuri 'Rujo Gardens’ nyuma twidagadure. Tuzafatanya kwishyura fagitire, ariko dufite n’abaterankunga harimo sosiyete ikora ibintu bijyanye n’ikoranabuhanga yitwa 'ICN computers’, na Merez Petroleum'.

    Icyo ngo ni cyo gikorwa cyonyine gihuza za 'clubs’ z’abatwara z’abatwara za moto z’ubwoko butandukanye ndetse n’abazitwara ku giti cyabo, bagakuriza ku ngingo eshatu z’ingenzi ari ziranga ubuvandimwe ari zo 'Urukundo’, kubaha no kubahana .

    Ihuriro ry’abatwara za moto muri Afurika, rikangurira abatwara za moto, gutwara neza, kugira igikorwa kizagende neza.

    Abanyamuryango ba 'KFB ' ni abantu bari mu ngeri zitandukanye harimo abagabo n’abagore, abakora muri banki, abanyamategeko, abarimu, abubatsi, abashoferi, abandi. Muri iki gikorwa, umuntu wese utwara moto ubyifuza yamerewe kukizamo, ubwoko bwa moto yaba atwara bwose niyo zaba moto ntoya zizwi nka 'scooters’.

    Uretse urwo rugendo 'KFB’ yateguye, ubusnzwe ikora n’ibindi bikorwa by’urukundo ndetse n’ibikorwa byo gufashanya hagati y’abanyamuryango. Iyo club yo muri Kigali zi yo club y’abatwara za moto iri mu Rwanda gusa, kuko hari n’indi ibarizwa mu Karera ka Rubavu ndetse n’indi ikorera mu Karere ka Musanze.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/indi-mikino/article/abatwara-ibimoto-binini-bo-mu-rwanda-bateguye-urugendo-mu-rwego-rwa-ubuntu-breakfast-run

  • Sunrise yasinyishije umunyezamu wahoze muri Bugesera FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Turatsinze Dieudonné

    Turatsinze Dieudonné

    Umunyamabanga w’ikipe ya Sunrise, Kahangwa Frank, yemeje aya makuru, avuga ko yabasinyiye kubakinira imikino yo kwishyura ya shampiyona.

    Turatsinze Dieudonné yahoze ari umunyezamu wa Bugesera FC ariko ubu nta kipe yari afite.

    Sunrise isoje imikino y’icyiciro cya kabiri idatsinzwe umukino n’umwe kuko yatsinze icyenda (9) inganya ibiri (2).

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/sunrise-yasinyishije-umunyezamu-wahoze-muri-bugesera-fc

  • Umusaza yaroze umujura wamwibye inka kurisha no kugenda nkayo #rwanda #RwOT

    Ku wa gatatu tariki ya 26 Mutarama, mu ntara ya Trans Nzoia yo muri Kenya habaye ibintu bitangaje, ubwo umugabo washinjwaga kwiba inka yagaragaye ari kugendesha amaguru n'amaboko ndetse ari kurya ibyatsi ku muhanda wa Kitale-Eldoret.

    Umutangabuhamya wabibonye Peter Wafula, yatangarije K24 Digital ko uyu mugabo yakekwagaho kuba mu mutwe w'abagizi ba nabi bibye inka kandi bakiba amaduka muri Trans Nzoia.

    Wafula yavuze ko ibi byabaye nyuma y'ibyumweru bibiri umuhinzi wo mu gace ka Shimo la Tewa abuze ikimasa cye hanyuma abajura bacyibye bakibagira mu ishyamba ryegereye iwe.Uyu muhinzi ngo yasezeranije guha aba bajura isomo.

    Uyu wabyiboneye yagize ati: 'Umuhinzi yararakaye cyane ku buryo yasezeranyije ko azigisha abo bagizi ba nabi isomo mu buzima. Iri rishobora kuba ari rimwe mu masomo yasezeranyijwe '

    Undi mutangabuhamya witwa Simon Maingi, yavuze ko igihe ibyo byabereye, ushinjwa atashoboraga kuvuga kandi ko imbaraga zabo zo kumubuza kurya ibyatsi nta mbuto zatanze.

    Maingi yagize ati: 'Twatunguwe no kubona agenda nk'inka kandi ikibabaje ni uko yariye ibyatsi. Twagerageje kuvugana na we ariko umugabo ntiyabasha kuvuga. “

    Akomeza avuga ko uregwa yerekeje mu cyerekezo cy'aho ikimasa cyiciwe, igikorwa avuga ko cyari gihuye n'ubujura bwakorewe uwo muhinzi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusaza-yaroze-umujura-wamwibye-inka-kurisha-no-kugenda-nkayo

  • Banki ya Kigali yishyuriye Mituweli abaturage batishoboye 6,700 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aya mafaranga azafasha abaturage 6,700 batishoboye kubona mituweli

    Aya mafaranga azafasha abaturage 6,700 batishoboye kubona mituweli

    Ni igikorwa cyabanjirijwe n’umuganda wo guca imirwanyasuri mu Mudugudu wa Muganza mu Kagari ka Kimisagara, aho abakozi ba BK bifatanyije n’abaturage hagamijwe kugira ngo hafatwe amazi y’imvura aturuka ku ishuri rya Ecole Primaire Muganza agasenyera abaturage bahaturiye.

    Ni muri gahunda y’ibikorwa bisanzwe bikorwa na BK byo gufasha abaturage batishoboye bikubiye mu nkingi eshatu zirimo kubungabunga ibidukikije, uburezi hamwe no guhanga udushya ariko bikaba bishobora kwiyongeraho n’ibindi birimo ubuzima, mu rwego rwo gufasha abaturage kurushaho kugira ubuzima bwiza ndetse no kwiteza imbere, bikaba bitegurirwa ingengo y’imari ingana na 1% by’urwunguko Banki ya Kigali iba yagize mu gihe cy’umwaka, aho kuri ubu abaturage bishyuriwe mituweli ari 6,700.

    Aba baturage bavuga ko bajyaga bagorwa no kubona uko bivuza bitewe n’uko harimo abafite abana ku buryo byababeraga imbogamizi mu gihe barwaye cyangwa barwaje abana, ari na ho bahera bashimira byimazeyo BK ku gikorwa cy’ubugiraneza yabakoreye kuko bagiye kujya babona ubuvuzi batavunitse.

    Abakozi ba BK bifatanyije n

    Abakozi ba BK bifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Kimisagara gukora umuganda wo guca imirwanyasuri

    Helena Murekatete utuye mu Kagari ka Kimisagara, avuga ko afite abana bane hamwe n’umugabo bose bakaba nta mituweli bari bafite, ku buryo bagorwaga no kwivuza mu gihe habaga hari urwaye.

    Ati 'Mfite umugabo n’abana bane ariko nta bushobozi twari dufite bwo kwishyura mituweli, ntabwo nabashaga kujya kwivuza n’abana bakarwara bagahera mu nzu, none ndashimira kuko tubona abaterankunga badutekerezaho bakaduha mituweli, bakatwibuka ko natwe tuyikeneye kuko byari bingoye kubona mituweli pe!'.

    Mugenzi we witwa Jean Claude Mujyarugamba, ati 'Ibibazo twahuraga na byo ku baturage batuye muri uyu mudugudu, barembaga kubera ko nta bwisungane bafite bakarembera mu rugo, ariko ubu ngubu kuba twabonye ubwo bufasha bwaturutse kuri BK, ubu noneho tugiye kujya twivuza, kubera ko twabashije kubona ubwisungane mu kwivuza.

    Umuyobozi wungirije mu ishami ry’amategeko muri Banki ya Kigali, Gideon Rukundo, avuga ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali nk’abafatanyabikorwa bawo by’umwihariko Akarere ka Nyarugenge kabegereye kakabasaba ubufasha muri gahunda yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage batishoboye.

    Ati 'Tuje kubashyikiriza iyo nkunga ku mugaragaro, y’ubufasha bugenerwa abantu batabashije kwibonera ubushobozi bwo kwiyishyurira mituweli. Twaje twitwaje sheki (check) ya miliyoni 20 n’ibihumbi 100 azabafasha mu kubasha gukemura ikibazo cy’abo baturage'.

    Amazi y

    Amazi y’imvura aturuka ku ishuri ribanza rya Muganza yasenyeraga abaturage

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Jean Sauver Kalisa, avuga ko igikorwa BK yakoze kizafasha cyane abaturage batari bafite ubwisungane mu kwivuza.

    Ati 'Ugereranyije n’agaciro k’amafaranga batanze, biragaragara ko dushobora kwishyurira abaturage bagera hafi ku bihumbi birindwi bagiye guhabwa ubwisungane, rero bizagira akamaro cyane cyane ku buzima bw’abaturage kuko bazashobora kujya bivuza nta kibazo bafite kubera ko bafite ubwo bwishingizi.

    Umurenge wa Kimisagara utuwe n’abaturage 36,710 ukaba ugeze ku kigereranyo cya 78% cy’abantu bamaze kubona mituweli, inkunga batewe ikaba ishobora gutuma umubare uzamuka ukagera kuri 80%.

    Ni umuganda wari uhuriweho n

    Ni umuganda wari uhuriweho n’abakozi ba BK n’inzego zitandukanye z’abaturage zirimo n’abakora irondo

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/banki-ya-kigali-yishyuriye-mituweli-abaturage-batishoboye-6-700