Category: Uncategorized

  • Guy Rurangayire yatangije Academy izatoza abana mu mikino itatu (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu muri Cercle Sportif de Kigali hatangijwe ishuri (academy) ryigisha abakiri bato mu mikino itatu irimo umupira w’amaguru (Football), Basketball ndetse na Karate, ishuri ryashinzwe na Rurangayire Guy.

    Abana basaga 90 bamaze kwiyandikisha muri iyi Academy

    Abana basaga 90 bamaze kwiyandikisha muri iyi Academy

    Ni ishuri ryatangiranye n’abana basaga 90 bari bamaze kwiyandikisha kugera ku wa Gatanu, bakaba bari mu byiciro bitandukanye kuva ku myaka ine kugera ku myaka 17, aho bazajya bigishwa buri munsi nyuma y’amasomo mu minsi y’akazi, ndetse no ku wa Gatandatu ni ku Cyumweru bakazajya bitoza mbere ya Saa Sita.

    Bamwe mu bana batozwa Karate muri SGI-Sports Academy

    Bamwe mu bana batozwa Karate muri SGI-Sports Academy

    Umuyobozi w’iyi Academy Guy Rurangayire yatangaje ko intego nyamukuru ari ukuzamura impano z’abana, ariko hagakorwa n’ibindi bikorwa byo gutanga amahugurwa n’anadi masomo afite aho ahuriye na Siporo.

    'SGI ni uburyo twatekereje, turitegura kuzamura impano z’abana, ntabwo tuzaba dukora ibyo kuzamura impano gusa, mu minsi iri imbere izajya ikora n’ibindi birimo amahugurwa y’abatoza, uburezi, kwiga gushaka amasoko muri Siporo, gutegura ibirori ndetse n’ibindi'

    Guy Rurangayire watangije SGI-Sports Academy

    Guy Rurangayire watangije SGI-Sports Academy

    Umwe mu babyeyi witwa Bizimana Athanase wazanye abana kwiga muri iyi academy, yatangaje ko yabonye itangazo akumva ni ngombwa ko abana be badacikanwa by’ukwihariko aho basanzwe abakunda umupira w’amaguru

    Yagize ati 'Nabonye itangazo ko barimo bandika abana numva abana banjye batacikanwa n’ayo mahirwe cyane ko banakunda Football, bazahahurira n’abandi bitume bigira icyo bibazamuraho, ikindi nka Football cyangwa indi mikino hari abo bitunga, cyangwa se bigatuma agira ubuzima bwiza.'

    Bazatozwa n

    Bazatozwa n’umupira w’amaguru

    Iyi mikino yose izaba itorezwa muri Cercle Sportif de Kigali, aho buri mukino wahawe abatoza b’inzobere bihariye bazajya bakurikirana abana kuva batangiye, buri mwana akazaba afite ifishi igargaza uko yagiye yitwara kuva atangiye gutozwa.

    Bamwe mu bari gutozwa Basketball

    Bamwe mu bari gutozwa Basketball

    Kwiga muri iyi Academy bisaba kwishyura ibihumbi 20 Frws ku kwezi ku mukino umwe, undi wiyongereyo akarenzaho ibihumbi 15 Frws, mu gihe uwishyuye umwaka wose yishyura

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/article/guy-rurangayire-yatangije-academy-izatoza-abana-mu-mikino-itatu-amafoto

  • Nyamagabe: Abantu 175 harimo abanduye COVID-19 bafatiwe mu rugo basenga #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama ahagana saa munani z'amanywa Polisi ikorera mu Karere ka Nyamagabe yasanze abantu 175 mu rugo rwa Nyirahuku Marie Rose barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Bafatiwe mu Murenge wa Gasaka, Akagari ka Kigeme, Umudugudu wa Gakoma.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage. Polisi yahise ijyayo isanga koko muri urwo rugo hateraniye abantu baturutse mu madini n'amatorero atandukanye barimo gusenga. Bari bicaye bigeranye mu nzu abandi bari hanze, nta muntu wari wambaye agapfukamunwa, hari hafunganye ku buryo bigaragara ko nta mwuka uhagije uhari.

    Mu igenzura n'ibipimo byakorewe bari bantu 175 byagaragaye ko harimo babiri banduye COVID-19, abandi babiri batarikingije urukingo na rumwe naho abandi batandatu barakingiwe urukingo rumwe gusa.

    SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru bariya bantu bagafatwa, yagaye abantu bakirimo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 abakangurira kwisubiraho bakubahiriza amabwiriza mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo n'ubw'abandi.

    Yagize ati' COVID-19 ntaho yagiye iracyahari, nta muntu ugomba kwirara yibwira ko icyorezo cyarangiye. Amabwiriza arahari kandi agomba kubahirizwa, bariya bantu bagombaga kujya gusengera mu nsengero zujuje ibisabwa kandi zirahari.'

    Yakomeje avuga ko bariya bantu bamaze gufatwa barigishijwe abadakingiye barakingirwa abamaze kwandura bajyanwa mu kato. Inzego zibishinzwe zabaciye amande hakurikijwe amabwiriza y'inama njyanama y'Akarere.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyamagabe-abantu-175-harimo-abanduye-covid-19-bafatiwe-mu-rugo-basenga

  • Nyagatare: Abafatanyabikorwa mu iterambere biyemeje kuzamura imihigo ikiri hasi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Biyemeje kuzamura imihigo ikiri hasi

    Biyemeje kuzamura imihigo ikiri hasi

    Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022, mu nama y’inteko rusange y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare, aharebewe hamwe aho imihigo igeze n’icyo abafatanyabikorwa bafasha kugira ngo ikiri hasi izamurwe.

    Akarere ka Nyagatare kahize imihigo yose hamwe 107 ikaba igeze ku kigero cya 63% ishyirwa mu bikorwa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, avuga ko afite ikizere ko izeswa 100% kubera ubushake yabonanye abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ako karere.

    Ati 'Ikizere ni cyinshi, ahubwo rwose urumva bifuza ko dukora byinshi, hari aho bavugaga ko hari ibyo twanoza nko guhuza komisiyo za JADF n’iza njyanama, abakozi bari mu mibereho myiza, ubukungu hajyeho amatsinda abahuza n’ay’abafatanyabikorwa. Bafite ubushake bwo gufatanya natwe buri gikorwa kikagerwaho mu buryo bwihuse.'

    Avuga ko imihigo ikiri inyuma ari isaba ubukangurambaga mu baturage kubera bitashobokaga kubera icyorezo cya Covid-19, ariko uko igabanuka nayo izazamuka kuko bazarushaho kwegera abaturage.

    Gasana Stephen, Umuyobozi w

    Gasana Stephen, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare

    Iyaturemye avuga ko bagiye gushakisha inkunga zishoboka zose kugira babone amafaranga yatuma imihigo ikiri hasi imurwa ikagera 100%.

    Yagize ati 'Covid-19 ije abafatanyabikorwa baragabanutse bagera kuri 32 none twabaye 54. Ubu tugiye kumenyana, tubone umwanya wo guhuza ibitekerezo n’ibikorwa no gushaka amafaranga, turebe uko twakongera cyangwa aho twakomanga kugira ngo yiyongere, bityo imihigo yasigaye inyuma tuyizamure.'

    Akarere ka Nyagatare gafite abafatanyabikorwa mu iterambere 54, ibikorwa bazakora muri uyu mwaka w’ingengo y’imari bikaba bifite ingengo y’imari ya 5,000,000,000 Frw.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-abafatanyabikorwa-mu-iterambere-biyemeje-kuzamura-imihigo-ikiri-hasi

  • Impano zagaragaye mu irushanwa ry’ubutwari ziratanga icyizere mu mukino w’amagare (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru kuri Stade Amahoro habereye isiganwa ry’amagare ryitiriwe umunsi w’intwari, irushanwa ahanini ryari rigamije gushaka impano mur uyu mukino, rikaba ryitabiriwe n’abakobwa n’abanhungu bakiri bato, kuva ku myaka 12 kugera kuri 16.

    Abakobwa ba Bugesera Cycling Team bari mu bitwaye neza muri iri rushanwa

    Abakobwa ba Bugesera Cycling Team bari mu bitwaye neza muri iri rushanwa

    Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe asanzwe amenyerewe muri uyu mukino nka Benediction Club y’i Rubavu, Les Amis Sportifs y’I Rwamagana, Cine Elmay, Adrien Niyonshuti Cycling Academy, Bugesera Cycling Team ndetse n’abandi bana batagira amakipe biyandikishije ku giti cyabo.

    Perezida w’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare Murenzi Abdallah yatangaje ko bishimiye impano babonye kuri iki Cyumweru, bityo bakaba bagiye kubakurikirana ku buryo hazavamo n’abazahagararira u Rwanda muri shampiyona y’isi mu magare izabera mu Rwanda mu mwaka wa 2025.

    Yagize ati ' Uyu mwaka haje agashya, tuva mu bakinnyi bakuru tujya mu bato, gutegura abakiri bato umuco w’ubutwari, kugira umuco wo guhangana. Ni umwanya wo gutegura abakinnyi b’ejo, bakina shampiyona y’isi ya 2025'

    Murenzi Abdallah yavuze ko kandi aya marushanwa yajya aba buri kwezi, by’umwihariko bakaba bateganya kuzakurikizaho intara y’i Burasirazuba hasanzwe haba impano muri uyu mukino, ahazamukiye abakinnyi nka Adrien Niyonshuti, Ndaisenga Valens na Areruya Joseph

    Uko bagiye bakurikirana mu byiciro bitandukanye

    Abahungu bari hagati y’imyaka 15 na 16

    Intera: 11,9 Km

    1 NIZEYIMANA FIACRE (BENEDICTION): 25’14”
    2 TUYIZERE HAKIMU (FLY): 25’51”
    3 Byusa Pacifique (Adrien Niyonshuti Cycling Academy) 26’05”
    4 SHUTIRAGUMA KEVIN (CINE ELMAY) 26’43”
    5 UWAYISENGA GERMAIN (CINE ELMAY) 26’44”
    6 NIYITURINDA Anatole (KABATWA) :27’21”
    7 HANYURWIFURA THOMAS (FLY) : 27’21”
    8 NIYOGISUBIZO Eric (Nta kipe) :27’21”
    9 Nshimiyimana Eric (Adrien Niyonshuti Cycling Academy) : 27’21”
    10 Nteziyaramye Desire (Nta kipe): 27’21”

    Nizeyimana Fiacre wabaye u wa mbere mu bahungu bari hagati y

    Nizeyimana Fiacre wabaye u wa mbere mu bahungu bari hagati y’imyaka 15 na 16

    Abahungu bari hagati y’imyaka 12 na 14

    1 Gisubizo Issa (LES AMIS SPORTIFS): 19’24”
    2 NIYOMUNGERI ERIE (Bugesera Cycling Team): 20’38”
    3 MUGISHA Fiston (LES AMIS SPORTIFS): 20’38” 01’14”
    4 KUBWIMANA Egide (Nta kipe): 21’26”
    5 GIRANEZA Hosiya (Nta kipe): 23’03”
    6 Yannis Dubuisson (Nta kipe): 23’03”
    7 Kubwimana Fiston (Nta kipe): 23’03”
    8 ISHIMWE KELLY QUETIN (CINE ELMAY): 23’03”
    9 IWAN DENBLYDEN BIZIMANA (Nta kipe): 23’03”
    10 MUGISHA Olivier (Nta kipe): 24’07”

    Abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 16

    1 Uwera Aline (Bugesera Cycling Team): 15’51”
    2 Ingabire Domina (Bugesera Cycling Team): 16’14”
    3 Byukusenge Mariata (Bugesera Cycling Team): 16’18”
    4 Iragena Charlotte Bugesera Cycling Team: 16’53”
    5 Niyokwizerwa Clementine (Bugesera Cycling Team) :17’30”
    6 Tuzadukorerimana Honorence (Bugesera Cycling Team): 18’30”
    7 INGABIRE FABIOLA (Bugesera Cycling Team): 18’30” 02’39”
    8 Ishimwe Nelisa (Bugesera Cycling Team): 18’30”
    9 Abagire Cyiza Claire (Bugesera Cycling Team): 19’09” 03’18”
    10 NIKUZE SCOLASTIC (Bugesera Cycling Team): 19’09” 03’18”

    Abakobwa bari hagati y’imyaka 12 na 14

    1 Ishimwe Francoise (Bugesera Cycling Team) 18’30”
    2 Amizero Amina (Nta kipe): 19’09”
    3 Izerimana Benitha (Bugesera Cycling Team: 19’09”
    4 MICOMYIZA SANDRA (Bugesera Cycling Team): 19’09”

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/impano-zagaragaye-mu-irushanwa-ry-ubutwari-ziratanga-icyizere-mu-mukino-w-amagare

  • Abaturage bishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Waswa amaze guparika imodoka, agiye kwerekana i byangombwa bisabwa abinjira n

    Waswa amaze guparika imodoka, agiye kwerekana i byangombwa bisabwa abinjira n’abasohoka

    Ni nyuma gato y’ibiganiro Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida w’icyo gihugu, Yoweri Kaguta Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba aheruka kugirana na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku itariki 22 Mutarama 2022.

    Nyuma y’ibiganiro Lt Gen Mohoozi yagiranye na Perezida Kagame, Guverinoma y’u Rwanda yahise isohora itangazo rimenyesha ko uyu mupaka uzongera gufungura tariki 31 Mutarama 2022.

    Mbere gato y’uko saa sita z’ijoro ryo ku wa 31 Mutarama 2022 zigera, abakozi bo mu rwego rw’abinjira n’abasohoka bari bamaze kwitegura gutangira akazi kabo, ari na ko abo mu nzego z’ubuzima na bo bari bamaze kuhagera kugira ngo uwaza gukenera gufashwa bimworohere.

    Aha Waswa yerekanaga ibisabwa abinjira n

    Aha Waswa yerekanaga ibisabwa abinjira n’abasohoka

    Saa Sita zimaze kugera na nyuma yaho gato nta kidasanzwe cyabaye kuko n’ubwo umupaka wari ufunguye ariko ari imodoka cyangwa abantu nta watambukaga, kugeza nka saa cyenda ubwo hazaga ikamyo yari itwawe n’umugande witwa Fredison Waswa Ndugwa, wavuze ko yari aturutse ahitwa Kamanyora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

    Ahagana saa cyenda n’igice nibwo yemerewe kwinjira, ubundi yakirwa n’urwego rw’abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda hamwe n’inzego z’ubuzima aho yabajijwe ibisabwa byose byemerera umuntu kwambuka, ahangana saa kumi n’imwe n’iminota nk’icumi nibwo yemererewe kwambuka yerekeza muri Uganda.

    Aganira n’itangazamakuru mbere y’uko yambuka, Ndugwa yavuze ko amaze imyaka hafi itatu akoresha umupaka wa Kagitumba ariko ngo ubwo yavaga Kamanyora, yumvishe amakuru avuga ko bafunguye umupaka wa Gatuna ashobora kuhanyura nta kibazo, ibintu yishimiye cyane.

    Umupaka urafunguye

    Umupaka urafunguye

    Ati 'Ni iby’agaciro cyane kuko buri gihe byambabazaga iyo nageraga hariya mu Mujyi wa Kigali, nkareba inzira iza hano i Gatuna nkabona ari hafi cyane ugereranyije n’aho ngiye kujya Kayonza kugera Kagitumba mbona ari kure cyane. Ubu ndishimye cyane badufunguriye ukatira hariya gusa ukagerayo hakiri kare'.

    Kubwe kandi, Ndugwe asaga gufungura umupaka wa Gatuna byerekana urukundo ibihugu byombi bisanzwe bifitanye.

    Ati 'Birerekana urukundo n’ubushuti hagati yacu, kubera ko Abanyarwanda n’Abagande turi abantu bamwe, kandi n’abayobozi bacu nta kibazo bafite barafatanyiriza hamwe kandi nshimishijwe n’uko nsanze ku mupaka hameze kubera ko nari maze imyaka itatu ntahanyura'.

    Bamwe mu baturage baturiye umupaka wa Gatuna ku ruhande rw’u Rwanda Kigali Today yashoboye kuganira nabo, bayitangarije ko ku bwabo bumva ifungura ry’umupaka wa Gatuna ari nk’inzozi kuri bo.

    Yousuf Ntahoruja wo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, ubusanzwe akora ibijyanye n’ubucuruzi bwa Mobile Money, avuga ko bishimiye cyane ifungura ry’umupaka wa Gatuna, kuko ifungwa ryawo ryahungabanyije ibikorwa byabo by’ubucuruzi.

    Ati 'Igihombo nahuye nacyo ni uko serivisi natangaga yagabanutse kuko nko ku munsi nabonaga nk’ibihumbi 10, ariko umupaka bawufunze ntiyongera kuboneka. Ubu kuba bafunguye sinzi ukuntu nanabivuga, ni ibyishimo mfite na bagenzi banjye twese twishimye, kuko habaye impinduka, ni nk’izozi simfite n’uko nabivuga'.

    Abanyamakuru bitabiriye icyo gikorwa

    Abanyamakuru bitabiriye icyo gikorwa

    Usibye ubucuruzi bavuga ko bwakomwe mu nkokora n’ifunga ry’umupaka, ariko ngo nta kindi bigeze babura kuko ibyo bajyaga gushaka muri Uganda mbere, birimo kawunga na Jus batangiye kubibonera mu Rwanda.

    Ubwo twandikaga iyi nkuru mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 31 Mutarama 2022, kuva uyu mupaka ufungura ku mugaragaro hari hamaze kwambuka umuturage umwe, wari uturutse mu gihugu cya Uganda yinjira mu Rwanda, mu gihe ntawe ku ruhande rw’ u Rwanda wari wakambutse.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abaturage-bishimiye-ifungurwa-ry-umupaka-wa-gatuna

  • IT zone icuruza ibikoresho byikoranabuhanga… – #rwanda #RwOT

    Kuba intyoza mu bucuruzi ukongera kuba indahemuka ni ingabire ku bagana ikigo cya IT ZONE cyane ko gifite uburambe n’ubushishozi binyuze mu bunyamwuga gifite. Iki kigo gifite ibikoresho byiza kandi bihendutse cyane kikaba gikorera mu mujyi wa Kigali ariko gifite serivise yo kugeza igicuruzwa ku muntu wakiguze aho yaba ari hose mu gihugu kandi nta kiguzi atanze cy'ubwikorezi.

    IT zone kandi itanga ibikoresho ku mukiriya ushobora kuba afite amafaranga macye kandi akeneye gutunga igikoresho cy’ikoranabuhanga akajya yishyura mu byiciro macye macye (Installments).

    Inkuru itangazwa n’ubuyobozi bw'iki kigo cya IT zone iravuga ko kuri ubu nyuma y’uko gikubise ibiciro hasi hiyongeyeho serivise idasanzwe ya poromosiyo igiye kumara igihe cy'ukwezi yo gukorera ibikoresho by’ikoranabuhanga abakiriya bayo ndetse n'abandi bazajya babagana nta kiguzi.


    Bimwe mu bikoresho uyu muyobozi avuga ko bagiye kujya bafasha abantu gusana birimo; telephone, mudasobwa ndetse n’ibindi byose by'ikoranabuhanga nta kiguzi baciye abazajya babagana, iyi poromosiyo izamara igihe cy'ukwezi ikaba izatangira tariki 01 Gashyantare kugeza kuwa 1 Werurwe 2022.  

    Ubuyobozi bwa IT zone buragira buti 'Koresha igikoresho cyawe cyose kirwaye, cyapfuye, ku buntu. Hamagara ugishe inama inzobere z’abatekinisiye bo muri IT zone. Poromosiyo izamara igihe kingana  n'ukwezi (1 month promotion)'.


    Muri IT zone guhera ku bihumbi 160,000rwf watunga mudasobwa nziza cyane 

    Itzone ni ikigo cy’ikoranabuhanga gikorera mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Downtown mu nyubako ya CHIC muri Floor 1 shop EO47A. Uramutse ubakeneye wabahamagara kuri izi nimero: +250788247133/+25078357523

    Bwana Shema umwe mu bayobozi b’iki kigo mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yagize ati: 'Dufite promotion kuri machine za macbook, free test for technical support, free delivey in Kigali, Free support on phone call, free delivery on all devices available, payment in installments (niho honyine wabona igikoresho ukeneye ukakishyura mu byiciro), trade in or swap deals (ushobora kuzana igikoresho usanzwe ukoresha ukongeraho amafaranga macye ugatwara ikigezweho (computers, phones,….)'


    Bimwe mu bicuruzwa byo muri IT zone 

    Ku rundi ruhande iki kigo gifite mudasobwa zashyizwe ku giciro cyo hasi cyane zo mu bwoko bwa Macbook.


    Izi mudasobwa ziri ku giciro cyo hasi harimo;

    1.      Macbook pro

                            Retina 2015

                           Core i7

                           512gb

                           16gb ram

                           Dual graphics

     

    2.      Macbook air

                    Rtina 2015

                   Core i5

                   256gb

    4gb ram

    3.      Macbook air

              Retina 2017

              Core i5

              256gb

             8gb ram

    4.      Macbook pro

         Retina 2015

         15 inches

         Core i7

         512gb

        16gb ram


    Muri It zone ni ku gicumbi cy’ikoranabuhanga mu Rwanda


    Niba ushaka igikoresho cy’ikoranabuhanga, kugikoresha cyangwa kugirwa inama z’uko wakoresha ibikoresho byawe birimo mudasobwa, computer n’ibindi, gana IT Zone baragufasha. Ushobora kuvugana na IT zone binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo zitandukanya harimo Instagram aho bitwa itzone_Rwanda ndetse na twitter 'itzone_Rwanda' cyangwa ugahamage iyi nimero yabo +250788247133/+25078357523 wanabasura kuri website yabo: www.Itzone.rw

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114006/it-zone-icuruza-ibikoresho-byikoranabuhanga-ikanasana-ibyangiritse-yatanze-ubwasisi-ku-bak-114006.html

  • Umutoza wa Rayon Sports ufite ibigwi bikomeye yageze i Kigali #rwanda #RwOT

    Umunya-Portugal, Pedro Emmanuel Dos Santos Martins Silva yageze i Kigali aho aje gutoza Rayon Sports guhera mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona izatangira ku wa 19 Gashyantare 2022.

    Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 31 Mutarama 2022, ni bwo Pedro Emmanuel yageze i Kigali ari kumwe n'undi mutoza uzamwungiriza.

    Kuri gahunda, byari biteganyijwe ko agera i Kigali ku Cyumweru mu ijoro, akerekanwa nk'umutoza mushya wa Rayon Sports kuri uyu wa Mbere.

    Uyu mugabo w'imyaka 46 waherukaga gutoza Al Nassr yo muri Arabie Saoudite, agiye gutoza Rayon Sports iheruka gutandukana na Masudi Djuma wabanje guhagarikwa ukwezi kumwe mu Ukuboza, ikipe igasigaranwa na Lomami Marcel.

    Imikino ibanza ya Shampiyona yarangiye Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 26, irushwa atanu na APR FC ya mbere, ariko itarakina ibirarane bibiri igomba guhuramo na Mukura Victory Sports ndetse na Rutsiro FC.

    Muri uku kwezi, Rayon Sports yaguze Kwizera Pierrot, Bukuru Christophe, na Ishimwe Kevin ngo bazayifashe mu mikino yo kwishyura izatangira tariki ya 19 Gashyantare 2022.

    Umukino wa mbere w'irushanwa ku mutoza Pedro Emmanuel ni uwo Rayon Sports izakirwamo na Mukura Victory Sports ku munsi wa 16 wa Shampiyona.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-wa-rayon-sports-ufite-ibigwi-bikomeye-yageze-i-kigali

  • Mozambique : Ingabo z’u Rwanda zongeye gukora igitangaza zivugana ibyihebe zinafata ibikoresho byinshi birimo intwaro #rwanda #RwOT

    Amakuru aturuka muri Mozambique, avuga ko umwe mu byihebe byishwe ari Twahili Mwidini ukomoka muri Tanzania, akaba ari umwe mu byihebe byabaga ku Birindiro byitiriwe Sheik Hassan.

    Mu mafoto yashyizwe hanze,hagaragaye intwaro n’ibindi bikoresho birimo na mudasobwa, byasanzwe mu birindiro by’ibyo byihebe.

    Kuva Ingabo z’u Rwanda zagera i Cabo Delgado, Palma yatangiye kugarukamo amahoro ku buryo n’abaturage basubiye mu byabo buhoro buhoro.

    Umuntu ugeze Palma muri iki gihe, asanga ibintu byinshi byarahindutse, kuko ubu abakora ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibintu bya ngombwa mu buzima.

    Intara ya Cabo Delgado ifite ubuso bungana na 82.625, ukoze imibare wasanga iruta u Rwanda inshuro 3,1. Mu 2017 byabarwaga ko ituwe n’abaturage barenga miliyoni 2,3.

    Ni yo yakabaye ikize mu ntara 11 zigize Mozambique kuko ifite umutungo kamere mwinshi wa gaz.

    Bibarwa ko abaturage barenga 3000 ari bo bamaze kwicwa n’ibyihebe muri iyi ntara, mu gihe abavuye mu byabo bo barenga ibihumbi 700.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/7/article/Mozambique-Ingabo-z-u-Rwanda-zongeye-gukora-igitangaza-zivugana-ibyihebe-zinafata-ibikoresho-byinshi-birimo-intwaro