Category: Uncategorized

  • Real Madrid yemeye kugira Mbappe umukinnyi uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi ku isi kugira ngo ayerekezemo #rwanda #RwOT

    Nk'uko amakuru abitangaza, Ikipe ya Real Madrid yemeye kwishyura Kylian Mbappe umushahara w'ibihumbi 800,000 by'amapawundi buri cyumweru ubwo azaba ayerekejemo mu mpeshyi.

    Uyu mukinnyi w'icyamamare ukinira Paris Saint-Germain,yanze kongerera amasezerano mashya iyi kipe kugira ngo yerekeze muri Real Madrid akunda cyane

    Iyi kipe y'igihangange yo muri Espagne imaze igihe kinini yifuza uyu rutahizamu,ariko yiteguye kumusinyisha mu mpeshyi ku buntu.

    Mbappe ufite imyaka 23, ubu yemerewe kuvugana n'andi makipe dore ko yinjiye mu mezi atandatu ya nyuma y'amasezerano ye muri PSG.

    Nk'uko Bild ibitangaza, ngo yemeye gusinyira Real Madrid amasezerano afite agaciro ka miliyoni 41.6 z'amapawundi ku mwaka.

    Nta kintu kizatangazwa kuri ubu bwumvikane kugeza ubwo umukino uzahuza aya makipe yombi muri 1/16 cya Champions League uzaba urangiye.

    Aya makipe yombi azahurira i Paris ku ya 15 Gashyantare, mbere yo kongera guhangana mu murwa mukuru wa Esipanye ku ya 9 Werurwe.

    Biteganijwe ko itangazo ry'imbanzirizamasezerano rizatangazwa nyuma y'iyi mikino ikomeye.

    Mu ntangiriro z'uyu mwaka w'imikino,perezida wa Real Madrid, Florentino Perez, yavuze ko icyemezo cya PSG cyo kwanga miliyoni 170 z'amapawundi batanze mu kugura Mbappe mu mpeshyi ishize ari 'ubusazi'.

    Yatangarije umunyamakuru wo muri Espagne Ramon Alvarez ati: “Igihugu gifite iriya kipe ngo ntikigurisha abakinnyi bayo. Ni ubusazi.

    “Ubu twatanze miliyoni € 200 (£ 170) ku mukinnyi umwe ariko ntibamugurisha. Iyo abakinnyi barangije amasezerano yabo ni byiza.”

    Mbappe ntabwo yahishe icyifuzo cye cyo kwinjira muri Real Madrid.

    Yabwiye RMC mu Kwakira ati: “Nasabye kugenda, kubera ko kuva ntarashakaga kongerera amasezerano, nifuzaga ko iyi kipe ibona amafaranga yo kungura kugira ngo bazane umusimbura mwiza.

    'Iyi kipe yampaye byinshi, buri gihe nahoraga nishimye mu myaka ine maze hano, kandi n'ubu ndacyahari.

    “Nabivuze kare bihagije kugira ngo ikipe igire icyo ibikoraho.Narababwiye nti nimutemera ko ngenda nzahaguma.”

    Nubwohavugwa ibyo kugenda, Mbappe akomeje gutsinda ibitego byinshi muri iyi shampiyona.

    Uyu wahoze muri AS Monaco amaze gutsinda ibitego 19 mu mikino 28, mu gihe amaze gutanga imipira 16 yavuyemo ibitego.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-yemeye-kugira-mbappe-umukinnyi-uhembwa-amafaranga-menshi-kurusha

  • Baratabariza Inzovu imaze imyaka isaga 20 ifungiye mu Buhinde #rwanda #RwOT

    Mu myaka 24 ishize, inzovu yari ikiri nto bise Shankar yakuwe muri Africa ipakirwa mu ndege ijyanwa mu Buhinde, ishyirwa muri zoo mu murwa mukuru New Delhi. Ubu, mu rukiko rukuru rwaho hari ikirego gisaba ko isubizwa imuhira.

    Inyandiko yasinyweho n'abantu hafi ibihumbi ijana ibisaba yatangijwe na Nikita Dhawan w'imyaka 16 washinze ikigo Youth For Animals ivuga ko Shankar imaze imyaka myinshi ifungiye mu kato.

    Iyo nyandiko ishinja kandi abashinzwe iyo zoo gufata nabi iyi nyamaswa . BBC yabajije abayishinzwe ku bivugwa banga gusubiza.

    Madamazela Nikita agira ati: 'Umuco w'Ubuhinde uha inzovu umwanya wo hejuru. Ziri ahantu hose, mu nsengero, mu ngo bwite z'abantu, ziri mu mateka yacu. Ariko ntabwo tuzitaho.'

    Impirimbanyi z'uburenganzira bw'inyamaswa zimaze igihe kinini zisaba ko inzovu zifungiwe ahantu runaka zifatwa neza.

    Shankar ni imwe mu nzovu ebyiri zo muri Africa ziri muri zoo mu Buhinde — iya kabiri ni indi nayo y'ingabo iri muri Mysuru zoo muri leta ya Karnataka.

    Shankar ariko ntiyahoze iba yonyine  yaje mu Buhinde mu 1998 iri kumwe na ngenzi yayo y'ingore yiswe Bombai.

    Izi nzovu zombi zari zikiri nto  zifite amatwi magari atuma byoroha kuzitandukanya n'izo muri Aziya zaje nk'impano ya Zimbabwe ku wahoze ari Perezida w'Ubuhinde Shankar Dayal Sharma.

    Shankar

    Abashinzwe zoo Shankar ibamo bo bavuga ko batazi aho yavuye muri Africa.

    Mu myaka runaka, Shankar na Bombai zabonekaga nk'izinezerewe muri zoo, zikina, zikoranaho, zihumurizanya.

    Ariko mu 2005, Bombai yapfuye urutunguranye, nk'uko iriya nyandiko ibivuga. BBC ntiyashoboye kumenya impamvu y'urupfu rwayo.

    Kuva icyo gihe, Shankar yabayeho ukwa yonyine. Ubu ku myaka irenga 26 ifite, ifungiranye 'mu ruzitiro rw'ibyuma', nk'uko Nikita abivuga.

    Uyu mukobwa yiyemeje kurwanirira iyi nzovu ngo irekurwe nyuma y'uko asuye aho ifungiye mu kwezi kwa Nzeri (9) gushize.

    Ati: 'Icyambabaje bikomeye ni uko imerewe, ubona ko ifite agahinda kenshi'.

    Muri iyo zoo hari izindi nzovu ebyiri zo muri Aziya.  Laxmi na Hira. Ariko zifungiye ukwazo, bigatuma zidashobora guhura na Shankar.

    Iyi zoo ivuga ko iri gushaka uko Shankar ivanwa mu kato — nk'uko umuyobozi wayo Sonali Ghosh yabibwiye ikinyamakuru Indian Express mu Ugushyingo (11) gushize, ko yandikiye pariki zo muri Africa ngo arebe niba hari iyabaha indi nzovu byabana, cyangwa bakayitwara.

    Mu mashyamba, inzovu zibaho mu mashyo aba yegeranye cyane kandi zikamenya kubana neza.

    Inzobere zivuga ko gufungira inzovu ukwazo bigira ingaruka mbi ku mitekerereze yazo, bigatuma zigira imyifatire idasanzwe.

    Uko imyaka yagiye ishira, imyifatire ya Shankar yagiye itera impungenge abarengera inyamaswa, barimo ikigo Aspinall Foundation cyasabye ko cyayijyana muri Africa kikanafasha kuyisubiza mu buzima bw'izindi, ku kiguzi cyabo.

    Nikita na we yatangije iriya nyandiko isaba iyo zoo kurekura Shankar ikajyanwa 'mu buzima bw'inyamaswa ahaba izindi nzovu zo muri Africa'. Abantu barenga 95,000 bamaze gusinya ubwo busabe kugeza ubu.

    Sonila Ghosh avuga ko urukiko nirutegeka ko Shankar yimurwa, izasuzumwa n'abahanga bakaba ari bo bemeza niba imeze neza ku buryo yakwimurwa.

    Ati: 'Igitekerezo si ukuyiterura bakayijyana ahantu runaka muri Africa gutyo gusa.'

    Ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko inzovu zitabasha kuba muri za zoo.

    Mu 2009, abashinzwe inyamaswa zo muri zoo mu Buhinde baciye ibyo kumurika inzovu muri zoo banabuza korora inzovu ukwa yonyine igihe kirenga amezi atandatu.

    Ariko abarengera inyamaswa bavuga ko ibyo nta kinini byahinduye ku mibereho y'inzovu nka Shankar zifunzwe.

    Byitezwe ko icyemezo cy'urukiko kuri Shankar gishobora kubera inyungu izindi nzovu zifunzwe mu Buhinde.

    SRC:BBC

    The post Baratabariza Inzovu imaze imyaka isaga 20 ifungiye mu Buhinde appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/31/baratabariza-inzovu-imaze-imyaka-isaga-20-ifungiye-mu-buhinde/

  • Dr. Ernest Nsabimana yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo asimbuye Amb. Claver Gatete #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Ernest Nsabimana

    Dr. Ernest Nsabimana

    Dr. Ernest Nsabimana yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Eng Patricia Uwase yagizwe umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo naho Amb Clever Gatete agirwa ambasaderi (Ambassador) mu muryango w’abibumbye i New York.

    Dr. Ernest Nsabimana wagizwe minisiteri w’ikorwaremezo yari asanzwe ari umuyobozi mukuru w’ikigo ngenzuramikorere (RURA) umwanya yashizweho mu Kuboza 2020 nyuma y’igihe cy’umwaka n’amezi atanu yari amaze ari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo.

    Asimbuye Amb: Claver Gatete wari Minisiteri w’ibikorwaremezo guhera mu mwaka wa 2018, umwanya yagiyeho amaze igihe ari minisiteri Ubucuruzi n’imari guhera mu mwaka wa 2013 kugera 2018.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Dr-Ernest-Nsabimana-yagizwe-Minisitiri-w-Ibikorwa-Remezo-asimbuye-Amb-Claver-Gatete

  • Umuhanzikazi Rihanna atwite inda y'imvutsi[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Rihanna yatangaje ko ameze neza nyuma yo kugaragaza inda y'imvutsi atwite mu mafoto aherutse gufotorerwa ahitwa Harlem mu mujyi wa New York.

    We n'umukunzi we atwitiye, A$AP bagaragaye batemberana,ndetse uyu muraperi A$AP w'imyaka 33, yari ashyize ukuboko kwe kuri Rihanna ahandi ananamusoma ku mutwe.

    Rihanna yari yambaye ikoti rirerire rya Pink rifite agaciro ka 8000 $ rifunguye hejuru gusa, nta shati iri munsi.

    Rihanna yambaye ubusa hejuru kugira ngo ashyire hanze aya makuru y'uko atwite inda y'umwana we w'imfura.

    Nubwo Rihanna ashobora kuba afite umunezero kubera umuryango we ugiye gukura, ntabwo yari yambaye imyenda ijyanye n'ikirere kuko aho bari bari hari hakonje cyane ndetse n'urubura rugwa.

    Rihanna na A$AP Rocky batangiye kuvugwa ko bakundana mu 2020 nyuma y'igihe kinini bari bamaze mu bushuti busanzwe.




    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umuhanzikazi-rihanna-atwite-inda-y-imvutsi-amafoto

  • Umukino wahuzaga APR FC na Mukura Victory wasubitswe kubera Imvura #rwanda #RwOT

    Umukino wahuzaga APR FC na Mukura Victory Sport wasubitswe hadakinwe igice cya kabiri bitewe n'imvura nyinshi yatumye ikibuga cyuzura amazi.

    Igice cya mbere cyarangiye Mukura VS iri imbere n'igitego 1-0 cyatsinzwe na Nyarugabo Moïse ku munota wa 31', ku mupira yahawe na Aboubakar Djibrine Akuki

    FERWAFA yavuze ko uzasubukurwa ejo hatarenze amasaha 24,hakinwa iminota yari isigaye,yaba yarenze bagatangira.

    FERWAFA ibinyujije kuri Twitter yagize iti “Kubera imvura nyinshi yaguye kuri Stade ya Kigali, umukino w'ikirarane w'umunsi wa 6 wa shampiyona wahuzaga APR FC na MUKURA VS urasubitswe.

    Hashingiwe ku biteganywa n'ingingo ya 38.3 y'amategeko agenga amarushanwa, uyu mukino uzongera gusubukurwa ejo ku munota warugezeho kandi ukinirwe ku kibuga waberagaho.

    Murakoze.

    Uyu mukino wari ikirarane kuko utabereye igihe kubera ko APR FC yarimo itegura imikino nyafurika.

    Ikipe ya APR F.C ikaba yaherukaga gukina umukino wa 15 n'ikipe ya Police FC aho ikipe y'ingabo z'igihugu yatsinze uwo mukino ku bitego bibiri kuri kimwe cya Police FC .

    Ikipe ya APR F.C imaze imikino 50 idatsindwa, ikaba ariyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n'amanota 31 aho ikurikiwe n'ikipe Kiyovu Sports na 29 mu gihe Rayon Sports ya 3 ifite 26.

    Andi makipe yose yarangije imikino 15 yayo mu gihe APR FC ifite ikindi kirarane na Rutsiro FC.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukino-wahuzaga-apr-fc-na-mukura-victory-wasubitswe-kubera-imvura

  • Hatangajwe itariki inama ya CHOGM itegerejwe I Kigali izaberaho #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame n'Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland batangaje ko inama y'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Commonwealth (CHOGM) izaba tariki 20 Kamena 2022.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze n'Ubunyamabanga bwa Commonwealth, Perezida Kagame yahaye ikaze abazitabira iyi nama.

    Yagize ati 'Duhaye ikaze i Kigali abazitabira CHOGM izabera mu Rwanda mu 2022 yitezweho umusaruro. Imyaka ibiri ishize yatweretse ko dufite aho duhuriye cyane kurusha mbere kandi ko dukwiriye gukorera hamwe kugira ngo tugere ku ntego twifuza. Iyi nama yari itegerejwe cyane izaba umwanya mwiza wo guhura tukaganira ku mbogamizi duhuriyeho zatewe na Covid-19,tukuba udushya mu ikoranabuhanga ndetse n'amahirwe mu bukungu agahangwa nk'urufunguzo rwo gukemura ibibazo byugarije abaturage.'

    Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland we yavuze ko iyi nama igomba kubera I Kigali izaba inzira nziza yo guhsyira hamwe ibihugu bigize uyu muryango mu gushakira ibisubizo ingaruka za Covid-19.

    Ati 'Nishimiye ko Umuryango wa Commonwealth wongeye kunga ubumwe nyuma y'imyaka ine ishize habaye inama iheruka yabereye London. Iyi nama mu Rwanda izaduha amahirwe yo gushyira hamwe twibanda kubibazo birimo kwikura mu ngaruka za Covid-19, ihindagurika ry'ikirere, ubukene, kurushaho guteza imbere ubucuruzi ndetse no kubaka iterambere rirambye.'

    Yasabye Guverinoma y'u Rwanda kurushaho gukomeza kwitegura ku buryo iyi nama izaba intangarugero, ashimira abanyarwanda bose ku byo barimo gukora ngo izabe mu mudendezo.

    Iyi nama ya 26 y'ibihugu bya Commonwealth,yasubitswe inshuro 2 mu myaka 2 ishize kuko yari iteganyijwe kubera mu Rwanda tariki 22—27 Kamena 2020 ariko iza gusubikwa ku mpamvu z'icyorezo cya COVID-19, cyahagaritse inama n'ibindi bikorwa bikomeye ku isi.

    Ubunyamabanga bukuru ku bufatanye n'abashinzwe gutegura iyi nama bahise bafata icyemezo cy'uko iba ku mu Cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021 ariko nabwo iza gusubikwa kuko iki cyorezo cyari kigihari.

    Ubwo yasubikwaga bwa 2 kuwa Gatanu tariki 7 Gicurasi 2021, Perezida Paul Kagame yavuze ko icy'ibanze ari ubuzima bw'abaturage ari nacyo cyashingiweho inama yongera gusubikwa.

    Yagize ati 'Umwanzuro wo gusubika iyi nama ku nshuro ya kabiri ntabwo wafashwe mu buryo bworoshye. Ubuzima n'imibereho myiza y'abaturage ba Commonwealth ni ingenzi muri ibi bihe bikomeye. Duhaye ikaze umuryango mugari wa Commonwealth i Kigali ubwmu mu gihe nyacyo.'

    U Rwanda rwari rwaramaze gukora imyiteguro yose y'ibanze ku buryo iyi nama rwari kuzayakira nta nkomyi.

    Iyi nama y'abakuru b'ibihugu b'uwo umuryango wa Commonwealth iba buri myaka ibiri aho u Rwanda rwari rwatoranyijwe mu nama nk'iyi ya 2018 yabereye i London.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/hatangajwe-itariki-inama-ya-chogm-itegerejwe-i-kigali-izaberaho

  • Imvura nyinshi yabujije umukino w'ikirarane wa APR FC na Mukura VS gukomeza, Ikipe y'ingabo yari imaze gutsindwa 1-0 #rwanda #RwOT

    Umukino w'ikirarane wa shampiyona y'u Rwanda wahuzaga ikipe ya APR FC na Mukura VS waberaga kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo urasubitswe kubera imvura nyinshi yaguye ku kibuga.

    Uyu mukino wagombaga gukinwa ku munsi wa gatandatu wa shampiyona wahagaze igice cya mbere cyawo kirangiye ari igitego kimwe cya Mukura ku busa bw'ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC.

    Ni igitego cyabonetse ubwo hari ku munota wa 31 w'umukino gitsinzwe na Nyarugabo Moise ku mupira yari aherejwe na Djibril Hassan ukina mu gice gisatira.

    Nk'uko byatangajwe na FERWAFA, hashingiwe ku biteganywa n'ingingo ya 38.3 y'amategeko agenga amarushanwa, uyu mukino uzongera gusubukurwa ejo ku munota warugezeho kandi ukinirwe ku kibuga waberagaho.

    Mbere y'uko uyu mukino utangira ikipe ya APR FC niyo yari iyoboye urutonde rwa shampiyona rw'agateganyo n'amanota 31.

    Ni mugihe ikipe ya Mukura Victory Sport yo ikaba yari ku mwanya wa Munani n'amanota 20.

    Abakinnyi bari babanjemo ku mpande zombi:

    APR FC: Ishimwe Pierre, Fitina Ombolenga, Buregeya Prince ,Nsabimana Aimable, Niyomugabo Claude Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Byiringiro Lague, Ishimwe Anicet , Bizimana Yannick na Mugunga Yves.

    MURA VS: Nicolas Sebwato, Ngirimana Alexis, Kubwimana Cedrick, Muhoza Trésor, Kayumba Soter, Habamahoro Vincent, Mugisha Patrick, Adams Vincent, Mukoghotya Robert, Gibrin Aboubakar Akuki na Nyarugabo Moise.

    The post Imvura nyinshi yabujije umukino w'ikirarane wa APR FC na Mukura VS gukomeza, Ikipe y'ingabo yari imaze gutsindwa 1-0 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/imvura-nyinshi-yabujije-umukino-wikirarane-wa-apr-fc-na-mukura-vs-gukomeza-ikipe-yingabo-yari-imaze-gutsindwa-1-0/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imvura-nyinshi-yabujije-umukino-wikirarane-wa-apr-fc-na-mukura-vs-gukomeza-ikipe-yingabo-yari-imaze-gutsindwa-1-0

  • Nyamagabe: Abaturage basaga 740 binangiye kwikingiza Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yabigarutseho mu kiganiro 'Sobanuza' cya Radio Salus kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Mutarama 2022. Yavuze ko muri rusange gukingira Covid-19 biri kugenda neza.

    Yasobanuye ko bafite abaturage 250.692 bafite imyaka 18 y'amavuko kuzamura hatabariwemo abanyeshuri; muri bo abagera ku 205.567 bangana na 82% bamaze gukingirwa inkingo ebyiri.

    Muri abo bose bagomba kwikingiza abagera ku 245.678 bangana na 98% bamaze gukingirwa urukingo rumwe.

    Yagize ati 'Hari 2% bageza ku bihumbi hafi bitanu batarafata urukingo na rumwe; muri abo harimo abinangiye kubera impamvu zishingiye ku myemerere. Harimo abo tubona bari bashingiye ku madini ariko ugasanga ayo madini nayo bavuga ko bayasohotsemo kuko nta dini dufite mu Karere ka Nyamagabe ryanga cyangwa rihakana urukingo.'

    Yakomeje avuga ko mu Ukuboza 2021 ubwo batangiraga ubukangurambaga bwagutse bwo gushishikariza abantu kwikingiza Covid-19 bari bafite abagera mu 1400 binangiye kwikingiza, barabigisha bamwe bemera gukingirwa.

    Yashimiye komite z'imidugudu n'abajyanama b'ubuzima n'izindi nzego z'ibanze ku tugari n'imirenge ko bagize uruhare runini mu gukangurira abaturage kwikingiza Covid-19.

    Niyomwungeri yavuze ko abanga gukingirwa ahanini bitwaza imirongo yo muri Bibiliya.

    Ati 'Nk'abo njya mpura na bo hari abitwaza ko hari ikimenyetso ngo cyavuzwe kizaza, sinibuka igitabo cyo muri Bibiliya bakunda gukoresha, aho abantu bagomba kubona serivisi ari uko berekanye icyo kimenyetso. Bahita babihuza n'urukingo rwa Covid-19 kubera ko nyine kugira ngo uhabwe serivisi cyangwa ujye ahandi hari igihe bagusaba ko uba warikingije kugira ngo utaza kwanduza abandi cyangwa na bo batavaho bakwanduza ukaremba.'

    Yavuze ko hari n'abandi bavuga ko kwivuza bakoresheje imiti yo mu ruganda bidakwiriye ariko bose bakomeje kubigisha kugira ngo bahindure imyumvire kandi abenshi bagenda babyumva bagahinduka.

    Yibukije abanze kwikingiza ko icyo ubuyobozi bubashakira ari ubuzima buzira umuze kandi icyorezo cya Covid-19 kigihari kitinangiye gukwirakwira.

    Yashimiye abanyamadini n'amatorero uruhare bagira mu gukangurira abayoboke n'abaturage muri rusange kwikingiza Covid-19.

    Yasabye inzego zose bafatanya kuyobora mu Karere ka Nyamagabe kurushaho kwegera abaturage no kubasobanurira ibyiza by'urukingo rwa Covid-19 ko rutuma uyanduye ataremba.

    Ati 'Nta muntu wakwitwaza imyemerere y'iby'Ijuru yanga kwikingiza kugira ngo agire ubuzima bwiza kubera ko ntabwo uzabasha gukorera Ijuru nta buzima ufite.'

    Yavuze ko nta muturage n'umwe bakingira ku ngufu ahubwo bose babanza kubigisha bakabyemera bakabona kubakingira.

    Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Nyamagabe

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-abaturage-basaga-740-binangiye-kwikingiza-covid-19

  • Imvura itumye umukino w’ikirarane wa APR FC na Mukura VS usubikwa #rwanda #RwOT

    Mu mukino waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, igice cya mbere cyarangiye Mukura VS ifite igitego 1-0 cyari cyatsinzwe na Nyarugabo Moise ku munota wa 31 w’igice cya mbere.

    Nyuma y’igice cya mbere amakipe yombi yasubiye mu rwambariro, nyuma abasifuzi baza kwemeza ko umukino uhagarara.

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ribinyujije ku rubuga rwa twitter ryatangaje ko umukino uzakomereza aho wari ugeze.

    Ni ubutumwa bugira buti: “Kubera imvura nyinshi yaguye kuri Stade ya Kigali, umukino w’ikirarane w’umunsi wa 6 wa shampiyona wahuzaga APR FC na MUKURA VS urasubitswe. Hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 38.3 y’amategeko agenga amarushanwa, uyu mukino uzongera gusubukurwa ejo ku munota warugezeho kandi ukinirwe ku kibuga waberagaho.”

    Source : https://imirasire.com/?Imvura-itumye-umukino-w-ikirarane-wa-APR-FC-na-Mukura-VS-usubikwa