Category: Uncategorized

  • Umupaka wa Gatuna wafunguwe ariko si buri Wese wemerewe kuwambuka #rwanda #RwOT

    Umupaka wa Gatuna wafunguwe kuri uyu wa mbere nyuma yo gufungwa mu kwezi kwa 3/2019 ariko abanyarwanda ntibemerewe guhita berekeza muri Uganda ku munsi wa mbere.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, icyemezo cyo gufungura umupaka cyafashwe nyuma y'iminsi mike Umugaba w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, agiriye uruzinduko i Kigali ndetse agirana ibiganiro na Perezida Kagame.

    Hakurikije ibyatangajwe n'abayobozi b'ibihugu byombi, ibyo biganiro byari bigamije kuzahura umubano wabyo.

    Mu kiganiro, Umuvugizi Wungurije wa Leta y'u Rwanda, Alain Mukurarinda, yagiranye na Televiziyo Rwanda yavuze ko kuba umupaka wa Gatuna ufunguye ari intambwe itewe mu kuzahura umubano w'ibihugu byombi ariko yibutsa Abanyarwanda ko bitavuze ijana ku ijana ko ari iherezo ry'ibibazo bajyaga bahura nabyo bambutse.

    Umwe mu bangiwe kwambuka uyu munsi yabwiye IJWI RY'AMERIKA ati “Twumvise itangazo rivuga ko umupaka wa Gatuna ufunguwe turishima kuko tugiye gusura inshuti n'abavandimwe hakurya.Twageze ku mupaka baratubwira ngo ntabwo bikunda biratubabaza cyane.Icyadutangaje nuko batubwiye ko hemerewe kwambuka imodoka zitwaye imizigo gusa.'

    Undi yagize ati “Nahageze saa kumi n'ebyiri za mu gitondo….Nageze ku mupaka barambwira ngo ntabwo uri bwambuke.Kugeza n'iyi saha ntabwo turamenya uko amakuru ameze.”

    Icyakora Abanyarwanda bari baturutse Uganda bo ntibyabagoye kuko uyu munsi bambutse banyuze kuri uyu mupaka wa Gatuna.

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda yabwiye Ijwi ry'Amerika ati “Kuba imipaka yafunguwe s'uko Covid yarangiye.Twarabisobanuye ejo turavuga tuti “nibyo koko imipaka izaba yafunguye ariko mucunge uko bimeze ku yindi mipaka isanzwe nka Cyanika na Rusumo n'ahandi uko amabwiriza ya Covid yubahirizwa.

    Ibihugu byombi bizabanza binabiganireho binagendeye kuri protocole ziteganwa na EAC kuri Covid.

    Abajijwe abemerewe gukoresha uyu mupaka,Mukuralinda yagize ati “Uyu munsi mwabonye ko abatwara amakamyo bahise n'abanyarwanda basanzwe bari hanze,abanyamahanga batuye mu Rwanda nabo barinjira.Abandi bose bagomba kugenda,barinjira ariko bubahirije ayo mabwiriza.”

    Umupaka wa Gatuna wafunzwe nyuma y'uko u Rwanda rwari rwatangije imirimo yo kuwusana ariko biza guhurirana n'uko rwashinjaga Uganda gushyigikira ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano warwo no gufunga Abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n'amategeko kandi ntibagezwe imbere y'ubutabera.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/umupaka-wa-gatuna-wafunguwe-ariko-si-buri-wese-wemerewe-kuwambuka

  • Itangazo: HAKUZWEYEZU Theogene yasabye guhindura amazina akitwa MANZI THEOGENE HAKUZWEYEZU #rwanda #RwOT

    Uwitwa HAKUZWEYEZU Theogene yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa THEOGENE HAKUZWEYEZU mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina ari mu bindi byangombwa.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-hakuzweyezu-theogene-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-manzi-theogene

  • Dr Nsabimana wayoboraga RURA yagizwe Minisitiri w'Ibikorwaremezo – #rwanda #RwOT

    Dr Nsabimana wagizwe Minisitiri w'Ibikorwaremezo yari amaze igihe ari Umuyobozi Mukuru w'Urwego Ngenzuramikorere, RURA.

    Mu Ukuboza 2020, nibwo Dr Nsabimana yahawe inshingano zo kuyobora RURA, nyuma y'uko yari amaze igihe ari Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo.

    Amb. Gatete Claver wari umaze imyaka ine ari Minisitiri w'Ibikorwaremezo yahawe inshingano nshya agirwa Ambasaderi w'u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye i New York.

    Mu mpinduka zakozwe muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo kandi Eng. Patricia Uwase wari Umunyamabanga Uhoraho muri iyi minisiteri yahinduriwe imirimo agirwa Umunyamabanga wa Leta.

    Ibyo wamenya kuri Dr Nsabimana

    Dr Nsabimana wagizwe Minisitiri w'Ibikorwaremezo ni umuhanga mu bijyanye na 'Civil Engineering' ndetse ni na byo afitemo Impamyabumenyi y'Ikirenga, PhD.

    Uyu mugabo yize 'Civil Engineering' muri Kaminuza y'u Rwanda, aho yaboneye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri mu 2005.

    Dr Nsabimana yakomereje amasomo muri Kaminuza ya Kyung Hee yo muri Koreya y'Epfo, aho mu 2010 yaboneye icyarimwe Masters na PhD muri 'Civil Engineering'.

    Muri Kamena 2015, Dr Nsabimana yabonye Impamyabumenyi y'Ikirenga muri 'Civil Engeneering' yibanda ku bijyanye n'ibikorwaremezo byo gutwara abantu n'ibintu.

    Ubwo yari arimo gukurikirana amasomo ya PhD, Dr Nsabimana yakoze ubushakashatsi ndetse yandika inyandiko zanyuzwaga mu bitangazamakuru bitandukanye.

    Ubushakashatsi bwe bwibanda cyane ku bikorwaremezo byifashishwa mu gutwara abantu n'ibintu birimo ingendo zo mu kirere, za gari ya moshi, ibikorwaremezo byo mu Mijyi n'ibindi.

    Mu mirimo yakoze harimo kuba kuva muri Nzeri 2015 kugeza mu Ugushyingo 2018 yari umwarimu wigisha Civil Engineering muri IPRC-Kigali.

    Yabaye kandi umwarimu nk'akazi kadahoraho muri Kaminuza ya Jomo Kenyatta, INES Ruhengeri ndetse na Dedan Kimathi University.

    Dr Nsabimana kandi yabaye Umuyobozi wa IPRC Karongi kuva mu Ugushyingo 2018 kugeza mu Ukwakira 2019, umwanya yavuyeho ajya kuba Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwaremezo.

    Inama y'Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame ku wa 14 Ukuboza 2020, yashyize mu myanya abayobozi barimo Dr Nsabimana wahawe inshingano zo kuyobora Urwego Ngenzuramikorera, RURA.

    Dr Ernest Nsabimana yagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo

    Amb. Gatete Claver wari umaze imyaka ine ari Minisitiri w'Ibikorwaremezo yahawe inshingano nshya agirwa Ambasaderi w'u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye

    Eng. Patricia Uwase wari Umunyamabanga Uhoraho muri iyi minisiteri yahinduriwe imirimo agirwa Umunyamabanga wa Leta


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-nsabimana-wayoboraga-rura-yagizwe-minisitiri-w-ibikorwaremezo

  • RRA mu nzira yo gukumira inyerezwa ry'umusoro ukomoka mu bucuruzi mpuzamahanga – #rwanda #RwOT

    Ibi byashimangiwe na Komiseri wungirije ushinzwe Ubugenzuzi bw'Imisoro muri RRA, Niwenshuti Ronald, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ku bijyanye n'uko u Rwanda rwagura imisoreshereze mpuzamahanga.

    Yavuze ko ubu bushakashatsi buzafasha cyane mu kumenya byimbitse uko ibi bigo mpuzamahanga bikora ubucuruzi bwabyo, ndetse n'inzira zikoreshwa na bimwe mu kugabanya umusoro wishyurwa.

    Yagize ati “RRA yatangije ubushakashatsi buzadufasha kumenya byimbitse uko ibigo by'ubucuruzi mpuzamahanga cyane cyane ibikora ibijyanye n'itumanaho n'ikoranabuhanga bikora. Tuzanasesengura inzira zikoreshwa mu kugabanya imisoro ari nako dushyiraho amategeko n'amabwiriza aziba ibyuho bikoreshwa mu kugabanya imisoro yishyurwa n'ibyo bigo.”

    Niwenshuti yemeza ko u Rwanda ruri mu bihugu biharanira gukurura abashoramari benshi b'abanyamahanga, bagahabwa ubworoherezwe ku misoro, ari nako ruharanira ko bubahiriza inshingano zabo zo gusora neza, dore ko hari abagerageza gukoresha icyuho cyaboneka mu misoreshereze, bakagabanya ingano y'umusoro bakagombye kwishyura.

    Ati “Dufite amategeko agenga ishoramari asobanutse, kandi muri yo harimo ingingo yitaye ku nzego zimwe z'ishoramari Leta y'u Rwanda yagabanyirije imisoro; hari aho Leta yigomwa imisoro mu gihe cy'imyaka runaka bitewe n'ishoramari ryakozwe n'ikigo cy'ubucuruzi. Aya mategeko adufasha kuzirikana ko dutanze ibirenze byaduteza igihombo nk'igihugu.”

    Mu bihe bitandukanye, Leta y'u Rwanda yagiye isinyana amasezerano n'ibindi bihugu yo kudasoresha kabiri (Double Taxation Agreements) no gukumira inyerezwa ry'imisoro ku mpande zombi bityo bigafasha abashoramari na za Leta ku buryo bw'umwihariko.

    Ku ruhande rwe, Roger Brugger, Umuyobozi wa Visions Africa akaba n'Umujyanama mu bijyanye n'Imisoro, Ibaruramari n'izindi serivisi Ngishwanama z'imari, yashimye urwego u Rwanda rugezeho mu kunoza imisoreshereze mpuzamahanga bikaba bifasha abasora ndetse n'igihugu nubwo hari abatubahiriza inshingano zabo zo gutanga umusoro, cyangwa bakica amategeko nkana bagamije kunyereza umusoro.

    Yakomeje ati 'Ntekereza ko mu gukemura ibibazo bijyanye n'imisoreshereze mpuzamahanga hakwiye kubaho urwego rukomeye rushinzwe gushyiraho amabwiriza ngenderwaho, nka RRA ntanze urugero rw'u Rwanda. Mu by'ukuri ntekereza ko u Rwanda ruri mu nzira nziza.”

    “Turimo kubona rusinya amasezerano mpuzamahanga hagamijwe kunoza imisoreshereze no korohereza abashoramari, ibi bikaba byakurura ibigo by'ubucuruzi mpuzamahanga gushora imari yabyo mu gihugu kandi hatagize uwica amategeko, u Rwanda na rwo rukaba rwabyungukiramo.'

    Yasabye ibigo mpuzamahanga biba byahisemo gushora imari mu Rwanda ko ku ikubitiro byajya bisoma byimbitse amategeko n'amabwiriza ajyanye n'imisoreshereze mpuzamahanga mu Rwanda, ndetse bikagana n'abajyanama mu by'imisoro.

    Kugeza ubu, u Rwanda rumaze gusinyana amasezerano yo kudasoresha kabiri n'ibihugu 12 birimo Afurika y'epfo, u Bubiligi, Mauritius Singapore, Barbados, Jersey, Maroc, Turukiya, UAE, Qatar, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Bushinwa.

    Muri Kanama 2021 kandi u Rwanda rwashyize umukono ku yandi masezerano azwi nka “Mutual Administrative Assistance Convention in Tax Matters (MAAC)”, yasinywe n'ibihugu birenga 143 agamije kunoza ihanahana ry'amakuru ajyanye n'imisoreshereze mpuzamahanga hagati y'ibyo bihugu.

    Komiseri wungirije ushinzwe Ubugenzuzi bw'Imisoro muri RRA, Niwenshuti Ronald, yavuze ko ubushakashatsi buri gukorwa buzafasha cyane mu kumenya byimbitse uko ibi bigo mpuzamahanga bikora ubucuruzi bwabyo

    Umuyobozi wa Visions Africa akaba n’umujyanama mu bijyanye n'imisoro, Roger Brugger, yashimye urwego u Rwanda rugezeho mu kunoza imisoreshereze mpuzamahanga

    RRA mu nzira yo gukumira inyerezwa ry'umusoro ukomoka mu bucuruzi mpuzamahanga

    Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA) cyatangaje ko kiri gukora ubushakashatsi buzafasha kumenya ingano y'umusoro utakara mu kutubahiriza inshingano kw'ibigo by'ubucuruzi mpuzamahanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rra-mu-nzira-yo-gukumira-inyerezwa-ry-umusoro-ukomoka-mu-bucuruzi-mpuzamahanga

  • Kayonza: Abaturage babiri barimo n'utwite bagerageje kwiyahura mu munsi umwe – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bagerageje kwiyahura ku Cyumweru, tariki ya 30 Mutarama 2022. Uwa mbere wabigerageje ni umugore w'imyaka 28 usanzwe afite abana babiri utuye mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Ndego.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ndego, Bizimana Claude, yabwiye IGIHE ko icyatumye uyu mugore agerageza kwiyahura batarakimenya gusa avuga ko bikekwa ari uko umugabo ashobora kuba yaramutaye akaba asigaye abana na nyirakuru.

    Ati 'Uwo mugore twayobewe impamvu yari agiye kwiyahura, aho aba aba kwa nyirakuru, umugabo we yaramutaye. Twashatse amakuru y'icyamuteye kwiyahura ariko ntikiramenyekana. Twagerageje kumuvugisha ntibyakunda kuko yari akiri muri koma ku bitaro, ikindi atwite inda iri hagati y'amezi atatu n'ane.'

    Undi wagerageje kwiyahura ni umukobwa w'imyaka 29 wakoraga mu kabari gaherereye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare, uyu mukobwa ngo yikingiranye mu cyumba anywa umuti wa tiyoda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabare, Karuranga Léo, yabwiye IGIHE ko icyateye uyu mukobwa gushaka kwiyahura ari igihombo yagize mu kazi ke abura ibisobanuro aha umukoresha we.

    Yagize ati 'Bari baraye bacuruje noneho umukoresha we abura amafaranga bacuruje amubwira nabi noneho bigeze nka saa Tanu uwo mukobwa yifungirana mu nzu, kuko rero yari yagiye kugura umuti wa tiyoda ni wo yanyweye. Umukoresha we yaciyeho yumva umuti urahanuka cyane amukomangiye ntiyamufungurira baje kwica urugi bamujyana kwa muganga atarapfa aravurwa.'

    Gitifu Karuranga yavuze ku Bitaro bya Rwinkwavu bamuvuye kuri ubu ameze neza bakaba bagiye kumuganiriza kugira ngo bamenye icyamuteye gushaka kwiyahura, anagirwe inama.

    Aba bayobozi bose bavuga ko kimwe mu bitera abaturage kwiyahura harimo kutumvikana hagati y'abashakanye, amakimbirane yo mu miryango arimo ayaturuka ku masambu n'ibindi bibazo bitandukanye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abaturage-babiri-barimo-n-utwite-bagerageje-kwiyahura-mu-munsi-umwe

  • #Ubutwari2022: Amateka n’ibigwi by’Intwari z’… – #rwanda #RwOT

    Inyandiko InyaRwanda.com dukesha urubuga rw’Urwego rw’Intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe (CHENO), hagaragaramo impamvu nyamukuru yo kuzirikana Intwari z’u Rwanda, amateka ndetse n’ibigwi by’Intwari z’igihugu cy’u Rwanda. Twabateguriye iyi nkuru mu gihe kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Gashyantare 2022, u Rwanda ruri kwizihiza ku nshuro ya 28 Umunsi Mukuru w’Intwari.

    CHENO iti “Kuzirikana Intwari z'u Rwanda ni inshingano zacu kuko tugomba gushima Abanyarwanda n'abanyamahanga bagaragaje ibikorwa n'ibitekerezo bifitiye u Rwanda akamaro; Kuzirikana Intwari z'Igihugu bituma Abanyarwanda bakomeza umuco wo gukunda Igihugu cyabo, kunga ubumwe, kubana neza no guharanira icyateza Igihugu imbere;

    Kuzirikana Intwari z'u Rwanda ni uburyo bwo gushimangira ibyiza byagezweho mu mibereho n'imibanire myiza by'Abanyarwanda, hashyirwa imbere ibyubaka umuryango wacu nk'Abenegihugu, abanyafurika n'abatuye isi muri rusange;

    Iyo tuzirikana Intwari, dushima abana b'u Rwanda bitanze bahanga u Rwanda, abarwubatse, abarubohoye ingoyi y'ubukoroni n'iy'ubutegetsi bubi, ndetse n'abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w'i 1994. Tuzirikana kandi abakoze ibindi bikorwa by'ubutwari nk'abakomeye ku bunyarwanda n'abarwanyije akarengane ako ari ko kose”.

    Mu nyandiko ducyesha Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma (OGS) yo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022 (kuri Twitter), basobanuye umuntu w’Intwari uwo ari we, bati “Ni umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugeraho, kivamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro. Abikora mu bupfura n’ubwitange bihebuje, kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’amananiza.

    Bakomeje bavuga ko “Mu Rwanda, ubutwari bugaragarira mu bikorwa umuntu yakoze, akamaro byagize ndetse n’urugero byatanze”.

    UMVA HANO ‘DUHARANIRE KUBA INTWARI’ YA DANNY VUMBI

    Ibyiciro by’Intwari z’u Rwanda:

    Ibyiciro by’Intwari z’u Rwanda ni bitatu, ibyo akaba ari; Imanzi, Imena n’Ingenzi. Icyicio cy’Imanzi ni cyo cyonyine kitarashyirwamo Intwari.

    ICYICIRO CYA 1: IMANZI

    Ni Intwari y'ikirenga yagaragaje ibikorwa by'akataraboneka birangwa n'ubwitange, akamaro n'urugero bihebuje muri iki kiciro cy'Intwari z' u Rwanda hashyirwamo intwari itakiriho; dusangamo:

    1. Umusirikare Utazwi Izina:

    Ingabo ihagarariye izindi ngabo zitangiye Igihugu zikagwa ku rugamba mu bihe byashize, iby'ubu n’ ibizaza.

    2. Major General Fred Gisa RWIGEMA:

    Yaranzwe n'ubwitange buhebuje ubwo yayoboraga Ingabo za FPR Inkotanyi k'urugamba rwo kubohora u Rwanda mu mwaka wa 1990 nyuma akarugwaho. Yagiriye akamaro n'abandi benshi Kuko yarwanye intambara aharanira guca ubuhunzi haba mu Banyarwanda no banyamahanga no guharanira uburenganzira bwa muntu n'ibindi. Yabereye abantu bose urugero rwiza rw'ubwitange bashobora gukurikiza.

    Yavukiye i Mukiranze mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo ku wa 10 Mata 1957. Ni mwene Anastasi Kimonyo na Gatarina Mukandilima. Yashakanye na Jeannette Urujeni, basezerana ku wa 20 Kamena 1987. Babyaranye abana babiri, ari bo Gisa Junior na Gisa Teta. Yatabarutse ku wa 2 Ukwakira 1990 i Kagitumba mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y'Iburasirazuba, agwa ku rugamba amaze gutangiza intambara yo kubohora u Rwanda.

    Ni intwari iri mu cyiciro cy'Imanzi yagaragaje umutima wa kigabo mu rwego ruhebuje mu mibereho ye yose. Ntiyatinye kurwanya ibibi atitaye ku ngaruka byamubyarira, yari azi ubukana bw'intambara nyamara ntiyatinye kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda, ubutwari bwe bwamugize icyamamare ashimwa kandi akundwa nk'intwari y'u Rwanda ndetse ni intwari Nyafrika kubera urugamba yarwanye rwo kubohora Mozambique na Uganda.

    ICYICIRO CYA 2: INTWARI Z’IMENA

    MUTARA III RUDAHIGWA

    Yababaye umwami w’u Rwanda (1931-1959) yagaragaje ibikorwa by'urukundo mu banyarwanda ashyiraho ikigega cyo kurihira amashuri abana b’abanyarwanda. Yakuyeho ubuhake abusimbuza akazi. Yagabiye abakene. Yahirimbaniye ubwigenge.

    Yavukiye i Nyanza, mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y'Amajyepfo muri Werurwe 1911. Ni umwana w'Umwami Yuhi wa IV Musinga na Nyiramavugo Kankazi Redegonde. Mutara III yimitswe ku ngoma na Guverineri Voisin abifashijwemo na Musenyeri Classe ku wa 16 Ugushyingo 1931, Se Musinga amaze gukurwa ku ngoma kuwa 12 Ugushyingo 1931.

    Kuwa 15 Ukwakira 1933, yashakanye na Nyiramakomali, batana mu bya 1940, nyuma ku wa 18 Mutarama 1942 ashakana na Rosaliya Gicanda, ntiyabyaranye na bo. Ku wa 17 Ukwakira 1943, yabatijwe na Musenyeri Léon Classe, yitwa Charles Léon Pierre, abyarwa mu batisimu na Guverineri Mukuru wa Kongo Mbiligi na Rwanda-Urundi, Bwana Pierre Ryckmans, abatiranwa na nyina, umugabekazi Nyiramavugo Kankazi wiswe Radegonde.

    Kuva muri 1929, aho yagizwe umutware wa Nduga na Marangara, kugeza muri za 1950, Mutara wa III Rudahingwa yakoze politike yo kumvikana na Kiliziya Gatolika na Leta Mbiligi, kugeza n'aho atuye Kirisitu Umwami ingoma z'u Rwanda i Nyanza ku munsi wa Kirisitu Umwami ku wa 27 Ukwakira 1946.

    Hagati ya 1950 na 1959, aho yatangiye aguye i Bujumbura mu buryo butunguranye ku wa 25 Nyakanga. Umwami Mutara wa III Rudahigwa yaharaniye guteza imbere imibereho y'Abanyarwanda n'ubwigenge bw'u Rwanda. Rudahigwa yaranzwe no kurwanya akarengane mu butabera, abigaragariza mu Rukiko rw'Umwami no mu mirimo ya buri munsi aho yirirwaga arenganura abaturage cyane cyane abato bato.

    Rudahigwa yitaye cyane ku bujijuke bw'Abanyarwanda, ashinga Fonds Mutara, asaba Abayezuwiti gushinga Koleji i Gatagara, bayijyana i Bujumbura iba Collège International du Saint Esprit, ashinga Ishuri ry'Abayisilamu ku Ntwari ry'i Nyamirambo, ashinga amashuri adashingiye ku madini, ashinga Ishuri ry'Abenemutara ry'i Kanyanza anohereza Abanyarwanda ba mbere kwiga i Burayi.

    Mutara wa III yatangiye impinduramatwara muri politike, akuraho inkuke zakamirwaga Umwami yishakira ize bwite, akuraho imirimo y'agahato yitwaga akazi, akuraho ubuhake abagaragu bagabana na bashebuja, ashaka gukuraho igitabo cy'umusoro cyanditsemo amoko, Ababiligi barabyanga, yanga “kwica Gitera ashaka gukuraho ikibimutera”. Rudahigwa yahirimbaniye ubumwe n'ubwigenge by'Abanyarwanda ku buryo Abanyarwanda batekereza ko ari byo yazize nka ba Lumumba na Rwagasore.

    RWAGASANA Michel

    Yabaye umunyamabanga w’Inama nkuru y’Igihugu cy’u Rwanda n’Umunyabanga w’Umwami Mutara III Rudahigwa,Yabaye umukozi wa Leta Mbiligi muri Teritwari ya Ruanda-Urundi mu Biro bishinzwe abakozi kavukire i Bujumbura. Yagaragaje ubumuntu mu mibereho ye , agaragaza umutima wo gukunda abantu no kurwanya Politike y'amacakubiri bituma ahara byose kugeza k’ubuzima bwe ,yanze gukoresha ububasha yahawe ku nyungu ze bwite. ahubwo aharanira ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Yavukiye i Gitisi na Nyamagana mu Karere ka Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo mu w'1927. Mu wa 1956, yashakanye na Suzana Nzayire, babyarana abana batatu. Hagati ya 1945 na 1950 yize muri Groupe Scolaire ya Astrida bitaga shariti, ahakura impamyabumenyi mu by'ubutegetsi (Diplôme d'Assistant Administratif).

    Michel Rwagasana yakoze imirimo inyuranye yose yerekana ko yagirirwaga icyizere kubera ubunyangamugayo n'umwete bye. Yabaye umukozi wa Leta Mbirigi i Bujumbura, yabaye umunyamabanga w'Inama Nkuru y'Igihugu kuva yajyaho muri 1954 yabaye umunyamabanga wihariye w'Umwami Mutara wa III Rudahigwa.

    Kubera guharanira ubumwe, ubwigenge bw'u Rwanda no kurwanya amacakubiri, yabaye umunyamabanga wa mbere wa UNAR ajya mu ntumwa z'u Rwanda zaruhagariraga mu bindi bihugu no muri Loni. Michel Rwagasana yatanze urugero ruhebuje rwo gushyira imbere inyungu z'igihugu aho kwita ku ze bwite kuko aba yaremeye politike y'irondakoko agahabwa umwanya ukomeye mu Rwanda rwari rutegetswe na mwene Se wabo Gerigori Kayibanda nka Perezida wa Repubulika.

    Madam Agathe UWIRINGIYIMANA

    Yabaye Minisitiri w’Intebe (Nyakanga 1993-mata 1994).yagize umutima wa kigabo ari Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye. Yahangaye gukuraho akarengane mu mashuri mu gihe abashinze icyo bita iringaniza bari bagitegeka igihugu. Yarwanije ishyirwa mu bikorwa rya Jenocide yakoreye Abatutsi ndetse aza kwicwa azira ibitekerezo bye.

    Yavukiye i Gikore mu Karere ka Gisagara mu Ntara y'Amajyepfo ku wa 23 Kamena 1953. Ni mwene Ntibashirakandi Yuvenali na Nyirantibangwa Saverina. Yashakanye na Barahira Ignace mu wa 1976, babyarana abana batanu. Yabaye Minisitiri w'Intebe wa mbere w'umugore kuva kuwa 17 Nyakaganga 1993 kugeza kuwa 7 Mata 1994 mu gihe cya Jenoside yishwe n'abari ingabo z'igihugu.

    Uwilingiyimana Agathe yagize umutima wa kigabo arwanya akarengane k'iringaniza mu gihe yari Minisitiri w'Amashuri Abanza n'Ayisumbuye mu butegetsi bw'irondakarere n'irondakoko bwa Habyarimana. Yongeye kugaragaza ubwitange bwe buhebuje mu gihe cya Jenoside akomeza iy'ubuyobozi agerageza kugarura ituze mu gihugu cyari kigabijwe n'abicanyi. Nta washidikanya ko ari umwe mu bagore b'Abanyarwanda baharaniye uburenganzira bw'Umunyarwandakazi.

    NIYITEGEKA Felicite

    Yakoze imirimo itandukanye irimo kwigisha, kurera, gucunga umutungo, no gufasha abatishoboye. Mu mwaka wa 1994 Jenocide yakorewe Abatutsi yamusanze ku Gisenyi aho yiciwe azira ko yarwanye ku Batutsi bihishe mu kigo ashinzwe kuyobora cya Centre Saint Pierre.

    Yavukiye i Vumbi mu Karere ka Huye mu Ntara y'Amajyepfo mu wa 1934. Ni mwene Sekabwa Simoni na Nyirampabuka Angelina. Yishwe ku wa 21 Mata 1994, mu gihe cya Jenoside kubera ko yanze kwitandukanya n'abo yari yahaye ubuhungiro hamwe na bagenzi be bari muri Centre Saint Pierre ku Gisenyi. Musaza we Colonel Nzungize yari yamutumyeho ngo asezerere izo mpunzi maze ave muri icyo Kigo agisigemo ba nyagupfa.

    Ni byo yanze mu ibaruwa yuzuye urukundo n'ubutwari yandikiye uwo musaze we. Mu mibereho ye, Niyitegeka Félicité yerekanye bwa butwari bwa buri munsi mu mirimo umuntu aba ashinzwe, haba mu byerekeye kwigisha no kurera, mu gucunga umutungo w'ibigo yakozemo, haba mu kuyobora abinjiraga mu muryango w'abafasha b'ubutumwa no gufasha abatishoboye.

    ABANYESHURI B’I NYANGE BATEWE N’ABACENGENZI BANGA KWITANDUKANYA tariki ya 18/03/1997 MU IJORO

    Iri shuri ryisumbuye riherereye mu ntara y'Iburengerazuba mu karere ka Ngororero ahari mu ntara ya kibuye. Mu mwaka wa1997 ubwo mu Rwanda hari umutekano muke, abacengezi bateye iri shuri binjira mu mwaka wa 5 n’uwa 6. Ubwo abo banyeshuri baterwaga n’abacengenzi, bakinjira bahise bababaza bati: Muratuzi?, barongera baravuga bati :Mwatwirukanye mu Rwanda duhungira muri Zaïre mudusangayo none 'vous allez me voir'. Basabye aba banyeshuri kwitandukanya. bavuga bati: 'Abahutu bajye ukwabo n’Abatutsi ukwabo' .

    Abanyeshuri basubiza bavuga bati: 'twese turi Abanyarwanda'. Nibwo abacengezi batangiye kubarasa. Bamwe muri bo barapfa abandi barakomereka. Aba banyeshuri bavuga ko ubuyobozi bwahoraga bubashishikariza kubana mu mahoro.Abanyeshuri barokotse igitero cy'abacengenzi bahamya ko bakundaga gusenga kandi abayobozi bakababa hafi. Aya mafoto agaragaza abanyeshuri bishwe mu gitero, n'umwe wapfuye nyuma azize ingaruka z'Igitero; ariko 40 barokotse icyo gitero nabo ni Intwari z'Igihugu, mu cyiciro cy'Imena.

    ICYICIRO CYA 3: INGENZI

    Iciciro cya 3 cy’Intwari z’u Rwanda ni Ingenzi, ikaba intwari iyinga Imena ikaba inkwakuzi mu kugaragaza ibitekerezo cyangwa ibikorwa by'ingirakamaro birangwa n'ubwitange buhebuje, akamaro gakomeye n'urugero ruhanitse. Muri iki kiciro nta ntwari irashyirwamo.

    Icyakora nk’uko bitangazwa na CHENO, hari ubushakashatsi bwakozwe bushobora kuzagaragaza undi mubare w’abandi bantu bazashyirwa mu byiciro bitandukanye by’intwari z’ u Rwanda cyangwa bakaba bahabwa impeta z’ishimwe.

    Menya ibintu 10 biranga Intwari z’igihugu nk’uko byatangajwe mu bihe bishize na Minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo

    1. Kugira umutima wa kigabo- Kugira umutima udatinya gushyigikira icyiza,kugaragaza ikibi no guhangara kukirwanya kandi uzi neza ingaruka mbi byagukururira.

    2. Gukunda igihugu- Gushyira imbere ubusugire n'iterambere by'igihugu hamwe n'ubumwe bw'abanyarwanda.

    3. Kugira ubwitange- Kwigomwa inyungu zawe bwite uharanira inyungu rusange byaba ngombwa ugahara ubuzima bwawe.

    4 Kugira ubushishozi- Kugaragaza ubushobozi bwo kureba kure n'ubwo kumenya ukuri kutagaragarira buri wese.

    5. Guhanga- Kurema by'umwimerere igiteza imbere igihugu mu ngeri zinyuranye nko muri politike, mu buyobozi, mu muco, mu bukungu no mu mibanire.

    6. Kugira ubwamamare mu butwari- Kurangwa n'ibikorwa by'ubutwari bizwi kandi bishimwa na benshi.

    7. Kuba intangarugero- Kurangwa n'ibikorwa bihebuje bibera abandi urugero rwiza.

    8. Kuba umunyakuri- Kurangwa n'ukuri kandi ukaguharanira ntutinye no kuba wakuzira.

    9. Kugira ubupfura- Kugira umuco mu myifatire, mu mibanire no mu mikorere.

    10. Kugira ubumuntu- Kurangwa n'umutima ukunda abantu ku buryo buhebuje aho kubarutisha abantu.

    Inzego z’Intwari z’u Rwanda

    Amagambo yavuzwe na Maj Gen. Fred Gisa Rwigema Intwari y’Imanzi

    Itorero Urukerereza mu gitaramo cyo gusingiza Intwari z’u Rwanda. Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa 31/01/2022 kuri RTV

    REBA HANO INDIRIMBO ‘DUHARANIRE KUBA INTWARI’ YA DANNY VUMBI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114046/ubutwari2022-amateka-nibigwi-byintwari-zu-rwanda-nibintu-10-byagufasha-gutera-ikirenge-mu–114046.html

  • Inama ya CHOGM yasubukuwe, izabera i Kigali – #rwanda #RwOT

    Iyi nama y'uyu muryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza yari kuba yarabaye muri Kamena 2020 isubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2021, impande zombi zasohoye itangazo rihuriwemo ryemeza ko iyi nama izaba tariki 20 Kamena 2022.

    Muri iri tangazo, Perezida Kagame yavuze ko yishimiye guha ikaze abazitabira inama ya CHOGM i Kigali.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko imyaka ishize 'yatweretse ko dufite byinshi biduhuza kurusha na mbere kandi tugomba gukorera hamwe kugira ngo tugere ku musaruro ufatika kandi urambye dushaka.'

    Yakomeje avuga ko iyi nama izaba amahirwe meza yo guhuza imbaraga mu guhangana n'ingaruka zatewe na Covid-19, ikoranabuhanga n'ubukungu bikubakwa nk'urufunguzo rwo gukemura ibibazo byugarije abaturage.

    Muri iri tangazo, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yavuze ko yishimiye ko iyi nama igiye kongera kuba nyuma y'imyaka ine ibereye mu Mujyi wa London.

    Avuga ko iyi nama izaba inzira yo gushyira hamwe kw'ibihugu bigize uyu muryango mu gushakira hamwe ibisubizo by'ingaruka za Covid-19 'ihindagurika ry'ikirere, ubukene, kurushaho guteza imbere ubucuruzi ndetse no kubaka iterambere rirambye'.

    Patricia akomeza avuga ko kubera icyorezo cya Covid-19 abantu bagerageje gushaka ibisubizo birimo no gukora inama hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Avuga ko kuba bagiye kongera guhura imbona nkubone ari ibyo kwishimira 'ubwo abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bazaba bateraniye I Kigali.'

    Yasabye Guverinoma y'u Rwanda kurushaho gukomeza kwitegura ku buryo 'iyi nama izaba intangarugero'. Ashimira Abanyarwanda uburyo bakomeje gushyira hamwe kugira ngo iyi nama izaba mu mudendezo.

    Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango ubusanzwe iba buri myaka ibiri, mu 2018 nibwo iyabereye i Londres.

    Commonwealth ni umuryango uhuriyemo ibihugu 54 byiganjemo ibyahoze bikoronijwe n’u Bwongereza n’ibindi birimo ibidafitanye amateka n’u Bwongereza byasabye kwinjira muri uwo muryango.

    Imibare igaragaza uyu muryango ugizwe n’abaturage barenga miliyari 2.5, aho muri 60% byabo bari munsi y’imyaka 29 y’amavuko. 

    Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland batangaje ko inama ya CHOGM yasubukuwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114043/inama-ya-chogm-yasubukuwe-izabera-i-kigali-114043.html

  • Noneho byemejwe! Rihanna atwite imfura ye n’u… – #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha New York Post ndetse bikaba byanamaze no gutangazwa na TMZ, ni uko noneho Rihanna n’umukunzi we bamaze kwemeza ko atwite. Rihanna n'umukunzi we A$AP Rocky kuri ubu baritegura umwana wabo w'imfura, ibi bikaba byagaragaye mu mafoto bashyize hanze bishimanye basomana ndetse Rihanna yambaye imyambarire yerekana inda. 

    Aya mafoto bayashyize hanze mu gihe bari mu mujyi wa Harlem (iwabo wa A$AP). N'ubwo byagaragaraga ko aho bari bari hakonje kuko bari banifubitse, ariko ubwo bukonje ntibwabujije Rihanna kugenda afunguye ikote rye rirerire, inda igenda igaragara. Urukundo rwa Rihanna na A$AP rwatangiye kumenyekana mu mpera za 2020, kuva icyo gihe urukundo rwabo rutangiye kugurumana, ubu ni abadatana.

    Mu mpera za 2021 ni bwo hatangiye gusakara amakuru avuga ko Rihanna atwite. Ni amakuru yatangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ubwo uyu muhanzikazi yagirwaga Intwari mu gihugu cye cy’amavuko cya Barbados, babivuga bagendeye ku mafoto yo muri uwo muhango wabaye kuwa 30 Ugushyingo 2021. 

    Rihanna yaje kunyomoza ayo makuru y’uko atwite, avuga ko buri mwaka bamushinja gutwita. Ubwo yasubizaga umufana we wari umusabye kuzamutumira muri Baby Shower, Rihanna yaragize ati “Hhhhh rekera aho. Ntabwo wigeze uza mu birori 10 bya Baby shower byabanje! Munshinga buri mwaka gutwita, biratangaje”.

    Rihanna atwite inda y’umukunzi we A$AP Rocky

    Iyo foto niyo yatumye hatangira gusakara amakuru avuga ko Rihanna atwite, hari mu mpera za 2021

    INKURU WASOMA: Hasakaye amakuru avuga ko Rihanna atwite inda ya A$AP Rocky

    INKURU WASOMA: Rihanna yagize icyo avuga ku bimaze iminsi bivugwa ko atwite inda ya A$AP Rocky

    REBA HANO INDIRIMBO ‘RIHANNA’ YA URBAN BOYS FT RIDERMAN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114041/noneho-byemejwe-rihanna-aratwite-114041.html

  • Mali: Ambasaderi wu Bufaransa muri Mali yaha… – #rwanda #RwOT

    Aka kanya, ibitangazamakuru hirya no hino ku isi birimo cyane cyane ibikorera ku mugabane w'Uburayi nka Rfi, France 24 ni yo nkuru biri kuvugaho cyane. Biranavugwa kandi ko ibi biratuma na Ambasaderi wa Mali mu Bufaransa nawe ahita ahabwa amasaha yo kuva mu gihugu cy'u Bufaransa.

    Amakuru avuga ko n'ubwo hari hamaze iminsi hatari umwuka mwiza hagati y'ibi bihugu, imbarutso yabaye amagambo Jean-Yves Le Drian, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Ubufaransa aherutse kuvuga ku buyobozi bushya bwa Mali, aho ubu buyobozi bumushinja kubwita ko 'busuzuguritse' kandi ko 'butemewe' n'amategeko, ibi kandi ubu buyobozi bugashinja Ubufaransa kutagira icyo bubikoraho.

    Ibi kandi byatangajwe na tereviziyo y’igihugu ya Mali, bikaba bigaragaza urwego rushya mu ntambara ya diplomasi hagati ya Paris na Bamako.

    Kuri uyu wa mbere, televiziyo ya Leta yatangaje ko abategetsi ba Mali biganjemo igisirikare bahisemo kwirukana ambasaderi w'Ubufaransa, kubera ubwiyongere bw'ibibazo bya politike bigenda birushaho kwiyongera hagati y'ibihugu byombi.

    Umubano wa Mali n'Ubufaransa bwahoze buyikoroniza mu myaka yo ha mbere, watangiye kuzamo agatotsi kuva mu mwaka wa 2013 ndetse birushaho muri 2020 ubwo Nyakwigendera Ibrahim Boubacar Keita yavaga ku butegetsi.

    Birashoboka ko nyuma y'ibi, Ubufaransa burakura n'ingabo zabwo muri Mali, igihugu cyagaragayemo ibibazo by'umutekano n'ibya Politike bikomeye guhera muri za 2012.

    Ubuyobozi bwa Mali (bugizwe n'abasirikare) bwatangaje ko nta mpungenge kuba Ubufaransa bwakura ingabo zabo muri iki gihugu cyabo, ndetse banemeza ko Uburusiya bubafasha cyane mu by'intwaro haba mu bwiza no mu bwinshi bwazo n'ubwo kugeza ubu bagihakana kuba abasirikare b'Uburusiya baba bari ku butaka bwa Mali, nyamara bashinjwa kubinjiza muri iki gihugu mu buryo butemewe n'amategeko, Uburusiya bukabaha intwaro ku ngurane yo gucukura amabuye y'agaciro.

    Joël Meyer yabaye Ambasaderi w'Ubufaransa muri Mali guhera tariki ya mbere Ukwakira 2018, ndetse tariki ya 26 z'uko kwezi nibwo yakiriwe na Nyakwigendera Ibrahim Boubacar Keita wari Perezida wa Mali icyo gihe. Yabaye Ambasaderi wa Mali avuye ku kuba Ambasaderi wa Mauritanie guhera mu mwaka wa 2014.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114033/mali-ambasaderi-wu-bufaransa-muri-mali-yahawe-amasaha-72-yo-kuva-mu-gihugu-114033.html

  • Muri UR hatangijwe icyumweru cyahariwe imishinga irimo udushya dushingiye ku bushakashatsi – #rwanda #RwOT

    Iki cyumweru kigamije ahanini guteza imbere iyi mishinga, ikava mu mpapuro igashyirwa mu bikorwa bifitiye inyungu abaturage, birimo kongera umubare w'abakoresha umuriro w'amashanyarazi n'ibicanwa bitangiza ikirere bakagera ku 100% mu 2024.

    Cyatangiye kuri uyu wa 31 Mutarama kikazasozwa ku wa 5 Gashyantare 2022. Biteganyijwe ko kizahuza ba nyir'iy'imishinga, abashakashatsi mpuzamahanga na guverinoma kugira ngo bashakire hamwe ibisubizo by'ibibazo sosiyete Nyarwanda na Afurika muri rusange bihura nabyo.

    Umwe mu mishinga yerekanwe, ni uwiswe PV-Grid Power System wakozwe n'abanyeshuri biga Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza y'u Rwanda, aho bakoze agakoresho gafasha guhinduranya umuriro w'amashanyarazi n'uw'imirasire y'izuba bidasabye ko umuntu abikora.

    Eng. Dushimimana J M Julien yavuze ko igitekerezo cyo gukora aka gakoresho cyaje nyuma yo gusanga abantu benshi banga gukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba kuko hari igihe yashiraga bakagorwa no guhita bacana umuriro usanzwe.

    Yakomeje ati 'Ibi bishobora kuzatuma abantu bitabira gukoresha umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba, bagatekesha amashanyarazi kuko umuriro uba uhendutse cyane, ndetse bigakemura n'ikibazo cy'umuriro ukunda kugenda wongera ugaruka.'

    Uwitwa Hategekimana Bosco uri mu itsinda ry'abanyeshuri bakoze imbabura idasohora umwuka wangiza ikirere, yavuze ko umushinga wabo uzorohereza abaturage gucana.

    Yagize ati 'Iyi mbabura ikoresha ibishishwa by'umuceri, igakoresha ibishishwa by'ibitoki, mu gihe cy'isarura abantu bashobora gukoresha ibitiritiri by'ibigori, ndetse ikindi cyiza ni uko ivu cyangwa ibyasigaye umuntu amaze gucana nabyo bishobora gukoreshwa mu kuyicana.'

    Iyi mishinga ni imwe muri 15 itanga icyizere yatoranyijwe muri 40, ihabwa ubufashamyumvire n'ubufasha bw'amafaranga kugira ngo irusheho gutera imbere.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Lyambabaje Alexandre, yavuze ko iyi mishinga ifashirizwa mu Kigo cyiswe 'Grid Innovation and Incubation Hub' cyatangijwe na Guverinoma y'u Rwanda ifatanyije na Banki y'Isi.

    Ati 'Muri iki kigo ni ahantu uzana igitekerezo ukagira abakuganiriza kugira ngo ukinoze, ukinonosore noneho cya gitekerezo kizavemo igihangano […]. Iki cyumweru rero baraganira ku byagezweho ndetse hazanahembwe bamwe mu bafite ibikorwa by'indashyikirwa muri ubwo bushakashatsi.'

    Minisitiri w'uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, yavuze ko guhanga udushya no gukora ubushakashatsi buzana ibisubizo by'abaturage ari kimwe mu nshingano za Kaminuza, bityo ko abarimu n'abanyeshuri bakwiye kubishyiramo imbaraga hagamijwe guteza imbere igihugu n'akarere giherereyemo.

    Byitezwe ko iki cyumweru cyiswe GIIH Innovation Week kizarangira hari bimwe mu bibazo u Rwanda rufite mu bijyanye n'ingufu bishakiwe umuti.

    Icyumweru cya UR GIIH Innovation Week cyahuje inzobere, abashakashatsi, abagize guverinoma n’abakoze imishinga irimo udushya

    Prof Lyambabaje yavuze ko imishinga itanga icyizere kuruta iyindi izahembwa

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya yasabye abarimu n’abanyeshuri gushyira ingufu mu gukora ubushakashatsi butanga impinduka mu gihugu

    Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague, yari yitabiriye itangizwa ku mugaragaro rya UR GIIH Innovation week

    Abayobozi basobanuriwe uko iyi mbabura ikora itohereza umwuka uhumanye mu kirere

    Aka gakoresho k’ubururu ni ko gafite ubushobozi bwo guhindura umuriro mu gihe uw’imirasire ushize bigahita byijyana ku w’uwamashanyarazi asanzwe

    Eng Dushimimana yavuze ko umushinga wabo uzafasha Abanyarwanda kuzigama amafaranga batanga ku muriro w’amashanyarazi

    Gukoresha imirasire y’izuba umuntu ucana bishobora gutuma ukoresha umuriro w’ibihumbi 10 Frw ashobora gukoresha uwa 2000 Frw

    Ivu cyangwa ibyasigaye bacana bishobora gukoreshwa mu gucana iyi mbabura

    Ni icyumweru abantu berekanagamo udushya bahanze

    Iyi mbabura icomekwa ku muriro w’amashanyarazi cyangwa uw’imirasire y’izuba igakoresha ibintu bitandukanye birimo n’ibitiritiri by’ibigori

    Itangizwa ry’iki cyumweru ryitabiriwe n’abayobozi batandukanye

    Amafoto: Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muri-ur-hatangijwe-icyumweru-cyahariwe-imishinga-irimo-udushya-dushingiye-ku